Umunyamakuru Nadia Umutoni wa RBA, yabyukiye ku magambo yuje imitoma #rwanda #RwOT

Written by

in

Umunyamakuru Nadia Umutoni w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), yabyukiye ku magambo meza yuje imitoma y’umugabo we amwifuriza isabukuru nziza.

Buri tariki ya 28 Ukwakira, Nadia Umutoni yizihiza isabukuru y’amavuko yishimira imyaka amaze ku Isi.

Kuri iyi nshuro yabyukiye ku magambo meza y’urukundo yuje imitoma y’umugabo we Malik Shaffy amwibutsa ko ari uw’ingenzi mu buzima bwe.

Ati “Isabukuru nziza byose byanjye, Nadia. Warakoze kuba umubyeyi w’agatangaza. Ndagukunda cyane. Uzana ibyishimo mu buzima bwacu buri munsi. Nyuzwe n’ubugiraneza bwawe, imbaraga zawe n’umutima mwiza. Nizeye ko uyu munsi uza kuba wihariye ari na mwiza nk’uko na we uri.”

Nadia Umutoni na Malik Shaffy bakoze ubukwe muri 2021 aho ubu bamaze kubyarana abana babiri.

Nadia Umutoni akaba ari Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru wamenyekanye cyane mu kiganiro Waramutse Rwanda.

Malik Shaffy yifurije umugore we Nadia Umutoni isabukuru nziza

Bafitanye abana babiri

Source : http://isimbi.rw/umunyamakuru-nadia-umutoni-wa-rba-yabyukiye-ku-magambo-yuje-imitoma.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *