Category: Uncategorized

  • Abantu 10 bahitanywe na Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Mu bipimo 12.180, abantu 377 basanganywe Covid-19, mu gihe 12 bahawe ibitaro, naho abantu batatu bagasezererwa.

    Abantu 11.646 bahawe dose ya kabiri y’urukingo rwa Covid-19, bituma abamaze guhabwa dose ya kabiri y’urukingo bagera kuri 907.147, mu gihe abandi 1.782 bahawe dose ya mbere y’urukingo rwa Covid-19, bituma abamaze guhabwa uru rukingo bagera kuri 1.662.759.


    source : https://ift.tt/3h5iI7W

  • Perezida Kagame yijeje gukemura ikibazo cy’abacamanza bakoreshaga mudasobwa zishaje – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa 6 Nzeri 2021, mu butumwa yageneye abakora mu rwego rw’Ubucamanza n’Abanyarwanda muri rusange ubwo yatangizaga Umwaka w’Ubucamanza wa 2021/2022.

    Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza y’ibyakozwe mu mwaka ushize, yamuritswe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin yagaragaje ko muri rusange hari byinshi byakozwe birimo no kwimakaza ikoranabuhanga muri uru rwego.

    Ni raporo igaragaza ko muri urwo rwego, hagombaga gushakwa ibikorwaremezo nkenerwa birimo internet ndetse na mudasobwa aho byari biteganijwe ko hagurwa mudasobwa zigendanwa 290 ariko 158 ni zo zaguzwe.

    Mu zindi mbogamizi zagaragarijwe Umukuru w’Igihugu nk’izatumye Urwego rw’Ubucamanza harimo icyorezo cya Covid-19, cyakomeje kubangamira imikorere y’inkiko isanzwe n’ubwo ikoranabuhanga ryafashije mu gutuma imanza zimwe na zimwe zikomeza kuburanishwa ababuranyi bataje ku nkiko.

    Dr Ntezilyayo yagize ati “Ubwiyongere bw’imanza n’ingengo y’imari idahagije by’umwihariko mu gushakira inkiko aho gukorera no kugura mudasobwa zigendanwa (Laptops) zikwiye abakozi bose cyane cyane muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19, aho abakozi basabwaga gukorera mu rugo ni bimwe mu byatumye umusaruro utagerwaho uko wari witezwe.”

    Perezida Kagame yavuze ko kwimakaza ikoranabuhanga mu gutanga serivisi bishobora kurushaho gutanga umusaruro wifuzwa bityo Abaturarwanda bagakomeza kubona ubutabera.

    Ati “Muri iri koranabuhanga, nagira ngo ngire icyo mvugaho, ikoranabuhanga rishobora kurushaho gukoreshwa cyangwa gukoreshwa neza, ndetse ibyangombwa byose bikaboneka […], bambwiye ko za Computers [mudasobwa] mukoresha bamwe, nyinshi biragaragara ko hano mu mibare mbona ni 420 n’izindi zifitwe n’abacamanza ko zishaje cyane ku buryo ibigeze mu gihe tugezemo bidashobora kubikora.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko ikibazo cya mudasobwa zidahagije kigomba guhita kibonerwa umuti mu bihe bya vuba kandi ko u Rwanda rwubatse ibikorwaremezo bifasha mu ikoranabuhanga.

    Ati “Ndagira ngo aba bacamanza twabafasha kugira ngo iki kibazo gikemuke, ubwo ndabwira n’ababishinzwe by’umwihariko Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ndibwira ko ubu yanyumvise kandi ndashaka ko tubikorana n’abo bireba.”

    Yakomeje agira ati “Hari ubushobozi bwinshi igihugu cyacu kimaze kugeraho ariko bisa nk’aho bititabirwa cyangwa bidakoreshwa mu Rwanda, kandi ariho bikwiye kuba bihera. Ndagira ngo rero icyo kibazo tugikemure n’ibindi byaba bifitanye isano n’iki kibazo.”

    Inkiko z’u Rwanda zisanzwe zikoresha ikoranabuhanga kuko mu 2016 aribwo hatangiye gahunda y’Uburyo bw’Ikoranabuhanga Bukomatanyije mu Micungire y’Imanza (IECMS: Integrated Electronic Case Management System) ituma abagana inkiko bahabwa serivisi bitabaye ngombwa ko bahura imbonankubone n’umukozi w’urukiko.

    Perezida Kagame yavuze ko iyo gahunda nayo yagaragayemo ibibazo ariko bigomba gukemurwa kugira ngo serivisi zitangwa n’Urwego rw’Ubucamanza zirusheho kunozwa.

    Ati “Bambwiye ko IECMS nayo ifite ibibazo […], ndifuza ko byakemuka ndetse byaba ngombwa n’ubushobozi bushobora gukoreshwa byihutirwa.”

    Perezida Kagame yashimye ko kugeza ubu, ubumenyi n’ubushobozi bw’abakora mu Rwego rw’Ubucamanza bigenda byiyongera umunsi ku munsi bigafasha mu kurushaho kunoza inshingano zarwo.

    Perezida Kagame yavuze ko ibikorwaremezo bifasha abakora mu Rwego rw’Ubucamanza kunoza serivisi batanga bakwiye kubihabwa

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin, yavuze ko hakiri imbogamizi mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu Rwego rw’Ubucamanza

    Amafoto: Niyonzima Moïse

    Video: Kazungu Armand


    source : https://ift.tt/3th2Zra

  • ACP Lynder Nkuranga yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka – #rwanda #RwOT

    Izi mpinduka zatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 6 Nzeli 2021. Rivuga ko ACP Lynder Nkuranga yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka.

    Ni mu gihe Col Jean Paul Nyirubutama yagizwe Umunyamabanga Mukuru wungirije akaba n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iperereza n’Umutekano byo hanze y’Igihugu mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano.

    ACP Lynder Nkuranga wigeze kuba Umuvugizi wungirije wa Polisi y’Igihugu mu 2018, yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iperereza ryo hanze y’Igihugu mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza, NISS. Ni umwanya yagiyeho muri Kanama 2020.

    Muri Kamena 2021 ni bwo kandi Perezida Kagame yafashe icyemezo cyo kuzamura mu ntera Lieutenant Colonel Jean Paul Nyirubutama ahabwa ipeti rya Colonel, agirwa Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS).

    Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe | Communiqué from the Office of the Prime Minister pic.twitter.com/gsODrHTHNJ

    — Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) September 6, 2021

    ACP Lynder Nkuranga yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka

    Col Jean Paul Nyirubutama yagizwe Umunyamabanga Mukuru Wungirije akaba n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iperereza n’Umutekano byo hanze y’Igihugu

    source : https://ift.tt/3h6ybV4

  • Ibidusazisha birahari, ariko Imana yifuza guhindura byose bishya-Pst Desire Habyarimana #rwanda #RwOT

    Iyicara kuri ya ntebe iravuga iti”Dore byose ndabihindura bishya.” Kandi iti”Andika kuko ayo magambo ari ayo kwizerwa n’ay’ukuri.” Ibyahishuwe 21:5. Yesu yaravuze ngo” Nta wafata vino ngo ayishyire mu mifuka ishaje” Niba Imana ivuga guhindura ibintu kuba bishya, bisobanuye ko haba hariho ibishaje.

    Imana ntabwo ikunda kuba mu bishajhe, yifuza ko duhinduka bashya. Hari umuntu uba ufite urugo rwamusajishije akajya arutahamo yumva ari nka gereza, akajya yumva nta munezero urubamo. Hari abandi basajishijwe n’ubusore kubera ko ashaje atarongowe/atarongoye, hari abandi basajishijwe n’amadeni.

    Hari abandi basajishijwe n’amadini n’amatorero babamo akajya yumva yarashaje atakibana n’Imana kandi aba mu itorero( Kuko birashoboka ko umuntu agwana Bibiliya n’igitabo cy’indirimbo)

    Abandi basajishijwe n’imigisha Imana yabahaye, akajya aba mu migisha Imana igahita iba iyanyuma akajya amara ukwezi adasomye Bibiliya Yera nta noguterana. Uburwayi urimo bwaragusajishije, mu mwuka, ibidusajisha birahari biruzuye ariko Bibiliya yatubwiye ngo “Dore byose ndabihindura bishya.”

