Category: Uncategorized

  • Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Cote d'Ivoire yatsizemo Senegal ibasha kugera ku mukino wa nyuma wa AfroBasket uri buyihuze na Tunisia #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu nibwo hakinwaga imikino ya kimwe cya kabiri cy'irushanwa Nyafurika mu mukino w'intoki wa Basketball mu bagabo, ni umukino yatanze amakipe akina umukino wa nyuma kuri iki cyumweru ariyo Cote d'Ivoire na Tunisia.

    Ubwo hari ku isaha ya saa munani z'amanywa zo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya4 Nzeri nibwo hakinwe umukino wa mbere wa kimwe cya kabiri wahuje ikipe ya Tunisia yatsinze ikipe ya cape Verde amanota 75 kuri 65.

    Mu uyu mukino wayobowe cyane na Tunisia inafite igikombe giheruka yakoze amanota 16 kuri 14 ya Cape Verde, mu gace kakabiri nabwo yagatsinze ku manota 20 kuri 15, ni mu gihe agace ka gatatu ikipe ya Cape Verde yongeye gutsindwa ku manota 23 kuri 15 ariko akanyuma yitwara neza itsinda 21 kuri 16 ya Tunisia nubo ntacyo byayifashije.

    Uyu mukino wahise ugaragaza ko ikipe y;igihugu ya Tunisia ariyo igeze ku mukino wa Nyuma aho yagombaga gutegereza ikipe bari buhure hagati ya Cote d'Ivoire na Senegal wahise ukurikiraho.

    Ku isaha ya saa kumi n'imwe nibwo uwo mukino wa kabiri wa kimwe cya kabiri wahise ukurikiraho, ni imikino yose yabereye mu nyubako ya Kigali Arena, by'umwihariko uyu mukino wa kabiri wakurikiwe na Perezida Paul Kagame nk'uko byatangajwe n'ibiro by'umukuru w'igihugu.

    Mu mafoto yashyizwe hanze, Perezida Paul Kagame yari kumwe na Minisitiri wa Siporo ariwe Madame Aurore Munyangaju Mimosa ndetse n'umuyobizi w'ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball mu Rwanda Mugwiza Desire.

    Uyu mukino aba banyacyubahiro bakurikiye warangiye ikipe ya Senegali isezerewe na Cote d'Ivoire ku manota 75 kuri 65 (17-13, 19-16, 17-19, 22-17).

    Nyuma yaho ikipe ya Tunisia na Cote d'Ivoire zigeze ku mukino wa nyuma, zirakina kuri iki cyumweru tariki ya 5 Nzeri 2021 ku isaha ya saa kumi n'imwe z'umugoroba, uyu mukino uraza ukurikira uwo guhatanira umwanya wa gatatu uri buhuze Senegal na Cape Verde ku isaha ya saa saba n'igice muri Kigali Arena.

    The post Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Cote d'Ivoire yatsizemo Senegal ibasha kugera ku mukino wa nyuma wa AfroBasket uri buyihuze na Tunisia appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-paul-kagame-yakurikiye-umukino-cote-divoire-yatsizemo-senegal-ibasha-kugera-ku-mukino-wa-nyuma-wa-afrobasket-uri-buyihuze-na-tunisia/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-paul-kagame-yakurikiye-umukino-cote-divoire-yatsizemo-senegal-ibasha-kugera-ku-mukino-wa-nyuma-wa-afrobasket-uri-buyihuze-na-tunisia

  • Iwacu Muzika Festival: Mukuru wa Jay Polly ya… – #rwanda #RwOT

    Mu gitaramo cyo guha icyubahiro umuraperi Jay Polly cyabaye ku mugorowa wo ku wa Gatandatu tariki 04 Nzeri 2021, mukuru wa Jay Polly ari we Uwera Jean Maurice waganiriye na Lucky Nzeyimana, niwe watanze ubuhamya bw'uyu muraperi, ubuzima yaciyemo ndetse n'ikigiye gukorwa kugira ngo abo yasize n'ibyo yasize bishyigikirwe.

    Uwera Jean Maurice ubitse amateka akomeye ya murumuna we Jay Polly yatanze amateka akomeye y’uyu muraperi ndetse ahishura ibitari bizwi kuri uyu muraperi anavuga n'uburyo yagiye amugira inama nyuma yo gukora ariko ibyo akoreye mu muziki bikaribwa n'abandi.

    Uwera Jean Maurice yavuze kandi uburyo yageze kuri Radiyo bigatungura Jay Polly amwumvise bwa mbere akamubaza niba ariwe yumvishe. Ibintu byaje kugenda neza ubwo uyu muraperi yatwaraga Primus Guma Guma Super Stsr akabona amafaranga agera kuri Miliyoni 24 Frw ariko akamubuza amahoro akaza kumureba nka mukuru we akamugisha inama.

    Maurice yagize ati: “Guma guma ya kane nari mfite camera yanjye mu gatuza, Jay Polly akimara kuyitwara njyewe nahise nsohoka njya mu rugo, ngeze mu rugo mbona Jay Polly, Ambasaderi Joseph Habineza ari kumuha cheque ya miliyoni 24 kugeza ubwo sinabyemeraga.''

    Icyo gihe Jay Polly aza kumureba, Uwera yavuze ko yamubwiye ko afite ubwoba bw'abo aririmbira bagiye kumuvaho kubera ukuntu yari agiye kuba umukire. Uwera kandi yavuze ko we icyo yashakaga ari uko yiga ndetse ibindi byose akabireka ndetse n'umuziki akawureka ariko yasanze Jay Polly ari uw’abakunzi be koko.

    Mukuru wa Jay Polly yavuze ko bitewe n'ibyo yabonye yizeye kubisigasira ndetse akazita ku bana babiri Jay Polly asize. Yasoje asaba abantu batandukanye bamukundaga gukomeza umutima wabo bafasha umuryango nyakwigendera Jay Polly asize.

    Nyuma y'ubwo buhamya bwose hakurikiyeho igitaramo Jay Polly yari aherutse gukora aho yaririmbye indirimbo zitandukanye zakunzwe n'abatari bake mu bihe bitandukanye. Jay Polly uherutse kwitaba Imana ni umwe mu bahanzi bagaragaye muri Iwacu Muzika Festival kuva yatangira.

    Yagaragaye mu bitaramo bya mbere bya Iwacu Muzika Festival byabaye bwa mbere mu 2019, anagaragara mu 2020 ubwo iri serukiramuco ryabaga bwa mbere. Kuri gahunda yo guherekeza nyakwigendera yamaze gutangazwa, byitezwe ko kuri iki Cyumweru mu gitondo saa yine ari bwo umuryango wa Jay Polly uzajya gufata umubiri we mu bitaro bya Kacyiru.

    Nyuma yo gufata umubiri wa Nyakwigendera, saa sita z’amanywa hazatangira imihango yo kumusezeraho bwa nyuma izabera mu rugo iwe aho yari atuye Kibagabaga ikazarangira saa munani z'amanywa. Nyuma yo kumusezeraho bwa nyuma, abazaba bashyizwe ku rutonde bazahita berekeza ku irimbi rya Rusororo aho nyakwigendera azashyingurwa mu muhango uteganyijwe i saa kumi z'igicamunsi.

    REBA HANO IGITARAMO CYA NYUMA JAY POLLY YAKOZE MURI IWACU NA MUZIKA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109189/iwacu-muzika-festival-mukuru-wa-jay-polly-yahishuye-ko-jay-amaze-gutwara-guma-guma-yabuze–109189.html

  • Umukunzi wawe numwandikira aya magambo agiye kuryama ntawuzigera amugutwara. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu rukundo hari utuntu duto duto ukorera umukunzi wawe ntabe yakwibagirwa cyangwa ngo agusimbuze undi. Guha ubutumwa bugufi umukunzi umwifuriza ijoro ryiza ni kimwe muri ibyo bikorwa, mwaba mukundana cyane cyangwa byoroheje, yaba ari kure yawe cyangwa mubonana kenshi. Dore bumwe mu butumwa buzatuma ubasha kwigarurira umutima w'umukunzi wawe ndetse bukazamutera guhora amwenyura igihe agutekereje.

    1.'Nta wundi muntu nifuza kuba ndikumwe na we atari wowe. Ndifuza ko wagumana nanjye ukangundira kugeza nsinziriye iri joro.'

    2.'Muri ubu butumwa, nguhaye urukundo rwanjye rwose. Ndifuza kuba naguhobera ngusomagura iyi saha.'

    3.'Nicishije bugufi ngo nereke umwiza wanjye kuri iyi si ko mukunda cyane kandi mwifuriza kunyurwa n'iri joro.

    4.'Ndifuza ko twarangiza igicuku tuganira tudateze kurambirwana. Uri ibyishimo byo kuganiriza.'

    5.'Ndabizi ko uru ari urugendo rushya kuri twe, gusa tuzishima kuko ejo hazaza hatubikiye ibyiza. Ni wowe uzamura amarangamutima yanjye.'

    6.'Kimwe mu bigize ibihe nkunda buri munsi ni igihe nganira nawe ngana igitanda. Uranshimisha.'

    7.'Nanga urunuka iyo uri kure yanjye. Mpora mbara iminsi ntegereje kongera kukubona. Gusa menya ko ngukunda. Ijoro ryiza!'

    8.'Inzozi ni yo mahirwe nsigaranye yo kubasha kukubona. Ni yo mpamvu shenge nkunda kuryama buri joro. Nishimiye kongera kukubona.'

    9.'Ndifuza ko wamenya ko ari wowe wenyine undi mu bwenge mbere y'uko ndyama. Ndifuza ko nakomeza kukubona na nyuma y'uko mbyutse. Ndagukunda.'

    10.'Ndyamye ntegereje gusinzira gusa icyantwaye ibitekerezo ni uburyo nakugundira nkubonye.'

    Source : https://yegob.rw/umukunzi-wawe-numwandikira-aya-magambo-agiye-kuryama-ntawuzigera-amugutwara/

  • Amafoto yo mu bihe bitandukanye y'umukobwa Igor Mabano agiye kurongora – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo Umuhanzi Igor Mabano ubarizwa mu nzu itunganya imiziki izwi nka Kina Music yatunguranye maze agasezerana imbere y'amategeko na Van Meulder Laura Colette. Sibyarangiriye aha kuko nyuma y'amasaha make hahise haba umuhango wo gusaba no gukwa nawo wabaye utunguranye.

    Nkuko abadukurikirana benshi babidusabye bifuje ko twabakusanyiriza amafoto yo mu bihe bitandukanye ya Laura Colette, umugore wa Igor Mabano. Ayo mafoto ni aya akurikira:

    Source : https://yegob.rw/amafoto-yo-mu-bihe-bitandukanye-yumukobwa-igor-mabano-agiye-kurongora/

  • Abantu 5 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 352 barayandura #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 4 Nzeri 2021, Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko icyorezo cya COVID-19 cyahitanye abantu 5 mu Rwanda barimo abagore 2 n'abagabo 3.Abamaze guhitanwa n'iki cyorezo ni 1,117.

    Uyu munsi abahawe dose ya 1 y'urukingo ni 23,239 mu gihe abahawe iya kabiri ari 20,840.

    Abaturarwanda 890.715 nibo bamaze guhabwa doze zombi z'urukingo rwa Covid-19.

    Abanduye uyu munsi ni 352 bangana na 2.8% by'abapimwe.Abasezerewe mu bitaro uyu munsi ni 10 mu gihe abahawe ibitaro babaye 5.

    Ku wa 1 Nzeri 2021, Guverinoma y'u Rwanda yafashe ingamba nshya zijyanye no kwirinda COVID-19, aho mu Mujyi wa Kigali ingendo zibujijwe guhera saa yine z'ijoro (10:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM) . Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa tatu z'ijoro (9:00 PM).

    Ahandi mu Gihugu, ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z'ijoro (9:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM) (Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa mbiri z'ijoro (8:00 PM)). Icyakora mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kirehe, Ngoma, Nyagatare, Nyamasheke, Nyaruguru na Rwamagana dufite imibare y'abandura COVID-19 iri hejuru kurusha ahandi, ingendo zirabujijwe guhera saa mbiri z'ijoro (8:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM). Muri utwo turere, ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa moya z'ijoro (7:00 PM).

    Ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'lntara ndetse n'Uturere tw'lgihugu zizakomeza gukora, ndetse imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu bangana na 75% by'umubare zemerewe gutwara.

    Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-5-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-352-barayandura

  • Nashatse ko areka Hip Hop ariko arananira – Uwera Jean Maurice uvukana na Jay Polly #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwera Jean Maurice ubu ukora ibijyanye n
    Uwera Jean Maurice ubu ukora ibijyanye n’itangazamakuru, kera ngo yakundaga Hip Hop biviramo na Jay Polly kuyikunda

    Ati “Yavutse ndi mukuru nsigaye nijyana ku ishuri batakimbwira ngo urajyana n’imodoka ya papa ku ishuri. Yavutse ari umwana munini w’inzobe ufite imisatsi myinshi kandi y’irende. Yavukiye ku ivuriro riri imbere ya Camp Kigali ryari rigezweho icyo gihe.”

    Uwera avuga ko Jay Polly akivuka mu 1988 atabyishimiye kuko yumvaga ko iwabo bagiye kwita kuri Jay Polly kurusha uwo mukuru we. Jay Polly ngo yakuze ari umwana ukubagana, ariko uko akubaganye se ntabyemere ahubwo agakubita mukuru we ashinjwa kuba ari we wakubaganye. Ibyo ngo byatumye mukuru we yiha inshingano zo gucunga Jay Polly kugira ngo atazajya akubagana bikaviramo mukuru we gukubitwa.

    Jay Polly amaze gukura yatangiye amashuri y’incuke, abandi bana bamwambura umugati agahita ajya kuregera mukuru we wigaga mu mashuri abanza kuri icyo kigo.

    Uwera ati “Mwalimu yabonaga umwana yinjiye mu ishuri nta n’umuntu abajije akaza kundegera, ngahita naka uruhushya mwalimu nkajya gukemura icyo kibazo.”

    Uko Jay Polly yakunze umuziki wa Hip Hop

    Gukunda umuziki ngo yabihereye kuri televiziyo iwabo bari batunze mu myaka ya 1996, dore ko iyo bari batunze mbere yasahuwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mukuru we ngo ni we wakundaga kureba cyane cyane amashene ya televiziyo yerekanaga umuziki kandi akareba umuziki wa Hip Hop w’abahanzi bo muri Amerika. Nyamara uko yawurebaga awukunda ngo ntiyari azi ko arimo gutuma na Jay Polly aboneraho kuwureba na we akawukunda.

    Mukuru we ngo yaje no gukora ikiraka ahembwa amafaranga agura radio ijyamo CD akajya azana mu rugo CDs ziriho indirimbo za Hip Hop.

    Mukuru we yakundaga umuziki wa Hip Hop ndetse aba no mu matsinda y’ababyina umuziki ugezweho cyane cyane ku ishuri. Murumuna we Jay Polly na we byatumye abikunda ndetse akajya yandika amagambo agize indirimbo z’Abanyamerika, Uwera akajya yumva Jay Polly aziririmba.

    Uwera ngo yihanije Jay Polly amubuza kujya aririmba ibyo bintu kuko byafatwaga nk’ibitajyanye n’umuco nyarwanda ndetse ababiririmba bagafatwa nk’ibirara muri sosiyete nyarwanda.

    Mukuru we akirangiza amashuri yisumbuye ibyo gukunda umuziki wa Hip Hop byabaye nk’ibigabanuka muri we ndetse ahindura n’imyambarire, amapantalo maremare, ingofero n’imipira miremire n’inkweto nini harimo izitwa Timberland ndetse n’amajaketi yambaraga biba ngombwa ko abireka atangira kwambara amashati, amakoti na karuvati kuko ari byo byari itegeko bijyanye n’akazi yakoraga muri Hoteli.

    Byatumye Jay Polly afata ya myenda ya mukuru we atangira kuyambara. Kuko yabaga ihenze ndetse igezweho muri icyo gihe ngo Jay Polly byagaragaraga ko bimubereye ndetse abantu bakamwibazaho mu gace babagamo i Gikondo.

    Jay Polly akigera mu mashuri yisumbuye nibwo yatangiye kumenyana na ba Lick Lick, Bulldogg, Green P, The Ben n’abandi bagendanaga mu itsinda b’urungano rwe.

    Icyakora mukuru we iyo yageraga mu rugo akabahasanga bari mu miziki ya Hip Hop ngo yabamereraga nabi ibyo barebaga akabizimya, akababuza kubiririmba ndetse ba Green P baturutse mu mihana bagataha, Jay Polly agasigara arakaye.

    Icyakora uko gukunda umuziki ngo barabikomeje ndetse Lick Lick we agakunda cyane cyane ibyo gukora umuziki (production) atangira kubakorera indirimbo.

    Skizzy wahoze muri KGB (Kigali Boys) na we wari icyamamare muri iyo minsi ngo yaje kwiyambaza mukuru wa Jay Polly kubera ko bari baziranye banaturanye, bategura igitaramo cyabereye ku nzu mberabyombi (salle) y’Abagide i Gikondo.
    N’ubwo Jay Polly atari ku rutonde rw’abahanzi baririmba muri icyo gitaramo, ngo yabacunze ku jisho ajya ku rubyiniro afata mikorofone atangira kurapa abari aho barumirwa kubera ubuhanga bamwumvanye, ndetse na mukuru we akaba atari azi neza ko ibyo bintu byo kuririmba yabyinjiyemo.

    Nyuma yo kubona abantu bamuhururiye kandi atari no mu bahanzi bari kuri gahunda, mukuru we ngo yahise amuvana ku rubyiniro ku ngufu kugira ngo atavangira abari kuri gahunda. Jay Polly ngo byaramurakaje ndete ahita ataha, mukuru we ageze mu rugo aramwihaniza kuko yavangiye abandi.

    Ati “Icyo gihe narishimye ariko ndanababara kuko mama yari kuzanshinja ko umwana we ari jye wamujyanye muri Hip Hop.”

    Izina ‘Polly’ yarihawe n’umubyeyi we

    Jay Polly ageze mu wa Gatanu w’amashuri yisumbuye yabonye ubwisanzure, dore ko mukuru we wasaga n’uhora amubuza kwisanzura yari agiye gukorera mu Ntara hanze ya Kigali.

    Ngo yatangiye kujya yumva indirimbo Jay Polly yakoranye n’abandi bahanzi harimo nk’iyitwa Umunsi w’Imperuka ya Bulldogg basubiyemo, iyitwa Kwicuma, Akanyarirajisho, Amaganya,… akumva babirimo neza, ariko ntabimushyigikiremo kuko yangaga ko bizatuma yitwara nabi, sosiyete ikamufata nabi.

    Ati “Nangaga ko azahindura imyitwarire kuko mu muryango yari afite imyitwarire myiza ari na yo nkomoko y’izina rye, Polly.”

    Ubusanzwe amazina ye ni Tuyishime Josué. Izina ‘Polly’ yakoreshaga mu buhanzi ngo ni izina rikomoka ku ryo yahawe na nyina ari ryo ‘Poli’ kubera ukuntu yitondaga kandi afite imyitwarire myiza.
    Ati “Mama yarimwise kuko yari umwana urangwa n’ikinyabupfura, ajyana na nyina gusenga, bigatuma nyina ahora amubwira ngo ‘tu es poli’ nkumva rero iryo zina narijyana muri Hip Hop atazakomeza kugira iyo myitwarire myiza.”

    Mukuru we avuga ko mu kumucunga yigeze kumubonana telefone atazi aho yayivanye kandi akiri umunyeshuri mu yisumbuye arayimwaka arayitwara ayitwarana na nimero zayo kugeza ubu uwo mukuru we akaba ari na zo agikoresha nyamara kera zarahoze ari iza Jay Polly. Iyo telefone ngo yari yayiguze mu dufaranga yari yahembwe mu gitaramo yakoranye na ba Bulldogg. Jay Polly wigaga ibijyanye n’ubugeni (Art) muri Eto Kicukiro ngo yigeze no kubeshya mukuru we ko hari amafaranga ibihumbi 80 atishyuye ku ishuri bituma batamuha Dipolome, mukuru we arayamuha, ariko ngo yashakaga ayo kwijyanira mu muziki.

    Byatumye mukuru we arakara yiyemeza kumutumira i Rubavu aho yari afite inzu amubeshya ko ashaka kumugurira telefone kuko yahoraga amushinja ko yamutwariye telefone. Nyamara akihagera ngo yahise amufungira mu gipangu amutegeka kutazongera gusohoka ngo ahure n’abo bajyanaga mu byo kuririmba, dore ko hari na kure y’i Kigali.

    Ati “Nashakaga ko aba poli, nashakaga ko areka Hip Hop. Nashakaga ko ntazashinjwa ko ari jye wamujyanye muri Hip Hop.”

    Nyamara mukuru wa Jay Polly yatunguwe n’uko umunsi umwe Jay Polly yamuhamagaye amubwira ngo ari i Goma, undi arumirwa yibaza uko yahageze nta n’ibyangombwa afite. Aho i Goma ngo yari yagiye gishaka aho bamukorera indirimbo yirirwaga yandika afungiranye muri icyo gipangu ahantu atari azi, ari na ho yahereye aririmba ngo nari imbohe ahantu ntamenye, sindatabaruka, ndacyariho ndahumeka,… Impamvu yagiye i Goma ngo ni uko i Rubavu nta hantu hari hahari ho gukorera imiziki.

    Jay Polly ngo yareze mukuru we kuri nyina amurega ko yamufungiye muri icyo gipangu, nyina asaba Uwera Jean Maurice kurekura jay Polly, na we arabyemera, Jay Polly agaruka i Kigali aruhukira kwa Lick Lick kugira ngo amukorere indirimbo yari amaze iminsi yandikira aho mu gipangu yari afungiye.

