Category: Uncategorized

  • Nyamagabe: Bifuza kugezwaho amashanyarazi bemerewe mu myaka irindwi ishize #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu Mudugudu wa Nkamba mu Murenge wa Buruhukiro barifuza amashanyarazi kuko insinga zibari hafi
    Mu Mudugudu wa Nkamba mu Murenge wa Buruhukiro barifuza amashanyarazi kuko insinga zibari hafi

    Abatuye muri uwo mudugudu bavuga ko muri 2014 amashanyarazi yagejejwe ku ishuri ryisumbuye no kuri Kiliziya by’ahitwa mu Bishyiga baturanye hanyuma bo ntibabaheho, ahubwo REG igahindukira igacisha amapoto mu mirima yabo ayajyana mu mudugudu wundi baturanye, bo bagasigara hagati.

    Umwe mu bahatuye agira ati “Kandi iyo kiliziya yagarukiyeho umuriro yegeranye n’umudugudu dutuyemo, kuko hagati yayo n’ingo zigize umudugudu harimo metero zitarenga 300”.

    Undi na we ati “Icyo gihe abari bahari bagiye ku Karere gusaba ko na bo bagezwaho amashyanyarazi, barababwira ngo mutegereze tuzagaruka ikindi gihe. Byarangiriye aho!”

    Undi na we ati “Bacishije amapoto ajyana amashanyarazi ahandi batanatwishyuye. N’ubwo kutwishyura babyihorera ariko bakaduha amashanyarazi, ntacyo byaba bidutwaye”.

    Abavuga gutyo ni ababonye babuze amashanyarazi yo ku miyoboro migari bakagura ay’imirasire y’izuba, ariko ubu za batiri zayo zikaba zaramaze gusaza.

    Uwitwa Alexis agira ati “Mobisol imyaka nyimaranye batiri yarananiwe, ejobundi ngiye kwaka indi barambwira ngo kontaro twari twaragiranye yararangiye, none bisaba kongera kugura bundi bushyashya. Turavuga tuti ahasigaye reka dukandire mu buyobozi, turebe ko badukemurira iki kibazo cy’umuriro.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe ubukungu, Lambert Kabayiza, avuga ko hari umuyoboro w’amashanyarazi wa Shaba bari gukora ubungubu bashatse kujyaniranya na Nkamba, ariko ntibibakundire kubera ubukeya bw’ingengo y’imari.

    Asobanura ko uyu muyoboro w’amashanyarazi wa Shaba bawutangiye mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, bakisanga bafite miliyoni 360 ku zisaga 830 zari zikenewe.

    Kiliziya baturiye yahawe amashanyarazi bo barasigara, nyamara ngo iri kuri metero zitarenze 300
    Kiliziya baturiye yahawe amashanyarazi bo barasigara, nyamara ngo iri kuri metero zitarenze 300

    Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari barimo gushaka uko barangiza uwo murongo batangiye, hanyuma Nkamba bakazayijyaniranya n’ahandi baturanye na ho hakeneye umuriro.

    Ati “Twari twakoze inyigo ku buryo tuzi ikiguzi gikenewe ngo Nkamba icanirwe. Wenda mu mwaka utaha w’ingengo y’imari twazareba ijyanye n’amashanyarazi tuzaba dufite, hanyuma tukareba undi muyoboro twubaka. Ubwo uko ingengo y’imari izagenda iboneka, tuzahakomatanya n’ahandi hakeneye gukorwa”.

    Impamvu avuga ko bazahakomatanya n’ahandi, ni uko umudugudu wa Nkamba wonyine ugizwe n’ingo nkeya, nyamara nk’akarere bo bubaka imiyoboro migari ifasha ingo nyinshi.

    Yongeraho ko ubundi umudugudu umwe wahabwa amashanyarazi mu buryo bworoshye ari uko bikozwe na REG, mu buryo bwo kongera amashanyarazi aho atagera.


    source : https://ift.tt/3n5ShCJ

  • Perezida Kagame aratangiza umwaka w’ubucamanza – #rwanda #RwOT

    Byitezwe ko kuri iyi nshuro uyu muhango ubera mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.

    Umwaka ushize, uyu muhango wari wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, hari ku wa 7 Nzeli 2020. Icyo gihe mu bayobozi bari mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga harimo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin Ntezilyayo na bamwe mu bacamanza n’abayobozi bakuru bo mu Rwego rw’Ubutabera.

    Ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza wa 2020/2021, Perezida Kagame yasabye abakora mu rwego rw’ubutabera kurangwa n’ubunyangamugayo kuko aribo icyizere cy’abanyarwanda.

    Ati “Abanyarwanda bizeye ko abakora mu butabera ari inyangamugayo kandi ntibazareka gusaba ko bahorana ubudakemwa. Mugomba rero kuba inkingi ikomeye mu kurwanya ruswa, ntimukwiye kuba inkomoko yayo. Aha niho imikorere y’uru rwego igomba gushingira kugirango ikureho gukeka cg kwibwira ko abanyarwanda badahabwa ibibagenewe kandi bibakwiriye.”

    Kubera icyorezo cya COVID-19, urwego rw’ubutabera rwifashishije ikoranabuhanga nk’uburyo bworoshye mu kuburanisha imanza. Byafashije abantu benshi bari bakeneye ubutabera ku buryo barenganuwe.

    Umwaka w’ubucamanza wa 2021/22 ugiye gutangira mu gihe u Rwanda rukomeje gukora ibishoboka byose ngo Covid-19 itabuza abantu ubutabera

    source : https://ift.tt/3yL6abD

  • Abamotari badafite mubazi bahawe igihe ntarengwa – #rwanda #RwOT

    Muri Kanama 2021 RURA yari yatangaje ko itariki ya nyuma yo kuba abamotari bose bakorera muri Kigali bagomba kuba bafite mubazi ari iya 4 Nzeli 2021.

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Nzeli uru rwego rwasohoye itangazo rigagaza ko abatarazibona bitewe n’impamvu zinyuranye bongerewe igihe cyo kuzishaka bityo basabwa kuba bazibonye bitarenze tariki 20 Nzeli 2021.

    Muri iri tangazo RURA yavuze ko mu bamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali, uzageza iyo tariki atarabona mubazi atazongera kwemererwa gutwara abagenzi.

    Itangazo rikomeza rigira riti “Urwego Ngenzuramikorere rurongera kandi kwibutsa abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali bose ko nyuma y’itariki yavuzwe haruguru, ntawuzemererwa gukora uwo mwuga adafite mubazi.”

    Ukwezi kwa Kanama 2021 kose gushize abamotari bari guhabwa mubazi ndetse n’amabwiriza yo kuzikoresha. RURA yagaragaje ko habayemo impinduka mu mikorere yazo kuko mbere zari zifite ibitagenda neza bityo birakosorwa.

    Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Abamotari, Ngarambe Daniel, aheruka kubwira IGIHE ko abamotari badakwiye kumva ko mubazi zigamije kubabangamira ahubwo ko zigiye guhesha ishema umwuga wabo.

    Mu 2020 nibwo ikoreshwa rya mubazi ryatangiye ariko abagenda kuri moto binubira igiciro gihanitse bakwaga bituma ikoreshwa ryazo rigenda gake. Ubu Urwego Ngenzuramikorere rumara impungenge abantu ko ibyo biri mu by’ibanze byitaweho mu mavugurura yakozwe.

    Mu Rwanda habarurwa ibigo bitatu bitanga serivisi za mubazi aribyo Yego Innovision Ltd, Pascal Technology na AC Group.

    Abamotari bahawe igihe ntarengwa cyo kuba babonye mubazi

    Mubazi zongeye guhagurukirwa

    Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Abamotari mu Rwanda, Ngarambe Daniel, yasabye abamotari kwihutira gufata mubazi

    source : https://ift.tt/3h62c7I

  • Ibyo u Rwanda ruzungukira mu kugira ikigo gishinzwe isanzure – #rwanda #RwOT

    Ishyirwaho ry’iki kigo ni umwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 18 Gicurasi 2020. U Rwanda rwafashe umwanzuro wo gutangiza iki kigo gishinzwe ibijyanye n’isanzure kuko amakuru atangwa n’ibi bigo hirya no hino yifashishwa mu bikorwa bitandukanye.

    Inshingano z’ibanze z’iki kigo ni uguteza imbere ubumenyi mu by’isanzure n’ikoranabuhanga ryifashisha iryo sanzure, hagamijwe kugera ku nyungu zose ritanga mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

    Iki kigo kandi kizafasha u Rwanda gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere rishya rishingiye ku isanzure n’ikoranabuhanga rijyanye naryo, mu guteza imbere umutekano, imitunganyirize y’imijyi, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kurengera ibidukikije.

    Uretse ibi RSA ifite n’inshingano zo kugira inama Leta y’u Rwanda ijyanye no gushyiraho amahame na politiki bigenga isanzure mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.

    Mu kiganiro The New Times yagiranye n’ubuyobozi bwa RSA bwavuze ko u Rwanda rwatangiye gusogongera ku nyungu zo kuba rwarashyizeho iki kigo.

    RSA yatangaje ko mu by’ibanze imaze gufasha u Rwanda harimo kugenzura no gukurikiranira hafi ingaruka zishobora guterwa n’iruka rya Nyiragongo ryabaye muri Gicurasi 2021 ndetse n’iz’imitingito yarikurikiye.

    RSA ifatanyije n’ibigo mpuzamahanga bifite ibyogajuru mu isanzure yabashije kubona amakuru kuri iri ruka ndetse hafatwa n’ingamba zigamijwe kwirinda.

    Umuyobozi Mukuru wa RSA, Col. Francis Ngabo, yavuze ko mu bijyanye n’ubumenyi bw’isanzure harimo amahirwe menshi y’ishoramari ndetse yemeza ko u Rwanda vuba ruzatangira kuyakozaho imitwe y’intoki.

    Ati “Amafaranga aturuga mu rwego rw’iby’isanzure ku Isi agera kuri miliyari 400 $. Arenga kimwe cya kabiri cy’aya aturuka kuri serivisi za gahunda za mudasobwa ziboneka hifashishijwe icyogajuru. Hamwe n’ingamba na politike ziboneye zihari, hari amahirwe y’uko u Rwanda rwakungukira ku mahirwe ari mu rwego rw’ibijyanye n’isanzure, by’umwihariko mu bijyanye na serivisi y’amakuru.”

    Yavuze ko bitandukanye na mbere aho serivisi z’isanzure zakoreshwaga cyane mu mutekano, ubu zishobora kwifashishwa no mu mirimo y’ubukungu irimo ubuhinzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

    Ati “Uyu munsi birashoboka ko twakoresha amashusho ya satellite mu kumenya amakuru ajyanye n’umusaruro w’ubuhinzi ndetse no mu kwirinda indwara zifara ibihingwa. Twabasha kandi kugenzura ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’ingaruka zabwo ku bidukikije, tukaba twamenya ibibazo byateza n’uko byarwanya.”

    “Ushobora gukoresha ikoranabuhanga mu by’isanzure rikoreshwa mu micungire y’ubutaka, mu gutunganya imijyi ndetse n’ahandi hatandukanye.”

    Col. Francis Ngabo yavuze ko u Rwanda ruri gukorana n’ibindi bigo bitandukanye kugira ngo rurebe uko rwarushaho kubyaza umusaruro isanzure.

    Ati “Tubona serivisi zishingiye ku isanzure nk’umusanzu ukomeye ku bukungu bwacu, aho inzego zitandukanye z’igihugu zishobora kubyungukiramo. Mbere na mbere turi kwibanda ku gukoresha amakuru duhabwa n’ibyogajuru by’imiryango mpuzamahanga kugira ngo tubone ibisubizo bizakoreshwa mu rwego rw’ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, iterambere ry’imijyi no kurwanya Ibiza.”

    “Hari inzego nyinshi zakungukira muri serivisi z’ibijyanye n’isanzure kandi gahunda yacu ni ugukorana n’abandi bafatanyabikorwa ba Guverinoma mu gushyiraho serivisi z’ibijyanye n’isanzure zishobora gukoreshwa mu kunoza imitangire ya serivisi no gukurikirana.”

    Yavuze ko ubu ikiraje ishinga RSA ari ugushyiraho uburyo bw’imikorere bwiza buzorohereza abantu kuba bashora imari muri serivisi zitandukanye zishobora gutangwa hifashishijwe amakuru aturuka mu isanzure. Yagaragaje ko mu bihugu byateye imbere ubumenyi mu by’isanzure bufasha muri byinshi birimo ubwikorezi, serivisi z’ubuzima ndetse n’ibidukikije.

    Kugeza ubu RSA iri mu biganiro n’ibindi bigo bitandukanye bishinzwe ibijyanye n’isanzure ndetse hari na gahunda yo kubaka ikigo gikusanyirizwamo amakuru ajyanye n’ubumenyi mu by’Isi agahuzwa n’ayari asanzwe ahari kugira ngo haboneke amakuru yakwifashishwa mu gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye haba iz’imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

    Umuyobozi Mukuru wa RSA, Col. Francis Ngabo yavuze ko u Rwanda ruri gukora ibishoboka byose ngo rubyaze umusaruro amahirwe ari mu by’isanzure

    source : https://ift.tt/2VoXx9e

  • Jacob Zuma yarekuwe – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yishyikirije inzego z’umutekano ku wa 08 Nyakanga kugira ngo atangire igifungo cy’amezi 15 yari yakatiwe n’urukiko ahamijwe kurusuzugura.

    Yafunzwe kubera gusuzugura abacamanza bo ku rwego rwo hejuru ba Afurika y’Epfo basigasira demokarasi mu gihe yageragezaga gukwepa kubazwa urusobe rw’ibirego bya ruswa yavuzweho mu gihe cy’ubutegetsi bwe.

    Uyu mugabo w’imyaka 79 igihe cyari gisigaye ngo asoze igifungo cye azakimara ari hanze ariko akazajya akora imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro.

    Mu kwezi gushize, ubuyobozi bwa gereza yari afungiyemo, bwatangaje ko yoherejwe mu bitaro byo hanze ya gereza kugira ngo abashe kubagwa n’abaganga ku burwayi yari afite butatangajwe, icyakora ngo ntibwari uburwayi bukabije.

    Urwego rushinzwe abagororwa muri Afurika y’Epfo rwavuze ko nyuma yo kubona raporo y’abaganga ku buzima bwa Jacob Zuma byari ngombwa ko arekurwa agakomeza kwitabwaho adafunze ndetse rusaba abaturage b’icyo gihugu kutazamuhutaza mu gihe azaba ari guhabwa ubuvuzi.

    Kuva Zuma yafungwa muri Nyakanga, Afurika y’Epfo yabayemo ibikorwa by’ihohotera ndengakamere ryanahitanye ubuzima bwa benshi abandi baratwikirwa banasahurirwa imitungo kugeza aho Polisi ifatanyije n’igisirikare mu kubihosha.

    Jacob Zuma yavuye muri gereza kubera uburwayi

    source : https://ift.tt/3DTbJbZ

  • Gufatira imitungo, guhagarikirwa ubucuruzi n’abandi: Ingamba zikakaye ku waketsweho iterabwoba mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibyabaye hariya nta wabyifuriza undi. Ni ibintu bimaze gufata indi ntera aho imitwe y’iterabwoba ivuka buri munsi nk’ibihumyo kuko hari abayiriramo akayabo, za Leta zidacunze neza zikaba zishobora kuzisanga amazi yarenze inkombe nk’uko biri mu bihugu byinshi byo mu Burasirazuba bwo hagati cyangwa muri Sahel mu Burengerazuba bwa Afurika.

    U Rwanda ntirubwirizwa ku kijyanye n’iterabwoba kuko nta myaka ishize rugabwaho ibitero umusubirizo, birimo n’ibyamenyekanye bya Nyabimata n’ahandi mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda, byahitanye ubuzima bw’inzirakarengane.

    Nyuma yo gushyiraho Urwego rushinzwe Ubutasi ku Mari rufite mu nshingano gutahura, gusesengura amakuru ku bikorwa by’ihererekanya ry’imari bikemangwa n’andi makuru ajyanye n’iyezandonke n’ibyaha byo gutera inkunga iterabwoba n’ikwirakwiza ry’intwaro za kirimbuzi, ubu hashyizweho n’amabwiriza ku bihano mu bijyanye n’ibyo byaha.

    Amabwiriza mashya yasohotse mu igazeti ya Leta kuwa 26 Kanama 2021, agaragaza ko mu gihe Urwego rushinzwe Ubutasi ku Mari rwamaze kubona amakuru ku muntu ukekwaho gukora iterabwoba cyangwa gukorana n’iyo mitwe, rufite ububasha bwo gutegeka ko imitungo ye ifatirwa.

    Bagize bati “Urwego, rubyibwirije cyangwa rubisabwe n’abashinzwe gutanga amakuru cyangwa urwego rugenzura kandi nta nteguza ku washyizwe ku rutonde, rutegeka gufatira cyangwa guhagarika amafaranga cyangwa undi mutungo bye, yaba, mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, ifitwe na we, n’ikigo cyangwa n’umuntu ukora mu izina rye cyangwa uyobowe na we.”

    Mu gihe hari uwashyizwe ku rutonde, nta wemerewe gukorana na we ubucuruzi cyangwa se gukoresha ubucuruzi umutungo we.

    Amabwiriza agira ati “Nta muntu wemerewe gukoresha ubucuruzi amafaranga cyangwa undi mutungo by’uwashyizwe ku rutonde, bikubiyemo amafaranga cyangwa undi mutungo bifitwe cyangwa bigenzurwa n’uwashyizwe ku rutonde mu buryo bwuzuye; amafaranga cyangwa indi mitungo uwashyizwe ku rutonde afatanyije n’abandi cyangwa agenzura mu buryo buziguye cyangwa butaziguye.”

    “ Amafaranga cyangwa undi mutungo ukomoka cyangwa ubyarwa n’amafaranga cyangwa undi mutungo bifitwe cyangwa bigenzurwa mu buryo butaziguye cyangwa buziguye n’uwashyizwe ku rutonde; amafaranga cyangwa undi mutungo by’umuntu ukora mu izina cyangwa ayobowe n’umuntu washyizwe ku rutonde.

    Iyo hafashwe icyemezo cyo gufatira cyangwa cyo guhagarika amafaranga cyangwa undi mutungo by’umuntu washyizwe ku rutonde, uwo muntu ntashobora kubikuza amafaranga cyangwa gukoresha ubucuruzi ayo mafaranga cyangwa undi mutungo, uretse mu gihe amafaranga cyangwa undi mutungo bikenewe mu kwishyura ibyangombwa nkenerwa by’ingenzi.

    Umuntu washyizwe ku rutonde ukeneye amafaranga kugira ngo yishyure iby’ingenzi kandi bya ngombwa akora ubusabe ku Rwego rushinzwe ubutasi ku mari.

    Nta muntu ushobora guha amafaranga cyangwa undi mutungo, serivisi z’imari cyangwa izindi serivisi zijyanye na byo umuntu washyizwe ku rutonde mu buryo butaziguye cyangwa buziguye.

    Uwashyizwe ku rutonde ashobora kuba afite abandi bo mu muryango cyangwa se abo yishingiye babeshwaho n’iyo mitungo yafatiriwe. Birumvikana ko badashobora kubaho nabi bazira ibikorwa batagizemo uruhare.

    Amabwiriza ateganya ko gufatira umutungo muri ubwo buryo bitabangamira uburenganzira bw’abandi.

