Category: Uncategorized

  • Wari uziko abakobwa bagufi burya bikundira abasore barebare? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwakozwe nabahanga bwerekana ko burya abakobwa bagufi bashimishwa nabagabo barebare.

    Ubusanzwe, hari ibintu byinshi byangiza umubano w'abakundana, ariko abenshi ntabwo batekereza ku burebure, kandi nawe uri gusoma iyi nkuru wasanga utarabitekerezaga. Ntagushidikanya, uko wowe n'uwo mukundana mureshya, bisobanura byinshi ku byishimo muzagirana ku hazaza hanyu niba koko mubyitaho.

    Umuhanga akaba n'umushakashatsi witwa Kitae Sohn, yavuze ko niba uri umugore mugufi, ukaba ukundana n'umugabo/umusore muremure , urukundo rwanyu ruzabazanira ibyishimo gusa. Konkuk University yo mu gihugu cya Koreya y'Amajyepfo, mu bushakashatsi yakoze, yasobanuye impamvu abasore benshi bakunda gushaka abakobwa basumba.

    Ubu bushakashatsi bwose twagarutseho, buruzuzanya cyane. Aha urahita wicara urebe aho utuye, witegereze neza, urahita ubona niba ibyo uri gusoma hari aho byaba bihuriye n'ukuri. Ubusanzwe, abagore bakunda abagabo babasumba mu gihagararo, n'ubwo bo batagaragaza impamvu nyamukuru ituma biyumva gutyo.

    Mu gihe cyo gusohokana, abakobwa benshi cyangwa abadamu, bakunda gusohokana n'ababasumba mu ndeshyo cyane. Abagabo barebare, bashimisha abagore babo. Uko umugabo areshya, biha n'umugore we kwisanzura no kwishima mu gihe ari mubandi.

    Source : https://yegob.rw/wari-uziko-abakobwa-bagufi-burya-bikundira-abasore-barebare/

  • Igor Mabano n'umukunzi we bakoze ubukwe bwitabiriwe n'ibyamamare. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi, Producer akaba n'umukaraza Igor Mabano yakoze ubukwe n'umukunzi we Laura bamaze igihe mu munyenga w'urukundo.

    Bahamije isezerano ryabo imbere y'Imana mu muhango wabereye kuri Heaven Garden ku Irebero muri Kigali kuri iki Cyumweru tariki 5 Nzeri 2021.

    Ubukwe bw'abo bwatashywe n'abarimo Butera Knowless, Aline Gahongayire, Nel Ngabo, Platini n'umuhanzi Ben Adolphe banakoranye indirimbo 'Aba Ex'.

    Hari kandi Mighty Popo, umuyobozi w'ishuri rya Muzika rya Nyundo Igor Mabano yizeho umuziki. Dares na Junior bagize itsinda ry'umuziki rya Juda Muzika.

    Ubukwe bwabo bwaririmbyemo Nel Ngabo, itsinda rya Symphony Band ndetse n'umusizi Rumaga wavuze ibisigo.

    Igor Mabano aherutse kubwira Radio Rwanda ko hashize igihe 'kinini' akundana n'uyu mukobwa w'Umunyarwandakazi.

    Source : https://yegob.rw/igor-mabano-numukunzi-we-bakoze-ubukwe-bwitabiriwe-nibyamamare/

  • Byari amarira nagahinda mu gushyingura Jay P… – #rwanda #RwOT

    Mu masaha yo mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 05 Nzeri nibwo umurambo we wakuwe ku bitaro bya Kacyiru aho wagiye gupimwa ngo harebwe icyamuhitanye. Umubiri we bawujyanye iwe mu rugo i Kibagabaga, asezerwaho bwa nyuma. 

    Ni umuhango wayobowe n'umubyeyi wa Davis D, Bukuru Jean Damascene aho abantu benshi barimo ibyamamare bitandukanye baje muri uyu muhango akababaro ari kose buri wese amarira azenga mu maso batumva uburyo Jay Polly yitabye Imana.

    Queen Cha wabanye na Jay Polly muri The Mane ntiyumva uburyo yabasize

    Bamwe mu bazwi mu ruhando rw'imyidagaduro bari baje mu muhango wo guhekereza uyu muraperi barimo umuhanzi Christopher, Platini P, MC Tino, Pacson, Mani Martin, AmaGThe Black, Marina na The Mane yose yari ihagarariye BadRama uri muri Amerika. Hari kandi umuraperi Jay C, Fatakumavuta, Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou utegura ibitaramo bitandukanye mu Rwanda ndetse na Gasumuni usanzwe ari umunyarwenya ukomeye.

    Minisitiri Bamoriki yavuze ko Jay Polly yari umuhanzi w’umuhanga

    Apotre Harerimana Joseph Yongwe wabwirije mu muhango wo gusezera kuri Jay Polly mu rugo iwe i Kibagabaga, yabwirije ubutumwa buri muri Bibiliya mu rwandiko Pawulo yandikiye Abatesaronike 4: 13-15. Ni imirongo ishishikariza abantu kutababara nk'abadafite ibyiringiro.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard witabiriye umuhango wo gusezera Jay Polly, yavuze ko bigoye kubona icyo umuntu avuga ku rupfu rw'umuhanzi w'umuhanga nka Jay Polly.

    Gasumuni yari akibyibaza atarabyumva uburyo Jay Polly yitabye Imana

    Minisitiri Bamporiki yagize ati 'Muranyihanganira igihe nk'iki ntabwo byoroha kubona icyo umuntu avuga ariko Joshua yari umuhanzi w'umuhanga. Abakurambere bacu badusigiye ijambo rimwe tuzajya twifashisha rigira riti 'Utabarutse atutira aba yujuje.' Rikora muri politiki, mu buhanzi n'abihaye Imana. Iyo umuntu avuye mu mubiri yari afite ibyo agikora ariko atarangije afatwa nk'urangije. Uruhukire mu mahoro nshuti yanjye kandi ukaba inshuti y'Abanyarwanda.'

    Mushyoma Joseph utegura ibitaramo bya Iwacu na Muzika yashenguwe n’urupfu rwa Jay Polly

    Jay Polly wamenyekanye ari mu itsinda rya Tuff Gang yabarizwagamo ariko anakora umuziki ku giti cye kimwe na bagenzi be, yamamaye mu bihangano bitandukanye. Yatwaye igihembo cya Primus Guma Guma Super Star 2014 n'ibindi.

    Jay Polly utabarutse afite imyaka 33. Urupfu rwe rwateye benshi ururondogoro cyane ko bose bahurizaga ku kuba impano ye yari igikenewe mu ruhando rwa muzika nyarwanda ngo akomeze gutanga umusanzu mu gukomeza kubaka uruganda rwa muzika binyuze mu njyana ya Hip Hop ari mu batangiye gukora mu bihe bigoye.

    Umubyeyi wa Davis D niwe wari umusangiza w’amagambo

    Gisa cy’inganzo wari uherutse gukorana indirimbo na Jay Polly imwe Jay Polly yaririmbyemo ko Yesu ari Umwami

    Mico The Best witabiriye uyu muhango byamunaniye kwakira ko Jay Polly yapfuye

    Apotre Yongwe niwe wayoboye umuhango wo gusengera Jay Polly

    Platini P byari byamurenze

    Mani Martin ntabwo yumvaga uburyo Jay Polly yagiye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109217/byari-amarira-nagahinda-mu-gushyingura-jay-polly-mu-muhango-witabiriwe-nibyamamare-amafoto-109217.html

  • Ibihe byaranze urukundo rwa Grace Bahati na M… – #rwanda #RwOT

    Umwe mu bakobwa b'inkingi mwubatsi mu bijyanye n'ubwiza mu gihugu cy’u Rwanda birimo kwerekana imideli n'amarushanwa anyuranye yitabirwa n'abakobwa, Grace Bahati, wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2009, yarushinze na Murekezi Pacifique mu birori byitabiriwe n'abazungu n’abirabura mu ngeri zitandukanye.

    Ubu bukwe bwabo bukaba bwarabanjirijwe n'urugendo rurerure rw'urukundo rw’aba bombi, aho byemezwa ko bahuye mu mwaka wa 2018 nyamara ibyabo bigakomeza kugenda bigirwa ibanga n’ubwo wasangaga hari itangazamakuru ryemeza ko nyuma y'igihe kirekire Grace Bahati yaba afite umukunzi mushya.

    Miss Bahati Grace akoze ubukwe nyuma y’uko atandukanye n'umuraperi K8 babyaranye umwana w'umuhungu witwa Ethan w’imyaka 9 bemeza bombi ko ari umugisha, impano ndetse n’uwo Imana yohereje. Uyu mwana wabo yavutse kuwa 20 Nyakanga 2012, akaba yararezwe na nyina kuko se babanye igihe gito Grace akemeza ko bapfuye ko batari bahuje icyerekezo.

    Mu ntangiriro z'uyu mwaka, Grace Bahati yatangaje ko nta yindi mpamvu yatumye yongera kujya mu rukundo uretse kuba yarabonye umuntu bakundana umukundira uko ari, umusore w'igihagararo kandi icyo avuze akaba ari cyo akora. Ejo hashize umugabo we Murekezi nawe akaba yaremeje ko yakundiye umugore we umutima we.

    N’ubwo biba bigoye mu busanzwe mu Rwanda kubona aho umukwe avuga ariko Murekezi we yarabikoze. Mu byishimo byinshi yemeza ko akunda umugore we kandi ko akunda Ethan ndetse yahoze abikora akamurinda kandi azahora abikora. Abari mu birori bishimiye iri jambo ndetse abo ku ruhande rw'umuryango w'umukobwa bemeza ko bamwizera.

    Muri ubu bukwe kandi yaba mu bwa kinyarwanda no gusezerana imbere y'Imana, hagaragayemo abakobwa bagiye bahiga abandi mu marushanwa y'ubwiza ya Nyampinga w'u Rwanda kuri ubu bamaze gukurikira Grace bakaba bagera ku 9 nyamara bari bahagarariwe na batatu barimo Iradukunda Elsa wabonaga yishimye.

    Ubwo Murekezi Pacifique yatangiraga kuvuga kuri Ethan imfura ya Grace Bahati, wabonaga yibaza ibikurikira byo gutungurwa kimwe n'umusore bari begeranye yewe na Nimwiza Meghan n’ubwo yageragezaga gusa n’ubihisha nyamara mu nyuma bose bakozwe ku mutima n’ibyo bumvise bamuha amashyi y'urufaya.

    Kayibanda Aurore wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2012 nawe yari kumwe nabo akaba n’inshuti kandi magara ya Grace uri no mu batunguye uyu mugeni kuwa 07 Kanama 2021 bakamukorera ibirori byo gusezera urungano, ibintu wabonaga byamurenze n’ubwo byatunguye benshi kuko byabaye mbere y’uko yambikwa impeta.

    Kwambikwa impeta ni igikorwa mu busanzwe kibanziriza imihango hafi ya yose y'ubukwe kuko ni ho umusore apfukama agasaba uwo bakundana niba koko nyuma y'igihe bamaranye yamwemerera bakazibanira ibihe byose. Nyamara ariko kwa Grace siko byagenze kuko byaje nyuma, gusa impamvu isa n’iyumvikana urukundo rwabo rwarivugiraga ibyari bisigaye byari ukwishimana n'imiryango.

    Ubukwe bwa Grace na Pacifique bukaba bwanitabiriwe n’umukinnyi wakiniye ikipe y'igihugu y'u Rwanda mu mikino y'intoki Murekezi Olivier akaba na mukuru wa Murekezi Pacifique bavukana ku mugabo w'icyamamare washinze ishuri rya Espanya mu karere ka Nyanza, Murekezi Raphael, wamamaye nka Fatikaramu bijyanye n'akazi yakoraga.

    Hari kandi abanyamakuru batandukanye nabo bakaba bari babucyereye bashyigikiye Grace Bahati bose nk'abo ku ruhande rw'umukobwa cyane ko bagiye bamenyanira mu myidagaduro. Abo banyamakuru harimo Ally Soudy wamamaye mu biganiro by’ imyidagaduro nyarwanda mbere y’uko yerecyeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ubu bikaba biri uko aho afite ikiganiro atumiramo ibyamamare kitwa Ally Soudy on Air. Hari kandi na Ernesto Ugeziwe wamamaye mu itangazamakuru ubwo yakoraga mu Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA. 

    Pacifique nk'umugabo ukomoka ku gicumbi cy'umuco, intore ntizagomba kubura mu bukwe bwe zikaba zacinye akadiho zirongowe na Murekezi Olivier. Ubu bukwe bwanitabiriwe na Meddy wari wanazanye n'umugore we Mimi hamwe na The Ben watunguye benshi mu myambaro isa ya kinayijeriya akaririmba indirimbo hafi ya yose ya Meddy imaze guca uduhigo tutari ducye 'My Vow' mu Rwanda no mu karere. Meddy mbere yo kushyira hanze washimye impanga ye mu muziki, The Ben kuba yaramufashije mukuyikora hanumvikanamo ijwi inyuma rye muriyo.

    Aba bahanzi bakaba baryohereje abari aho bose maze ubwiza bw’ubu bukwe butuma bamwe mu bari baburimo bibaza mu by'ukuri agashya bo bazakora mu bukwe bwabo kuko babona byose bimaze gushira. Byari ibyishimo bikomeye ku mpande zombi zirimo abitabiriye ndetse n'umuryango mushya bari bagaragiye wa Grace Bahati na Murekezi Pacifique.

    Murekezi Pacifique yasezeranye kubana iteka na Miss Grace BahatiUrukundo rwabo rwanyuze benshi kuva mu ntangiriro kugera no kuri ibi byishimo byigaragaza muri iyi fotoGrace Bahati n’umugabo we Murekezi Pacifique babyina nyuma y’urugendo rurerure bamazemo iminsi imbere kandi y’imiryango

    Iradukunda Elsa, Kayibanda Aurore na Nimwiza Megaha babyina indirimbo za Meddy

    Umugore wa Meddy ni umwe mu bari bitabiriye ibirori by’ubukwe bwa Grace nawe wagaragaye mu bwabo kuwa 22 Gicurasi 2021

    The Ben yaririmbye igitero cya mbere cyose cy’indirimbo ‘My Vow’ ndetse akomeza gufatanya na Meddy gususurutsa abandi

    Nimwiza Meghan uri muri ba Nyampinga batatu bashyigikiye Grace mu bukwe bwe

    Umukinnyi wa Volleball, Murekezi Olivier akaba na mukuru wa Murekezi PacifiqueUgeziwe Ernesto ari mu bitabiriye ubukwe bwa Grace Bahati Umunyamideli Jay Rwanda ari mu bagaragaye muri ubu bukwe ndetse yari yicaye ku meza amwe na Ally Soudy Pastor Claude Ndayishimiye nawe yatashye ubukwe bwa Miss GraceMurekezi Pacifique, Murekezi Olivier, umwe mu babyeyi ba Grace yabonye muri Amerika wanahamije ko bizera Pacifique 

    Grace Bahati yari yishimye ibyishimo byamurenzeMurekezi Pacifique na Grace Bahati ubwo basezeranaga imbere y’Imana 

    Miss Bahati Grace hamwe n’umugabo we Pacifique

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109201/ibihe-byaranze-urukundo-rwa-grace-bahati-na-murekezi-pacifique-nudushya-twaranze-ubukwe-bw-109201.html

  • Abantu 7 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 224 barayandura #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 5 Nzeri 2021, Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko abantu 7 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda bituma abamaze guhitanwa n'iki cyorezo baba 1,124.Abapfuye n'abagore 3 n'abagabo 4.

    Abanduye bashya uyu munsi ni 244.Abashyizwe mu bitaro ni 7 mu gihe abarembye ari 23.Umuntu umwe niwe wakize.

    Abaturarwanda 895.501 bamaze guhabwa dose zombi z'urukingo rwa Covid-19.

    Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

    Inzego z'ubuzima ziraburira buri wese kwitwararika kuko mu Gihugu hari ubwoko bwa COVID-19 yihinduranyije bwitwa Delta bugize hafi 60% y'ubwandu bushya, bukaba bwandura vuba kandi bugatuma abantu banaremba vuba ndetse bamwe bakagira n'ibyago byinshi byo kubura ubuzima.

    Ku wa 1 Nzeri 2021, Guverinoma y'u Rwanda yafashe ingamba nshya zijyanye no kwirinda COVID-19, aho mu Mujyi wa Kigali ingendo zibujijwe guhera saa yine z'ijoro (10:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM) . Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa tatu z'ijoro (9:00 PM).

    Ahandi mu Gihugu, ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z'ijoro (9:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM) (Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa mbiri z'ijoro (8:00 PM)). Icyakora mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kirehe, Ngoma, Nyagatare, Nyamasheke, Nyaruguru na Rwamagana dufite imibare y'abandura COVID-19 iri hejuru kurusha ahandi, ingendo zirabujijwe guhera saa mbiri z'ijoro (8:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM). Muri utwo turere, ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa moya z'ijoro (7:00 PM).

    Ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'lntara ndetse n'Uturere tw'lgihugu zizakomeza gukora, ndetse imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu bangana na 75% by'umubare zemerewe gutwara.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-7-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-224-barayandura

  • Umutekano wari wakajijwe, agahinda ku bana be, Jay Polly mu marira menshi yasezeweho bwa nyuma(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuraperi Tuyishimire Joshua [Jay Polly], nyuma yo kwitaba Imana azize urupfu rwatunguye benshi, yasezeweho mu marira menshi cyane n’agahinda.

    Mu gitondo cyo ku wa 2 Nzeri nibwo inkuru y’incamugongo yamenyekanye ko Jay Polly yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 1 Nzeri.

    Hari nyuma y’uko bitunguranye yarwariye muri Gereza ya Mageragere aho yari afungiwe, yahise yihutanwa ajyanwa ku bitaro bya Muhima aho yashizemo umwuka akigerayo.

    Nyuma y’aho Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS) rwatangaje ko Jay Polly n’abandi bantu 2 banywereye muri gereza Alcool yifashishwa mu kogosha bikekwa ko ari yo yamuhitanye.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) narwo rukaba rwarahise rutangira iperereza ku kintu cyishe uyu muraperi aho n’umurambo we wajyanywe kuri Rwanda Forensic Laboratory kugira ngo ukorerwe isuzuma ariko icyavuyemo ntikiratangazwa.

    Urupfu rwa Jay Polly wafatwaga nk’umwikorezi w’amaganya ya rubanda, rwababaje benshi cyane aho bamwe batemeraga ko yapfuye kugeza uyu munsi bamaze kumusezeraho.

    Uyu munsi ku Cyumweru tariki ya 5 Nzeri 2021 nibwo yasezeweho bwa nyuma aho yari atuye Kibigabaga akaba yahise ajya gushyingurwa.

    Ni umuhango witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo abahanzi bagenzi nka Amag G, Young Grace, Bulldogg babanaga mu itsinda rya Tuff Gang, Hon Bamporiki Edouard n’abandi.

    Apostle Joseph Habarurema ni we wayoboye isengesho ryo gusezeraho bwa nyuma uyu muraperi.

    Aha yari atuye kandi umutekano wari wakajijwe bitewe n’abakunzi b’uyu muhanzi bari baje ari benshi baje kumusezeraho bwa nyuma, gusa ntibyari kubakundira bose bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, hakaba hari hitabajwe polisi ngo ifashe mu gucunga umutekano.

    Uwimbabazi Shariffa, umugore wa Jay Polly baheruka gutandukana, ari na we nyina w’umukobwa we, kwihangana byamunaniye agwa igihumure.

    Jay Polly azibukirwa ku ndirimbo ze zomoye ibikomere bya benshi, nka ‘Ibyo Ubona’, ‘Akanyarirajisho’, ‘Ndacyariho’ n’izindi, asize abana babiri umuhungu n’umukobwa.

    Umukobwa wa Jay Polly

    Umugore was Jay Polly, Shariffa kwihangana byamunaniye

    Byari amarira menshi n’agahinda

    Hon Bamporiki yari ahari

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umutekano-wari-wakajijwe-agahinda-ku-bana-be-jay-polly-mu-marira-menshi-yasezeweho-bwa-nyuma-amafoto

  • Perezida Kagame yagaragaje ishusho y’imibanire y’u Rwanda n’ibihugu birukikije #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame avuga ko ahari ikibazo mu mibanire y
    Perezida Kagame avuga ko ahari ikibazo mu mibanire y’u Rwanda n’ibindi bihugu kirimo gushakirwa umuti

    Ibyo bihugu ni Tanzania, u Burundi, Uganda, Kenya, Congo (RDC), avuga ko icyo u Rwanda rushyize imbere ari umubano mwiza n’ibyo bihugu, agaruka no ku mubano w’u Rwanda n’igihugu cya Ethiopia, akaba yemeza ko ukomeje gutera imbere.

    Avuga kuri Tanzania, yagaragaje uburyo umubano w’icyo gihugu n’u Rwanda wahoze ari mwiza kuva kera, ubu ibihugu byombi bikaba bikomeje ibiganiro mu gushaka uko warushaho kwiyongera.

    Ageze ku gihugu cya Congo, yavuze ko hari impinduka mu mibanire nyuma y’uko Perezida Félix Tshisekedi agiriye ku buyobozi bw’icyo gihugu, ati “Impinduka ziragaragara mu mibanire y’u Rwanda na RDC, imikoranire ni myiza kandi turashaka gukomeza uwo mubano, ibiganiro byarabaye hagati ya Perezida w’u Rwanda na Félix Tshisekedi”.

    Ku kijyanye n’u Burundi, Perezida Kagame ngo aratekereza ko hari intambwe nziza yatewe mu mibanire n’u Rwanda, avuga ko hatekerezwa kuzamura umubano n’imikoranire hagati y’ibyo bihugu byombi, kandi ko byagaragaye ko u Burundi bubishaka, avuga ko ibiganiro byatangiye, igisigaye ari ukubinoza hakarebwa icyakorwa kugira ngo uwo mubano ukomeze kugenda neza.

    Avuga ku gihugu cya Uganda, ngo umubano ugifite agatotsi, avuga ko bizasaba akazi gakomeye n’imbaraga mu kubishakira umuti dore ko Abanyarwanda baba muri icyo gihugu bagikomeje guhohoterwa, mu gihe abagande baba mu Rwanda bafite umutekano usesuye.

    Perezida Paul Kagame yanagarutse ku mubano w’u Rwanda na Kenya, aho yavuze ko uwo mubano usesuye, agaragaza ko ibihugu byombi bihora byifurizanya ibyiza.

    Ati “Kenya duhora tuganira icyateza ibihugu byombi imbere, ibibazo by’u Rwanda ni byo bibazo bya Kenya kandi n’ibibazo bya Kenya ni byo by’u Rwanda. Kenya igize ibibazo ntibyasiga n’ibihugu biyikikije, iyo Kenya imeze neza, ibihugu byo muri iyi ntara bibyungukiramo, yamera nabi tukabihomberamo. Kenya ni kimwe mu bihugu byiza, bifite ubushobozi kandi twishimiye gukorana na yo, nta kibazo na kimwe dufitanye”.

    Perezida Kagame yagarutse no ku mubano w’u Rwanda n’igihugu cya Ethiopiya, ngo ukomeje kwiyongera.

    Yagarutse no ku ruzinduko Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, aherutse kugirira mu Rwanda bagirana ibiganiro bigamije gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.

    Perezida Paul Kagame yagarutse no ku ntara ya Ethiopia yitwa Tigrey ikomeje kurangwamo ibibazo by’umutekano, aho yavuze ko ibyo bibazo ibifatanyije n’ibindi bihugu nka Malawi, Sudan Y’Epfo, Djibuti, Eytrea, akavuga ko ibyo bibazo bikomeje kuganirwaho mu rwego rwo kubishakira umuti.


    source : https://ift.tt/3h5q9fi

  • Kicukiro: Hifashishijwe amarushanwa mu guhangana na COVID-19, umurenge wa mbere uzahembwa imodoka – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro yatangirijwe mu Murenge wa Kanombe, mu Isoko rya Kabeza. Imihigo iyikubiyemo yasinyiwe imbere y’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange.

    Umujyi wa Kigali wayitekerejeho hagamijwe gukomeza gushishikariza abaturage kutadohoka mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Abatuye mu Karere ka Kicukiro kuva mu masibo bashyiriweho amarushanwa agamije kurwanya Covid-19, aho abazayatsinda bazahabwa ibihembo birimo n’imodoka.

    Iyi gahunda yatangijwe ku wa 3 Nzeri 2021. Mu Murenge wa Kanombe, yatangirijwe mu Kagari ka Kabeza, aho abayobozi b’amasibo basinye imihigo imbere y’abayobozi b’umudugudu, mu gikorwa cyari gihagarariwe n’Umuyobozi w’uyu murenge.

    Bimwe mu byagarutsweho muri iyi mihigo, harimo kwiyemeza gukangurira abaturage kwitabira igikorwa cyo kwikingiza, kurwanya ubusinzi by’umwihariko ubukomoka ku nzoga z’inkorano biteza umutekano muke ndetse no kutadohoka ku ngamba zo kwirinda icyorezo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe, Nkurunziza Idrissa, yavuze ko gusinya iyi mihigo bizafasha abaturage gukaza ingamba zo kwirinda.

    Yakomeje ati “Hari ibikorwa bigaragarara abaturage bamaze kugeraho, iyi gahunda irashimangira ibyo twari dusanzwe dukora ntabwo ari uyu munsi dutangiye. Icyo izafasha gikomeye ni uguhindura imyumvire y’abaturage, uburyo bakwirinda COVID-19 n’uburyo bafashanya na bagenzi babo mu kuyirwanya.”

    Iyi gahunda iri gukorerwa mu tugari twose ndetse gusinya iyi mihigo bizafasha mu gukumira icyorezo cya Covid-19.

    Yavuze ko nk’umurenge biteguye kwegukana ibihembo byashyizweho kuko n’ubusanzwe bajya babyegukana mu ngeri zitandukanye.

    Irushanwa ry’imirenge 35 yo mu Mujyi wa Kigali, kuri Kanombe si rishya kuko yagiye itwara ibihembo bitandukanye nk’ibijyanye n’isuku aho yigeze kwegukana imodoka.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yashimiye Umurenge wa Kanombe wari ufite ibyiciro by’abaturage birimo abayobozi kuva ku masibo ndetse by’umwihariko hakabamo n’icyiciro cy’abacuruzi gihagarariye abandi bafatanyabikorwa mu kurwanya Covid-19.

    Yagize ati “Icyo turi guharanira ni ukugira ngo abaturage ntibirare, cyane ko bije amabwiriza dufite uyu munsi afite asa nk’aho hari ibintu byasubukuwe harimo nko gutaha saa Yine. Ibyo rero turi kubikora ngo abaturage batirara batumva ko ibintu byinshi byasubukuwe ngo bumve icyorezo cya COVID-19 cyarangiye.”

    Yashimiye abacururiza mu Isoko rya Kabeza ku kuba ryarabaye intangarugero mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, abasaba kwigisha n’abandi uko byagenze ngo bagume mu mihigo yo kubahiriza amabwiriza, hato imibare y’abandura itongera kuzamuka.

    Usibye mu Murenge wa Kanombe, ubu bukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage kutadohoka mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kugira isuku no kwibungabungira umutekano, bwanatangijwe muri Gahanga, ahashyizwe ibyapa muri buri Mudugudu byibutsa abaturage amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Nyuma y’iki gikorwa hafashwe ifoto y’urwibutso

    Hari icyizere ko iyi gahunda izatanga umusaruro kuko imbaraga z’abaturage bashyize hamwe ntacyo zitakora

    Umuhango wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kurwanya COVID-19 arimo guhana intera no kwambara neza agapfukamunwa

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yifatanyije n’abatuye mu Mirenge ya Kanombe na Gahanga mu bukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage kutadohoka mu kwirinda Covid-19, kugira isuku no gucunga umutekano

    source : https://ift.tt/3BNfe1t

  • Perezida Kagame yakomoje ku nshuro imwe rukumbi yahuye na Rusesabagina (Video) – #rwanda #RwOT

    Rusesabagina ari mu nkiko zo mu Rwanda, aho we n’abandi 20 bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba byakozwe n’Umutwe w’Iterabwoba MRCD-FLN, wagabye ibitero bitandukanye ku Rwanda guhera mu 2018 bigahitana abaturage b’inzirakarengane.

    Hagiye havugwa byinshi cyane cyane mu itangazamakuru mpuzahamahanga, bamwe bavuga ko Rusesabagina azira filime ‘Hotel Rwanda’ yakinwe igasohoka mu 2004, ivuga ku buzima bw’Abatutsi bari bahungiye muri ‘Hotel de Mille Collines’ Rusesabagina yayoboraga, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Filime igaragaza ko Abatutsi bahungiyemo batabawe na Rusesabagina, nyamara ba nyir’ubwite bagiye bavuga ko atari ubuntu yabagiriraga ahubwo bishyuraga kuba muri iyo hotel yari irinzwe n’Ingabo za Loni zari mu Rwanda, MINUAR.

    Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’itabwa muri yombi rya Rusesabagina, havuzwe byinshi bitandukanye, birimo no kuvuga ko ari ibibazo bwite afitanye na Perezida Kagame.

    Mu kiganiro cyatambutse kuri RBA kuri iki Cyumweru, Perezida Kagame yavuze ko mu buzima bwe yahuye na Rusesabagina inshuro imwe gusa.

    Ati “Nahuye n’uriya mugabo rimwe, ngira ngo hari mu 1994 cyangwa mu 1995 ubwo yakoraga muri hotel Diplomate. Hariya hari Serena habaga hotel ntoya ifite ibyumba nka 30 cyangwa 35. Twari twagiyeyo mu birori.”

    Yakomeje agira ati “Uwari Minisitiri w’Intebe icyo gihe Twagiramungu [Faustin] ni we wamunyeretse, sinamenye ngo yahakoraga iki. Ni bwo bwa mbere n’ubwa nyuma muheruka, sinigeze muvugisha, simuzi ariko baragiye baravuga ngo ibi n’ibi, Kagame yagize atya […] ni ibintu bidafite ireme.”

    Nyuma yo gushyira hanze Filime Hotel Rwanda, izina rya Rusesabagina ryaratumbagiye ndetse atangira kubiherwa imidali harimo n’uwo yahawe na George Bush wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ubwo iyo filime yerekanwaga mu Rwanda bwa mbere mu 2004, Perezida Kagame ari mu bitabiriye uwo muhango.

    Yavuze ko yagiyeyo nk’umutumirwa nk’abandi bose kandi nabwo ngo Rusesabagina ntiyari ahari.

    Ati “Ubwo filime yasohorwaga nari mpari. Rusesabagina ntabwo yari ahari, hari umugore we. Naricaye nyuma ndagenda. Uyu munsi baravuga ngo ubwo bigaragaza ko wabyemeraga, njye nari natumiwe.”

    Perezida Kagame yavuze ko icyo abakoze iyo filime batagaragaza ari uko filime ya Rusesabagina ari impimbano, itagaragaza ukuri kw’ibyabayeho ijana ku ijana.

    Kuba Rusesabagina yaragizwe icyamamare na filime, Perezida Kagame asanga atari ikibazo kandi ngo si nabyo akurikiranyweho mu butabera.

    Ati “Niba uyu mugabo yari umukinnyi muri iyo filime, ibyo bindebaho iki? Ibintu byatangiye kuba bibi ubwo hazagamo politiki […] Rusesabagina ntabwo akurikiranyweho filime yakinnyemo, oya. Iyo biba ibyo, byakabaye byarabaye kera. Icyo akurikiranyweho ni ugukorana n’imitwe y’iterabwoba. Na we ubwe yagiye abyivugira kenshi mu ruhame. Abantu barapfuye kubera ibikorwa by’iyo mitwe.”

    Perezida Kagame yashimangiye ko na mbere y’itabwa muri yombi rya Rusesabagina umwaka ushize, u Rwanda rwari rwatangiye kumukurikirana ku bikorwa bye bihungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Ati “Ntabwo ari ibintu byahimbwe umunsi umwe. Uyu munsi ari hano abibazwa ariko ntaho bihuriye na fililme. Nta n’umwe tubabajwe n’ubwamamare bwe, ibyo ni ibye. Ikibazo ni ubuzima bw’abanyarwanda bwabuze kubera ibikorwa bye cyangwa iby’imitwe yabarizwagamo.”

    Yavuze kandi uburyo bitumvikana kuba Rusesabagina aregwa hamwe n’abandi, ariko abamusabira kurekurwa bakabikora kuri we gusa.

    Ati “Ntacyo bavuga ku bandi baregwa hamwe. Ni nk’aho we afite ubudahangarwa bwo kudakurikiranwa. Byose byarasobanuwe kuri iki kibazo ariko hari abantu batekereza ku Isi, ngo kanaka ibyo yaba yarakoze byose, ntimugomba kumukoraho.”

    Ku gitutu u Rwanda rushyirwaho ngo Rusesabagina arekurwe, Perezida Kagame yavuze ko ntacyo bivuze kuko atari hejuru y’amategeko.

    Ati “Ntacyo bivuze urusaku rwose waba ufite, ibyo uhimba byose uyu mugabo agomba kugezwa mu rukiko akaburanishwa agahabwa ubutabera, waba ubyemera cyangwa utabyemera.”

    Biteganyijwe ko umwanzuro ku rubanza rwa Rusesabagina n’abandi baregwa hamwe, uzafatwa tariki 20 Nzeri 2021.

    Perezida Kagame yavuze ko ibyaha Rusesabagina akurikiranyweho ntaho bihuriye na filime yagaragayemo yiswe ‘Hotel Rwanda’

    source : https://ift.tt/3h7Ce3r