Category: Uncategorized

  • Mangwende yikije ku kiganiro yagiranye n’umutoza w’ikipe y’igihugu #rwanda #RwOT

    Myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda ukinira Chennaiyin FC mu cyiciro cya mbere mu Buhinde, Imanishimwe Emmanuel yavuze ko ubwo yari amaze gusinyira iyi kipe umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Stephen Constantine yamuganirije akamugira inama y’uko azitwara.

    Muri Kanama 2026 nibwo Mangwende yasinyiye iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere mu Buhinde avuye muri AEL Limassol yo muri Cyprus.

    Yagiyeyo nyuma y’uko muri Werurwe 2026 ari bwo Umwongereza Stephen Constantine yari yagizwe umutoza w’Amavubi akaba yarabaye mu Buhinde cyane.

    Mangwende aganira n’ikinyamakuru cyo mu Buhinde cyitwa Sportstar, Mangwende yavuze ko akimara gusinyira iyi kipe, Constantine yamuganirije ndetse amugira n’inama.

    Ati 'Ndibuka nyuma yo gusinya yambajije ku ikipe. Yari azi Chennaiyin kuko yakoze muri iki gihugu mbere. Yambwiye ko ari Shampiyona nziza, wenda itari ku rwego nk’urw’iyo muri Chyprus, ariko ko ari nziza.'

    'Nk’umutoza w’Ikipe y’Igihugu, yambwiye ko ngomba kuza hano nkakora cyane. Yangiriye inama y’uburyo ngomba gukora maze nkahora ndi ku rwego rwo hejuru.'

    Iki kinyamakuru cyanabajije Constantine na we avuga ko Mangwende ari umukinnyi mwiza ufite ibyo azafasha ikipe ye.

    Ati 'Ni umukinnyi ufite ubunararibonye ushobora gukina nka myugariro wo hagati cyangwa uw’ibumoso. Arakomeye mu kwambura umupira kandi asoma umukino neza. Ni umuntu mwiza kandi uhora ashaka gufasha abo bari kumwe. Ni umukinnyi ukomeye.'

    “Ntabwo twaganiriye byinshi kuri shampiyona. Namubwiye ko iri ku rwego rwiza. Arabizi ko nahabaye imyaka 8.”

    Imanishimwe Emmanuel yakiniye amakipe atandukanye arimo Rayon Sports, APR FC, FAR Rabat yo muri Maroc na AEL Limassol yo muri Cyprus mbere yo kwerekeza mu Buhinde.

    Mangwende yakomoje ku kiganiro yagiranye Constantine

    Stephen Constantine yavuze ko Mangwende ari umukinnyi mwiza

    Source : http://isimbi.rw/mangwende-yikije-ku-kiganiro-yagiranye-n-umutoza-w-ikipe-y-igihugu.html

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'Ikipe y'Igihugu y'u Bwongereza, Bukayo Saka, yakoze ku mitima ya benshi ubwo yakiraga igihembo cya Sócrates Award 2026, agasoma ubutumwa bwa Biringiro, umwana w'Umunyarwanda w'imyaka 14 wafashijwe kongera kubona neza nyuma y'igihe yari amaze afite ikibazo cy'uburwayi bw'amaso.

    Sócrates Award ni igihembo gitangwa mu birori bya Ballon d'Or, kigenewe umukinnyi wa ruhago wakoze ibikorwa by'indashyikirwa bigira uruhare mu guteza imbere imibereho y'abandi no gufasha sosiyete.

    Ubwo Saka yahabwaga iki gihembo, yahisemo ko mu mwanya we utibanda ku byo yakoze gusa, ahubwo awukoresha mu kumvikanisha ijwi ry'umwe mu bana ibikorwa bye byafashije.

    Yagarutse ku nkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda, watangiye kugira ikibazo cyo kutabona neza afite imyaka 12.


    Ubutumwa bwa Byiringiro w'imyaka 14 bwagarutse ku ngorane yahuye na zo mu myigire no mu buzima bwa buri munsi, ndetse n'icyizere yagize nyuma yo kuvurwa.

    Byiringiro yatangiye guhuma afite imyaka 12 ndetse mu cyaro iwabo mu Rwanda hakaba nta mashanyarazi yahabaga, ubuzima bubakomereye.

    Byiringiro yagaragaje ko ikibazo cy'amaso cyamubuzaga gukurikira neza amasomo no gukina na bagenzi be, nubwo yifuzaga kubaho nk'abandi bana.

    Ati 'Ndi ku ishuri ntabwo nabashaga gusoma ku kibaho ibyo mwarimu yandikaga, nkanagorwa no gukina na bagenzi banjye, kandi nashakaga gukina nk'undi mwana wese.'

    Uyu mwana yashimiye BigShoe yamufashije kubona ubuvuzi yari akeneye, asobanura ko bwatumye yongera kubona neza no kugira ituze.

    Ati 'Ndashimira BigShoe yampaye ubuvuzi bw'amaso nari nkeneye. Uyu munsi nasoma ku kibaho n'iyo naba ndi hanze y'ishuri. Igikomeye ni uko ntagihangayitse numva ko ndi njyenyine, ubu mbayeho nk'undi mwana wese.'

    Nyuma yo kuvurwa, Byiringiro yongeye kugira icyizere cyo kuzagera ku nzozi ze zo kuba umwarimu w'Icyongereza.

    Ati 'Nagize icyizere cy'ejo hazaza, numva nzagera ku nzozi zanjye. Umunsi umwe nzaba umwarimu w'Icyogereza. Ntekereza ko mwe muri hano mwageze ku nzozi zanyu mwari mufite mu buto, ubu nanjye nzagera ku zanjye. Imana ibahe umugisha n'ibyiringiro.'

    Mu butumwa bwe, Bukayo Saka yagereranyije izo nzozi n'iz'abari bitabiriye ibirori bya Ballon d'Or bari bafite bakiri bato, agaragaza ko na we yumva ashobora kuzagera ku byo yifuza.

    Ibi byabaye Mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 26 Ukwakira 2026, ni bwo muri London Palladium Theatre, mu Mujyi wa London mu Bwongereza habereye uyu muhango wari ubaye ku nshuro ya 70 mu mateka.

    Aha niho Rutahizamu w'Ikipe y'Igihugu y'u Bwongereza na Bayern Munich yo mu Budage, Harry Kane, yegukanye igihembo cya Ballon d'Or 2026, ahigitse abarimo Kylian Mbappé utabonye igihembo na kimwe na Lamine Yamal watwaye icy'umukinnyi mwiza ukiri muto ku nshuro ya gatatu.

    Wayobowe n'umunyabigwi mu mupira w'amaguru, Thierry Henry, wabaye nimero ya kabiri kuri iki gihembo mu 2003, ubwo cyatwarwaga na Pavel Nedvěd. Yafatanyije n'umunyamakuru w'Umwongereza, Kate Scott.

    Nyuma y'uko umuririmbyi, Jorja Smith, asusurukije abari mu muhango, Lamine Yamal ukinira FC Barcelone yegukanye Igihembo cya 'Kopa Trophy' gihabwa umukinnyi mwiza mu batarengeje imyaka 21.

    Ni igihembo yegukanye ku nshuro ya gatatu yikurikiranya nyuma ya 2024 na 2025, avuga ko cyari gikwiriye mugenzi we Pau Cubarsí. Mu bagore iki gihembo cyegukanwe na Victoria López Serrano Felix na we ukinira FC Barcelone y'Abagore wagitwaye bwa kabiri.

    Igihembo gikuru cyatanzwe kuri uyu munsi ni Ballon d'Or, yahawe Harry Edward Kane w'imyaka 33. Yakurikiwe na Kylian Mbappé wa kabiri, naho Lamine Yamal aba uwa gatatu.

    Yabaye umukinnyi w'Umwongereza wa gatanu uyitwaye nyuma ya Stanley Matthews, Bobby Charlton, Kevin Keegan na Michael Owen. Mu marushanwa yose yakinnye mu mwaka w'imikino wa 2025/26, yatsinze ibitego 73.

    Umukinnyi watwaye Ballon d'Or mu Bagore ni Alexia Putellas ukinira London City Lionesses ndetse n'Ikipe y'Igihugu ya Espagne y'Abagore. Ni igihembo atwaye ku nshuro ya gatatu, nyuma y'icya 2021 na 2022.

    Umutoza mwiza w'umwaka yabaye Luis de la Fuente utoza Ikipe y'Igihugu ya Espagne, akaba yaregukanye Igikombe cy'Isi cya 2026, ndetse Pere Romeu utoza FC Barcelone y'Abagore agihabwa mu bagore.

    Umunyezamu wa Athletic Bilbao n'Ikipe y'Igihugu ya Espagne, Unai Simón, yegukanye Igihembo cya Yashin Trophy nk'Umunyezamu Mwiza. Mu bagore cyatwawe na Cata Coll ukinira FC Barcelone y'Abagore na Espagne y'Abagore.


    Source : https://rushyashya.net/inkuru-ya-byiringiro-wo-mu-rwanda-yakoze-ku-mitima-ya-benshi-ubwo-bukayo-saka-yasomaga-ubutumwa-yohererejwe/

  • Iduka rya Miss Akanigi Ishimwe Melissa ryafashwe n’inkongi #rwanda #RwOT

    Akanigi Ishimwe Melissa witabiriye Miss Rwanda 2020, ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko iduka rye ry’ibikoresho by’ubwubatsi riherereye mu Gakiriro ka Gisozi ryafashwe n’inkongi y’umuriro.

    Iri duka ryahiye ubwo Agakiriro ka Gisozi kashyaga mu ijoro ryo ku wa 24 Ukwakira 2026 hakangirika byinshi.

    Miss Melissa akaba yaramenyesheje abakunzi be n’abakiriya be ko iduka rye rya Micalite Hardware Ltd naryo inkongi y’umuriro yarifashe.

    Yagize ati “Bakiliya bacu dukunda, turabamenyesha ko iduka rya 'Micalite Hardware Ltd’ ryibasiwe n’inkongi y’umuriro mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira ku wa 25 Ukwakira 2026. Kuri ubu, turacyategereje raporo y’inzego zibishinzwe kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi, ndetse tunamenye andi makuru arambuye kuri iki kibazo.'

    Akanigi kandi akaba yasabye Imana kumuha imbaraga zo kwakira ibi byamubayeho kuko birenze ubwenge bwe, kumuha ubutwari bwo guhangana n’ibiri imbere yanjye, ndetse umpe n’ubuntu bwo gukomeza kugira ukwizera

    Uretse kwitabira Miss Rwanda mu 2020, aherutse no gushyiraho agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere ku Isi wakinnye imyobo 18 y’ikibuga cya Golf mu minota 52.

    Agakiriro ka Gisozo kafashwe n’inkongo y’umuriro

    Akanigi ari mu gahinda gakomeye cyane

    Source : http://isimbi.rw/iduka-rya-miss-akanigi-ishimwe-melissa-ryafashwe-n-inkongi.html

  • Nana Nadine wakunzwe muri City Maid yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Iradukunda Nadine wamamaye nka Nana Nadine muri Sinema Nyarwanda yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi bizwi nka ‘Bridal Shower.’

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Nana yashimiye inshuti ze zamufashije kumusezeraho mu gihe arimo kwitegura gukora ubukwe.

    Akorewe ibi birori mu gihe tariki ya 15 Nyakanga 2026 ari bwo Nana Nadine yambitswe impeta ya Fiançailles n’umusore bamaze igihe bakundana biyemeza kuzabana akaramata.

    Nana Nadine ni umwe mu bakinnyi ba filime bagezweho mu Rwanda. By’umwihariko, yakunzwe muri filime zirimo City Maid, Maya, Hurts Harder n’izindi nyinshi zatumye izina rye rirushaho kwamamara.

    Mu mezi ashize, Nana Nadine, wari umaze kuzamura izina rye muri sinema y’u Rwanda, yatangiye gukora filime ye bwite yise Stain.

    Source : http://isimbi.rw/nana-nadine-wakunzwe-muri-city-maid-yakorewe-ibirori-byo-gusezera-ubukumi.html

  • Junior Giti yahishuye uko murumuna we Sankara yari yarabaswe n’inzoga z’ibyuma #rwanda #RwOT

    Bugingo Bonny wamamaye mu gusobanura filime na Junior Giti, yavuze ko murumuna we na we ukora akazi nkake, Sankara yari yarabaswe n’inzoga zinkorano zutujuje ubuziranenge zizwi nk’ibyuma.

    Byabaye ngombwa ko ajyanwa mu kigo ngororamuco kivura abafite ibibazo byo kubatwa n’inzoga n’ibiyobyabwenge kugira ngo bazimukamuremo.

    Junior yabigarutseho ubwo yari muri gahunda ya 'Sober Gen’, igamije gukangurira urubyiruko kwirinda inzoga n’ibiyobyabwenge, bitewe n’ingaruka bigira ku buzima bwabo no ku hazaza habo aho yari yasuye ishuri rya LDK yizemo we na Sankara.

    Ubwo yaganirizaga aba banyeshuri, nibwo yatanze urugero rwa murumuna we, agaragaza uburyo zamugizeho ingaruka.

    Ati 'Mfite murumuna wanjye twiganye muri iki kigo. Twarahavuye tujya mu 'Agasobanuye’. Nyuma y’imyaka ibiri cyangwa itatu, yatangiye kubatwa n’inzoga, akaba yaratangiye kuzinywa akiri hano muri LDK. Twakoze akazi neza, twubaka izina ryiza turi kumwe, ariko nyuma aza kubatwa n’inzoga biranga. Iyo mvuga ibyuma, mba mvuga ikintu nzi, niboneye mu nzu iwacu!'

    Yakomeje avuga ko byatumye atakaza umurongo mu kazi biba ngombwa ko bamujyana muri ‘Rehab’ inshuro ebyiri kugira ngo bazimukamuremo.

    Junior Giti akaba yasabye aba banyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge kuko niba bari muri iyo nzira nta gihe kirekire bafite batarangirika.

    Junior Giti yavuze ko Sankara yajyanywe muri ‘Rehab’ kubera ibiyobyabwenge

    Source : http://isimbi.rw/junior-giti-yahishuye-uko-murumuna-we-sankara-yari-yarabaswe-n-inzoga-z-ibyuma.html

  • Zana Iyindi yifashishije Igisupusupu mu ndirimbo ‘Ifi’ #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Niyogisubizo Pierre uzwi nka Nzanira Iyindi, yakoranye indirimbo na Nsengiyumva François uzwi nka Igisupusupu, bayita 'Ifi', irimo ubutumwa buhumuriza abantu banyuze mu bihe bikomeye byo kwamburwa ibyabo n’abo bari bizeye.

    Iyi ndirimbo yasohotse ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026, ikaba yarashyizwe kuri YouTube ya Bayavuge Theogene, umujyanama mu bya muzika uri gufasha aba bahanzi bombi muri uyu mushinga.

    Mu butumwa buri muri iyi ndirimbo, Nzanira Iyindi agaruka ku bantu bashobora kubura ibintu by’agaciro mu buzima bwabo, bakamburwa n’abo batakekaga, ariko akabibutsa ko bagomba gukomeza kwiringira Imana no kuyiyambaza mu masengesho.

    Nzanira Iyindi ni umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wavukiye mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Karambi. Ubu atuye i Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, akaba asengera mu Itorero rya ADEPR.

    Uyu muhanzi avuga ko intego ye ari ugukoresha impano ye mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu, kugira ngo indirimbo ze zitume abazumva barushaho kwegera Imana kandi zigire uruhare mu buzima bwabo bwa buri munsi.

    Izina ry’ubuhanzi rya Nzanira Iyindi ryakomotse ku ndirimbo ye yitwa 'Nzanira Iyindi', ari na yo yamuhesheje izina azwiho mu muziki.

    Mu gusobanura igitekerezo cy’indirimbo 'Ifi', uyu muhanzi yifashishije urugero rw’umuntu Imana yahaye ifi, ariko abandi bakayijyana bakayirya. Ni urugero rugamije kugaragaza ko hari abantu bahabwa imigisha, ariko nyuma bakayamburwa cyangwa bakabura ibyo bari bafite.

    Yerekana ko umuntu ashobora kwamburwa inzu, abana, umugore cyangwa umutungo, ndetse ibyo bigakorwa n’abantu yizeraga, barimo n’inshuti ze.

    Icyakora, ubutumwa ashaka gutanga ni uko nubwo umuntu ashobora kwamburwa ibyiza yari afite, atagomba gucika intege cyangwa ngo areke gusenga. Ahubwo ashobora kwegera Imana, akayibwira ibyamubayeho kandi akayisaba kumufasha kongera kubona ibyatakaye.

    Ni ubutumwa bugenewe abantu bahuye n’ibihombo, guhemukirwa n’ibigeragezo bitandukanye, bubibutsa ko gukomeza kwizera Imana bishobora kubabera isoko y’ihumure n’imbaraga.

    Nzanira Iyindi avuga ko guhitamo Igisupusupu ngo bakorane indirimbo 'Ifi' byaturutse ku rukundo amufitiye nk’umuhanzi, ijwi rye n’uburyo aririmbamo.

    Yamukundiye ijwi ryiza, uburyo ahuza injyana n’amajwi ndetse n’igikundiro afite mu bakunzi b’umuziki. Ibyo byatumye atekereza ko gukorana na we byatanga umusaruro mu ndirimbo ifite ubutumwa bwihariye.

    Nubwo Nzanira Iyindi azwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Igisupusupu we azwi cyane mu muziki usanzwe. Guhurira mu ndirimbo 'Ifi' byabahaye umwanya wo guhuriza hamwe impano zabo mu butumwa bugamije guhumuriza abantu no kubibutsa gukomeza kwiringira Imana.

    Umujyanama mu bya muzika witwa Bayavuge Theogene, ni we wabafashije mu bikorwa bijyanye n’indirimbo 'Ifi'. Iyi ndirimbo yashyizwe kuri YouTube ye, aho abakunzi b’aba bahanzi bashobora kuyireberaho no kumva ubutumwa bwayo.

    Ubufatanye bw’aba bahanzi, bafashwa n’umujyanama umwe, bugaragaza uburyo impano z’abaririmbyi bashobora kuba bazwi mu njyana zitandukanye zishobora guhuzwa kugira ngo zitambutse ubutumwa bugenewe abantu benshi.

    Inzozi za Nzanira Iyindi zirenze umuziki

    Uretse kuririmba, Nzanira Iyindi yabwiye inyaRwanda ko afite n’inyota yo gukora ubucuruzi, nubwo kugeza ubu atarabona ubushobozi bwo kubushyira mu bikorwa.

    Mu buzima bwe bwo gukorera Imana, yiyumvamo umuhamagaro wo gusenga no gukora kubwiriza Ijambo ry’Imana. Ibi ni byo avuga ko ashaka gukomeza gushingiraho umurimo we w’umuziki, kugira ngo ubutumwa atanga bugire umumaro ku babwumva.

    Nzanira Iyindi na Igisupusupu bahurije hamwe impano zabo mu ndirimbo igaruka ku kwizera Imana mu bihe by’ibigeragezo, by’umwihariko ku bantu bumva ko bambuwe ibyabo cyangwa bahemukiwe n’abo bari bizeye.

    Igisupusupu yagarutse mu muziki akorana indirimbo na Zana Iyindi

    Source : http://isimbi.rw/zana-iyindi-yifashishije-igisupusupu-mu-ndirimbo-ifi.html

  • Yakuze yanga izuru rye – Shaddyboo uvuga ko ari inkuru igenda, ku gitabo azandika #rwanda #RwOT

    Mbabazi Chadia wamenyekanye nka Shaddyboo, yavuze ko yakuze izuru ari cyo gice cy’umubiri we yakuze yanga bikomeye, akaba ari hafi no kwandika igitabo ku buzima bwe.

    Shaddyboo umaze iminsi avuga ko yahindutse, yabaye umuntu mushya akaba asigaye atangaza ibintu byinshi bigiye bitandukanye ariko na none ubona bifite aho bihuriye n’ubuzima bwe bwite.

    Shaddyboo kuri iyi nshuro yavuze ko yabwiye abantu ibyo akunda, ibyo akora bigatuma yishima ariko na none atigze agaruka ku byo yanga.

    Ni ho yahise avuga ko yakuze yanga izuru rye kuko ari rinini bitewe n’ibyo yakuze yumva.

    Ati 'Noneho reka mbabwire icyo nangaga kuri njye. Izuru ryanjye. Mu minsi ya kera ya Shaddyboo nanganga izuru ryanjye rinini bitewe n’ibyo nakuze numva ku bahutu n’imiterere y’amazuru. Ibaze kwiyanga kubera ibyo sosiyete yakwigishije.'

    Yakomeje atanga urugero abaza abantu niba baba barabonye bimwe mu bishushanyo bya Misiri (Egiputa) ya kera ukuntu amazuru yabaga yarangiritse.

    Yavuze ko nyuma yo kwiga amateka ya Afurika ubu yatangiye kugenda yibaza kuri byinshi yagiye yigishwa.

    Ati 'Ubu noneho ndeba, ndimo kwiga amateka ya Afurika na nibaza kuri buri kimwe nigishijwe. Ibaze kumara imyaka hari ikintu wanga kuri wowe kandi byari koroha kwiga kugikunda. Iri zuru rizahaguma, nasoje kurwanya isura yanjye.'

    Uyu mubyeyi w’abana babiri, yanavuze ko agiye kwandika igitabo kigaruka ku buzima bwe bwite aho abantu hari byinshi batazi.

