Category: Uncategorized

  • Meddy na Mimi n'abandi bastar bakomeye bitabiriye ubukwe bwa Miss Grace Bahati (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo ku munsi w'ejo tariki ya 04 Nzeri 2021 nibwo abatumiwe mu bukwe bwa Miss Grace Bahati na Pacifique Murekezi bakiriwe. Ni nyuma y'umuhango wo gusezerana imbere y'Imana wari wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 04 Nzeri 2021.

    Nkuko amafoto akurikira abigaragaza, Miss Grace Bahati na Pacifique bari bafite akanyamuneza kenshi kagaragara mu maso yabo. Mu batashye ubukwe bwa Miss Grace Bahati harimo Meddy n'umugore we, Mimi, harimo kandi Ally Soudy, Egide Mbabazi (Foxworth), Miss Aurore Mutesi Kayibanda, Miss Meghan Nimwiza, Miss Iradukunda Elsa n'abandi bantu b'ibyamamare bazwi hano mu Rwanda.

    Meddy na Mimi mu bukwe bwa Miss Grace Bahati na Pacifique Murekezi
    Byari ibyishimo kuri Miss Grace na Pacifique

    Meddy yasusurukije abarimo Miss Iradukunda Elsa, Nimwiza Meghan na Miss Aurore Mutesi

    Source : https://yegob.rw/meddy-na-mimi-nabandi-bastar-bakomeye-bitabiriye-ubukwe-bwa-miss-grace-bahati-amafoto/

  • Afrobasket2021 Byinshi kuri Tunisia VS Cote d'Ivoire zihurira ku mukino wa nyuma zitaratsindwa na rimwe #rwanda #RwOT

    Mu mikino irimo ubuhanga bwo hejuru ya 1/2, Tunisia yatsinze Cap-Vert ku manota 75 – 65, na Côte d'Ivoire itsinda Sénégal neza neza gutyo amanota 75 – 65.

    Tunisia ifite abakinnyi b'abahanga cyane mu gutera mu nkangara no kugarira, baburijemo Walter Tavares umukinnyi ukomeye kandi uretshya na 2,21m ikipe ya Cap-Vert yubakiyeho.

    Naho Côte d'Ivoire ibifashijwemo cyane na Matt Castello hamwe na Souleyman Diabate babashije gutsinda Sénégal yahabwaga amahirwe yo kuba yanegukana iri rushanwa.

    Boniface Ndong, umutoza wa Sénégal yavuze ko “turababaye cyane gutsindirwa hano kuko intego yacu yari igikombe”.

    Mu gihe umutoza Ignacio Lezcano wa Côte d'Ivoire yemeza ko bakoze “akazi gakomeye”, agasigaye ari ko gakomeye kurushaho “gutsinda Tunisia” ku mukino wa nyuma.

    Côte d'Ivoire ni ubwa mbere igeze ku mukino wa nyuma kuva mu 2009 ubwo bahatsindiwe na Angola.

    Tunisia yo, iheruka ku mukino wa nyuma muri Afrobasket iheruka yari yakiriye iwayo, ikanayitwara itsinze Nigeria.

    Ibyo wamenya kuri uyu mukino

    Tunisia yerekanye ko ishaka iki gikombe kuva ikina umukino wafunguye iri rushanwa igatsinda Guinea 82-46.

    Imikino yayigoye ni uwo yatsinzemo Misiri amanota 87-81, hamwe n'umukino yaraye itsinzemo Cap-Vert muri 1/2.

    Côte d'Ivoire yageze aha itsinze bitayigoye Kenya, Guinea na Mali, ariko gutsinda Nigeria (No.1 muri Africa) na Sénégal (No.4) byatumye benshi bayibazaho.

    Ubwo aya makipe aheruka guhura mu irushanwa Tunisia yatsinze Côte d'Ivoire ku manota 60 kuri 57 muri 2011 muri Afrobasket yabereye i Antananarivo muri Madagascar, ari naho Tunisia yegukaniye igikombe cyayo cya mbere cy'iri rushanwa.

    Mu byumweru bibiri mbere y'iri rushanwa, Tunisia yatsinze imikino ibiri ya gicuti yakinnye na Côte d'Ivoire bariho bitegura kuza i Kigali.

    Ignacio Lezcano utoza Côte d'Ivoire yagize ati: “Ndabizi nibo bahabwa amahirwe. Twakinnye nabo kabiri turi kwitegura kandi baratwishe muri iyo mikino.

    “N'ubu biteguye kutwica nanone. Ariko iyi ni basketball. Senegal nayo niyo yahabwaga amahirwe ariko twabashije kubahigika. N'ejo [none ku Cyumweru] tuzagerageza kubikora nanone.”

    Uyu munsi mbere y'umukino w'aya makipe, saa saba n'igice Sénégal irabanza ikine na Cap-vert mu gushaka ifata umwanya wa gatatu n'uwa kane.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/afrobasket2021-byinshi-kuri-tunisia-vs-cote-d-ivoire-zihurira-ku-mukino-wa

  • Police FC yabonye umutoza mushya #rwanda #RwOT

    Umunya-Scotland, Frank Nuttall watozaga ikipe yo muri Ethiopia ni we wagizwe umutoza mushya wa Police FC.

    Police FC yamaze gusinyisha umutoza wungirije ari we Alain Kirasa, yatangaje ko Frank Nuttall ari we mutoza mukuru w’iyi kipe mu gihe cy’umwaka umwe.

    Uyu mutoza w’imyaka 53, amenyerewe mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba uretse kuba yaratoje Gor Mahia yo muri Kenya, yari umutoza wa St George yo muri Ethiopia.

    Frank Nuttall andi makipe yatoje akomeye arimo Zamalek yanyuzemo nk’umutoza wungirije, yanyuze kandi mu makipe nka; West Bromwich Albion, Rangers, Middlesbrough nka fitness coach.

    Frank Nuttall yagizwe umutoza wa Police FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/police-fc-yabonye-umutoza-mushya

  • Kayonza: Meya yasobanuye ikibazo cy’amakimbirane yabaye hagati ya Gitifu n’Umuturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, avuga ko koko ibyo byabaye ariko bitakwitwa ko umuturage yakubise Umunyamabanga Ushingwabikorwa w’akagari, ahubwo habayeho kutumvikana.

    Ati “Gitifu yari yasabye umuturage kwishyura mituweri, uwo muturage rero bigaragara ko akoresha ibiyobyabwenge (urumogi), amusanga mu biro barashwana ni ko kumusagarira”.

    Gitifu Dukuzumuremyi yari yazindukiye kwa Ntirenganya Félicien amwibutsa kwishyura mituweri, bigeze mu ma saa saba n’igice amusanga mu biro ataje kwishyura ahubwo aje kurwana.

    Muri uko gushwana, Ntirenganya yaciye ishati y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ke, amumenera telefone ya Smart, yangiza ameza ndetse n’urugi by’ibiro by’akagari.

    Dukuzumuremyi Félicien w’imyaka 37 y’amavuko, yahise afatwa ashyikirizwa Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Mukarange.

    source : https://ift.tt/3yLN3OA

  • Miss Bahati Grace yakoze ubukwe bwasusurukijwe na Meddy na The Ben #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Miss Bahati Grace na Murekezi Pacifique bakoze ubukwe
    Miss Bahati Grace na Murekezi Pacifique bakoze ubukwe

    Byari biteganyijwe ko ibyamamare bizabwitabira ari na ko byagenze, kuko abahanzi nka Meddy n’umugore we Mimi, The Ben, Ally Soudy n’abandi bari babukereye.

    Ni ibirori byari byitabiriwe n’abazungu n’abirabarura benshi kandi byari biryoheye ijisho.

    Kimwe mu byatangaje abantu ni uburyo The ben wari wambaye imyenda y’umweru n’ingofero y’umukara yambarwa na ba Haji, yaserutse aririmba indirimbo ikunzwe cyane muri iyi minsi ya Meddy, ‘My Vow’.

    Meddy wari wambaye ikositimu y’umutuku, yaje na we kumwikiriza ibirori bikomeza kuba uburyohe, ari na ko Miss Bahati na Murekezi babyinaga.

    Mu bandi bitabiriye ibyo birori harimo mukuru wa Murekezi Pacifique witwa Murekezi Olivier ariko akaba azwi cyane muri Volleball nka Sagihobe (akazina k’agahimbano), hagaragaye kandi Miss Umutesi Kayibanda Aurore, Miss Nimwiza Meghan, Miss Iradukunda Elsa, Ndayishimiye Jean Claude na Jay bazwi mu kwerekana imideli, Cedru wamamaye mu gukora amavidewo y’indirimbo n’abandi benshi.

    source : https://ift.tt/2WYBAhZ

  • Burundi: Abantu 8 baraye baguye mu mpanuka y'urusengero abandi 20 barakomereka #rwanda #RwOT

    Abantu umunani baraye bapfuye bahitanywe n'isenyuka ry'urusengero ruri kubakwa mu ntara ya Cankuzo abandi bagera kuri 20 barakomereka.

    Ibyo bikaba byabaye kuri uyu wa Gatandatu aho abo bantu barimo kubaka Ikiliziya cya Gatolika muri komine ya Gisagara i Murore .

    Abakomeretse bakaba bahise bajyanwa mu bitaro bya Murore aho bahise bava bajyanwa mu bitaro bikuru byo ku murwa mukuru w'iyo ntara.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/burundi-abantu-8-baraye-baguye-mu-mpanuka-y-urusengero-abandi-20-barakomereka

  • Miss Bahati Grace yarushinze mu bukwe bwitabiriwe n’ibyamamare(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2009, Bahati Grace yarushinze na Murekezi Pacifique nyuma y’imyaka igera muri 3 bakundana.

    Ni ubukwe bwabaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatandatu tariki ya 4 Nzeri bubera muri Amerika aho bombi baba.

    Bukaba bwabereye mu mujyi wa Cedar Rapids muri Leta ya Lowa mu busitani bwa Double Tree by Hilton.

    Bwabaye nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa wabaye ku wa Gatanu w’iki cyumweru.

    Ni ubukwe bwitabiriwe na bimwe mu byamamare nyarwanda birimo umuhanzi Meddy n’umugore we Mimi, Ally Soudy, Miss Nimwiza Meghan, Miss Iradukunda Elsa, Miss Kayibanda Aurore n’abandi.

    Muri 2018 nibwo Miss Bahati Grace byatangiye kuvugwa ko ari mu rukundo na Pacifique, mu ntangiriro za 2021 nibwo yashyize kumugaragaro iby’urukundo rwabo aho yavuze ko ikintu yamukundiye ari uko yamukunze uko ari nta kindi agendeyeho.

    Byari ibyishimo kuri Bahati Grace na Murekezi Pacifique

    Ni umunsi udasanzwe bari bategereje mu buzima bwabo

    Ni ubukwe bwari bwitabiriwe n’abantu b’ingeri zinyuranye

    Umuhungu Bahati Grace yabyaranye K8 na we yari yitabiriye ubu bukwe

    Bahati Grace wabaye Miss Rwanda 2009 yashakanye na Murekezi Pacifique

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-bahati-grace-yarushinze-mu-bukwe-bwitabiriwe-n-ibyamamare-amafoto

  • Nyanza: Polisi yagaruje moto yari imazee amasaha arindwi yibwe – #rwanda #RwOT

    Yibwe mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gatenga. Iyi moto yafatanwe umusore w’imyaka 20 tariki ya 3 Nzeri , ifatirwa mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Mukingo, Akagari ka Gatagara, Umudugudu wa Karuhwanya.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko uwo musore yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Yagize ati” Abaturage bo mu Murenge wa Mukingo babonye agurisha moto bamugirira amakenga batanga amakuru kuri Polisi y’u Rwanda. Yafashwe arimo gushaka umukiliya uyigura ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500, yayigurishaga nta byangombwa byayo bigaragaza ko ari iye. Ubwo nibwo Polisi yahise ihagera imufata arimo kugurisha iyo moto.”

