Category: Uncategorized

  • Kwerekana impano zidasanzwe, kwishyurira abarwayi; ibyaranze icyumweru cyahariwe abakozi muri Marriott Hotel (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni icyumweru kizwi nka ‘Associate Appreciation Week’, cyateguwemo ibikorwa bigamije guhuriza hamwe abakozi ba Marriott barenga 250, bagashimirwa n’Ubuyobozi bw’iyi hotel ku ruhare bagira mu iterambere ryayo.

    Iki gikorwa cyatangiye ku itariki ya 30 Kanama uyu mwaka, gisozwa ku itariki ya 3 Nzeri, uretse ko ibikorwa byo gusabana hagati y’abakozi b’iyi hotel n’ubuyobozi bukuru bwayo bihoraho.

    Umuyobozi Ushinzwe Umurimo no Kwita ku Bakozi muri Marriott Hotel, Ishami ry’u Rwanda, Nicole Ingabire Munyangabe, yavuze ko iki gikorwa kigamije kwereka abakozi, bafatwa nk’abafatanyabikorwa muri Marriott Hotel, uruhare rwabo mu iterambere rya Marriott.

    Munyangabe yagize ati “Marriott Hotel, ni ikigo gifite umuco wo kwishimira no gushimira abakozi bacyo (Associates) buri mwaka. Iyi ni imwe mu ndangagaciro za Marriott Hotel, mu rwego rwo gushyira abakozi bacu imbere (Put People First).”

    Yongeyeho ko abakozi ba Marriott ari bo shingiro ry’iterambere ryayo. Agira ati “Ni mwe shingiro ry’iterambere ryacu, ibyo tugeraho byose ni mwebwe tubikesha, uyu ni umwanya wo kubashimira no kongera gushimangira umumaro wanyu mu rugendo dusangiye rwo gutanga serivisi nziza ku bakiliya bacu.”

    Ku munsi wa mbere w’iki cyumweru, hateguwe ibikorwa bizwi nka ‘’Take Care’’, byari bigizwe no gutanga impano ku bakozi ba Marriott, kubakira mu buryo busanzwe bumenyerewe ku banyacyubahiro, no kubashimisha nk’abanyacyubahiro.

    Kuri uyu munsi kandi, habayeho ibikorwa byo kwerekana impano ku bakozi ba Marriott Hotel, aho bamwe berekanye impano zirimo kuririmba ndetse no gushushanya.

    Ku munsi wa Kabiri w’iki cyumweru habaye ibikorwa bikubiye mu cyiswe ‘Unit Day’, aho abakozi ba Marriott Hotel bakomoka mu bihugu bitandukanye, basangiye amafunguro yateguwe n’abakozi ba Hotel baturuka mu bihugu bitandukanye, ndetse baboneraho no gusangizanya ubumenyi ku mico ya buri wese, hashingiwe ku gihugu akomokamo.

    Hanerekanywe kandi Imyambaro ishingiye ku muco w’abantu batandukanye bakora muri Marriott Hotel, mu rwego rwo gukomeza gusangira ubunararibonye bw’imico itandukanye y’abakozi ba Marriott Hotel, Ishami ry’u Rwanda.

    Iyi Hotel ikoreramo abakozi bakomoka mu bihugu birimo u Rwanda, Sri Lanka, u Buhinde, Kenya, Afurika y’Epfo, Nigeria, u Bwongereza, u Budage, n’ibindi bitandukanye.

    Munyangabe yavuze ko gusangira ubunararibonye bw’imico itandukanye, bigira uruhare mu kuzamura ubumenyi bw’abakozi, ku buryo boroherwa no kwakira abashyitsi bavuye mu bihugu byo ku Isi hose. Ibi kandi nabyo biri mu ndangagaciro za Marriott Hotel mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

    Yagize ati “Aya ni amahirwe yo kugira ngo abakozi bacu basangire ubunararibonye, kuko abakozi bacu baturutse mu bihugu bitandukanye ndetse bifite n’imico itandukanye, ku buryo uyu aba ari umwanya mwiza wo kwigishanya ku mico tugira itandukanye, kandi ibyo ni ingenzi mu kazi kacu kuko twakira abashyitsi baturutse ku Isi yose. Ibi kandi binatuma dukomeza kubaka umuco umwe muri Marriott hotel.”

    Ku munsi wa Gatatu, wiswe ‘Serve 360: Doing good in all directions’, Marriott Hotel yatanze amafaranga yifashishijwe mu bikorwa byo kwishyurira abarwayi bari bamaze iminsi bavuriwe mu Bitaro bya Muhima, ariko batarabona ubwishyu.

    Munyangabe yavuze ko ibikorwa nk’ibi bitegurwa “Kuko dufite inshingano zo guteza imbere Umunyarwanda Nyarwanda (community) tubayemo. Ntabwo intego zacu ari ugukorera amafaranga gusa, harimo no gufasha bamwe muri twe bakeneye ubufasha (Doing good for all directions), kandi ibi tubikora mu buryo buhoraho.”

    Umuyobozi Ushinzwe Umurimo no Kwita ku Bakozi muri Marriott Hotel, Ishami ry’u Rwanda, Nicole Ingabire Munyangabe, yavuze ko iki gikorwa kigamije kwereka abakozi uruhare rwabo mu iterambere ry’iyi Hotel

    Uyu munsi kandi hateguwe ibiganiro bishingiye ku migani n’ibindi bigaragaza umuco wo gufashanya.

    Ku munsi wa Kane, hakozwe ibikorwa bizwi nka ‘Talent Exhibition’ aho akanama nkemurampaka kazengurutse gasuzuma ibikorwa byakozwe birimo indirimbo zaririmbwe n’abakozi, abambaye imideri myiza ndetse n’ibishushanyo byakozwe, hatoranywamo ibigomba guhembwa.

    Kuri uyu munsi nanone wakoreshejwe n’abakozi mu rwego rwo kuganira ku bindi bintu bishobora kuzamura umusaruro wabo mu kazi, kugirana inama z’ubuzima busanzwe ndetse no kungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye.

    Ku munsi wa Gatanu, ari nawo wa nyuma w’iki cyumweru, habayeho ibikorwa byo gusoza no kuganira hagati y’ubuyobozi n’abakozi ba Marriott Hotel.

    Umuyobozi Mukuru muri Marriott Hotel, Ishami ry’u Rwanda, Ulrich Franzmann, yavuze ko kuva yatangira gukorana n’iyi Hotel mu myaka 25 ishize, yiboneye uburyo umukozi ahabwa ijambo mu bikorwa byose bya Hotel.

    Ati “Kuva natangira gukora muri iyi Hotel, buri gihe umukozi ahabwa ijambo kuko niwe twubakiraho ibyo twifuza kugeraho byose, turabashimira ku murava mukorana akazi kanyu.”

    Ku rwego rw’Isi, ibikorwa bya ‘Associate Appreciation Week 2021’ byatangiye muri Gicurasi uyu mwaka.

    Kabatesi Joselyne ukora mu Rwego rwo Gutegura Ibitaramo muri Marriott Hotel, yavuze ko abakozi b’iyi Hotel batewe ishema n’uburyo bafashwe, ati “Duterwa ishema n’uburyo abakozi dufatwa muri Marriott Hotel, bituma tugira ishyaka ryo gukomeza gukora cyane kuko tuzi ko ari twe shingiro ry’ibyo tugeraho.”

    Abakozi batsinze mu marushanwa arimo imideri no kuririmba bahawe ibihembo, mu gihe abakozi bitwaye neza mu gushushanya bahawe umwihariko, kuko ibihembo byabo bizamanikwa ku nkuta za Marriott Hotel, biriho n’amazina yabo.

    Kugeza ubu, abakozi bose ba Marriott hotel bamaze gukingirwa icyorezo cya Covid-19, ndetse iki kigo gikomeza kubasuzumisha mu buryo buhoraho kugira ngo hagenzurwe ubuzima bwabo, nk’uko amabwiriza y’inzego z’ubuzima abisaba.

    Marriott Hotel, Ishami ry’u Rwanda, yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda mu 2016, ikaba ari imwe muri hotel zirenga 7.700 z’ikigo cya Marriott International Inc.

