Category: Uncategorized

  • IMYIDAGADURO: Umuhanzi Tuyishime Josue (Jay Polly) yasezeweho bwanyuma iwe murugo Kibagabaga aho yari atuye. #rwanda #RwOT

    Uyu muraperi wamamaye mu Rwanda, mu masaha ya mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, nibwo umurambo we wakuwe ku bitaro bya Kacyiru aho wagiye gupimwa ngo harebwe icyamuhitanye. Yagejejwe mu rugo iwe Kibagabaga aho yari atuye asezerwa n'abahanzi bagenzi be, inshuti ze, abayobozi mu nzego zitandukanye n'abandi benshi. Abantu benshi bari baje muri iki gikorwa […]

    The post IMYIDAGADURO: Umuhanzi Tuyishime Josue (Jay Polly) yasezeweho bwanyuma iwe murugo Kibagabaga aho yari atuye. appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2021/09/05/imyidagaduro-umuhanzi-tuyishime-josue-jay-polly-yasezeweho-bwanyuma-iwe-murugo-kibagabaga-aho-yari-atuye/

  • Nderitu ushinzwe kurwanya Jenoside muri Loni yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Kanama 2021, Wairimu Nderitu yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama asobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ndetse n’uburyo abagerageje guhungira mu rusengero rwa Ntarama bishwe.

    Wairimu Nderitu mu butumwa yatanze kuri urwo rwibutso, yagaragaje ko bidasanzwe kubona abantu bahungira mu rusengero bizeye kubona amakiriro ariko bakahapfira.

    Ati “Uyu munsi nasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama kunamira inzirakarengane zishwe zahungiye mu rusengero, ahantu ho guhimbariza Imana ariko bakicwa.”

    Muri ubu butumwa yavuze ko nta muntu ukwiye kwibagirwa icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

    Ati “Ntabwo tuzibagirwa abo yagizeho ingaruka, ntiduteze kwibagirwa icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”

    Wairimu Nderitu ubwo yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko ibihugu bigicumbikiye abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bikwiye kubatanga bakagezwa imbere y’ubutabera.

    Ati “Ndagira ngo mpamagarire ibihugu byose ku Isi bifatwa nk’ibinyamuryango bya Loni, niba umwe muri mwe acumbikiye uwakoze Jenoside reka nkwibutse ko bitoroshye no gucumbikira n’umuntu umwe ucyekwa kuba yarishe umuntu umwe. Biragoye cyane kumva ko hari ushobora gucumbikira uwishe ibihumbi n’ibihumbi cyangwa miliyoni y’abantu.”

    Yakomeje agira ati “Nzakora uko bishoboka ngere kuri buri wese nganira n’ibihugu by’ibinyamuryango bicumbikiye aba bantu kuko bose bagomba gushyikirizwa ubutabera.”

    Urwibutso rwa Ntarama ruherereye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama, rwahoze ari urusengero ariko rwiciwemo ibihumbi by’Abatutsi bari bahahungiye muri Jenoside, biteze kuharokokera.

    Yasobanuriwe amateka n’uburyo abahungiye muri uru rusengero bishwe bunyamaswa

    Wairimu ubwo yandikaga ubutumwa mu gitabo cy Abashyitsi ku rwibutso rwa Ntarama

    Ubutumwa Alice Wairimu Nderitu yanditse mu gitabo cy’bashyitsi nyuma yo gusura urwibutso rwa Ntarama

    Nderitu yanagiranye ibiganiro n’abahagarariye IBUKA baganira ku bufatanye mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside igikwirakwizwa ku Isi

    source : https://ift.tt/3BLudJm

  • Abavuye mu Buhinde na Uganda ntibazongera kujya mu kato bageze mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 15 Kamena 2021, nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko bitewe n’ubwiyongere bwinshi bwa Coronavirus izwi nka Delta yagaragaraga muri ibyo bihugu, abagenzi babiturukamo bagomba kumara iminsi irindwi mu kato.

    Minisiteri yavuguruye amabwiriza yari asanzwe , aho ubu umugenzi wese winjira mu Rwanda agomba kuba afite icyemezo cy’uko atanduye Covid-19, bigaragazwa no kuba yaripimishije mu masaha 72 mbere y’uko yinjira mu Rwanda.

    Nyuma yo kugera mu Rwanda, umugenzi azajya afata ikindi gipimo, ajye gutegereza igisubizo muri imwe muri hoteli zemejwe.

    Aya mabwiriza kandi azajya akurikizwa n’abantu bafite ingendo zica mu Rwanda zikomeza nyuma y’amasaha 12, bakazajya bishyura amadorali 60 arimo 50 y’igipimo 10 ya serivisi zo ku kibuga cy’indege.

    Abagenzi binjira mu Rwanda bakoresheje inzira z’ubutaka, bo bagomba kwipimisha COVID-19 hakoreshejwe RT-PCR, bagategereza igisubizo muri hoteli mbere yo gukomeza urugendo.

    Ku ruhande rw’abagenzi basohoka igihugu, Minisiteri yatangaje ko bazajya bagaragaza icyemezo cy’uko batanduye Covid-19, cyafashwe mu masaha 72 ashize, mu buryo bwa SARS-CoV 2 Real Time Polymerase Chain Reaction (RT-PCR).

    Abagenzi baza mu Rwanda bavuye muri Uganda n’u Buhinde ntabwo bazongera kujya mu kato

    source : https://ift.tt/2WWqYQE

  • Perezida Kagame yakomoje ku nshuro imwe rukumbi yahuye na Rusesabagina – #rwanda #RwOT

    Rusesabagina ari mu nkiko zo mu Rwanda, aho we n’abandi 20 bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba byakozwe n’Umutwe w’Iterabwoba MRCD-FLN, wagabye ibitero bitandukanye ku Rwanda guhera mu 2018 bigahitana abaturage b’inzirakarengane.

