Category: Uncategorized

  • Rafael York wari witezwe na benshi ntazakina umukino wa Kenya #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wari witezwe ku mukino wa Kenya, Rafael York ntazakina uyu mukino kubera ko ibyangombwa bye bitaruzura neza.

    Ku munsi w’ejo u Rwanda ruzakina na Kenya umukino w’umunsi wa kabiri w’itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi.

    Umwe mu bakinnyi bari bitezwe kuri uyu mukino ni Rafael York ukinira Eskilstuna muri Sweden, aho ibyangombwa bye bimwemerera gutangira gukinira u Rwanda bitaraboneka.

    Uyu musore akaba ataranakinnye umukino wa Mali aho Amavubi yatsinzwe 1-0.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru, umutoza Mashami Vincent yemeje ko Rafael York atazaboneka kuri uyu mukino.

    York ubu yamaze kubona ibyangombwa byose nk’umunyarwanda(indangamuntu na Passport) igisigaye ni uko FIFA imuha uburenganzira bwo gukinira Amavubi.

    Kuba afite ibi byangombwa ntibihagije ko ahita akinira u Rwanda, kuko yakiniye amakipe y’abato ya Sweden (U17 na U19), bisaba ko FERWAFA yandikira FIFA igaragaza ko yifuza gukinira u Rwanda, amakuru avuga ko FIFA yandikiwe uyu munsi ariko ikaba itarasubiza, ngo yemerere uyu mukinnyi gutangira gukinira u Rwanda.

    Rafael York bivuze ko Abanyarwanda bamutegereza mu mikino itaha y’u Rwanda mu gihe azaba yamaze kubona ibyangombwa.

    Yakiniye Sweden y’abato

    Ntaremererwa gukinira u Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rafael-york-wari-witezwe-na-benshi-ntazakina-umukino-wa-kenya

  • AKARAYIFUMBWE EP#84: Ese isezererwa rya Busingye ntiryatinze? #rwanda #RwOT

    Tubararikiye ikiganiro AKARAYIFUMBWE EP#84 kigaruka ku isezererwa muri Guverinoma rya Min BUSINGYE! Ese ntiyaba yaratinze urebye uko ibibazo mu butabera byagenda bikura? Ibihano bikakaye, Gereza na kasho zuzuye abagororwa babayeho nabi harimo n'imfu z'amarabira, imicire y'imanza idatanga ubutabera, urugomo hirya no hino, amabwiriza asigaye aremereye kuruta amategeko n'ibindi! Gusa imbaraga yari afite yarazitanze hasigaye uzamukorera mu ngata! Ese we azahera he? Tubane muri iki kiganiro

    Busingye yavuye muri Guverinoma kuwa 31 Kanama 2021, nyuma y'iminsi 3023 ni ukuvuga imyaka umunani, amezi atatu n'iminsi icyenda ayinjiyemo kuko bwa mbere yagizwe Minisitiri hari ku wa 23 Gicurasi 2013.

    Nta yindi minisiteri yigeze ayobora. Uyu mugabo wize amategeko muri Kaminuza ya Makerere, kuva mu 2006 kugera mu 2013 yari Perezida w'Urukiko Rukuru. Yigeze kuba Umushinjacyaha ku Rwego rw'Igihugu n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutabera cyo kimwe n'Umucamanza mu Rukiko rwa Afurika y'Uburasirazuba.

    Busingye yasimbuye Yamina Karitanyi wari Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza kuva muri Nzeri 2015.

    AKARAYIFUMBWE EP#84: Ese Min BUSINGYE ntiyaba yaratinze gusimburwa? Ukurikiyeho azahera he?

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/akarayifumbwe-ep-84-ese-isezererwa-rya-busingye-ntiryatinze

  • Umukinnyi w'iteramakofe yishwe n'igipfunsi kiremereye yakubiswe akitura hasi #rwanda #RwOT

    Umukobwa w'imyaka 18 ukomoka mu gihugu cya Mexico witwa Jeanette Zacarias Zapata yababaje abakunzi b'umukino w'iteramakofe nyuma yo gukubitwa igipfunsi kiremereye ari mu murwano bimuviramo urupfu.

    Uyu mukinnyi w'iteramakofe Jeanette Zacarias Zapata nyuma yo gukubitwa igipfunsi kiremereye ageze mu gace ka 4 I Montréal bituma umusifuzi ahita arangiza umukino.

    Uyu mukobwa yakubiswe iki gipfunsi cy'inkuba n'uwo bahanganaga witwa Marie Pier Houle ahitwa GVM Gala International mu minsi 6 ishize.

    Uyu mukobwa yahise ahwera akimara gukubitwa iki gipfunsi,yikubita hasi hanyuma ahita ajyanwa igitaraganya kwa muganga nyuma yo gusuzumwa n'umusifuzi Albert Paduano Junior akemeza ko amerewe nabi.

    Uwitwa Yvon Michel wamamazaga uyu mukino niwe watangaje amakuru y'urupfu rw'uyu mukobwa Kuwa kane aho yihanganishije umugabo we Jovanni Martinez ndetse n'umuryango we wose muri rusange.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukinnyi-w-iteramakofe-yishwe-n-igipfunsi-kiremereye-yakubiswe-akitura-hasi

  • RDC: Abantu 12 bahitanwe n'amazi y'umugezi yagiyemo uburozi bwaturutse mu ruganda rwo muri Angola #rwanda #RwOT

    Leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo yatangaje ko abantu 12 bamaze guhitanwa n'amazi y'umugezi yandujwe n'uburozi buturuka ku ruganda rutunganya amabuye y'agaciro rwo muri Angola.

    Iyi leta ivuga ko uretse kuba aya mazi yagiyemo uburozi yahitanye abantu 12 ariko ngo hari impungenge ko abantu 4400 bandujwe indwara n'ubwo burozi bwari muri aya mazi.

    Ubwo yasuraga intara ya Kasai iri mu majyepfo ya Kasai,Minisitiri ufite mu nshingano ze ibidukikije,Bwana Eve Bazaiba,yasuye uyu mugezi wa Tshikapa wahindutse umutuku kubera ibi birozi byatumye n'amafi yose apfa.

    Kuwa kane w'iki cyumweru,Bwana Eve Bazaiba yavuze ko RDC yiteguye kwishyuza ibyangijwe n'ubu burozi bw'abanyangola ariko ngo batazi uko bingana gusa ngo bamaze kumenyesha Angola.

    Guverineri wa Kasai,Bwana Dieudonne Pieme yavuze ko abantu babujijwe kunywa amazi no kurya amafi yo mu mugezi wa Tshikapa kubera ubu burozi.

    Reuters yavuze ko kompanyi ya Sociedade Mineira de Catoca,icunga iki kirombe kivamo amabuye angana na 75 ya Angola,yanze kugira icyo itangaza kuri iki kibazo gusa ngo biyemeje kugaburira abagizweho ingaruka n'uku kwangirika k'uruganda.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/rdc-abantu-12-bahitanwe-n-amazi-y-umugezi-wandujwe-n-ibisigazwa-by-amabuye-y

  • Kwerekana impano zidasanzwe, kwishyurira abarwanyi; ibyaranze icyumweru cyahariwe abakozi muri Marriott Hotel (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni icyumweru kizwi nka ‘Associate Appreciation Week’, cyateguwemo ibikorwa bigamije guhuriza hamwe abakozi ba Marriott barenga 250, bagashimirwa n’Ubuyobozi bw’iyi hotel ku ruhare bagira mu iterambere ryayo.

    Iki gikorwa cyatangiye ku itariki ya 30 Kanama uyu mwaka, gisozwa ku itariki ya 3 Nzeri, uretse ko ibikorwa byo gusabana hagati y’abakozi b’iyi hotel n’ubuyobozi bukuru bwayo bihoraho.

    Umuyobozi Ushinzwe Umurimo no Kwita ku Bakozi muri Marriott Hotel, Ishami ry’u Rwanda, Nicole Ingabire Munyangabe, yavuze ko iki gikorwa kigamije kwereka abakozi, bafatwa nk’abafatanyabikorwa muri Marriott Hotel, uruhare rwabo mu iterambere rya Marriott.

    Munyangabe yagize ati “Marriott Hotel, ni ikigo gifite umuco wo kwishimira no gushimira abakozi bacyo (Associates) buri mwaka. Iyi ni imwe mu ndangagaciro za Marriott Hotel, mu rwego rwo gushyira abakozi bacu imbere (Put People First).”

    Yongeyeho ko abakozi ba Marriott ari bo shingiro ry’iterambere ryayo. Agira ati “Ni mwe shingiro ry’iterambere ryacu, ibyo tugeraho byose ni mwebwe tubikesha, uyu ni umwanya wo kubashimira no kongera gushimangira umumaro wanyu mu rugendo dusangiye rwo gutanga serivisi nziza ku bakiliya bacu.”

    Ku munsi wa mbere w’iki cyumweru, hateguwe ibikorwa bizwi nka ‘’Take Care’’, byari bigizwe no gutanga impano ku bakozi ba Marriott, kubakira mu buryo busanzwe bumenyerewe ku banyacyubahiro, no kubashimisha nk’abanyacyubahiro.

    Kuri uyu munsi kandi, habayeho ibikorwa byo kwerekana impano ku bakozi ba Marriott Hotel, aho bamwe berekanye impano zirimo kuririmba ndetse no gushushanya.

    Ku munsi wa Kabiri w’iki cyumweru habaye ibikorwa bikubiye mu cyiswe ‘Unit Day’, aho abakozi ba Marriott Hotel bakomoka mu bihugu bitandukanye, basangiye amafunguro yateguwe n’abakozi ba Hotel baturuka mu bihugu bitandukanye, ndetse baboneraho no gusangizanya ubumenyi ku mico ya buri wese, hashingiwe ku gihugu akomokamo.

    Hanerekanywe kandi Imyambaro ishingiye ku muco w’abantu batandukanye bakora muri Marriott Hotel, mu rwego rwo gukomeza gusangira ubunararibonye bw’imico itandukanye y’abakozi ba Marriott Hotel, Ishami ry’u Rwanda.

    Iyi Hotel ikoreramo abakozi bakomoka mu bihugu birimo u Rwanda, Sri Lanka, u Buhinde, Kenya, Afurika y’Epfo, Nigeria, u Bwongereza, u Budage, n’ibindi bitandukanye.

    Munyangabe yavuze ko gusangira ubunararibonye bw’imico itandukanye, bigira uruhare mu kuzamura ubumenyi bw’abakozi, ku buryo boroherwa no kwakira abashyitsi bavuye mu bihugu byo ku Isi hose. Ibi kandi nabyo biri mu ndangagaciro za Marriott Hotel mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

    Yagize ati “Aya ni amahirwe yo kugira ngo abakozi bacu basangire ubunararibonye, kuko abakozi bacu baturutse mu bihugu bitandukanye ndetse bifite n’imico itandukanye, ku buryo uyu aba ari umwanya mwiza wo kwigishanya ku mico tugira itandukanye, kandi ibyo ni ingenzi mu kazi kacu kuko twakira abashyitsi baturutse ku Isi yose. Ibi kandi binatuma dukomeza kubaka umuco umwe muri Marriott hotel.”

    Ku munsi wa Gatatu, wiswe ‘Serve 360: Doing good in all directions’, Marriott Hotel yatanze amafaranga yifashishijwe mu bikorwa byo kwishyurira abarwayi bari bamaze iminsi bavuriwe mu Bitaro bya Muhima, ariko batarabona ubwishyu.

    Munyangabe yavuze ko ibikorwa nk’ibi bitegurwa “Kuko dufite inshingano zo guteza imbere Umunyarwanda Nyarwanda (community) tubayemo. Ntabwo intego zacu ari ugukorera amafaranga gusa, harimo no gufasha bamwe muri twe bakeneye ubufasha (Doing good for all directions), kandi ibi tubikora mu buryo buhoraho.”

    Umuyobozi Ushinzwe Umurimo no Kwita ku Bakozi muri Marriott Hotel, Ishami ry’u Rwanda, Nicole Ingabire Munyangabe, yavuze ko iki gikorwa kigamije kwereka abakozi uruhare rwabo mu iterambere ry’iyi Hotel

    Uyu munsi kandi hateguwe ibiganiro bishingiye ku migani n’ibindi bigaragaza umuco wo gufashanya.

    Ku munsi wa Kane, hakozwe ibikorwa bizwi nka ‘Talent Exhibition’ aho akanama nkemurampaka kazengurutse gasuzuma ibikorwa byakozwe birimo indirimbo zaririmbwe n’abakozi, abambaye imideri myiza ndetse n’ibishushanyo byakozwe, hatoranywamo ibigomba guhembwa.

    Kuri uyu munsi nanone wakoreshejwe n’abakozi mu rwego rwo kuganira ku bindi bintu bishobora kuzamura umusaruro wabo mu kazi, kugirana inama z’ubuzima busanzwe ndetse no kungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye.

    Ku munsi wa Gatanu, ari nawo wa nyuma w’iki cyumweru, habayeho ibikorwa byo gusoza no kuganira hagati y’ubuyobozi n’abakozi ba Marriott Hotel.

    Umuyobozi Mukuru muri Marriott Hotel, Ishami ry’u Rwanda, Ulrich Franzmann, yavuze ko kuva yatangira gukorana n’iyi Hotel mu myaka 25 ishize, yiboneye uburyo umukozi ahabwa ijambo mu bikorwa byose bya Hotel.

    Ati “Kuva natangira gukora muri iyi Hotel, buri gihe umukozi ahabwa ijambo kuko niwe twubakiraho ibyo twifuza kugeraho byose, turabashimira ku murava mukorana akazi kanyu.”

    Ku rwego rw’Isi, ibikorwa bya ‘Associate Appreciation Week 2021’ byatangiye muri Gicurasi uyu mwaka.

    Kabatesi Joselyne ukora mu Rwego rwo Gutegura Ibitaramo muri Marriott Hotel, yavuze ko abakozi b’iyi Hotel batewe ishema n’uburyo bafashwe, ati “Duterwa ishema n’uburyo abakozi dufatwa muri Marriott Hotel, bituma tugira ishyaka ryo gukomeza gukora cyane kuko tuzi ko ari twe shingiro ry’ibyo tugeraho.”

    Abakozi batsinze mu marushanwa arimo imideri no kuririmba bahawe ibihembo, mu gihe abakozi bitwaye neza mu gushushanya bahawe umwihariko, kuko ibihembo byabo bizamanikwa ku nkuta za Marriott Hotel, biriho n’amazina yabo.

    Kugeza ubu, abakozi bose ba Marriott hotel bamaze gukingirwa icyorezo cya Covid-19, ndetse iki kigo gikomeza kubasuzumisha mu buryo buhoraho kugira ngo hagenzurwe ubuzima bwabo, nk’uko amabwiriza y’inzego z’ubuzima abisaba.

    Marriott Hotel, Ishami ry’u Rwanda, yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda mu 2016, ikaba ari imwe muri hotel zirenga 7.700 z’ikigo cya Marriott International Inc.

    Abakozi ba Marriott berekanye impano zirimo izo kuririmba, ndetse abitwaye neza barabihemberwa

    Abakozi ba Marriott Hotel basangije bagenzi babo ibiribwa bikomoka mu mico yabo, banabasobanurira uko biribwa

    Abakozi bateguye amafunguro akomoka mu bihugu byabo, bari banambaye imyambaro yo muri ibyo bihugu

    Abakozi ba Marriott Hotel bagize umwanya wo kuganira no kungurana ibitekerezo ku bijyanye n’ubuzima busanzwe babamo buri munsi

    Abakozi ba Marriott Hotel bagize umwanya wo kwerekana umuco wa buri gihugu bakomokamo, basangira ibyiza byawo n’ubunararibonye

    Abakozi ba Marriott Hotel bagize umwanya wo gufasha abari mu kaga

    Abarwayi bo mu bitaro bya Muhima bari barabuze uko bishyura ikiguzi cy’ubuvuzi bahawe, bashyikirijwe imfashanyo n’abakozi ba Marriott Hotel

    Uyu mwanya wabaye igihe cyiza cyo kongera gusabana hagati y’abakozi b’iyi Hotel, dore ko nabyo biri mu bituma umusaruro w’ikigo bakorera uzamuka

    Ku munsi wa nyuma wo gusoza Icyumweru cyahariwe abakozi, Marriott Hotel yateguye umunsi mukuru warimo amafunguro n’ibiribwa biteguye neza

    Uyu munsi kandi waranzwe n’ibirori byanitabiriwe n’ibirori byasusurukije abakozi ba Marriott Hotel

    Umuyobozi Mukuru muri Marriott Hotel, Ishami ry’u Rwanda, Ulrich Franzmann, yavuze ko abakozi b’iyi Hotel ari bo batuma igera ku iterambere

    Umuyobozi Ushinzwe Umurimo no Kwita ku Bakozi, Nicole Ingabire Munyangabe (wambaye umwenda w’umuhondo), ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru muri Marriott Hotel, Ishami ry’u Rwanda, Ulrich Franzmann (uri hagati), ndetse na Jagath Chandra Ushinzwe Ibikorwa byo Kubungabunga iyi Hotel (wambaye ikoti ry’umukara)

    Abakozi bose ba Marriott Hotel bamaze gukingirwa icyorezo cya Covid-19

    Ibishushanyo bizamanikwa ku nkuta za Marriott Hotel


    source : https://ift.tt/2VffB5s

  • Ubushobozi bw’inyeshyamba, gucyura abaturage…Col Rwivanga yagaragaje ishusho y’urugamba rwa RDF muri Cabo Delgado – #rwanda #RwOT

    Umutwe w’iterabwoba urwanira muri iyo ntara witwa “Ahlu Sunnah Wa-Jama” gusa imbere mu gihugu abaturage bawita “Al Shabaab”.

    Bibarwa ko abaturage barenga 3000 ari bo bamaze kwicwa n’ibyo byihebe, mu gihe abavuye mu byabo bo barenga ibihumbi 700.