    Ati 'Tekereza igitabo cyanjye. Ntimufite amatsiko yo kumenya umuntu wa nyawe uri inyuma buri kimwe utekereza uzi kuri njye? Guhishura inkuru yanjye, ukuri, urugendo n’ubunararibonye bwangize uwo ndi we uyu munsi? Ntabwo ndi umuntu uvuga inkuru. Ndi inkuru ubwanjye.'

    Shaddyboo kandi yavuze ko ubuzima bwe ari igitabo gitegerejwe gufungurwa kuko hari ibintu byinshi abantu batamuziho.

    Ati 'Ubuzima bwanjye ni igitabo gitegereje gufungurwa. Hari byinshi mutazi, byinshi cyane mutumvise ndetse na byinshi ntigeze ngira amahirwe yo kubishyira mu magambo. Munyizere, nimvuga inkuru muzumva mvuga ko ubuzima bwanjye bukeneye igitabo ubwabwo. Ntabwo nkyandika ngo mbabwire ibyambayeho gusa, ni ukugira ngo mumenye uwo ndiwe wa nyawe.'

    Yavuze ko atari we uzarota asohoye igitabo cye kuko afite byinshi byo kwandika, byo kuvuga maze inkuru akayisangiza Isi.

    Ubutumwa bwa Shaddyboo

    Shaddyboo yavuze ko yakuze yanga izuru rye

    Source : http://isimbi.rw/yakuze-yanga-izuru-rye-shaddyboo-uvuga-ko-ari-inkuru-igenda-ku-gitabo-azandika.html

  • Miss Raissa Vanessa yasabye imbabazi asaba ubufasha #rwanda #RwOT

    Miss Raissa Uwase Vanessa yasabye imbabazi nyuma y’imvugo yakoresheje yita abagabo inyamanswa avuga ko yabitewe n’amarangamutima yamuyoboye.

    Tariki ya 22 Nzeri 2026, nibwo Raissa Vanessa yaciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga ubwo yitaga abagabo bose ko ari inyamanswa.

    Yakomeje avuga ko umubyeyi wese ufite umwana w’umukobwa akwiye kumurinda izo nyamanswa anatanga inama y’uko bakwiye kwigishwa kurwana bakamenya kuzirwanya.

    Uyu munsi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yasabye imbabazi avuga ko yabitewe n’amarangamutima yari yamurenze nyuma yo kubona inkuru nyinshi ku mbuga nkoranyambaga zijyanye n’ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa.

    Ati “Kwita abagabo inyamanswa ku mbuga nkoranyambaga byatewe no kuganzwa n’amarangamutima no gushyira ibintu muri rusange kandi bitari ukuri. Bityo, nciye bugufi nsabye imbabazi.”

    “Twese dukora amakosa kandi icy’ingenzi ni ukuyigiramo no kuyakuriramo. Ndizera ko mushobora kumbabarira. Ndabakunda mwese.”

    Muri ubu butumwa bwa Raissa Vanessa yanibukije abakunzi be ko afite igitabo yitegura kumurika kivuga ku buzima bwe nk’umubyeyi, asaba ko bamushyigikira.

    Miss Raissa Vanessa yasabye imbabazi

    Source : http://isimbi.rw/miss-raissa-vanessa-yasabye-imbabazi-asaba-ubufasha.html

  • Biragora gutera imigeri ibiri – Murenzi Abdallah #rwanda #RwOT

    Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah nyuma yo gusezererwa muri CAF Confederation Cup yavuze ko bari bashyize umutima muri iri rushanwa ariko ubu bagomba gutwara Shampiyona.

    Ejo hashize nibwo Rayon Sports yasezerewe muri CAF Confederation Cup na Black Bulls ku giteranyo cy’igitego 4-2 ni nyuma y’uko banganyije 2-2 ni mu gihe umukino ubanza bari batsinzwe 2-0.

    Murenzi Abdallah abwira abakunzi b’iyi kipe muri Mozambique yavuze ko nta muntu wabasha gutera imigeri ibiri icyarimwe rero ubu bagomba gutwara Shampiyona.

    Ati 'Biragora gutera imigeri ibiri. Abakinnyi bacu batekerezaga cyane iyi mikino turimo kuko yari iy’agaciro. Mu mihigo dufitanye n’umutoza n’abo bakorana, mu mihigo dufitanye n’abakinnyi ni uko iyi Shampiyona y’uyu mwaka tugomba kuyitwara.'

