Category: Uncategorized

  • VIDEO: Byari amarira menshi i Rusororo mu gus… – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango waranzwe n’amarira menshi ku bo mu muryango we barimo abagore be ndetse n’abana be babiri, inshuti ze zirimo n’abahanzi ndetse n’abafana be baje ari benshi bakagaragaza urukundo bamye bamukunda kuva kera bakamuherekeza i Rusororo. InyaRwanda Tv twabafatiye amashusho akwereka uko byari bimeze mu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri Jay Polly ndetse n’ayo mu muhango wo gushyingura uyu muhanzi benshi bafataga nk’umwami wa Hiphop mu Rwanda bitewe n’uruhare rukomeye yagize mu guharanira iterambere ry’iyi njyana mu rwa Gasabo.

    REBA HANO UKO BYARI BIMEZE MU GUSEZERA BWA NYUMA KURI JAY POLLY

    VIDEO: Iradukunda Jean de Dieu – InyaRwanda Tv

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109229/video-jay-polly-wahihibikaniye-iterambere-rya-hiphop-mu-rwanda-yashyinguwe-i-rusororo-mu-m-109229.html

  • Yafashwe nyuma yo kubeshya agashyira umukobwa w’inshuti ye ku rutonde rw’abakingiwe COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Uyu musore wari mu bantu buzuza muri mudasobwa abagiye kwikingiza ku Kigo Nderabuzima cya Kagugu, mu gihe igikorwa cyari kirimbanyije yaje kwandika umukobwa bari baziranye kandi atarahabwa urukingo.

    Aba bombi bahuriye ku mbuga nkoranyambaga, uyu musore aza kubwira uyu mukobwa ko yamwandikisha mu bagomba kwikingiza ubundi akazajya kwikingiza kuko yari yamubwiye ko aho ari kwikingiza bitoroshye.

    Uyu musore yavuze ko ibyo yakoze yumvaga ari ugufasha uwo mukobwa kuko bajya gutangira akazi batahawe amabwiriza yo kugenderaho, yemeza ko ibyo yakoraga yumvaga ari ubufasha ari gutanga.

    Ati “Umunsi wa mbere twaje gukora nta mahugurwa twahawe, umuntu yarazaga ukamushyira muri system akakira ubutumwa agahabwa urukingo, umuntu yaba atanahari ukamufasha ukamushyiramo kuko ntabwo twari twahawe amabwiriza y’uko bigomba kugenda.”

    Yakomeje avuga ko ariko byagenze no kuri uyu mukobwa amushyiraho, haza kubaho ikibazo cyo gutinda kujya kwikingiza aho agiriyeyo ahandi babona yanditswe nk’uwakingiwe.

    Uyu mukobwa wari washyizwe ku rutonde yavuze ko uyu musore yashatse kumufasha ngo akingirwe kuko aho yari ari bitari byoroshye kubona urukingo.

    Yagize ati “Yambajije niba narikingije mubwira ko ayo mahirwe ntayo mfite, arambwira ngo nagufasha nkagushyira ku rutonde ukazakoresha iyo code ukikingiza nta kibazo anshyiramo nakira ubutumwa.”

    Yakomeje avuga ko yaje gutinda kujya kwikingiza nyuma yajyayo akerekana irangamuntu bagasanga yarakingiwe, niko kumubwira ko ari ikibazo.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko uyu musore yibeshye ku nshingano kuko ntawe ushyira ku ikoranabuhanga umuntu atamureba.

    Ati “Inshingano uriya muhungu yahawe si ugushaka inshuti ze kuri Instagram, Twitter na Facebook izo yahawe ni ugushyira umuntu mu ikoranabuhanga kandi ubikora ari uko akugezeho, si uko muvugana kuri telefoni ngo mubyemeranye kirazira kikaziririzwa.”

    Yakomeje asaba abakora imirimo ijyanye no guhashya COVID-19 kwigengesera kuko ikosa rito ryateza ibibazo bikomeye.

    Yagize ati “Ku bantu bari gukora akazi kajyane n’ibintu byo kwirinda COVID-19, ni bamenye ko inshingano zabo zikomeye cyane atari izo gukinisha niba baguhisemo kugira ngo ufate imyirondoro y’abakingirwa, byumvikane ko uzabikora bakugezeho ukemeza ko abo bantu aribo, ni bareke gukora amakosa.”

    Yongeyeho ko serivisi zose zisaba kwipimisha no gukingirwa atari imikino kuko abakora ibihimbano batazihanganirwa.

    Ibi bije nyuma y’uko hari ibikorwa byagiye bikomorerwa ariko bisaba ababyitabira kuba barakingiwe COVID-19, bishobora gutuma hari abakora ibyemezo mpimbano ngo bakunde bitabire.

    Uyu musore yavuze ko ibyo yakoze yumvaga nta kosa ririmo

    Uyu mukobwa yavuze ko yemerewe gufashwa n’uyu musore nyuma yo kubona ko aho yari ari kwikingiza bitoroshye

    source : https://ift.tt/3jQjGGY

  • Ibigo 85 bigiye kwitaba PAC – #rwanda #RwOT

    Ni ibikorwa bizatangira ku itariki ya 7 Nzeli 2021, aho aba bayobozi bazajya batanga ibisobanuro ku mikoreshereze y’umutungo, bagasobanura by’umwihariko ku makosa yagaragaye muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu 2019/2020.

    Muri rusange ibigo 85 bizabazwa biri mu cyiciro cy’ibyagaragaweho gucunga no gukoresha nabi umutungo wa leta, mu bijyanye no kuzuza ibitabo by’ibaruramari ndetse n’ibyagaragaweho kutubahiriza amategeko n’amabwiriza agena imikoreshereze y’imari n’umutungo wa leta.

    Hazabazwa kandi inzego, ibigo n’imishinga byashyize mu bikorwa inama byagiriwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ku kigereranyo kiri munsi ya 60%, ndetse n’ibyakorewe igenzura ryimbitse cyangwa igenzura ku bijyanye n’ikoranabuhanga.

    Itangazo rigenewe Abanyamakuru ryashyizwe hanze n’Inteko Ishinga Amategeko rivuga ko mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, kubariza mu ruhame inzego zagaragaweho amakosa y’imicungire y’imari n’Umutungo bya Leta, bizakorwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga (video conferencing).

    Buri mwaka, PAC ishyikirizwa raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta kugira ngo iyisesengure, inabarize mu ruhame abagaragayeho amakosa.

    PAC itegura imyanzuro ishyikirizwa Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, yamara kuyimeza igashyikirizwa inzego bireba kugira ngo amakosa yagaragaye akosorwe.

    PAC igiye gutumiza ibigo bya Leta 85 kugira ngo bisobanure uko umutungo wa leta ukoreshwa

    source : https://ift.tt/2YzbLWc

  • Ruhango: Hatoraguwe umurambo w’umugore wiciwe mu ishyamba – #rwanda #RwOT

    Uwo murambo watoraguwe mu Mudugudu wa Gisiza mu Kagari ka Kigarama ku Cyumweru tariki ya 5 Nzeri 2021.

    Uyu mugore yavuye mu rugo ku wa Gatandatu, ahagana saa Kumi z’umugoroba asiga avuze ko agiye mu gasantere ka Ruhuha kugira icyo agura ariko ntiyagaruka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo, Muhire Floribert, yavuze ko baketse ko yishwe kuko yari afite ibikomere, bityo hatangiye iperereza kandi hari abakekwa bafashwe.

    Ati “Haracyakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri, kuko yari afite ibikomere. Hamaze gufatwa abantu bane bari kumwe na we mbere y’uko apfa. RIB ni yo izagaragaza ibizava mu iperereza.”

    Yakomeje avuga ko umurambo we bawusanze mu ishyamba riri hafi y’inzira ku buryo bigaragara ko ari abantu bamujyanyemo bakamwica.

    Umukundwa asanzwe afite umugabo babyaranye abana babiri, ubuyobozi buvuga ko nta makimbirane azwi bari bafitanye.

    Umugore yasanzwe mu ishyamba yapfuye bikekwa ko yishwe

    source : https://ift.tt/3jOixPQ

  • 2020/21: Ibyaha byo gukubita cyangwa gukomeretsa byiganje mu byakurikiranywe n’Ubushinjacyaha – #rwanda #RwOT

    Iyi raporo yamurikiwe Umukuru w’Igihugu n’Abanyarwanda kuri uyu wa Mbere tariki 6 Nzeli 2021, ubwo hatangizwaga umwaka w’ubucamanza wa 2021/2022.

    Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable, yavuze ko ubwiyongere bw’amadosiye bakurikiranye nk’ubushinjacyaha bwatewe n’uko ibyaha birimo gukubita cyangwa gukomeretsa ndetse n’ubujura byiyongereye cyane.

    Muri rusange Ubushinjacyaha bwari bwihaye intego zirindwi zirimo iyo kuzamura ikigero rusange cyo gukora amadosiye Ubushinjacyaha bukuru bwakiriye, aho intego yari ukubikora ku kigero cya 99% ariko ntiyagerwaho kuko byakozwe ku kigero cya 97%.

    Intego ya kabiri yari ukuzamura ikigero Ubushinjacyaha butsindiraho amadosiye buba bwaregeye inkiko, aho intego yari ukugera kuri 93% ariko bikaba byarakozwe ku kigero cya 90,1%.

    Ibijyanye no kwihutisha ikurikiranwa ry’abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bahunze igihugu aho ubushinjacyaha bwari bwihaye intego yo gukora amadosiye 300 hakozwe amadosiye 322.

    Gukora no gukurikirana amadosiye y’ibyaha by’abanyereza umutungo n’ibimunga ubukungu bw’igihugu nk’uko byari byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yo mu 2017/2018 aha bari bihaye intego yo kubikurikirana ku kigero cya 100%, byagezweho ndetse no gukora kuri raporo ya 2018/2019, ku kigero cya 80% ariko bikaba byarakozwe kuri 85%.

    Gukurikirana ibyaha by’inzaduka n’ibindi byaha byihariye bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage muri rusange, ubushinjacyaha bwari bwihaye intego yo kubikora ku kigero cya 83% ariko byakozwe kuri 83,4%.

    Indi ntego ubushinjacyaha bwari bwihaye ni iyo kunoza serivisi ihabwa abasaba icyemezo kigaragaza ko bakatiwe n’inkiko, aho intego yari ukubikora hakoreshejwe ikoranabuhanga, ibi bikaba byaragezweho.

    Intego ya nyuma yari iyo kunoza serivisi zihabwa abahohotewe n’abatangabuhamya aho bari bihaye kubikora ku kigero cya 99%, bikaba byarakozwe ku kigero cya 99,5%.

    Ibirego bikurikiranwa n’Ubushinjacyaha byariyongereye…

    Muri rusange mu mwaka ushize, amadosiye ubushinjacyaha bwasabwaga gukurikirana yakomeje kwiyongera aho yageze ku 67.512 ugereranyije n’umwaka ushize hiyongereyeho amadosiye 13.553.

    Ubushinjacyaha bugaragaza ko mu myaka itanu ishize, ubwiyongere bw’amadosiye bukurikirana yikubye inshuro 2,6.

    Ni izamuka ryabayeho ahanini bitewe n’ibyaha byo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake usanga byihariye 29% by’amadosiye yose yakiriwe n’Ubushinjacyaha. Ni mu gihe ibijyanye n’ubujura bwihariye 24%.

    Havugiyaremye yagaragaje ko n’ubwo hari byinshi byakozwe hari n’ibigikenewe kongerwamo imbaraga hafashwe ingamba zitandukanye kugira ngo Abanyarwanda bakomeze guhabwa ubutabera bunoze.

    Yagize ati “Turimo kunoza inyandiko twakoze ikubiyemo ingingo zihana ibyaha mu mategeko atandukanye y’u Rwanda no gufasha abazikoresha kuzumva no kuzikoresha mu buryo bworoshye. Ibi bikazafasha abagenzacyaha n’abashinjacyaha kwihutisha akazi mu buryo bworoshye kandi bunoze.”

    Yakomeje agira ati “Nanone tuzanoza ingamba zo guhangana n’izamuka ry’ibyaha bimwe na bimwe bikomeje gukabya. Ubushinjacyaha bukazakorana n’inzego zose bireba kugira ngo hafatwe ingamba zikwiye.”

    Havugiyaremye yavuze ko nk’uko biteganywa n’amategeko, bazakomeza gushyira imbaraga mu butabera bwunga, gushyiraho uburyo bworohereza abantu kwishyura ibyangijwe, gucibwa ihazabu ndetse n’inzira nshya ziteganywa n’amategeko zorohereza uwemeye icyaha imbere y’ubushinjacyaha.

    Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable, ubwo hatangizwaga Umwaka w’Ubucamanza wa 2021/2022

    Amafoto: Niyonzima Moïse


    source : https://ift.tt/38K1rwa

  • Abakiliya ba MTN Rwanda bagiye gutangira gukoresha Ayoba ku buntu binyuze muri ‘Life inside Ayoba’ – #rwanda #RwOT

    Ni ubufatanye bwatangijwe binyuze mu bukangurambaga buzwi nka ‘Life inside Ayoba’ bugamije gukomeza gufasha abantu gusobanukirwa uko ikora iyi application ikora.

    Ubu bukangurambaga biteganyijwe ko buzakorerwa kuri televiziyo, radiyo ndetse n’indi miyoboro igezweho muri Nzeri, aho abantu bazasobanurirwa uko iyi application yoroshya ibintu ndetse n’ibyiza byo kuyikoresha.

    Olivier Prentout ukuriye Ishami rishinzwe Imenyekanishabikorwa muri Ayoba, yavuze ko kuva umwaka watangira bafite gahunda yo gukomeza kumenyekanisha umuyoboro wabo.

    Ati “Twizera ko application yacu izagera kuri benshi ku Mugabane wa Afurika, uretse kuba imyaka ibiri ishize turi ku isoko ndetse no ku miyoboro itandukanye igezweho, dukeneye kugera hejuru yabyo tuzamura igicuruzwa cyacu. Mu kubaka ubukangurambaga tugombaga kureba ku cyatuma Abanyafurika bunga ubumwe kurusha icyabatandukanya. Dushaka kubereka ko babona buri kimwe bakeneye muri application yacu.”

    Umukozi ushinzwe Abakiliya muri MTN Rwanda, Yaw Ankoma Agyapong, yavuze ko ubu bukangurambaga bwari bukenewe ku mpande zombi.

    Ati “Mu bihe abantu batemerewe kwegerana, Ayoba igufasha gusabana n’abawe muganira mwandikirana, kubahamagara, umuziki, imikino, amakuru n’ibindi bintu byinshi bishimishije.”

    Gukoresha Ayoba ikunze kwitwa ‘App ifite byose’ bisaba kujya muri telefoni yawe aho usanzwe ukorera ‘download’ ya application, ubundi ukayishakisha.

    Ayoba yatangijwe muri Gicurasi 2019, ubu ifite abayikoresha buri kwezi barenga miliyoni umunani.

    Abakiliya ba MTN Rwanda bagiye gutangira gukoresha Ayoba ku buntu binyuze muri ‘Life inside Ayoba’

    source : https://ift.tt/3tjZhwQ

  • Abantu 10 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 377 barayandura #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Nzeri 2021,Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko COVID-19 yahitanye abantu 10 barimo abagore 7 n'abagabo 3.Abamaze gupfa mu Rwanda bose ni 1,134.

    Uyu munsi habonetse abarwayi bashya 377 bangana na 3% by'ibipimo 12,180 byafashwe.

    Abakingiwe bwa mbere ni 1,782 mu gihe abahawe dose ya kabiri ari 11,646.Abari mu bitaro ni 12.Abarembye ni 18.

    Imibare mishya itangwa na Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko imibare y'abandura ndetse n'abarwara icyorezo cya COVD-19 bakaremba bakomeje kugabanyuka hashingiwe ku mibare y'ubushakashatsi bugenda bukorwa buri munsi harebwa uko icyorezo gihagaze mu Gihugu.

    Iyo mibare igaragaza ko hagati ya Kamena na Kanama ubwandu bwa COVID-19 bwigeze kuzamuka bukagera hejuru ya 5% mu Mujyi wa Kigali ukunze kwibasirwa kuri ubu bugeze kuri 0.7% nk'uko bigaragazwa n'ubushakashatsi buba bwakozwe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC).

    Ku bijyanye n'abarwara COVID-19 bikagera aho bagomba guhabwa ibitaro, imibare yari hejuru cyane guhera mu kwezi kwa Kamena aho abahabwa ibitaro bari bageze kuri 80% by'abarwayi, none kuri ubu bakaba bamanutse bakagera kuri 29.1%.

    Umuyobozi Mukuru wa RBC Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko intambwe imaze guterwa ishimishije mu gihe hakomeje gahunda yo gukingira mu Gihugu hose. Yagize ati: 'Mu gihe igikowa cyo gukingira COVID-19 mu buryo bwa rusange gikomeje mu Rwanda hose, imibare mishya yerekana ko abandura n'abahabwa ibitaro barimo kugabanyuka cyane. Ikigereranyo cy'ubwandu bushya mu Mujyi wa Kigali kigeze kuri 0.7% kivuye kuri 5%. Turashimira ababigizemo uruhare bose.'

    Yakomeje avuga ko ingamba zishyirwa mu bikorwa mu kwirinda iki cyorezo zirimo gutanga umusaruro, izo zikaba ari ukwikingiza, kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki n'amazi meza ndetse n'isabune bikajyana no guhana intera hagati y'umuntu n'undi.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-10-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-377-barayandura

  • Umushinwakazi amaze imyaka 40 atarasinzira a… – #rwanda #RwOT

    Ibitangazamakuru byo mu Bushinwa biherutse gutangaza ikintu  kidasanzwe cy'umugore wavuze ko atigeze asinzira mu myaka mirongo ine ariko ko atigeze yumva ananiwe cyangwa ngo asinzire. Abantu benshi ntibashobora kurenza amasaha 24 badafunze amaso, ariko Li Zhanying, umutegarugori ukomoka mu mujyi wa Henan,  yavuze ko amaze imyaka 40 atarasinzira.

    Aya makuru kandi , yemejwe n'umugabo we n'abaturanyi be bazi amateka ye . Li aheruka kwibuka gusinzira afite imyaka itanu, Li utuye mu mudugudu wo mu Ntara ya Zhongmou, mu Ntara ya Henan, ni umwe mu byamamare  mu gace atuyemo kubera kuba azwi nk’umuntu udasinzira, kubera ko bivugwa ko afite ubushobozi bwo kurara amanywa n’ijoro. Umugabo wa Li, Liu Suoquin, na we yemeje ko umugore we ataramubona asinziriye  Kuva bashyingiranwa.

    Liu akomeza avuga ko yagerageje kugurira umugore ibinini bituma umuntu asinzira ariko ntacyo byamaze yakomeje akanura amanywa n’ijoro nk’uko ikinyamakuru Euroweekly kibitangaza.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109242/umushinwakazi-amaze-imyaka-40-atarasinzira-ahora-akanuye-iteka-kandi-nta-bitotsi-agira-109242.html

  • Amajyaruguru: Abantu 670 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ku munsi umwe – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bafatiwe muri ibi bikorwa, bemeza ko bari bazi neza aya mabwiriza, bakanasaba imbabazi z’amakosa baguyemo.

    Dukuzumuremyi Emmanuel yagize ati “Amabwiriza twishe ni uko twari twakoresheje ibirori byo kwakira umuyobozi mushya, noneho mu gihe twari tubirimo baradufata. Ndasaba imbabazi ndetse nkagira inama abumva ko bakwihisha bagakora ibirori ko bitemewe bashobora kuzabihanirwa.”

    Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa bya Polisi n’Abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP, Ndayisenga Alex, yibukije abacuruzi ko utubari tutari mu bikorwa byemerewe gukora, agira abantu inama yo kutuzibukira.

    Yagize ati “Tuributsa abaturage ko muri serivisi zemerewe gukora, utubari tutarimo n’ubu turacyafunze. Tuributsa kandi ko kwirara byagiye byongera imibare y’abandura Covid-19, bigatuma habaho na Guma mu Rugo.”

    Polisi yasabye abaturage gukomeza kwirinda icyatuma bagwa mu mutego wo kwica amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Abasaga 670 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19

    source : https://ift.tt/3BKnG1G

  • Rotaract Club ya KIE yimitse umuyobozi mushya – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabereye muri Greenwich Hotel kuri uyu wa 5 Nzeri 2021, witabirwa n’abarimo Umuyobozi wa Rotary Club mu Rwanda, Dr Manirere Jean d’Amour, Umunyamabanga wa Rotary Club mu Karere ka 9150, Rugera Jeannette, ndetse n’Umuyobozi wa Rotary Club ya Kigali Virunga, Suman Alla.

    Rotaract Club ya KIE ni imwe muri Rotaract enye, zihura na Rotary Clubs zirindwi zikubaka Rotary Club y’u Rwanda.

    Umuyobozi wa Rotaract ya KIE ucyuye igihe, Musa Kacheche, yavuze ko muri ibi bihe bya CoVID-19, bagowe cyane no kubura abanyamuryango.

    Ati “Icyo nsaba Umuyobozi mushya ni ugushyira ingufu mu kongera abanyamuryango no gutegura ibikorwa bifitiye akamaro umuryango Nyarwanda.”

    Mihigo yavuze ko uburyo imikorere ya Club yahindutse mu bihe bya COVID-19 byamuhaye isomo rizamufasha muri manda ye.

    Yavuze ko azita ku kongera abanyamuryango kandi agashyira imbere ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’Abaturarwanda.

    Ati “Mu byo tuzibandaho muri uyu mwaka harimo kurihira abana amashuri, kubakira abaturage uturima tw’igikoni tubarinda imirire mibi, ubukangurambaga bwo kwikingiza no gutanga amaraso ndetse no gutegura imishinga yo kurengera ibidukikije.”

    Rotary Club ni umuryango utari uwa Leta ukora ibikorwa by’ubugiraneza nko gufasha abatishoboye, gutanga amazi meza ku baturage, kurwanya indwara z’ibyorezo no gutanga umusanzu mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage.
    Uyu muryango kandi ufasha ab’amikoro macye guhanga imishinga iciriritse yatuma biteza imbere, ugatanga imfashanyo y’ibikoresho by’isuku n’ibindi.

    Ubusanzwe abanyamuryango b’uyu muryango bahura nibura rimwe mu cyumweru bakaganira kuri gahunda zabo, ariko kuva Covid-19 yagera mu Rwanda, bifashisha ikoranabuhanga.

    Dr Manirere yasabye Mihigo gukora cyane kandi agasigasira ibyagezweho.
    Ati “Mugakora byinshi, mukaguka ndetse Rotaract Club yanyu dushaka ko nayo yaba Rotary Club. Ibyo bizagerwaho kubera uko mukora cyane.”

    Yongeye gushimangira ko kugira ngo umusanzu wabo ugaragare, bisaba ko bishyira hamwe ari benshi, bityo ko gushaka abanyamuryango bigomba gukorwa ubutitsa.

    Abanyamuryango ba Rotaract Club ya KIE bari bafite akanyamuneza

    Bamwe bitabiriye umuhango hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda icyorezo

    Umuyobozi Mushya wa Rotaract Club ya KIE yahawe icyubahiro

    Mihigo yavuze ko uburyo imikorere ya Club yahindutse mu bihe bya COVID-19 byamuhaye isomo rizamufasha muri manda ye

    Musa Kacheche Umuyobozi ucyuye igihe wa Rotaract Club ya KIE

    Umunyamabanga wa Rotary Club mu Karere ka 9150 Rugera Jeannette (ibumoso) ari mu bitabiriye iyimikwa rya Mihigo (iburyo)

    Umuyobozi wa Rotary Club mu Rwanda Dr Manirere Jean d Amour yasabye Mihigo gukora cyane kandi asigasira ibyagezweho

    source : https://ift.tt/3zRnT2C