    Col. Ronald Rwivanga mu kiganiro yagiranye SABC yo muri Afurika y’Epfo, yasobanuye aho ibikorwa byo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique bigeze.

    Col Rwivanga yavuze ko magingo aya, icyiciro cya mbere cy’uru rugamba kiri ku musozo, ubu hagezweho icya kabiri ari cyo cyo gucyura abaturage bagasubira mu buzima bwabo busanzwe.

    Ati “Twasoje icyiciro cya mbere cy’ibikorwa byatujyanye bijyanye n’umutekano. Twajyanywe no gukora ibikorwa by’umutekano hamwe no kugarura amahoro n’amavugurura mu rwego rw’umutekano. Ubu turi muri ibyo bikorwa bibiri bya mbere.”

    Yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zikigera muri Cabo Delgado, zatangije urugamba mu turere tubiri dukomeye tw’iyi ntara, Palma na Mocimboa da Praia.

    Aho hose zabashije guhashya inyeshyamba zari zihari, zihungira mu mashyamba yo mu Majyepfo ahitwa Mbau.

    Ati “Twarabakurikiye mu minsi ishize ako gace na ko turagata mu minsi mike ishize. Ubu Ingabo zacu n’iza Mozambique, bari kugerageza gucyura abari baravuye mu byabo, bava mu nkambi basubira mu ngo zabo.”

    Gucyura impunzi byatangiye ku wa 28 Kanama 2021 mu nkambi ya Quitunda aho kugeza ubu hamaze gucyurwa abagera ku 1.245. Byahise bikomereza mu ya Patekuwa aho ku wa 1 Nzeri 2021 hacyuwe 1.205.

    Ati “Ibyo bizakomeza mu nkambi zose zo mu Ntara ya Cabo Delgado.”

    Kimwe mu bintu byibazwaho muri uru rugamba, ni ikizakurikiraho mu gihe ingabo z’u Rwanda zizaba zivuye muri iyi ntara cyangwa se niba izo nyeshyamba zidashobora gusubira inyuma zikongera gusagarira abaturage.

    Col Rwivanga yavuze ko muri iki gihe, izo nyeshyamba zagiye zivanwa mu birindiro byazo zikajya mu bice bitandukanye. Gusa, icyo Ingabo z’u Rwanda ziri gukora ni uguhiga izo nyeshyamba aho zaba ziri hose.

    Ati “Akazi kacu ni ukuzihiga aho zaba ziri hose kandi duharanira ko ntaho zihurira n’abaturage kuko wabonye ibyo zakoreye abaturage. Ubu dufite uduce turimo amahoro, tugarura abaturage, iyo ukuye inyeshyamba hafi y’abaturage, ntabwo ziba zifite ibirindiro zaheraho zikora ibindi bikorwa. Ndibwira ko turi kuzica intege tuzikura iruhande rw’abaturage.”

    Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique bafatanya ibikorwa byose muri uru rugamba

    Ubushobozi bw’izi nyeshyamba

    Ubushobozi bw’izi nyeshyamba mu mirwanire no mu bikoresho cyo kimwe n’umubare wazo, ni kimwe mu bikunda kwibazwaho n’abantu benshi bakurikirana iby’uru rugamba.

    Col Rwivanga yabajijwe ikigero cy’imyitozo zifite mu bijyanye n’imirwanire, asubiza ko uko zikora zikoresha uburyo yagereranyije n’ubw’ibanze mu kurwana.

    Ati “Icyo navuga ni uko zikoresha uburyo nakwita bw’ibanze n’intwaro, bakoresha moto mu kugenda impande n’impande, imodoka nke, ariko mu by’ukuri ni inyeshyamba nk’izindi. Barwana mu buryo utapfa kubabona, ariko natwe twakoze muri ubwo buryo mbere, twari umutwe w’inyeshyamba mbere, rero byaratworoheye kumenyera imikorere yabo tubasha kubahashya.”

    Nyuma yo kurangiza urugamba, icyiciro kizakurikiraho kijyanye no gufatanya n’Ingabo za Mozambique mu gukora amavugururwa aboneye mu gisirikare kugira ngo ibi bikorwa bitazasubira.

    Ati “Mu gihe tuzaba twatsinze izi nyeshyamba zose, tuzatangira icyiciro cy’amavugurura mu rwego rw’umutekano ariko birajyanirana kuko mu gihe inyeshyamba zakomeza gukora, natwe tuzakomeza natwe tuzakomeza urugamba.”

    Nta gihe yigeze avuga Ingabo z’u Rwanda zizamara muri Mozambique.