    Nagira ngo mbabwire ko buri wese afite ibimusajisha, ariko ntabwo dukwiye kwemera gusaza. Mu byukuri urabizi ko idini ryagusajishije, wenda wasajishijwe n’ibyaha ubamo, cyangwa se wasajishijwe n’icyubahiro ariko ubuntu bw’Imana bukagenda bukuvamo buhoro buhoro, ibyagusajishije nawe urabizi ariko ndakwifuriza kugirirwa neza n’Imana.

    Nkwifurije kuba mushya ukaba umuntu ugiriwe neza n’Imana, we kumva ko kubana n’Imana bitakikunejeje, nkwufurije guhinduka. Pawulo yaravuze ngo” Umuntu wacu w’inyuma arasaza ariko uw’imbere ahinduka mushya uko bukeye.

    Dukwiye kuba abantu bafite imbaraga bakirwana. Birashoboka ko intambara urimo zagusajishije, ariko Imana igusezeranyije ko ishaka kuguha ibishyashya muri Kristo Yesu.

    Karebu yabwiye Yosuwa ati “Urabizi icyo Uwiteka yamvuzeho turi i Kadeshi y’Ibaruneya, icyo gihe nari mfite imyaka 40, none mfite imyaka 85 kandi imbaraga nagiraga icyo gihe nizo ngifite. Narateraga ngatabaruka amahoro na n’ubu niko bikimeze mpa umusozi wanjye Heburoni nubwo hari Abanaki(Bari bakomeye, bateye unwoba) nzahahindura nk’uko Uwiteka yansezeranyije! ” Kandi koko Karebu yatsinze Abanaki.

    Birashoboka ko intambara urimo zagusajishije, ibigerageza urimo umazemo imyaka myinshi byagusajishije. Ariko Imana ifite umugambi mwiza wo kukugirira neza, ariko ntabwo ukwiye kwemera gusajishwa n’ikintu icyo ari cyo cyose. Ubugingo bwawe bukwiye guhora buhinduka uko bukeye, ugahinduka ugatera intambwe buri munsi.

    Source: Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibidusazisha-birahari-ariko-Imana-yifuza-guhindura-byose-bishya-Pst-Desire.html

  • Umugore amaze imyaka 40 yose yarabuze ibitotsi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibi bishobora kumvikana nk'ibisanzwe, dore ko iyo umuntu araye adasinziriye ijoro rimwe, yumva ubuzima buhagaze ,gusa uyu mugore wo mu Bushinwa amaze imyaka igera muri 40 adatora agatotsi numunsi numwe.

    Ibitangazamakuru byo mu Bushinwa biherutse gutangaza ikintu kidasanzwe cy'umugore wavuze ko atigeze asinzira mu myaka mirongo ine ariko ko atigeze yumva ananiwe cyangwa ngo asinzire. Abantu benshi ntibashobora kurenza amasaha 24 badafunze amaso, ariko Li Zhanying, umutegarugori ukomoka mu mujyi wa Henan, yavuze ko amaze imyaka 40 atarasinzira.

    Aya makuru kandi , yemejwe n'umugabo we n'abaturanyi be bazi amateka ye . Li aheruka kwibuka gusinzira afite imyaka itanu, Li utuye mu mudugudu wo mu Ntara ya Zhongmou, mu Ntara ya Henan, ni umwe mu byamamare mu gace atuyemo kubera kuba azwi nk'umuntu udasinzira, kubera ko bivugwa ko afite ubushobozi bwo kurara amanywa n'ijoro. Umugabo wa Li, Liu Suoquin, na we yemeje ko umugore we ataramubona asinziriye Kuva bashyingiranwa.

    Liu akomeza avuga ko yagerageje kugurira umugore ibinini bituma umuntu asinzira ariko ntacyo byamaze yakomeje akanura amanywa n'ijoro nk'uko ikinyamakuru Euroweekly kibitangaza.