    Bati “Umuntu ufite inyungu ku mafaranga cyangwa undi mutungo wabujijwe kugira icyo ukorwaho cyangwa washyiriweho icyemezo cyo gufatira cyangwa guhagarika, ashobora gusaba Urwego gukura inyungu ze mu cyemezo cyo gufatira cyangwa guhagarika.”

    “Urwego rutanga igisubizo cyemera ubwo ubusabe, iyo rusanze usaba afite inyungu zemewe n’amategeko ku mafaranga cyangwa undi mutungo; nta ruhare cyangwa ubufatanyacyaha usaba yagize mu bijyanye n’igikorwa cy’iterabwoba cyangwa gutera inkunga umutwe w’iterabwoba cyangwa ukora iterabwoba bikurikiranwa; usaba agaragaza ko atari azi ikoreshwa ry’amafaranga cyangwa undi mutungo mu buryo butemewe bigatuma habaho gukeka ko ari umwere cyangwa, mu gihe yaba yari abizi, akaba atarigeze yemera ku bushake ko uwo mutungo ukoreshwa mu buryo butemewe.”

    Usaba gukomorerwa ku mutungo w’ukekwaho ibyo byaha, agomba kuba yarakoze ibishoboka byose mu gukumira ko amafaranga cyangwa undi mutungo bikoreshwa mu buryo butemewe.

    Urwego rusuzuma ubusabe, iyo rusanze bufite ishingiro rutanga uburenganzira bwo kubikuza amafaranga, kuyakoresha cyangwa undi mutungo bikenewe mu kwishyura iby’ingenzi kandi bya ngombwa n’umuntu washyizwe ku rutonde.

    Amabwiriza agaragaza ko nubwo imitungo cyangwa amafaranga by’ukekwaho iterabwoba byafatirwa, hari uburyo bishobora kuba biragijwe undi muntu akabicunga.

    Umushahara ugenerwa ucunga umutungo ukurwa mu mutungo w’umuntu washyizwe ku rutonde nk’igiciro gisanzwe kiva mu mafaranga cyangwa undi mutungo w’umuntu washyizwe ku rutonde.

    Byinshi kuri aya mabwiriza: Kanda hano

    Iterabwoba ni kimwe mu byaha byahagurukiwe muri iyi minsi

    source : https://ift.tt/38Kbfqk

  • Abakinnyi 14 ntakuka b’ikipe y’igihugu bazakina igikombe cy’Afurika #rwanda #RwOT

    Umunya-Brésil Paulo De Tarso Milagres utoza ikipe y’Igihugu ya Volleyball mu bagabo, yamaze gutoranya abakinnyi 14 azifashisha muri iki gikombe kizabera mu Rwanda muri uku kwezi.

    Kuva tariki ya 5 Nzeri (ejo hashize) kugeza tariki ya 16 Nzeri ni bwo igikombe cy’Afurika mu bagabo kizaba gikinwa muri Kigali Arena, gusa irushanwa nyirizina ryo rizatangira ku munsi w’ejo.

    Mu bakinnyi 17 yari asigaranye mu mwiherero, Paulo De Tarso akaba yamaze gusezerera 3 barimo Niyogisubizo Samuel(Tyson), asigaranye 14 bagomba kuzakina iki gikombe.

    Iri rushanwa rizahuza ibihugu 17 ari byo; Rwanda, Tunisia, Burkina Faso, Burundi, Cameroon, Democratic Republic of Congo, Egypt, Ethiopia, Guinea, Kenya, Mali, Morocco, Niger, Nigeria, South Sudan, Tanzania na Uganda.

    Tombola y’uko amakipe azaba ameze mu matsinda ikaba iteganyijwe ku uyu munsi Saa Moya z’ijoro.

    Abakinnyi 14 u Rwanda ruzifashisha muri iki gikombe cy’Isi

    Nsabimana Mahoro Yvan, Ndayisaba Sylvestre, Muvara Ronald, Sibomana Placide, Dusabimana Vincent, Karera Emile, Rwigema Simon, Yakan Guma Lawrence, Dusenge Wickliff, Mutabazi Yves, Murangwa Nelson, Akumuntu Kavalo Patrick, Nkurunziza John na Ndamukunda Flavien.

