Bamporiki Edouard yahawe imirimo mishya #rwanda #RwOT

Written by

in

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagize Bamporiki Edouard Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri.

Ni mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, ku wa 27 Ukwakira 2026, mu izina rya Perezida wa Repubulika.

Iri tangazo rivuga ko nyuma yo kugisha Inama Unity Club Intwararumuri, Bamporiki Edouard yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa.

Bamporiki Edouard wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, ahawe izi nshingano nyuma y’uko yakatiwe n’inkiko imyaka itanu ariko mu Kwakira 2024 akaza gufungurwa ku mbabazi za Perezida Kagame.

Uyu mwanya awusimbuyeho Uwacu Julienne wagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Izindi mpinduka zabaye, Uwizeye Judith yagizwe Umusenateri, mu gihe Dr Gashumba Diane yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Espagne. Haguma Juan yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.

Dushime Noella yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Irembo Ltd, naho Ngabe Rutagarama agirwa Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri icyo kigo.

Mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubwenge Buhangano, Twagirayezu Olivier yagizwe Umuyobozi ushinzwe imikorere, Ingabire Jessica agirwa Umuyobozi ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano, naho Kayinamura Robert agirwa Umuyobozi ushinzwe ingamba n’ubufatanye.

Zigira Alphonse yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Iposita, mu gihe Dr Mbarushimana Nelson yagizwe Umuhuzabikorwa Mukuru w’Urwego rushinzwe Itorero no guteza imbere Umuco.

Bamporiki Edouard yahawe imirimo mishya

Source : http://isimbi.rw/bamporiki-edouard-yahawe-imirimo-mishya.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *