Category: Uncategorized

  • Perezida Kagame yavuze ku muhanda Uganda ishaka kubaka ngo isibire u Rwanda amayira – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na RBA kuri iki Cyumweru, yavuze ko ikibazo cy’umubano mubi uri hagati y’u Rwanda na Uganda kigenda gifata indi ntera kuko ubu iki gihugu gisigaye gitwerera u Rwanda ibibazo rutanagizemo uruhare.

    Ati “Ubu ikibazo cyose kibaye cyane cyane icy’umutekano cyo muri Uganda cyihariye bavuga ko kigomba kuba cyavuye mu Rwanda n’iyo bidafite ahantu bihuriye na busa, n’iyo bitarimo n’Umunyarwanda babisanzemo ariko igisobanuro cya buri kibazo cyose.”

    “Buriya n’iyo haba habaye ikibazo cya COVID-19 nk’uko twese dufite icyo kibazo, Isi yose ifite ikibazo cya COVID-19, uzagira utya wumve Umuyobozi muri Uganda avuga ko ikibazo cya COVID-19 cyaturutse mu Rwanda cyangwa gitewe n’u Rwanda. Buri kibazo cyose n’ikidafitanye isano n’u Rwanda.”

    Perezida Kagame yavuze ko ibi byaje byiyongera ku mubare munini w’Abanyarwanda bahohoterwa na Uganda bamwe muri bo bakajugunywa ku mupaka babaye intere. Uretse abahohoterwa hari n’Abanyarwanda bicwa, cyane ko imibare igaragaza ko kuva mu 2019 hamaze gupfa abagera kuri 18.

    Yavuze ko kugeza ubu atarumva neza ikibazo Uganda ifite k’u Rwanda n’umurongo gikwiye guhabwa kugira ngo ibihugu byombi byongere kubana neza.

    Ati “Ntabwo numva neza impamvu, no kugira ngo tubone uko tubikemura neza biracyagoye. Ikindi birazwi neza ko habaho abantu baba muri Uganda cyangwa banyura muri Uganda cyangwa bafashwa na Uganda kugirira nabi u Rwanda, murabizi hari n’abo dufite mu nkiko. Bamwe bakatiwe abandi bari mu nkiko bazakatirwa kubera imanza z’ibyo bagiyemo banyuze muri Uganda cyangwa bafashijwe na Uganda kudutera.”

    “N’ubu hari ibindi birimo abantu bamwe muzi bari mu mahanga baba hanze muri Afurika y’Epfo no mu bihugu bindi bitandukanye bakorera muri Uganda ngo ibigamije mu gihe kizaza kugirira nabi u Rwanda.”

    Barashaka kurutera ibibazo

    Muri Gicurasi 2021, itangazamakuru rya Uganda ryatangaje ko iki gihugu gifite umushinga wo kubaka umuhanda unyura muri Tanzania ukagera i Burundi unyuze ku gice cy’Amajyaruguru yabwo.

    Amakuru avuga ko uwo muhanda uzaca Kitagate mu gace ka Isingiro ugakomeza Myotera-Mutukula n’i Karagwe.

    Uzava aha ukomereza mu gice cya Ngara kiri mu Majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Tanzania, aho uzava ugana mu mupaka wa Kobero uhuza Tanzania n’u Burundi.

    Ni umushinga uri mu rwego rwo guhima u Rwanda kubera ko ngo rwafunze umupaka wa Gatuna, wacagamo ibicuruzwa byavaga muri Uganda bigana mu Burundi.

    Mu kiganiro, Perezida Kagame yagize icyo avuga kuri uyu muhanda, yemeza ko ugamije gushyira u Rwanda ku ruhande.

    Ati “Ejo bundi mwanasoma no mu binyamateka mukabona ngo hari imihanda izava Uganda ikanyura Tanzania ikajya i Burundi, ubwo ikigamijwe ngo ni ukugira ngo u Rwanda mbese baruce iruhande, barutere ibibazo. Bimaze kuba byinshi cyane, bimaze kugira n’ingero zifatika nyinshi.”

    Yavuze ko ibibazo by’u Rwanda na Uganda bidatanga icyizere cyo gukemuka vuba kuko bisa n’umurongo wa Politike Uganda yafashe, gusa yemeza ko u Rwanda rwahisemo inzira yo kubaka ubushobozi bwo kwirinda.

