Category: Uncategorized

  • Libya: Al-Saadi Gadhafi, umuhungu wa Muammar Gadhafi yafunguwe nyuma y’imyaka 7 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Al-Saadi Gadhafi
    Al-Saadi Gadhafi

    Kuri uyu wa mbere tariki 6 Nzeri 2021, ni bwo Minisitiri w’intebe washyizweho muri icyo gihugu, Abdul Hamid Dbeibah, abinyujije kuri Twitter yavuze ko Al-Saadi Gadhafi yafunguwe hakurikijwe umwanzuro w’urukiko.

    Mohamed Hamouda, Umuvugizi wa Guverinoma y’inzibacyuho yavuze ko uwo muhungu wa Gadhafi yasohotse muri gereza y’i Tripoli ya ‘al-hadaba, aho abenshi mu bari mu butegetsi bwa Gadhafi bafungiye, batereje gucirwa imanza ku byaha baregwa bifite aho bihuriye n’inkubiri yo mu 2011 yakuyeho ubutegetsi bwa Muammar Gadhafi bwari bumaze igihe kirekire, ari na yo yaguyemo.

    Hamouda ntiyigeze asobanura uburyo uwo muhungu wa Gadhafi yafunguwemo, ariko itangazamukuru ryo muri icyo gihugu ryatangaje ko nyuma yo gufungurwa, al-Saadi Gadhafi yahise akora urugendo muri Turquie, nk’uko byatangajwe na al-Marbad News Website.

    Abinyujije kuri Twitter Dbeibah yagize ati “Ntidushobora gutera imbere hatabayeho ubwiyunge”.

    Guverinoma ya Dbeibah yari yahawe inshingano zo kuyobora icyo gihugu kugeza kigeze mu matora mbere y’uko uyu mwaka wa 2021 urangira.

    Al-Saadi Gadhafi yagarutse muri Libya mu 2014, yoherejwe n’igihugu cya Niger yari yahungiyemo we n’abandi bagenzi be, nyuma bananirwa kubahiriza amabwiriza bari bahawe kugira ngo bagume muri icyo gihugu.

    source : https://ift.tt/3l1IF9k

  • Seif yaruciye ararumira abajijwe impamvu yatandukanye na APR FC, yasobanuye iby’ideni bivugwa ryamwimishije ‘release letter’ #rwanda #RwOT

    Niyonzima Olivier Seif nyuma yo gusinyira ikipe ya AS Kigali, yavuze ko atakwinjira mu cyatumye atandukana n’ikipe ya APR FC, n’aho ideni rivugwa ryamwimishije’release letter'(urupapuro rumurekura) atari byo kuko ngo niba arifite ni we uzaryishyura.

    Mu mpera za Nyakanga 2021 nibwo APR FC yatangaje abakinnyi yongereye amasezerano, harimo na Niyonzima Olivier Seif.

    Mu ntangiriro za Kanama nibwo APR FC yatangaje ko uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yatandukanye n’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

    Uyu mukinnyi wamaze gusinyira AS Kigali yavuze ko atakwinjira mu bibazo byatumye atandukana na APR FC ariko na none ngo nta myitwarire mibi yishinja.

    Ati “Urumva ni ibintu biri hagati yanjye n’ikipe yandekuye ntabwo ari ibyo gutangaza mu itangazamakuru. Ibyo byararangiye ntabwo nabisubiramo.”

    “Nta myitwarire mibi nishinja, urumva ushobora kujya mu ikipe ntimwumvikane mugatandukana ni ibintu bisanzwe.”

    Ku kibura ngo abone release letter nk’uko byavuzwe ko ntayo arahabwa na APR FC, yavuze ko nta kintu na kimwe kibura ngo abone uru rupapuro uretse umwanya gusa.

    Ati “Nta kintu na kimwe kibura, nabonye ikipe kandi mbere ntabwo nari nyifite, ubu nta kibazo nayibona, urumva twari mu ikipe y’igihugu ntabwo nabonye umwanya wo kujya kuyifata.”

    Ku kijyanye n’uko byaba byaratewe n’inguzanyo yafashe muri banki ya Zigama CSS agatanga umwishingiziho APR FC, yavuze ko atari byo kuko na we ari umunyamuryango wa banki, bityo ko n’ideni yafashe ko ari we uzaryishyura.