    Source : https://yegob.rw/umugore-amaze-imyaka-40-yose-yarabuze-ibitotsi/

  • Burera: Igishanga cy’Urugezi cyafashwe n’inkongi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal, wavuganye na Kigali Today, aherereye mu gace iyi nkongi yabereyemo, yagize ati: “Byamenyekanye mu ma saa kumi n’imwe n’igice z’uyu mugoroba, twihutira gufatanya n’abaturage kuzimya aharimo gushya, n’ubu tuvugana niho tukiri, ibikorwa byo kuhazimya birakomeje”.

    Intandaro y’icyaba cyateye iyi nkongi, ngo ntiramenyekana, kuko ubwo twavuganaga n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera, yavuze ko icyo bihutiye gukora ari ukuzimya, mu gihe n’iperereza ku cyaba cyayiteye rikomeje. Gusa hari amakuru Kigali Today yamenye, y’uko intandaro y’iyo nkongi, yaba yatewe n’umuntu usanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe.

    Uwanyirigira avuga ko bataramenya ibyangirikiye muri iki gishanga ubusanzwe kibarizwamo urusobe rw’ibinyabuzima rugizwe n’inyamaswa, ibimera n’ibindi bitandukanye.

    Yagize ati: “Ntabwo turakusanya ibyangiritse, ngo tumenye ari ibihe cyangw agaciro kabyo, kuko icyo twihutiye gukora byihuse, ni ukubanza kuzimya iyi nkongi, ibindi bikaza gukurikiraho nyuma. Gusa icyo navuga ni uko iki gishanga cy’Urugezi gifatwa nk’ibihaha urusobe rw’ibinyabuzima byinshi ruhumekeramo. Hasanzwe habarizwamo imisambi, inyoni, ibikururanda n’izindi nyamaswa zitandukanye ndetse n’ibyatsi. Birashoboka ko haba harimo ibyangiritse”.

    Iby’iyi nkongi bikimara kumenyekana, abaturage bo mu mirenge ya Kivuye na Rwerere, bihutiye gufatanya n’inzego zitandukanye zirimo n’izishinzwe umutekano kuzimya iyo nkongi y’umuriro. aho barimo kwifashisha ibindi byatsi bitoshye, no guca imiferege kugira ngo iyo nkongi idakwirakwira ku buso bunini. Amakuru aturuka mu bantu bari muri ako gace, aravuga ko hashobora kuba hamaze gushya ahareshya na Hegitari 10.

    Iki gishanga gikora ku turere twa Burera na Gicumbi. Ku ruhande rw’Akarere ka Burera kikaba gikora ku mirenge itandatu muri 17 igize ako Karere.

    source : https://ift.tt/3BLdaHt

  • Mu mwaka umwe RIB yakiriye ibirego bisaga 300 by’ubushukanyi bukorewe kuri telefone #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa RIB, RIB Dr. Thierry Murangira asaba abantu kwigengesera
    Umuvugizi wa RIB, RIB Dr. Thierry Murangira asaba abantu kwigengesera

    Ibirego by’ibyaha RIB yakiriye uko ari 303 byakozwe kuva muri Nyakanga 2020 kugeza muri Kamena 2021, birimo abakekwa 389, hakaba harimo abagabo 328 n’abagore 61.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Thierry Murangira, avuga ko ibi byaha bikorwa hakoreshejwe amayeri aho batwara amafaranga y’umuntu kuri telefone bamushutse hari ibyo bamubwiye ngo agende akora bikarangira bamutwariye amafaranga, ari ho ahera asaba Abanyarwanda kugira amakenga.

    Ati “Icyo dusaba Abanyarwanda ni ukugira amakenga kuko ibi bibaye uyu munsi buri muntu wese igihe yagize amakenga agakurikiza ibyo tumubwira akirinda abo bose bamuca mu matwi bamushuka bashingiye ku marangamutima ibi byaha bizacika, bakirinda umuntu wese uza abahamagara ababwira ngo nkoherereje amafaranga, akamwoherereza messages zitari zo undi na we agahita ajya muri mobile money agahita yohereza amafaranga koko ngo arimo kuyamusubiza, ubwo n’uburyo bumwe abantu bagomba kwirinda”.

