Category: Uncategorized

  • Burera: Mu mezi atandatu abana 146 bazaba bavuye mu mirire mibi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ababyeyi bibukijwe ko kugaburira abana indyo yuzuye aribwo buryo bwonyine bwo gutegura imikurire yabo
    Ababyeyi bibukijwe ko kugaburira abana indyo yuzuye aribwo buryo bwonyine bwo gutegura imikurire yabo

    Mu Karere ka Burera habarizwa abana 146 bari munsi y’imyaka itanu, bafite imirire mibi. Aba bakaba barimo abatangiye kwitabwaho binyuze muri gahunda yo kubabyara muri batisimu; Akarere n’abo gafatanyije muri iyo gahunda, bakaba barihaye intego yo kuba abo bana bavuye mu mirire mibi mu gihe kitarenze amezi atandatu.

    Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Manirafasha Jean de la Paix, yabwiye Kigali Today ko mu biyemeje kubyara bamwe mu bana muri batisimu, harimo abakozi mu nzego za Leta, abikorera, abakora mu nzego z’ubuvuzi, umutekano n’ibindi byiciro binyuranye by’abafatanyabikorwa b’ako Karere, bagamije kurwanya imirire mibi mu bana.

    Yagize ati “Buri muntu akurikirana umwana abereye umubyeyi wa batisimu, aho agena iminsi mu cyumweru nk’ibiri cyangwa itatu, agasanga umwana iwabo mu rugo, agakurikirana uko ababyeyi be bamwitaho, niba bamutegurira ndyo yuzuye. Ikindi ni uko yuzuzanya n’ababyeyi be mu kubonera uwo mwana iby’ibanze akenera yaba mu mafunguro no kunoza isuku ye”.

    Ati “Ni intego twihaye kandi dushyizemo imbaraga mu gihe cy’amezi atandatu ari imbere, tugamije kunganira ibigo nderabuzima n’abajyanama b’ubuzima, basanzwe bakurikirana ubuzima bw’abo bana. Duteganya ko muri abo bana bose uko ari 146, icyo gihe kizajya kurangira nta n’umwe ukigaragaraho ikibazo cy’imirire mibi”.

    Ababyara abana muri batisimu bafite imirire mibi, banafite inshingano zo guhindura imyumvire ikiri hasi, ikigaragara muri bamwe mu babyeyi igatuma icyo kibazo kidacika.

    Atanga ingero, Manirafasha yagize ati “Usanga hari nk’umubyeyi ubyukira mu mirimo imusaba gukora amasaha menshi atari hafi y’umwana, akamusiga mu rugo adafite uwo basigarana wo kumwitaho, cyangwa se n’igihe yamujyanye ntiyitwaze amafunguro ye. Mu nshingano umubyeyi ukurikirana uwo mwana azaba afite, harimo no kugira ababyeyi b’umwana inama zibafasha guhindura imyumvire, kubereka ibigize indyo yuzuye bajya bamugaburira, bifashe umwana kwitabwaho mu buryo bwimbitse”.

    Mu igenamigabi ry’umwaka wa 2021-2022, Akarere ka Burera kanateganya gushyiraho ikigega ku rwego rwa buri Murenge, gishobora kugoboka imiryango itishoboye, ifite abana bafite imirire mibi, ikabonerwa amafunguro.

    Inzego zitandukanye muri ako Karere ziyemeje gufatanya mu gufasha abana uko ari 146 kuva mu mirire mibi
    Inzego zitandukanye muri ako Karere ziyemeje gufatanya mu gufasha abana uko ari 146 kuva mu mirire mibi

    Izo gahunda ziyongeraho ingo mbonezamikurire y’abana bato, ziteganywa kongerwa mu Midugudu yose y’aka Karere uko ari 571, aho buri Mudugudu uzaba ufite nibura ingo mbonezamikurire y’abana bato eshatu.

    Manirafasha agira ati “Ibi bikorwa duteganya ko muri uyu mwaka w’igenamigambi ryo kurwanya imirire mibi mu bana bato, tuzabigeraho dufatanyije n’inzego z’ibanze kuva ku rwego rw’Umudugudu, abafatanyabikorwa bacu mu kurwanya imirire mibi n’ibindi byiciro byose. Kandi dusanga bizatworohera, kuko inzira n’imirongo migari, bituma tubasha kurwanya imirire mibi, Leta yabidushyiriyeho; ku buryo twizeye neza ko bizadufasha kugera kuri iyo ntego twihaye”.

    Mu baturage 397.754 batuye Akarere ka Burera, abagera ku 70.736 ni abana bari munsi y’imyaka itanu. Abana 146 bagifite imirire mibi, ni na bo Akarere kiyemeje gukurikirana by’umwihariko muri gahunda yo kubabyara muri batisimu.


    source : https://ift.tt/3zK1XpY

  • Tumenye Bimwe mu byaranze Mose n’icyo twabyigiraho #rwanda #RwOT

    Mose yari afite ukwizera gukomeye, Mose yicishaga bugufi, yagiraga urukundo, byinshi twakwigira ku mibanire ye n’Imana ndetse n’ubusabane bwimbitse yagiranaga nayo, ibintu byatumye imwiyerekaho agace gatoya, ibyo byose nibyo tugiye kugarukaho muri iyi nyigisho.

    Mose yari umuntu ufite kwizera gukomeye

    UKWIZERA NI IKI?

    Bibiliya igaragaza ko ukwizera ari ibyiringiro bihamye bishingiye ku bimenyetso bifatika. Umuntu wizera Imana yiringira ko izasohoza amasezerano yayo yose.

    MOSE YAGARAGAJE ATE KO YARI AFITE UKWIZERA?

    Imibereho ya Mose yagaragaje ko yiringiraga ibyo Imana yasezeranyije (Itangiriro 22:15-18). Nubwo yashoboraga kwiberaho mu mudamararo muri Egiputa, yarabyanze 'ahitamo kugirirwa nabi ari kumwe n’ubwoko bw’Imana, aho kumara igihe gito yishimira icyaha’ (Abaheburayo 11:25). Ese yafashe uwo mwanzuro ahubutse ku buryo yari kuzabyicuza? Oya, kuko Bibiliya ikomeza ivuga ko Mose 'yakomeje gushikama nk’ureba Ibitaboneka' (Abaheburayo 11:27). Ntiyigeze yicuza bitewe n’imyanzuro yafashe kuko yari afite ukwizera.

    Mose yihatiraga gukomeza ukwizera kw’abandi. Urugero, zirikana ibyabaye igihe Abisirayeli basaga n’abagotewe hagati y’ingabo za Farawo n’Inyanja Itukura. Abisirayeli bahahamuwe n’ibyago bumvaga ko byari bigiye kubageraho, maze batakambira Imana na Mose. Mose yari kubyifatamo ate?

    Mose ashobora kuba atari azi ko Imana yari kugabanya Inyanja Itukura mo kabiri, kugira ngo Abisirayeli babone aho banyura bahunga. Icyakora yari yizeye ko Imana yari kugira icyo ikora ikarinda ubwoko bwayo, kandi yifuzaga ko bagenzi be b’Abisirayeli na bo bagira icyo cyizere. Bibiliya igira iti 'Mose abwira Abisirayeli ati 'ntimugire ubwoba. Muhagarare mushikamye mwirebere ukuntu Imana iri bubakize uyu munsi’' (Kuva 14:13). Ese Mose yashoboye gukomeza ukwizera kw’Abisirayeli bagenzi be? Yego rwose, kuko Bibiliya ivuga ibyerekeye Mose n’Abisirayeli, igira iti 'kwizera ni ko kwatumye bambuka Inyanja Itukura nk’abagenda ku butaka bwumutse' (Abaheburayo 11:29). Ukwizera kwa Mose kwamugiriye akamaro kukagirira n’abandi bamwiganye.

    ISOMO TWAMUVANAHO.

    Dushobora kwigana Mose, dushingira ubuzima bwacu ku masezerano y’Imana. Urugero, Imana idusezeranya ko nituyiha umwanya w’ibanze mu mibereho yacu, izaduha ibyo dukeneye (Matayo 6:33). Ni iby’ukuri ko ibyo bishobora kutugora, kuko usanga abantu bo muri iki gihe baharanira kuba abatunzi. Ariko dushobora kwiringira ko nidukora uko dushoboye tukoroshya ubuzima, maze tukibanda kuri gahunda yo gusenga Imana, Imana izaduha ibyo dukeneye byose. Abitwizeza agira ati 'Sinzagusiga rwose kandi sinzagutererana.'—Abaheburayo 13:5.

    Nanone tugomba kwihatira gukomeza ukwizera kw’abandi. Urugero, ababyeyi bareba kure bazi ko bafite inshingano itoroshye yo gufasha abana babo kwizera Imana. Uko abana bagenda bakura, baba bakeneye kumenya ko Imana ibaho kandi ko yaduhaye amahame agenga icyiza n’ikibi tugomba gukurikiza. Nanone kandi, bakeneye kwemera badashidikanya ko gukurikiza amahame yayo, ari byo byonyine bizabahesha ibyishimo (Yesaya 48:17-18). Iyo ababyeyi bafashije abana babo kwizera ko Imana 'Iriho kandi ko igororera abayishakana umwete,' baba babahaye impano y’agaciro kenshi.—Abaheburayo 11:6.