    Ati “Ukuri urumva nanjye ndi umunyamuryango wa banki, nemerewe gufata inguzanyo rero ndumva nta gitangaza kirimo, kuri release letter isaha n’isaha nayifata, ni nk’uko na we wajya gufata ideni ahantu, ideni ni iryanjye ntawuzarinyishyurira. Siyo mpamvu ntarayibona ni amagambo y’abantu bagenda bavuga.”

    Niyonzima Olivier Seif yazamukiye mu ishuri ryigisha umupira ry’Isonga, 2015-19 yakiniye Rayon Sports ni mu gihe 2019-21 yakiniraga APR FC.

    Niyonzima Olivier Seif yavuze ko nta kibura ngo ahabwe release letter

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/seif-yaruciye-ararumira-abajijwe-impamvu-yatandukanye-na-apr-fc-yasobanuye-iby-ideni-bivugwa-ryamwimishije-release-letter

  • Umukinnyi wari umaze imyaka 39 muri Coma atabyuka yapfuye #rwanda #RwOT

    Umukinnyi witwa Jean-Pierre Adams wagiye muri Koma [coma] mu mwaka wa 1982 yapfuye kuri uyu wa mbere ku myaka ye 73 irimo myinshi yari amaze aryamye mu bitaro.

    Umukinnyi Jean-Pierre Adams wari myugariro w'Umufaransa yashyizwe muri Coma afite imyaka 34 nkuko byatangajwe n'amakipe yakiniye nka Nice,PSG na Nimes.

    Nîmes Olympique ibinyujije kuri Twitter yagize iti 'Twamenye urupfu rwa Jean-Pierre Adams muri iki gitondo.Yakiniye Nimes imikino 84.'

    Uyu mukinnyi yagiye muri koma muri 1982 nyuma y'aho abaganga bakoze ikosa ryo kumutera ikinya nabi kikanga kumuvamo.

    Uyu mugabo yakiniye Ubufaransa imikino 22 guhera 1972 kugeza 1976.Jean-Pierre Adams yabaye umukinnyi mwiza muri za 70, muri Nîmes, l'OGC Nice na Paris SG.

    Kuva yaterwa nabi iki kinya mu bitaro bya Lyon ari kuvurwa ivi kuwa 17 Werurwe 1982,uyu myugariro ntiyegeze yongera guhaguruka kugeza muri iki gitondo ubwo yapfiraga mu bitaro bya Nimes University Hospital.

    Nubwo byavugwaga ko uyu mukinnyi wavukiye I Dakar muri Senegal, mu mwaka wa 1948, byavugwga ko ameze neza,ntiyabashije gukomeza kubaho uyu munsi.

    Uyu mugabo afite abana babiri b'abahungu Laurent na Frédéric yabyaranye n'umugore bashakanye atarajya muri koma.


    Uyu myugariro wari amaze imyaka 39 muri koma yatabarutse

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukinnyi-wari-umaze-imyaka-39-muri-coma-atabyuka-yapfuye

  • Nyuma yo gutandukana na APR FC, Seif yasinyiye ikipe nshya #rwanda #RwOT

    AS Kigali yamaze gisinyisha umukinnyi ukina mu kibuga hagati, Niyonzima Olivier Seif watandukanye na APR FC amasezerano y’imyaka 2.

    Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama 2021 nibwo ikipe ya APR FC yatangaje ko itazakomezanya na Niyonzima Olivier Seif bari batangaje ko bongereye amasezerano y’imyaka 2.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Nzeri 2021 nibwo AS Kigali yasinyishije Niyonzima Olivier Seif amasezerano y’imyaka 2.

    Niyonzima Olivier Seif yakiniye ikipe ya Rayon Sports kuva muri 2015 kugeza 2019, kuva 2019 kugeza 2021 umukinnyi w’ikipe ya APR FC.

    Seif asinya amasezerano muri AS Kigali

    Seif yasinyishijwe na perezida wa AS Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-yo-gutandukana-na-apr-fc-seif-yasinyiye-ikipe-nshya

  • Urwibutso rukomeye rwa Jay Polly yasigiye abahanzi nyarwanda barimo Bulldogg wiyemeje kuzafasha abana be #rwanda #RwOT

    Nta gushidikanya ko ibyo bavuga ari byo kuko ashobora kuba ari we muhanzi wakoranye indirimbo nyinshi na bagenzi be baba abakomeye n'abakizamuka.


    Riderman ati 'yari umuntu w'umugabo'

    ' Agiye akiri muto kandi yari afite byinshi byo gutanga ariko ntekereza ko nubwo hari ibyo agiye adakoze hari byinshi yakoze. Hari benshi bakora umuziki kuko bamurebeyeho, hari uruhare runini yagize mu kubaka umuziki nyarwanda ni uwo gushimirwa kandi tuzamukumbura.

    Yari umuntu w'umuhanga. Usabana, ugira inkuru nyinshi, uzi kubana, yari umuntu uvugisha ukuri, wa muntu mufitanye ikibazo mugahura mushobora kuganira n'abantu bakuru aho kugira ngo muryaryanye mukabwizanya ukuri ibintu bigakemuka. Yari umuntu w'umugabo.'

    'Jay Polly ni umurenze'- MC Tino


    'Ababizi n'abatabizi bamenye ko Jay Polly ari umuntu urenze bya hatari, bitari ibyo kuvuga umuntu yapfuye akiri na muzima nta muntu utabizi. Ni umuntu wagira urugwiro, umutima mwiza, ukunda gusabana akuganda gusetsa, agira urwenya rwinshi cyane. Yari umuntu w'abantu ni nka gikundiro. Sinzi ukuntu namuvuga.'

    Yageze aho ambere nk'umuvandimwe- Platini

    'Twahuriye muri Studio yitwa ONB twari abasore bafite impano n'inzozi, guhera ubwo ntitwigeze dusigana, twarasangiye, twaragendanye. Jay Polly ni we muntu nzi narebesheje amaso yanjye wakunzwe kurenza abandi.

    Kuva twahura twarahuje, twari inshuti zikomeye cyane, no gukora indirimbo byarikoraga n'ubu yitabye Imana twari dufitanye imishinga myinshi, nta n'ubwo ari indirimbo gusa hari n'ibindi byo mu buzima busanzwe kuko yagezeho ambera nk'umuvandimwe.'

    'Imana imucire urubanza rurimo impuhwe'- Diplomate

    'Twahuzwaga akenshi kuri producer umwe, tumenyana uko tuba abantu bameze nk'abasangirangendo, ibibazo byose tubicanamo. Iryo sano ntaho ryari ryaragiye no mu gihe cyashize kitari icya kure yansanze kuri studio imwe, turaganira ku by'umuziki wacu, Hip Hop muri rusange hari n'akantu yahise ankorera ntari niteguye nyuma y'aho ntitwongeye kubonana.

    Ibyo byongera ishusho ngari ye ukuntu yari ateye. Ni igikuba cyacitse nta kundi turabyakira ahubwo tukamuragiza nyagasani kugira ngo amwakire kandi amucire urubanza rurimo impuhwe.'

    'Twari tumaze gukora alubumu yose'- Li John

    'Mfite alubumu twari tumaze gukora indirimbo 12. Jay Polly yari umuntu w'umuhanga uretse ko kuba yakoraga Rap yagira ibitekerezo mu bijyanye no kuririmba. Yari wa muntu uza azi ikintu ashaka. Indirimbo namukoreye ni zimwe mu zanyuma yakoze.

    Twari twarafashe igihe dukora indirimbo nyinshi icyari gikurikiyeho kwari ugufata amashusho.'

    Yashyize itafari ku izina ryanjye- Young Grace

    Jay Polly nari muzi nkiga mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye nsubiramo indirimbo ze ku ishuri. Ngiye mu cyiciro cyisumbuye niyumvamo Hip Hop ndayikora, kubera ukuntu nakundaga indirimbo ze nifuza gukora na we ndabimusaba abarabyemera, akajya anyobora, akajya anjyana mu bitaramo.

    Izina Young Grace hari itafari yashyizeho, indirimbo Mpa Umusada yatumye abantu bamenya ku bwe kuko yari umusitari ukomeye.'

    Ndayishimiye Bertrand wamenyekanye nka Bulldogg yavuze ko byinshi yari kuvuga yakabivuze akiri muzima kuko banyuranye muri byinshi mu buzima.

    Ati 'Njyewe sinzi ko navuga ibintu byinshi kuko ibyo ntamubwiye akiri muzima sinabivuga aka kanya. Twagendanye urugendo rw'ubuzima ntabwo twabaye inshuti ahubwo twari abavandimwe. Hari igihe twaryamaga mu nzu nta kintu cyo kurya dufite, dufite nka 1000 Frw ariko tukavuga tuti 'tuzabikora nubwo twavukiye mu miryango idakize.' Twarasunikanaga. Agahinda ntabwo kashira aka kanya kubera kubona umuntu mwasangiye mukennye cyangwa mukize umushyize mu itaka ni agahinda gakomeye.'

    Uyu muhanzi yagaragaje ko mugenzi we ibyavuzweho ko yazize we atabyemera kandi ariko bizahora kugeza igihe na we azava mu mubiri.

    Uyu muhanzi yagaragaje ko mugenzi we ibyavuzweho ko yazize we atabyemera kandi ariko bizahora kugeza igihe na we azava mu mubiri.

    Ati 'Ibyo yazize ni ibyo bamushyizeho byose sinabyemera, nzabihagararaho kugeza umunsi nzongera gusubira ku muremyi. Ni ubusa. Yari afite abana babiri. Ukuntu ari umuntu utangaje nta mugore wamuvangira kuko bose basa na we. Twese uko turi aha Fifi cyangwa Sharifa mwese muzatekereze kuri bariya bana ba Kabaka (Jay Polly) kuko yabitagaho cyane. Njye aba bagore be nibampamagara nzabafasha. Nahoze mbwira Sharifa kuzahuza umwana n'uwo yabyaranye na Fifi.'

    Yavuze ko bajyaga bashwana ariko ubu akaba yaramubabariye akimenya amateka. Yamusabiye Imana kumugirira ibambe bakazongera guhurira aheza.

    Nirere Afsa uzwi nka Fifi wabyaranye na Jay Polly umwana witwa Crystal yavuze ko yamenyanye n'uyu muhanzi mu 2009, bagakundana imyaka ibiri nyuma bakaza no kubyarana. Avuga ko uwe ari na we w'imfura wa Jay Polly bamukunda.

    Mbabazi Sharifa babyaranye umwana witwa Khloe Ifeza, yavuze ko icyo azi ari uko uyu muhanzi yakundaga abana be cyane, ndetse na bo bakaba bafite impano nk'iya se.

    Ati ' Icyo muziho yakundaga abana be ni yo mpamvu yamuhaga abana basa na we ni na yo mpamvu nifuza ko abana be umubano wabo wakomera kurushaho kuko na bo bafite impano ikomeye. Bafatanyije bakora ikintu kiruta icya se.'

    Bangamwabo Octave wafashaga Jay Polly mu mategeko, yavuze ko uyu muhanzi yapfuye bamaze iminsi mike bahuye ndetse bari barimo gutegura dosiye y'urubanza rwe ngo azagaragarize urukiko ko ari umwere arekurwe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/urwibutso-rukomeye-rwa-jay-polly-yasigiye-abahanzi-nyarwanda-barimo-bulldogg

  • Perezida Kagame yasabye abahawe inshingano nshya kubakira ku musingi utajegajega #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abarahiye bafashe ifoto y
    Abarahiye bafashe ifoto y’urwibutso bari kumwe n’Umukuru w’igihugu

    Dr Bizimana yari wagizwe Minisitiri, yari asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG).

    Abandi barahiye ni Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubaraka Muganga, Komiseri Mukuru w’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, Juvenal Marizamunda, Komiseri Mukuru wungirije wa Polisi ushinzwe Ubutegetsi n’Imari, Ujeneza Jeanne Chantal hamwe n’Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano, Col Jean Paul Nyirubutama.

    Ubwo Perezida Kagame yakiraga indahiro z
    Ubwo Perezida Kagame yakiraga indahiro z’abo bayobozi

    Perezida Kagame avuga ko aba bose nta n’umwe mushya mu nshingano zo kuyobora Igihugu, ahubwo ko icyabaye ari uguhindurirwa inshingano no kuzamuka mu ntera.

    Umukuru w’Igihugu akavuga ko inshingano bari basanzwemo zababereye umusingi bubakiraho mu gufasha abo basanze mu nshingano zo kuyobora Igihugu.

    Yagize ati “Igisigaye ni ukubakira kuri uwo musingi utajegajega, ni na ho igihugu kiba kivana imbaraga kandi akaba ari ho uburemere bwabyo bwumvikana kuri buri wese”.

    Perezida Kagame avuga ko igihe gishize ari kinini abo bayobozi bari mu nshingano, buri wese akaba akwiriye kuvanamo isomo ryo gukosora amakosa yakozwe mu gihe cyashize.

    source : https://ift.tt/3zQMNiH

  • Ingabo zahiritse ubutegetsi bwa Guinea zahaye ubutumwa bukomeye abari bagize guverinoma #rwanda #RwOT

    Abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Alpha Condé muri Guinée batumije Inama y'Abaminisitiri y'igitaraganya bavuga ko utabasha kuyitabira arafatwa nk'inyeshyamba igamije kubarwanya.

    Iyi nama iteganyijwe kuba kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Kanama 2021 ndetse bivugwa

    Ni nyuma y'umunsi umwe umutwe w'ingabo zidasanzwe utangaje ko wahiritse ku butegetsi Alpha Condé wari uherutse gutorerwa manda ya gatatu nyuma yo guhindura Itegeko Nshinga mu buryo butavuzweho rumwe.

    w'imyaka 83 yahiritswe n'umutwe w'ingabo zidasanzwe, nyuma y'amasaha menshi hari imirwano hagati y'abamurindaga n'ingabo zigize uwo mutwe washinzwe mu 2018 mu gisirikare cya Guinée Conakry.

    Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, agaragaza Alpha Conde azengurutswe n'abasirikare bambaye ibibapfuka mu maso, we yicaye ahantu bikekwa ko ari mu ngoro ya Perezida.

    Alpha Conde yari yambaye ishati idafunze ibipesu ku gice cyo hejuru, atuje cyane. Mu mashusho yakwirakwije, hari umusirikare umubaza ati 'Hari n'umusatsi wawe twigeze dukoraho nyakubahwa Perezida, twaba twagutoteje?', undi agaceceka.

    Umuryango wa Afurika yunze ubumwe , umuryango ECOWAS, leta zunze ubumwe za Amerika n'Uburayi bose bamaganye ihirikwa ry'ubutegetsi ryabaye muri Guinea.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ingabo-zahiritse-ubutegetsi-bwa-guinea-zahaye-ubutumwa-bukomeye-abari-bagize

  • Ibyo Arthur Nkusi yabwiye Sandrine Isheja ku isabukuru y'amavuko ye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru akaba numunyarwenya Arthur Nkusi yifurije isabukuru nziza mugenzi we bakorana kuri Kiss Fm ,Sandrine Isheja mu magambo meza ,ndetse avuga yamubereye inshuti nziza mu buzima bwe.

    Kuri iyi tariki ya 06 Nzeri nibwo Umunyamakuru Sandrine Isheja yizihiza isabukuru y'amavuko ye, Arthur Nkusi bakorana mu kiganiro cya mu gitondo Kiss Morning na we yafashe umwanya yifashishije Instagram amwibutsa ko yamubereye inshuti nziza mu buzima,ko afite igihe cyo kubaho ndetse amwifuriza no kuramba.

     

    Source : https://yegob.rw/ibyo-arthur-nkusi-yabwiye-sandrine-isheja-ku-isabukuru-yamavuko-ye/

  • Akurikiranyweho gukoresha ikoranabuhanga rigaragaza ko umuntu yakingiwe atari byo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Safari arasaba abanyarwanda imbabazi kuko ibyo yakoze atari azi ko bigize icyaha
    Safari arasaba abanyarwanda imbabazi kuko ibyo yakoze atari azi ko bigize icyaha

    Ubwo yerekwaga itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 06 Nzeri 2021, aho afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Remera, Habimana yavuze ko uburyo yabikozemo atari azi ko bigize icyaha kuko atigeze ahabwa amahugurwa cyangwa amabwiriza agenderaho mbere yo guhabwa inshingano zo gushyira abantu muri sisiteme mbere yuko bahabwa urukingo rwa Covid-19.

    Habimana yatoranyijwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake ubwo hatangizwaga gahunda yo gukingira abantu mu buryo bwa rusange kugira ngo afashe izindi nzego gushyira amakuru y’abagomba gukingirwa mu bubiko bwayo, hifashishijwe mudasobwa aho yabikoreraga ku kigo nderabuzima cya Kagugu, ariko akaba yaragombaga kubikorera uwo areba witabiriye iyo gahunda.

    Gusa Habimana yaje gutandukira abikorera umukobwa w’inshuti ye avuga ko bamenyaniye ku mbuga nkoranyambaga (Instagram), ashyira amakuru yemeza ko yikingije mu bubiko kandi nyamara uwo mukobwa yari yibereye mu Karere ka Rusizi.

    Ati “Twabikoraga nk’ibisanzwe umuntu yaba atanahari tukamufasha, kuko ntabwo twari twahawe amabwiriza cyangwa se n’amahugurwa y’uko ibintu bigomba kugenda, haciyemo iminsi dukomeza gukora naje guhamagara inshuti twahuriye kuri Instagram mubaza niba yari yarikingije arampakanira, ati oya ndamubwira nti kuki utaza nkagufasha ko ari byo ndimo gukoramo. Ntabwo yazuyaje yaranyemereye ati ndaza, uwo mwanya nahise mushyira muri sisiteme ariko ntiyigeze aza uwo munsi, gusa jye numvaga nta kibazo mfite”.

    Nyuma yo kumenya ko ibyo yakoze bigize icyaha, Habimana arasaba imbabazi Abanyarwanda.

    Ati “Ndabisabira imbabazi mbikuye ku mutima, ngasaba n’Abanyarwanda bose imbabazi by’umwihariko Minisiteri y’Ubuzima aribo bategura kino gikorwa mbizeza ko bitazasubira”.

    Uwase Vanessa w’imyaka 21 washyizwe muri sisitemu atigeze ahabwa urukingo, akaza gufatwa agiye kurufata, avuga ko nyuma yo kubona ubutumwa bugufi bwerekana ko yakingiwe yaje gusabwa n’ababyeyi be ko yajya kwikingiza.

    Ati “Mu gitondo tujyayo tugezeyo ntanga irangamuntu yanjye, maze kuyitanga bayishyiramo basanga narakingiwe, kandi ntarigeze mfata urukingo, bahita banjyana hirya bajya kumbaza ibibazo, bambwira bati ni gute uri muri sisitemu kandi utarakingiwe! Ndababwira nti ntabwo nakingiwe ahubwo nari nzi ko ndibukoreshe iyi code nahawe kugira ngo bankingire, ntabwo nari nzi ko igaragaza ko nakingiwe”.

    Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko inshingano Habimana yari yahawe ari ugushira umuntu muri sisitemu kandi akabikora ari uko uwo muntu amugezeho.

    Ati “Yaba inshuti yawe cyangwa undi wese muziranye nyamuneka tegereza akugereho umureba nawe akureba, cyane cyane ko guhurira kuri ziriya mbuga nkoranyambaga ureste gushyiraho amafoto ariko udashobora kwemeza ko ari wa muntu muziranye. Ikindi numvishe avuga ngo ntabwo babihuguriwe, wahugurirwa se kureba umuntu, kubaza umuntu indangamuntu, ubu urashaka ko baguhugura kuvuga ngo umuntu nakugeraho batonde umurongo ubandike hanyuma abandi babakingire, ibyo barabizi barabibwiwe”.

    Polisi irasaba abantu kudakomeza kwishora mu byaha kuko bikomeje kugaragara ko abantu barimo kubikora mu buryo bworoshe bakoresheje ikoranabuhanga, bakabikora bazi ko byoroshye kandi nyamara bikomeye.


    source : https://ift.tt/3tqHNyX

  • Gisozi: Umunyerondo arakekwaho kwica mugenzi we #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwatanze amakuru utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Kigali Today ko Twizerimana yakubise Bahinyura inkoni mu mutwe ahita abura ubwenge, bamugejeje kwa muganga ahita yitaba Imana.

    Abanyerondo twaganiriye bavuga ko Twizerimana yabanje kurwana na Fils bari mu kazi k’irondo bombi, mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 05 Nzeri 2021.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Musasangohe Providence, yatangarije Kigali Today ko ku bufatanye na RIB, barimo gukora iperereza ku kintu abo banyerondo bapfuye cyatumye umwe yica undi.

    Musasangohe yagize ati “Umunyerondo yishe mugenzi we, ariko uwo wapfuye nyine ntahari kugira ngo tumenye icyatumye barwana, RIB nk’abafite ubwo bumenyi batangiye iperereza”.

    Musasangohe avuga ko bakirimo gushaka amakuru hirya no hino kugira ngo bamenye umuzi w’ikibazo kiri hagati y’abanyerondo bwarwanye, bikaviramo umwe kuhasiga ubuzima.

    source : https://ift.tt/38JmFKH