    Ati “Bisa n’ibitagabanuka, bisa n’aho ari umurongo wa politike uriho watanzwe ko ariko bigomba kugenda. Icyo twahisemo twebwe ni ukubireka uko bimeze, tukabirekera ba nyirabyo ngo babikemure. Twe icyo twakoze ni ukutagirira nabi Abanya-Uganda cyangwa abanyamahanga abo aribo bose ngo kubera ko igihugu cyabo cyatugiriye nabi cyangwa cyagiriye nabi Abanyarwanda.”

    “Icya kabiri ni ukubaka ubushobozi bwo kwirinda kugira ngo ibikomoka aho ngaho bitazagera ubwo bitugirira nabi. Icya gatatu ni ugukomeza kubwira ababikora tubabaza tuti ariko ibi ni iki, murabikorera iki ? Dushakisha uko wenda amaherezo bizarangira ariko uko birangira bizaturuka kubabikora cyangwa ababigena hanze y’Igihugu cyacu aho nta bushobozi tuhafite ba nyirabyo nibo bazahitamo icyo bakora.”

    Umubano mubi hagati y’u Rwanda na Uganda watangiye kuzamuka mu 2017, aho Abanyarwanda batangiye kujya batabwa muri yombi bagafungirwa mu nzu z’ibanga z’inzego zishinzwe ubutasi mu gisirikare, bagakubitwa bitwa intasi, abadapfuye bakoherezwa mu Rwanda ari intere.

    Ibihugu birimo RDC na Angola byagerageje ubuhuza ariko Uganda ntiyigeze ishyira mu bikorwa amasezerano ibihugu byombi byasinye agamije guhagarika ibibangamira umutekano w’u Rwanda.

    Perezida Paul Kagame ubwo yari ateze amatwi ibibazo by’abanyamakuru, Cléophas Barore wa RBA na Jackie Lumbasi wa Royal FM

    Barore umenyerewe mu biganiro bitandukanye kuri RBA ni umwe mu banyamakuru bagiranye ikiganiro na Perezida Kagame

    Umunyamakuru Jackie Lumbasi ubwo yabazaga Perezida Kagame mu rurimi rw’Icyongereza

    Ikiganiro cyabereye muri Village Urugwiro, ahari ibiri by’Umukuru w’Igihugu

    Bamwe mu bagize Guverinoma bari bitabiriye ikiganiro Perezida Kagame yagiranye n’itangazamakuru ndetse n’abaturage

    Abaturage bahawe rugari babaza ibibazo bitandukanye umukuru w’igihugu

    Umwe mu batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi muri Musanze ubwo yashimiraga Perezida Kagame

    Sedandi Steven, umwe mu baturage batanze ibitekerezo bakabaza n’ibibazo Perezida Kagame

    Amafoto: Village Urugwiro


    source : https://ift.tt/3n4Xvi5

  • Perezida Kagame yasubije uwamusabye kuva kuri Arsenal afana #rwanda #RwOT

    Ubwo yari mu kiganiro n'Abanyamakuru kuri RBA,perezida Kagame yavuze ko yatangiye gufana Arsenal igihe yakinaga neza ariyo mpamvu atayireka kuko ngo iri gukina nabi gusa yemeje ko hakenewe impinduka.

    Yagize ati “Hashize igihe kinini [ntangiye kuyifana] ishobora kuba irenze imyaka 30,icyo gihe yari ikipe ifite amateka muri Premier League.Muri ariya makipe yose iri mu zabanje irengeje imyaka 100.Yakinaga neza icyo gihe ntangira kuyifana,ngakunda abakinnyi bayirimo,umukino wabo uko umeze,hanyuma biza mu bihe by'ejo bundi.

    Hambere muri 2011,hari n'indi tweet nigeze gukora,indi n'iyejo bundi.Nabwo nabonaga bitagenda neza,mvuga nti hagomba kugira igihinduka niba ari abakinnyi,niba ari umutoza ariko hagomba kugira igihinduka.

    Perezida Kagame yavuze ko Arsenal yabaye ikipe ihatanira igikombe,iramanuka iba iya kabiri hanyuma isigara ishaka umwanya wa 4 none ubu iri kurwanira kuba mu myanya 10.

    Avuga ku kuba yareka gufana Arsenal,Kagame yagize ati “Buri wese afite uburenganzira bwo kuvuga ati “ikipe nafanaga,nakurikiranaga,ubu ndashaka iriya.Ibyo n'uburenganzira bw'umuntu kuba yabikora ariko njye siko meze,ndahendahenda,ndihangana,njya n'inama iyo bibaye ngombwa,bishoboka ariko ntabwo napfa kureka ikintu nakundaga kubera ko batsinzwe.Ni ikibazo ariko bakwiriye kugishakira umuti.

    Ntabwo waguma uhindura ikintu kubera ko habaye akabaz,ukemura ikibazo.Ndabyemera iyo yatsinzwe kuko biba bigaragara ubibona no mu minota ya mbere.Ubona ukuntu bakina ukavuga uti aba bantu bari butsindwe.Kenshi ndangiza umukino kuko njyewe ntabwo njya mpunga ibibazo nicyo kintunze.Mfite inshuti yanjye ikagira ikibazo akomeza kuba inshuti yanjye kereka ari ikibazo cyo kwangiza ubucuti twari dufitanye.”

    Perezida Kagame yavuze ko igihe uwahoze ari umutoza wa Arsenal,Arsene Wenger, aheruka mu Rwanda,baganiriye amubwira ibibazo biri mu ikipe. yemeje ko n'iyo ari hanze akagera London Arsenal iri gukina, ajya kuyireba.

    Yavuze ko nubu avugana n'abo muri Arsenal abagira inama ndetse ko yizeye ko ibibazo bizakemuka.

    Perezida Kagame yavuze kuri Paris Saint-Germain nayo iri gukorana n'u Rwanda muri “VISIT RWANDA” ko ihagaze neza kubera abakinnyi beza cyane ifite barimo Messi,Mbappe na Neymar Jr.

    Yemeje ko ubu nayo yiyongereye mu makipe akunda ndetse ko ikiniye rimwe na Arsenal yazireba 50-50.

    Abajijwe ku kintu akumbuye yabujijwe na Covid-19,Perezida Kagame yagize ati “Iyo ugomba gucunga intera yawe n'undi muntu,kwigengesera muri buri kimwe ukora bituma ukumbura buri kimwe.”

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/perezida-kagame-yasubije-uwamusabye-kuva-kuri-arsenal-afana

  • Rusororo: Abakunzi ba Jay Polly baciye mu rih… – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gusezeraho bwa nyuma umuraperi Jay Polly, hakurikiyeho umuhango wo kumushyingura wabereye i Rusororo aho abantu benshi cyane bari bitabiriye kandi haba hari umubare ntarengwa w’abagomba kwitabira umuhango wo gushyingura mu kwirinda Covid-19. Bitewe n’urukundo bakunda Jay Polly, bamwe baciye mu rihumye inzego zishinzwe umutekano bashaka kuza gushyingura umuraperi bakundaga.

    Ubwo inzego z’umutekano za Polisi zageragezaga gukumira abantu ntibyabashije gukunda uretse ko bakomeje kumvishwa ko bagomba kubaha uwatabarutse agataha amahoro ndetse mu cyubahiro akwiriye. Abantu bariraga cyane yaba abakiri bato n'abakuze. Uko iminota yagendaga y'icuma inzego zishinzwe umutekano zagerageje gusaba abantu gutuza, imihango yo kumushyingura irakomeza.

    Umuhango wo gushyingura Jay Polly wabanjirijwe n'ubuhamya bunyuranye burimo ubwa mukuru we Uwera Jean Maurice, nyina umubyara, ababyeyi b’abana be babiri bemeje ko yakundaga abana be bose.

    Hari abantu benshi cyane mu gushyingura Jay Polly

    AMAFOTO: Iradukunda Jean de Dieu – InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109210/rusororo-abakunzi-ba-jay-polly-baciye-mu-rihumye-inzego-zumutekano-bashaka-kumushyingura-a-109210.html

  • Wari umugabo wibyishimo- Minisitiri Bamporik… – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Bamporiki yabivuze ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 5 Nzeri 2021, mu muhango wo guherekeza Jay Polly witabye Imana mu rucyerera rwa tariki 2 Nzeri 2021.

    Yihanganishije umuryango we, abahanzi n'abakunzi b'inganzo cyane cyane injyana ya Hip Hop mu Rwanda, avuga ko nta muntu usimbura undi 'icyakora iyo umuntu aducitse muri ubu buryo twizera ko iyo nganzo abandi bazayikomeza kandi bamuzirikana.'

