Category: Uncategorized

  • Perezida Paul Kagame yavuze ku ikoranabuhanga rya Pegasus avuga no kuri Covid19_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Nzeri 2021 mu masaha y' isaa tanu z' amanwa , nibwo Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yagiranye ikiganiro n'Abanyarwanda gitambuka ku kigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru RBA aho yafashe umwanya wo gusubiza ibibazo bitandukanye byiganjemo iby'abaturage.

    Perezida Kagame ari gusubiza ibibazo by'abanyamakuru ku ngingo zitandukanye aho yavuze kuri Covid-19,ikoranabuhanga rya Pegasus,Rusesabagina n'ibindi.

    Perezida Paul Kagame yabajijwe ku ikoranabuhanga rya Pegasus, ibinyamakuru byo mu burengerazuba bw'isi bwashinja u Rwanda ko rukoresha mu gukora ubutasi ku bantu barimo abaperezida n'ibindi byamamare ndetse n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutigeze rukoresha iyi application ishyirwa mu matelefoni y'abantu mu rwego rwo gukora ubutasi.

    Yagize ati 'Ibinyamakuru by'umwihariko ibyo mu burengerazuba bw'isibivuga ibintu byinshi ku Rwanda bitari byo…Twavuga ko byanga u Rwanda kandi tumaze kubimenyera.

    Kuri icyo gikoresho cy'ubutasi, naratunguwe numvise izina ry'u Rwanda rishyizwe muri ibyo bintu.Ubutasi bumaze imyaka ingana niyo abantu bamaze ku isi.Icyo gikoresho n'ibindi bikoreshwa hanze.Bikoreshwa na buri wese ku isi.Kuba u Rwanda rwaravuzwe hari impamvu…Umubano w'u Rwanda na Afurika y'Epfo wari utangiye kumera neza ntibyashimisha abantu bazanamo icyo kintu.

    Twarabisobanuye ko tudakoresha ibyo bikoresho.U Rwanda kimwe n'ibindi bihugu rukora ubutasi ariko hari uburyo bwinshi byakorwamo,buri wese arabizi nabo badushinja barabizi.

    Ntabwo icyo gikoresho [Pegasus]tugifite.Uramutse umbajije ngo 'u Rwanda rukora ubutasi?,bazi igisubizo ntabwo bakwiriye kumbaza.Barabukora ndetse n'abantu ku giti cyabo barabukora.Umbajije niba dukoresha icyo gikoresho [Pegasus]igisubizo ni Oya ibyibushye.OYA mu magambo manini.'

    Ku byerekeye uruganda ruzakorera inkingo zirimo iza Covid-19 mu Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko byatekerejweho muri gahunda y'igihugu yo kwihaza mu bintu bitandukanye.

    Agaruka ku biganiro byagejeje ku kwemererwa gushinga uru ruganda rukora inkingo za Covid-19 mu Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko bitari byoroshye, gusa byakunze kubera ubushake n'ubushobozi bw'igihugu, n'uko kiri mu bihugu bike ku Isi byashoboye guhangana n'iki cyorezo kandi rudafite inkingo.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/05/perezida-paul-kagame-yavuze-ku-ikoranabuhanga-rya-pegasus-avuga-no-kuri-covid19_-inkuru-irambuye/

  • Police FC yabonye umutoza ufite ibigwi bikomeye muri Afurika #rwanda #RwOT

    Ikipe y'umupira w'amaguru ya Polisi y'u Rwanda (Police FC ) yabonye Umutoza mushya witwa Francis Nuttal Ellict ukomoka mu Bwongereza uzwi cyane muri aka karere by'umwihariko muri Kenya.

    Uyu mugabo w'imyaka 53 yasinye amasezerano y'umwaka umwe akaba yari asanzwe ari umutoza w'ikipe ya St George yo muri Ethiopia.

    Uyu mwongereza yatoje amakipe arimo Gor Mahia ayihesha ibikombe 2 bya shampiyona ya Kenyan premier league byikurikiranya muri 2014 & 2015.

    Police FC yatangaje ko umutoza Frank Nuttall ukomoka mu Bwongereza yasinye amasezerano y'umwaka umwe.

    Frank Nuttall afite ubunararibonye muri Afurika kuko yatoje Hearts of Oak yo muri Ghana, Township Rollers FC yo muri Botswana,yabaye umutoza wungirije wa Zamalek

    Uyu mutoza kandi yakoze muri Glasgow Celtic na Hamilton FC. afite impamyabumenyi ya Uefa Pro na Uefa 'A'.

    Nuttall afite impamyabumenyi mu masomo ya Physical Education and Human Movement yakuye muri Cardiff Metropolitan University na MSc Sports Science yakuye muri Loughborough University.

    Atoza Gor Mahia yarimo Nizigiyimana Abdul Karim uzwi nka Makenzi,Sibomana Abouba,Micheal Olunga na Kagere,Nuttall yamaze imikino 47 adatsindwa ndetse yegukanye ibindi bikombe binyuranye nka KPL Top 8 Cup na Kenyan Super Cup. Yabaye umutoza w'umwaka [SportPesa Coach of the Year].

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/police-fc-yabonye-umutoza-ufite-ibigwi-bikomeye-muri-afurika

  • Igitekerezo: Ariko indeshyo y’inzara z’umukobwa ihurira hehe n’imico ye! #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi abantu babivuga baba bumvikanisha ko uwo mukobwa wahisemo gutunga inzara ndende aba ari zo arera gusa nta kindi kintu yakwishoborera. Njyewe ibi sinemeranya na byo kuko akenshi umukobwa uhitamo gutunga inzara ndende ari uko aba azikunze agahitamo kuzitunga, ariko bitabangamiye akazi ke ka buri munsi.

    Ujya kumva ngo “Uriya se na ziriya nzara yahata igitoki? Yakuba isafuriya se? Yafura se… Ibi bikantera kwibaza niba ako ari ko kazi ubundi kabaho gusa! Uretse ko ari na ko kazi akora buriya yaba azi ko izo nzara zitazamubangamira mu kazi ke.

    Mbona gufata umukobwa ngo ni uko umubonanye inzara ndende uhite umushyira mu banebwe ntaho bihuriye. Ajya guhitamo gutereka izo nzara azi ko ntacyo zimubangamiyeho, kuko zimubuza gukora akazi afite mu nshingano cyangwa kamutunze, yabyihorera kuko byose bikorwa n’amahitamo y’umuntu.

    Si no kugira inzara ndende gusa, hari n’abahita babihuza n’umukobwa ufite inzara zisa neza yasizeho verini (vernis) y’amabara basiga ku nzara, agahita yumva ko nta kintu ashoboye, ukagira ngo kugira ngo umukobwa abe ashoboye akazi bisaba kuba asa nabi atiyitaho!

    Gutereka cyangwa guca inzara ni amahitamo y’umuntu bitewe n’icyo yumva akunze kurusha ikindi. Inzara ni kimwe n’ibindi bigize umuntu nk’uko umwe yatereka umusatsi undi akawogosha kandi buri wese agakora akazi ke.

    Hari n’imiryango imwe ngo ibenga umukazana kuko babonye inzara afite atavamo umugore! Aha numva biba bikabije aho ubugore baba babugereranyije n’akantu gato cyane. Umugore n’inzara ntaho bihuriye rwose.

    Hari n’abatagira amahirwe y’uko inzara zabo karemano zidakura ngo zibe ndende ku rugero yifuza agahitamo kujya kwitereshaho izindi kugira ngo zigere ku rugero rumushimishije. Ariko ibi byose mpamya ko ujya kubikora aba yarebye ko ntaho bibangamira imirimo ye ya buri munsi, cyane ko harimo abatunga izo nzara kandi bibana bonyine kandi imirimo yose bakayikorera.

    Niba wowe ubonana umuntu izo nzara ndende ukumva ko ntacyo wowe wabasha kuzikoresha, wowe uri wowe na nyiri kuzigira ni we. Nyabugenge n’ubugenge bwayo. Wimucira urubanza ngo uhite umushyira mu bantu badafite akazi bashoboye.

    Hari n’ababikabiriza bati “Uriya n’akenda k’imbere ntiyakimesera” Burya nta muntu wahitamo kwiha ubumuga kandi ari muzima. Burya baba babihisemo kandi bazi ko ntacyo bibangamira ku mirimo yabo n’ubuzima bukabaryohera.

    Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

    source : https://ift.tt/3mZAe14

  • Police FC yashyizeho umutoza mushya ukomoka mu Bwongereza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize ni bwo ikipe yaPolice FC yari yatandukanye n’umutoza Haringingo Francis werekeje mu ikipe yaKiyovu Sports, kugeza ubu ikaba nta mutoza yari ifite.

    Francis Nuttall, umutoza mushya wa Police FC
    Francis Nuttall, umutoza mushya wa Police FC

    Mu itangazo rigenewe abanyamakuru yanyujije ku rubuga rwa Twitter, Police Fc yatangaje ko yashyizeho umwongereza Francis Nuttall Elliott nk’umutoza muri uyu mwaka w’imikino wa 2021/2022.

    Uyu mutoza Francis Nuttall Elliott yatoje amakipe yo ku mugabane wa Afurika arimo Gor Mahia muri 2016, aho yayivuyemo ajya kuba umutoza wungirije muri Zamalek, aza kwerekeza muri Ghana aho yatoje Hearts of Oak (2017-2018), hagati ya 2018 na 2019 atoza Al Hilal Obeid yo muri Suda,naho muri 2020 atoza Township Rollers yo muri Botswana.

    source : https://ift.tt/3n1loqV

  • Uruganda rukora inkingo rugamije mbere na mbere gufasha Afurika n’u Rwanda – Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika, Paul Kagame
    Perezida wa Repubulika, Paul Kagame

    Perezida Kagame yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru n’abaturage kuri uyu wa 05 Nzeri 2021 ku bitangazamakuru bya RBA, aho yavuze ko urwo ruganda rwakora inkingo rugakora n’imiti byo kugoboka Afurika n’u Rwanda, nyuma y’uko bigaragaye ko ibihugu bikize bikunze kuba ari byo byihaza mu miti n’inkingo.

    Avuga ko u Rwanda na Afurika bikeneye kwihaza, atari gusa kuba hari icyorezo cya Covid-19, ahubwo hanakenewe kugira ibyo bikorera byakorerwa muri Afurika cyangwa mu Rwanda.

    Icyakora ku rundi ruhande Perezida Kagame avuga ko icyorezo na cyo kiri mu byatumye u Rwanda rutekereza uruganda ndetse n’uburyo bwo gukemura ikibazo, kuko igihe urukingo rwabonetse ibihugu bikize ari byo byahise bibona urwo rukingo bitangira gukingira abantu babyo.

    Agira ati “Ibihugu bikize bikomeye ni byo byahereweho ko bibona urukingo rwa Covid-19 bitangira gukingira abantu babyo mu gihe muri Afurika n’u Rwanda, twategereje igihe kirekire cyane n’igihe ziziye ziza abantu barembye. Abandi babona inkingo twe tugomba gutegereza n’iyo tugiye kuzibona bigasaba ko tubanza gusabiriza, bituma umuntu aremba ibyo rero bigenda byibutsa abantu ko icyagerageza kubikemura ari uko twakwikorera inkingo”.

    Perezida Kagame avuga ko kwemererwa gukora inkingo harebwe byinshi u Rwanda rwujuje birimo n’uko rwitwaye mu guhangana na Covid-19, aho byabaye nk’ibyatunguye amahanga kubera uko rwashyize imbaraga mu kwirinda icyorezo.