    Hagiye havugwa byinshi cyane cyane mu itangazamakuru mpuzahamahanga, bamwe bavuga ko Rusesabagina azira filime ‘Hotel Rwanda’ yakinwe igasohoka mu 2004, ivuga ku buzima bw’Abatutsi bari bahungiye muri ‘Hotel de Mille Collines’ Rusesabagina yayoboraga, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Filime igaragaza ko Abatutsi bahungiyemo batabawe na Rusesabagina, nyamara ba nyir’ubwite bagiye bavuga ko atari ubuntu yabagiriraga ahubwo bishyuraga kuba muri iyo hotel yari irinzwe n’Ingabo za Loni zari mu Rwanda, MINUAR.

    Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’itabwa muri yombi rya Rusesabagina, havuzwe byinshi bitandukanye, birimo no kuvuga ko ari ibibazo bwite afitanye na Perezida Kagame.

    Mu kiganiro cyatambutse kuri RBA kuri iki Cyumweru, Perezida Kagame yavuze ko mu buzima bwe yahuye na Rusesabagina inshuro imwe gusa.

    Ati “Nahuye n’uriya mugabo rimwe, ngira ngo hari mu 1994 cyangwa mu 1995 ubwo yakoraga muri hotel Diplomate. Hariya hari Serena habaga hotel ntoya ifite ibyumba nka 30 cyangwa 35. Twari twagiyeyo mu birori.”

    Yakomeje agira ati “Uwari Minisitiri w’Intebe icyo gihe Twagiramungu [Faustin] ni we wamunyeretse, sinamenye ngo yahakoraga iki. Ni bwo bwa mbere n’ubwa nyuma muheruka, sinigeze muvugisha, simuzi ariko baragiye baravuga ngo ibi n’ibi, Kagame yagize atya […] ni ibintu bidafite ireme.”

    Nyuma yo gushyira hanze Filime Hotel Rwanda, izina rya Rusesabagina ryaratumbagiye ndetse atangira kubiherwa imidali harimo n’uwo yahawe na George Bush wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ubwo iyo filime yerekanwaga mu Rwanda bwa mbere mu 2004, Perezida Kagame ari mu bitabiriye uwo muhango.

    Yavuze ko yagiyeyo nk’umutumirwa nk’abandi bose kandi nabwo ngo Rusesabagina ntiyari ahari.

    Ati “Ubwo filime yasohorwaga nari mpari. Rusesabagina ntabwo yari ahari, hari umugore we. Naricaye nyuma ndagenda. Uyu munsi baravuga ngo ubwo bigaragaza ko wabyemeraga, njye nari natumiwe.”

    Perezida Kagame yavuze ko icyo abakoze iyo filime batagaragaza ari uko filime ya Rusesabagina ari impimbano, itagaragaza ukuri kw’ibyabayeho ijana ku ijana.

    Kuba Rusesabagina yaragizwe icyamamare na filime, Perezida Kagame asanga atari ikibazo kandi ngo si nabyo akurikiranyweho mu butabera.

    Ati “Niba uyu mugabo yari umukinnyi muri iyo filime, ibyo bindebaho iki? Ibintu byatangiye kuba bibi ubwo hazagamo politiki […] Rusesabagina ntabwo akurikiranyweho filime yakinnyemo, oya. Iyo biba ibyo, byakabaye byarabaye kera. Icyo akurikiranyweho ni ugukorana n’imitwe y’iterabwoba. Na we ubwe yagiye abyivugira kenshi mu ruhame. Abantu barapfuye kubera ibikorwa by’iyo mitwe.”

    Perezida Kagame yashimangiye ko na mbere y’itabwa muri yombi rya Rusesabagina umwaka ushize, u Rwanda rwari rwatangiye kumukurikirana ku bikorwa bye bihungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Ati “Ntabwo ari ibintu byahimbwe umunsi umwe. Uyu munsi ari hano abibazwa ariko ntaho bihuriye na fililme. Nta n’umwe tubabajwe n’ubwamamare bwe, ibyo ni ibye. Ikibazo ni ubuzima bw’abanyarwanda bwabuze kubera ibikorwa bye cyangwa iby’imitwe yabarizwagamo.”

    Yavuze kandi uburyo bitumvikana kuba Rusesabagina aregwa hamwe n’abandi, ariko abamusabira kurekurwa bakabikora kuri we gusa.

    Ati “Ntacyo bavuga ku bandi baregwa hamwe. Ni nk’aho we afite ubudahangarwa bwo kudakurikiranwa. Byose byarasobanuwe kuri iki kibazo ariko hari abantu batekereza ku Isi, ngo kanaka ibyo yaba yarakoze byose, ntimugomba kumukoraho.”

    Ku gitutu u Rwanda rushyirwaho ngo Rusesabagina arekurwe, Perezida Kagame yavuze ko ntacyo bivuze kuko atari hejuru y’amategeko.

    Ati “Ntacyo bivuze urusaku rwose waba ufite, ibyo uhimba byose uyu mugabo agomba kugezwa mu rukiko akaburanishwa agahabwa ubutabera, waba ubyemera cyangwa utabyemera.”

    Biteganyijwe ko umwanzuro ku rubanza rwa Rusesabagina n’abandi baregwa hamwe, uzafatwa tariki 20 Nzeri 2021.

