Category: Uncategorized

  • Umuryango wa Jay Polly umaze kumenyeshwa icyamwishe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko isuzuma ryakozwe na Laboratwari y'u Rwanda y'Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n'Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFL), rigaragaza ko Jay Polly yishwe n'ikinyabutabire cyitwa Methanol (Methanol alcohol intoxication).

    Ubwo Jay Polly yitabaga Imana ku wa 2 Nzeli, byatangajwe ko hagiye gukorwa iperereza rigomba kugaragaza mu buryo bwimbitse icyamwishe. Gusa ikinyamakuru Igihe cyavuze ko RIB yatangaje ko iri perereza ryarangiye.

    Bisobanurwa ko mu mubiri we hasanzwemo ikinyabutabire cya methanol cyinshi cyateye umutima we guharara ibizwi nka 'cardiorespiratory arrest'.

    Amakuru agaragaza ko ku munsi ubanziriza urupfu rwe, Jay Polly na bagenzi be barimo uwitwa Iyamuremye Jean Clement na Niyomugabo Jean Claude bakurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge na Harerimana Gilbert ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi banyoye ibintu byavanzwe hifashishijwe isukari, alcool n'amazi ashyushye. Harerimana niwe wari wabivanze.

    Nyuma yo kubinywa bose bamerewe nabi bajyanwa mu bitaro ari n'aho Jay Polly yaje kugwa.

    Kugeza ubu uwitwa Niyomugabo Jean Claude yamaze gusezererwa nyuma yo kuvurwa, mu gihe Iyamuremye na Harerimana bakiri mu bitaro.

    Amakuru avuga ko uyu Iyamuremye afite ikibazo cyo kutabona neza bishobora kumuviramo ubuhumyi bwa burundu biturutse kuri iki kinyabutabire. Guhuma amaso ni imwe mu ngaruka ishobora kuterwa no kunywa ikinyabutabire cya Methanol.

    Kugeza ubu muryango wa Jay Polly wamenyeshejwe icyishe umuvandimwe wabo hanyuma Harerimana wabahaye ibi binyobwa yatangiye gukurikiranwa n'amategeko.

    Source : https://yegob.rw/umuryango-wa-jay-polly-umaze-kumenyeshwa-icyamwishe/

  • Isomo ubuzima bwahaye Theo Bosebabireba – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Theo Bosebabireba wamamaye hano mu Rwanda nu ndirimbo zitandukanye ziganjemo izihimbaza Imana, yavuze icyo ubuzima bwamwigishije. Ni mu kiganiro Theo yagiranye na Isimbi Tv.

    Nkuko Theo yabitangaje yavuze ko ubuzima bwamwigishije ari ukugerageza kuba n'abantu, kubana neza n'abantu…. Yongeyeho ko ari byiza ko umuntu kuva avutse yiga kubana neza n'abandi…

    Source : https://yegob.rw/isomo-ubuzima-bwahaye-theo-bosebabireba/

  • Miss Mwiseneza Josiane amaze amatsiko abakunzi be ku bijyanye n'ubukwe yakoze. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Mwiseneza Josiane yamaze abakunzi be amatsiko ku by'ubukwe bwe bwari bwasakuje ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'amafoto yagiye hanze amugaragaza yambaye nk'umugeni wasezeranye anakomoza ku byavuzwe by'uko yatandukanye n'umukunzi we wamwambitse impeta akamusaba kuzamubera umugore.

    Miss Mwiseneza Josiane wabaye Nyampinga wakunzwe cyane muri Miss Rwanda 2019, mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV, yavuze ku byavuzwe by'ubukwe bwe bwari bwasakuje kubera amafoto yagiye hanze amugaragaza yambaye nk'uwasezeranye. Abenshi bari bafite amatsiko yo kumenya niba ubu bukwe ari bwo cyane ko hasize igihe umusore witwa Tuyishime Christian bari mu rukundo amwambitse impeta undi nawe akamubwira YEGO akamwemerera kuzamubera umugore.