    Rayon Sports iheruka Shampiyona ya 2018-19, ubu ikaba iri ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe mu mikino ibiri imaze gukina.

    Murenzi Abdallah yavuze ko Haringingo Francis agomba gutwara Shampiyona

    Source : http://isimbi.rw/biragora-gutera-imigeri-ibiri-murenzi-abdallah.html

  • Kamonyi-Kayenzi: Njyanama irishimira uruhare rwayo mu iterambere ry'Umuturage   #rwanda #RwOT

    Mu gusoza urugendo rw'imyaka 5 bamaze mu nshingano nk'abagize Inama Njyanama y'Umurenge wa Kayenzi, abayigize bateranye bishimira uruhare rwabo mu iterambere rya Kayenzi by'umwihariko impinduka ku mibereho myiza y'Umuturage, ariko kandi n'uruhare rwa buri wese wakoze inshingano ze ngo bakorere ibikwiye Umuturage wabagiriye icyizere akabatora ngo bamuhagararire.

    Rukundo Prudence, ayoboye bagenzi be mu nama Njyanama y'Umurenge wa Kayenzi imyaka itanu basoje. Yabwiye intyoza.com ko bishimira uruhare bagize nk'Abajyanama mu mpinduka nziza z'ibyakozwe mu nyungu y'umuturage, aho byose bikubiye mu nkingi z'iterambere ari zo; Ubukungu, Imibereho myiza, Imiyoborere myiza n'Ubutabera.

    Ku bijyanye n'Ubukungu, avuga ko bateje imbere Ubuhinzi n'Ubworozi kandi umusaruro ukaba ari igisobanuro kigaragaza ibyakozwe, aho ibyo byakozwe binyuze mu gukangurira Abahinzi borozi kwitabira Tubura ndetse no kumva inama z'abajyanama b'Ubuhinzi, aho kandi buri Kagari gafite Umukangurambaga wa Tubura ufite n'icyicaro.

    Hatejwe imbere Ubucuruzi n'Ibikorwa by'Amakoperative, abahinzi bakangurirwa guca Ubucuruzi bw'Akajagari, bakangurirwa kwibumbira mu makoperative no kwizigama. Bakanguriwe kandi kwitabira umurimo, aho hakozwe ubukangurambaga bwageze mu Isantere z'ubucuruzi haganirizwa abayirirwamo barimo benshi batagiraga icyo bahakora hagamijwe guca ubuzererezi.

    Mu kuvuga ibyakozwe mu Bukungu, avuga ko atasiga Ubukangurambaga bwakozwe n'abagize Inama Njyanama aho bakanguriye abaturage Kwishyura Imisoro n'Amahoro, Abacuruzi ubu bishyura Umusoro ndetse bahuguwe ku gukoresha EBM.

    Mu nkingi y'Imibereho myiza, Kwizera avuga ko bakoze ibikorwa byo Gushyigikira Uburezi, Isuku n'Isukura mu mashuri, hakorwa ubukangurambaga ku kwitabira Igitondo cy'Isuku. Abaturage bakanguriwe Kwivuza no kwishyura Mituweli, aho ubu bari ku kigero cya 92,2%, intego ikaba ari ukugera byihuse ku 100%. Abatishoboye bafashijwe kubona imirimo ndetse bamwe bahabwa Inkunga y'Ingoboka, abahawe Inguzanyo ya VUP bahugurwa uburyo bwo kuyikoresha neza no kuyishyura kugira ngo bifashe n'abandi.

    Bishimira ko bafashije mu guteza imbere Isuku, hakaboneka Amazi meza aho ubu Kayenzi hari Isoko nziza y'amazi aturuka ku muyoboro wa Ntwari na Mataba ifasha kubona amazi meza ndetse bagasagurira indi mirenge baturanye.

    Mu miyoborere myiza n'Ubutabera, Perezida wa Njyana ya Kayenzi icyuye igihe avuga ko Abajyanama bagize uruhare mu gukangurira abaturage kwitabira Umuganda n'Inama z'abaturage, hakorwa inteko z'abaturage kenshi ndetse n'Umuganda aho bagiye bahura bikaba n'umwanya wo kuganira ku bibazo bitandukanye no kubishakira Umuti.

