Category: Uncategorized

  • Rubavu : Umusekirite wa ISCO yarashe mu mutima uwari uje kwiba aho arinda ahita apfa #rwanda #RwOT

    Uyu musekirite witwa Mugemana Oswald w’imyaka 45 yarashe bariya bantu bivugwa ko bari bitwaje imihoro ubwo bari bagiye kwiba ku kigo cy’abashinwa kizwi nka China State cy’ubwubatsi.

    Ubwo ngo bariya bantu bari baje kwiba hariya, uriya musekirite yabasabye gusubira inyuma barinangera ahubwo bashaka kumutema bauga ko imbunda ye itarimo amasasu ahita arasa mu mutima uwitwa Ndayambaje Festus ahita apfa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Nyundo, Habimana Aron, yavuze ko uriya musekirite yarashe kuko yari ageramiwe.

    Yagize ati 'Bageze ku muryango ushinzwe umutekano arabahagarika banga guhagarara ahubwo bakaraga imipanga bashaka kumutema noneho na we mu kwirwanaho ahita arasa umwe mugenzi we abibonye ahita yiruka.'

    Inzego z’umutekano zihutiye kuhagera aho uriya musekirite yahise anatabwa muri yombi ubu akaba acumbikiwe kuri station ya RIB ya Kanama kugira ngo habanze hakorwe iperereza.

    Umurambo w’uwarashwe na wo wajyanywe gukorerwa isuzuma ku bitaro bya Gisenyi mu gihe imbunda yamurashe na yo yahise ifatwa na Polisi y’u Rwanda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/Rubavu-Umusekirite-wa-ISCO-yarashe-mu-mutima-uwari-uje-kwiba-aho-arinda-ahita-apfa

  • Gasabo: Umunyerondo yakubise undi inkoni yo mu mutwe aramwica amuhoye 300 FRW #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu mudugudu w'Umurava mu kagari ka ruhango mu murenge wa Gisozi wo mu karere ka Gasabo mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Nzeri 2021.

    Umwe mu baturage baganiriye na BTN dukesha iyi nkuru yavuze ko ngo aba banyerondo bahuye n'abakongomani babaha ibiceri 300 FRW ariko aba baza kubipfa umwe akubita undi inkoni mu mutwe aramuhitana.

    Uyu yagize ati 'Nibyo abo banyerondo barwaye ari babiri uwo muturage yigendeye.Hari hagati ya saa saba na saa munani z'ijoro.'

    Abaturage bavuga ko aba banyerondo basanzwe bavugwaho urugomo none bageze aho bicana ubwabo bityo bafite ubwoba bw'umutekano wabo kuko ngo nibo bashobora gukurikiraho.

    Umwe ati 'Bafite inzara nyinshi.Niba umuntu ari kwica undi ku biceri 300 FRW nitwe dukurikiyeho.Batangiye gusubiranamo bakorana akazi ubwo urumva twe bataratwica.Hatagize igikorwa natwe abaturage batwahukamo ugasanga baratwishe.'

    Madamu Kamufozi Charlotte,umukuru w'Umudugudu w'Umurava mu kagari ka ruhango nawe yemeje aya makuru ko Umunyerondo wabo yishwe na mugenzi we ndetse uwakoze icyaha yajyanwe kuri Station ya RIB ya Gisozi.

    Ati “Nkuko mwabyumvise,umunyerondo wacu yitabye Imana yishwe na mugenzi we.Uwakoze icyo cyaha yatawe muri yombi ari kuri polisi hanyuma RIB yatangiye iperereza ariko ntabwo turamenya icyo bapfuye dutegereje ko baduha amakuru.

    Umunyamahanga watanze ayo mafaranga ntabwo tumuzi,ibyo abaturage bavuga ntabwo njye nabihagararaho ntabwo nzi uko byagenze.Abo banyerondo babanye neza n'abaturage kuko bakoranaga akazi kabo neza nubwa mbere ibi bibaye.”

    Mu minsi ishize nabwo abanyerondo bo mu murenge wa Gatsata bakubise umuturage bamugira intere,basiga bamwibye telefoni.