    Ingabo za Mozambique zari zaragowe no kurwanya uyu mutwe, kugeza ubwo hitabajwe ubufasha bw’u Rwanda. Col Rwivanga yabajijwe niba hari imyitozo u Rwanda ruzaziha, asubiza ati “ birumvikana, ni cyo amavugurura mu rwego rw’umutekano bisobanuye”.

    Yakomeje agira ati “Tuzabafasha mu kuvugurura urwego rw’umutekano ku buryo mu gihe tuzaba tuvuyeyo bazaba bafite ubushobozi bwo gusigasira umutekano.”

    Intara ya Cabo Delgado ifite ubuso bungana na 82.625, ukoze imibare wasanga iruta u Rwanda inshuro 3,1. Mu 2017 byabarwaga ko ituwe n’abaturage barenga miliyoni 2,3.

    Ni yo yakabaye ikize mu ntara 11 zigize Mozambique kuko ifite umutungo kamere mwinshi wa gaz ari na byo byatumye TotalEnergies ihashora asaga miliyari 20 z’amadolari ashobora kwiyongera akagera kuri miliyari 50$ mu mushinga wiswe LNG, Liquefied Natural Gas.

    Kugeza ubu, uwo mushinga warahagaze. Nubwo ibintu bitangiye kujya mu buryo Col Rwivanga yavuze ko atahita yemeza niba yagira inama benewo kuba basubukura ibikorwa.

    Ati “Tugomba kuba maso kugira ngo izo nyeshyamba zitazagaruka. Icyo tugiye gukora ni ugucyura abaturage mu ngo zabo ku buryo ibikorwa by’ubukungu byakongera gukora na none. Iyo ni yo ntego yacu.”

    Amakuru y’ubutasi ku mubare w’izo nyeshyamba

    Col Rwivanga yasobanuye ko bigoye kumenya umubare w’izo nyeshyamba bitewe n’uburyo zirwana n’aho ziherereye.

    Ati “Bakorera mu matsinda mato, bari mu bice bitandukanye, batera bari mu dukundi duto, rero biragoye gukora ikigereranyo cy’umubare wabo gusa bari mu magana kuko ibitero bike biheruka bari mu majana. Rero haracyari umubare wabo.”

    Yavuze ko hari inyeshyamba bafashe bugwate, gusa yirinda kugira icyo avuga ku makuru bazikuyemo. Kugeza ubu, ntabwo u Rwanda ruteganya kongera abasirikare keretse mu gihe byaba bigaragaye bakenewe.

    Col Ronald Rwivanga yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda zikomeje ibikorwa kandi ko biri kugenda neza

    source : https://ift.tt/3DXqrif

  • Abasirikare babiri bazamuwe mu ntera, J5 ihabwa Umuyobozi mushya – #rwanda #RwOT

    Izi mpinduka mu gisirikare zatangajwe ku manywa yo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Nzeli 2021.

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Igisirikare cy’u Rwanda rivuga ko Lt. Col Innocent Munyengango yagizwe Colonel anahabwa inshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Igenamigambi mu Gisirikare “J5”.

    Lt. Col Munyengango yigeze kuba Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda kuva mu Ukwakira 2017 kugera mu Ugushyingo 2020.

    Undi wazamuwe mu ntera ni Lt. Col Claver Karara wahawe ipeti rya Colonel. Uyu musirikare yari asanzwe akora muri Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia ashinzwe ibikorwa bya gisirikare, Defense Attaché.

    Lt Col Munyengango Innocent yazamuwe mu ntera agirwa Colonel anahabwa kuyobora J5

    Lt Col Claver Karara yahawe ipeti rya Colonel

    source : https://ift.tt/2WTLst2

  • Nyagatare: Abarinzi b’ibyambu bashyizweho bitezweho gukumira ibiyobyabwenge na magendu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abarinzi b
    Abarinzi b’ibyambu barateguza abinjiza ibiyobyabwenge na magendu ko batazabagirira impuhwe

    Abo barinzi b’ibyambu bagizwe n’urubyiruko ndetse n’abandi bantu bifuje gutanga umusanzu wabo mu gukumira abambukiranya umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bo mu mirenge itandatu ihana imbibi n’igihugu cya Uganda.

    Uko ari 402 bari bamaze icyumweru bahabwa inyigisho zizabafasha kwitwara neza mu kazi kabo, kuko bagombaga kugafatanyamo n’inzego z’umutekano.

    Ibyambu bigomba kurindwa ni 67 byagaragaye mu igenzura ryakozwe n’inzego z’umutekano, ibyari bisanzwe bizwi bikaba byari bitanu gusa.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga ko ubundi gukumira ibiyobyabwenge na magendu byakorwaga n’abayobozi ndetse n’inzego z’umutekano hatarimo uruhare rw’abaturage basanzwe.