    Agira ati “Nta cyoroha n’iki cyo cyari gikomeye kurushaho, ariko hari byinshi byahereweho nk’ukuntu twifashe muri Covid-19 aho isi yose yabonye ko tutabonye urukingo rukiboneka kandi n’ubu turacyashakisha, ariko uko babonye twabyifashemo babona ko biri ku rwego rwo hejuru muri Afurika no ku isi hose”.

    Avuga ko u Rwanda rwari mu bihugu bike ku isi, Umunyarwanda yemerewe kugenda mu bihugu byo hirya no hino mu gihe cya Covid-19, na byo biri mu byashingiweho ngo rwemererwe gukora inkingo.

    Agira ati “Ukuntu abantu bashoboye gukora batyo badafite urukingo nta n’ubushobozi bwo hejuru bafite, na byo biri mu byashingiweho u Rwanda rwemererwa gushinga uruganda rukora inkingo”.

    Perezida Kagame avuga ko uruganda ruzanagira uruhare mu guhangana n’icyorezo cya Malariya gikunze kwibasira ibihugu byinshi ku mugabane wa Afurika, kandi iby’ingenzi bimaze kugerwaho rukazakora n’imiti itandukanye ndetse n’izindi nkingo zikenewe.

    Perezida Kagame avuga ko icyorezo cya Covid-19 ntaho kirajya kandi ingamba zo kukirwanya na zo zikomeje, kabone n’ubwo ntawe wamenya igihe kizahagararira.


    source : https://ift.tt/3DHqfmS

  • PSG: Mbappe azagendera ubuntu, ariko hari aka… – #rwanda #RwOT

    Real Madrid igeze mu kiciro cyo gushaka uko Mbappe yasinya imbanziriza masezerano kuburyo byagera mu mpera z’uyu mwaka yamaze gusinya. Mbappe ubu nta kimuraje inshinga usibye kuva muri PSG, n’ubwo isoko riheruka ikipe ye yanze kumurekura, ariko na we   yanze kongera amasezerano inshuro esheshatu zose yari abisabwe n’iyi kipe.


    Ku munsi wa nyuma w’isoko riheruka, Real Madrid yatanze Miliyoni 200 kugira ngo igure Kylian Mbappe, ariko PSG yanga kuyafata ivuga ko atagurishwa n’ubwo asigaje umwaka umwe gusa. Real Madrid biteganyijwe ko nitwara Kylian Mbappe, izamuzana nta mafaranga ihaye PSG, gusa Mbappe akaba ariwe uzatwara amafaranga menshi. Uhagarariye umukinnyi ndetse na Mbappe, biteganyijwe ko bose Real Madrid izabaha Miliyoni zigera kuri 80 z’amayero, bivuze ko kuri Miliyoni 200 bendaga guha PSG yaba isaguye Miliyoni 120.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109203/psg-mbappe-azagendera-ubuntu-ariko-hari-akayabo-kamafaranga-kabyihishe-inyuma-109203.html

  • Hakizimana Félicien ni we wegukanye irushanwa “Nyanza Culture Duathlon Challenge” #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 04/09 mukarere ka Nyanza habereye irushanwa ry’umukino uzwi nka Duathlon,irushanwa rikomatanya imikino ibiri(gusiganwaku maguru ndetse no gusiganwa ku magare), mu gihe iyo hiyongereyeho gusiganwa mu mazi(koga)witwa Triathlon.

    Iri rushanwa “Nyanza Culture Duathlon Challenge” ryakinwaga ku nshuroyaryoya kabiri,rikaba ryari rimaze imyaka ibiri ritaba kubera icyorezo cya COVID-19, mu gihe ubusanzwe iri rushanwa ryagizwe ngarukamwaka aho rizajya riba mu gihe cy’umuganura.

    Hakizimana Félicien n
    Hakizimana Félicien n’abamukurikiye muri “Nyanza Culture Duathlon Challenge”

    Ni irushanwa ryakinwe mu byiciro bibiri ari byo icyiciro cy’abakina nk’ababigize umwuga, ndetse n’icyiciro cy’abatarabigize umwuga (Aba Veterans),bakaba bose muri rusange bari abakinnyi 23 b’abagabo gusa kukoabagore batigeze bakina.