    Abaturage bakomeje gusaba Leta gushakira igisubizo bamwe mu banyerondo bagira urugomo ndetse ngo basigaye batesha umutwe abaturage.Bamwe bavuze ko bifuza ko babakuraho kuko ngo bakabije kwiba.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/gasabo-umunyerondo-yakubise-undi-inkoni-yo-mu-mutwe-aramwica-amuhoye-300-frw

  • RIB yahishuye icyahitanye Jay Polly ndetse n'ibyago bikomeye uwo basangiye yahuye nabyo #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru nibwo umuraperi Tuyishime Joshua wari uzwi nka Jay Polly yashyinguwe nyuma yo gupfira mu bitaro bya Muhima mu ijoro ryo kuwa Gatatu w'icyumweru gishize.

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha,RIB rwatangarije IGIHE ko isuzuma ryakorewe muri Laboratwari, ryagaragaje ko Jay Polly yishwe n'ikinyabutabire cyitwa Methanol (Methanol alcohol intoxication) cyateye umutima we guhagarara.

    RIB yakomeje ivuga ko umwe mu basangiye na Jay Polly ikinyobwa kirimo icyo kinyabutabire, afite ikibazo cyo kutabona neza ndetse bishobora kumuviramo ubuhumyi bwa burundu.

    Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,uwitwa Niyomugabo Jean Claude yamaze gusezererwa nyuma yo kuvurwa, mu gihe Iyamuremye na Harerimana bakiri mu bitaro.

    Harerimana Gilbert ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi niwe wakoze iki kinyabutabire yifashishije isukari, alcool n'amazi ashyushye.

    Uyu Iyamuremye afite ikibazo cyo kutabona neza bishobora kumuviramo ubuhumyi bwa burundu biturutse kuri iki kinyabutabire. Guhuma amaso ni imwe mu ngaruka ishobora kuterwa no kunywa ikinyabutabire cya Methanol.

    Harerimana wabahaye ibi binyobwa yatangiye gukurikiranwa n'amategeko ndetse icyaha kimuhamye,yahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya 300 000 FRW ariko atarenze 500 000 Frw.

    Iyo ikintu cyatanzwe giteye indwara idakira, ukudashobora kugira icyo umuntu yikorera burundu cyangwa ukudashobora gukoresha na busa urugingo rw'umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze 500 000 Frw ariko atarenze 1 000 000 Frw.

    Mu itangazo bageneye itangazamakuru kuwa Kane w'icyumweru gishizetariki 2 Nzeri 2021,Urwego rw'igihugu rushinzwe Imfungwa n'abagororwa,RCS,rwatangaje ko uyu muhanzi yajyanwe mu bitaro bya gereza kuwa Gatatu saa kumi n'ebyiri z'Umugoroba ahita atangira kwitabwaho n'abaganga.

    Uyu muhanzi yakomeje kuremba biba ngombwa ko yoherezwa mu bitaro bya Muhima yitabwaho ariko birangira atabashije kurokoka.

    RCS yakomeje iti 'Amakuru y'ibanze dufite nuko Jay Polly na bagenzi be 2 aribo Harerimana Gilbert na Iyamuremye Jean Clement basangiye uruvange rwa Alcool yifashishwaga n'imfungwa/abagororwa biyogoshesha,amazi n'isukari byavanzwe nabo ubwabo.'

    yamamaye cyane mu ntangiriro za 2008 ubwo yadukanaga na bagenzi be mu itsinda rya Tuff Gang.

    Nubwo yabarizwaga muri iri tsinda ariko ntibyamubujije gukora umuziki ku giti cye, aho yakoze indirimbo zinyuranye zamugize icyamamare. Nta muntu uzibagirwa indirimbo ze nka Ku musenyi, Deux fois Deux, Akanyarirajisho n'izindi zamufashije kubaka izina.

    Mu 2011 uyu muraperi wari mu bakunzwe cyane yagaragarijwe urukundo mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryari ribaye bwa mbere.

    Kuva iki gihe ntabwo Jay Polly yongeye kurekura igikundiro cye mu bakunzi b'umuziki.

    Yakomeje kugaragaza amashagaga mu muziki, ahagana mu 2014 nibwo yashimangiye ko akunzwe nyuma yo gutwara irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

    Uyu muraperi wari mu bakomeye yakomeje kwitabira ibitaramo hafi ya byose byabaga bikomeye.

    Cyakora mu 2018, Jay Polly yatangiye kwisanga mu bibazo rimwe na rimwe akanafungwa. Byatangiye nyuma yo kugirana amakimbirane n'umugore we bikamuviramo gufungwa amezi atanu.

    Nyuma yo gufungurwa uyu muraperi yakomeje gukora umuziki ndetse akora indirimbo zakunzwe bikomeye.

    Muri Mata 2021 yongeye gutabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge akatirwa gufungwa iminsi 30.

    Yitabye Imana mu gihe yari ategerejwe mu rukiko tariki 2 Ukuboza 2021

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/rib-yahishuye-icyahitanye-jay-polly-ndetse-n-ibyago-bikomeye-uwo-basangiye

  • Miss Josiane yakuye murujijo abibazaga ko yaba yarakoze ubukwe mw'ibanga #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye ISIMBI TV, yavuze ku byavuzwe by'ubukwe bwe bwari basakuje kubera amafoto yagiye hanze amugaragaza yambaye nk'uwasezeranye. Abenshi bari bafite amatsiko yo kumenya niba ubu bukwe ari bwo cyane ko hasize igihe umusore witwa Tuyishime Christian bari mu rukundo amwambitse impeta undi nawe akamubwira YEGO akamwemerera kuzamubera umugore.

    Mu kumara abantu amatsiko Miss Josiane avuga ko ubukwe nta bwabaye ahubwo ko amafoto yagiye hanze kwari ukugaragaza ibizagaragara muri filime yakinnyemo yamaze no kujya hanze ikaba igaragara kuri shene yitwa “Rwandanallstar Tv” . Bamubajije bati “Josiane yakoze ubukwe ariko nta mugabo twabonye”, maze asubiza agira ati: “Ni filime ntabwo ari ubukwe bwanjye”.

    Ati “Iriya kanzu nyine nk'uko babibonye y'ubukwe nabaye umugeni, nari nabaye umugeni muri filime cyane ko n'ibintu nakinnye ni ibintu n'ubundi biri byo filime yitwa “True Romance”. Yabajijwe uko iyi filime iteye maze asubiza agira ati: “Filime itangira nakoze ubukwe n'undi musore bari bubone tugakora ubukwe nyine turi couple ikundana nyuma ubukwe bukarangira nyine tukajya mu rugo nk'abageni noneho mu rugo tugezemo hari inzitizi ziba nyine, ziba ku bantu benshi bakunda bahura nazo duhura n'imbogamizi nyine zigoye cyane ” .

    Yakomeje avuga ko izi mbogamizi zituma urukundo rwabo ruzamo agatotsi asaba abantu kureba iyo filime bakamenya uko byagenze n'uko bitwaye muri izo mbogamizi. Yakomoje kandi ku byavuzwe by'uko ubukwe bwe bwapfuye maze ashimangira ko izo nkuru zavuzwe nta n'imwe nzima irimo ati: “Inkuru zavuzwe nta ni'mwe irimo y'ukuri kuko ni nayo mpamvu nabihoreye, narabaretse twembi [n'umukunzi we] twabigiyeho inama turavuga ngo reka tubyihorere bivugwe bisakuze”.

    Miss Josiane yakomeje avuga ko kuvugwa ho ibinyoma atari ubwa mbere bibaye, yongera gutanga urugero rw'ibyavuzwe mu bihe byashize by'uko yatwite agakuramo inda. Ibintu nk'ibi ngo iyo abibonye aricecekera ntahite ajya mu itangazamakuru.

    Miss Josiane hashize igihe yambitswe impeta mu birori byabereye i Musanze

    Yashimangiye ko najya gukora ubukwe azabitangaza ati: “Nibijya kuba tuzababwira ariko habura igihe gitoya”. Ngo kuri we kubishyira mu itangazamakuru ntacyo byamutwara ariko ngo umukunzi we ntabwo abikunda. Yabajijwe uko umukunzi we yakiriye ibyavuzwe byo kuba yaratandukanye na nawe maze asubiza avuga ko byamubabaje ati: “We byabanje kumugora cyane rwose ashaka n'ikintu yabikoraho ariko yaje kubyakira”.


    Yabajijwe imbogamizi yaba yarahuye nazo mu rukundo mu buzima bwe busanzwe, avuga ko yagiye mu rukundo ari mukuru yaranamamaye icyakora agaragaza ko imbogamizi yahuye nazo ari uko urwo rukundo rwamenyekanye. Yagize ati: “Kuba ndi mu rukundo abantu bose bazi ko ndi mu rukundo gusa hari icyo bimfasha kimwe ariko na none biragorana kwirirwa abantu bandeba bareba ibiki n'ibiki icyabaye ehhh! harya ubwo ntibyagenze gutya, usanga nyine abantu barimo baranyinjirira mu rukundo cyane”.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-josiane-yakuye-murujijo-abibazaga-ko-yaba-yarakoze-ubukwe-mw-ibanga

  • Perezida Kagame yasabye ubufatanye mu guhashya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda bose gufatanya kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuha bikomeje kwiyongera cyane mu Rwanda.

    Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 6 Nzeri 2021, nibwo Perezida Kagame yatangije Umwaka w'Ubucamanza wa 2021/2022 ndetse anakira indahiro z'Abayobozi bashya.

    Mu ijambo rye,Perezida Kagame yasabye abacamanza kutajenjekera ibyaha bikomeje kwiyongera mu Rwanda birimo gusambanya abana ndetse n'ibikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Perezida Kagame yagize ati “Ndagira ngo tuvuge ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, bigenda birushaho gukomera no kwiyongera ariko hari uburyo byagabanuka. Ndagira ngo tubifatanye, dufatanye iyo ntambara yo kubirwanya.''

    Ni ngombwa ko hakazwa ingamba zo kurinda Abanyarwanda cyane abadafite ubumenyi buhagije, kutagwa mu mutego w'abatekamutwe n'ibindi bisambo, tugomba kubibarinda.''

    Perezida Kagame kandi yibukije abanyarwanda ko kubaka igihugu ari inshingano za buri wese ndetse hakubakirwa ku musingi ukomeye umaze kubakwa.

    Ati 'Kubaka igihugu ni inshingano ya buri Munyarwanda kuko iki ari igihugu cyacu twese. Umusingi ukomeye, ugaragara tumaze kuwubaka, igisigaye ni ukubakira kuri uwo musingi utajegajega. Ni naho igihugu kivana imbaraga.'

    Ku cyaha kijyanye n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryibasira abagore n'abana ndetse n'umubare w'abangavu basambanywa ukomeje kwiyongera,Perezida Kagame yavuze ko iryo hohoterwa hari aho byiyongera ku buryo nta gikozwe, byaba nk'umuco wimitswe, ashimangira ko bigomba kurwanywa bifatika.

    Ati “Ingamba n'ibihano bikwiye kwiyongera, bikwiye kugaragarira buri wese ko tutabyemera. Iyo ujenjeka ndetse rimwe bigasa nk'aho kuri bamwe ari ibintu byemewe, sibyo. Dukwiye kwisuzuma ubwacu nk'abayobozi, inkiko, abacamanza n'abashinjacyaha; icyo kintu tukagikurikirana tugashyiramo ingufu tukabona ko byahindutse byanze bikunze.''

    “Abakora ibi byaha, ababafasha n'ababahishira bakwiriye guhabwa ibihano biremereye ku buryo bishobora kubuza abandi kubijyamo cyangwa kubyitabira.''

    Perezida Kagame kandi yanenze umuco mubi bamwe mu bacamanza bagifite wo kwaka ruswa kugira ngo bakore inshingano bashinzwe.

    Ati “Abantu bagana inkiko bizeye ko abacamanza babatega amatwi, bagaca imanza bashingiye ku buhamya n'ibimenyetso byatanzwe, n'uko amategeko ateganya. Ariko turacyumva ko bamwe babanza gutega ibiganza, kugira ngo hagire icyo babashyira mu ntoki. Iyi ni mikorere mibi, tubivuze kenshi, igomba kurandurwa.'

    Perezida Kagame yakiriye indahiro z'abayobozi bakuru baherutse gushyirwa mu nzego zitandukanye z'igihugu.

    Muri bo harimo Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène; Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarak Muganga; Komiseri Mukuru w'Urwego rushinzwe impfungwa n'abagororwa, Juvenal Marizamunda.

    Yakiriye kandi indahiro y'Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ushinzwe Ubutegetsi n'Imari, Ujeneza Jeanne Chantal n'iy'Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe iperereza n'umutekano, Col Jean Paul Nyirubutama.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yasabye-ubufatanye-mu-guhashya-ibyaha-bikorwa-hifashishijwe

  • Miss Josiane yavuze ku bukwe bwe bwari bwasa… – #rwanda #RwOT

    Miss Mwiseneza Josiane wabaye Nyampinga wakunzwe cyane muri Miss Rwanda 2019, mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV, yavuze ku byavuzwe by’ubukwe bwe bwari basakuje kubera amafoto yagiye hanze amugaragaza yambaye nk’uwasezeranye. Abenshi bari bafite amatsiko yo kumenya niba ubu bukwe ari bwo cyane ko hasize igihe umusore witwa Tuyishime Christian bari mu rukundo amwambitse impeta undi nawe akamubwira YEGO akamwemerera kuzamubera umugore.

    Abenshi bari bazi ko yakoze ubukwe

    Miss Josiane yamaze abantu amatsiko maze avuga ko ubukwe nta bwabaye ahubwo ko amafoto yagiye hanze kwari ukugaragaza ibizagaragara muri filime yakinnyemo yamaze no kujya hanze ikaba igaragara kuri shene yitwa “Rwandanallstar Tv” . Bamubajije bati “Josiane yakoze ubukwe ariko nta mugabo twabonye”, maze asubiza agira ati: “Ni filime ntabwo ari ubukwe bwanjye”.

    Yakoje agira ati: “Iriya kanzu nyine nk’uko babibonye y’ubukwe nabaye umugeni, nari nabaye umugeni muri filime cyane ko n’ibintu nakinnye ni ibintu n’ubundi biri byo filime yitwa “True Romance”. Yabajijwe uko iyi filime iteye maze asubiza agira ati: “Filime itangira nakoze ubukwe n’undi musore bari bubone tugakora ubukwe nyine turi couple ikundana nyuma ubukwe bukarangira nyine tukajya mu rugo nk’abageni noneho mu rugo tugezemo hari inzitizi ziba nyine, ziba ku bantu benshi bakunda bahura nazo duhura n’imbogamizi nyine zigoye cyane ” .

    Yakomeje avuga ko izi mbogamizi zituma urukundo rwabo ruzamo agatotsi asaba abantu kureba iyo filime bakamenya uko byagenze n’uko bitwaye muri izo mbogamizi. Yakomoje kandi ku byavuzwe by’uko ubukwe bwe bwapfuye maze ashimangira ko izo nkuru zavuzwe nta n’imwe nzima irimo ati: “Inkuru zavuzwe nta ni’mwe irimo y’ukuri kuko ni nayo mpamvu nabihoreye, narabaretse twembi [n’umukunzi we] twabigiyeho inama turavuga ngo reka tubyihorere bivugwe bisakuze”.

    Miss Josiane yakomeje avuga ko kuvugwa ho ibinyoma atari ubwa mbere bibaye, yongera gutanga urugero rw’ibyavuzwe mu bihe byashize by’uko yatwite agakuramo inda. Ibintu nk’ibi ngo iyo abibonye aricecekera ntahite ajya mu itangazamakuru.

    Miss Josiane hashize igihe yambitswe impeta mu birori byabereye i Musanze

    Yashimangiye ko najya gukora ubukwe azabitangaza ati: “Nibijya kuba tuzababwira ariko habura igihe gitoya”. Ngo kuri we kubishyira mu itangazamakuru ntacyo byamutwara ariko ngo umukunzi we ntabwo abikunda. Yabajijwe uko umukunzi we yakiriye ibyavuzwe byo kuba yaratandukanye na nawe maze asubiza avuga ko byamubabaje ati: “We byabanje kumugora cyane rwose ashaka n’ikintu yabikoraho ariko yaje kubyakira”.

    Yabajijwe imbogamizi yaba yarahuye nazo mu rukundo mu buzima bwe busanzwe, avuga ko yagiye mu rukundo ari mukuru yaranamamaye icyakora agaragaza ko imbogamizi yahuye nazo ari uko urwo rukundo rwamenyekanye. Yagize ati: “Kuba ndi mu rukundo abantu bose bazi ko ndi mu rukundo gusa hari icyo bimfasha kimwe ariko na none biragorana kwirirwa abantu bandeba bareba ibiki n’ibiki icyabaye ehhh! harya ubwo ntibyagenze gutya, usanga nyine abantu barimo baranyinjirira mu rukundo cyane”.

    Si ubwa mbere Josiane akinnye filime kuko yigeze kugaragara mu yitwa “Agahinda mu kandi” ariko ubu kuri iyi nshuro yavuze ko abyinjiyemo bya kinyamwuga anashimangira ko azabihuza n’ubwamamare asanzwe afite yakuye mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda ndetse no kwiga muri Kaminuza aho asigaje umwaka umwe n’igice ngo asoze amasomo. Miss Josiane yavuze ko afite abakinnyi ba filime benshi akunda cyane muri sinema Nyarwanda barimo: Rulinda (Samusure), Papa Sava (Seburikoko), Mama Nicky, n’abandi. Icyakora ngo inshuti ye cyane ni uwitwa Samusure.

    REBA HANO FILIME TRUE ROMANCE MWISENEZA AKINAMO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109238/miss-josiane-yavuze-ku-bukwe-bwe-bwari-bwasakuje-kubera-amafoto-anakomoza-ku-byavuzwe-ko-y-109238.html

  • Ibaruwa ifunguye yandikiwe MINISPORTS na FERW… – #rwanda #RwOT

    Iyi baruwa yanditswe na Mutore David wakinnye uyu mukino igihe kitari gito, iragira iti:

    Nitwa Mutore David, nkaba ndi Umunyarwanda n'umukunzi w'ikipe y'Igihugu ya Basketball na sport muri rusange. Umukino wa Basketball narawukinnye kugeza ku rwego rwo gukinira ikipe ya Université nigagaho. Nkaba kandi nkurikira n'imikino Mpuzamahanga yawo, na champiyona ikomeye ku Isi yawo izwi nka NBA.

    Ndashaka kuvuga gato aho umukino wa Basketball ugeze ku Isi, aho ikipe yitoje neza yanatsinda ayahoze adakorwaho mbere. Natanga urugero rw'aho nk'ikipe ya Nigeria iherutse gutsinda iya Amerika (USA) mu mukino wa gicuti, kandi abawukurikira kenshi bazi ko byibura mu bakinnyi icumi ba mbere ku Isi haba harimo umunani ba Amerika. Ndetse n'igikombe cy'Isi giheruka cya 2019 cyatwawe n'ikipe ya Espagne. Si aho gusa kuko abakurikira zone ya gatanu duherereyemo bazi uko ikipe ya Misiri yajyaga itsinda izirimo zose biyoroheye cyane atari ko bikimeze ubu.

    Nyuma yo kubona ubushobozi bw'abakinnyi ikipe y'igihugu cy'u Rwanda ifite, nkurikije ko kandi ikipe yadutsinze ikatubuza gufata umwanya wa mbere mu itsinda iturushije amanota umunani gusa yabashije kugera muri 1/2, mu gihe nabonye twaragize ikibazo cy'imitoreze mibi,  mbona twakagombye kuba twarageze mu byiciro bikurikira kurenza aho twagarukiye, bityo nkaba mbona igihe cyo gushimira umutoza ngo yaragerageje cyakagombye kuba cyararenze kuko nta kindi kibura ngo tubone intsinzi.

    Muri rusange turashimira ishyaka abakinnyi bagaragaje, ariko ngasanga barabuze imitoreze myiza ngo bagere kure harenzo aho bageze.

    Amwe mu makosa y'imitoreze itari myiza ikipe yagaragaje natangaho urugero ni aya akurikira:

    1.   Mu kuzibira ngo udatsindwa (defense) barahuzagurikaga cyane, bagakora ikosa udashobora gusangana indi kipe ikomeye iyo ariyo yose, aho abakinnyi bageze kuri batatu bata abo bari bafashe bakajya kwaka umupira wo gukina umukinnyi umwe bamusanze mu rubuga rwe, bakaza abareba mu maso mu busanzwe bizwi nka ‘Pressing’ ariko byakorwaga nabi cyane. Ingaruka byagiraga ni uko uwo mukinnyi yahitaga aha umupira wo gukina bagenzi be bari bafashwe na ba bandi baje bamusanga, ugasanga batsinze amanota aboroheye cyane.

    2.   Kutamenya gukoresha neza abakinnyi afite, aho wasangaga akuramo Ibe cyangwa Gasana bakamara umwanya muremure hanze, mu gihe byagaragaraga ko ibyo batanga mu kibuga nta wundi musimbura wabyo uhari. Natanga urugero kuri Ibe mu gihe twakinaga na Cape verde, kumukuramo mu gace ka kane kandi nta kibazo cy'amakosa afite cyangwa byamunaniye, ari byo byatumye umukinnyi wa Cape verde muremure cyane witwa Tavarez (22) atugora cyane. Mu gihe mu yandi makipe akomeye tubona iyo bafite umukinnyi ukomeye udafite umusimbura bagerageza bagashaka uko yakina iminota myinshi ishoboka ndetse rimwe na rimwe yose, banyuze mu nzira zo kwaka akaruhuko (time out).

    3.  Kudaha Nshobozwanumukiza icyizere ngo abe yamubanzamo cyangwa akine iminota myinshi, mu mukino wa Guinea wo gukuranywamo. Abenshi babonye ibyo Nshobozwanumukiza yakoze mu mukino wa Cape verde, aho yagiyemo ukabona ateye ishyaka bagenzi be bigatuma tubigaranzura hafi kubatsinda, ariko natunguwe n'uko mu mukino wa Guinea n'ubundi umutoza yamubanje hanze ndetse akaza kumushyiramo atinze, kandi nabwo agiyemo agahindura ibintu. Ikindi ni uko Nshobozwanumukiza we na Kenneth Gasana bakora ibintu utapfa gusangana benshi, byo kugerageza gucenga winjira aho batsindira (penetration), bituma abakinnyi muhanganye batangira guta abo bari bafashe bigaha umwanya abo mubana wo guhagarara neza bagatsinda ntawubabangamiye. Ku bw'ibyo nkaba nsanga yagakwiye gukina umwanya muremure ushoboka.

    4.   Kudakoranira ibyo bita ama screen (écran) ahagije, cyane cyane kuyikorera abakinnyi bafite umupira wo gukina mu gihe ashaka kwinjira (penetration) aho usanga mu mikino ikomeye bikorwa cyane, kandi nyamara bigira akamaro natwe twanabishobora.

    5. Kwirundira ku mukinnyi muhanganye ugerageza kwinjira, mukamukurikira mwese mugasiga abo mwari mufashe. Ingaruka ni uko abakinnyi bakomeye bababeshyaga ko bagiye kwinjira cyangwa gutera mu nkangara (to shoot), hanyuma bamwirundaho agahereza uwo bakagombye kuba bafashe. Abasanzwe bareba amakipe akomeye, babona ko n'iyo umukinnyi agucitse, mugenzi wawe akwakira nawe ugahita wihuta ufata uwo yari afashe bitajemo akavuyo no guhuzagurika nk'uko twe twabibonaga.

    6.  Kudakoresha uburyo butandukanye bwo gutsinda mu gihe ubundi buri kugorana. Urugero ni nko gukora ‘Quick transition’ icyo wakwita ‘Counter attack’ mu mupira w'amaguru, aho bamwe bahita biruka vuba vuba bakajya gutsinda bagenzi babo, bagahita bamuhereza umupira imbere badatinze.

    7.   Kudatoza abakinnyi uburyo abandi bakoresha. Urugero ni nko mu kwirinda amakosa yitwa ‘Offence foul’ usanga ari menshi muri iri rushanwa, bitandukanye n'andi akomeye, mu gihe bashaka kwinjira (penetration) bakaba bakwiga gukora nk'icyo bita ‘Euro step’ cyangwa mu gihe ushaka gushyira mu nkangara kandi bagufashe, bakaba bakwiga gukora n'icyo bita ‘Step back’.

    Ibi mvuze ni bicye muri byinshi nshobora kuvuga, kandi ntabwo ari ibintu bisaba ko ugira abakinnyi b'ibihangange n'ubwo n'abacu batoroshye ngo ubikore, ahubwo ni utuntu ducye umutoza mwiza yatoza buri wese ugeze kuri ruriya rwego, no kumenya gukoresha neza abo afite ibintu mbona uyu mutoza dufite adakora neza.

    Murakoze

    Mutore David 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109239/ibaruwa-ifunguye-yandikiwe-minisports-na-ferwaba-nyuma-ya-afrobasket2021-109239.html

  • Uyu mwaka uri kugenda ubera ubuki ibyamamare… – #rwanda #RwOT

    Uku gusinya ku bahanzi n’abandi b’ibyamamare mu myidagaduro, byerekana ko uruganda rw’imyidagaduro ruri kuzamuka ku rundi rwego. Mu minsi ishize nibwo abantu bacitse ururondogoro kubera amafaranga y’umurengera Bruce Melodie yavuze ko yahawe, ubwo yasinyaga amasezerano  y’imyaka 2, ya miliyari y’amanyarwanda  yo kwamamaza sosiyete yitwa ‘Food Bundle’ igurisha ibiribwa kuri Internet.