    Perezida Kagame yavuze ko ibyaha Rusesabagina akurikiranyweho ntaho bihuriye na filime yagaragayemo yiswe ‘Hotel Rwanda’

    source : https://ift.tt/3yK5WBt

  • Igisubizo ni OYA – Perezida Kagame ku bishinjwa u Rwanda byo gukoresha Pegasus mu butasi – #rwanda #RwOT

    Inkuru y’uko hari ibihugu bikoresha “Pegasus” mu butasi yatangiye gukwira Isi muri Nyakanga itangajwe bwa mbere na Washington Post n’ibindi binyamakuru 16 byihurije hamwe, aho bivugwa ko hari nimero ibihumbi 50 zishobora kwinjirirwa.

    U Rwanda rushyirwa mu majwi mu bihugu bikoresha iyo porogaramu cyo kimwe n’ibindi 10 birimo Mexique, Azerbaijan, Kazakhstan, Hongrie, Togo, Maroc, u Buhinde, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Bahrain na Arabie Saoudite.

    Bivugwa ko ku ruhande rw’u Rwanda hari abantu 3500 telefoni zabo zishobora kumvirizwa hakoreshejwe iyi porogaramu.

    Mu kiganiro Umukuru w’Igihugu yagiranye na RBA kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Nzeri 2021, yongeye kubazwa niba rwaba rukoresha Pegasus, asubiza ko rutanayigeze kandi ko rwabisobanuye inshuro nyinshi.

    Perezida Kagame yavuze ko ubutasi bwatangiye gukorwa kera kuva umuntu yabaho ndetse ko hari uburyo bwinshi bwifashishwa, ariko iyo bigeze ku Rwanda, izina ryarwo rivugwamo mu buryo bwihariye n’abantu barushinja gutata binyuranyije n’amategeko ariko wabisesengura ugasanga hari ikindi kigamijwe.

    Ubwo byatangiraga kuvugwa, mu bantu u Rwanda rwashinjwe gutata rwifashishije Pegasus harimo na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu gihe umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo wari utangiye kuzahuka, hari abantu batabyishimiye barangije babyuririraho barushinja gukoresha Pegasus.

    Yavuze ko bwa mbere mu 2019 ubwo byavugwaga ko rukoresha iri koranabuhanga, rwabisobanuye n’ubwa kabiri nabwo rukabisobanura mu buryo burambuye.

    Ati “Twarabisobanuye ntekereza ko byarangiye, hanyuma birongera biragaruka, turabisobanura. Abashinzwe umutekano, abashinzwe umutekano mu by’ikoranabuhganga barabisobanura mu buryo burambuye, uko tudafite bene icyo gikoresho.”

    “Ariko kimwe n’ibindi bihugu u Rwanda rukora ubutasi, kandi hari uburyo bwinshi bwo kubikora, buri wese arabizi n’abo banyamakuru barabizi. Muri make, umunyamakuru wakoze ibyo birego, birashoboka ko yabonye ayo makuru yakoresheje mu guhimba ibinyoma, binyuze mu gutata. Barabikora. Ariko twababwiye ko tudafite ibyo bikoresho.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko batari gutinyuka kumubaza niba u Rwanda rukora ubutasi kuko ibyo ubwabyo byisobanura kandi n’igisubizo buri wese akizi.

    Ati “Iyo baza kumbaza bati u Rwanda rukora ubutasi, bazi igisubizo, ntabwo bari kumbaza kuko bo, inzego, abantu ku giti cyabo bakurikira abantu, bashaka amakuru mu buryo butandukanye.”

    “Niba uri kuvuga ngo turi gukora ubutasi dukoresheje iki gikoresho, igisubizo ni OYA kandi twarabibabwiye. Abantu bacu barabibabwiye. Twaranababwiye tuti hari ibihugu mwagaragaje ko bibikoresha kandi bibyemera ariko kuri twe twarababwiye tuti Oya ntabwo tuyikoresha.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rwabwiye abarushinja gukoresha Pegasus ko bajya kureba abantu bayihimbye, bakababaza ibihugu biyikoresha kandi ko baza gusanga rwo rutarimo.

    Ati “Tuti kuki mutajya kureba abo bantu bakoze iyo porogaramu yifashishwa mu butasi ngo bababwire abayifite n’abatayifite kandi murasanga u Rwanda rutayifite. Ni gute twakoresha icyo tudafite?”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko ku mpamvu abo bantu bazi ubwabo, icyo bashaka ari ugusiga icyasha u Rwanda ku buryo bakomeza mu murongo batangiye mu myaka 27 ishize.

    Ati “Tuzakomeza gukora icyo twumva ko kiboneye ku bwacu, dusobanure ibitari ukuri.”

    Iri koranabuhanga bivugwa ko iyo rihujwe na nimero y’umuntu runaka, rihita ryibasira telefoni ye binyuze kuri WhatsApp n’izindi mbuga nkoranyambaga cyangwa se mu gisa na “missed calls”.

    Rishobora guha urikoresha password za nyiri telefoni, rikamufasha gusoma ubutumwa bwe no kumva ibyo avugana n’abandi.

    Ikindi ni uko rishobora kwifashisha GPS rikerekana aho nyiri telefoni ari. Bivugwa ko rishobora kubona amakuru yo kuri telefoni z’ubwoko ubundi bizwi ko bwizewe ku mutekano nka iPhone cyangwa zikareba n’ubutumwa bwo kuri application zizwiho kuba zizewe kurusha izindi nka Signal.

    Ku muntu ufite telefoni ikoresha camera, iri koranabuhanga rishobora gutuma yifungura ku buryo umuntu uri kurikoresha ashobora kubona amashusho y’aho nyirayo ari.

    Pegasus igurishwa igihugu cyangwa imiryango itegamiye kuri leta. Mu kuyikoresha hagurwa uburenganzira (license). Bivugwa ko igiciro kizwi n’umuguzi n’ugurisha, gusa ngo license imwe ishobora kugura miliyoni 100 Frw.