    Ku munsi wa nyuma wo gusoza Icyumweru cyahariwe abakozi, Marriott Hotel yateguye umunsi mukuru warimo amafunguro n’ibiribwa biteguye neza

    Umuyobozi Mukuru muri Marriott Hotel, Ishami ry’u Rwanda, Ulrich Franzmann, yavuze ko abakozi b’iyi Hotel ari bo batuma igera ku iterambere

    Umuyobozi Ushinzwe Umurimo no Kwita ku Bakozi, Nicole Ingabire Munyangabe (wambaye umwenda w’umuhondo), ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru muri Marriott Hotel, Ishami ry’u Rwanda, Ulrich Franzmann (uri hagati), ndetse na Jagath Chandra Ushinzwe Ibikorwa byo Kubungabunga iyi Hotel (wambaye ikoti ry’umukara)

    Abakozi bose ba Marriott Hotel bamaze gukingirwa icyorezo cya Covid-19

    Ibishushanyo bizamanikwa ku nkuta za Marriott Hotel


    source : https://ift.tt/38W2pWB

  • Gicumbi: Birakekwa ko umugabo yahitanywe n’inzoga yari yategewe kumara – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo ngo yategewe na bagenzi be kumara amacupa 12 bivugwa ko ari ayo mu bwoko bwa Nguvu. Nyuma yo kuzinywa, ngo yumvise atameze neza, aza gupfira mu rugo rwa mugenzi we.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix, yemeje aya makuru, avuga ko umurambo wa Tuyisenge wajyanywe mu Bitaro bya Byumba kugira ngo harebwe niba koko uyu mugabo yishwe n’izi nzoga.

    Yagize ati “Ni byo uyu mugabo twasanze yapfiriye mu rugo rw’uwitwa Ntirenganya Dieudonné alias Serunaga, umurambo wajyanywe mu Bitaro bya Byumba, naho Serunaga yashyikirijwe Sitasiyo ya RIB ya Rutare kugira ngo ikurikirane iby’uru rupfu.”

    Uyu muyobozi yasabye abantu gukomeza kwirinda amateraniro atubahirije amategeko, cyane cyane muri iki gihe igihugu kigihanganye n’icyorezo cya Covid-19.

    Ati “Icyo dusaba abaturage, ni uko mu gihe tugihanganye na Covid-19, bakubahiriza amabwiriza hirindwa gukora utubari two mu ngo, cyane ko bikekwa ko uyu mugabo yarimo gusangira na bagenzi be inzoga mu rugo rumwe, ari na zo bikekwa ko zamuviriyemo urupfu.”

    Birakekwa ko umugabo yazize kunywa inzoga nyinshi

    source : https://ift.tt/3jIVmGB

  • Inkuru ishimishije ku bakunzi ba Bahavu Jannet n'umugabo we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bahavu Jannet n'umugabo we, Fleury Ndayirukiye uzwi nka Legend, bahaye inkuru ishimishije abafana ndetse n'abakunzi babo babakurikira ku rubuga rwabo rwa YouTube kuri Konti yabo (Fleury&Janet). Ni nyuma yuko abafana babo benshi bari bamaze igihe babaza niba nta kintu Fleury aribwira nk'umugabo wa Bahavu.

    Nkuko Fleury na Bahavu babitangaje bavuze ko kuri ubu bagiriwe umugisha wo kuba Bahavu yarasamye akaba atwite umwana. Bongeyeho ko bashimira cyane abantu batandukanye babasengeye ndetse n'abakomeje kubashyigikira muri byose.

    Fleury na Bahavu batangaje ko Imana yahaye umugisha urugo rwabo bakaba bitegura kwibaruka imfura yabo

    Source : https://yegob.rw/inkuru-ishimishije-ku-bakunzi-ba-bahavu-jannet-numugabo-we/

  • Rwanda: Umusore yahitanwe na nguvu ebyiri muri 12 yari yemeye kunywa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore witwa Tuyisenge John wo mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Gicumbi, yitabye Imana nyuma yo gukora na mugenzi we intego yo kunywa amacupa 12 y'inzoga zo mu bwoko bwa Liqueur izwi nka 'Nguvu'.

    Byabaye ku wa Kane w'iki cyumweru, mu mudugudu wa Karambo ho mu kagari ka Kabeza muri uriya murenge wa Nyamiyaga.
    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Nyamiyaga, Kalisa Claudien, yatangaje ko inkuru y'urupfu rwa Tuyisenge ari impamo, ndetse ko yitabye Imana nyuma yo kunywa Nguvu 12 yari yateze ko yamara na mugenzi we
    Yagize ati: 'Ni umusore w'imyaka 29 wari ukiri ingaragu, yategeye kunywa nguvu 12, anyweye ebyiri arananirwa ashaka gutaha. Yageze mu nzira arananirwa bamugarura aho yari yazinywereye aryama aho bucya yapfuye, ariko amakuru akaba avuga ko yari yabanje kunywa izindi nzoga .