    Mukuru we yakomeje kumva indirimbo ze zicurangwa ahantu hose kuva zigisohoka kandi zigakundwa n’abantu, ndetse yumva ubuhanga afite muri iyo njyana, akabona nta n’uburyo agifite bwo kumubuza, bituma na we yiyemeza kumureka akora umuziki yisanzuye.

    Jay Polly yitabye Imana hari indirimbo zigera mu icyenda ngo yari arimo gukorana na producer witwa Lil John, mukuru we akaba avuga ko izo ndirimbo zizakomeza gutunganywa album yazo ikajya hanze.

    Jay Polly arashyingurwa kuri iki cyumweru tariki 05 Nzeri 2021. Biteganyijwe ko saa yine habaho gahunda yo gufata umurambo mu bitaro bya Kacyiru. Saa sita hateganyijwe umuhango wo kumusezeraho no gusenga mu rugo aho yari atuye i Kibagabaga, nyuma hagati ya saa munani na saa kumi habeho gahunda yo gushyingura mu irimbi rya Rusororo.

    Jay Polly asize abana babiri b’abakobwa, mukuru we Uwera Jean Maurice akaba asaba abakunzi be n’abakunze ibihangano bye kumufasha gukomeza kwita kuri abo bana kugira ngo bazabashe kubona uburere n’imibereho myiza bagombaga guhabwa n’umubyeyi wabo utakiriho.

    I’m raising money for Let’s send off #Jaypolly in Decent way. Click to Donate https://t.co/zAEsHJ3dsH

    — Unclemoriss (@unclemoriss) September 2, 2021

    source : https://ift.tt/2VjazFa

  • Dore ibyo Kimenyi na Muyango bakoreye umwana wabo akimara kuvuka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kimenyi Yves na Miss Uwase Muyango Claudine baherutse kwibaruka imfura yabo bise Kimenyi Miguel Yanis (K.M.Y). Nkuko ibyamamare ku isi basanzwe babikora iyo abana babo bavutse bahita babakorera konti ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko kuri instagram.

    Kimenyi na Muyango nabo ntibatanzwe kuko kuri ubu bamaze gukorera umwana wabo w'imfura konti ku rubuga rwa instagram aho bayihaye amazina ya @kimenyi_miguel_yanis. Iyi konti bashyizeho ifoto ya mbere y'umwana wabo ndetse mu masaha make ashize bashyizeho n'ifoto y'ababyeyi ba K.M.Y aribo Kimenyi Yves na Miss Uwase Muyango Claudine.

    Kimenyi Yves na Miss Uwase Muyango Claudine bafunguye konti ya instagram y'umwana wabo

    Source : https://yegob.rw/dore-ibyo-kimenyi-na-muyango-bakoreye-umwana-wabo-akimara-kuvuka/

  • Inkuru y'akababaro: impanuka ihitanye umukinnyi w'amagare ku Kamonyi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Nzeri 2021, ikaba yabereye mu Karere ka Kamonyi aho Ishimwe Patrick yari mu myitozo. Iyi nkuru y'incamugongo yamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu, binyuze ku rukuta rwa Twitter rwa FERWACY, hari ubutumwa bugira buti:

    FERWACY ibabajwe no kubamenya urupfu rwa Ishimwe Patrick wakiniraga Cine Elmay wazize impanuka y'imodoka ari mu myitozo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Kamonyi.

    Twifatanyije n'umuryango we n'ikipe ye muri ibi bihe bikomeye.

    #RIPPatrick

    Iyi mpanuka ikimara kuba, uyu mukinnyi yagerageje kwitabwaho kugira ngo barokore ubuzima bwe, ariko biranga, birangira ashizemo umwuka.

     

    Inkuru y’akababaro

    FERWACY ibabajwe no kubamenya urupfu rwa Ishimwe Patrick wakiniraga Cine Elmay wazize impanuka y’imodoka ari mu myitozo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Kamonyi.

    Twifatanyije n’umuryango we n’ikipe ye muri ibi bihe bikomeye.#RIPPatrick pic.twitter.com/NWtTySTTdo

    — Rwanda Cycling Federation (FERWACY) (@cyclingrwanda) September 4, 2021

    Source : https://yegob.rw/inkuru-yakababaro-impanuka-ihitanye-umukinnyi-wamagare-ku-kamonyi/