    Mu 2016, byavugwaga ko NSO Group yishyuzaga ibihumbi 650 $ [asaga miliyoni 650 Frw] kuri telefoni cyangwa se mudasobwa 10. Gusa mbere habanza kwishyurwa ibihumbi 500 $ (miliyoni zirenga 500 Frw) yo gushyira (installation) iyo porogaramu muri mudasobwa.

    Perezida Kagame yavuze ko abakomeje gusebya u Rwanda atazi impamvu babikora ariko akeka ko bituruka ku mateka maremare anafite aho ahuriye na Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yavuze ko hari n’abavuye mu Rwanda bakoze ibyaha bitandukanye birimo no gusahura igihugu, atanga urugero kuri Ndagijimana JMV wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa mbere w’u Rwanda nyuma ya Jenoside, wibye amafaranga yagombaga kwifashishwa mu gufungura za Ambasade ariko akagenda avuga ko yari agiye kwicwa.

    Ati “Ndibuka ubwo twafataga ubutegetsi mu 1994, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa mbere uba mu Bufaransa, ubu yirirwa mu itangazamakuru asebya Guverinoma ariko uwo mugabo yabaye Minisitiri mu gihe gito, kugira ngo u Rwanda rufungure Ambasade zari zarafunze, abadipolomate basubireho, simbizi hari uwakoze amakosa ahari amuha amafaranga mu ntoki aragenda ntiyagaruka.”

    Abantu bamushyigikira ngo ni abigisha u Rwanda indangagaciro, ariko ubu afite ukwishyira ukizana ku buryo arwigisha politiki rukwiriye kugenderaho.

    Ati “Buri wese usakuza hariya hanze, mbaza ndakubwira cyangwa se wasanga usanzwe ubizi, ngo ni bande n’abaturage basanzwe bazakubwira, ngo uyu yafashe ku ngufu, uyu yaribye, ariko bagera hariya bagahabwa ijambo.”

    Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rudakoresha Pegasus ndetse ko rutigeze ruyikoresha

    source : https://ift.tt/38EQuMC

  • Perezida Kagame yahishuye ko mu byihebe byo muri Cabo Delgado harimo n’Abanyarwanda – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda ku Cyumweru tariki ya 5 Nzeli 2021 cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo izijyanye no kurwanya Covid-19, ububanyi n’amahanga, n’ibindi.

    Umukuru w’Igihugu yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Mozambique kurwanya umutwe ugendera ku matwara y’idini ya Islam wateje umutekano muke ukigarurira Intara ya Cabo Delgado.

    Yavuze ko ubwo u Rwanda rwasabwaga na Mozambique ubufasha, rwiyemeje gukoresha ubushobozi rufite na cyane ko ubukenewe atari bwinshi nk’uko abantu babitekereza.

    Ati “Bisaba abantu bazi icyo bashaka, bafite ubushobozi mu buryo runaka, kandi dutekereza ko tubufite rero twemera gukorana na Mozambique mu kubohora agace kabo n’abaturage babo bari bamaze igihe mu bibazo mu myaka ine ishize.”

    Intara ya Cabo Delgado ifite ubuso bungana na 82.625, ukoze imibare wasanga iruta u Rwanda inshuro 3,1. Perezida Kagame yavuze ko ibyo byihebe byashakaga kuyirenga hanyuma bigafata n’ibindi bice.

    Hashize ukwezi n’iminsi 27 u Rwanda rwohereje muri Mozambique ingabo n’abapolisi 1000, ubu zifatanyije n’Ingabo za Mozambique zabashije kubohora ibice byinshi n’abaturage batangira guhunguka.

    Kuva izo ngabo zakoherezwa muri Mozambique hari abatangiye kuvugwa ko ari ubutumwa butewe inkunga n’u Bufaransa mu kurengera imishinga y’ishoramari ry’Abafaransa iri muri iyo ntara.

    Perezida Kagame yavuze ko kugeza ubu, u Rwanda rukoresha ubushobozi bwarwo rudategereje undi uwo ariwe wese.

    Ati “Dufite ubushobozi buhagije dushobora gusaranganya n’abavandimwe. Nta muntu udutera inkunga muri ibi […] gusa ndatekereza ko umusaruro uruta cyane amafaranga twashoye.”

    Yahishuye kandi ko nubwo Mozambique itegeranye n’u Rwanda cyane, kugerayo ari urugendo rw’amasaha abiri mu ndege. Ikindi kandi ni uko bimwe mu byihebe biri mu Ntara ya Cabo Delgado, harimo n’Abanyarwanda.

    Ati “Bamwe muri ibyo byihebe, twabonye ko baturuka mu bice bitandukanye harimo n’u Rwanda. Twabonye ko harimo Abanyarwanda, hari Abanya-Uganda, Abanye-Congo, Abarundi, Abanya-Tanzania bose barahagarariwe. Muri kariya gace, ibyo byihebe bituruka mu bihugu bitandukanye.”

    Agace kari kuberamo imirwano muri Cabo Delgado, karimo umutungo kamere ufatika urimo na Gas. Yashowemo imari na TotalEnergies y’asaga miliyari 20 z’amadolari ashobora kwiyongera akagera kuri miliyari 50$ mu mushinga wiswe LNG, Liquefied Natural Gas.

    Gusa muri iki gihe kubera ibikorwa by’ibyo byihebe, uyu mushinga warahagaze. Mu gihe amahoro yaba yagarutse, byitezwe ko imirimo izasubukurwa.

    Perezida Kagame yavuze ko kugeza ubu, Ingabo n’Abapolisi 1000 u Rwanda rwohereje zihagije, nta kibazo gihari gisaba ko hakongerwa izindi. Gusa mu gihe byaba bibaye ngombwa, byasuzumwa bigendanye n’ibikenewe.