    Mose yicishaga bugufi

    KWICISHA BUGUFI BISOBANURA IKI?

    Kwicisha bugufi bitandukanye no kwiyemera, kwirata, cyangwa kumva ko uruta abandi. Umuntu wese udatunganye kandi wicisha bugufi, yagombye nanone kwiyoroshya, akamenya ko ubushobozi bwe bufite aho bugarukira.

    YAGARAGAJE ATE KO YICISHAGA BUGUFI?

    Igihe yahabwaga ubutware, ntiyishyize hejuru. Akenshi iyo umuntu ahawe ubutware, bihita bigaragara niba koko yicisha bugufi cyangwa niba ari umwibone. Umwanditsi wo mu kinyejana cya 19 witwa Robert G. Ingersoll, yavuze ko 'Umuntu wicisha bugufi umubwirwa n’ukuntu akoresha ubutware afite.' Mu birebana n’ibyo, Mose yadusigiye urugero ruhebuje. Mu buhe buryo?

    Dushobora kuvuga ko Mose yahawe ubutware bukomeye, kuko Imana yamuhaye inshingano yo kuyobora Abisirayeli. Ariko ubwo bubasha yari ahawe ntibwatumye yishyira hejuru. Urugero, zirikana ukuntu yakemuye yicishije bugufi ikibazo cyari cyavutse ku birebana n’uburenganzira bwo guhabwa umurage (Kubara 27:1-11). Icyo kibazo cyari gikomeye cyane, kuko uko cyari gukemurwa ari byo byari kuzajya bikurikizwa nyuma yaho.

    Mose yari kubyifatamo ate? Ese yari kumva ko ari we ugomba gufata umwanzuro w’icyo kibazo, kubera ko yari umuyobozi w’ishyanga rya Isirayeli? Ese yari gukemura icyo kibazo yitwaje ko yari umunyabwenge, ko yari inararibonye cyangwa ko yari azi neza uko Imana abona ibintu?

    Umuntu w’umwibone yashoboraga kubigenza atyo, ariko Mose si ko yabigenje. Bibiliya igira iti 'Mose abyumvise ajyana icyo kibazo imbere y’ Imana' (Kubara 27:5). Ngaho tekereza nawe! Nubwo Mose yari amaze imyaka igera kuri 40 ayobora ishyanga rya Isirayeli, yishingikirije ku Mana aho kwishingikiriza ku bwenge bwe. Biragaragara rwose ko yicishaga bugufi.

    Nanone Mose ntiyagiraga ishyari, ngo yumve ko ari we wenyine wagombaga kuba umutware. Yarishimye igihe Imana yahaga abandi Bisirayeli inshingano yo kuba abahanuzi nka we (Kubara 11:24-29). Igihe sebukwe yamugiraga inama yo guha abandi inshingano ngo bamufashe, Mose yahise yicisha bugufi akurikiza iyo nama (Kuva 18:13-24). Nanone igihe yari hafi gupfa, yasabye Imana gushyiraho umuntu wari kuzamusimbura, nubwo yari agifite imbaraga. Igihe Imana yatoranyaga Yosuwa, Mose yashyigikiye uwo mugabo, asaba Abisirayeli kuzumvira Yosuwa mu gihe yari kuba abajyanye mu gihugu cy’Isezerano (Kubara 27:15-18; Gutegeka 2 31:3-6; Gutegeka 2 34:7). Mu by’ukuri, Mose yumvaga ko kuyobora Abisirayeli muri gahunda yo gusenga Imana byari imigisha. Ariko kandi yashyiraga imbere icyatuma abandi bamererwa neza, aho gushyira imbere ubutware bwe.

    ISOMO TWAMUVANAHO.

    Ntituzigere na rimwe twishyira hejuru bitewe n’ububasha, ubutware cyangwa ubuhanga dufite. Dukwiriye kuzirikana ko mu gihe dukora umurimo w’ Imana, kwicisha bugufi ari byo by’ingenzi kuruta ubushobozi dufite (1 Samweli 15:17). Iyo twicisha bugufi by’ukuri, twihatira gukurikiza inama irangwa n’ubwenge yo muri Bibiliya, igira iti 'Jya wiringira Imana n’umutima wawe wose kandi ntukishingikirize ku buhanga bwawe.'—Imigani 3:5-6.

    Nanone, urugero rwa Mose rutwigisha ko tutagombye kwiyemera bitewe n’abo turi bo cyangwa ubutware dufite.

    Ese kwigana urugero rwa Mose rwo kwicisha bugufi bidufitiye akamaro? Yego rwose! Iyo twicisha bugufi by’ukuri, abandi batwishyikiraho kandi bakarushaho kudukunda. Icy’ingenzi kurushaho ni uko Imana irushaho kudukunda, kuko na yo irangwa n’uwo muco uhebuje (Zaburi 18:35). Bibiliya igira iti 'Imana irwanya abishyira hejuru, ariko abicisha bugufi ikabagaragariza ubuntu bwayo butagereranywa' (1 Petero 5:5). Iyo ni yo mpamvu y’ingenzi yagombye gutuma twigana umuco wa Mose wo kwicisha bugufi.

    Mose yagiraga urukundo

    URUKUNDO NI IKI?

    Urukundo rukubiyemo kumva ufitiye abandi ubwuzu. Umuntu ugira urukundo, yita ku bandi, haba mu magambo cyangwa mu bikorwa, nubwo byaba bimusaba kugira ibyo yigomwa.

    MOSE YAGARAGAJE URUKUNDO ATE?

    Mose yagaragaje ko yakundaga Imana. Mu buhe buryo? Ibuka amagambo aboneka muri 1 Yohana 5:3. Aho hagira hati 'Gukunda Imana ni uku: ni uko twitondera amategeko yayo.' Mose yakurikije iryo hame. Yumviye Imana igihe yasohozaga inshingano zigoye cyane, urugero nko guhangara Farawo umwami wari ukomeye. Nanone yumviraga Imana mu bintu byoroheje, urugero nk’igihe yaramburaga inkoni hejuru y’Inyanja Itukura. Mose yumviraga itegeko ryose ry’Imana, ryaba ryoroheje cyangwa rigoye. Mbese 'yabigenzaga’ nk’uko yabaga abisabwe. Kuva 40:16.

    Mose yagaragaje ko yakundaga bagenzi be b’Abisirayeli. Kubera ko bari bazi ko Imana yabashinze Mose ngo abayobore, bamushyikirizaga ibibazo byabo ngo abikemure. Bibiliya igira iti 'Abantu bahoraga bahagaze imbere ya Mose kuva mu gitondo kugeza nimugoroba' (Kuva 18:13-16). Tekereza ukuntu Mose agomba kuba yarananizwaga cyane no kumara amasaha menshi ateze amatwi Abisirayeli, mu gihe babaga bamubwira ibibazo byabo, ariko yishimiraga gufasha abo bantu yakundaga.

    Uretse kuba Mose yarabategaga amatwi, yanasengaga abasabira. Yageze nubwo asabira abari bamuhemukiye. Urugero, mushiki we Miriyamu yaramwitotombeye, maze Imana imuteza ibibembe. Aho kugira ngo Mose yishimire icyo gihano, yahise amusabira ku Mana, agira ati 'Ndakwinginze Mana, mukize! Ndakwinginze rwose' (Kubara 12:13). Urukundo ni rwo rwatumye Mose atura Imana iryo sengesho rizira ubwikunde.

    ISOMO TWAMUVANAHO.

    Dushobora kwigana Mose, twitoza gukunda Imana cyane. Urwo rukundo ruzatuma twumvira amategeko yayo 'Tubikuye ku mutima’ (Abaroma 6:17). Iyo twumviye Imana tubikuye ku mutima irishima cyane (Imigani 27:11). Nanone bitugirira akamaro. N’ubundi kandi, iyo dukora ibyo Imana ishaka bitewe n’uko tuyikunda, bidutera ibyishimo.—Zaburi 100:2.

    Ikindi dushobora kwigana Mose twitoza gukunda abandi urukundo rurangwa no kwigomwa. Mu gihe incuti zacu cyangwa bene wacu batubwiye ibibahangayikishije, urukundo rutuma (1) Tubatega amatwi tubivanye ku mutima, (2) Twishyira mu mwanya wabo kandi (3) Tukabizeza ko tubitaho mu buryo bufatika no kubasengera.

    Kimwe na Mose, natwe dushobora gusabira abo dukunda. Hari gihe batubwira ibibazo bafite, tukumva tubabajwe n’uko nta cyo twabikoraho. Dushobora no kuvugana agahinda tugira tuti 'Mbabajwe n’uko nta kindi nakumarira uretse gusenga ngusabira.' Ariko kandi, ujye wibuka ko 'Iyo umukiranutsi asenganye umwete, isengesho rye rigira imbaraga' (Yakobo 5:16). Amasengesho yacu ashobora gutuma Imana ikorera umuntu ikintu atashoboraga gukora. None se koko, hari ikindi kintu twakorera abo dukunda, cyaruta gusenga tubasabira mu gihe wenda nta bifatika dufite??

    Ubu se ntiwemera ko hari byinshi dushobora kwigira kuri Mose? Nubwo yari umuntu usanzwe, yadusigiye urugero ruhebuje mu birebana no kwizera, kwicisha bugufi n’urukundo. Uko turushaho kwigana urugero rwe, ni na ko bitugirira akamaro kandi bigafasha abandi.—Abaroma 15:4.

    Source: Bibiliya.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Tumenye-Bimwe-mu-byaranze-Mose-n-icyo-twabyigiraho.html

  • Bwa mbere Mashami yavuze kuri Kwizera Olivier wasezerewe mu Mavubi, ngo umupira uri mu ntoki ze #rwanda #RwOT

    Mashami Vincent yavuze ko icyemezo cyo kwirukana Kwizera Olivier mu mwiherero w’ikipe y’igihugu, yamuganirije ariko ngo na none n’ubwo yasabye abantu kumufasha na we akwiye kubafasha.

    Olivier Kwizera ni umunyezamu umuntu yavuga ko Ari mu bihe bitoroshye, harimo amakosa akora ya hato na hato adakwiye, gufungwa azira urumogi n’ibindi.

    Mu ijoro ryo ku wa 19 Kabama uyu munyezamu wari wahamagawe mu bakinnyi 39 umutoza Mashami Vincent yitabaje mu kwitegura imikino ibiri yo mu itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi Amavubi yakinnemo na Mali tariki ya 1 Nzeri na Kenya tariki ya 5 Nzeri, yagaragaye akora ikiganiro mu buryo bwa Live kuri Instagram n’umukobwa Manzi Shallon wamenyekanye ubwo byavugwaga ko yafungishije abahanzi barimo Davis D.

    Iki kiganiro cyabaye mu ma saa tanu z’ijuro, Kwizera Olivier yaganiriye n’abari babakurikiye ndetse arabaririmbira.

    Ibi byatumye abantu bongera kwifatira ku gahanga uyu munyezamu wari mu mwiherero w’Amavubi bitaravuzweho rumwe, hari nyuma yo gufungwa azira ibiyobyabwenge, ndetse na nyuma yo gufungurwa ahita asezera ariko akaza kwisubiraho.

    Mu gitondo ku wa Gatanu tariki ya 20 Kanama akaba yaraje gusezererwa mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi.

    Ibi byatunguye benshi bitewe n’amagambo Mashami yari yavuze ko abantu bakwiye kumwihanganira ariko we bikaba bimunaniye kubera telefoni, ni mu gihe hari n’abavugaga ko iki cyemezo gikwiye.

    Mashami Vincent utifuje kuvuga koko niba ari telefoni yirukaniwe, yavuze ko n’ubwo abantu bifuza kumufasha ariko na we akwiye kubafasha.

    Ati “ku cyemezo nafashe cya Olivier ntabwo ndibugisobanureho kuko n’ubundi muhamagara ntabwo byakiriwe neza, ndibaza na none kumusezerera bitari kwakirwa neza, ngira ngo ni yo si tubamo ariko ni umusore tugomba gufasha ariko na none ni byiza ko tumufasha ariko na we akadufasha kumufasha, hari ugufasha umuntu na we akagufasha kumufasha.”

    “Twaraganiriye, hari ibyo namubwiye kandi ntabwo twamuciye, nabishaka azakina umupira uri mu kibuga cye. Ibyo ni ibintu by’imbere ntabwo najya gushyira ibintu by’ikipe hanze mu itangazamakuru, gusa twafata amakuru yatanzwe agisohoka.”

    N’ubwo umutoza yavuze ibi ariko Kwizera Olivier aherutse gutangaza ko nta kintu na kimwe yigeze abwirwa ubwo yasohorwaga mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ndetse atazi icyo yazize.