    Umukozi wa MTN, Kagabo George, avuga ko batangiye igikorwa cy’ubukangurambaga mu bitangazamakuru bya radio na tereviziyo bitandukanye hirya no hino mu gihugu buzamara igihe cy’icyumweru bikazibanda ku mayeri akareshwa cyane mu bushukanyi bukorerwa kuri terefone.

    Ati “Nta bundi bwenge buhanitse aba bajura bakoresha, kuko uburyo bwa mobile money bufite security muby’ukuri, uburyo amafaranga ava kuri terefone yawe ni wowe ubwawe ubwigiriramo uruhare cyangwa se umuntu akamenya umubare wawe w’ibanga bityo rero iyo urebye amayeri akoreshwa cyane nuko aguhamagara akakubwira ko ari umukozi wa mtn akakubwira ko konte yawe ya mobile money yafunzwe kubera ikibazo runaka ariko kugira ngo ifungurwe nakubwira kode runaka kugira ngo ifunguke abo bajura muby’ukuri bajyana n’amarangamutima y’umukiriya urimo gukoresha mobile money”.

    Abanyarwanda barasaba kwirinda abantu bose babahamagara bababwira ko bakora muri mtn bakababwira imibare bashira muri terefone yabo cyangwa bakabasaba amafaranga kugira ngo bakorerwe serivise runaka.

    Ikindi nuko mbere yo kugira icyo bakora bagomba kubanza gushishoza byaba na ngombwa bagahamagara RIB kuri nimero yayo itishyurwa 166 cyangwa bakegera sitasiyo ya RIB ibegereye bakagisha inama mbere yo kugira icyo bakora.
    Tarib Abdul

    source : https://ift.tt/3jQYH6R

  • Dore ibibazo ugomba kubaza umukunzi wawe mbere yo kubana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mbere yo kubaka urugo burya hari ibintu bitandukanye by'ingenzi ukwiye kubanza kugenderaho kugira ngo wemere gushyingiranwa na we mu buryo bwemewe n'amategeko kuko aribwo muba mwemeje kubana akaramata nk'umugore n'umugabo.

    Ibibazo 10 wabaza umukunzi wabaza umukunzi wawe mbere y' uko mushyingiranwa

    1. Unkundira iki? Iki kibazo abakundana bakibazanya bagitangira gukundana ariko nibyiza ko wongera ukabibaza umukunzi wawe mbere y' uko ufata icyemezo cyo gushyingiranwa nawe kuko bituma yifungura ukamenya icyo akwitezeho n' umugambi agufiteho.

    2. Ni izihe ntego ufite witeguye ute kuzijyanisha n' urukundo rwacu

    Iki kibazo kigufasha kumenya niba umukunzi wawe atazegeraho akicuza ko mwarabanye ukamenya niba urukundo rwanyu cyangwa gushyingiranwa kwanyu atabibona nk' umuzigo uzamubuza kugera ku ndoto ze.

    3.Ubanye ute n' umuryango wawe kuba umuntu udashoboye kubanira neza abo mu muryango we byakwereka ko adashobora kuba umugabo/umugore mwiza.

    4.Kuki wumva iminsi y' ubuzima bwawe twayimarana Iki kibazo nacyo gituma umukunzi wawe ahishyura byimbitse uko akubona n' agaciro abona ufite mu buzima bwe.

    6. Uzareka urukundo rukomeze rukure umuntu wumva agaciro ko gukomeza urukundo anakora uko ashoboye ngo rukomeze rukure.
    7. Washobora kwihanganira kubana n' abantu babi umuntu udashobora kwihanganira kubana n' abantu babi ntabwo ashobora urugo.

    8. Hari ubumenyi ufite ku bubyeyi Iyo umuntu afite ubumenyi ku mibereho y' ababyeyi byerekana ko mu buzima atewe ishema no kuba umubyeyi ndetse ko yiteguye kubyara no kurera.

