Category: Uncategorized

  • Theo Bosebabireba arasaba imbabazi ku byaha byo gusinda no gutera abakobwa inda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Theo Bosebabireba avuga ko asaba imbabazi kandi yifuza kwakirwa nk
    Theo Bosebabireba avuga ko asaba imbabazi kandi yifuza kwakirwa nk’umuntu wahindutse

    Theo Bosebabirebe avuga ko abakobwa yemera yateye inda bakabyarana abana ari bane, babiri bakaba aribo babisakaje na ho abandi babiri bakaba barabyihoreye, icyakora ahakana ko yaba yarateye inda abandi bakobwa mu bindi bihugu yajyagamo.

    Mu kiganiro yagiranye na televiziyo zikorera kuri Murandasi zirimo na Isimbi TV, yavuze ko nyuma yo kuvugwaho ibikorwa by’ubusinzi no gutera inda byose yabyemeye kuko byose byari byo.

    Yavuze ko yahanishijwe igihe kingana n’umwaka wose adakandagira mu iterorero ADEPR kandi atanaribimba mu itorero, ategekwa no gusaba imbabazi abo yateye inda, byose akaba yarabikoze ubu ibihano yahawe bikaba byararangiye.

    Avuga ko muri 2019 yaje mu Rwanda bucece agakorera amateraniro i Nyanza ku Gasoro, ariko n’aho yabaga muri Uganda nta bihangano byinshi yakoze, kuko yagiye muri Uganda amaze gusohora indirimbo ‘Kubita utababarira’ ari nabwo yaje gukubitirwa muri Uganda nyuma yaho gato.

    Theo avuga ko azi neza ko uwamubona wese yamubaza amakuru kuri ibyo bikorwa bigayitse yavuzweho byatumye atongera kumvwa no gucibwa iryera mu gihe cyose cy’imyaka itatu ataba mu Rwanda.

    Agira ati “Ndashaka kuvuga ko abavuze ibyo nabakoreye mu bitangazamakuru bikorera kuri Murandasi bakoze kuko batumye ntinyuka kuvuga ko nyuma y’uko njya kuba mu Bugande byari byarabaye, ariko ubu sinkibikora kandi ntabwo mbihakana”.

    Ku kijyanye n’ubusinzi n’ubusambanyi ngo byatangiye bamushinja gukorana indirimbo n’abantu badakijijwe, aho atanga urugero rwa AMAG the Black na Senderi basubiranyemo indirimbo ye ‘Ingoma yawe niyogere’.

    Agira ati “Ibyo bavugaga byarabaye byari byo, icy’ubusinzi cyari cyo, icyo gukorana indirimbo n’abandi cyari cyo, n’icyo cyo gutera inda cyari cyo, nta na kimwe kitari cyo, nta n’ubwo nigeze mbabazwa n’uwampagaritse kuko ntawe waguhana ngo ukore igihano utazi. Nategetswe kujya gusaba imbabazi abo nahemukiye kandi narabikoze, uwo ari we wese bantumyeho namugezeho”.

    Yongeraho ati “Hari abaje hano bampannye ariko abataraje ni bo bampannye kuruta uwaje hano akabivuga, hari abangoye cyane kugeza aho abo nasabaga imbabazi bantegekaga ko tujyana iwabo, ariko n’abatari bafite ibibazo ku byo twakoranye, bose bampinduye umuhemu ariko hari n’abatarigeze bangora kuko babonaga n’ibyo ndimo bitanyoroheye”.

    Theo asaba imbabazi abakunzi be n’abakobwa yateye inda

    Theo avuga ko abantu bumvise amagambo mabi amuvugwaho na bo abasaba imbabazi kandi akifuza ko ibyabaye byarangirira aho, agatangira kwiga kubana nabyo kuko byamugizeho ingaruka.

    Agira ati “Niba narahawe ibihano nkaba maze imyaka ibiri ntemerewe kuririmba, izo ni ingaruka z’ibyo nakoze, no kuba narimutse nkajya muri Uganda na zo ni ingaruka zabyo ku buryo ntari no kubona irindi torero nakwimukiramo kuko bumvaga naba mfatanije na bo ibyaha”.

    Avuga ko uwaba yarakomerekejwe n’ibyo yakoze binyuranyije n’ibyo yaririmbaga mu butumwa yatangaga yamubabarira akareka kumurakarira, kuko nk’umuntu ibyo yakoze yabishutswe na Satani.

    Agira ati “Nageze igihe ngira intege nke bituma nkora ibintu bigayitse ariko ndacyahari kandi nkeneye kubana n’abantu, ndacyahari naracitswe ariko nasabye Imana imbabazi n’abo nahemukiye kandi binabaye ngombwa ko nsaba imbabazi buri wese nabikora”.

    Ku bakobwa bivugwa ko yateye inda akabangiriza ejo habo heza, Theo avuga ko nta gikomere kitomorwa cyangwa kitakira kandi yiyemeje kurwana intambara yo kubakiza ibikomere yabateye.

    Avuga ko abo bakobwa bakomeza kuvugana n’ubwo batabonana kandi yizera ko hari icyo bizajya bibafasha, kuko ibyavuzwe byose uwo yakomerekeje yiteguye kumufasha uko ashoboye ngo ibyabaye bitazongera, kuko ibyabaye ari ingaruka z’icyaha.

    Agira ati “Abakobwa bane ni bo nateye inda si ubwa mbere mbivuze kuko no mu itorero narabivuze, amakosa si njyewe wayaremye ni ibyago nagize, abana nemeye mu itorero ni bane, ababitangaje ni abakobwa babiri, ntabwo navuga ibitandukanye n’ibyo navuze mu itorero, ukuri niko kwiza nta kubeshya kuko utavugishije ukuri n’ubundi hazazamo ibindi bibazo”.

    Umugore wa Theo ngo bakomeje kubana neza n’ubwo afite abakeba benshi

    Theo avuga ko ibyabaye byageze no ku mugore we kandi yabyitwayemo neza kuko yabyihanganiye urugo rukaba rutarigeze rusenyuka, n’ubwo habayeho ibintu byinshi umugore we akanabimenya.

    Agira ati “Usibye na Madamu, nanjye nshobora kuba nararize aho mutabonye, madamu azi ko mu isi harimo satani kandi ntabwo muzumva satani yagiranye ikibazo n’intama cyangwa ihene, ashaka abantu gusa kandi barimo na Theo, umugore wanjye arabizi ko ntawe utagwa mu makosa”.

    Avuga ko kuba urugo rwe rutarasenyutse ari ikimenyetso cy’uko Imana imukunda kandi yiyemeje kureka amafuti ye, agakomeza urugendo kuko kuba urugo rwe rutarasenyutse ari ukwihangana k’umugore we.

    Avuga ko kuba ibyabaye byaramenyekanye ari byo byamufashije guhinduka kuko iyo bikomeza byashoboraga kumugeza kure kurusha ko byamenyekanye agatangira kwitekerezaho no kwihana ngo ahinduke.

    Theo avuga ko yicuza byose yakoze kubera ingaruka zikomeye byamugizeho kuko n’ubu agihanganye nazo, agasaba umuryango w’abakunzi be kumwakira neza kuko atifuza ko nyuma y’ibyabaye hari uwakomeza kumurwarira inzika.

    Zimwe mu ngaruka Theo avuga ibyo yakoze byagize ni uko akazi ke ko kuririmba kahagaze, ku buryo n’uko yagerageje ariko byananiranye kuko mu myaka itatu adakora kandi yari atunzwe n’umuziki byamuteye igihombo kinini cyane.

    Avuga ko ibyatumye agwa yifuza ko byanabera abandi urugero, ari ukugira amakenga ku buryo gukundwa n’abantu benshi icyarimwe byatumye atagira amakenga ngo yirinde mbere yo kugwa mu makosa.

    Avuga ko isomo yakuye mu bibazo yanyuzemo ari uguca bugufi no kwihangana, na ho isomo ry’ubuzima akaba asaba abantu kugirana imibanire myiza n’abandi, byakunda ukabana na benshi kuko iyo ugize ikibazo usigaragana n’abo mwabanye.


    source : https://ift.tt/2Vg60LP

  • U Bugiriki bwashyikirije u Rwanda inkingo ibihumbi 200 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Izo nkingo zakiriwe ku itariki ya 3 Nzeri 2021 ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Lt Col Dr. Tharcisse Mpunga.

    Alexandros Diakopoulos, Umuyobozi mukuru ushinzwe ubutwererane n’iterambere ry’ubutabazi muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bugiriki, ashyikiriza u Rwanda izo nkingo yavuze ko impano yatanzwe ari ikimenyetso cyerekana ko u Bugereki bwiteguye kugirana ubufatanye bwa hafi n’abaturage b’u Rwanda. Ati “Ni ikimenyetso cy’ubufatanye bwacu n’abaturage bo mu Rwanda”.

    Dr. Mpunga yavuze ko ubufatanye u Rwanda rufite n’ibindi bihugu buzarufasha kubona inkingo zigera ku bantu benshi.

    Ati “Turizera ko izi nkingo zizafasha cyane cyane abasaza bo mu cyaro kubera ko bashobora kwibasirwa cyane n’icyorezo cya Covid-19”.

    Akomeza avuga ko izi nkingo ari ikimenyetso cy’umubano mwiza uriho hagati y’Ingabo z’Abagiriki n’iz’u Rwanda.

    Ibi bije bikurikira uruzinduko Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura aherutse kugirira mu Bugiriki.

    source : https://ift.tt/3tdrc1B

  • Itangazo: Uwitwa SINDIKUBWABO Guido yasabye guhindura amazina akitwa KANEZA SINDIKUBWABO Guildo #rwanda #RwOT

    Uwitwa SINDIKUBWABO Guido yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa KANEZA SINDIKUBWABO Guildo mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari izina yiswe n'ababyeyi ariko rikaba ritandikwa mu gitabo cy'irangamimerere.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-uwitwa-sindikubwabo-guido-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-kaneza

  • Umutoza Arsene Wenger yasubije abifuza ko yagaruka mu ikipe ya Arsenal igeze aharindimuka #rwanda #RwOT

    Uyu mutoza w'imyaka 71 yavuze ko ikipe ya Arsenal imeze neza ahubwo yagowe n'intangiriro mbi aho yahuye n'ibigugu birimo Chelsea na Manchester City,yongeraho ko izitwara neza muri uyu mwaka w'imikino.

    Arsenal iri ku mwanya wa nyuma wa shampiyona nyuma yo gutsindwa imikino 3 yose ya shampiyona ndetse ikananirwa no kwinjiza igitego.

    Umutoza Mikel Arteta yagize ibibazo by'imvune n'icyorezo cya Covid-19 byatumye abakinnyi benshi be badakina imikino ibanza yatsinzwe yose.

    Arsenal izagaruka mu kibuga nyuma y'imikino mpuzamahanga aho izahura na Norwich bahuje ibibazo byo kuba bataratsinda na rimwe muri shampiyona.

    Arsene Wenger yatangaje ko adatewe impungenge nuko Arsenal yatangiye nabi nkuko yabiherukaga mu muaka 67 ishize ahubwo ngo Arteta ari kuyerekeza mu cyerekezo cyiza.

    Ati 'Uyu munsi ikipe ihagaze neza,Bagize imikino 2 ikomeye [uwa Chelsea na Manchester City].Ikipe irakomeye kandi nizeye ko izagaruka mu bihe byiza.'

    Wenger kandi yavuze ku bihuha byavugaga ko ashobora kugaruka muri Arsenal kuyifasha kuva mu bihe bibi irimo kuva yayivamo.

    Yagize ati 'Mfite imyaka 71 kandi nahaye Arsenal imyaka yanjye myiza yose.Muri uyu mwanya,ndi umufana.'

    Nyuma y'imikino mpuzamahanga,Arsenal izagarura abakinnyi bayo barimo Ben White, Gabriel,Thomas Partey n'abandi batandukanye batabonetse mu mikino yashize.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-arsene-wenger-yasubije-abifuza-ko-yagaruka-mu-ikipe-ya-arsenal-igeze

  • Bugesera: Umuyobozi w’umudugudu arakekwaho gukubita Meya #rwanda #RwOT

    Umusore watawe muri yombi akurikiranweho ibyaha birimo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta, gukubita no gukomeretsa ku bushake no kwigomeka ku buyobozi, mu gihe mudugudu akurikiranweho ubufatanyacyaha.

    Richard Mutabazi umuyobozi w’akarere ka Bugesera

    Amakuru avuga ko uriya musore yaba yarakubise inkoni Meya Mutabazi, ubwo yari aciye mu Murenge wa Ngeruka, Akagari ka Murama, Umududugu w’Ikoni ku wa 29 Kanama agasanga abantu benshi bari kunywera inzoga mu rugo rw’Umukuru w’Umudugudu waho.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangarije itangazamakuru ko abatawe muri yombi bakomeje gukorwaho iperereza.

    Ati: “Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhuha mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

    Dr. Murangira yibukije Abanyarwanda ko bidakwiye “gusagarira abayobozi kandi na bo bakubaha abayoborwa.”

    Yunzemo ati: ” Kirazira gukubita umuyobozi. RIB ntizihanganira umuntu wese uzishora mu bikorwa nkibyo byo gusagarira abayobozi. Ntabwo bikwiye gusagarira abayobozi bari mu nshingano zabo zo gukurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza atandukanye.”

    Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya ko uyu musore aramutse ahamijwe icyaha cyo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta, yahanishwa ingingo ya 234 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, riteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze itanu.

    Ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, itegeko mu ngingo yaryo ya 121 riteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze itanu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw. Aramutse ahamijwe icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi yahanishwa ingingo ya 230 iteganya igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.

    Nkindi Alpha

    Source : https://imirasire.com/?Bugesera-Umuyobozi-w-umudugudu-arakekwaho-gukubita-Meya

  • Ruswa nshya iravugwa mu masoko ya leta no mu mishinga ikomeye #rwanda #RwOT

    Ubu bushakashatsi bwakozwe kuva muri Werurwe uyu mwaka, ku bufatanye bwa TI Rwanda n’Urugaga rw’Aba-enjeniyeri mu Rwanda, hagamijwe kureba imiterere y’ubunyangamugayo no gukorera mu mucyo mu mitangire y’amasoko ya leta by’umwihariko mu mishinga y’ibikorwaremezo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Transparency Rwanda, Appolinaire Mupiganyi, yavuze ko muri uru rwego harimo ruswa kandi ikomeye ugereranyije n’uko ruri mu zishyirwamo amafaranga menshi bitewe n’uko rufatiye runini igihugu.

    Appolinaire Mupiganyi

    Yagize ati 'Ruswa irahari ndetse nini kuko mu masoko ya leta ni za miliyoni na miliyari ziba zivugwa kandi tuzi neza ko ba rwiyemezamirimo benshi baba bategereje akazi muri aya masoko. Kubera ko uwo mugati uwurebeye ku jisho [ukurikije uko isoko ringana], navuga ko uba ari munini, abashaka kugera kuri ayo masoko ni benshi, harimo isibaniro mu kurwanira kubona ayo masoko bigahurirana na bamwe mu bashinzwe gutanga amasoko ya leta badafite ubunyangamugayo n’ibyuho byagaragaye mu rwego rw’amategeko.'

    Muri ubu bushakashatsi ba rwiyemezamirimo basaga 400 ni bo babajijwe. Abagera kuri 20% bavuze ko bahuye na ruswa mu masoko ya Leta. Abangana na 14.7% barayisabwe mu gihe 6.3% basabye ko bayitanga. Muri abo 20% abagera kuri 17.9% barayishyuye mu gihe 82.1 % batigeze bayishyura.

    Ikigereranyo cy’agaciro ka ruswa yatanzwe kabarirwa hagati ya miliyoni imwe na miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda. Nibura agera kuri 14.270.178.842 Frw, ni cyo kigereranyo cy’ayatanzwe, amafaranga ashobora kubaka kilometero 23.2 by’umuhanda wa kaburimbo.

    Imibare yavuye muri abo ba rwiyemezamirimo babajijwe yagaragaje ko ruswa itangwa muri uru rwego iba iri hagari ya 10% na 20% by’agaciro k’isoko ripiganirwa.
    Nibura abagera kuri 29.50% batanze ruswa iri hagati ya 15% na 20% by’agaciro k’amasezerano y’isoko bapiganirwaga. Mu gihe 23% batanze iri munsi ya 5%; abangana na 19.60% batanze iri hagati ya 5% na 9% naho 27.90% batanze iri hagati ya 10% na 14% by’agaciro k’amasezerano y’isoko.

    Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya Akarengane, Yankurije Odette, yatangaje ko ruswa mu mitangire y’amasoko mu bikorwaremezo yajyaga ihwihwiswa ariko nta bimenyetso bihari. Bityo ngo ubushakashatsi nk’ubu buzafasha mu gushyiraho ingamba zo guhangana n’ibibazo byagaragaye.

    Yakomeje avuga ko ikigiye gukurikiraho ari ukuganira ku byavuye mu bushakashatsi hakemeranywa ku cyakorwa, ababigiramo uruhare n’igihe byakorerwa, ashimangira ko bisaba uruhare rw’inzego zose kugira ngo urugamba rwo kurwanya ruswa rutsindwe.

    Kazawadi Papias wari uhagarariye Urugaga rw’Aba-Enjeniyeri mu Rwanda, yavuze ko ruswa mu masoko y’imishinga y’ibikorwaremezo ihari ndetse igenda ihindura isura.
    Ahanini itangwa kugira ngo umuntu abone ibyo atari akwiye kubera ko hariho abajya mu masoko batujuje ibisabwa; gushaka gukirira mu byo umuntu atavunikiye no gushaka kwishyurwa mu buryo bwihuse.

    Kuba amasoko akunze kuba ari make ugereranyije n’abayakeneye na byo ngo bitiza umurindi ruswa.

    Kazawadi yavuze ko bikwiye ko imikoranire y’inzego zishinzwe kurwanya ruswa ivugururwa kuko hari ubwo buri rwego rwirwanaho bikagera n’aho rusa n’ururwana n’urundi.

    E-procurement ntiratanga umusaruro wifuzwa

    Nubwo hari intambwe yatewe mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu itangwa ry’amasoko ya Leta (e-procurement) kugira ngo ukuboko kwa muntu kugabanuke mu rwego rwo kurwanya ruswa, haracyari ibyuho.

    Kugeza ubu iri koranabuhanga riri ku rwego rwo gupiganwa na ho imicungire y’isoko iracyakorwa abantu bahuye, bituma ruswa ikomeza gukingurirwa amarembo.

    Mupiganyi ati 'E-procurement ntiragera ku musaruro tuyifuzaho, yakagombye gufasha kugeza igihe no kwishyura ba rwiyemezamirimo barangije imirimo bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga kuko hari na ruswa itangwa kugira ngo hashobore kwihutishwa kwishyurwa. Aho hose ni ibyuho mu mitangirwe y’isoko bibangamira itangwa ryaryo bikabangamira icyo abantu baba biteze.'

    Ahandi hari icyuho ni mu bijyanye n’imitangirwe y’ingwate yishyurwa na rwiyemezamirimo kugira ngo abashe kubona isoko runaka. Igira agaciro k’umwaka igasubizwa rwiyemezamirimo igihe yarangije isoko.

    Ni mu gihe ibikorwa bitanoze neza bigaragara nyuma y’imyaka nk’itanu rwiyemezamirimo yaramaze gusubizwa utwe. Muri ibi bikorwa bitujuje ubuziranenge ni hamwe mu haba ibyuho bya ruswa.

    Ibindi bikorwa bica amarenga ya ruswa mu masoko ya leta birimo guhindura amasezerano no kongera igiciro cy’isoko, gukererwa gusinya amasezerano y’isoko nta mpamvu yagaragajwe.

    Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta muri raporo y’umwaka wa 2020, yagaragaje ko inzego za leta zigitanga amasoko arengeje agaciro kari gateganyijwe mu ngengo y’imari. Ikibazo nk’iki cyagaragaye mu masoko ya miliyari zirenga 31 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe hari hateganyijwe miliyari 15 Frw.

    Ikindi gikomeye ndetse kigira uruhare mu guhombya leta akayabo ni ukutubahiriza igihe ibikorwa by’umushinga byagenewe. Ikibazo nk’iki kandi cyagaragaye muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2020 aho nibura imishinga 16 yadindiye, ikaba yari ifite agaciro ka 114.670.000.930 Frw.

    Nkindi Alpha

    Source : https://imirasire.com/?Ruswa-nshya-irakomanga-mu-masoko-ya-leta-no-mu-mishinga-ikomeye

  • Abashoferi baributswa kudasoma ku bisindisha bagiye gutwara ibinyabiziga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Zihabake Potien w’imyaka 40, yavuze ko yafashwe mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 2 Nzeri 2021 ubwo yari avuye mu bukwe. Yafatiwe mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo aho bakunze kwita kuri RP, yavuze ko ubundi muganga yari yaramubujije inzoga ariko icyo gihe yatashye ubukwe bamuha akayoga ka Kinyarwanda kavuye mu cyaro anywa akarahure kamwe gusa.

    Ati “Hari saa tatu z’ijoro ngeze kuri RP ntwaye imodoka mpasanga abapolisi barampagarika bampimye basanga mfite igipimo cya 1.31 bya Alukolo. Nari nanyoye akarahure kamwe gusa k’inzoga ya Kinyarwanda sinatekerezaga ko biri bugere kuri biriya bipimo, byarantunguye”.

    Zihabake yavuze ko abikuyemo isomo rikomeye atazongera gukoza ikitwa inzoga mu kanwa ari butware ikinyabiziga. Yagiriye inama n’abandi bashoferi kwirinda gusoma ku musemburo kandi bazi ko bari butware ikinyabiziga.

    Harerimana Jean yavuze ko yafatiwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gatsata, akiyemerera ko mbere yo gutwara imodoka yari yanyoye uducupa tubiri dutoya tw’ikinyobwa gisembuye.

    Yagize ati “Nari nanyoye uducupa dutoya (udupetit) tubiri gusa tw’ikinyobwa gisembuye gikorerwa hano mu Rwanda, sinatekerezaga ko abapolisi nibamfata baza kunsangamo igipimo cya 2.51 bya alukolo. Numvaga ko kuba nari nariye ibiryo nta kibazo biri buteze”.

    Ari Zihabake na Harerimana na bagenzi babo, baremera ko bari basanzwe babizi ko gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha bitemewe kandi bishobora guteza impanuka mu muhanda, cyangwa ukabangamira abandi barimo kuwukoresha. Basabye imbabazi Polisi bavuga ko bacitswe batazabisubira banakangurira n’abandi kubyirinda.

    CSP Africa Apollo Sendahangarwa
    CSP Africa Apollo Sendahangarwa

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije, CSP Africa Apollo Sendahangarwa yibukije abafatwa bagatanga impamvu ko bari basomye gakeya, ko ibipimo bitagaragaza ingano y’inzoga yanyowe ahubwo ibipimo bigaragaza ingano y’umusemburo wa Alukolo.

    Yagize ati “Abantu bamenye ko iyo wasomye ku bisindisha ibipimo birabigaragaza, ntabwo bigaragaza umubare w’amacupa cyangwa umubare w’amalitiro wanyoye ahubwo bigaragaza ingano ya Alukolo wanyoye. Ni yo mpamvu ushobora kunywa ako wita gakeya ariko bagupima bikagaragaza ko warengeje igipimo cya 0.8.”

    Yakomeje augira inama abantu kujya birinda gusoma ku bisindisha habe na gake igihe cyose bazi ko bari butware ikinyabiziga. Aberetswe itangazamakuru uyu munsi uko ari 40 bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bafashwe kuva mu ijoro ryo ku itariki 30 Kanama kugeza taliki ya 2 Nzeri 2021, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.


    source : https://ift.tt/3jLoYU6

  • Gisagara: Barasaba kurenganurwa nyuma y’imyaka itatu bahinga bakonerwa n’inka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuceri waronwe ku buryo ntacyo umuhinzi yamuye
    Umuceri waronwe ku buryo ntacyo umuhinzi yamuye

    Uwo mushoramari yitwa Claude Safari, ariko abaturiye ibiraro bye bavuga ko amatungo yose yoroye ashobora kuba atari aye wenyine, ahubwo afite n’abandi bantu bayafatanyije, kuko ngo yoroye inka zibarirwa mu 100, ihene zitari nkeya, inkoko na za dendo.

    Nko mu Mudugudu wa Ryarumenangiga, hafi y’igikumba cy’ahororerwa inka ari na zo zonera abaturage, ubu ahahoze intoki hari imitumba ihahagaze, na yo yatangiye kuma. Ku musozi ndetse no mu kabande, nta myaka ihari nyamara ba nyiri imirima bavuga ko hari ahari hahinze imyumbati, ahandi ibijumba, ahandi intoryi.

    Mu gishanga cyagenewe guhingwamo umuceri, nta muceri ukirangwa ahagana ku nkuka, kuko uwari ukuze inka zawuriye zikarya n’amatere, ngo hari n’imbuto bari binaje na zo inka zonnye.

    Abafite imirima muri icyo gice gihora cyonwa bavuga ko iki kibazo kimaze imyaka itatu, ko bagerageje kuregera ubuyobozi ntibigire icyo bitanga, ku buryo ubu ngo bigeze aho basigaye bajya no mu nama, uyiyoboye akavuga ngo babaze ibindi uretse iby’ubwone “kuko bakwiye kubyibagirwa nk’uko shitani yibagiwe ijuru cyangwa ishapule”.

    Uwitwa Goretti Mukantabana avuga ko ari mu bagaragaje iki kibazo bwa mbere, nyuma y’uko yari yonesherejwe ubunyobwa yateyemo imbuto ya mironko eshanu, n’ibishyimbo yari yateyemo mironko eshanu.

    Ngo yagerageje kurega ku Murenge, agera ku Karere ndetse no ku Ntara hamwe no kuri RIB ku rwego rw’igihugu, baza kwemera kumwishyura imbuto yahinze ku mafaranga ibihumbi 60.

    Agira ati “Banyishyuye ibihumbi 40, bambwira ko bazanyishyura n’asigaye, ariko ntayo bampaye. Gusa nyuma yaho barushijeho kunyoneshereza bavuga ko barishye”.

    Ignace Bangamwabo bigaragara ko ari umugabo w’igikwerere, n’ijwi wumva ririmo ikiniga na we yagize ati “Yanyoneshereje imirima ibiri y’umuceri usigaje icyumweru kimwe ngo nsarure, n’imigende umunani y’ibijumba, bambariye bahagenera ibihumbi 450. Hari mu kwa 7 ariko na n’ubu nta n’igiceri cya 10 barampa. Ndagenda ngo nzaze ejo, abana baraburara. Ni ugupfa nta kundi”.

    Gratia Nzamwitakuze na we ati “Njyewe nari mfite umurima w’umugoti n’igice hafi y’ibiraro. Nahinze amasaka sinasarura, mpungikamo imyumbati sinarya, nshyiramo amateke sinarya, insina zirarya zirarangiza. Uko mpinze sinsarure, inzara inyishe ndahamuha anyishyura ibihumbi 10 gusa, none n’ubwone banze kubunyishyura ngo byararangiye”.

    Muri rusange aba baturage kimwe na bagenzi babo benshi bonesherejwe kuko ubungubu imisozi yambaye ubusa, bavuga ko iyo bitegereje basanga uriya mushoramari aboneshereza kugira ngo nibarambirwa bazamugurishe ubutaka bwabo ku mafaranga makeya, kandi ni na ko bigenda.

    N’ikimenyimenyi, ngo uretse kuba bavuga ko amatungo yabacitse akajya kona imyaka nk’ibishyimbo, imyumbati n’ibindi, usanga iyo bari mu rutoki bazigaburira.

    Uwitwa Josée Mukeshimana ati “Ibitoki aho inka idashyikira, baragonda bakazihereza. N’amakoma ni uko”.

    Ibi bituma hari abaturage usanga barasigaye iheruheru. Urugero nko ku bamugurishije ubutaka, harimo batatu bapfuye imiryango yabo ubu ikaba yarasigaye ntaho ihagaze. Ngo hari n’uwapfuye habura ahava amafaranga yo kugura ikirago cyo kumushyinguramo.

    Ntitwabashije kuvugana na Safari ngo atubwire aho ageze yishyura abo yoneshereje ndetse n’ingamba yafashe kugira ngo bihagarare, kuko twamushatse kuri terefone tukamubura.

    Icyakora, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Jean Baptiste Kayinamura, avuga ko batangiye gukemura icyo kibazo, bagasaba Safari kuzitira ubutaka bwe, kugira ngo amatungo ye yoye gukomeza konera abaturage, n’ubwo atarabitangira.

    Izi nsina nazo zonwe n
    Izi nsina nazo zonwe n’izo nka

    Ubwone na bwo ngo bwarabazwe kandi yiyemeje kuzabwishyura, anasabwa guhindura abashumba kuko abo afite birangarira bakoneshereza abaturage.

    Naho ku bijyanye no kugura ubutaka, ngo yabwiye abaturage ko ari uburenganzira bwabo kubugurisha cyangwa kutabugurisha.

    Yungamo ati “Uwumva yanyurwa n’amafaranga bamwishyura, ariko utabishaka ashobora no kureba isambu, hanyuma nyiri inka akaza akayishyura, akamuguranira”.

    Gitifu Kayinamura anavuga ko kariya gace Safari arimo kororeramo byemejwe n’Inama Njyanama y’Akarere ka Gisagara ko kazagirwa agace k’ubworozi, mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku buhinzi n’ubworozi.

    Icyakora, umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe ubukungu, Jean Paul Habineza, avuga ko ibi ntaho bihuriye no kuba abaturage bonesherezwa kugira ngo bagurishe ubutaka bwabo, kuko Safari yari ahasanganywe isambu nini yasigiwe n’ababyeyi be.

    Twifuje kumenya icyo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga kuri iki kibazo abaturage bavuga ko kimaze imyaka itatu cyarabuze gikemuka, atubwira ko yavuganye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara, akabusaba kugikemura, kandi ko na we azaza kwirebera uko byifashe.


    source : https://ift.tt/3DJR2Pv

  • Iburasirazuba: Ba rwiyemezamirimo bato basobanuriwe ko gukoresha EBM na bo bibareba – #rwanda #RwOT

    Ni ibiganiro byabereye mu Karere ka Kayonza byitabirwa n’urubyiruko rw’ingeri zitandukanye rukora ubucuruzi hirya no hino muri iyi Ntara.

    Umutesi Chantal uhagarariye urubyiruko rw’Iburasirazuba yavuze ko ubusanzwe bari bazi ko EBM itabareba nk’urubyiruko kuko akenshi baba bafite igishoro gito.

    Ati “ EBM nk’urubyiruko abenshi twumvaga ko ari ikintu kitujyana mu bihombo kuko tuba dufite igishoro gito cyane, ariko mu by’ukuri batwereka ibyiza byayo kandi nk’uko turi urubyiruko tukaba n’imbaraga z’igihugu cyacu tugomba kuba intwari muri buri kimwe cyose, twabasezeranyije ko tugiye gushishikariza n’urundi rubyiruko kuyikoresha kandi tuzabishobora.”

    Ndaruhutse Lando ucuruza imiti y’amatungo n’iy’ibihingwa mu Karere ka Kayonza, we yavuze ko ubundi EBM bayifataga nk’imashini y’abacuruzi bakuru bakoresha hejuru ya miliyoni 20 Frw kuzamura.

    Ati “ Ikindi twayitekerezagaho ni uko na none igomba gukoreshwa n’abantu bamaze gutera imbere bamaze igihe kinini mu kazi ariko uyu munsi badusobanuriye turabyumva, ni imashini igomba gukoreshwa na buri wese, twamenye ko aho waba uri hose wayikoresha wifashishije ikoranabuhanga.”

    Ndaruhutse yavuze ko kuri ubu bagiye kongera imbaraga mu gukoresha EBM no gushishikariza abandi kuyikoresha kugira ngo bafatanye n’abandi mu kubaka igihugu.