    Nyamara ngo iyo ibiyobyabwenge byinjiye mu gihugu byica ubuzima bw’abaturage, bigasenya imiryango, bikungukira ababicuruza.

    Ati “Abaturage twabibukije ko iyo ibiyobyabwenge byinjiye byica ubuzima bwabo, bigasenya imiryango n’ingo ndetse bikazanavamo kwica igihugu, mu gihe kiri imbere kubera ko iyo kitabona abantu bavuka bafite ubuzima bwiza byanze bikunze mu gihe kiri imbere twazabura abakirinda n’abateza imbere ubukungu bwacyo”.

    Akomeza agira ati “Kuba hajemo urubyiruko, abaturage ubwabo bazi aho hantu, bazafatanya n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’ibanze, bizafasha gukumira ibyo bintu biva hirya no hino byangiza ubuzima bw’abaturage ndetse na magendu imunga ubukungu bw’igihugu”.

    Yasabye abaturage gushyira mu buzima bwabo ko gukumira ibiyobyabwenge na magendu bibareba ndetse bakanabitoza abo babyara.

    Abo barinzi b’ibyambu bazajya bagenerwa umushahara w’amafaranga y’u Rwanda 40,000 buri kwezi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko imishahara yabo kugera mu kwezi k’Ukuboza ihari kandi no mu ivugururwa ry’ingengo y’imari izongerwamo, ku buryo nta kibazo kizavuka mu kubahemba.

    Basabwe ariko kwirinda kuzagaragara mu bikorwa bya ruswa kuko byatuma baha icyuho abinjiza ibiyobyabwenge na magendu bagiye gukumira.

    Uwingabire Joselyne wo mu mudugudu wa Munini, Akagari ka Munini mu Murenge wa Kagitumba, avuga ko impamvu yahisemo kuba mu barinzi b’ibyambu ari uko yifuza ko igihugu kigira umutekano kuko ari wo byose.

    Agira ati “Icya mbere ni umutekano kuko uhari byose birashoboka, cyane iterambere. Hari aho nabonaga bitagenda neza ariko nzanye uruhare rwanjye kugira ngo bikosoke. Ikindi ariko nange nzarushaho kwiteza imbere kuko hari agahimbazamusyi kagenwe.”

    Minisitiri Gatabazi yasabye abarinzi b
    Minisitiri Gatabazi yasabye abarinzi b’ibyambu kutazashyira imbere inda bakarya ruswa

    Nsabimana Aphrodis umukuru w’umudugudu wa Gasyata akagari ka Tovu mu Murenge wa Kiyombe, avuga ko mbere yo kuwuyobora wari indiri y’ibiyobyabwenge ariko amaze gutorwa yiyemeza guhindura ayo mateka kuko ababikoraga yari abazi neza.

    Ati “Hari umuyobozi wari uhari baza kumufunga kuko yari abishyigikiye cyane, maze kumusimbura niyemeje kubirwanya kuko bari abaturanyi, turi ikiryango kimwe mbese. Utuyira twose naradufunze ndetse na bo barafungwa, ubu umudugudu wanjye ni amahoro”.

    Abarinzi b’ibyambu biyemeje gukorana imbaraga n’umurava bagakumira ibiyobyabwenge na magendu, ndetse n’abambukiranya imipaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.


    source : https://ift.tt/3DQv0KO

  • Transparency Rwanda yagaragaje ko mu masoko ya Leta harimo ruswa nyinshi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu masoko ya Leta ngo higanje ruswa
    Mu masoko ya Leta ngo higanje ruswa

    Ubushakashatsi bwatangajwe taliki ya 3 Nzeri 2021, bugaragaza ko hari icyuho cya ruswa mu mitangire y’amasoko ya Leta, cyane cyane mu masoko y’imishinga minini yo kubaka ibikorwa remezo, ari na ho hibanzweho mu gukora ubwo bushakashatsi.

    Ba rwiyemezamirimo 473 bakorera mu Ntara zitandukanye bagaragaje niba barasabwe ruswa cyangwa barayitanze mu masoko bapiganira.

    Abakorera mu Mujyi wa Kigali basubije bangana na 44.40%, abo muri Nyarugenge hasubije 24.74%, muri Gasabo hasubiza 12.47% na ho muri Kicukiro bangana na 7.19%.