    Umutoza yamaze guhitamo 14 azakoresha muri iki gikombe cy’Afurika

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-14-ntakuka-b-ikipe-y-igihugu-bazakina-igikombe-cy-afurika

  • Perezida Kagame yavuze ko ibyihebe byo muri Mozambique harimo n'abanyarwanda n'abo muri EAC #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yavuze ko ibi byihebe byiyita ingabo za Califat (Califate Army)mu Ntara ya Cabo Delgado, harimo n'Abanyarwanda.

    Ati 'Bamwe muri ibyo byihebe, twabonye ko baturuka mu bice bitandukanye harimo n'u Rwanda. Twabonye ko harimo Abanyarwanda, hari Abanya-Uganda, Abanye-Congo, Abarundi, Abanya-Tanzania bose barahagarariwe. Muri kariya gace, ibyo byihebe bituruka mu bihugu bitandukanye.'

    Agace kari kuberamo imirwano muri Cabo Delgado, karimo umutungo kamere ufatika urimo na Gas. Yashowemo imari na TotalEnergies y'asaga miliyari 20 z'amadolari ashobora kwiyongera akagera kuri miliyari 50$ mu mushinga wiswe LNG, Liquefied Natural Gas.

    Muri iki kiganiro Perezida Kagame yabajijwe impamvu zatumye u Rwanda rwohereza ingabo muri Mozambique, niba hari amasezerano yabaye hagati ya Mozambique n'u Rwanda, cyangwa se rwarahawe imfashanyo n'u Bufaransa cyangwa kompanyi Total icukura umwuka (gas) mu karere kahegereye ka Palma.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwohereje ingabo zarwo rubisabwe na leta ya Mozambique mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy'umutekano mu karere kari karigaruriwe n'abarwanyi.

    Ati: “Twemeye ubusabe bwa Mozambique twemera kujya gufasha kubohoza ako karere, kandi igice kinini, niba atari cyose cyarabohowe, ubu abaturage bakaba barimo gusubira mu buzima busanzwe”.

    Yavuze kandi ko nta mfashanyo n'imwe bahabwa muri iki gikorwa bagiyemo muri Mozambike, ko bakigiyemo bakoresheje uburyo bw'u Rwanda gusa.

    Ati: “Kugeza ubu, dukoresha ubushobozi bwacu. Dufite uburyo bwiza twateguye mbere no gusangira n'incuti n'abavandimwe. Nta n'umwe utera inkunga ibi bikorwa byacu bya gisirikare”.

    “Ibi ndabivuze ndi imbere ya za camera, niba hari uvuga ati oya oya, uri kubeshya, twaguhaye amafaranga yacu, naze abivuge, ni uburenganzira bwe”.

    Amakuru ya nyayo yabonetse mu byangombwa byafatanwe ibi byihebe yagaragaje ko bikomoka mu bihugu bitandukanye birimo n'u Rwanda.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/perezida-kagame-yavuze-ko-ibyihebe-byo-muri-mozambique-harimo-n-abanyarwanda-n

  • Mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame, Tunisia yegukanye igikombe cya Afrobasket cyaberaga mu Rwanda, ni nyuma yo gutsinda ikipe ya Côte d'Ivoire amanota 78 kuri 75 #rwanda #RwOT

    Ubwo hasozaga imikino Nyafurika mu mukino w'intoki wa Basket ku makipe y'abagabo yo kuri uyu mugabane, iyi mikino yaberaga mu Rwanda muri Kigali Arena yasojwe ikipe y'igihugu ya Tunisia yegukanye iki gikombe nyuma yo gutsinda ikipe ya Côte d'Ivoire amanota 78 kuri 75.

    Ni umukino wa nyuma wabaye kuri iki cyumweru ku isaha ya saa kumi n'imwe, iyi kipe yatangiye uyu mukino ifite icyizere cyo kuba yatwara iki gikombe kuko Afrobasket iheruka iyi kipe niyo n'ubundi yari ifite iki gikombe.