    9. Uzakomeza gukuza umubano wanjye nawe Umuntu ukomeza gushyimishwa n' ibindi bitadukanye n' inyungu z' urugo ageraho agasenya, umukunzi wawe iyo agusubije ukumva icyo ashyize kitari inyungu z' urugo rwanyu byaba byiza muretse gufata umwanzuro wo gushyingiranwa.

    10. Niba ubuzima bwanjye bubaye bugufi uzakomeza kunyibuka? Iyo muganira akaguhishyurira ko azahora yibuka umubano wanyu ni ikimenyetso cy' uko aha agaciro urukundo rwanyu ndetse yifuza mwazabana igihe kinini.

    Source : https://yegob.rw/dore-ibibazo-ugomba-kubaza-umukunzi-wawe-mbere-yo-kubana/

  • Perezida Kagame yahaye inshingano nshya ACP Lynder Nkuranga na Col Jean Paul Nyirubutama #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yagize ACP Lynder Nkuranga Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Abinjira n'Abasohoka mu gihe Col Jean Paul Nyirubutama yagizwe Umunyamabanga Mukuru Wungirije akaba n'Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iperereza n'Umutekano byo hanze y'Igihugu

    Mu itangazo ryashyizwe hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 6 Nzeli 2021 na Primature,nuko ACP Lynder Nkuranga yagizwe Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Abinjira n'Abasohoka asimbuye Lt Col François Regis Gatarayiha wagiye kuri uyu mwanya mu 2018.

    Ni mu gihe kandi Col Jean Paul Nyirubutama yagizwe Umunyamabanga Mukuru wungirije akaba n'Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iperereza n'Umutekano byo hanze y'Igihugu mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe Iperereza n'Umutekano [NISS].

    ACP Lynder Nkuranga wigeze kuba Umuvugizi wungirije wa Polisi y'Igihugu mu 2018, yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iperereza ryo hanze y'Igihugu mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe Umutekano n'Iperereza, NISS. Ni umwanya yagiyeho muri Kanama 2020.

    Muri Kamena 2021 ni bwo kandi Perezida Kagame yafashe icyemezo cyo kuzamura mu ntera Lieutenant Colonel Jean Paul Nyirubutama ahabwa ipeti rya Colonel, agirwa Umunyamabanga Mukuru wungirije w'Urwego rushinzwe Iperereza n'Umutekano (NISS).

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/perezida-kagame-yahaye-inshingano-nshya-acp-lynder-nkuranga-na-col-jean-paul

  • Ibyo Fifi na Sharifa babyaranye na Jay Polly bavuze mu muhango wo gushyingura Jay Polly – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo umuhanzi Tuyishime Joshua wamamaye cyane ku izina rya Jay Polly yashyinguwe. Ku irimbi i Rusororo, Fifi na Sharifa babyaranye na Jay Polly bahavugiye amagambo akomeye.

    Fifi yagize ati ” Joshua twamenyanye muri 2009 dukundana imyaka 2 tugeraho turabyarana. Yambereye umubyeyi mwiza nka Papa w'umwana. Njyewe n'umwana wanjye twifuza ko aho agiye haba heza… “.

    Sharifa nawe yagize ati “ Mu by'ukuri, sinzi gusa ndabashimira mwese, Imana ibahe umugisha. Yakundaga abana be icyo nicyo cya mbere. Niyo mpamvu Imana yamuhaga abana basa nkawe kuko yari afite umutima ukunda abana…. “. Shalifa yasabye abari muri uyu muhango ko bagomba kubafasha kurera abana Jay Polly asize kuko atari ab'ababyeyi babo gusa ahubwo ari n'ab'abakunzi n'abafana ba Jay Polly.

    Fifi (ibumoso) na Sharifa (iburyo) nibo babyaranye na Jay Polly

    Source : https://yegob.rw/ibyo-fifi-na-sharifa-babyaranye-na-jay-polly-bavuze-mu-muhango-wo-gushyingura-jay-polly/