    Avuga ko kimwe mu byo bishimira kandi gikomeye ari ukuba barahuje Abanyakayenzi baba ahandi mu ihuriro rya'KAYENZI DIASPORA' mu rwego rwo guhuza imbaraga, aho ubu bafatikanya muri gahunda zinyuranye zisaba ubushobozi burimo n'ubw'Amafaranga afasha mu gukemura ibibazo birimo iby'abatishoboye n'ibindi.

    Abajyanama, bafashije Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'Imihigo n'Ibyemezo by'Inama, bakurikirana uko Imihigo yeswa ndetse batanga ubujyanama ku mihigo idindira, basaba ko yihutishwa. Bafashije Abaturage Gukemura amakimbirane no kwimakaza ubutabera, hashyirwaho akanama ngishwanama kagira Inama imiryango ibanye mu makimbirane kandi byatanze umusaruro.

    Mu nteko z'abaturage, bigishijwe kenshi ingaruka zo gutanga ruswa no kuyakira, Abayobozi n'abayoborwa bigishwa Gushimangira Imiyoborere Iboneye, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano. Hamaganwa isiragizwa ry'Umuturage muri serivise asaba zimuhuza n'abayobozi, intego iba umuturage ku isonga.

    Abagize Inama Njyanama y'Umurenge wa Kayenzi, bishimira uruhare rwabo mu guteza imbere Ubukungu, Kuzamura Imibereho myiza y'abaturage ndetse no Gushimangira Imiyoborere myiza n'Ubutabera.

    Prudence Kwizera hamwe n'Abajyanama bagenzi be, basaba abazabasimbura muri Manda itaha kuzita ku; Gukurikirana itangwa ry'Amashanyarazi mu kagali ka Kayonza na Nyamirama, Gukora Ubuvugizi bwo gukora umuhanda wa kaburimbo Kamonyi Gacurabwenge Kayenzi no gusana imihanda yo hagati mu murenge.

    Basaba kandi abazabasimbura ku zita ku kureshya Diaspora Kayenzi kuza gushora imari i Kayenzi, hakubakwa inzu zigeretse mu isantere y'Ubucuruzi ya Kayenzi, Kubaka Uruganda rw'Inanasi no kugira ahagurirwa(Comptoire) hakanatunganyirizwa amabuye y'agaciro. Hifuzwa kandi Sitasiyo ya Essence ndetse na Sitasiyo ya moto za sipiro.

    Hifuzwa ko hazakorwa ubuvugizi hakaboneka Ikibuga cy'Umupira w'Amaguru gitunganije. Hifuzwa ko hazaganirwa uko Koperative GIMI na COEMIKA bakwagura Umudugudu w'Icyerecyezo. Hifuzwa kandi ko hanozwa uburyo bw'imicungire y'irimbi rya Kayenzi hagamijwe kurondereza ubutaka. Hifuzwa ko haba ugukurikirana ko umuturage atabura service kubera kubura abayobozi cyane cyane ku rwego rw'Akagali, Guhangana n'abiyise abahebyi hagamijwe kubungabunga umutekano w'abaturage, Guha imbaraga akanama ngishwanama mu guhashya amakimbirane yo mu muryango.

    Kwizera Prudence, avuga ko mu byo bakoze byose bashyize hamwe batazibagirwa Urugendo shuri bakoze bajya ku Mulindi w'Intwari, ahari Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo kubohora Igihugu.

    Ni urugendo avuga ko rwavuyemo igitekerezo cyo gushinga Diaspora Kayenzi, uyu munsi ifasha cyane mu kuzamura iterambere ry'umuturage wa Kayenzi by'umwihariko muri gahunda ya graduation.

    Perezida Kwizera, ashimangira ko uru rugendo barujyanyemo n'Urubyiruko ndetse n'ingeri nyinshi z'Abafashamyumvire, aho ubu umusaruro ugaragazwa n'Ubufatanye mu guhamya Amateka y'Igihugu cyane Urugamba rwo kubohora igihugu n'uko ayo mateka buri wese yayigiraho nk'Isomo rimufasha kwishakamo Ibisubizo, gufatanya n'abandi mu mbaraga zikorera Igihugu nta kwiganda.

    Abari bagize biro ya Njyanama.

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi-Kayenzi: Njyanama irishimira uruhare rwayo mu iterambere ry'Umuturage   first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Kayenzi: Njyanama irishimira uruhare rwayo mu iterambere ry'Umuturage   appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/10/25/kamonyi-kayenzi-njyanama-irishimira-uruhare-rwayo-mu-iterambere-ryumuturage/