    Mu Ntara y’Iburengerazuba habajijwe abo mu Karere ka Rubavu 19.03%, mu Majyaruguru habazwa abo muri Musanze 18,60%, mu Burasirazuba habajijwe ab’i Nyagatare bangana na 6.77%, Rwamagana 3.17% na Gatsibo 0.42%, mu Majyepfo habazwa ab’i Muhanga bangana na 7.61%.

    Ababajijwe bose muri bo 20% bavuze ko bahuye na ruswa mu masoko ya Leta, abangana na 14.7% bavuga ko bayisabwe, mu gihe 6.3% bisabiye kuyitanga.

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko abahuye na ruswa, 17.9% barayishyuye na ho 82.1% batigeze bayishyura.

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko amafaranga makeya yatanzwe muri ruswa ari miliyoni imwe y’Amafaranga y’u Rwanda, na ho amafaranga menshi ni miliyoni 120 z’Amafaranga y’u Rwanda.

    Ubushakashatsi bugaragaza ko bushingiye ku makuru yatanzwe n’ababajijwe bushimangira ko muri ayo mezi yose hatanzwe asaga miliyari 14.2 z’Amafaranga y’u Rwanda, akaba ari amafaranga ahagije ngo abe yakubaka umuhanda wa kaburimbo w’ibilometero 23.2.

    Appolinaire Mupiganyi, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency Rwanda, avuga ko ruswa ivugwa mu masoko ya Leta ari nini cyane bitewe n’amasoko aba ari manini abarirwa mu mafaranga menshi.

    Agira ati “Ubushakashatsi bwagaragaje ko ruswa ihari, ni ruswa nini kuko mu masoko ya Leta ni za miliyoni na miliyari ziba zivugwa, kandi ba rwiyemezamirimo benshi ni ho baba bategereje akazi, ni muri aya masoko ya Leta. Ikindi cyiyongeraho ni abashaka ayo masoko baba ari benshi.”

    Mupiganyi avuga ko n’ubwo hari intambwe ishimishije yashyizwe mu kuvugurura inzego no gutora amategeko akumira ruswa, ariko bamwe mu bayobozi hari igihe bashyiramo ukuboko bitewe n’ubunyangamugayo buke.


    source : https://ift.tt/2WOtvMk

  • Umupasiteri yashyingiwe ku ngufu umurambo w'umugore yatumye apfa ari kumukuriramo inda #rwanda #RwOT

    Umupasiteri wo mu gihugu cya Nigeria yategetswe gushyiranwa ku ngufu n'umurambo w'umugore bari inshuti yashatse gukuriramo inda yataye ubwenge.

    Dr. Sucess Emeka Sunday, wari nyiri itorero ryitwa Life Transformation Praying Ministry,ryari riherereye ahitwa Akwakuma muri Owerri, yatangiye gusohokana na Chioma Okoye mu myaka 5 ishize ndetse mu mwaka ushize nibwo bashyize hanze ko bagiye kurushinga.

    Chioma w'imyaka 32 yagiye mu rukundo ruramucengera birangira atewe inda n'uyu mupasiteri nyamara uyu mugabo ntiyabyishimira kuko idini rye ritemerera abantu gusezerana batwite ndetse ngo yabonaga biramwicira izina.

    Umuryango wa Chioma wavuze ko yatumiwe n'uyu mupasiteri,hanyuma amuha ikirahuri kiri ibiyobyabwenge undi ahita ata ubwenge.

    Uyu mupasiteri yahise amujyana kwa muganga igitaraganya ategeka muganga kumukuriramo inda.Uyu muganga yarabyanze ariko pasiteri aramuhatiriza.

    Ubwo barimo bamukuramo inda,Chioma yatangiye kuruka amaraso bituma uyu muganga agira inama pasiteri Sunday yo kumujyana ku bindi bitaro bifite ibikoresho bihagije.

    Bwana Sunday yahise ahindurira amazina uyu mukunzi we niko guhita amujyana mu bindi bitaro atumiza iwabo ababwira ko arwaye.

    Chioma yahise apfa ababyeyi be bataragera ku bitaro. Wilfred Okoye,wavuze mu izina ry'umuryango yavuze ko isuzuma ry'umurambo wa Chioma ryagaragaje ko yapfuye ari gukurirwamo inda.

    Uyu muryango wagize umujinya mwinshi nyuma yo kumenya ko uyu mupasiteri yashatse kumukuriramo inda bikamuviramo gupfa bituma bamushyingira ku ngufu umurambo mbere y'uko ushingurwa.Uyu mukobwa yashyinguwe kuwa 31 Kanama ahitwa Umuahia, Abia.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umupasiteri-yashyingiwe-ku-ngufu-umurambo-w-umugore-yatumye-apfa-ari