Category: Uncategorized

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yabonye intsinzi ya mbere muri BK Pro-League ya 2026-27, ni nyuma yo gutsinda Musanze FC ibitego bitatu ku busa.

    Wari umukino w'ikirarane cy'umunsi wa gatanu wa BK Pro-League utarakiniwe igihe aho Rayon Sports yari mu mikino Nyafurika yari yakiriye Musanze FC.

    Ni umukino Rayon Sports yatangiranye imbaraga nyinshi cyane ishaka igitego hakiri kare ndetse igenda irema uburyo butandukanye aho ku munota wa gatanu Iradukunda Elie Tatou yagerageje Ishoti ariko rinyura hanze y'izamu. 

    Aya mahirwe yakurikiwe n'andi yo ku munota wa 15 aho Charles Tchouplaou yateye ariko umupira nabwo ujya hanze y'izamu. 

    Nsabimana Jean de Dieu, umunyezamu wa Musanze FC yakuyemo umupira w'umutwe ukomeye wa Mohamed Ouattara. 

    Rayon Sports yarimo ishaka igitego muri iyi minota, yaje kukibona ku munota wa 21 cyatsinzwe na Junior Kameni Herman. 


    Ni ku mupira muremure watewe na Mohammed Ouattara maze Muhoza Daniel awukoraho ntiyawugumana usanga ubwugarizi bwa Musanze maze Rodrigue Tuyishime ananirwa kuwukuraho, Kameni ahita atsindira Rayon Sports igitego cya mbere.

    Aya mahirwe yakurikiwe n'andi yo ku munota wa 26 ubwo Iradukunda Elie Tatou yahinduraga umupira imbere y'izamu ukagenda uriganamo ariko umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu akawufata.

    Ku munota wa 38, Mokono Elie yagerageje ishoti ashaka igitego cya kabiri ariko umunyezamu awukuramo.

    Musanze FC yakoraga amakosa menshi mu gice cya mbere nta mahirwe menshi yabonye kuko nk'ishoti rya Cedekla Kwihanga ku munota wa 28 ryagiye hanze ndetse na Rodrigue Tuyishime ku munota wa 37 rijya hanze. Amakipe yombi  kuruhuka ari kimwe ku busa.

    Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Fabrice Nshimiyimana aha umwanya Ganijuru Elie. 


    Nyuma yo gukinana neza kw'abakinnyi ba Rayon Sports, Muderi Akbar ku munota 46 yateye ishoti ariko rinyura hanze y'izamu. 

    Issa Djiguiba yateye ishoti rikomeye ku mupira yari ahawe na Ganijuru Elie ariko umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu awufata byoroshye. 

    Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego cya kabiri yaje kukibona ku munota wa 52 cyatsinzwe na na Iradukunda Elie Tatou ku mupira yahawe na Mokono Elie akinjirana ubwugarizi bwa Musanze agahita atera ishoti rikomeye umupira ukaruhukira mu rushundura. 


    Ku munota wa 57, Musanze FC yakoze impinduka eshatu, Nonso Nzediegwe, Cedekla Kwihangana, François Bakari bavuyemo hinjiramo Thity Hakizimana, Omar Bizimungu na Frodouard Mugiraneza

    Ku munota wa 64, Christivie Bioko yateye ishoti ariko umunyezamu wa Rayon Sports, Dande Junior awukuramo.

    Rayon Sports yakoze impinduka ku munota wa 65 Issa Djiguiba na Muhoza Daniel bavuyemo hinjiramo Zuberi Hakizimana na Tambwe Ngongo Gloire. 


    Zuberi Hakizimana wari winjiye mu kibuga asimbura, ku munota wa 67 yagerageje ishoti ariko umunyezamu awukuramo.

    Rayon Sports yarimo ishaka igitego cya gatatu yaje kukibona ku munota wa 68 cyatsinzwe na Muderi Akbar ku mupira yazamukanye maze atera ishoti rikomeye. 

    Ku munota wa 74, Ndayishimiye Edouard yateye ishoti ariko rigarurwa n'igiti cy'izamu rya Dande Junior. 

    Christivie Bioko wa Musanze FC, ku munota wa 75 yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu Dande Junior awukuramo. 

    Ku munota wa 79, Elie Tatou wagize umukino mwiza yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu arikuramo.


    Rayon Sports yongeye gukora impinduka ku munota wa 82, Ndayishimiye Didier na Nizeyimana Moubarak binjiye mu kibuga basimbura Iradukunda Elie Tatou na Kameni Junior. 

    Musanze FC yakomeje gushaka igitego cy'impozamarira ariko umukino warangiye ari bitatu ku busa, wahise uba umukino wa mbere Rayon Sports itsinze muri BK Pro-League ya 2026-27, ni nyuma yo kunganya na Sunrise FC igatsindwa ha Gorilla FC. 

    Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi:

    Rayon Sports: Dande Junior, Mohamed Ouattara, Charles Tchouplaou, Nshimiyimana Emmanuel, Nshimimana Fabrice, Muderi Akbar, Mokono Elie, Issa Djiguiba, Iradukunda Elie Tatou, Muhoza Daniel na Junior Kameni Herman.

    Musanze FC: Nsabimana Jean de Dieu, Christian Muke, Tuyishime Rodrigue, Niyitanga Emmanuel, Yvan Marcel Dikoume Kouathe, Bakari François, Charles Nonso Nzediegwe, Cedekla Kwihanga, Leonidas Munyurangano, Allan Katerega, Christivie Bioko.

    Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-ikubutse-mu-mikino-nyafurika-yatsinze-musanze-3-0-uba-umukino-wa-mbere-wa-bk-pro-league-itsinze/

  • Rayon Sports umujinya wa Black Bulls yawutuye Musanze FC #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yanyagiye Musanze FC ibitego bitatu ku busa mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa gatanu wa BK Pro-League 2026-27.

    Nyuma yo gusezererwa muri CAF Confederation Cup na Black Bulls, kuri uyu wa Gatatu, Rayon Sports yari yakiriye Musanze FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa gatanu cya BK Pro-League.

    Ni umukino Rayon Sports yatangiranye imbaraga nyinshi cyane ishaka igitego hakiri kare ndetse igenda irema uburyo butandukanye aho ku munota wa gatanu Iradukunda Elie Tatou yagerageje Ishoti ariko rinyura hanze y’izamu.

    Aya mahirwe yakurikiwe n’andi yo ku munota wa 15 aho Charles Tchouplaou yateye ariko umupira nabwo ujya hanze y’izamu.

    Nsabimana Jean de Dieu, umunyezamu wa Musanze FC yakuyemo umupira w’umutwe ukomeye wa Mohamed Ouattara.

    Rayon Sports yarimo ishaka igitego muri iyi minota, yaje kukibona ku munota wa 21 cyatsinzwe na Junior Kameni Herman.

    Ni ku mupira muremure watewe na na Mohammed Ouattara maze Muhoza Daniel awukoraho ntiyawugumana usanga ubwugarizi bwa Musanze maze Rodrigue Tuyishime ananirwa kuwukuraho, Kameni ahita atsindira Rayon Sports igitego cya mbere.

    Aya mahirwe yakurikiwe n’andi yo ku munota wa 26 ubwo Iradukunda Elie Tatou yahinduraga umupira imbere y’izamu ukagenda uriganamo ariko umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu akawufata.

    Ku munota wa 38, Mokono Elie yagerageje ishoti ashaka igitego cya kabiri ariko umunyezamu awukuramo.

    Musanze FC yakoraga amakosa menshi mu gice cya mbere nta mahirwe menshi yabonye kuko nk’ishoti rya Cedekla Kwihanga ku munota wa 28 ryagiye hanze ndetse na Rodrigue Tuyishime ku munota wa 37 rijya hanze. Amakipe yombi kuruhuka ari kimwe ku busa.

    Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Fabrice Nshimiyimana aha umwanya Ganijuru Elie.

    Nyuma yo gukinana neza kw’abakinnyi ba Rayon Sports, Muderi Akbar ku munota 46 yateye ishoti ariko rinyura hanze y’izamu.

    Issa Djiguiba yateye ishoti rikomeye ku mupira yari ahawe na Ganijuru Elie ariko umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu awufata byoroshye.

    Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego cya kabiri yaje kukibona ku munota wa 52 cyatsinzwe na na Iradukunda Elie Tatou ku mupira yahawe na Mokono Elie akinjirana ubwugarizi bwa Musanze agahita atera ishoti rikomeye umupira ukaruhukira mu rushundura.

    Ku munota wa 57, Musanze FC yakoze impinduka eshatu, Nonso Nzediegwe, Cedekla Kwihangana, François Bakari bavuyemo hinjiramo Thity Hakizimana, Omar Bizimungu na Frodouard Mugiraneza

    Ku munota wa 64, Christivie Bioko yateye ishoti ariko umunyezamu wa Rayon Sports, Dande Junior awukuramo.

    Rayon Sports yakoze impinduka ku munota wa 65 Issa Djiguiba na Muhoza Daniel bavuyemo hinjiramo Zuberi Hakizimana na Tambwe Ngongo Gloire.

    Zuberi Hakizimana wari winjiye mu kibuga asimbura, ku munota wa 67 yagerageje ishoti ariko umunyezamu awukuramo.

    Rayon Sports yarimo ishaka igitego cya gatatu yaje kukibona ku munota wa 68 cyatsinzwe na Muderi Akbar ku mupira yazamukanye maze atera ishoti rikomeye.

    Ku munota wa 74, Ndayishimiye Edouard yateye ishoti ariko rigarurwa n’igiti cy’izamu rya Dande Junior.

    Christivie Bioko wa Musanze FC, ku munota wa 75 yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu Dande Junior awukuramo.

    Ku munota wa 79, Elie Tatou wagize umukino mwiza yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu arikuramo.

    Rayon Sports yongeye gukora impinduka ku munota wa 82, Ndayishimiye Didier na Nizeyimana Moubarak binjiye mu kibuga basimbura Iradukunda Elie Tatou na Kameni Junior.

    Musanze FC yakomeje gushaka igitego cy’impozamarira ariko umukino warangiye ari bitatu ku busa, wahise uba umukino wa mbere Rayon Sports itsinze muri BK Pro-League ya 2026-27, ni nyuma yo kunganya na Sunrise FC igatsindwa ha Gorilla FC.

    Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi

    Rayon Sports: Dande Junior, Mohamed Ouattara, Charles Tchouplaou, Nshimiyimana Emmanuel, Nshimimana Fabrice, Muderi Akbar, Mokono Elie, Issa Djiguiba, Iradukunda Elie Tatou, Muhoza Daniel na Junior Kameni Herman

    Musanze FC: Nsabimana Jean de Dieu, Christian Muke, Tuyishime Rodrigue, Niyitanga Emmanuel, Yvan Marcel Dikoume Kouathe, Bakari François, Charles Nonso Nzediegwe, Cedekla Kwihanga, Leonidas Munyurangano, Allan Katerega, Christivie Bioko

    Rayon Sports yabonye intsinzi ya mbere muri BK Pro-League

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-umujinya-wa-black-bulls-yawutuye-musanze-fc.html

  • Amakipe atatu yari mu mikino Nyafurika aragaruka mu kibuga uyu munsi #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kugira ibirarane byinshi kubera ko yari mu mikino Nyafurika, amakipe atatu muri ane yakinaga iyi mikino uyu munsi arakina imikino ya shampiyona.

    APR FC, Rayon Sports, Al Merrikh SC na Al Hilal SC ni zo zikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda zari mu marushanwa Nyafurika ya CAF Champions League na Confederation Cup.

    Uretse APR FC yageze mu Rwada ejo hashize ku wa Kabiri, andi makipe yose uyu munsi arakina umwe mu mikino wayo w’ibirarane.

    Marine FC i Rubavu iraba yakiriye Al Hila SC saa cyenda, ni umukino uri bubere i Rubavu kuri Stade Umuganda.

    Saa cyenda, i Kigali kuri Kigali Pele Stadium, Police FC iraza kuba yakiriye Al Merrikh SC iheruka gusezererwa na Horoya.

    Saa 18h30′ Rayon Sports iheruka gusezererwa na Black Bulls muri Confederation Cup, iraza kwakira Musanze FC iheruka gutsinda Police FC.

    Rayon Sports iragaruka mu kibuga uyu munsi

    Source : http://isimbi.rw/amakipe-atatu-yari-mu-mikino-nyafurika-aragaruka-mu-kibuga-uyu-munsi.html

  • Ishyamba si ryeru hagati ya Rayon Sports na Wasili #rwanda #RwOT

    Uwizeyimana Sylivester wamamaye nka Wasili usanzwe uri Media Officer akaba n’umuvugizi w’abafana ba Rayon Sports, ashobora gutandukana n’iyi kipe.

    Uyu mugabo wamamaye mu itangazamakuru mu binyamakuru bitandukanye, ISIMBI yamenye ko ishyamba atari ryeru hagati ye na Rayon Sports.

    Uyu mwuka mubi wavutse hagati ya Rayon Sports na Wasili watijwe umurindi no kuba atarajyanye na Rayon Sports muri Mozambique gukina umukino wo kwishyura na Black Bulls.

    Ubwo Rayon Sports yerekezaga muri Mozambique gukina na Black Bulls umukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup ntabwo yajyanye na Wasili, ibintu byasize inkuru i Kigali.

    Ibinyamakuru bitandukanye byanenze ubuyobozi bwa Rayon Sports uburyo basiga Wasili ari na we ushinzwe itangazamakuru ko bitari bikwiye, igitutu cyabaye cyinshi.

    Byageze aho haboneka n’abantu biteranya ngo bamuteranyirize itike agende ariko Wasili arabyanga kuko yakekaga ko bishobora kuzana umwuka utari mwiza hagati ye n’ubuyobozi.

    Uku kugaruka ku gusigara kwa Wasili, byageze no ku buyobozi bwa Rayon Sports ibintu byabababaje cyane, binatiza umurindi umubano utari mwiza watangiye gututumba hagati yabo.

    Amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangiye gutekereza uko bwatandukana na Wasili umwe mu bakunzwe cyane muri iyi kipe.

    Wasili bivugwa ko yatangiye gushyirwaho amananiza mu kazi ke mu bintu bitandukanye. Asigaye asabwa kuza ku kazi buri munsi ibintu bitari bisanzwe kuko inshingano ze si ngombwa ko ajya ku kazi buri munsi.

    Ikindi bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bamubwiye ko ibyo atangaza batabyishimira kubera amagambo akoresha, ikintu batakumvikanaho n’abakunzi b’iyi kipe kuko babimukundira cyane.

    Andi makuru avuga ko ubu yamaze kubwirwa ko kubera ikibazo cy’ubushobozi buke agiye gukurwa ku rutonde rw’abo ikipe izajya ihemba (Payroll) ariko amafaranga ye azajya ayabona binyuze mu zindi nzira. Gusa ngo yabwiwe ko atari we wanyine.

    Wasili ashobora gutandukana na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/ishyamba-si-ryeru-hagati-ya-rayon-sports-na-wasili.html

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yagize Bamporiki Edouard Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri, mu gihe Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, naho Dr Uwamariya Valentine agirwa Ambasaderi w'u Rwanda muri Suède.

    Izi mpinduka zikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, ku wa 27 Ukwakira 2026, mu izina rya Perezida wa Repubulika.

    Iryo tangazo rigaragaza ko Bamporiki yahawe inshingano zo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri nyuma yo kugisha inama uyu muryango.

    Mu zindi mpinduka, Uwizeye Judith yagizwe Umusenateri, mu gihe Dr Gashumba Diane yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Espagne. Haguma Juan yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane.

    Dushime Noella yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Irembo Ltd, naho Ngabe Rutagarama agirwa Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri icyo kigo.

    Mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe Ubwenge Buhangano, Twagirayezu Olivier yagizwe Umuyobozi ushinzwe imikorere, Ingabire Jessica agirwa Umuyobozi ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry'inshingano, naho Kayinamura Robert agirwa Umuyobozi ushinzwe ingamba n'ubufatanye.

    Zigira Alphonse yagizwe Umuyobozi Mukuru w'Iposita, mu gihe Dr Mbarushimana Nelson yagizwe Umuhuzabikorwa Mukuru w'Urwego rushinzwe Itorero no guteza imbere Umuco.

    Bamporiki Edouard wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, ahawe izi nshingano nshya nyuma y'uko mu Ukwakira 2024, yahawe imbabazi na Perezida Kagame nyuma yo gukatirwa igifungo cy'imyaka itanu.

    Uwacu Julienne we yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri, umwanya wahawe Bamporiki.

    Uwizeye Judith wagizwe Umusenateri yari Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, inshingano yari yarahawe muri Kamena 2026.

    Dr Uwamariya Valentine yari Umusenateri, akaba yarigeze no kuyobora Minisiteri y'Uburezi, iy'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango n'iy'Ibidukikije.

    Dr Gashumba Diane yagizwe Ambasaderi muri Espagne nyuma yo guhagararira u Rwanda muri Suède.

    Uwacu Julienne wagizwe Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, yijeje Perezida Paul Kagame ko azakora atizigamye mu kuzuza inshingano nshya yamuhaye, kandi ko atazatatira icyizere yamugiriye

    Uwacu yahawe ku wa 27 Ukwakira 2027, asimbuye Judith Uwizeye wagizwe Umusenateri.

    Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, yashimiye Umukuru w'Igihugu ku cyizere yongeye kumugirira cyo gufatanya n'abandi gukorera u Rwanda.

    Yagize ati 'Ndabashimiye cyane Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame ku cyizere mwongeye kungirira cyo gufatanya n'abandi gukomeza gukorera Igihugu cyacu. Nzakora ntizigamye mu kuzuza neza Inshingano nshya mumpaye, mbijeje ko ntazatatira iki cyizere.'

    Uwacu Julienne yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri.

    Source : https://rushyashya.net/bamporiki-yongeye-kugirirwa-icyizere-uwacu-julienne-na-dr-uwamariya-bahindurirwa-inshingano/

  • Minisitiri Biruta agiye kuyobora umuhango wo gusoza amahugurwa y'icyiciro cya 22 cy'Abapolisi bato #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Umutekano w'Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, agiye kuyobora umuhango wo gusoza amahugurwa y'icyiciro cya 22 cy'Abapolisi bato uza kuba ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 28 Ukwakira 2026, uza kurangwa n'imyiyereko igaragaza ubumenyi n'ubushobozi abahuguwe bungukiye muri aya mahugurwa.

    Uyu muhango uragaragaramo imyiyereko itandukanye irimo imyitozo yo guhosha imyigaragambyo, kumasha, akarasisi ndetse n'imyitozo njyarugamba.

    Iyi myiyereko ikaba ari umwanya wo kugaragaza zimwe mu ngeri z'imyitozo abapolisi bato bahawe mu gihe bamaze mu mahugurwa, cyane cyane ubumenyi bujyanye n'imikorere ya Polisi mu bihe bitandukanye bisaba ubushobozi, imyitwarire iboneye no gukurikiza amabwiriza.

    Imyitozo yo guhosha imyigaragambyo iri mu yerekanwa iragaragaza uburyo abapolisi bato batojwe guhangana n'ibihe bishobora guhungabanya ituze n'umutekano rusange, mu gihe imyitozo yo kumasha izagaragaza ubumenyi bahawe mu gukoresha intwaro.

    Ku rundi ruhande, akarasisi n'imyitozo njyarugamba biraba biri mu bigaragaza imyitozo ngororamubiri, ikinyabupfura, gukorera hamwe no kubahiriza amabwiriza bisabwa mu kazi k'umupolisi.

    Umuhango wo gusoza aya mahugurwa ni intambwe ikomeye ku bayasoje, kuko  ushyira akadomo ku gihe bamaze bahabwa ubumenyi n'ubushobozi bizabafasha mu nshingano zabo zo kubungabunga umutekano.

    Mu mwaka wa 2025, Polisi y'u Rwanda yakiriye abapolisi bashya 1.863 basoje icyiciro cya 21 cy'amahugurwa y'ibanze (Basic Police Course), cyasorejwe mu Ishuri rya Polisi rya Gishari, mu Karere ka Rwamagana, ku wa 22 Ukuboza 2025.

     

    Source : https://flash.rw/2026/10/28/minisitiri-biruta-agiye-kuyobora-umuhango-wo-gusoza-amahugurwa-yicyiciro-cya-22-cyabapolisi-bato/

  • Umunyamakuru Nadia Umutoni wa RBA, yabyukiye ku magambo yuje imitoma #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Nadia Umutoni w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), yabyukiye ku magambo meza yuje imitoma y’umugabo we amwifuriza isabukuru nziza.

    Buri tariki ya 28 Ukwakira, Nadia Umutoni yizihiza isabukuru y’amavuko yishimira imyaka amaze ku Isi.

    Kuri iyi nshuro yabyukiye ku magambo meza y’urukundo yuje imitoma y’umugabo we Malik Shaffy amwibutsa ko ari uw’ingenzi mu buzima bwe.

    Ati “Isabukuru nziza byose byanjye, Nadia. Warakoze kuba umubyeyi w’agatangaza. Ndagukunda cyane. Uzana ibyishimo mu buzima bwacu buri munsi. Nyuzwe n’ubugiraneza bwawe, imbaraga zawe n’umutima mwiza. Nizeye ko uyu munsi uza kuba wihariye ari na mwiza nk’uko na we uri.”

    Nadia Umutoni na Malik Shaffy bakoze ubukwe muri 2021 aho ubu bamaze kubyarana abana babiri.

    Nadia Umutoni akaba ari Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru wamenyekanye cyane mu kiganiro Waramutse Rwanda.

    Malik Shaffy yifurije umugore we Nadia Umutoni isabukuru nziza

    Bafitanye abana babiri

    Source : http://isimbi.rw/umunyamakuru-nadia-umutoni-wa-rba-yabyukiye-ku-magambo-yuje-imitoma.html

  • Bamporiki Edouard yahawe imirimo mishya #rwanda #RwOT

    Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagize Bamporiki Edouard Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri.

    Ni mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, ku wa 27 Ukwakira 2026, mu izina rya Perezida wa Repubulika.

    Iri tangazo rivuga ko nyuma yo kugisha Inama Unity Club Intwararumuri, Bamporiki Edouard yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa.

    Bamporiki Edouard wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, ahawe izi nshingano nyuma y’uko yakatiwe n’inkiko imyaka itanu ariko mu Kwakira 2024 akaza gufungurwa ku mbabazi za Perezida Kagame.

    Uyu mwanya awusimbuyeho Uwacu Julienne wagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

    Izindi mpinduka zabaye, Uwizeye Judith yagizwe Umusenateri, mu gihe Dr Gashumba Diane yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Espagne. Haguma Juan yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.

    Dushime Noella yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Irembo Ltd, naho Ngabe Rutagarama agirwa Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri icyo kigo.

    Mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubwenge Buhangano, Twagirayezu Olivier yagizwe Umuyobozi ushinzwe imikorere, Ingabire Jessica agirwa Umuyobozi ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano, naho Kayinamura Robert agirwa Umuyobozi ushinzwe ingamba n’ubufatanye.

    Zigira Alphonse yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Iposita, mu gihe Dr Mbarushimana Nelson yagizwe Umuhuzabikorwa Mukuru w’Urwego rushinzwe Itorero no guteza imbere Umuco.

    Bamporiki Edouard yahawe imirimo mishya

    Source : http://isimbi.rw/bamporiki-edouard-yahawe-imirimo-mishya.html

  • Abakinnyi bane ba APR FC basize inkuru mu Misiri #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahman yavuze ko nubwo basezerewe na Zamalek SC ariko bitwaye neza ku buryo hari abakinnyi batangiye no kuvugishwa.

    Ibi yabigarutseho ubwo bari bageze mu Rwanda bavuye mu Misiri gukina na Zamalek SC mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League aho batsinzwe 1-0 basezererwa ku giteranyo cy’ibitego bibiri ku busa ntibababasha kugera mu matsinda.

    Taleb yavuze ko yagerageje guhangana na Zamalek SC mu mukino ubanza n’uwo kwishyura kandi iyi kipe ifite izina rikomeye, ibintu avuga ko imibare ye yari yakunze habuze amahirwe gusa.

    Yakomeje avuga ko icyo babuze na none ari ubunararibonye muri iyi mikino Nyafurika aho abakinnyi bageraga imbere y’izamu bakagira igitutu.

    Gusa muri rusange yemeza ko bitwaye neza aho hari n’abakinnyi bane be batangiye kuvugishwa.

    Ati “Abasesenguzi bo mu Misiri bashimye abakinnyi. Banavuze ko hari abakinnyi ba APR bakwiye kugurwa, kandi ibyo ni ubwa mbere bibaye. Abakinnyi bane baravugishijwe.'

    Nyuma yo kugera i Kigali, APR FC izagaruka mu kibuga mu mpera z’iki cyumweru ikina na Etincelles FC mu mukino wa Shampiyona.

    Bamwe mu bakinnyi ba APR FC batangiye kuvugishwa

    Source : http://isimbi.rw/abakinnyi-bane-ba-apr-fc-basize-inkuru-mu-misiri.html

  • Amarangamutima ya Bamporiki Edouard nyuma yo kongera kugirirwa icyizere #rwanda #RwOT

    Bamporiki Edouard yashimiye Perezida Kagame ndetse amwizeza ko atazamutenguha, ni nyuma yo kongera kugirirwa icyizere akamugira Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Ukwakira 2026, nibwo hasohotse itangazo rivuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva aho yasinye mu izina rya Perezida Kagame, rikaba ryashyiraga abayobozi bamwe mu nshingano.

    Ni n’aho Bamporiki Edouard yaherewe inshingano nshya aho yasimbuye Uwacu Julienne wagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter cyangwa X, Bamporiki Edouard yashimiye icyizere yongeye kugirirwa kandi yemeza ko atazagipfusha ubusa.

    Ati “Iki cyizere cyeze, kije nkizirikana kimwe cyangiritse cya gihe, mu cyubahiro cyinshi ngomba isoko icyizere nk’iki kivomwamo, Paul Kagame, Iki na cyo ndacyakiriye, kuzirikana kimwe cyangirikiye umu, bizampa kurinda iki cy’ubu. Biganza byera ineza, nzabatera ishema mwembi.'

    Ahawe izi nshingano nyuma y’uko mu Kwakira 2024 ari bwo yafunguwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame aho Bamporiki yari yarakatiwe imyaka itanu.

    Ni nyuma y’uko muri Nzeri 2022 yahamijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite. Rwamukatiye igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60 Frw.

    Yajuririye iki cyemezo maze maze muri Mutarama 2023 Urukiko Rukiko rumukatira imyaka itanu ariko rugabanya ihazabu ruyigira miliyoni 30 Frw.

    Tariki ya 18 Ukwakira 2024, Bamporiki Edouard ari mu bantu 32 barekuwe bahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame.

    Bamporiki Edouard yabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, kuva mu 2013 kugeza mu 2017.

    Ku wa 30 Kanama 2017, yagizwe Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero.

    Mu Ugushyingo 2019, yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri yari ishinzwe Urubyiruko n’Umuco.

    Bamporiki Edouard yashimiye Perezida Kagame

    Source : http://isimbi.rw/amarangamutima-ya-bamporiki-edouard-nyuma-yo-kongera-kugirirwa-icyizere.html