Category: Uncategorized

  • America: Murekezi Pacifique yasabye anakwa Mi… – #rwanda #RwOT

    Ubukwe bwa Nyampinga w’u Rwanda 2009, Grace Bahati bwamaze gutangira nk’uko byari biteganijwe ko bugomba kuba mu mpera z’iki cyumweru. Butegerejwemo ibyamamare by’ingeri zitandukanye mu kibuga cy’imyidagaduro cy’u Rwanda.

    Imihango y’ubukwe bwa kinyarwanda (gusaba no gukwa) ikaba yamaze kugera ku musozo, hakaba hasigaye gusezerana imbere y’Imana nabyo bitegerejwe mu masaha macye.

    Abitabira ubu bukwe barimo Meddy na The Ben baza gususurutsa imbaga y’urungano yitabira ubu bukwe dore ko Miss Grace Bahati ari nka mushiki wabo muto banagereye mu bihe bimwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Harimo kandi ba Nyampinga b’u Rwanda, Iradukunda Elsa wo mu mwakana wa 2017 na Nimwiza Meghan wo mu mwaka wa 2019 bahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kuwa 01 Nzeri 2021 aho bari berekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika basanzeyo Kayibanda Mutesi Aurore Miss Rwanda 2012.

    Aba uko ari batatu bakaba aribo baza guhagararira umuryango mugari wa Miss Rwanda mu bukwe bwa mukuru wabo.

    Kuwa 07 Kanama 2021 ni bwo Grace Bahati yakorewe ibirori byo gusezera urungano ndetse mu mpera z’icyumweru gishize akaba ar ibwo yambitswe impeta y’integuza. Ibirori by’ubukwe bwa Grace Bahati na Murekezi Pacifique bikaba byari biteganyijwe ko bibera muri Leta ya Iowa.

    Murekezi Pacifique wasabye akanakwa Grace Bahati

    Ifoto yo ku munsi Murekezi Pacifique yasabiyeho ko bazabana akanambika impeta Grace Bahati mu mpera z’icyumweru gishize

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109166/america-murekezi-pacifique-yasabye-anakwa-miss-grace-bahati-109166.html

  • Bugesera: Umuyobozi w'Akarere yakubiswe n'umuturage, Mudugudu yitwa umufatanyacyaha #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) mu Karere ka Bugesera, rwafunze abantu babiri barimo umusore w'imyaka 23 ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta, gukubita no gukomeretsa ku bushake no kwigomeka ku buyobozi. Rwafunze kandi Umukuru w'Umudugudu w'Ikoni, aho we akurikiranyweho ubufatanyacyaha. Aba bombi bafashwe mu bihe bitandukanye, ku wa 29 Kanama no ku wa 1 Nzeri 2021.

    Uyu musore watawe muri yombi nkuko igihe dukesha iyi nkuru kibivuga, akekwaho kuba tariki ya 29 Kanama 2021 yarakubise inkoni Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard ubwo yari aciye mu Murenge wa Ngeruka, Akagari ka Murama, Umududugu w'Ikoni agasanga abantu benshi bari kunywera inzoga mu rugo rw'Umukuru w'Umudugudu waho.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE aya makuru, anashimangira ko abatawe muri yombi bakomeje gukorwaho iperereza. Yagize ati 'Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhuha mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.''

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwibukije Abaturarwanda ko bakwiye kubaha abayobozi babo.

    Dr. Murangira yagize ati ' Ntabwo bikwiye gusagarira abayobozi kandi na bo bakubaha abayoborwa. Kirazira gukubita umuyobozi. RIB ntizihanganira umuntu wese uzishora mu bikorwa nkibyo byo gusagarira abayobozi. Ntabwo bikwiye gusagarira abayobozi bari mu nshingano zabo zo gukurikirana iyubahirizwa ry'amabwiriza atandukanye''.

    Umusore watawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bitatu mu gihe Mudugudu wa Ikoni we akekwaho ubufatanyacyaha.

    Igitabo cy'amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya ko uyu musore aramutse ahamijwe icyaha cyo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta, yahanishwa ingingo ya 234 y'Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, riteganya igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze itanu.

    Ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, itegeko mu ngingo yaryo ya 121 riteganya igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze itanu n'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw. Aramutse ahamijwe icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi yahanishwa ingingo ya 230 iteganya igifungo kitari munsi y'amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.

    Umukuru w'Umudugudu w'Ikoni we ukekwaho ubufatanyacyaha, aramutse ahamijwe icyaha yahanishwa ingingo ya 84 ivuga ko umufatanyacyaha ahanwa nk'uwakoze icyaha.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/bugesera-umuyobozi-wakarere-yakubiswe-numuturage-mudugudu-yitwa-umufatanyacyaha/

  • Ntibisanzwe , yakoze igitangaza yiyita Yesu_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Umupfumu wo mu gihugu cya Ghana ahitwa Borkor Bullet Honson mu gace ka Volta , yakoze igitangaza agaruza akayabo k' amafaranga yari yaribwe n' abajura ubwo basigaga umukire iheruheru.

    Amakuru avuga ko aba bajura bari bibye arenga miliyoni 2 mu mafaranga y'u Rwanda bituma ajya kubarogesha ku mupfumu bayagarura ako kanya.

    Nk' uko Radio Revival FM ibivuga aba bajura uko ari batanu bagaruye aya mafaranga ndetse bemera ko bayibye nyamara mbere batarajya kuri uyu mupfumu bari bahakanye.

    Aba bajura bagaruye ibihumbi 9700 by'amasedi mu gihe 300 abura bari bamaze kuyakoresha gusa habaye kuyagaruza.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/04/ntibisanzwe-yakoze-igitangaza-yiyita-yesu_-inkuru-irambuye/

  • Uruganda rwa ‘Rutsiro Honey Ltd’ rugiye gukora divayi zishingiye ku buki #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uko imashini zitunganya ubuki zikabushyira mu macupa
    Uko imashini zitunganya ubuki zikabushyira mu macupa

    Ubuki urwo ruganda rutunganya ni umwimerere kandi bwujuje ubuziranenge kuko bwahawe ikirango (S-Mark) gitangwa n’Ikigo Gitsura Ubuziranenge (RSB).

    Ubuki bwa Rutsiro Honey buri mu buki buva mu Rwanda mu mashyamba ya Mukura na Gishwati, bukunzwe ku isoko mpuzamahanga, bikaba byatangarijwe mu gikorwa cyo kumurika ubwo buki cyabaye ku ya 3 Nzeri 2021.

    Marie Chantal Nyirakamineza, umuyobozi wa Rutsiro Honey Ltd, avuga ko uruganda rwatangiye muri 2018 bafite umuvuduko wa 3% by’umusaruro uruganda rugomba gukora, ariko ubu bageze kuri 17% kandi bizeye gukomeza kongera umusaruro mu bwiza n’ubwinshi bw’ibyo rukora.

    Uruganda rwa Rutsiro Honey Ltd ni rumwe mu nganda Leta yashyizeho muri gahunda y’Uruganda Iwacu, hagamijwe kongerera agaciro ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bikorerwa mu Karere runaka.

    Urwo ruganda rukorana n’ihuriro ry’amakoperative (UNICOAPIGI) rigizwe n’amakoperative atanu y’abavumvu bororera inzuki mu gace k’amashyamba kimeza ya Mukura na Gishwati.

    Hakizimana Jean Damascène, Umuyobozi w’iryo huriro ry’amakoperative avuga ko kubona uruganda rutunganya ubuki, byatumye abavumvu biteza imbere.

    Agira ati “Mbere twasaruraga ubuki tukabubika mu bibindi, tukirirwa tubuzererana, ariko twabonye uruganda rwakira umusaruro wacu, bituma abavumvu biteza imbere. Twabonye imizinga ya kijyambere itanga umusaruro mwinshi bidufasha kwiteza imbere”.

    Hakizimana avuga ko binjiza amafanga ku buryo bifuza kugura n’uruganda rwa Gishwati Honey Ltd babonye ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA), ku bufatanye n’Akarere ka Rutsiro n’abavumvu.

    Ati “Kubona uru ruganda byatumye twinjiza amafaranga ndetse twasanze dufite ubushobozi bwo kuzarwegukana, bitewe n’ubwizigame dukura mu musaruro w’ubuvumvu.”

    Abavumvu basarura ubuki mu bihembwe kandi buri gihembwe babona ubuki bupima nibura hagati ya Toni 12 na Toni 15.

    Ubuki bwa Rutsiro Honey bucuruzwa mu Rwanda no mu mahanga
    Ubuki bwa Rutsiro Honey bucuruzwa mu Rwanda no mu mahanga

    Uyu musaruro utuma uruganda rushobora gutunganya buri kwezi toni enye z’ubuki bucuruzwa ku isoko ry’u Rwanda na mpuzamahanga.

    Nyirakamineza avuga ko ubuki bwabo bumaze gukundwa ku isoko ryo mu Rwanda kubera ubuziranenge, yemeza ko bumaze no kumenyekana ku isoko mpuzamahanga.

    Ati “Mu mazu y’ubucuruzi henshi mu Rwanda ubuki bwacu bumaze kumenyekana kandi burakunzwe kubera ubuziranenge, benshi babugura basanga ari bwiza. Ubuki ubu bwamaze kwemerwa ku masoko y’i Burayi, mu Bwongereza barabutwaye barapima basanga bwujuje ubuziranenge, mu Budage barabutwaye basanga bumeze neza ndetse no mu bihugu by’Abarabu barabukunze”.

    Ubuki bwa Gishwati na Mukura bwakirwa n’uruganda bubanza gupimwa hakarebwa ubuziranenge no kureba ko nta mwanda bufite, iyo bumaze gupimwa burayungururwa bugashyirwa mu bikombe byabugenewe.

    Nyirakamineza avuga ko nta kindi bongera mu buki iyo babwakiriye uretse kubuvugurura kandi ibi bituma bwizerwa.

    Benshi bibaza ku buki mu Rwanda kandi bakabushinja kubuvanga ibindi bibutubura.

    Nyirakamineza ahamya ko nta muguzi urabishinja ubuki bwa Gishwati honey kuko bwamaze guhabwa icyemezo cy’ubuziranenge ndetse bukaba burimo gukorwaho igenzura kugira ngo bwemerwe gucuruzwa muri Amerika.

    Umuyobozi wa NIRDA, Dr. Christian Sekomo Birame, avuga ko bashima ibikorwa bya Gishwati Honey, kuko ari uruganda bafashije mu kuzamura ibikorerwa mu Rwanda kandi biratanga umusaruro, avuga ko urwo ruganga rugiye no gutanga ibindi bicuruzwa birimo divayi ubwoko bune zikomoka ku buki.

    Dr. Sekomo avuga ko uretse uruganda rwa Rutsiro Honey, hari izindi nganda na zo bafasha kandi zitanga umusaruro zirimo uruganda rwa Nyabihu rutunganya umusaruro ukomoka ku birayi, hamwe n’uruganda rwa Rwamagana rukora inzoga y’ibitoki.

    Ubuyobozi bwa Rutsiro Honey butangaza ko umwaka wa 2021 uzarangira barashyize divayi ubwoko bune ku isoko, harimo ikozwe mu buki (Honey Wine) ikozwe mu buki na Tangawizi (Honey and ginger Wine).

    Hari kandi Divayi ikozwe mu buki n’amatunda (Honey and Passion Wine) na Divayi yo mu buki n’inanasi (Honey and Pineapple wine).

    Kongera ubwoko bw’ibicuruzwa ngo bikazafasha abatuye Akarere bakora umwuga w’ubuvumvu ariko bigafasha n’abasura pariki ya Gishwati na Mukura, kuko hazanatezwa imbere ubukerarugendo bushingiye ku buvumvu.

    Nyirakamineza agira ati “Abasura iyi pariki basura n’ibikorwa byacu by’ubuvumvu kandi buri wese yishimira gutwara ubuki bwa Gishwati”.

    Ubuki bw’u Rwanda bwemewe kujya gucuruzwa ku mugabane w’u Burayi harimo, ubuki bwa Gishwati, Nyungwe, Akagera n’Ibirunga.

    Ibibazo bigaragazwa n’abavumvu ni icy’ihinduka ry’ikirere rigira ingaruka ku igabanuka ry’ubuki, itemwa ry’ibiti bituma hataboneka indabo, ikoreshwa ry’imiti yica udusimba mu buhinzi ikica inzuki.

    Kuri iki kibazo cyo gukoresha imiti yica udukoko abavumvu basaba ko hakorwa ubushakashatsi ku miti ikoreshwa mu kwica udukoko, na ho ku igabanuka ry’ibiti bitanga indabo hakarebwa uburyo hongerwa ibiti bizitanga.

    source : https://ift.tt/38GlE6g

  • Rubavu: Ibisasu 69 byatahuwe mu kigo cy’ishuri – #rwanda #RwOT

    Ku wa Kane tariki ya 2 Nzeri 2021 ni bwo habonetse ibyo bisasu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco, yemeje aya makuru avuga ko babishyikirije inzego zibishinzwe.

    Ati “Ibi bisasu byabonetse mu kigo cy’amashuri cya TTC Gacuba, ni abacukuraga ubwiherero baza gusangamo ibisasu 69. Twatumije inzego zibishinzwe kugira ngo bakomeze gukurikirana uko bimeze.”

    Amakuru avuga ko ibikorwa byo gushakisha niba hari ibindi bisasu byaba bigaragara muri iki kigo birakomeje.

    Akarere ka Rubavu kagize amateka yihariye mu ntambara y’abacengezi aho usanga ahagiye habera imirwano hakigaragara ibisasu ndetse n’ububiko bwihariye bw’imbunda aho abacengezi bagiye babihisha.

    Hanagiye haba impanuka ibyo bisasu bigaturikana abaturage. Ibiheruka ni ibyo ku wa 4 Kamena 2020 ubwo umwana wari uragiye yaturikanywe n’igisasu.


    source : https://ift.tt/3kXJUXn

  • Abatuye Bigogwe na Kanama barambiwe gukoresha telefoni babanje kurira imisozi – #rwanda #RwOT

    Abatuye Nyabihu cyane abo mu Kagari ka Arusha bavuga ko gutunga telefoni bisa nk’aho ntacyo bibamariye kuko iyo bashaka guhamagara bibasaba kurira umusozi ndetse n’ugiye kwitaba na we bikaba uko.

    Bamwe mu baturage baganiriye na Radio1 biganjemo urubyiruko bayibwiye ko gukoresha telefoni bisaba kurira umusozi, ku buryo ubaye ufite nk’umukobwa uyitereteraho wazashiduka baramugutwaye.

    Umwe yagize ati “Wasanga baramutwaye kubera ko nta huzanzira tugira, umukobwa ntabwo wamubona, umukeneye bigusaba kumushaka.”

    Undi yagize ati “Aha hasi nta huzanzira ihaba iyo ushaka guhamagara urazamuka ukajya ku musozi. Nkanjye iyo nshaka guhamagara nzamuka ikilometero mva mu rugo njya ku musozi; ni ikibazo kuko utewe mu ijoro ntiwatabaza kuri telefoni.”

    Iki kibazo bagihuje n’abaturage bo mu Murenge wa Kanama bavuga ko baba bafite telefoni ariko bagafata iminara yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakagorwa no guhamagara cyangwa kwitaba.

    Umwe ati “Iyo ushaka reseau VODACOM ihita yitambikamo, rimwe na rimwe iyo uhamagaye irimo inite ziragenda n’ugiye kwitaba zikagenda.”

    Undi ati “Kuba udafite nk’ahantu ku gasozi umuntu aragushaka akakubura kandi ufite telefoni.”

    Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yavuze ko iki kibazo kigiye gukemuka kuko hagiye kubakwa iminara izahangana n’ikibazo cy’ihuzanzira.

    Yagize ati “Muri aka karere byari bizwi ko ushobora kuva nk’ahantu runaka kugira umuntu akubone bikagora, byarabaye iminara iratangwa hirya no hino ahantu hageze muri hatandatu.”

    “Ahantu hagaragara ko ihuzanzira ryaho rigora twarahabaruye urutonde turwohereza mu Rwego Ngenzuramikorere, RURA. Ni yo idufasha kandi nkurikije ahamaze gukemuka ndahamya ko n’ahandi hazakemuka.”

    Telefoni ni kimwe mu bikoresho byoroheje ubuzima kuko ifasha kubona amakuru y’uburyo igihugu n’Isi byifashe ndetse kuri ubu uyifite ashobora kubona serivisi zitandukanye cyane ko inyinshi zashyizwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.

    Abatuye mu Bigogwe babangamiwe no kurira imisozi bagiye gushaka ihuzanzira ngo babashe gukoresha telefoni

    source : https://ift.tt/38GoBnm

  • Bugesera: RIB yafunze babiri barimo na Mudugudu, bakekwaho gukubita Meya Mutabazi – #rwanda #RwOT

    Aba bombi bafashwe mu bihe bitandukanye, ku wa 29 Kanama no ku wa 1 Nzeri 2021.

    Uyu musore watawe muri yombi akekwaho gukubita inkoni Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard ubwo yari aciye mu Murenge wa Ngeruka, Akagari ka Murama, Umududugu w’Ikoni agasanga abantu benshi bari kunywera inzoga mu rugo rw’Umukuru w’Umudugudu waho.

    Ibi byabereye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Ngeruka, Akagari ka Murama, Umudugudu w’Ikoni tariki ya 29 Kanama 2021.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE aya makuru, anashimangira ko abatawe muri yombi bakomeje gukorwaho iperereza.

    Yagize ati “Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhuha mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.’’

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwibukije Abaturarwanda ko bakwiye kubaha abayobozi babo.

    Dr. Murangira yagize ati “Ntabwo bikwiye gusagarira abayobozi kandi na bo bakubaha abayoborwa. Kirazira gukubita umuyobozi. RIB ntizihanganira umuntu wese uzishora mu bikorwa nkibyo byo gusagarira abayobozi. Ntabwo bikwiye gusagarira abayobozi bari mu nshingano zabo zo gukurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza atandukanye.’’

    Umusore watawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bitatu mu gihe Mudugudu wa Ikoni we akekwaho ubufatanyacyaha.

    Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya ko uyu musore aramutse ahamijwe icyaha cyo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta, yahanishwa ingingo ya 234 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, riteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze itanu.

    Ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, itegeko mu ngingo yaryo ya 121 riteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze itanu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw. Aramutse ahamijwe icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi yahanishwa ingingo ya 230 iteganya igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.

    Umukuru w’Umudugudu w’Ikoni we ukekwaho ubufatanyacyaha, aramutse ahamijwe icyaha yahanishwa ingingo ya 84 ivuga ko umufatanyacyaha ahanwa nk’uwakoze icyaha.


    source : https://ift.tt/3kQsv2F

  • Ubutumwa Manishimwe Djabel yageneye abafana ba APR FC mbere yo gutangira imikino Nyafurika #rwanda #RwOT

    Mbere y’uko ikipe ya APR FC itangira imikino Nyafurika muri uku kwezi, Manishimwe Djabel yasabye abafana b’iyi kipe kwirinda amabwire ahubwo bakareba ibyo ikipe ikora mu kibuga.

    Ibi abitangaje nyuma y’uko iyi kipe izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League, yagiye ishyirwaho akabazo bitewe n’abakinnyi ifite, aho benshi bemeza ko ntaho izagera muri iyi mikino ndetse n’intego yo kugera mu matsinda ari nk’inzozi.

    Manishimwe Djabel akaba kapiteni wungirije w’iyi kipe, yavuze ko koko bafite ikipe idakomeye ku mazina ariko ikomeye mu kibuga, bityo ko badakwiye kumva amagambo ahubwo babashyigikire bazabacire urubanza bitewe n’umusaruro.

    Ati “Ubutumwa naha abafana, nababwira ko bafite ikipe idakomeye mu mazina, ariko mu kibuga iri ku rwego rwo hejuru ndabizi bazayishimira, icyo nabasaba ni ukutumva ahubwo bakareba kandi bagashyigikira ikipe kuko ni iyabo, uruhare rwabo tuba turucyeneye.'

    APR FC ikaba izatangira imikino Nyafurika ya CAF Champions League ikina na Mogadishu City Club yo muri Somalia, umukino uzabera muri Djibouti tariki ya 12 Nzeri, ni mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 19 Nzeri 2021.

    Manishimwe Djabel yasabye abafana b’iyi kipe kudacibwa intege n’amagambo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubutumwa-manishimwe-djabel-yageneye-abafana-ba-apr-fc-mbere-yo-gutangira-imikino-nyafurika

  • Ibyo tutazibagirwa kuri Jay Polly ‘Kabaka’: A… – #rwanda #RwOT

    Urupfu rwe rwashenguye imitima ya benshi bakunda umuziki nyarwanda by’umwihariko abakunzi b’injyana ya Hiphop dore ko yafatwaga nk’Umwami wayo mu Rwanda ndetse nawe ubwe yajyaga yiyita Kabaka bisobanuye Umwami. Yari umwanditsi w’umuhanga cyane byagera mu miraperi ye bikaba akarusho ndetse ibi bikaba byarashyizweho akadomo n’icyamamare Davido mu 2018 ubwo yari Rwanda aho yatangaje ko umuhanzi yemera cyane mu Rwanda ari Jay Polly ndetse yahise amuhamagara ku rubyiniro, Jay Polly ahageze baririmbana indirimbo ‘Ku musenyi’.

    Nyuma y’uko Jay Polly yitabye Imana, benshi bamuvuzeho amagambo agaragaza akababaro batewe n’urupfu rwe rutunguranye banasaba ko hashyirwaho uburyo bwo gufata mu mugongo umuryango we. Butera Knowless yabwiye Radio Ijwi ry’Amerika ko bibabaje kubura umuntu nka Jay Polly witabye Imana akiri muto. Yongeyeho ko asize urwibutso rw’ibyiza byinshi yakoze birimo no kua yari akunzwe cyane dore ko nk’iyo yabaga yataramiye muri stade, abantu bose bahagurukaga bakaririmba izina rye ku bwo kumwishimira. Yasabye ko hashyirwaho uburyo bwo gufasha umuryango wa nyakwigendera ndetse kuri ubu, ubu buryo bwamaze gushyirwaho KANDA HANO

    Riderman ubwo yavugaga ku rupfu rwa Jay Polly, yabwiye InyaRwanda.com ko “umuziki nyarwanda ubuze umuntu w’umusirikare cyane”. Bruce Melodie we yagaragaje ko yafataga Jay Polly nk’umuhanuzi dore ko yakoresheje Instagram ye akavuga ko umuhanuzi asubiye mu Ijuru. Meddy yanditse ati “Turagukunda Jay, ruhukira mu mahoro muvandimwe”. Bull Dogg wabanye na Jay Polly muri Tuff Gangs, yamwise ‘Intama’ amusabira kuruhukira mu mahoro. Riderman yanditse kuri Instagram ati Ruhukira mu mahoro Umwami Jay Polly, Imana ikwakire mu bayo”.

    Tidjara Kabendera washyigikiye cyane muzika nyarwanda agikora kuri RBA, yashavujwe no kuba Jay Polly yitabye Imana akiri muto. Ati “Ruhukira mu mahoro musirikare, Kabaka ugiye vuba,..”. P Fla nawe wabanye na Jay muri Tuff Gangs yanditse kuri Instagram ati “Ruhukira mu mahoro Umwami”. Arongera ati “Ndagushimiye kuba naragize amahirwe yo kuba naba incuti yawe, gusa nabuze icyo navuga, gusa ndagukunda kandi iteka ryose uzahora muri njye warakoze ndagushimiye kuko ibyo unsigiye nakwigiyeho ni byinshi. Urakoze muvandimwe”.

    Uncle Austin yagaragaje ko Jay Polly ari umuhanzi watanze umusanzu ukomeye muri sosiyete nyarwanda, asaba ko yakwitirirwa umuhanda. Mu butumwa bwe yatanze yifashishije urubuga rwa Twitter ndetse na Instagram, uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane akaba n’umunyamakuru kuri Kiss Fm yasabye Umujyi wa Kigali ko wajya witirira imihanda abantu bafite ibikorwa byiza byinshi bakoreye sosiyete nyarwanda aho gukoresha imibare iranga imihanda nk’uko bimeze ubu. Yavuze ko yashimishwa no kubona hariho umuhanda witwa ‘Paul Kagame’ ndetse n’umuhanda witwa ‘Jay Polly’.

    Urupfu rwa Jay Polly rwashenguye imitima ya benshi

    Umunyamakuru David Bayingana yakomoje ku byishimo Jay Polly yahaye abantu kandi ntabishyuze asaba ko abahanzi bakwiriye guhabwa agaciro. Ati “Sinzi niba haba urugaga rw’abahanzi mu Rwanda, niba ruhari sindabona uko rurimo kwitwara mu rupfu rw’abahanzi batandukanye cyane barimo na Jay Polly watuvuyemo vuba aha! Ariko na none, dukwiriye kugira uburyo bwo guha agaciro abahanzi baba baraduhaye ibyishimo bitishyuwe tukazirikana igikumwe cyabo bateye mu ruhando rw’imyidagaduro. Jay Polly yagiye, n’undi yagenda n’abandi,..agaciro tubaha kari hehe? (…)”

    Tugendeye ku magambo avuzwe na David Bayingana yo gutanga ibyishimo bitishyujwe, na Jay Polly ubwe hari aho yigeze kubivugaho mu ndirimbo ko adakora ubucuruzi mu muziki ahubwo ko ashyira imbere guha abantu ibyishimo ndetse mu ndirimbo ze nyinshi hari aho avuga ko yiyemeje kuvugira imfubyi n’abapfakazi. Nta gushidikanya ko ibihangano bye byafashije benshi ndetse n’ubu by’umwihariko abashaririwe n’ubuzima bakagira icyizere cy’ejo heza hazaza binyuze mu magambo ye y’impanuro. Yakundaga kwiyita Kabaka, Umuhanuzi, Rusumbanzika n’andi anyuranye.

    Jay Polly yumvikana mu ndirimbo nyinshi cyane ndetse uzibaze neza zarenga 200 – ubwo harimo ize bwite, izo yaririmbanye na Tuff Gangs ndetse n’izo yakoranye n’abandi bahanzi. Amagambo 100 yavuze twatoranyije harimo ashobora kubera benshi isomo ndetse n’andi yabera benshi urwibutso abasigiye. Aya magambo twayakuye mu ndirimbo yaririmbyemo. Birashoboka ko wowe waba ufite ayo wakunze ukaba utari buyabonemo hano, buri umwe agira amahitamo ye. Twibanze gusa ku magambo yanyujije mu ndirimbo ntitwazanyemo ayo yatangarije mu itangazamakuru.

    Indirimbo twakuyemo amagambo 100 tugiye kukugezaho harimo: Umwami uganje, Akanyarirajisho, Gereza by Tuff Gangs, Go with me, Ubutunzi Ft Comfort People Ministry & Gisa cy’Inganzo, ‘Somaho’ Ft Platini P, ‘Ku museyi’, ‘Umusaraba wa Joshua’ Ft Marina, Inshuti nyazo, Umupfumu uzwi, Ndacyariho, Ghetto Soldier Ft Pacson, Nyirizina, Amaganga by Tuff Gangs, My God, Umucakara w’ikaramu, Umusaza ni umusaza, Menya ibyawe Ft Teta Diana, Warahemutse Ft Tom Close, Hishamunda FT Bruce Melodie, Kanda amazi by All Stars, Deux Fois Deux n’izindi.

    Amagambo 100 yavuzwe na Jay Polly yabera benshi akabando k’iminsi: (Amagambo hafi 20 ari mu ndirimbo ‘Umwami uganje’)

    1. Njya numva abivugisha ngo Rap ni iy’abarara ngo ni ba bahungu b’i Nyamirambo banze gukora, njye mvuka i Gikondo nkorera NY

    2. Nta mugabo umwe yewe nta n’umutwe, ahari umugabo ntihagakwiye gupfa abandi

    3. Kana ka Mama njye utamenye njya nkuririra nshavuzwa cyane n’uko utamenye icyo so yasize avuze

    4. Ntukiri mutoya ntiwayoberwa ugukunda, ngaho ubura amaso tuyahuze umbwire icyo ubona, nta kindi my sister ni amarira atemba ndarizwa n’abakwibasira

    5. Sinita cyane kuri gitera nita ku kibimutera

    6. Biteye nka Siyansi na tekinoloji, ni ubufindo bumbwira ko wenda ejo imvura izagwa. Ni umupfumu uzwi, ni ubushobozi

    7. Uzabona inkangu zaciwe n’amarira za Joshua arimo aririra imfubyi asengera abapfakazi bandagaye hirya hino mu bisagara ntuzibaze kubera iki isi nta mpinduka

    8. Hari ihame ntakuka, bamwe barye abandi bapfe!

    9. Kuvukira Dobandi sinari nanze Polyclinique, wenda byahereye aho ari ubushake bw’uwandemye

    10. Uyu mubumbe wikagara utya uzana n’ibyawo ntacyagize itangiriro cyabuze iherezo, umuntu ni nk’ivu serwakira iza igahuha. Wagenza bucyeya umenye y’uko uri mu mataha

    11. Twubatse ahakomeye, bubatse ku musenyi ni nayo mpamvu ubona buri gihe bajegajega

    12. Njye sinjya mvuga story z’ubwana nk’aba bana, ndapowa nkumva ibyo bavuga tukanabana

    13. Naciye akenge ndeba isi no munda yayo nta mugabo wageze ku yo yashatse nta kuya

    14. Ndaseta ibirenge naho abandi bafite ibya mirenge

    15. Njye nkora ikindi ku mutima mbanje kugisha Rurema inama

    16. Sinzigera ntinya umuntu nkiri munsi y’ijuru

    17. Nzarya ducye ndyame kare hanyuma nshimire Imana

    18. Nyagasani niwe ugena umunsi aguhamagara

    19. Ndabizi nzataha wita umwanya untega iminsi ntuzi itariki Ruremabintu azanjyana

    20. Nk’umwikorezi w’amaganya ya rubanda mvugira abakene bamwe bahoze mu mwanda

    21. Umugisha ube ku bakunda urukundo mu bantu

    22. Umwijuto ni mubi cyane utera benshi guta umutwe

    23. Iminsi ni imitindi burya iby’isi birashira wa mugani wa wundi binagenda tubireba

    24. Bamfata nk’umuginga, ku mutima ndi muganga ni nayo mpamvu ugomba kumpa kuri ayo mafaranga

    25. Ndabizi hari abatwanga njye sindi cyabakanga, uzavuga nzakora

    26. Ujye ubaho uko ushaka gusa twese turataha

    27. Kwambaga ikote buri munsi sibyo biguha, twe n’abacu gukora bizaduha

    28. Mwana w’umuntu dore igihe ni iki subiza umutima munda ufite uwagukunze bisaba gukomanga agakingura agutegeye amaboko ngo umusabe icyo ushaka

    29. Byaba bimaze iki kuba ufite ubutunzi ubuzima bwawe ukabuharira iby’isi?

    30. Iby’ubu turabisiga tugataha, njyewe nsisunga Yehova niwe utunze

    31. Reka twinywere amazi ikuzimu ntayo

    32. Abadapfuye barabonana, Amina

    33. Jya urwana n’umusaraba wawe nta muvandimwe mu murwa

    34. Nzi neza ko uteza imidugararo mu rugo rwe ni koko umurage we nta kindi ni imiyaga

    35. Nihashimwe Imana ipangira umuntu ibikwiriye

    36. Tuzi neza ko iyi si turiho yamyeho ko akenshi abadakenga batayirambyeho ko abanambye ku kubana bayitinzeho kuko kuyibaho ari intambara zihoraho

    37. Mu bigeragezo akenshi biduturukaho tukarema udukundi twa ba nyamwigendaho tubuzanya amahoro, imyiryane ihoraho tuti tuzabaho ari uko bamwe bavuyemo

    38. Duhorana stress duterwa no kwihugiraho tuti ejo nzaba he, nzanywa iki, nzambara iki, ariko Umuremyi wa byose si icyo adushakaho adusaba kenshi kwita ku mategeko ye

    39. Mubanze mukunde bagenzi banyu nk’uko mwikunda kuko ataboneka ahubwo uboneka ari nka we.

    40. Nabanye na benshi sinari kumwe nabo babonye nagarutse ngo mbonane nabo

    41. Sindi mayibobo I am a classic man, ibi byose kubigeraho bisaba inshuti nyazo

    42. Ibaze nkawe nk’umuntu mwakoranaga akaba ari we ukugambanira ukajatirwa, wenda arabeshya ku bw’inyugu z’indamu. Ntabwo mvuga ibyambayeho munyumve neza.

    43. Hariya ni mu nkuta enye zikubuza kuba free, mu ishene nta kujenjeka kuryama twurira ingazi, ikigori kingana inkoko

    44. Abenshi tubyumva nabi ntitubyuvikaneho ariko muri uru rugendo mbona ukwiriye ari inshuti, ya nshuti nyanshuti musangira mudacuranwa imwe y’akadasohoka mugendana mudasiganwa.

    45. Ku Isi ni gatebe gatoki uramenye wiba umuhemu

    46. Ubyemere cyangwa ubyange nta si yigeze ibaho itagira abahanuzi

    47. Ireberera imfubyi ntijya ihumbya, ingorofani ihunduka indege

    48. Nabonye aho umusaza arwanira isambu n’umwuzukuru, abakobwa aho bashikisha abasore ngo babatware, buzima warabahabuye!

    49. Ni wowe wanzanye ku Isi mu kuyivaho uzampa agatike, nta bwoba ntewe n’ibyo mbona

    50. Nzakunda Mama iteka wambwiye iri jambo ngo ‘Iby’isi birashira kandi nta gahora gahanze,..’ 

    51. Ni nde muri bo wabonye wambuye isi, ni nde muri abo uzi uzatura nk’imigezi, ni nde muri bo uzarama akageza ah’imisozi?

    53. Iyaba uyu mwuka ari wo wa nyuma mpumetse, iyi akaba ariyo ndirimbo ya nyuma ndirimbye (Ikizere), si ukubabeshya njyewe nagenda mbabaye hariho byinshi mbona bikwiriye guhinduka

    54. Kubaho utariho biragatsindwa afazari wataha

    55. Ni nde ubayoboye, (Joshua Joshua), ubaha ibyo bakeneye (Kabaka Kabaka) kuva ku bwa kera kugeza na n’ubu avugira rubanda uwo ni we nyirizina

    56. Muri iyi mihanda ya KGL twirukanse tukabura n’ay’inusu y’isukari nari muto gusa mfite visions, social media zitaraza ngo mumenye K John na Patycope, ni uko naje ntifunga rwose

    57. Wowe kuba uri hasi uno munsi si ko bizahora, kora cyane bira icyuya ubyereke Allah. 

    58. Iyi si turiho irazenguruka uzabe uwo uriwe uzirinde gutekinika

    59. Sindirimba Secular njye ndi Gospel Gangstar, nkurikirwa na benshi ku mutima ndi Rasita

    60. Nisanze gereza mfunganywe n’abasaza bakuze, abasore b’ibisambo n’amajigija yazize amajipo

    61. Sinari nzwi nabi n’ubwo uwo munsi naguwe gitumo, Nyagasani yagutanze byagusimbuka rwakubonye

    62. Itegeko rirusha ibuye kuremera, twigiramo kubaha (gereza)

    63. Namenye neza ko ku isi atari iwacu, twe turi abagenzi twambariye gusoza tutanduranya

    64. Burya ngo ukena ufite itungo rikakugoboka, Slang zadukuye aho umwami yakuye busyete

    65. Urabizi nahisemo ikaramu abazi ikinyarwanda banyita umwalimu, urapinga uzabaze i Kabarore

    66. Uwo ufataho umwanya uvuga ko ari ho neza nawe ajya yibuka ibihe by’ipura ya 200 Frw

    67. Burya uko ubaho ni ukumenya ibyawe, wishinga ay’undi ayawe agatakara

    68. Ukugenda mbere si ko kugerayo, reka nce iza bugufi wenda bazansangayo

    69. Njye ungabiye nkura ubwatsi sindi nka wa mugani wa wa mutindi

    70. Gira/Kora neza wigendere, abakunaniza ubihorere, Imana niyo ibizi

    71. Iyi nzira tunyuramo bavandimwe ndetse n’aho tugana ntawe uhazi, ukugezeho afite inyota umuhe amazi, Imana yonyine niyo ibizi

    72. Tuba turwana no kubaho iteka ariko bikanga

    73. Mama yantoje ko umugabo ari uwihahira, gusa njya mbona rimwe babishwanira, abafite ingufu bakabitsindira

    74. Nta musore ukunda gusebera iyo avuka icyo aricyo cyose yagikora yanahera umwuka

    75. Malayika undinda umbe hafi muri ibi bikombe, Amahoro y’Imana abe kuri Tuff n’igihugu cyanjye ukomeze kuturinda ibiza n’ibizazane, uduhe kwimenya no kumenya iby’impamvu twasigaye hano hato tutishuka tukazonga umugambi wabikoreye