    Ntihabose Aimable waturutse mu Karere ka Ngoma we yavuze ko kuva mu 2017 ubwo yatangiraga ubucuruzi yahise atangira gukoresha EBM kandi ngo imaze kumufasha mu bugenzuzi bw’ubucuruzi bwe, yavuze ko abataramenya akamaro kayo ari bo bayifata nk’iyaje kubasoresha cyane yemeza ko ahubwo yaje mu kubafasha mu bucuruzi bwabo.

    Komiseri wungirije ushinzwe abasora muri RRA, Uwitonze Jean Paulin, yavuze ko bifuza ko abacuruzi bose bakoresha EBM ubu buryo ngo babutangije mu mpera z’umwaka ushize bakaba babwizeyeho kuzafasha abacuruzi mu gukurikirana ubucuruzi bwabo.

    Yakomeje agira ati “Hari imyumvire n’abantu bari gukwirakwiza amagambo atari yo kuri EBM, bavuga yuko EBM ica umusoro, ntabwo ari byo EBM ni uburyo bwo gutanga inyemezabuguzi yemewe, iyo ni yo turi gukangurira abantu.”

    Komiseri Uwitonze yavuze ko kandi hari abantu bavuga ko EBM ifatwa n’abantu basora arenga miliyoni 20 Frw ku mwaka avuga ko atari byo ahubwo ko ifatwa n’umucuruzi wese, buri wese akaba afata EBM ijyanye n’ubucuruzi afite.

    Mu Ntara y’Iburasirazuba hari abacuruzi bagera ku 15 400 bari gukora bamenyekanishije umusoro ku nyungu, abamaze kwitabira gukoresha EBM ni 3400 na ho abandi 12 000 ntibarabasha kuyikoresha.

    Umwe muri ba rwiyemezamirimo bato watangaga igitekerezo cy’uko bumvaga ikoreshwa rya EBM

    source : https://ift.tt/38Dn4OO

  • Numvaga ko kuba nari nariye nta kibazo biri buteze – Ibisobanuro by’abafashwe batwaye imodoka banyoye ibisindisha – #rwanda #RwOT

    Umugabo w’imyaka 40 yavuze ko yafashwe mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 2 Nzeli ubwo yari avuye mu bukwe.

    Yafatiwe mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Rwezamenyo aho bakunze kwita kuri RP.

    Yavuze ko ubundi muganga yari yaramubujije inzoga ariko kuri uyu wa Kane yatashye ubukwe bamuha “akayoga ka Kinyarwanda kavuye mu cyaro” anywa akarahure kamwe gusa.

    Ati “Hari saa tatu z’ijoro ngeze kuri RP ntwaye imodoka mpasanga abapolisi barampagarika bampimye basanga mfite igipimo cya 1,31 by’umusemburo wa Alcool. Nari nanyoye akarahure kamwe gusa k’inzoga ya Kinyarwanda sinatekerezaga ko biri bugere kuri biriya bipimo, byarantunguye.”

    Mugenzi we yavuze ko yafashwe ku wa Kane tariki ya 2 Nzeri mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gatsata.

    Yemera ko mbere yo gutwara imodoka yari yanyoye uducupa tubiri dutoya tw’ikinyobwa gisembuye.

    Yagize ati” Nari nanyoye uducupa duto tubiri gusa tw’ikinyobwa gisembuye gikorerwa hano mu Rwanda, sinatekerezaga ko abapolisi nibamfata baza kunsangamo igipimo cya 2,51 bya alcool. Numvaga ko kuba nari nariye ibiryo nta kibazo biri buteze.”

    Abo bantu bose uko ari 40 bamera ko bari basanzwe babizi ko gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha bitemewe kandi bishobora guteza impanuka mu muhanda cyangwa ukabangamira abandi barimo kuwukoresha.

    Basabye imbabazi Polisi bavuga ko bacitswe batazabisubira banakangurira n’abandi kubyirinda.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije, CSP Africa Apollo Sendahangarwa, yibukije abafatwa bagatanga impamvu ko bari basomye gake ko ibipimo bitagaragaza ingano y’inzoga yanyowe ahubwo ibipimo bigaragaza ingano y’umusemburo wa alcool.

    Ati “Abantu bamenye ko iyo wasomye ku bisindisha ibipimo birabigaragaza, ntabwo bigaragaza umubare w’amacupa cyangwa umubare w’amalitiro wanyoye ahubwo bigaragaza ingano ya alcool wanyoye. Ni yo mpamvu ushobora kunywa ako wita gakeya ariko bagupima bikagaragaza ko warengeje igipimo cya 0,8.”

    Bose bahuriza ku kuba bari basomye ku nzoga ariko ko batari basinze

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije, CSP Africa Apollo Sendahangarwa, yasabye abatwara ibinyabiziga kwirinda kunywa ibisindisha

    source : https://ift.tt/3BK5uVI