    Miss Josiane yamaze abantu amatsiko maze avuga ko ubukwe nta bwabaye ahubwo ko amafoto yagiye hanze kwari ukugaragaza ibizagaragara muri filime yakinnyemo yamaze no kujya hanze ikaba igaragara kuri shene yitwa 'Rwandanallstar Tv' . Bamubajije bati 'Josiane yakoze ubukwe ariko nta mugabo twabonye', maze asubiza agira ati: 'Ni filime ntabwo ari ubukwe bwanjye'.

    Yakomeje agira ati: 'Iriya kanzu nyine nk'uko babibonye y'ubukwe nabaye umugeni, nari nabaye umugeni muri filime cyane ko n'ibintu nakinnye ni ibintu n'ubundi biri byo filime yitwa 'True Romance'. Yabajijwe uko iyi filime iteye maze asubiza agira ati: 'Filime itangira nakoze ubukwe n'undi musore bari bubone tugakora ubukwe nyine turi couple ikundana nyuma ubukwe bukarangira nyine tukajya mu rugo nk'abageni noneho mu rugo tugezemo hari inzitizi ziba nyine, ziba ku bantu benshi bakunda bahura nazo duhura n'imbogamizi nyine zigoye cyane ' .

    Source : https://yegob.rw/miss-mwiseneza-josiane-amaze-amatsiko-abakunzi-be-ku-bijyanye-nubukwe-yakoze/

  • AS Kigali yahaye Niyonzima Olivier Seif akayabo arayisinyira #rwanda #RwOT

    Umukinnyi Niyonzima Olivier uzwi nka Seif yamaze kuba umukinnyi wa AS Kigali nyuma yo guhabwa miliyoni 20FRW akayisinyira amasezerano y'imyaka 2.

    Uyu mukinnyi uheruka gutandukana na APR FC azira imyitwarire mibi,yamaze kubona ikipe nshya nubwo byavugwaga ko ari mu biganiro bya nyuma na Rayon Sports.

    Kuwa Gatatu, tariki ya 4 Kanama 2021, ubuyobozi bw'Ikipe y'Ingabo bwafashe icyemezo cyo gutandukana na Niyonzima Olivier 'Seif' kubera imyitwarire mibi nubwo yari yongerewe amasezerano hasigaye kumwishyura.

    Niyonzima ni umwe mu bakinnyi bafashije APR FC gutwara ibikombe bibiri bya Shampiyona biheruka idatsinzwe.

    Yayigezemo muri Nyakanga 2019, avuye muri Rayon Sports, aho yari amaze imyaka ine nyuma yo kuva muri Isonga FC.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/as-kigali-yahaye-niyonzima-olivier-seif-akayabo-arayisinyira

  • Byiringiro Lague azajya yambara casque mu kibuga. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi na APR FC Byiringiro Lague agiye kuzajya akina yambaye casque nyuma yo gukubitwa inkokora n'umukinnyi wa Kenya ku mukino banganyijemo 1-1.

    Umukino wa kabiri w'u Rwanda mu Itsinda E ryo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2022 kizabera muri Qatar. Umukinnyi Lague yavuyemo ku munota wa 27, asimburwa na Meddie Kagere nyuma yo gukubitwa inkokora mu maso n'umukinnyi wa Kenya.

    Rutahizamu w'Ikipe y'Igihugu 'Amavubi' na APR FC, azamara hagati y'amezi atatu n'atandatu adakina ndetse azajya yambara 'casque' imurinda mu isura mu gihe ari mu kibuga.

    Nyuma yo gukomereka uyu mukinnyi yahise ajyanwa mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.

    Gukomereka kwe bivuze ko ashobora kutazakinira APR FC mu majonjora abiri abanza ya CAF Champions League ndetse ntazakinira n'Amavubi mu mikino ibiri azahuramo na Uganda

    Source : https://yegob.rw/byiringiro-lague-azajya-yambara-casque-mu-kibuga/

  • Ibintu 6 umukobwa aba yifuza gukorerwa n' umuhungu bakundana #rwanda #RwOT

    Kumubwira ko umukunda kenshi

    Nubwo abenshi batabiha agaciro cyangwa bagakeka ko kubivuga kenshi bigaragara nabi ,abakobwa bakunda umuntu uhora abasubiririramo ko abakunda. Kumubwira I love you cyangwa je t'aime fort,biramushimisha cyane. Uzabibwirwa n'uko uzabimubwira ukabona ibyishimo biramusaze ndetse akabigusubirishamo kenshi.

    Kumubwira ko muzabana

    Umukobwa aho ava akagera arota umunsi w'ubukwe bwe:Uko azaba yambaye ,imodoka nziza azagendamo n'umugabo we, ukuntu inshuti ze zizamutahira ubukwe,…Ikintu gishimisha umukobwa cyambe ni ukumubwira ko wifuza ko azakubera mutima w'urugo mukabana akaramata. Siwe urota ubivuga. Nubwo atabighingukiriza, iri jambo igihe utararimubwira aba agufata nk'abandi bose kuko nyine aba abona nta gahunda umufitiye ihamye.

    Kumuha impano

    Simvuze ngo uziyemere cyangwa utange n'ibyo udafite ariko gira igihe runaka umutungure umuhe impano. Gukundana n'umukobwa imyaka runaka nta mpano umuha rwose ni ubumenyi buke mu gutereta abahungu benshi bibitseho. Impano ishimisha umukobwa si ihenze cyane ahubwo akantu gato kataguhenze ariko umutunguje karamunyura bikanamwereka ko umuzirikana. Keretse iyo ari babandi badutse baba bashaka kurya amafaranga y'abahungu nibo bidashimisha. Ikizamukubwira ni uko uzamutungura ukamuha impano idahenze cyane ukabona bitamushimishije habe na gato. Uzamenye ko ntagahunda ndetse n'urukundo agufitiye.

    Kumusohokana

    Nubwo ubukungu bw'abantu butangana ariko iyo wikoze ku ikofi ugasohokana umukobwa biramunezeza. Ababazwa no kubona abandi basore basohokana abakobwa bakundana, akumva yabigusaba akubura aho ahera. Hari n'abakobwa byanga mu nda bakanga kubyihererana ukumva arabigusabye. Burya biba byamurenze.

    Kumwereka ababyeyi

    Ibi ahanini bikorwa n'abamaze kwemeranya ko bazarusinga. Nibwo umuhungu ajyana umukobwa akamwereka ababyeyi n'umuryango we. Ariko si buri gihe. Niba umukunda by'ukuri mujyane umwereke abababyeyi bawe bizamushimisha. Bimuha icyizere ko urukundo rwanyu rufite intego kandi wizihiwe n'uko ari inshuti yawe. Si igitegwajoro mwereke n'inshuti zawe.

    Kumujyana mu birori

    Abakobwa bakunda kwitabira ibirori. Ibi bijya gusa no gusohokana ariko gusohokana mujyanye mu birori byo kubakobwa ni injyanamuntu. Mufate umujyane mubukwe watumiwemo ndetse niba waranamwereye kuzakubera mama w'abana bawe, muganire ndetse munitegereze uko ibirori byanyu namwe bizaba bimeze. Uzumva atangiye kukubwira amakanzu meza, indabo nziza… Uzamneye ko wongereye amanota wari usangwanywe imbere ye.

    Refe:elcrema.com

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ibintu-6-umukobwa-aba-yifuza-gukorerwa-n-umuhungu-bakundana

  • Mukakibibi wari umaze imyaka 8 agendana amara ye mu gitenge yatangiye kuvurwa #rwanda #RwOT

    Madamu Mukakibibi wo mu Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma wari umaze imyaka 8 agendana amara hanze nyuma yo kumubaga arwaye ibibyimba mu nda ntibayasubizemo.