    Minisitiri Bamporiki yashimiye Sosiyete ya East African Promoters mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 4 Nzeri 2021 yanyujije kuri Televiziyo y'Igihugu, igitaramo Jay Polly yakoze mu 2020 mu rwego rwo kumwunamira no kumuha icyubahiro.

    Yakomeje umuryango wa Jay Polly, abavandimwe, inshuti ze n'abandi. Avuga ko Jay Polly yari umugabo w'ibyishimo. Ati 'Wari umugabo w’ibyishimo ukomeze wishime igihe nikigera abantu bazabonana niba ari ko Imana yabiteganyije. Uruhukire mu mahoro warakoze mu gihe cyawe.'

    Jay Polly yamenyekanye birushijeho mu ndirimbo 'Akanyarijisho', 'Deux fois deux', 'Umupfumu uzwi', n'izindi. Ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda banatwaye igikombe cya Primus Guma Guma Super Stars.

    Jay Polly wavutse tariki 5 Nyakanga 1988 avuka kuri Nsabimana Pierre na Mukarubayiza Marienne, akaba umwana wa kabiri mu muryango w'abana batatu.

    Uyu muraperi yize mu mashuri y'incuke mu kigo cya Kinunga, ayisumbuye ayiga mu kigo cya E.S.K giherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali mu ishami ry'ubukorikori. Impano yo kuririmba ayikomora ku mubyeyi we waririmbaga muri korali Hoziyana muri ADPR mu Gakinjiro.

    Mu 2002, ni bwo uyu muraperi yatangiye umuziki ahereye mu itsinda rya muzika ryabyinaga imbyino zigezweho ryitwaga 'Black Powers'. Mu 2003, ni bwo yahuye n'umuraperi Green P nyuma y'umwaka bafatanyije na Perry G bashinga itsinda bise 'G5'.

    Muri icyo gihe bandikaga indirimbo batangira no kujya muri studio ya TFP yakoreragamo Producer BZB ari naho bakoreye indirimbo ya mbere bise 'Nakupenda'.

    Baje guhura na Producer Lick Lick aza kubahuza n'umuraperi Bull Dogg, buri umwe akora indirimbo ye n’ubwo zitamenyekanye cyane.

    Nyuma baje gushinga itsinda bise Tuff Gangz bari bahuriyemo na Fireman na P Fla. Ariko igihe cyarageze buri umwe aca inzira ze.

    Jay Polly yari umunyabugeni ukomeye, ku buryo mu 2009 yamaze hafi amezi atandatu muri Rubavu akora muri ateliye (atelier) yitwa 'Ivuka', akora akazi ko gushushanya.


    Minisitiri Bamporiki yihanganishije umuryango wa Jay Polly, avuga ko inganzo ye izahererekanwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109209/wari-umugabo-wibyishimo-minisitiri-bamporiki-asezera-kuri-jay-polly-109209.html

  • Perezida wa Guinea, Alpha Conde yahiritswe ku butegetsi n'igisirikare #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru, abasirikare bakomeye muri Guinea Conakry, batangarije mu kiganiro gito cyaciye kuri televiziyo y'igihugu ko basheshe itegeko nshinga ndetse bahirika ku butegetsi Perezida Alpha Conde na guverinoma ye.

    Icyakora, minisiteri y'ingabo yavuze ko igitero cyagabwe ku ngoro ya perezida n'ingabo zigometse cyahagaritswe.

    Ku cyumweru mu gitondo, urusaku rukomeye rw'amasasu yumvikanye hafi y'ingoro ya perezida i Conakry, aho amakuru menshi avuga ko umutwe w'ingabo z'igihugu w'indashyikirwa uyobowe n'uwitwa, Mamady Doumbouya, ariwo wabikoze.

    Uwo mutwe wasabye abatuye muri Conakry kuguma mu nzu zabo kuko uhirahira asohoka ashobora kuhasiga ubuzima.

    Abantu babiri ni bo bamaze gutangazwa ko bakomerekeye mu rufaya rw'amasasu hafi ya Perezidansi ya Perezida Alpha Condé w'imyaka 83 , mu Murwa Mukuru wa Guinea Conakry.