    Yabajijwe ibijyanye n’imikoranire n’Ingabo za SADC, avuga ko kugeza ubu hari imikoranire myiza, Ingabo z’u Rwanda ziri muri Cabo Delgado zivugana, zihura n’izo zindi ziriyo ku buryo imikoranire iba myiza.

    Ati “Hari akazi kenshi, ntabwo numva ko bisaba igihugu kimwe cyangwa umufatanyabikorwa umwe kugira ngo atange ubufasha […] tuzakorera hamwe, ariko birumvikana ni Abanya-Mozambique bo ba nyiri gihugu bazaha umurongo uko ibintu bigenda.”

    Umutwe w’iterabwoba urwanira muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado witwa “Ahlu Sunnah Wa-Jama” gusa imbere mu gihugu abaturage bawita “Al Shabaab”.

    Bibarwa ko abaturage barenga 3000 ari bo bamaze kwicwa n’ibyo byihebe, mu gihe abavuye mu byabo bo barenga ibihumbi 700.

    Perezida Kagame yavuze ko mu byihebe byigabije Intara ya Cabo Delgado harimo n’Abanyarwanda

    Ntabwo bizwi neza icyo aba barwanyi bashaka, impamvu batangije urugamba n’ibindi nk’ibyo

    source : https://ift.tt/3n6fULi

  • RIB irihanangiriza abagabo basambanya abana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    RIB ivuga ko gusambanya abana bibatera ihungabana
    RIB ivuga ko gusambanya abana bibatera ihungabana

    RIB kandi iributsa ababyeyi n’abandi babonye umwana wasambanyijwe kwihutisha ibirego hakigaragara ibimenyetso kuko iyo bikerewe bishobora gusibangana, cyangwa ukekwaho icyaha akaba yacika ubutabera.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, avuga ko mu bukangurambaga bumaze icyumweru bukorerwa mu Karere ka Muhanga mu gukumira no kurwanya ibyaha, byagaragaye ko hari ingero z’abana bazana ibirego bamaze igihe babyaye bikaba bisaba kuzapimisha utunyangingo twa DNA ku bana n’abakekwaho kwitwa ba se, iyo ikaba ari inzira igorana kuko isaba kunyura mu nkiko.

    Agira ati “Turihanangiriza abasambanya abana kuko bari kutwicira ejo hazaza h’Igihugu, turabibutsa ko hari ibihano bikarishye kandi turasaba n’ababyeyi b’abana basambanyijwe kwihutira kugana RIB kugira ngo umwana arenganurwe”.

    Abantu bashobora kubaho badasambanya abana

    Umuyobozi ishinzwe gukumira ibyaha muri urwo rwego, Jean Claude Ntirenganya, yavuze ko nyuma yo gutahura ko abana basambanywa batwita bagashyingirwa, nabwo ari ukubahohotera kuko ingo zabo zitubakwa.

    Agira ati “Abantu babayeho badasambanya abana ntacyo byabatwara, yenda uwo irari ry’umubiri riganjije agasambana n’abakuru kuko ibyo ntawabikubaza, ariko gusambanya umwana ni ukumusigira ihungabana, kubyara imburagihe, guta amashuri kandi ari wo murage abana basigaranye”.

    Ntirenganya avuga ko umwana ushowe mu busambanyi imburagihe bishobora kumutera ihungabana ryo gusarira gukora imibonano mpuzabitsina birenze urugero, cyangwa akayizinukwa, gucibwa mu muryango, incyuro za buri munsi, kwitwa indaya no kwiyahura ku mukobwa wahohotewe.

    Agira ati ” Rimwe na rimwe hari igihe umwana atekereza nabi kubera guhozwa ku nkeke, nyamara haracyariho igaruriro ryatuma umwana wahohotewe yitabwaho akabugabungwa kuko kumugira igicibwa ari uguha icyuho uwamuhohoteye”.

    Gushyingira umwana ntaho bitaniye no kumufata ku ngufu

    Ntirenganya avuga ko hari abajya gushyingira abana batewe inda cyangwa babyaye imburagihe rinwe na rimwe n’abayobozi bakabigiramo uruhare, nyamara ngo usanga n’ababashyingira bataremya izo ngo kuko baba batarakundanye.

    Dr. Murangira Thiery, Umuvugizi wa RIB
    Dr. Murangira Thiery, Umuvugizi wa RIB

    Agira ati “Umwana w’imyaka mike ntabwo aba azi uko ingo zubakwa, nta mwana urera undi ashyingiwe ku muntu umurusha imyaka. Niba agiye atwite cyangwa ahetse ejo akaba akurikijeho undi maze wa mugabo yamara kumuhaga akaba aramutaye byose biturutse ku kuba nta makuru yatanzwe kare ngo uwahohoteye umwana akurikiranwe”.

    Abana basaga 6,000 ni bo babarurwa ko basambanyijwe umwaka ushize wa 2020, RIB ikaba itangaza ko ubukangurambaga mu kurwanya ibyaha birimo no gusambanya abana buzakomeza hirya no hino mu gihugu, kugira ngo abantu banasobanurirwe uko barwanya icyo cyaha.


    source : https://ift.tt/3h64C5Z

  • Jay Polly yasezeweho bwa nyuma mu marira n’ag… – #rwanda #RwOT

    Jay Polly witabye Imana kuwa 02 Nzeri 2021, nyuma y’uko umubiri we ugejejwe mu rugo iwe umuhango wo kumusezeraho watangiye ubanjirijwe n’isengesho ryayobowe na Apostle Joseph Habarurema. Ni umuhango witabiriwe n’abantu benshi barimo abafana, inshuti magara n’abanyamuryango be barimo abana be babiri b’abakobwa ndetse n’abavandimwe be barimo Uwera Jean Maurice.

    Witabiriwe kandi na Hon. Bamporiki Eduard Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Urubyiruko n’Umuco n’abandi bayobozi batandukanye, ibyamamare binyuranye birimo Mushyoma, Gasumuni, Bulldogg, Platini P, Mico The Best, AmaG The Black, Young Grace, Lucky Nzeyimana, Yago, Murungi Sabin n’abandi. Umuhango wose wakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.


    Abana ba Jay Polly babiri bashenguwe n’urupfu rwa papa wabo

    Apostle Joseph Habarurema, mu ijambo ry’Imana yagejeje ku bitabiriye yasomye umurongo wo muri Bibiliya uri mu 1 Abatesalonike 4:13 havuga ngo “Ariko bene data ntidushaka ko mumenya iby’abasinziriye, mutababara nka ba bandi badafite ibyiringiro”.

    Minisitiri Bamporiki Edouard yabwiye abitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Jay Polly ati:”Ijambo rivuga ko iyo umuntu atabarutse atutira abayujuje rikora muri politike, rikora mu buhanzi, rikora mu bihaye Imana. Iyo umuntu avuye muri uyu mubiri yari afite ibyo agikora ariko atarangije, afatwa nk’urangije kuko umurimo we aba awukoze. Uruhukire mu mahoro nshuti yanjye kandi nshuti y’abanyarwanda.”

    Uwimbabazi Sharifa wari umugore wa Jay Polly yari yaje kumusezeraho bwa nyuma

    Bamporiki ni nawe wahise atangiza igikorwa cyo gusezera kuri Jay Polly, hakurikiraho abayobozi batandukanye bari bahari ndetse n’abahanzi bakoranye nawe mu bikorwa bitandukanye, abanyamuryango, abanyamakuru, inshuti za hafi n’abandi bari bitabiriye umuhango wo guherekeza bwa nyuma Jay Polly.

    Umurapei Jay Polly yagize uruhare mu guteza imbere injyana ya Hip Hop mu Rwanda akaba n’umwe mu bami bayo witabye Imana azize uburwayi mu buryo bwababaje benshi kubera ubutumwa bwubaka bwe n’umusanzu yatanze mu isanamitima rya rubanda rugufi.


    Byari akababaro mu gusezera bwa nyuma kuri Jay Polly

    Mu bihangano nyakwigendera yakoze, yavuganiraga imfubyi, abapfakazi, abana bo ku muhanda, abakobwa babyaye n’abandi. Mu ndirimbo ze yumvikanishaga ko n'ubwo waba utunze utagakwiye kwitaka ngo wikomange mu gahanga kuko ubuzima ari buto. Mu gihe cya vuba Jay Polly yari amaze iminsi aririmbye mu ndirimbo ya Gospel ahamya ko Yesu ari umwami ndetse yakundaga kubivuga cyane mu ndirimbo ze akanabihamya.

    Inkomoka y'inganzo ya Jay Polly yamwinjije mu muziki ikamugira umwami wa Hip Hop yakomotse he? 

    Inganzo ya Jay Polly ikomoka mu muryango we kuko nyina umubyara yari umuririmbyi ukomeye muri Korali Hoziyana yo muri ADEPR Nyarugenge, iyi yubatse amateka mu muziki w'indirimbo zihimbaza Imana kuva mu bihe bya kera. Ubushake bwo kuririmba Jay Polly yabugaragaje bwa mbere ahagana mu 2002, ubwo yatangiraga kwinjira mu muziki, biba akarusho mu mwaka wakurikiyeho ubwo yahuraga na Green P mu Ishuri rya E.S.K, batangira gukorana indirimbo zitandukanye.

    Impano ya Jay yakomeje gututumba kugera mu 2004 ubwo yafatanyaga na Green P ndetse n'abandi barimo Perry G mu gukora itsinda ryiswe G5, bose hamwe bari batanu. Hadaciye kabiri, aba basore binjiye muri studio ya TFP bahakorera indirimbo yabo ya mbere yiswe ''Nakupenda'', iririmbwe mu Kinyarwanda n'Igiswahili.

    Muri Kamena uwo mwaka, bakoze iyitwa ''Ngwino'', ariko iby'iri tsinda biza kuzamba nyuma y'igihe gito, Jay Polly na Green P bimukira muri studio ya ONB ya Lick Lick, ari nawe wabahuje na Bulldogg, bahera aho bashinga itsinda rya Tuff Gangs.


    Minisitiri Bamporiki yasezeye bwa nyuma kuri Jay Polly

    Hadaciye kabiri, Tuff Gangs yaje kubona amaboko mashya nyuma yo kwakira Fireman na P Fla. Icyo gihe iri tsinda ryatangiye gukora indirimbo ndetse ryigarurira imitima ya benshi binyuze mu bihangano birimo ''Kwicuma'', ''Sigaho'', ''Umenye ko'', 'Target ku mutwe'' n'izindi. 

    Urupfu rwa Jay Polly rwashavuje benshi yaba abakuru ndetse n’abana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109206/jay-polly-yasezeweho-bwa-nyuma-mu-marira-nagahinda-amafoto-109206.html

  • U Rwanda runganyije na Kenya rukomeza kuba ur… – #rwanda #RwOT

    Kuba u Rwanda runganyije na Kenya mu mukino wa kabiri birarishyira ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe. Uganda igomba gukina na Mali mu wundi mukino wo mu itsinda rimwe n’ u Rwanda. Bivuze ko kugeza ubu u Rwanda ari rwo rwa nyuma mu itsinda n’inota rimwe mu mikino ibiri runganya na Uganda ariko imaze gukina umukino umwe.