    Gitifu wa Nyamiyaga yavuze ko mugenzi wa nyakwigendera bari bakoranye intego na nyir'akabari barimo bahise batabwa muri yombi, mbere yo gushyikirizwa inzego z'umutekano.

    Source : https://yegob.rw/rwanda-umusore-yahitanwe-na-nguvu-ebyiri-muri-12-yari-yemeye-kunywa/

  • Umukinnyi wakiniraga Cine Elmay mu gusiganwa ku magare yahitanwe n'impanuka #rwanda #RwOT

    Umukinnyi mu mukino wo gusiganwa ku magare,Ishimwe Patrick,wakiniraga ikipe ya Cine Elmay,yahitanwe n'impanuka kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari mu myitozo mu karere ka Kamonyi.

    Mu butumwa Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare mu Rwanda ryashyize hanze,ryemeje ko uyu musore yapfuye ndetse ryihanganisha umuryango we n'abakunzi b'uyu mukino muri rusange.

    Riti “Tubabajwe n'urupfu rwa Ishimwe Patrick umukinnyi w'amagare wakiniraga Club ya Cine Elmay wazize impanuka mu gihe yari mu myitozo kuri uyu wa 6 mu karere ka Kamonyi Twihanganishije umuryango we ndetse n'umuryango mugari w'umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda. Imana imuhe iruhuko ridashira.”

    Minisitiri wa Siporo, Mimosa Munyangaju Aurore, abinyujije kuri twitter,nawe yanditse ubutumwa busa n'ubu mu rwego rwo kwihanganisha umuryango we.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukinnyi-wakiniraga-cine-elmay-mu-gusiganwa-ku-magare-yahitanwe-n-impanuka

  • Inkuru nziza ku bashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abashaka gukora ibizamini byo gutwara ibinyabiziga mu Rwanda bashyizwe igorora. Urubuga Irembo rwifashishwq mu kwiyandikisha ku banyeshuri bashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga rwatangaje ko ku bufatanye na Polisi y'U Rwanda rwavuguruye serivisi ijyanye no gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga aho buri gihe iyi serivisi izajya ihora ifunguye buri gihe. Hazajya haba hariho ingengabihe y'igihe ibizamini bizabera kugirango buri munyeshuri abashe kwiyandikisha igihe ashakiye.

    Urubuga Irembo kandi rwaboneyeho umwanya wo kumenyesha abashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga ko kuri ubu byafubguwe guhera uyu munsi tariki ya 04 Nzeri 2021 aho uwiyandikisha azajya ajya ku rubuga rwa Irembo arirwo www.irembo.gov.rw maze  agahitamo serivisi za Polisi nuko agahitamo ahanditse kwiyandikisha gukora ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga agakurikiza amabwiriza.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-nziza-ku-bashaka-gukorera-impushya-zo-gutwara-ibinyabiziga-mu-rwanda/

  • Bimwe mu byo umukobwa wakunze umusore byo gupfa akora. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urukundo burya akenshi ni ibyiyumvo bisangiwe n'abantu babiri kandi babyumvikanyeho neza.

    Igitsina gore akenshi iyo bari mu rukundo rw'ukuri bashaka gukora ikintu cyose kugaragaza amarangamutima yabo kuri buri wese.Tugiye kureba bimwe mubyo umukobwa wakunze umusore cyane akora kugirango abimwereke.

    1.Ntashobora kugusiga

    Umukobwa wagukunze by'ukuri yakwemera agakererwa na gahunda ze ariko ntagusige inyuma .Ntawundi aba ahanze amaso uretse wowe gusa.Aba yifuza ko niba ko ukomeza kumera neza kuva agiye kukazi kugeza akavuyemo.Bishatse kuvuga ko uyu mukobwa yakwemera ko ababyeyi bamutonganya cyangwa bakamutuka kuko aba yumva atekanye muri kumwe.

    2.Akomeza kukubwira uko yiyumva inshuro nyinshi.

