Category: Uncategorized

  • Card B na Offset bari mu byishimo bidasanzwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuraperikazi w'Umunyamerika Belcalis Almánzar wamamaye nka Cardi B yibarutse umwana w'ubuheta yabyaranye n'umugabo we Kiari Cephus uzwi nka Offset usanzwe aba mu itsinda Migos.

    Uyu muraperikazi w'imyaka 28 yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yanditse agaragaza ko afite akanyamuneza nyuma yo kwibaruka.

    Yashyize kuri uru rubuga ifoto ateruye umwana we ayihekeresha itariki ya 4 Nzeri bivuze ko ariyo yibarutse n'ubwo yahisemo kubitangaza uyu munsi. Yari ari kumwe n'umugabo Offset w'imyaka 29.

    Ntabwo uyu muhanzikazi yigeze avuga igitsina cy'umwana yibarutse ariko hari amakuru avuga ko yaba yabyaye umuhungu. Asanzwe undi mwana yabyaranye na Offset n'ubundi w'umukobwa bise Kulture Kiari Cephus.

    Source : https://yegob.rw/card-b-na-offset-bari-mu-byishimo-bidasanzwe/

  • Abafana ba Jay Polly ntibakanzwe n’urugendo rurerure bemeye bazamuka imisozi bajya kumushyingura (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umwe muri aba bafana baje gushyingura nyakwigendera Jay Polly yavuze ko igihango afitanye n’uriya muhanzi gifite imizi kuva cyera kuko ari mu bantu bamukundishije umuziki ubwo uriya muhanzi yatangiraga guhanga.

    Avuga ko acyumva ko Jay Polly yapfuye atabyemeye ariko ko uko ibitangazamakuru birimo n’ibikomeye ku isi byagiye bibitengaza, yagiye abyemera.

    Ngo ubwo yumvaga ibyo gushyingura Jay Polly yahise yumva ko agomba kuza kumuherekeza aremera afata urugendo rurerure n’amaguru aza ku irimbi aho yashyinguwe.

    Avuga ko ntawundi muhanzi nka Jay Polly uzaboneka mu Rwanda kandi ko asize izina ryiza n’ibihangano bizakomeza gutuma abantu bamuzirikana.

    Aba biganjemo urubyiruko banyuzamo bakanaririmba zimwe mu ndirimbo za nyakwigendera, bavuga ko batari kubura ku itabaro rye.

    Undi waje i Rusororo aturutse i Masaka, avuga ko kuva bakumva iby’urupfu rwa Jay Polly batemeye ko yavuye mu mwuka w’abazima koko ariko ko kuba biboneye ishyingurwa rye ari bwo bemeye ko umuhanzi bakundaga yabavuyemo koko.

    Ati 'Naje n’amaguru ndavuga nti reka nze mperekeza umusaza […] umusaza twamukundaga cyane ntacyari kutubuza kuza kumusezera.'

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Abafana-ba-Jay-Polly-ntibakanzwe-n-urugendo-rurerure-bemeye-bazamuka-imisozi-bajya-kumushyingura-VIDEO

  • AS Kigali idafite bamwe mu bakinnyi baheruka kuyisinyira yerekeje muri COMORES (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri ikipe ya AS Kigali yafashe rutemikirere yerekeza mu birwa bya Comores, aho yabanje kunyura i Addis Ababa muri Ethiopia, nyuma igafata urugendo rujya muri Comores.

    Iyi kipe yahagurutse idafite bamwe mu bakinnyi baheruka kuyisinyira barimo Kakule Mugheni Fabrice wasinyiye iyi kipe aheruka kubagwa, umutoza Eric Nshimiyimana akaba yatangaje ko uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati azamera mu byumweru bibiri.

    Iyi kipe kandi yagiye idafite undi mukinnyi wo mu kibuga hagati, akaba ari Kalisa Rachid uheruka gusinyira iyi kipe andi masezerano y’imyaka ibiri, akaba nyuma y’imvune yagiye agira mu mwaka ushize w’imikino, ubu yongeye kuvunika bizasaba ko yongera kubagwa.

    Undi mukinnyi iyi kipe idafite ni umunyezamu Batte Shamiru wavunitse mu mukino wa gicuti wabahuje na AS Maniema, mu gihe rutahizamu Saba Robert nawe waje muri iyi kipe afite imvune we yatangiye kumererwa neza akaba yajyanye n’ikipe.