    Mashami yavuze ko Kwizera Olivier agomba gufasha abantu kumufasha

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bwa-mbere-mashami-yavuze-kuri-kwizera-olivier-wasezerewe-mu-mavubi-ngo-umupira-uri-mu-ntoki-ze

  • Perezida Kagame yavuze imyaka amaze afana Arsenal, ibyo kuyivaho agashaka indi afana #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yahishuye ko amaze imyaka irenga 30 afana ikipe ya Arsenal bityo ko atayivaho kubera akantu gato cyane ko n’iyo yaba agiyeho itazatsinda buri gihe.

    Perezida Kagame ni umwe mu bantu bagaragaza ko bakunda siporo bakanayishyigikira kandi bakanagira amarangamutima yo kuba bagira ikipe bafana.

    Mu mupira w’amaguru ni umufana ukomeye w’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, iyo yatsinzwe arababara kimwe n’abandi bafana bayo.

    Iyi kipe itari mu bihe byiza, aherutse kugaragaza amarangamutima ye nyuma y’uko itsinzwe na Brentford FC mu mukino ufungura shampiyona, aho yavuze ko bikwiye guhinduka hakarebwa uburyo hubakwa ikipe ishoboye.

    Mu kiganiro yagiranye na RBA ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 5 Nzeri, ubwo umunyamakuru Barore yari umubajije niba azumvira inama z’abantu bamugiriye akava kuri Arsenal agashaka ikipe itsinda, yavuze ko Arsenal yayihisemo bitewe n’ibigwi byayo ndetse hashize imyaka irenga 30 bityo ko bitakunda.

    Ati “Hari ibintu bibiri, Arsenal njya kuyihitamo kuba ikipe nkunda, hashize igihe kinini, igomba kuba irenze imyaka 30 cyangwa n’indi. Ifite amateka, ugiye kureba muri ariya makipe yose, ni imwe mu za mbere zabanje, irengeje imyaka 100 ariko banakinaga neza icyo gihe njya kuyifana, nkakunda abakinnyi bayirimo n’umukino wayo.'

    Yahishuye kandi ko tweet nk’iriya atari ubwa mbere ayikoze kuko no muri 2011 yayikoze avuga ko hari ikigomba guhinduka.

    Ati 'Niba nibuka mu 2011 nabwo hari indi tweet nigeze gukora, indi ni iy’ejo bundi. Narebaga bitagenda neza, ndetse nza kuvuga nti hakwiye kugira igihinduka. Nti ntabwo nzi niba igihinduka ari abakinnyi, umutoza, nti ariko hagomba kugira igihinduka.'

    Akantu gato ntabwo katuma ureka ikintu ukunda, urakomeza ukihangana byanaba ngombwa ugatanga inama.

    Ati 'Iyo ukunda ikintu ntabwo akantu gato kaba ugahera ko ukireka, n’aho wajya watsindwa, wahora uhindura se? Umuntu wese afite uburenganzira bwo kuvuga ngo ibi nafanaga, nakurikiranaga, ubu ndashaka iriya, ibyo ni uburenganzira bw’umuntu. Njye ntabwo ariko meze, niba naragikunze ndahendahenda, ndihangana, najya n’inama aho bibaye ngombwa bishoboka ariko ntabwo napfa kureka ikintu nakundaga kubera impamvu ngo ndahinduye kubera ko batsinzwe.'

    Perezida Kagame kandi yavuze ko ubu n’ikipe ya Paris Saint Germain nayo asigaye ayikurikirana bitewe n’uko ifitanye ubufatanye n’u Rwanda bwo kwamamaza ubukerarugendo bwarwo binyuze muri Visit Rwanda.

    Kugeza ubu muri shampiyona y’u Bwongereza imaze gukinwa imikino 3, Arsenal iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 0.

    Perezida Kagame yavuze ko atava kuri Arsenal

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-kagame-yavuze-imyaka-amaze-afana-arsenal-ibyo-kuyivaho-agashaka-indi-afana

  • AMAFOTO: Igor Mabano yakoze ubukwe bwitabiriwe n' ibyamamare bitandukanye byo mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Nzeri 2021, umuhanzi Igor Mabano yakoze ubukwe n'umukunzi we mu birori byitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye mu Rwanda.

    Ibi byabereye ahitwa Rebero Heaven Garden akaba ariho basezeraniye bakanahakorera ibindi birori.

    Ubukwe bw'uyu muhanzi bwari bwitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye birimo Platini P, Nel Ngabo, Juda Muzika, Ben Adolphe, Dj Ira n'abandi batandukanye. Ishimwe Clement ni we wabaye Parrain w'uyu muhanzi.

    Mabano yari aherutse gusezerana imbere y'amategeko n'umufasha we, mu birori byari byaragizwe ibanga rikomeye kuko uyu muhanzi atigeze yifuza ko bijya mu itangazamakuru. Ni umuhango wabereye ku biro by'Umurenge wa Kimihurura ku wa 27 Kanama 2021.

    Uyu muhango wakurikiwe n'uwo gusaba no gukwa wabereye ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali. Igor Mabano yari agaragiwe n'abarimo Nel Ngabo, OG The General, Janvier Kayitana, Frank Double Bass, Shiny Abdallah, Andy Bumuntu , Yvan Buravan n'abandi.

    Igor Mabano afite ubuhanga mu gukirigita ibicurangisho bitandukanye birimo ingoma za kizungu, guitar ndetse na piano. Ni n'umuririmbyi wabigize umwuga cyane ko yabihuguriwe mu Ishuri rya Muzika ku Nyundo.

    Ni imfura mu bize muri iri shuri ndetse yari mu bayoboye mu itsinda ry'umuziki ryahavukiye ryitwa 'Sebeya band' ryaje gutandukana. Ubu yigisha ibijyanye no kuvuza ingoma za kizungu nyuma yo gusoza amasomo mu 2016.

    Amafoto yakoreshejwe yakuwe ku rubuga rwa Igihe.com

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/06/amafoto-igor-mabano-yakoze-ubukwe-bwitabiriwe-n-ibyamamare-bitandukanye-byo-mu-rwanda/

  • Perezida Kagame yavuze ku muhanda Uganda ishaka kubaka ngo isibire u Rwanda amayira – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na RBA kuri iki Cyumweru, yavuze ko ikibazo cy’umubano mubi uri hagati y’u Rwanda na Uganda kigenda gifata indi ntera kuko ubu iki gihugu gisigaye gitwerera u Rwanda ibibazo rutanagizemo uruhare.

    Ati “Ubu ikibazo cyose kibaye cyane cyane icy’umutekano cyo muri Uganda cyihariye bavuga ko kigomba kuba cyavuye mu Rwanda n’iyo bidafite ahantu bihuriye na busa, n’iyo bitarimo n’Umunyarwanda babisanzemo ariko igisobanuro cya buri kibazo cyose.”

    “Buriya n’iyo haba habaye ikibazo cya COVID-19 nk’uko twese dufite icyo kibazo, Isi yose ifite ikibazo cya COVID-19, uzagira utya wumve Umuyobozi muri Uganda avuga ko ikibazo cya COVID-19 cyaturutse mu Rwanda cyangwa gitewe n’u Rwanda. Buri kibazo cyose n’ikidafitanye isano n’u Rwanda.”

    Perezida Kagame yavuze ko ibi byaje byiyongera ku mubare munini w’Abanyarwanda bahohoterwa na Uganda bamwe muri bo bakajugunywa ku mupaka babaye intere. Uretse abahohoterwa hari n’Abanyarwanda bicwa, cyane ko imibare igaragaza ko kuva mu 2019 hamaze gupfa abagera kuri 18.

    Yavuze ko kugeza ubu atarumva neza ikibazo Uganda ifite k’u Rwanda n’umurongo gikwiye guhabwa kugira ngo ibihugu byombi byongere kubana neza.

    Ati “Ntabwo numva neza impamvu, no kugira ngo tubone uko tubikemura neza biracyagoye. Ikindi birazwi neza ko habaho abantu baba muri Uganda cyangwa banyura muri Uganda cyangwa bafashwa na Uganda kugirira nabi u Rwanda, murabizi hari n’abo dufite mu nkiko. Bamwe bakatiwe abandi bari mu nkiko bazakatirwa kubera imanza z’ibyo bagiyemo banyuze muri Uganda cyangwa bafashijwe na Uganda kudutera.”

    “N’ubu hari ibindi birimo abantu bamwe muzi bari mu mahanga baba hanze muri Afurika y’Epfo no mu bihugu bindi bitandukanye bakorera muri Uganda ngo ibigamije mu gihe kizaza kugirira nabi u Rwanda.”

    Barashaka kurutera ibibazo

    Muri Gicurasi 2021, itangazamakuru rya Uganda ryatangaje ko iki gihugu gifite umushinga wo kubaka umuhanda unyura muri Tanzania ukagera i Burundi unyuze ku gice cy’Amajyaruguru yabwo.

    Amakuru avuga ko uwo muhanda uzaca Kitagate mu gace ka Isingiro ugakomeza Myotera-Mutukula n’i Karagwe.

    Uzava aha ukomereza mu gice cya Ngara kiri mu Majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Tanzania, aho uzava ugana mu mupaka wa Kobero uhuza Tanzania n’u Burundi.

    Ni umushinga uri mu rwego rwo guhima u Rwanda kubera ko ngo rwafunze umupaka wa Gatuna, wacagamo ibicuruzwa byavaga muri Uganda bigana mu Burundi.

    Mu kiganiro, Perezida Kagame yagize icyo avuga kuri uyu muhanda, yemeza ko ugamije gushyira u Rwanda ku ruhande.

    Ati “Ejo bundi mwanasoma no mu binyamateka mukabona ngo hari imihanda izava Uganda ikanyura Tanzania ikajya i Burundi, ubwo ikigamijwe ngo ni ukugira ngo u Rwanda mbese baruce iruhande, barutere ibibazo. Bimaze kuba byinshi cyane, bimaze kugira n’ingero zifatika nyinshi.”

    Yavuze ko ibibazo by’u Rwanda na Uganda bidatanga icyizere cyo gukemuka vuba kuko bisa n’umurongo wa Politike Uganda yafashe, gusa yemeza ko u Rwanda rwahisemo inzira yo kubaka ubushobozi bwo kwirinda.

    Ati “Bisa n’ibitagabanuka, bisa n’aho ari umurongo wa politike uriho watanzwe ko ariko bigomba kugenda. Icyo twahisemo twebwe ni ukubireka uko bimeze, tukabirekera ba nyirabyo ngo babikemure. Twe icyo twakoze ni ukutagirira nabi Abanya-Uganda cyangwa abanyamahanga abo aribo bose ngo kubera ko igihugu cyabo cyatugiriye nabi cyangwa cyagiriye nabi Abanyarwanda.”

    “Icya kabiri ni ukubaka ubushobozi bwo kwirinda kugira ngo ibikomoka aho ngaho bitazagera ubwo bitugirira nabi. Icya gatatu ni ugukomeza kubwira ababikora tubabaza tuti ariko ibi ni iki, murabikorera iki ? Dushakisha uko wenda amaherezo bizarangira ariko uko birangira bizaturuka kubabikora cyangwa ababigena hanze y’Igihugu cyacu aho nta bushobozi tuhafite ba nyirabyo nibo bazahitamo icyo bakora.”

    Umubano mubi hagati y’u Rwanda na Uganda watangiye kuzamuka mu 2017, aho Abanyarwanda batangiye kujya batabwa muri yombi bagafungirwa mu nzu z’ibanga z’inzego zishinzwe ubutasi mu gisirikare, bagakubitwa bitwa intasi, abadapfuye bakoherezwa mu Rwanda ari intere.

    Ibihugu birimo RDC na Angola byagerageje ubuhuza ariko Uganda ntiyigeze ishyira mu bikorwa amasezerano ibihugu byombi byasinye agamije guhagarika ibibangamira umutekano w’u Rwanda.

    Perezida Paul Kagame ubwo yari ateze amatwi ibibazo by’abanyamakuru, Cléophas Barore wa RBA na Jackie Lumbasi wa Royal FM

    Barore umenyerewe mu biganiro bitandukanye kuri RBA ni umwe mu banyamakuru bagiranye ikiganiro na Perezida Kagame

    Umunyamakuru Jackie Lumbasi ubwo yabazaga Perezida Kagame mu rurimi rw’Icyongereza

    Ikiganiro cyabereye muri Village Urugwiro, ahari ibiri by’Umukuru w’Igihugu

    Bamwe mu bagize Guverinoma bari bitabiriye ikiganiro Perezida Kagame yagiranye n’itangazamakuru ndetse n’abaturage

    Abaturage bahawe rugari babaza ibibazo bitandukanye umukuru w’igihugu

    Umwe mu batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi muri Musanze ubwo yashimiraga Perezida Kagame

    Sedandi Steven, umwe mu baturage batanze ibitekerezo bakabaza n’ibibazo Perezida Kagame

    Amafoto: Village Urugwiro


    source : https://ift.tt/3nbS7tL

  • Mwiseneza Josiane yarongowe (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba rya Miss Popolarity 2019 yaciye ibikuba ashyira hanze amafoto ye agaragaza yambaye imyenda y'abageni ndetse bikaba binavugwa ko yakoze ubukwe. Iyi nkuru ndetse n'aya mafoto ya Mwiseneza Josiane agiye hanze nyuma y'igihe havugwa ko yatandukanye n'uwari umukunzi we ndetse wari waranamwambitse impeta.

    Source : https://yegob.rw/mwiseneza-josiane-yarongowe-amafoto/