    Abatarabigize umwuga basiganwe kilometero ebyiri n’igice n’amaguru, biruka Km 20 ku igare, bongera gusoreza mu gusiganwa ku maguru nanone kilometero ebyiri n’igice.

    Uwa mbere yabaye Ndayambaje Alexis wakoresheje isaha imwe, iminota ibiri n’amasegonda 14 ahembwa ibihumbi 50. Uwa kabiri aba Kayigi Ange yakoresheje 1h02’16” ahembwa ibihumbi 40. Mbaraga Alexis usanzwe ari na Perezida wa Federasiyo ya Triathlon yabaye uwa gatatu akoresheje isaha imwe, iminota ine n’amasegonda atatu,ahembwa ibihumbi 30.

    Perezida w
    Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon mu Rwanda Mbaraga Alexis nawe yakinnye

    Mu babigize umwuga bo birutse Kilometero ebyiri n’igice ku maguru, biruka kilometero 40 ku igare, baoza nanone basiganwa ku maguru ku ntera ya Kilomtetero ebyiri n’igice n’amaguru.

    Ku mwanya wa mbere haje Hakizimana Félicien wakoresheje 1h05’39” ahembwa ibihumbi 50, ku mwanya wa kabiri haje Mutijima Francois wakoresheje 1h08’15” ahembwa ibihumbi 40, naho ku mwanya wa gatatu haje Ngendahayo Jeremy wakoresheje 1h08’40” ahembwa ibihumbi 3O.

    Babanje gusiganwa ku maguru
    Babanje gusiganwa ku maguru
    Hakurikiraho gusiganwa ku magare
    Hakurikiraho gusiganwa ku magare

    Hakizimana Félicien wegukanye iri rushanwa yavuze ko atari asanzwe akina uyu mukino, yatewe imbaraga no kubona abakinnyi baheruka kwitabira irushanwa muri Centrafrika muri Nyakanga uyu mwaka baratahukanye imidali.

    Ati “Icyo mbona narushije abandi ni imyitozo nakoze. Nta kipe ndabona kuko uyu mukino ni ubwa mbere nywitabiriye. Icyanteye kuwukina ni bagenzi banjye baherutse kujya gukina hanze mbona bakuyeyo umudali, nanjye ndavuga nti ibi nabibasha.”

    Umuyobozi w’akarere ka Nyanza , Ntazinda Erasme wari witabiriye iri rushanwa yatangaje ko bishimiye uko iri rushanwa ryagenze ndetse biteguye no kurishyira ku ngengabihe y’amarushanwa yabo.

    Yagize ati “Ni irushanwa twabonye ko rifite icyo ryongereye Umujyi wa Nyanza, twaryishimiye. Ni siporo ikenewe mu gihugu by’umwihariko mu Karere kacu kubera ko izanye ababigize umwuga ariko bakayihuriramo n’ab’i Nyanza basanzwe bakina cyangwa banyonga igare bakaniruka bya siporo isanzwe, uyu munsi na bo bakaba binjiye mu irushanwa.”

    “Ni siporo dushaka gushyira ku ngengabihe y’amarushanwa yacu ku buryo buri mwaka tuzajya tuyakira.”

    Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon mu Rwanda, Mbaraga Alexis,nawe yavuze ko bishimiye uko iri rushanwa ryagenze, by’umwihariko kuba ari naryo rya mbere bakoze mu bihe byo guhangana na COVID-19.

    Yagize ati “Uko twayiteguye ni ko igenze kuko murabona muri iki gihe imitunganyirize ya siporo iragoye. Siporo ni yo ihuza abantu none ubu tubigiza hirya kugira ngo hatabaho kwanduzanya, ariko muri rusange irushanwa ryagenze neza, ni intangiriro nziza yo kugira ngo abantu bagaruke muri siporo no kwidagadura by’iki gihe.”