    Bruce Melodie, umuhanzi wa mbere mu Rwanda wasinyiye amafaranga menshi

    Nyuma ya Bruce Melodie kandi, hahise hungamo Nizzo kabosi wo muri Urban Boys, nawe asinyira amasezerano yo kwamamaza inzoga yitwa K. Vant, ahabwa miliyoni 20 z'amafaranga y' u Rwanda, ku masezerano  y’umwaka umwe gusa. Junior Giti nawe, ubu yinjiye mu byamamare byasinyiye akayabo k’amafaranga menshi uyu mwaka, aho yasinyize Miliyoni 65 z’amanyarwanda.

    Nizzo wasinyiye Miliyoni 20

    Umusobanuzi wa Filime rurangiranwa mu Rwanda, akimara gusinya aya masezerano, yaganiriye na InyaRwanda. Yavuze ko ashima cyane urwego imyidagaduro igezeho, n’abashoramari bakamenya agaciro k’imyidagaduro  bagashoramo imari. Yagize ati: 'Nibyo koko ubu ndi gukorana na ‘Gashemere Business Company Ltd’, ni kompanyi icuruza ibinyobwa bitandukanye, ariko njye ni ukwamamaza ikinyobwa cya  ‘Grey Bolt’. Ni amasezerano azamara umwaka umwe, ashobora kongerwa cyangwa agahagarara bitewe n’impamvu'. 

    Juniro Giti asinyira Miliyoni 65 z’amanyarwanda na ‘Gashemere Business Company Ltd’ mu kwamamaza ikinyobwa cya ‘ Grey Bolt’.

    Junior Giti uri mu basobanuzi  ba Filime bakunzwe mu Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109236/uyu-mwaka-uri-kugenda-ubera-ubuki-ibyamamare-nyuma-ya-bruce-melodie-na-nizzo-hiyongereyeho-109236.html

  • MTN Rwanda yatangiye ubukangurambaga kuri pro… – #rwanda #RwOT

    Nawe wisigara inyuma mu isi y’ibyishimo. Hamwe na “Ayoba”! biroroshye kuyitunga muri telefone yawe, aka kanya ushobora kuyidawunirodinga wifashishije Google PlayStore, cyangwa AppleStore bitewe n’ubwoko bwa telefone yawe ipfa kuba gusa ari telefone igezweho (Smartphone). Ushobora no kuyidawunirodinga unyuze kuri www.ayoba.me

    Iyi programe ifite ubushobozi bwo korohereza abakoresha indimi zitandukanye zigera kuri 22. Ubudasa bwayo bwatumye yifashishwa mu mikino ya Olympics yabereye i Tokyo mu 2020 ku buryo icyizere cyayo ari nta makemwa ari nabyo byatumye ibona abafatanyabikorwa mu bihugu bitandukanye no mu bindi bikorwa tutiriwe turondora.

    Ubu bukanguramgaga MTN Rwanda yatangije yise “Life inside ayoba” buzakorwa muri uku kwezi kwa Nzeri bukazajya bukorerwa ku maradio na ma Televiziyo. Olivier Prentout ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Ayoba yavuze ko bifuza ko izashobora gukorera mu bihugu byinshi ati: “Twizeye tudashidikanya ko progarame yacu izagera mu bihugu byinshi”. Yakomeje ashimangira ko ari yo ntego bafite.

    Hamwe na Ayoba byose biroroshye kandi ni ubuntu 

    Yaw Ankoma Agyapong ushinzwe abakiriya ba MTN Rwanda yavuze ko bifuza ko iyi porogarame igera ku rubyiruko rwose, ashimangira ko ubu bukangurambaga buje bukenewe kuko turi mu bihe bidusba guhana intera kandi Ayoba ikaba yabyoroheje kuko ubu ushobora kuganira n’umuntu mutegerenye, ukumva umuziki, ugakina imikino itandukanye, ukaba wareba amakuru nko ku inyarwanda.com n’ahandi kandi byose ku buntu.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109232/mtn-rwanda-yatangiye-ubukangurambaga-kuri-progarame-ayoba-utunga-ukaryoherwa-nubuzima-109232.html