    KURIKIRA UKO UMUKINO W’U RWANDA NA KENYA WABEREYE I KIGALI WAGENZE UMUNOTA KU WUNDI

    90+3′ Umukino waberega kuri sitade ya Kigali i Nyambirambo urangiye u Rwanda ruganyije na Kenya igitego kimwe kuri kimwe. U Rwanda rubonye inota rimwe mu manota 6 rwari rwemerewe.

    90+1′ Amakipe yombi aracyanganya. Kenya inganyije uyu mukino yahita igira amanota 2, u Rwanda rukagira inota rimwe.

    90′ Umusifuzi yongeyeho iminota 3 igomba kugaragaza niba aya makipe yombi yemera kunganya cyangwa imwe ibona igitego.

    85′ Umutoza w’ikipe ya APR FC, Adil na we yaje kureba uyu mukino.

    84′ Haruna Niyonzima avuye mu kibuga asimbirwa na Twizeyimana Onesme.

    83′ Kufura itewe na Kenneth Muguna ku ikosa rikozwe na Haruna Niyonzima ubwo yari ataze Muchiri Boniface winjiye mu kibuga asimbuye ariko umupira awuteye uca ku ruhande.

    76′ Mashami Vincent akomeje kubura ibisubizo mu gihe ba rutahizamu be yakoresheje bakomeje kubura igitego.

    75′ Kufura ya Kenya yatewe na Kenneth Muguna ariko umupira awuteye Mvuyekure Emery awufata neza cyane.

    73′ Koroneri y’Amavubi itewe na Bizimana Djihad ariko umupira awushota hanze uterekwa imbere y’izamu rya Otieno.

    70′ Twizeyimana Martin Fabrice kuva yagera mu kibuga ubona ko yahinduye imikinire y’Amavubi ubu nibura ikipe iranashaka kugera imbere y’izamu rya Kenya kandi bahererekanya.

    67′ Kenya yongeye gusimbuza aho Nimero 10 Omondo Eric avuyemo hinjira nimero 7 Muchiri Boniface.

    64′ Kagere Meddie ahushije igitego ku buryo bwiza bwa mbere yari abonye kuva yagera muri uyu mukino, ateye umupira unyura ku ruhande gato.

    60′ Amavubi arongeye ararokotse ku mupira muremure utewe na Otieno ashakisha Michael Olunga ateye umupira uca ku ruhande gato. Michael Olunga yagoye cyane ba myugariro ba Amavubi.

    58′ Gusimbuza kwa mbere ku ruhande rw’u Rwanda, Nimero 11 Muhire Kevin asimbuwe na Twizeyimana Martin Fabrice ukinira Police FC.

    56′ Michael Olunga akaba Kapiteni wa Kenya asebeje ba nyugariro b’u Rwanda hano afashe umupira ashyira kuri Nirisarike acenga Rwatubyaye ateye umupira ujya hanze. Uyu mukinnyi ni umuhanga cyane.

    52′ Twizeyimana Martin Fabrice na Hakizimana Muhadjiri barimo kwishyushya bashobora kuza gusimbura mu kanya.

    51′ Amakipe yombi ari gukina umupira mu kibuga hagati.

    50 Kenya ikaba isimbuje aho Nimero 21 Lawrence Juma avuye mu kibuga hinjira Abdallah Hassan.

    48′ Umutoza mushya wa Police Frank akaba yaje kureba uyu mukino.

    46 Kufura ya Kenya itewe na Michael Olunga ariko umupira ujya hanze.

    45′ Igice cya Kabiri kiratangiye kikaba gitangiye hano kiui sitade ya Kigali aho amakipe yombi atangiranye imbaraga ashakisha uko yakegukana uyu mukino.

    Igice cya mbere kirarangiye hano kuri sitade ya Kigali i Nyambirambo aho Amavubi akinganya na Kenya igitego kimwe kuri kimwe.

    46′ Kenya izamukanye umupira aho Nimero 21 Lawrence Juma ageze mu rubuga rw’amahina ariko ateye umupira Rwatubyaye awukuramo.

    45′ Umusifuzi yongeyeho umunota umwe, biracyari igitego kimwe kuri kimwe ku mpande zombi.

    44′ Kenya ihushije igitego cyari cyabazwe ku mupira Masud Juma azamukanye ariko awuteye habura umukinnyi wa Kenya ukoraho urarenga.

    42′ Umupira wongeye urakonja, amakipe yombi arimo gukinira mu kibuga hagati. Kuko na Kenya imbaraga yatangiranye zagabanyutse.

    39′ Byiringiro Lague ingobyi y’abarwayi ikaba imujyanye kwa muganga bishoboke ko yabaye.

    37′ Koroneri itewe na Haruna Niyonzima umupira ujya hanze.

    34′ Amavubi akomeje kotsa igitutu, ntakindi gikenewe usibye gutsinda kuko aya makipe asa nk’aho ari ku rwego rumwe kandi u Rwanda ari rwo rwakiriye.

    31′ Kufura y’Amavubi itewe na Haruna Niyonzima ariko ayirenza izamu.

    29′ Ikarita y’umuhondo ihawe Tuyisenge Jacques kubera kutumvikana n’umusifuzi.

    28′ Kufura y’ u Rwanda ku mupira Mangwende yari azamukanye ateye umupira myugwariro wa Kenya arawukora. Gusa Haruna Niyonzima umupira awuteye umuzamu Otieno awukuramo neza cyane.

    27′ Meddie Kagere akaba asimbuye Byiringiro Lague. Kagere Meddie wambaye nimero 5 yari yabanje mu kibuga ku mukino wa Mali.