    Yakomeje agira ati “Turashaka gushyira iri rushanwa rya Nyanza ku rwego mpuzamahanga ku buryo rizajya riba muri kiriya cy’umweru cy’Umuganura bigakomeza.”

    Andi mafoto yaranze iri siganwa

    source : https://ift.tt/3BFNJac

  • Huye: Umugore arakekwaho kwihekura – #rwanda #RwOT

    Icyaha cyamenyekanye ku wa 27/08/2021, ubwo basangaga uruhinja rwapfuye mu musarani we ku makuru yari atanzwe n’umwana we w’imyaka 8 wabibwiye bagenzi be bakinanaga ko nyina yabyaye umwana bakamubura.

    Mu ibazwa rye, ukekwa yemera ko yamubyaye mu ijoro ryo kuwa 19/08/2021, agahita amujugunya mu musarani, abitewe n’uko atari kuzabona icyo amutungisha kandi uwari waramuteye inda yarigendeye.

    Icyaha cyo kwihekura akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kigera ku myaka 07, hashingiwe ku ngingo y’108 y’ Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Ibiro by’Akarere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo

    source : https://ift.tt/38Fmq3d

  • I Kigali: umusore yasohokanye inkumi agenda atishyuye,dore ibyakurikiyeho. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa wo mu Murenge wa Gatsata yaguriwe inkoko n'ifiriti n'umusore muri restaurant gaherereye mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, ahita ahamuta arigendera bituma akurwamo inkweto n'ishakoshi yari afite kubera kubura amafaranga yo kwishyura.

    Mu ntangiriro z'iki cyumweru nibwo uyu mukobwa yahuye n'uruvagusenya akurwamo inkweto ndetse anamburwa ishakoshi biturutse kuri uyu musore wari wamusohokanye ariko akagenda atishyuye.

    Uyu mukobwa akimara kubura umukunzi we muri iyo restaurant no kuri telefone, yagerageje gushaka uko asohoka mu ibanga ariko abakozi bashinzwe kwakira abakiriya barabikeka bamwishyuza mbere.

    Bivugwa ko uyu mukobwa n'umukunzi we bari bamaze gukoresha amafaranga 15 500. Uyu musore ngo yacitse amaze kurya akaguru k'inkoko.

    Harorimana Yves wari muri iyo restaurant yatangaje ko uyu mukobwa nyuma y'aho avugiye ko uwo musore wamusohokanye yamubuze kandi ari we wagombaga kwishyura, yahise yamburwa inkweto.

    Yagize ati ' Yabuze ibyo kwishyura kubera ko umusore wari wamuzanye aha yariye, aramushuka ngo agiye kubwiherero ahita yigendera nibwo aba baseriveri bahisemo kumukuramo inkweto banamwambura ishakoshi kubera ko batari gukira bosi wabo.'

    Uyu mukobwa we yavuze ko atari umutekamutwe ndetse atanashobora guhemuka.

    Ati 'Ntabwo ndi umujura pe kandi n'aha sinari mpazi ahubwo n'umuhungu wahanzanye ngo angurire inkoko noneho mu mwanya nibwo avuye aha ambwira ngo agiye kwihagarika agenda avugira kuri telefone ntiyongera kugaruka.'

    Yongeyeho ko ar iwe wisabiye ko asiga inkweto n'ishakoshi ye nkw'ingwate nyuma y'uko bamubwiraga ko atari buve muri iyo restaurant kugira ngo abanze ajye kuzana ayo mafaranga bari bamaze gukoresha.

    Abakozi bo muri iyo restaurant bo bavuze ko bahisemo gufata inkweto n'ishakoshi ye bamutiza kambambili kugira ngo bimutere imbaraga n'umuhate wo gushakisha ayo mafaranga bari bamaze gukoresha.

    Source : https://yegob.rw/i-kigali-umusore-yasohokanye-inkumi-agenda-atishyuyedore-ibyakurikiyeho/