    Umusirikare utaramenyekana,wambitswe ibendera ry'igihugu cya Gineya kandi akikijwe n'abandi basirikare umunani bitwaje imbunda, muri icyo kiganiro yavuze ko bateganya gushyiraho guverinoma y'inzibacyuho kandi ko bazatanga ibisobanuro birambuye nyuma.

    Uyu musirikare yavuze nyuma y'amashusho yasangijwe ku mbuga nkoranyambaga – Reuters dukesha iyi nkuru itahise yemeza – yerekanaga Perezida Alpha Conde akikijwe mu cyumba n'ingabo zidasanzwe.

    Minisiteri y'ingabo yavuze ko abigometse ku butegetsi bashyizwe hasi.

    Mu magambo ye yagize ati: “Abarinda perezida, bashyigikiwe n'ingabo zabaye indahemuka ndetse n'abashinzwe kurinda repubulika birukanye itsinda ry'abagizi ba nabi.”

    Hakomeje operasiyo yo kurwana no kugarura umutekano n'amahoro.”

    Mbere y'aho,hari amashusho yasangijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga imodoka za gisirikare zagenzuraga imihanda ya Conkary kandi ihari uwatanze amakuru ikiraro cyonyine gihuza Kaloum n'agace karimo ingoro ya Perezida na minisiteri nyinshi za leta, cyafashwe n'izi ngabo zakoze kudeta.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-wa-alpha-conde-yahiritswe-ku-butegetsi-n-igisirikare

  • Igor Mabano yakoze ubukwe numukunzi we Laura… – #rwanda #RwOT

    Bahamije isezerano ryabo imbere y'Imana mu muhango wabereye kuri Heaven Garden ku Irebero muri Kigali kuri iki Cyumweru tariki 5 Nzeri 2021.

    Ubukwe bw'abo bwatashywe n'abarimo Butera Knowless, Aline Gahongayire, Nel Ngabo, Platini n'umuhanzi Ben Adolphe banakoranye indirimbo 'Aba Ex'.

    Hari kandi Mighty Popo, umuyobozi w'ishuri rya Muzika rya Nyundo Igor Mabano yizeho umuziki. Dares na Junior bagize itsinda ry'umuziki rya Juda Muzika.

    Ubukwe bwabo bwaririmbyemo Nel Ngabo, itsinda rya Symphony Band ndetse n'umusizi Rumaga wavuze ibisigo.

    Igor Mabano aherutse kubwira Radio Rwanda ko hashize igihe 'kinini' akundana n'uyu mukobwa w'Umunyarwandakazi.

    Tariki 28 Kanama 2021, Igor Mabano yasabye anakwa umukunzi we. Ni umuhango witabiriwe n'abahanzi bagenzi barimo Yvan Buravan, Andy Bumuntu ndetse na Producer we Ishimwe Clement.

    Ku wa Gatanu tariki 27 Kanama 2021, Igor Mabano yasezeranye mu mategeko n'umukunzi we mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

    Nyuma yo gusaba no gukwa, Igor Mabano yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko yabonye umwamikazi yakunze, atsinze yegukanye umuringa.

    Yavuze ko hari hashize igihe kitari gito ategereje inyamibwa ye none umunsi warageze bemeranya kubana akaramata. Uyu muhanzi yavuze 'mbonye urubavu rwanjye nari narabuze ubu nduzuye ndanyuzwe ntazindi mpaka'.

    Yahaye ikaze mu buzima bwe urukundo rwe, amusezeranya kandi arahirira kutazigera amwicisha irungu.

    Ati 'Ntuzicwa n’irungu ibyo ndabirahiye. Nzakuririmbira izitarahimbwa nkucurangire urwo nkukunda unyurwe. None n'ejo ibe ari njye nawe nyamibwa yizihiye urugo.'

