Category: Uncategorized

  • Guinea: Abahiritse ubutegetsi bashyizeho ba Guverineri b’Abasirikare #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryasomwe na Colonel Mamadi Doumbouya kuri Televiziyo y’igihugu, yijeje ko abasirikare bazahita bagarura demokarasi mu gihugu, aho yagize ati “Inshingano y’umusirikare ni ugukiza igihugu”.

    Col. Doumbouya wasomaga iryo tangazo akikijwe n’abandi basirikare batandatu bambaye imyenda ya gisirikare, yavuze ko batakwemera ko ubuzima bwa politiki bw’igihugu buguma mu maboko y’umuntu umwe.

    Yagize ati “Ubuzima bwa Politiki bwihariwe n’umuntu umwe burarangiye. Ntabwo twakongera kugirira icyizere politiki y’umugabo umwe. Tuzagirira icyizere abaturage”.

    Col. Doumbouya yongeyeho ko, Itegeko Nshinga risheshwe na Guverinoma ikaba isheshwe ndetse n’imipaka y’icyo gihugu yose ikaba ifunze, mu gihe cy’icyumweru kimwe.

    Alpha Condé ubu ari mu maboko y
    Alpha Condé ubu ari mu maboko y’abamuhiritse

    Col.Doumbouya wayoboye umutwe udasanzwe (special unit) mu gisirikare cya Guinea, yavuze ko arimo gukora mu nyungu z’abaturage ba Guinea-Konakry bagera kuri miliyoni 12.7, kuko ngo iyo urebye ubona nta terambere ry’ubukungu igihugu cyigeze kigeraho, kuva cyakwibohora ku bukoroni bw’Abafaransa mu 1958.

    Yagize ati “Urebye uko imihanda yacu imeze, urebye uko ibitaro byacu bimeze, uhita ubona ko nyuma y’imyaka 72, iki ari igihe cyo gukanguka. Tugomba gukanguka”.

    Alpha Condé wari umaze imyaka 10 ayobora Guinea, ubu ari mu maboko y’abasirikare bamuhiritse ku butegetsi, gusa iyo coup d’état yabaye nta maraso amenetse, nk’uko bitangazwa na Le Courrier International.


    source : https://ift.tt/3yO1phq

  • Rubavu: Umuntu umwe yaguye mu mpanuka y’imodoka – #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco, yemeje aya makuru asaba abashoferi kujya bitondera aho iyi modoka yaguye kuko hakunze kubera impanuka.

    Ati “Impanuka yabaye muri iki gitondo saa kumi n’ebyiri ubwo yinjiraga mu mujyi icika feri abari bayirimo umwe yitabye Imana mu gihe undi arimo kwitabwaho n’abaganga. Ndashima Polisi y’Igihugu, ishami rishinzwe gukumira inkongi kuko bahise batabara ni nabo babakuye mu modoka’’.

    Aho iyi mpanuka yabereye, muri Gashyantare uyu mwaka hari ikamyo ifite Plaque yo muri Tanzania yahakoreye impanuka kuko yagonze urukuta rw’ibitaro bya Gisenyi ihitana abantu babiri.

    Umuntu umwe niwe waguye muri iyi mpanuka

    source : https://ift.tt/3n8l7ma

  • Airtel Rwanda yabonye Umuyobozi mushya – #rwanda #RwOT

    Hamez wagizwe Umuyobozi mushya wa Airtel Rwanda yari amaze imyaka ine ayobora Airtel muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ubwo yari mu nshingano ze, yafashije Airtel kuzamura umubare w’abafatabuguzi n’abakiliya muri rusange. Hamez kandi ashimirwa uruhare rwe mu kubaka ubushobozi bwa Airtel muri RDC, cyane muri gahunda nshya zirimo internet ya 4G n’ibindi.

    Ni umugabo ufite uburambe mu bijyanye n’itumanaho muri Afurika kuko yagiye ayobora ibigo bitandukanye birimo icya Econet Leo mu Burundi, Expresso muri Sénégal ndetse anaba Umuyobozi Mukuru wa Sudatel.

    Hamez kandi yabaye Umuyobozi wa Celtel Congo B ndetse aba umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Celtel Africa iherereye mu Buholandi.

    Umuyobozi Mukuru wa Airtel Africa, Raghunath Mandava, yavuze ko ashingiye ku burambe Hamez Emmanuel afite mu bijyanye n’itumanaho buzamufasha mu guha serivisi nziza Abanyarwanda.