    Umukobwa ugukunda by'ukuri niyo mwaba mutarikumwe akora ibishoboka byose akakwandikira akubwira uko amerewe ,akubwira icyo yifuza n'ibimuhangayikishije.

    3.Akimara kubonako yahemutsè yihutira gusaba imbabazi.

    Ibi biba byiza cyane ,iyo umukobwa agukunda byukuri iyo agukoshereje yibuka kugusaba imbabazi.Umukobwa udashaka kukubura aba yumva yaguhora iruhande,iyo aguye mu ikosa yihutira kukwereka ko yakosheje akagusaba imbabazi.

    4.Ahora yumva yakuganira mu nshuti ze.

    Ibi biganiro sibya bindi bisenya, aba yumva bakuganiraho ibyiza gusa ,aho aba yumva nabo yabakuratira,akagutaka akababwira uburyo uri umuntu mwiza.Mbese yumva bimuteye ishema kukuvuga mu bandi.

    Source : https://yegob.rw/bimwe-mu-byo-umukobwa-wakunze-umusore-byo-gupfa-akora/

  • Harimo n’ayo mu bwana bwe! Ihere ijisho ubura… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga ze yitwa Van Meulder Laura Colette izina ubona ko nta ry'ikinyarwanda ririmo ari nako bimeze kuri konti ye ya Facebook kuko yitwa Laura Van Meulder aho ushobora gusanga amakuru ye yose kuko hariho amafoto ye kuva no mu bwana bwe.

    Konti ye ya instagram ye irihariye (Private) kuko itemerera buri wese kureba ibyo ashyiraho ahubwo niwe ubwe ushobora kukwemerera ko umukurikira. Laura akurikirwa kuri Instagram n'abantu barenga igihumbi nawe agakurikira abarenga magana inani, akaba amaze gushyiraho amafoto 82.

    Kuri konti ye ya instagram Laura yashyizeho ubutumwa buri muntu wese ashobora kwitaho ndetse bukamugirira akamaro umunsi ku munsi bugira buti: ''Gira Neza Wigendere ndavanze umunyarwanda n'umubiligi, akira umunsi wose uko uje biba byiza.'' Lura Colette ubona ko ubuzima bwe bwose ari umunyarwanda ndetse ni naho yigiye amashuri ye yisumbuye, gusa kuri konti ye we ahamya ko avuka ku mubyeyi umwe w'umunyarwanda ndetse n'undi w'umubiligi.

    Urebeye kuri konti ye ya Facebook n’ubwo hari igihe umuntu ayifungura akiri umwana agashyiraho amafoto yo mu bwana bwe kandi uko akura akaba ari ko agenda ahinduka n’isura, tugiye kuyifashisha mu kumenya ubuzima bwa Laura umugore wa Igor Mabano kuko izindi mbuga zose yazigize ubuzima bwe bwite. Mu bigaragara kuri Facebook, Laura akunda ibyo kumurika imideli, mu mwaka wa 2010 yarangirije amashuri yisumbuye muri Lycee de Kigali naho Kaminuza akomereza muri Jiangsu University.

    Isabukuru ya Laura iba ku itariki 12 Nyakanga, avuga indimi arizo: Icyongereza, Igifaransa, Ikinyarwanda ndetse n'ururimi ruvugwa muri New Zealand, ni umukirisitu, arubatse kuko yasezeranye mu mategeko na Igor. Kuri konti ya Facebook ya Laura kandi hariho abo mu muryango we barimo Miss Akacu Lynca wabaye igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda mu 2015.

    Mu buzima bw'imyidagaduro, Laura akunda umuziki wa J-Knnock, Kenny vdj na M-la Lambert, Filime akunda ni Maze Runner: The Death Cure,  Love Don't Cost a Thing na Willow. Ibiganiro n'amarushanwa akunda kureba harimo Miss World, Stir Africa na Hero Love Matters. Mu bitabo akunda gusoma harimo Dope Swagg and creativity, Love Story n'ibindi. Akurikirana kandi amakuru ya Igor Mabano na Allioni Buzindu.

    Kuwa Gatandatu tariki 28 Kanama 2021 ni bwo umuhanzi Igor Mabano yasabye anakwa umukunzi we bitegura kurushinga bakambikana impeta y’urudashira. Ni umuhango yakoze ashyigikiwe n’abarimo Producer Ishimwe Clement wa Kina Music, abahanzi Andy Bumuntu, Yvan Buravan na Nel Ngabo.