    26′ Byiringiro Lague akaba agize ikibazo gikomeye ashobora no kudasubira mu kibuga kuko banamwerekeje mu ngobyi y’abarwayi.

    23′ Ubu amakipe yombi ari mu karuhuko ko kunywa amazi ndetse Mashami Vincent n’abatoza bamwungirije bagenda baganiriza abakinnyi bababwira ibyo bagomba guhindura ndetse n’umutoza wa Kenya abwira ba myugariro be ko bagomba kwisubiraho.

    19′ Goalllllllllllll Igitego cya mbere cy’Amavubi gitsinzwe na Rwatubyaye Abdoul ku mupira uturutse muri koroneri yari itewe na Haruna Niyonzima, umupira ushyirwaho umutwe na Tuyisenge Jacques usanga Rwatubyaye Abdoul aho yari ahagaze umukoraho werekeza mu izamu.

    17′ Biracyari igitego kimwe cya Kenya ku busa bwa Amavubi.

    14′ Kenya yongeye gusatira izamu ry’Amavubi ariko umupira Lawrence Juma awuteye Rwatubyaye awukuramo.

    10′ Goalllllllllllll Igitego cya mbere cya Kenya gitsinzwe na Michael Olunga ku mupira umuzamu Mvuyekure Emery yari yamaze kugwa, Rwatubyaye Abdoul na Nirisarike bose barwanira mu izamu umupira bawukuyemo usanga aho Kapiteni Michael Olunga ahagaze awushyira mu izamu neza.

    9′ Umupira uzamukanwe neza na Byiringiro Lague ahereza Haruna Niyonzima, Haruma na we awuhereza Bizimana Djihad umupira awuteye uca ku ruhande.

    7′ Ikipe y’igihugu cya Kenya imaze kugera imbere y’izamu kenshi kurusha Amavubi yakiriye.

    6′ Michael Olunga ateye ishoti rya mbere rigana mu izamu umupira Mvuyekure Emery awufata neza yitonze.

    04′ Umukino urakomeje mu mbaraga nyinshi ku basore b’u Rwanda bagomba gushaka uko bakwitwara neza nyuma yo kuva muri Maroc batanateye mu izamu.

    03′ Kenya bahererekanyije umupira neza ariko umupira bawuteye ujya hanze.

    15:01′ Tubahaye ikaze Nshuti bakunzi ba Inyarwanda.com ni umukino tugiye kubagezaho Live, hano kuri sitade ya Kigali i Nyambirambo. Umukino ukaba umaze gutangira utangije na Tuyisenge Jacques.

    14:57′: Ubu harimo kuririmbwa indimbo yubahiriza igihugu cy’ u Rwanda.

    14:55: Amakipe yombi amaze kugera mu kibuga ubu harimo kuririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cya Kenya.

    Amavubi yakiriye umukino wa Kabiri mu mikino y’ihonjora rya Kabiri mu mikino yo gushaka tike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu 2022. Umukino wa mbere wabaye tariki ya mbere Nzeri 2021 ubwo u Rwanda rwasuraga Mali mu Gihugu cya Maroc rugatsindwa igitego kimwe ku busa.

    Kenya iri gukina n’u Rwanda, tariki 2 Nzeri yari yakiriye igihugu cya Uganda banganya ubusa ku busa. U Rwanda rurasabwa gutsinda uyu mukino ngo rwizere kuva ku mwanya wa nyuma, ndetse no kwizera ku guma mu irushanwa ryo kuyobora itsinda.

    Abakinnyi ba Kenya barimo kwishyushya mbere yo gutangira umukino

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Kenya

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw’Amavubi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109208/live-u-rwanda-vs-kenya-kurikira-umukino-wo-guhaka-tike-yigikombe-cyisi-uri-kubera-i-kigali-109208.html

  • Perezida Kagame yavuze ku byerekeye guhatiriza abanyarwanda kwikingiza Covid-19 #rwanda #RwOT

    Ubwo yari mu kiganiro n'abaturage n'abanyamakuru kuri RBA,Perezida Kagame yavuze ko ibivugwa ko u Rwanda ruhatiriza abantu gukingirwa Covid-a9 atari ukuri kuko rutabikora nta nkingo rufite.

    Ati “Aho ntiturahagera kuko ntabwo twahatira abantu gufata urukingo tutanazifite.Icya kabiri navuze ko abanyarwanda benshi barashaka inkingo.Ahubwo turi mu bantu ba mbere bagiye babona inkingo nyinshi byatumye n'indwara zicika kuko hagiye haboneka inkingo abantu bakitabira kuzifata.

    Ikibazo dufite ubu ni ukubona inkingo kugira ngo abazishaka bazibone.Kubigira agahato byo wenda bizanagera igihe biba ariko bizabanza guturuka imbere mu gihugu.

    Ngira ngo hari uburyo bugenda buza,ibihugu bimwe bigenda bivuga ngo umuntu utarabonye urukingo rwa Covid ntabwo azajya mu bihugu byabo.Umuntu utarakingiwe ushaka kujyayo azajyayo ate?.Ibyo ubwabyo nibyo bizatuma Abanyarwanda bitabira urukingo kuko azavuga ati “Nintarubona kereka niba ndi uzaguma hano gusa singire aho njya.Ntabwo abo tubafite benshi kereka ikibazo nikivuka.Ikibazo guhari nuko nta nkingo dufite.”

    Mu minsi ishize hari ibyavuzwe ko hari serivisi mu Rwanda zizajya zihabwa abakingiwe ariyo mpamvu Perezida yagarutse kuri icyo kibazo.”

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/perezida-kagame-yavuze-ku-byerekeye-guhatiriza-abanyarwanda-kwikingiza-covid-19