    Kuri iki Cyumweru, Igor Mabano yemeranyije n'umukunzi we kubana nk'umugabo n'umugore byemewe n'Imana Umuhanzi Platini na Ben Adolphe bakoranye indirimbo 'Aba Ex' batashye ubukwe bwa Igor Mabano Igor Mabano n'umuhanzi Ben Adolphe watashye ubukwe bwe kuri iki Cyumweru tariki 5 Nzeri 2021 Nel Ngabo [Ubanza ibumoso] yaririmbye mu bukwe bwa Igor Mabano bahuriye muri Kina Music  Itsinda rya Juda Muzika [Begeranye na Ben Adolphe] batashye ubukwe bw'umuhanzi mugenzi wabo 

    Nyuma yo gusaba no gukwa, Igor Mabano yasezeranyije umukunzi we Laura kutazamwicisha irungu

     Tariki 28 Kanama 2021, Igor Mabano yatangiye urugendo rushya n'umukunzi we Laura



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109213/igor-mabano-yakoze-ubukwe-numukunzi-we-laura-mu-birori-byitabiriwe-nibyamamare-amafoto-109213.html

  • Amafoto – Amavubi y'u Rwanda yanganyije na Harambe Stars ya Kenya igitego kimwe kuri kimwe mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'isi 2022 #rwanda #RwOT

    Mu mukino w'umunsi wa kabiri wo gushaka itike yo kujya mu mikino ya nyuma y'igikombe cy'Isi cya 2022 kizabera muri Quatar, u Rwanda rwanganyije n'ikipe y'igihugu ya Kenya igitego kimwe kuri kimwe.

    Ni umukino wabereye kuri Sitade ya Kigali iherereye i Nyamirambo kuri iki cyumweru tariki ya 5 Nzeri 2021 guhera ku isaha ya saa cyenda zuzuye, uyu mukino watangiye amakipe yombi asatirana ariko ku ruhande rrwa Kenya niyo yaje guhirwa n'uyu mukino mu minota ya mbere yawo.

    Ubwo hari ku munota wa 10 w'umukino nibwo kapiteni wa Harambe Stars ikipe y'igihugu ya Kenya, Michael Olunga yafunguye amazamu nyuma yaho ba myugariro b'u Rwanda ndetse n'umunyezamu bananiwe kugarira neza ngo barinde izamu ry'Amavubi.

    Muri uyu mukino ikipe y'igihugu y'u Rwanda ntabwo yakomeje guhirwa kuko hashize umwanya muto, rutahizamu Byiringiro Lague yaje gukorerwa ikosa bimuviramo no kuva mu kibuga ntiyakomeza umukino, uyu mukinnyi usanzwe ukinira ikipe ya APR FC yahise anajyanwa mu mbangukiragutabara nyuma yaho byagaraga ko yababaye.

    Nyuma byasabye iminota 18 kugirango u Rwanda rwizere inota rimwe muri uyu mukino, ni nyuma yaho myugariro w'Amavubi Rwatubyabye Abdoul yatsinze igitego cyo kwishyura ubwo hari ku munota wa 29 w'umukino, bityo amakipe yombi ajya kuruhuka ari igitego kimwe kuri kimwe.

    Kunganya igitego kimwe kuri kimwe, byabagejeje ku munota wa 90 w'umukino aho uyu mukino wo mu itsinda rya gatanu warangiye impande zombi zinganyije uyu mukino.

    Kugeza ubu hategerejwe undi mukino uzahuza ikipe ya Uganda izakira Mali kuri uyu wa mbere ku kibuga cya St Mary's Kitende.

    Kugeza ubu aho imikino ibiri imaze gukinwa, Amavubi afite inota rimwe inganya na Uganda yo ifite undi mukino, Mali kugeza ubu iyoboye iri tsinda aho ifite amanota 3 naho Kenya ifite amanota abiri.

    Imikino y'umunsi wa gatatu yo guhatanira igikombe cy'isi muri iri tsinda izakomeza mu kwezi gutaha kw'Ukwakira 2021, aho u Rwanda ruzakira ikipe y'igihugu ya Uganda naho Mali yo izasura ikipe y'igihugu ya Kenya.

    Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:
    Rwanda: Mvuyekure Emery, Omborenga Fitina, Rwatubyaye Abdul, Nirisarike Salomon, Imanishimwe Emmanuel, Muhire Kevin, Mukunzi Yannick, Niyonzima Haruna, Byiringiro League, Tuyisenge Jacques na Bizimana Djihad

    Kenya : Otiengo Ian Aubrey, Okumu Joseph Stanley, Asike Eugene Ambuchi, Macheso Daniel Sakari, Otiengo Eric Ouma, Odada Richard, Ochieng Lawrence Juma, Muguna Keneth Mugambi, Omondi Eric Johana, Ogada Michael Olunga, Choka Masudi Juma

    The post Amafoto — Amavubi y'u Rwanda yanganyije na Harambe Stars ya Kenya igitego kimwe kuri kimwe mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'isi 2022 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-amavubi-yu-rwanda-yanganyije-na-harambe-stars-ya-kenya-igitego-kimwe-kuri-kimwe-mu-mikino-yo-gushaka-itike-yigikombe-cyisi-2022/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-amavubi-yu-rwanda-yanganyije-na-harambe-stars-ya-kenya-igitego-kimwe-kuri-kimwe-mu-mikino-yo-gushaka-itike-yigikombe-cyisi-2022

  • Amavubi akomeje gutakaza amahirwe yo kwerekeza muri Qatar 2022 #rwanda #RwOT

    Kenya yatangiye neza umukiko aho ku munota wa 5 wayo, Michael Olunga Ogada yateye mu izamu ishoti ariko umunyezamu Emery Mvuyekure awukuramo.

    Amavubi yahise azamukana umupira ku munota wa 8,Haruna atera mu izamu umupira ukurwamo na ba myugariro ba Kenya, usanga Djihad whise asongamo ariko unyura hanze gato y'izamu

    Kenya yahise izamukana umupira,kapiteni wayo Micheal Olunga ahita ayitsindira igitego ku munota wa 9, nyuma y'umupira Emery Mvuyekure yashatse gufata ngo awukomeze uramucika usanga uyu rutahizamu ukomeye awusongamo.

    Amavubi yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 21, ku mupira wavuye muri koroneri Lague yahereje Haruna Niyonzima ahindura imbere y'izamu Jacques ashyiraho umutwe maze Rwatubyaye awuboneza mu izamu.

    Ku munota wa 27 Mashami yakoze impinduka kubera Lague wakomeretse nyuma yo gukubitwa inkokora mu maso na myugariro wa Kenya,asimburwa na Meddie Kagere.

    Amakipe yombi yagerageje gushaka uibindi bitego ariko igice cya mbere kirangira anganyije igitego 1-1.

    Mu gice cya kabiri,Kenya yabonye amahirwe akomeye ku munota wa 56 ubwo Olunga yacengaga ubwugarizi bw'Amavubi ariko umupira awutera hanze y'izamu.Ku munota wa 61 nabwo yabonye amahirwe yo gutsindira Kenya ntibyamukunira.

    Umutoza Mashami Vincent yari yakoze impinduka muri 11 babanjemo ku mukino wa Mali,aho yabanje hanze Kagere, Ngwabije na Muhadjiri,abasimbuza Haruna,Muhire Kevin na Lague.

    Umukino warangiye ari 1-1 bituma u Rwanda rubona inota rimwe mu mikino 2 dore ko kuwa Gatatu rwatsinzwe na Mali igitego 1-0.

    Undi mukino wo muri iri tsinda E uzaba ejo, Mali isura Uganda.Iri tsinda riyobowe na Mali ifite 3, Kenya 2, Uganda n'u Rwanda zifite 1.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amavubi-akomeje-gutakaza-amahirwe-yo-kwerekeza-muri-qatar-2022

  • Amarira yari menshi mu gusezera bwa nyuma ku muhanzi Jay Polly [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru nibwo habaye umuhango wo gusezera bwa nyuma ku muhanzi Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly watabarutse mu ijoro ryo kuwa Gatatu azize uburwayi mu bitaro bya Muhima.

    Umurambo wa Jay Polly wagejejwe mu rugo iwe Kibagabaga aho yari atuye asezerwa n'abahanzi bagenzi be, inshuti ze, abayobozi mu nzego zitandukanye n'abandi benshi.

    Abantu benshi bari baje muri iki gikorwa akababaro kari kose buri wese amarira azenga mu maso. Iki gikorwa cyayobowe n'umubyeyi wa Davis D, Bukuru Jean Damascene.

    Bamwe mu bazwi mu ruhando rw'imyidagaduro bari baje mu muhango wo guhekereza uyu muhanzi barimo umuhanzi Christopher, Platini P, MC Tino, Pacson, Mani Martin n'abandi. Hari kandi Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou utegura ibitaramo bitandukanye mu Rwanda.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Umuco, Bamporiki Edouard witabiriye umuhango wo gusezera uyu muhanzi, yavuze ko bigoye kubona icyo umuntu avuga ku rupfu rw'umuhanzi w'umuhanga nka Jay Polly.

    Ati 'Muranyihanganira igihe nk'iki ntabwo byoroha kubona icyo umuntu avuga ariko Joshua yari umuhanzi w'umuhanga. Abakurambere bacu badusigiye ijambo rimwe tuzajya twifashisha rigira riti 'Utabarutse atutira aba yujuje.' Rikora muri politiki, mu buhanzi n'abihaye Imana. Iyo umuntu avuye mu mubiri yari afite ibyo agikora ariko atarangije afatwa nk'urangije. Uruhukire mu mahoro nshuti yanjye kandi ukaba inshuti y'Abanyarwanda.'

    Inkuru y'urupfu rwa Jay Polly yamenyekanye mu gitondo cyo ku Kane tariki 02 Nzeri.

    Urupfu rwe rwateje benshi ururondogoro cyane ko bose bahurizaga ku kuba impano ye yari igikenewe mu ruhando rwa muzika nyarwanda ngo akomeze gutanga umusanzu mu gukomeza kubaka uruganda rwa muzika binyuze mu njyana ya Hip Hop ari mu batangiye gukora mu bihe bigoye. Yari afite imyaka 33.

    Jay Polly wamenyekanye cyane biturutse kuri Tuff Gang yabarizwagamo ariko anakora umuziki ku giti cye kimwe na bagenzi be, yamamaye mu bihangano bitandukanye. Yatwaye igihembo cya Primus Guma Guma Super Star 2014.






    Source:IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/amarira-yari-menshi-mu-gusezera-bwa-nyuma-ku-muhanzi-jay-polly-amafoto

  • Bagiye kumushyingura nyamara we yibereye mu kabari afata agacupa! – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo ukomoka mu gihugu cya Kenya, witwa Wilson Oluochyari yateye benshi agahinda bavuga ko yapfuye ndetse n'imihango yo kumushyingura yatangiye nyamara we yari yibereye ahantu arimo gufata agacupa.

    Ibi byabaye 25 Werurwe ubwo imihango yo kumushyingura yari imiromo kuba , mu gace kitwa Awendu agace ko muri Migori muri Kenya, imva yari yacukuwe ndetse yapfuye, amarira ari yose n'umurambo uhari wo gushyingura.

    Amakuru avuka mu by'ukuri uyu mugabo ngo yari amaze iminsi yaraburiwe irengero, noneho abo mu muryango we barashakishije aho yaba yaragiye baraheba, nyuma baza gutekereza ko yaba yarishwe kuko ntaho batari barashakiye.

    Nyuma baje kubona umurambo ariko wangiritse ahantu mu bisheke utapfa kumenya ngo uyu ni kanaka, kubera ko ari we wari warabuze muri ako gace bahita batekereza ko ari we wahapfiriye.
    Nyuma ngo bafashe uwo murambo we wangiritse bawujyana mu buruhukiro ,bawuvanayo baje kuwushyingura, ubwo imihango yakorwaga rero wa mugabo yaje kumenyesha iwabo ko urimo guhambwa atari we, abandikira ubutumwa ko we ari muzima ahubwo yibereye mu kabari arimo gusoma agacupa ,babanza gushidikanya.

    Bakimenya ko uwo murambo atari uw'umuhungu wabo, ngo bahise bawusubiza mu buruhukiro bw'ibitaro barangije inzoga n'ibiryo bari bateguye bagombaga kurya no kunywa mu muhango wo gukaraba nyuma yo gushyingura, barabirya ibyishimo ari byose ndetse banarushaho kunywa bafite bishimye.

    Nk'uko ikinyamakuru Afrikmag, cyo muri Kenya cyabyanditse ngo uyu musore yaganiriye n'abanyamakuru abatangariza ko yagiye mu kabari aranywa arasinda, yaje kugira ubwoba n'isoni byo gutaha mu rugo yasinze bituma ngo arara mu kabari buracya ejo birasubira, hanyuma yigira inama yo gushaka ubundi buzima akazataha nyuma.

    Uyu musore ,Oluoch ngo ubwo yari aho mu kabari na none arimo gufata rimwe ni bwo abantu bahamusanze baratungurwa mu gihe bari bazi ko arimo gushyingurwa.

    Source : https://yegob.rw/bagiye-kumushyingura-nyamara-we-yibereye-mu-kabari-afata-agacupa/