    Ati “Twizeye ko amateka ya Emmanuel n’uburambe afite mu itumanaho bimugira amahitamo meza yacu mu guha serivisi abakiliya bacu mu Rwanda.”

    Raghunath Mandava kandi yashimiye byimazeyo, Amit Chawla, wari umaze igihe ari Umuyobozi wa Airtel mu Rwanda ku bw’umusanzu we mu iterambere ry’iki kigo.

    Airtel Africa Ltd ni isosiyete y’itumanaho, ifite ibikorwa mu bihugu 14 byo muri Afurika. Igendera ku cyerekezo cyo gutanga serivisi zihendukiye bose kandi zigezweho.

    Serivisi itanga zirimo internet ya 2G, 3G na 4G, guhamagara no kwitaba, ubucuruzi bwo guhererekanya amafaranga binyuze muri Airtel Money. Imibare iheruka igaragaza ko kugeza ubu Airtel Africa ifite abakiliya barenga miliyoni 97.

    Ku ruhande rw’u Rwanda, imibare igaragaza ko kugeza muri Werurwe uyu mwaka, Airtel Rwanda yari ifite abafatabugizi 4.016.609.

    Airtel Rwanda uretse gutanga serivisi z’itumanaho, ikomeje kugaragara mu bufatanye bukomeye mu gushyigikira Guverinoma y’u Rwanda mu bikorwa bizamura imibereho y’abaturage.

    Iki kigo kandi cyafashije igihugu by’umwihariko muri ibi bihe bikomeye byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, aho cyagiye gishyiraho uburyo bwo gufasha abantu kohereza no kwakira amafaranga ku buntu bakoresheje Airtel Money.


    source : https://ift.tt/38MwtUe

  • Ijambo rya Min Bamporiki Edouard mu gusezera Jay Polly, byari amarira menshi ku bahanzi bagenzi be(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard ni umwe mu bari bagiye gusezeraho bwa nyuma umuraperi Jay Polly witabye Imana, yavuze ko yari umugabo w’inganzo itanga ibyishimo ndetse amusaba gukomeza kwishima aho ari hose kuko inshingano yari ashinzwe ku Isi yazikoze neza.

    Uyu muhango wabaye ku munsi w’ejo aho yari atuye Kibagabaga, witabiriwe n’abahanzi bagenzi be, aho bamwe no kwihangana byabananiye bakarira.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ijambo-rya-min-bamporiki-edouard-mu-gusezera-jay-polly-byari-amarira-menshi-ku-bahanzi-bagenzi-be-video

  • Mu buryo budakunze kubaho, impanga zavutse zifatanye imitwe zatandukanijwe muri Israel #rwanda #RwOT

    Izo mpanga (amahasa mu kirundi) z'abakobwa bari bavutse bafatanye ku gakomokomo, babonanye bwa mbere nyuma yo gutandukanywa mu gikorwa cyo kubagwa muri Israel.

    Igikorwa cyo kubatandukanya nkuko BBC ibitangaza, cyamaze amasaha 12 mu bitaro bya Soroka biherereye mu mujyi wa Beersheba. Ni igikorwa cyamaze amezi gitegurwa. Abahanga mirongo bo muri Israel n'ahandi babigizemo uruhare. Abo bakobwa, batavuzwe amazina, bivugwa ko barimo gukira neza.

    Eldad Silberstein, umuvugizi w'ishami/serivise ryo kubaga aho mu kigo cya Soroka yabwiye ikinyamakuru Channel 12 cyo muri Israel ko 'Bahumeka kandi barya bo nyine ubwabo'.

    Ni ubwa mbere bene icyo gikorwa, kimaze kuba inshuro 20 gusa kw'isi yose, kibera muri Israel.

    Amezi mbere y'uko bikorwa, mu mitwe yabo hashyizwemo udufuko twa silicone twongerezwamo impwemu/umwuka (nk'igipurizo) hanyuma tukajya twagurwa kugira ngo dukwege cyangwa se tugarure urukoba/uruhu. Urwo ruhu nirwo rwakoreshejwe mu gufunga imitwe yabo imaze gutandukanywa.

    Mickey Gideon, umuhanga mu kubaga ibijyanye n'udutsi nsozabwenge (neuro-chirurgien). Yavuze ati : 'Twanezerewe n'uko ibintu byose byagenze uko twari twabyifuje'.

    Abo bakobwa bari bavutse mu kwezi kwa Munani kwa 2020, bitezwe kuzabaho ubuzima busanzwe nta ngorane n'imwe.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/mu-buryo-budakunze-kubaho-impanga-zavutse-zifatanye-imitwe-zatandukanijwe-muri-israel/

  • Zari yasubije abibaza ko agiye kwibaruka umwana wa 6 #rwanda #RwOT

    Zari ni umugore w'icyamamare muri Afurika y'Iburasirazuba cyane muri Uganda akomokamo na Tanzania yabayemo igihe kinini ubwo yari umugore wa Diamond Platnumz. Kuri ubu yibera muri Afurika y'Epfo n'umuryango we w'abana 5 barimo batatu yabyaranyen na nyakwigendera Ivan Semwaga n'abandi babiri yabyaranye na Diamond.

    Nyuma y'ibyumweru byinshi benshi bibaza niba yongeye gutwita, Zari Hassan yasize abafana be mu gihirahiro ku wa Gatandatu Tariki 4 Nzeri aho hari umufana wamubajije niba koko niba atwite cyangwa yaba afite umukunzi mushya. Zari Hassan mu gusubiza yakoresheje amagambo macye ati: “Byose birashoboka”. Iki gisubizi ni urujijo, kuko birashoboka ko yaba atwite cyangwa bikaba bikiri ibihuha atari byo nk'uko bivugwa.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/zari-yasubije-abibaza-ko-agiye-kwibaruka-umwana-wa-6

  • Dore amafoto utabonye yaranze ubukwe bw'umuhanzi Igor Mabano #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo tariki ya 5 Nzeri 2021, nibwo umuhanzi ukunzwe cyane Igor Mabano yahamije isezerano we n'umukunzi we imbere y'ababyeyi n'Imana ,mu muhango wabereye kuri Heaven Garden ku Irebero.

    Ubukwe bw'abo bwatashywe na bamwe mu byamamare barimo Butera Knowless, Ishimwe Clement, Aline Gahongayire, Nel Ngabo, Platini n'umuhanzi Ben Adolphe banakoranye indirimbo 'Aba Ex'.

    Hari kandi Mighty Popo, umuyobozi w'ishuri rya Muzika rya Nyundo Igor Mabano yizeho umuziki. Dares na Junior bagize itsinda ry'umuziki rya Juda Muzika.

    Ubukwe bwabo bwaririmbyemo Nel Ngabo, itsinda rya Symphony Band ndetse n'umusizi Rumaga wavuze ibisigo.

    Igor Mabano aherutse kubwira Radio Rwanda ko hashize igihe 'kinini' akundana n'uyu mukobwa basezeranye kubana akaramata.

    Tariki 28 Kanama 2021, Igor Mabano yasabye anakwa umukunzi we. Ni umuhango witabiriwe n'abahanzi bagenzi barimo Yvan Buravan, Andy Bumuntu ndetse na Producer we Ishimwe Clement.

    Ku wa Gatanu tariki 27 Kanama 2021, Igor Mabano yasezeranye mu mategeko n'umukunzi we mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

    Nyuma yo gusaba no gukwa, Igor Mabano yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko yabonye umwamikazi yakunze, atsinze yegukanye umuringa.

    Yavuze ko hari hashize igihe kitari gito ategereje inyamibwa ye none umunsi warageze bemeranya kubana akaramata. Uyu muhanzi yavuze 'mbonye urubavu rwanjye nari narabuze ubu nduzuye ndanyuzwe ntazindi mpaka'.

    Yahaye ikaze mu buzima bwe urukundo rwe, amusezeranya kandi arahirira kutazigera amwicisha irungu.

    Ati 'Ntuzicwa n'irungu ibyo ndabirahiye. Nzakuririmbira izitarahimbwa nkucurangire urwo nkukunda unyurwe. None n'ejo ibe ari njye nawe nyamibwa yizihiye urug


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/dore-amafoto-utabonye-yaranze-ubukwe-bw-umuhanzi-igor-mabano

  • Rubavu: Imodoka ipakiye inyanya yagonze ibitaro umwe ahita apfa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yahitanye ubuzima bw
    Iyi mpanuka yahitanye ubuzima bw’umuntu umwe undi arakomereka

    Ni impanuka ubuyobozi buvuga ko butaramenya icyayiteye kuko mu bantu babiri bari bari bari muri iyo modoka umwe yitabye Imana undi akaba atarabasha kuvuga.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Kwizera Bonaventure, yabwiye Kigali Today ko impanuka yahitanye umuntu umwe undi arakomereka, hangirika igipangu, Imodoka n’ibyo yari itwaye.

    Yagize ati “Ntituramenya icyateye impanuka kuko umushoferi wari uyitwaye ari mu bitaro ntarabasha kuvuga, na ho undi bari kumwe yitabye Imana”.

    Polisi yihutiye kuhagera itabaye
    Polisi yihutiye kuhagera itabaye

    Impanuka z’imodoka zigonga ibitaro bya Gisenyi ntizari ziherutse, icyakora izakunze kuboneka mu bihe byashize zagiye ziterwa no kubura feri ahantu hamanuka bigatuma imodoka igonga ibitaro.

    Kubera impanuka zabaye mu myaka ya 2015, hari hasabwe ko hakorwa umuhanda unyura ku Murenge wa Rugerero ugahinguka mu Byahi ukinjira mu mujyi wa Gisenyi, icyakora ntibirashyirwa mu bikorwa.

    Izindi ngamba zari zafashwe ni uko Imodoka zihetse imizigo zinjira mu mujyi wa Gisenyi zibanza kugira aho ziruhukira kugira ngo zinjire mu mujyi zimeze neza zakorewe igenzura, byari byagabanyije impanuka ku modoka nini zinjira mu mujyi wa Gisenyi, kuko zibanza guhagarara.

    source : https://ift.tt/3zQ1Aub

  • Ibyo yazize n’aho bamushyize ntabwo ndabyumva sinanabyemera – Bulldogg mu kiniga kinshi yasezeye kuri Jay Polly #rwanda #RwOT

    Ndayishimiye Bertrand wamamaye nka Bulldogg mu muziki nyarwanda, yahakanye yivuye inyuma ko ibyo bavuga ko Jay Polly yazize atari byo ndetse ko azabihakana kugeza ku munsi wa nyuma w’ubizima bwe.

    Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 5 Nzeri 2021 nibwo Jay Polly witabye Imana yasezeweho bwa nyuma ndetse ahita anashyingurwa mu irimbi rya Rusoro.

    Uyu muraperi wari ukunzwe na benshi yitabye Imana ku wa 2 Nzeri 2021 aguye mu bitaro bya Muhima aho yari agejejwe ari indembe akuwe muri Gereza ya Mageragere yari afungiwe.

    Icyo gihe urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS) rwatangaje ko ashobora kuba yishwe na Alcool yifashishwa mu kogosha muri iyi gereza kuko yayinyweye ari kumwe n’abandi babiri.

    Bulldogg basangiye akabisi n’agahiye, ubwo umurambo we wari ugejejwe ku irimbi rya Rusororo aho yashyinguwe, yatangaje ko ibintu atamubwiye akiri muzima atabimubwira yapfuye, gusa ngo yari nk’umuvandimwe we kuko basingiye akabisi n’agahiye.

    Ati 'Njyewe sinzi ko navuga ibintu byinshi kuko ibyo ntamubwiye akiri mu buzima sinabimubwira wenda aka kanya. Twagendanye urugendo rw’ubuzima njyewe na we ntabwo byari ubushuti gusa, twari nk’abavandimwe. Hari igihe twaryamaga mu nzu nta kintu dufite cyo kurya, dufite nka 1000 Frw ariko tukavuga tuti 'tuzabikora, twavukiye mu miryango idakize, yari imiryango iraho ngaho bya hafi aho.’ Tugasunikana, nanjye agahinda ntabwo kashira aka kanya kubera ko gufata umuvugandimwe, umuntu wasangiye ibyo mwari mufite, ukabona umushyize mu ni agahinda gakomeye.'

    Bulldogg kandi yahakanye yivuye inyuma ko ibyo bavuga yazize atari byo ndetse ko azabihagararaho kugeza ku munsi wa nyuma na we yitabye Imana.

    Ati 'Ibyo yazize n’aho bamushyize ntabwo ndabyumva kuko sinanabyemera, nzabihagararaho kugeza umunsi nzongera gusubira ku muremyi nanjye, ni ubusa, ni ibintu by’ubugoryi ni ibintu by’ubufu.'

    Uyu muraperi umwe mubatangije itsinda rya Tuff Gang na Jay Polly bari kumwe na Green P, yasabye abagore babyaranye(Nirere Afsa na Shariffa) guhuza abana be bakamenyana kandi bakabitaho nk’uko se yabitagaho, bakabumvisha indirimbo za se, bakabereka ibiganiro yagiye akora kugira no bazakurane umutima ukomeye nk’uwa se.

    Bulldogg ntiyemera ibivugwa ko ari byo Jay Polly yazize

    Yasabye ababyeyi b’aba bakobwa babiri ba Jay Polly ko bazabitaho nk’uko se yabikoraga

    Jya Polly ku munsi w’ejo yarashyinguwe

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ibyo-yazize-n-aho-bamushyize-ntabwo-ndabyumva-sinanabyemera-bulldogg-mu-kiniga-kinshi-yasezeye-kuri-jay-polly

  • Neema yahanuye abanyempano by’umwihariko abaririmbyi bagenzi be #rwanda #RwOT

    Umuririmbyi, umunyamakuru Neema Marie Jeanne ni umukristo ubarizwa mu itorero rya ADEPR wamenyekanye muri korari Iriba ndetse na New Melody, cyane cyane mu ijwi ryiza cyane. Ni umwana wa gatanu mu bana umunani, akaba yarashakanye na Aime Ndayambaje muri Mutarama mu 2017, kuri ubu bakaba bafite n’umwana nyuma y’imyaka bategereje urubyaro.

    Nk’umuhanzi ufite inararibonye mu muhamagaro w’ivugabutumwa mu buryo bw’indirimbo, afite icyo asaba abafite aho bahuriye n’umurimo w’Imana ariko cyane cyane ku bahanzi n’abaririmbyi bagenzi be. Arabasaba gukorera Imana bicisha bugufi, dore ko ngo uyu murimo ari ukuzuzanya. Impano abvuga kozatangiwe kungura itorero atari kubwo kuzamura amazina y’abazikoresha. Neema yavuze ibi mu kiganiro yagiranye na Life Radido ati'

    Icyo urimo gukoresha ni icyo wahawe ntabwo ari ikintu wicukumburiye wowe ubwawe ngo ukihereze, ngo uvuge uti aya ni amaboko yanjye. Iyo wahawe witwara nk’uwahawe, uwahawe rero akwiye kuba aciye bugufi imbere y’uwamuhaye. Ibyo dufite ntabwo biruta icyo twahawe, icyo wahawe(Impano) ukwiye kugikoresha mu buryo buciye bugufi.”

    Neema yakoze umurimo w’Imana muri Korari Iriba atishyira hejuru nubwo yafatwaga nk’inkingi ya mwamba muri yo

    'Abantu benshi bamenye Iriba kubera indirimbo 'Yakobo’, ariko ntabwo yari iyanjye [Nubwo nayihimbye] yari iya korari Iriba. Kandi ntabwo yari kuririmbwa neza iyo Iriba ritabaho: Ni ukuvuga ngo abanyikirizaga bafite uruhare runini mu kugira ngo indirimbo imere neza. Nubu nta kintu nandika ngo numve ko…, ni impano nahawe kuyikoresha neza muri korari ni ibintu byoroshye cyane. Numvaga kuririmba nk’itsinda bifasha cyane, kuririmba ngenyine mba numva bibishye.'

    Uyu muhanzikazi atangaza ko atigeze yibagirwa korari Iriba yarerewemo nkuko benshi bakunze kumubona muri iyi minsi mu bikorwa bya New Melody babikeka, ko ahubwo nk’uko n’abandi bakoranye murimo w’Imana mu majyepfo bagiye mu mihamagaro itandukanye aho bari, ariko bajya bafata igihe bagashyikira korari(Iriba) yabo mu gikorwa runaka. Si ibyo gusa kandi ngo n’indirimbo aracyazibahimbira uko ashobojwe.

    Neema ahora asaba Umwuka Wera kumumurikira buri gihe, bityo ngo abashe kubona n’igifasha abandi. Uyu muhanzi n’abagenzi be bo muri New Melody baherutse gushyira hanze indirimbo nsha NDAKWIRINGIYE yahembuye imitima y’abatari bake.

    Reba hano NDAKWIRINGIYE by NEW MELODY CHOIR (Official Video)

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Neema-yahanuye-abanyempano-by-umwihariko-abaririmbyi-bagenzi-be.html