    Mu bandi bakinnyi iyi kipe iheruka gusinyisha, harimo myugariro Lamine Moro wakiniraga Yanga yo muri Tanzania, ndetse na Niyonzima Olivier Sefu wasinye ejo, aba bombi bakaba batarabona ibyangombwa bibemerera gukina iyi mikino mpuzamahanga.

    Bahaguruka i Kanombe

    Urutonde rw’abakinnyi AS Kigali yajyanye mu birwa bya Comores

    1 NTWALI Fiacre
    2 Rugero Chris
    3 RUGWIRO Herve
    4 RURANGWA Mossi
    5 ISHIMWE Christian
    6 AHOYIKUYE Jean Paul r
    7 RUGIRAYABO Hasani
    8 RUKUNDO Denis
    9 KWIZERA Pierre
    10 BUTERA Andrew
    11 KAYITABA Jean Bosco
    12 BIRAMAHIRE Abeddy
    13 LAWAL Abubakar
    14 NIYIBIZI Ramadhan
    15 SHABANI Hussein
    16 BAVAKURE NDEKWE Felix
    17 UWIMANA Guillain
    18 NIYONZIMA Haruna
    19 BISHIRA Latif
    20 SABA Robert

    Ubwo ikipe yari imaze kugera Addis Ababa muri Ethiopia

    source : https://ift.tt/3h8ThCo

  • Yiyise umuvuzi gakondo afatirwa mu cyuho yambura abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yiyise umuvuzi gakondo afatirwa mu cyuho yambura abaturage
    Yiyise umuvuzi gakondo afatirwa mu cyuho yambura abaturage

    Uwo mugabo yafatiwe mu cyuho amaze kwambura abaturage banyuranye, aho abamenyekanye ari batatu yari amaze kwambura amafaranga agera ku bihumbi 110, ababeshya ko abavura.

    Amakuru Kigali Today ikesha Mukeshimana Odette, Umunyamabanga Nshingwabokorwa w’Akagari ka wa Mpenge mu Murenge wa Muhoza, aho uwo mugabo yafatiwe yambura abaturage, yavuze ko nk’uko yabibwiwe n’abo yari amaze gutuburira, ngo uwo mugabo yaje ku itariki 04 Nzeri 2021 avuye i Kigali.

    Uburyo yageze i Musanze ngo yahamagawe n’umwe muri abo baturage yambuye, ngo amurangiwe na mugenzi we (uwambuwe), uba i Kigali nyuma y’uko amuganyiye amubwira ko muri iyi minsi ubucuruzi yakoraga burimo kugenda nabi, aho akomeje kwibwa akagwa mu bihombo.

    Nk’uko Gitifu Mukeshimana akomeza abitangariza Kigali Today, ngo uwo mugore akimara gutekerereza inshuti ye ako gahinda afite, yahise amuhuza n’uwo mugabo wiyita umupfumu, amubwiye ibibazo bye amwemerera ko afite umuti wabimukiza, ni ko kumutegera aza i Musanze, aho ngo yagezeyo atavuga Ikinyarwanda.

    Ati “Bavugana kuri telefoni yavugaga Ikirundi, agera n’i Musanze akomeza kuvuga mu Kirundi, nibwo bamwakiriye bamaze kumuzimanira inzoga, rwa rurimi rw’Ikirundi rurahinduka atangira kuvuga Ikinyarwanda, nibwo byabatunguye batangira kumwibazaho, ariko atangira akazi yambura abaturage ababwira ko ari kubavura”.

    Ngo yafashwe ubwo yari amaze kwambura abantu batatu, aho umwe yavuze ko yamuciye indasago ku myanya ye y’ibanga no mu ntege, amuca amafaranga ibihumbi 50, undi amuha amafaranga ibihumbi 20.

    Imiti ashukisha abo yambura
    Imiti ashukisha abo yambura

    Ngo yafashwe ubwo yasigaga undi imiti, uwo muturage akomeza kugira amakenga ari nabwo yahamagaye ubuyobozi, nk’uko Gitifu Mukeshimana akomeza abivuga.

    Ati “Umwe mu bo yari ari gutuburira abeshya ko ari kumuvura, yagize amakenga abona ko uwo mugabo asa n’aho ari guteka imitwe, nibwo yaduhamagaye atubwira ko hari umuntu urimo gutuburira abaturage. Twaragiye kubera ko yari yaduhaye ikimenyetso cy’aho bari, tumugwa gitumo dusanga bari kumwe aho yari yamukebye amusiga imiti, nyuma y’uko yari yamaze kumuca amafaranga ibihumbi 20”.

    Nyuma yo gufata uwo mugabo, ubuyobozi bwakoze isesengura busanga ibyo yakoraga ari ubutubizi, bahita bamushyikiriza RIB Sitasiyo ya Muhoza.


    source : https://ift.tt/3zUfcEw

  • Inzobere z’abaganga zabashije kubaga impanga zavutse zifatanye imitwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uko abo bana bari bameze mbere, na nyuma yo kubagwa
    Uko abo bana bari bameze mbere, na nyuma yo kubagwa

    Ni igikorwa cyamaze amasaha 12 gikorewe mu kigo cy’ubuvuzi cya Soroka mu mujyi wa Beersheba mu cyumweru gishize, bikavugwa ko cyatwaye amezi menshi yo gutegura uburyo bazabaga abo bana b’impanga z’abakobwa, kuko imitwe yabo yari ifatanye. Ni igikorwa cyakozwe n’impuguke nyinshi zo muri Israel ndetse n’izaturutse mu mahanga.

    Abo bana b’abakobwa batatangajwe amazina yabo, biravugwa ko ubu bameze neza, barimo guhumeka neza, konka no kurya nk’uko bisanzwe.

    Umuyobozi w’ibitaro bya Soroka bishinzwe kubaga ari na ho hanabagiwe abo bana, Eldad Silberstein, yahamije aya makuru avuga ko bahumeka kandi barimo kurya neza, ubwo yaganiraga n’ibiro ntaramakuru bya Israel.

    Ikinyamakuru BBC kivuga ko ari ku nshuro ya mbere igikorwa nk’iki, kibaye neza kuko cyageragejwe imyaka igera kuri 20 ku isi yose ariko bikanga.

    Abo bana bavutse muri kanama 2020, byitezwe ko bazabaho neza kandi mu buzima nk’ubusanzwe.

    source : https://ift.tt/3n5oslP

  • Miss Mwiseneza Josiane yahishuye ukuri ku mafoto amugaragaza yakoze ubukwe #rwanda #RwOT

    Ni amafoto yagiye akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Miss Mwiseneza Josiane yambaye ikanzu igaragaza umuntu wakoze ubukwe, benshi bahise bemeza ko ubukwe bwe bwavuzwe kuva mu minsi ishize bwaba bwabaye.

    Miss Josiane yahishuye ko nta bukwe yakoze ahubwo ko ari amashusho ya film akinamo yitwa True romance.

    Ati “Iriya kanzu nyine nk’uko babibonye y’ubukwe nabaye umugeni, nari nabaye umugeni muri filime cyane ko n’ibintu nakinnye ni ibintu n’ubundi biri byo filime yitwa ‘True Romance’.”

    Yakomeje agira ati “Filime itangira nakoze ubukwe n’undi musore bari bubone tugakora ubukwe nyine turi couple ikundana nyuma ubukwe bukarangira nyine tukajya mu rugo nk’abageni noneho mu rugo tugezemo hari inzitizi ziba nyine, ziba ku bantu benshi bakunda bahura nazo duhura n’imbogamizi nyine zigoye cyane “

    Agaruka ku mubano we na fiance we, Tuyishimire Christian, yavuze ko nta kibazo kirimo ndetse na we ameze neza, ko ibyavuzwe ko ubukwe bwabo bwapfuye ari ikinyoma cyambaye ubusa.

    Ati “Inkuru zavuzwe nta n’imwe irimo y’ukuri kuko ni nayo mpamvu nabihoreye, narabaretse twembi twabigiyeho inama turavuga ngo reka tubyihorere bivugwe bisakuze”.

    Hashize umwaka urenga yambitswe impeta ya fiançailles (yayambaye muri Kanama 2020), gusa ahamya ko najya gukora ubukwe abantu bazabimenya.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Miss-Mwiseneza-Josiane-yahishuye-ukuri-ku-mafoto-amugaragaza-yakoze-ubukwe

  • Ruhango : Umugore wavuye mu rugo agiye kugura itabi ntagaruke bamusanze mu ishyamba yapfuye #rwanda #RwOT

    Umurambo w’uyu mubyeyi witwa Umukundwa Jeanne wasanzwe mu Mudugudu wa Gisiza, Akagari ka Kigarama muri uriya Murenge wa Mwendo.

    Cyakora hari bamwe mu bo baturanye bavuze ko nyakwigendera yavuye iwe agiye guhaha itabi, umugabo amutegereje ntiyagaruka. Umukundwa Jeanne asize abana 2 n’umugabo.

    Muhire Floribert uyobora Umurenge wa Mwendo, yatangaje ko umurambo wa nyakwigendera bawusanganye ibikomere mu maso ku buryo hakekwa ko ashobora kuba yishwe n’abagizi ba nabi.

    Yagize ati 'Gusa haracyakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri, kuko yari afite ibikomere.'

    Muhire yavuze ko hamaze gufatwa abantu 4 bari kumwe na nyakwegendera mbere y’uko apfa, bityo akavuga ko RIB ari yo izagaragaza ibizava mu iperereza'

    Uyu Muyobozi yavuze ko ubusanzwe nta makimbirane uriya mubyeyi yari afitanye n’umugabo we, cyangwa undi muturage wo mu Mudugudu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ruhango-Umugore-wavuye-mu-rugo-agiye-kugura-itabi-ntagaruke-bamusanze-mu-ishyamba-yapfuye

  • Umusore wo muri Youth Volunteers akurikiranyweho gucurira umukobwa bamenyaniye kuri Instagram icyangombwa cy’uko yikingije #rwanda #RwOT

    Uyu musore witwa Safari Habimana, yeretswe Itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Nzeri ku kicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali i Remera mu Karere ka Gasabo Polisi.

    Yafashwe acyekwaho gukora inyandiko mpimbano zigaragaza ko Uwera Vanessa yikingije icyorezo cya COVID-19.

    Safari yari asanzwe ari mu rubyiruko rw’abakorerabushake mu kigo nderabuzima cya Kagugu, yemeye ko yanditse Uwase mu bantu bamaze kwikingiza kandi atarabikora, yabisabiye imbabazi.

    Yagize ati “Kuri ubu nari umunyeshuri muri kaminuza hano mu Mujyi wa Kigali, nakoraga nk’umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake mu kigo nderabuzima cya Kagugu kuko nari naratoranyijwe mu gufasha abakozi baho, njye nandikaga abagomba kwikingiza.”

    Habimana yavuze ko ubwo yandikaga abantu yaje kwandika inshuti Uwase Vanessa bahuriye ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram. Yavuze ko yanditse imyirondoro ye mu rwego rwo kumufasha kuko yari azi ko ngo ashobora kujya ku yindi site akikingiza, Habimana yasabye imbabazi.

    Uwase Vanessa yari yanditswe ku rutonde rw’abamaze kwikingiza yavuze ko yatunguwe ubwo yari ageze aho bakingirira abatanga urukingo bakamubwira ko yamaze kwikingiza.

    Yagize ati “Mu kwezi gushize nibwo nahuriye na Habimana kuri instagram kuva icyo gihe twavuganiraga kuri telefoni gusa. Nyuma yambajije ko nikingije mubwira ko ntarabikora, yambwiye ko ashobora kunyandika mu bakingiwe nkazabona ubutumwa bugufi ko nakingiwe. Niko byagenze naje kubona ubutumwa ariko sinabyitaho nagira ngo ubwo butumwa nibwo nzerekana ngiye kwikingiza, gusa nageze i Gikondo aho bakingirira bambwira ko namaze kwikingiza birantungura. “

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko Habimana yafashwe biturutse ku kuba hari umuntu yanditse nk ‘uwakingiwe nyamara atarabikoze.

    CP Kabera yagize ati “Iki ni kimwe mu byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Ubutumwa tugenera abantu bakora muri serivisi zo kurwanya COVID-19 ni uko batagomba kubifata nk’ibyoroshye, bagomba kumenya ko atari akazi koroshye. Niba waratoranyijwe muri izo nshingano ntibibe umwanya wo gufasha inshuti zawe kubona serivisi batigeze bahabwa.”

    Yakomeje avuga hari serivisi zimwe na zimwe zasubukuwe kandi kugira ngo uzigereho bisaba kuba ufite icyemezo cy’uko wakingiwe cyangwa wipimishije kandi izo nyandiko zigomba kuba ari umwimerere atari impimbano.

    CP Kabera yibukije abantu gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Habimana Safari yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha kugira ngo hatangire iperereza.

    SAFARI ASHOBORA GUFUNGWA IMYAKA 5

    Ingingo ya 276 : Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano

    Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

    Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy’iyi ngingo. Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umusore-wo-muri-Youth-Volunteers-akurikiranyweho-gucurira-umukobwa-bamenyaniye-kuri-Instagram-icyangombwa-cy-uko-yikingije

  • Niyonzima Olivier Seif yateye utwatsi iby’ibiganiro yagiranye na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Niyonzima Olivier Seif wamaze gusinyirira ikipe ya AS Kigali, yahakanye yivuye inyuma ko yaba yaragiranye ibiganiro na Rayon Sports yahozemo.

    Mbere yo kongera amasezerano muri APR FC, byavuzwe ko Seif yifuzwa na Rayon Sports yahozemo, na nyuma y’uko iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu imurekuye, byavuzwe ko yaganiriye na Rayon Sports.

    Amakuru yavugaga ko impande zombi zemeranyijwe miliyoni 18 ariko Rayon Sports ntiyahita izibona.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, nyuma yo gusinyira AS Kigali, yabajijwe icyabuze ngo asubire muri Rayon Sports, aratsemba avuga ko nta biganiro byigeze bibaho.

    Ati “nta kintu na kimwe mbiziho ibyo ngibyo, ni namwe mbyumvanye. Nta biganiro na bike twagiranye.”

    Niyonzima Olivier Seif yasinyiye AS Kigali amazezerano y’imyaka 2, aho yatanzweho miliyoni 20, akaba azajya ahembwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

    Seif avuga ko nta biganiro yigeze agirana na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/niyonzima-olivier-seif-yateye-utwatsi-iby-ibiganiro-yagiranye-na-rayon-sports

  • Rubavu : Muri COVID-19 DASSO bakoze ibikorwa bizamura abaturage by’asaga miliyoni 3Frw #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe abagize uru rwego ku rundi ruhande babaga barimo bafata abarenze ku mabwiriza bigatuma bagenda bijujuta.

    Ibikorwa byakozwe na DASSO mu karere ka Rubavu bifite agaciro ka Miliyoni 3,5 Frw harimo inzu yubakiwe umuturage mu Murenge wa Nyundo (inzu, ubwiherero n’igikoni), Ibikorwa by’umuganda wo gusana inzu y’umuturage utishoboye mu Murenge wa Busasamana, umuganda wo kubakira umuturage utishoboye mu Murenge wa Kanzenze hari kandi n’igikorwa cyo gutera ibiti byo kubungabunga umugezi wa Sebeya mu murenge wa Rugerero.

    Uretse ibikorwa bidasanzwe ni mu kazi ka buri munsi aho babashije kuvana abana 268 mu muhanda bahuzwa n’imiryango yabo.

    Umuhuzabikorwa w’urwego rwa DASSO mu karere ka Rubavu, Tungane Dieudonne avuga ko ibi bikorwa byo gufasha abaturage byari uguha abaturage isura nyayo y’uru rwego mu gihe bari bamenyereye ko bagongana.

    At 'Ibi bikorwa byakozwe mu rwego rwo kwereka abaturage ko tutatebereyeho kubabangamira ahubwo tubereyeho kubafasha mu buzima busanzwe kandi no kubacyebura byatumye akarere ka Rubavu kaza mu turere twa mbere twitaye neza ku gushyira amabwiriza mu bikorwa.'

    Nkuko bitangazwa n’uru rwego umwaka utaha nabwo bateganya kuremera abaturage batishoboye aho bazaha amatungo magufi imiryango 20 (ihene n’intama), Kubakira no gusana ubwiherero ku miryango itishoboye 20, kubaka no gusana amazu y’abatishoboye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Muri-COVID-19-DASSO-bakoze-ibikorwa-bizamura-abaturage-by-asaga-miliyoni-3Frw