    Nyuma yo kudazubiza aya mara mu mwanya wayo,uyu mugore yagerageje gushaka abaganga bakamusiragiza kugeza ubwo bimuviriyemo gukena abura nuko ataha mu rugo rwe.

    Umuvugizi w'Ibitaro bya CHUK, Mbuguje Pascal yabwiye UMUSEKE ko uyu mubyeyi yatangiye kwitabwaho n'Abaganga.

    Yagize ati 'Yaraye ageze ku Bitaro nimugoroba ubu ari kwitabwaho, baracyakeneye ibizamini kugira ngo barebe uko ikibazo cye gihagaze hanyuma akomeze kwitawaho.'

    Yakomeje ati 'Aho ikibazo kigiye ahagaragara, ubuyobozi bwa CHUK bwemeye kumufasha. Hari hashize igihe cy'umwaka nibwo yaherukaga kuza CHUK ariko aho ubuyobozi bwameye ikibazo bwihutiye kumufasha.'

    Ubwo yagezaga ikibazo cye ku binyamakuru bitandukanye birimo BTN TV na TV1,Mukakibibi yavuze ko ubuzima bwe buri mu kaga mu gihe yaba atavuwe kuko amaze igihe ibitaro bya kaminuza bya Kigali CHUK bigenda byigiza inyuma gahunda yahawe yo kubagwa none kuri ubu akaba yaramaze kwangirika inda.

    Yagize ati “Narwaye ibibyimba mu nda nza hano CHUK barambaga,amara ntibongera kuyasubizamo.Nakomeje kuza hano,nza bampa ama randevu,none maze imyaka 8 mfite aya mara hanze.Nyagendana nyakikije igitenge ariko nubwo ngenda hari ubwo yifata akava amaraso.

    Nasabye ko bayasubiza mu nda ariko ntibayasubizamo,ubu mfite impungenge ko nzarwara kanseri.Nari naje kwivuza,taransiferi nayivanye I Kibungo [Ngoma],nyigejeje CHUK banyandikira kujya I Kanombe,mpageze banyandikira gusubira iwacu I Kibungo.

    Ntabwo nabyakiriye neza kuko sinasubira I Kibungo atariho nabagiwe.Ngomba gukurikiranwa naho nabagiwe.Kibungo n'ubundi bansiganira bavuga ngo aho yabagiwe niho agomba kuvurirwa.'

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/mukakibibi-wari-umaze-imyaka-8-agendana-amara-ye-mu-gitenge-yatangiye-kuvurwa

  • Hatoraguwe umurambo w' umugore yapfuye i Ruhango_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Ruhanga hatoraguwe umurambo w'uwitwa Umukundwa Jeanne w'imyaka 30 kuri uyu wa 06, Nzeri, 2021 bikekwa ko yaba yishwe n'abagizi ba nabi.

    Nk' uko ikinyamakuru Umuseke dukesha aya makuru cyabitangaje , uru rupfu rw'uyu mubyeyi Umukundwa Jeanne rwabereye mu mudugudu wa Gisiza, akagari ka Kigarama mu murenge wa Mwendo, aha ni mu karere ka Ruhangho.

    Nyuma y'urupfu rw'uyu mubyeyi nkuko tubikesha ikinyamakuru umuseke, umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge uyu mubyeyi yaratuyemo, Muhire Floribert yavuze ko umurambo w'uyu mubyeyi Jeanne Umukundwa bawusanganye ibikomeri byinshi mu maso bityo bikaba bikekwa ko yaba yazize abagizi ba nabi.

    Uyu muyobozi yakomeje agira ati' Gusa haracyakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri, kuko yari afite ibikomere'.

    Muhire kandi yakomeje avuga ko ubu hamaze gufatwa abantu bane bari kumwe n'uyu mubyeyi mbere y'uko apfa, bityo avuga ko RIB ariyo izatangaza ibizava mw'iperereza.

    Muhire yavuze ko uyu mubyeyi Umukundwa Jeanne ntamakimbirane yarafitanye n'umugabo we cyangwa undi muturage w'umuturanyi gusa abaturage bo bakomeje kuvuga ko uyu mubyeyi Umukundwa Jeanne yavuye mu rugo agiye guhaha itabi akagenda ntagaruke. Ni inkuru ibabaje cyane muri aka gace by'umwihariko k'umuryango uyu mubyeyi asize nk'uko byagaragaye ko asize abana babiri n'umugabo umwe.

    Umwanditsi Jeremie NIYIGUHA

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/06/hatoraguwe-umurambo-w-umugore-yapfuye-i-ruhango_-inkuru-irambuye/

  • Israel: Impanga zavutse zifatanye zatandukanyijwe #rwanda #RwOT

    Izi impanga z'abakobwa zavutse zifatanye babonanye bwa mbere nyuma yo gutandukanywa mu gikorwa cyo kubagwa cyabereye muri Israel.

    Icyo gikorwa cyamaze amasaha 12 mu kigo cy'ubuvuzi cya Soroka mu mujyi wa Beersheba cyamaze amezi gitegurwa, kandi harimo no gushyira icyomekano ku mitwe yabo bombi.

    Abahanga mirongo bo muri Israel n'ahandi babigizemo uruhare.Abo bakobwa, batavuzwe amazina, bivugwa ko bari gukira neza.

    Eldad Silberstein, umuvugizi w'igice cyo kubaga aho mu kigo cya Soroka yabwiye ikinyamakuru Channel 12 cyo muri Israel ko “Bahumeka kandi bigaburira ubwabo”.

    Si ubwa mbere iki gikorwa kibaye, kuko kimaze kuba inshuro 20 gusa ku isi yose,gusa n'ubwa mbere kibereye muri Israel.

    Amezi make mbere y'uko bikorwa, mu mitwe yabo hashizwemo udupfuko twa silicone twongerezwamo umwuka(nk'igipurizo) hanyuma tukajya tureguka kugira dukurure cyangwa tugarure uruhu.

    Urwo ruhu nirwo rwakoreshejwe mu gufunga imitwe yabo imaze gutandukanywa.

    Mickey Gideon, umuhanga mu kubaga ibijyanye na neuro-chirurgien yavuze ati : “Twanejejwe n'uko ibintu byose byagenze uko twari twabyifuje”.

    Abo bakobwa bari bavutse mu kwezi kwa munani muri 2020, bazabaho ubuzima busanzwe nta ngorane n'imwe.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/israel-impanga-zavutse-zifatanye-zatandukanyijwe

  • Niyonzima Olivier Sefu wakiniraga APR FC amaze gusinya muri AS Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iminsi mike asezerewe muri APR FC, Niyonzima Olivier Sefu wifuzwaga cyane n’amakipe arimo Rayon Sports, amaze gusinyira ikipe ya AS Kigali amasezerano y’imyaka ibiri ku mafaranga Miliyoni 20 Frws.

    Niyonzima Olivier Sefu usanzwe unakinira ikipe y’igihugu Amavubi, ni umwe mu bakinnyi iyi kipe ya AS Kigali isinyishije ngo bazayifashe kugera ku ntego iyi kipe ifite yo kugera kure mu mikino nyafurika, aho izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup.

    Kugeza ubu Niyonzima Olivier Sefu wasezerewe n’ikipe ya APR FC imushinja imyitwarire mibi, ntarabona urupapuro rumurekura “release letter”, aho we yatangaje ko yizeye kuzarubona vuba, ko byatewe no kuba atarabonye umwanya kubera kujya mu ikipe y’igihugu.

    Kugeza ubu ikipe ya AS Kigali yari isanzwe ifite abandi bakinnyi hagati bagomba guhanganira umwanya na Sefu, barimo Kalisa Rachid, Mugheni Kakule Fabrice, Buteera Andrew, Kwizera Pierrot.

    source : https://ift.tt/38MB49c