    Mbere y’aho habanje kuba umuhango wo gusezerana imbere y'amategeko, wabereye ku biro by'Umurenge wa Kimihurura ku wa Gatanu tariki 27 Kanama 2021. Uyu musore akiva gusezerana imbere y'amategeko yahise asohora indirimbo ye nshya yise 'Nta kosa' yasohokanye n'amashusho yayo.

    Igor Mabano akaba yambitse impeta y’urukundo uyu mukunzi we mu kwezi gushize amusaba ko yamubera umugore by'iteka ndetse umukobwa akaba yarahise abyemera atazuyaje. Amakuru avuga ko bari bamaze igihe bakundana n'ubwo urukundo rwabo barugize ibanga rikomeye.

    InyaRwanda.com yamenye aya makuru mbere y’uko Igor agiye kurushinga, ariko mu kubaza nyir’ubwite ayamaganira kure avuga ko uwayatanze yabeshye. Yongeraho ko nta bukwe ateganya vuba ndetse ko anabiteganyije yabivuga. Icyo gihe yagiye kuri Instagram ye avuga ko inkuru inyarwanda.com yamwanditseho ko ari kwitegura ubukwe ari igihuha.

    Laura akunda no kumurika imideri

    Igor Mababo yagize ati: 'Ayo makuru ntabwo ariyo rwose umusa, ari byo urumva naba ntarabitangaza? Kandi nimugira rwose (umukunzi) muzabimenya ariko abo bantu babahaye amakuru ntabwo ari byo kabisa kandi n'ubwo byaba byo byaba ari byiza ariko ntabwo ari byo.''

    Igor Mabano n’umukunzi we mu muhango wo gusaba no gukwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109179/harimo-nayo-mu-bwana-bwe-ihere-ijisho-uburanga-bwa-laura-umugore-wa-igor-mabano-bitegura-k-109179.html

  • Amagare: Umukinnyi wari mu myitozo yagonzwe n… – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Nzeri 2021, ikaba yabereye mu Karere ka Kamonyi aho Ishimwe yari mu myitozo. Iyi nkuru y'incamugongo yamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu, binyuze ku rukuta rwa Twitter rwa FERWACY, hari ubutumwa bugira buti:

    Inkuru y’akababaro

    FERWACY ibabajwe no kubamenya urupfu rwa Ishimwe Patrick wakiniraga Cine Elmay wazize impanuka y’imodoka ari mu myitozo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Kamonyi.

    Twifatanyije n’umuryango we n’ikipe ye muri ibi bihe bikomeye.

    #RIPPatrick 

    Iyi mpanuka ikimara kuba, uyu mukinnyi yagerageje kwitabwaho kugira ngo barokore ubuzima bwe, ariko biranga, birangira ashizemo umwuka.

    Ishimwe Patrick yagonzwe n’imodoka ari mu myitozo ahita yitaba Imana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109188/amagare-umukinnyi-wari-mu-myitozo-yagonzwe-nimodoka-ku-kamonyi-ahita-yitaba-imana-109188.html

  • Perezida Kagame yazamuye abasirikare 2 mu ntera #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda yazamuye mu ntera abasirikare babiri barimo na Lt. Col Innocent Munyengango wahawe ipeti rya Colonel, anagirwa Umuyobozi Mukuru w'Urwego rushinzwe Igenamigambi mu Gisirikare, J5.

    Izi mpinduka mu gisirikare zatangajwe ku manywa yo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Nzeli 2021.

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara n'Igisirikare cy'u Rwanda rivuga ko Lt. Col Innocent Munyengango yagizwe Colonel anahabwa inshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru w'Urwego rushinzwe Igenamigambi mu Gisirikare “J5”.

    Lt. Col Munyengango yigeze kuba Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda kuva mu Ukwakira 2017 kugera mu Ugushyingo 2020.

    Undi wazamuwe mu ntera ni Lt. Col Claver Karara wahawe ipeti rya Colonel. Uyu musirikare yari asanzwe akora muri Ambasade y'u Rwanda muri Ethiopia ashinzwe ibikorwa bya gisirikare, Defense Attaché.


    Lt Col Munyengango Innocent wagizwe Colonel anahabwa kuyobora J5

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/perezida-kagame-yazamuye-abasirikare-2-mu-ntera