    76. Kigali umurwa uzungurukamo abeza ukwishinze yazubara ku yihangu izuba riva akaba uwabonye isha itamba akambura agata, wanasubira ku isuka, muritonde rubyiruko

    77. Umuntu ntazabazwa amazu n’amamodoka yasize ku Isi ahubwo uko wazirikanye cyane iby’iherezo ryawe kandi ko wari mu bakene ugatanga utitangiriye itama

    78. Tariki ya 5 mu kwezi 7 mu gacuku gatuje inani n’umunani (1988) ni bwo uwo mwamenye nka Joshua w’i Rwanda nsesekaye i Kigali ntazi inzira izanyakira muri karitsiye izi zoroheje, nikinira agapira na bagenzi banjye tudatekereza iby’ejo tuzi ko tuzakira twese.

    79. Ni ukuri abana ni beza cyane ari na yo mpamvu na Rugamba yabiririmbye, ni koko abato ntibagapfe, cyera njye nari nzi ko wenda amafaranga bayahinga

    80. Nyuma yo guhezwa muri korali ku ishuri atari sawa ngo poketi muri kacyi, erega nanjye ntiyari njyewe, umuntu agira intego ni ibyari muri njyewe

    81. Amateka ya muntu ni yo we, ntabwo wakwibagirwa igihe wabuze ibyo guteka, iterambere riragora buri gihe uribuka, ntiwakabitse itaranto muri iri taka twebwe uzadusanga muri muzika, Roho zacu tuzigabiye Uhoraho

    82. Rugira burya agira neza, abenshi turabona imbere heza. Nyuma y’imibabaro imbere hari ibyiza

    83. Benshi muri twe ntawarotaga gushyira mu mago, bigere kuri wowe uri gushakashaka, sinibagiwe izuba rya Nyabugogo aho icyayi na capati rasiyo ari kwa Mama Gogo

    84. Kazi ni Kazi upfa kuba wubaka ubuzima, wowe uzaharanire kudasubira inyuma

    85. Ntawanze aheza nanze kuba ntuza

    86. Shuguri ni shuguri kuyabona ni hatari ku zuba no mu gicuku uzabaze Motari we ntacyo wamubwira mu kugaruza ibiceri ni mpanganye nabyo kuva yabona Kategori ntuzibaze ibye burya imitima ihisha byinshi nawe ufite ibyawe kwanza abe ari byo ureba.

    87. Ubanza hari uwakongoje ko abagabo twese turi bamwe, inzira ya muntu ni uruziga wenda hari ahandi tuzahurira

    88. Sasa nkugire inama isumba izindi, gukosa kw’ikiremwamuntu birashoboka, uguhembera inzigo siwo muti w’ikibazo. Tuza duturane dore inzira iracyari ndefu/ndende

    89. Ubu ndi ishyiga ry’inyuma muri Hiphop ya Kigali hari byinshi naciyemo bigoye nko guterera Rwenzori

    90. Iby’isi ni amabanga, amafaranga yo akaba akaga wowe ntuzigire inzanga ku bazaza bagukanga

    91. Simple sana kukugira umwana, chance ugira So wasubira iwe ukaharyama

    92. Uwahombye arayomba uwaronse agashima, cyo shishikara ukore byose ni ukujya mbere. Shiduka shishi itabona wegerane n’iseta attention ku gishoro utaza gutaha amaramasa.

    93. Guca bugufi burya ni ingenzi mu buzima bitanga umutuzo ufata ibyemezo bizima, inyana ni ya mweru Joshua ni uko mbigenza, gusa umugabo uguye burya urenzaho utwatsi

    94. Mureke mbabwire burya hariho ibanga kandi abajya inama Imana irabasanga

    95. Ubushake ni ubushobozi tubihe agaciro byose bizashoboka

    96. Utwo dufaranga tugushimashima nidushira ntuzambara ubusa? Urasagamba ugasengera kandi mu rugo ibirayi ari ntabyo amadeni yabaye menshi inshuti yawe ubu ni mucoma

    97. Njyewe nzajya ngenda ariko ngaruke nzihamira hano nkwiye kuba, naho iby’amahanga ahenda akaryana reka dukomere kuri Afrika (I Bwiza Ft Eric Mucyo)

    98. Shahu uzirinde imico y’ubugegera, baragushukashuka ni wowe uhata ibaba

    99. Ukiri ku Isi barakuvuga, bareke bivugire wowe renzaho wibyinire wita umutwe ngo ubateho umwanya kuko bo ntibazigera barekera, burya ururimi rwoshywa n’urundi ntabwo bakincira ishati

    100. Iby’isi biranshobera burya koko ni amabanga abakire bararira abakene nabo barahogora, njye reka ntibikinkanga navumbuye ibanga njye mbishimira Imana, ‘Hasi y’umukene burya hari undi’.

    Jay Polly yitabye Imana akiri muto bibabaza abantu benshi cyane

    REBA INDIRIMBO ‘NYIRIZINA’ YA JAY POLLY

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109165/ibyo-tutazibagirwa-kuri-jay-polly-kabaka-amagambo-100-akomeye-yavuze-akiri-ku-isi-akayanyu-109165.html