    Uwo musore amaze gufatwa yemeye ko moto yayikuye aho bari bayihagaritse mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro. Yavuze ko yayitwaye ahagana saa yine za mu gitondo. Nyuma byaje kugaragara ko moto ari iya Habimana Janvier wo mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gatenga.

    Habimana yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yamugaruriye moto ye atatekerezaga ko izaboneka mu gihe gito nk’icyakoreshejwe ngo iboneke.

    SP Kanamugire yashimiye abaturage batanze amakuru kugira ngo iriya moto iboneke ndetse n’ucyekwaho kuyiba akaboneka, yagiriye inama abishora mu bikorwa by’ubujura ko nta mahirwe bazagira kubera imikoranire iri hagati ya Polisi n’abaturage mu kurwanya ibyaha.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yagiriye inama abatwara za moto kuzishyirishamo ikoranabuhanga rya GPS kugira ngo bizage byoroha kubona aho moto bityo iyibwe ifatwe hakiri kare.

    Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ruhango kugira ngo hatangire iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2),ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira.

    Iyi moto yafashwe nyuma y’amasaha arindwi yibwe, uwayifashe yari agiye kuyigurisha

    source : https://ift.tt/3kUNIbG

  • Kayonza: Umugabo wishe umugore amukasemo kabiri yakatiwe burundu – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku itariki ya 26/06/2021 rishyira ku wa 27/6/2021 mu mudugudu wa Nyarunazi, Akagari ka Musumba, Umurenge wa Nyamirama, Akarere ka Kayonza ho mu Ntara y’Iburasirazuba, nibwo umugabo w’imyaka 36 y’amavuko, yiciye mu nzu ye umugore w’imyaka 36 y’amavuko utuye hafi ye wari waje aho mu rugo.

    Bukeye tariki ya 27/06/2021, uyu mugore yakomeje kubura bigeze mu ma saa sita bibaza aho yaba yagiye kuko atakundaga kubura mu rugo rwe igihe kirekire; nibwo abantu batanze amakuru ko baraye bamwumvise mu rugo rw’uyu mugabo.

    Abayobozi bagiye muri urwo rugo rw’uyu mugabo uregwa bahasanga amaraso n’ibitonyanga byayo bikomeza ku irembo, bakurikira ayo maraso yerekeza ku gisimu gifite uburebure bwa metero 7 z’ubujyakuzimu, icyo gisimu kiri mu kirometero kimwe na metero 200 uvuye mu rugo rw’uregwa.
    Uregwa avuga ko uyu mugore yaje iwe nijoro agashaka kumwiba amafaranga ye ariko aramusaka arayamwaka, akavuga ko yamufashe ukuboko noneho akamwishika akagwa hasi muri salon; nyuma nibwo yagarutse kumureba asanga atagihumeka.

    Yireguye abuga ko amaze kubona yamaze gupfa, ngo nibwo yanze kubibwira abantu ngo batavuga ko ari we wamwishe, ahubwo ahitamo kumukatamo ibice bibiri akoresheje icyuma, arangije atwara ibyo bice by’’umubiri wa nyakwigendera abita mu gisimu ari naho babisanze.

    Urukiko rwashingiye ku bimenyetso, rumuhanisha igihano cy’’igifungo cya burundu hashingiwe ku ngingo ya 107 y’ y’Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu, riteganya ko “umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.”


    source : https://ift.tt/3zME5SJ

  • Umukinnyi w’amagare, Ishimwe Patrick yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ishimwe Patrick witabye Imana
    Ishimwe Patrick witabye Imana

    Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, ni we watangaje ayo makuru abinyujije ku rubuga rwa Twitter, aho yavuze ko Ishimwe yakoreye iyo mpanuka yamuhitanye mu Karere ka Kamonyi ari mu myitozo.

    Minisitiri Munyangaju yakomeje yihanganisha umuryango wa nyakwigendera ndetse n’umuryango mugari w’abakinnyi b’amagare.

    Imana imuhe iruhuko ridashira.


    source : https://ift.tt/2WSKnS0