    Muri uyu mukino ikipe ya Tunisia niyo yatangiye neza kuko mu gace ka mbere iyi kipe yakoze amanota 25 kuri 18 ya Côte d'Ivoire, agace ka kabiri nako ikipe y'abarabu nayo ikaba yakoze amanota 22 kuri 16.

    Mu gace ka gatatu nibwo ikipe ya Côte d'Ivoire yo yakitwayemo neza kuko yatsinze amanota 25 kuri 18 ya Tunisia ndetse n'aka nyuma karangiye iyi kipe ikoze amanota 16 kuri 13 gusa uyu mukino warangiye Côte d'Ivoire itsinzwe ku manota 75 kuri 78 ya Tunisia.

    Iyi kipe yegukanye iki gikombe cy'uyu mwaka ku ncuro ya kabiri yikurikiranya gusa iki gikombe kikaba cyabaye igikombe cya gatatu itwaye kuri uyu mugabane wa Afurika.

    Usibye uyu mukino wa nyuma wabaye, ikipe y'igihugu ya Senegal yegukanye umwanya wa gatatu, ni nyuma yaho yatsinze ikipe ya Cape Verde amanota 86 kuri 73.

    Nk'uko ishyirahamwe ry'umukino w'intoki hano mu Rwanda ryabitangaje, binyuze kuri Twitter uyu mukino wa nyuma wakurikiwe kandi n'umukuru w'igihugu Perezida Paul Kagame wagiye agaragara cyane muri iyi mikino ya Afrobasket yaberaga muri Kigali Arena.

    Ubwo hasozwaga iyi mikino, umunya Tunisia Slimane Radhouane yashimiwe nk'umukinnyi umaze gukina Afrobsket nyinshi kuko kuri ubu amaze gukina iri rushanwa incuro icyenda, ndetse n'umunya Cote d'Ivoire Stephane Konate yakinnye umunani.

    Umutoza w'ikipe y'igihugu ya Kenya, umutegarugori Liz Mills yahembwe nk'umugore wa mbere wagaragaye atoza ikipe y'igihugu y'abagabo.

    The post Mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame, Tunisia yegukanye igikombe cya Afrobasket cyaberaga mu Rwanda, ni nyuma yo gutsinda ikipe ya Côte d'Ivoire amanota 78 kuri 75 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-mukino-wakurikiwe-na-perezida-paul-kagame-tunisia-yegukanye-igikombe-cya-afrobasket-cyaberaga-mu-rwanda-ni-nyuma-yo-gutsinda-ikipe-ya-cote-divoire-amanota-78-kuri-75/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-mukino-wakurikiwe-na-perezida-paul-kagame-tunisia-yegukanye-igikombe-cya-afrobasket-cyaberaga-mu-rwanda-ni-nyuma-yo-gutsinda-ikipe-ya-cote-divoire-amanota-78-kuri-75

  • Rubavu: Imodoka ikoze impanuka umwe mu bari bayirimo ahita apfa. #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Nzeri 2021, imodoka yo mu bwoko bwa DAIHATSU yari irimo abantu babiri yakoze impanuka umwe mu bari bayirimo ahita yitaba Imana.

    Nk' uko amakuru abivuga, iyi modoka yakoze iyi mpanuka yagonze urupangu rw'ibitaro bya Gisenyi ubwo yinjiraga mu mujyi wa Rubavu, ndetse umwe mu bari bayirimo ahita yitaba Imana.

    Nk' uko amakuru akomeza abivuga umushoferi we wari utwaye iyo modoka yakomeretse kuri ubu arimo kwitabwaho n' abaganga. Ibitaro bya Rubavu byubatswe mu Murenge wa Gisenyi.

    Iyi modoka yakoze iyo mpanuka ifoto igaragaza ko yangiritse bikomeye cyane gusa icyateye iyi mpanuka ntabwo kiramenyekana.

    Iyi foto yakoreshwe yashyizwe kuri Twitter n' ikinyamakuru RBA.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/06/rubavu-imodoka-ikoze-impanuka-umwe-mu-bari-bayirimo-ahita-apfa/