Category: Uncategorized

  • Mu mafoto: Umunyamakurukazi bivugwa ko yatwaye umutima Christopher. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Haranugwanugwa urukundo hagati y'umuhanzi Muneza Christopher n'umukobwa usanzwe ari umunyamakuru mu Kigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru RBA, Abera Martina.

    Kuva muri Gashyantare 2021, Christopher yatangiye kumvikana yemera ko afite umukunzi ndetse ko bamaranye igihe icyakora akirinda kumutangaza.Muri iyi nkuru twabateguriye amwe mu mafoto yuyu mukobwa bivuga ko yigaruriye umutima wa Christopher.

    Source : https://yegob.rw/mu-mafoto-umunyamakurukazi-bivugwa-ko-yatwaye-umutima-christopher/

  • Hari ukuntu umuntu akora indirimbo ukagira n… – #rwanda #RwOT

    Mbere y’uko tugaruka kuri iyi Album, reka duhere kuri iyi ndirimbo yagombaga kuyibanziriza nyakwigera Jay Polly yise “Menyabawe” yakozwe na Li John. Ayigarukaho mu kiganiro yagitanye na YAGO TV SHOW, Li John yagize ati: “Hari ukuntu umuntu akora indirimbo ukagira ngo ari mu bihe bya nyuma. Nk’iyo ngiyo “Menyabawe”, ni ukuvuga ngo irimo nyine ukuntu avuga ukuntu nko muri iyi minsi, muri iyi minsi nyine turimo ntabwo wamenya ukuntu ejo bizagenda”.

    Producer Li John wari uri gukorera Jay Polly Album ye nshya

    Yakomeje avuga ko harimo nk’aho yaririmbye abaza Imana ko ari buze kuramuka, ibi ngo bituma Producer Li John iteka iyo ayumva yibaza impamvu Jay Polly yari atangiye kwandika ibintu nk’ibi. Yatanze urugero rw’iyindi yitwa “Ishuti nyazo” nayo iri kuri iyi Album aho Jay Polly aba aririmba agira ati: “Tuzi neza ko isi turiho yamyeho, ko akenshi abadakenga batayirambyeho, ko abanambye ku kubana bayitinzeho kuko kuyibaho ni intambara zihoraho mu bigeragezo abenshi dushyize imbere…..”.

    Producer Li John kandi yasobanuye kuri iyi Album “Inkuta enye” ya Jay Polly yari ari kumukorera agira ati: “Muri iyi minsi bamubonaga nta ndirimbo ari gusohora ariko twari dufite intego y’uko tugomba kubanza kurangiza Album”. Yakomeje avuga ko bari bafite gahunda yo kubanza gushyira hanze indirimbo imwe Jay Polly yise “Menyabawe” tumaze kugarukaho nyuma yaho bakabona gushyira hanze Album.

    Urupfu rwa Jay Polly rwashavuje benshi

    Iyi Album ngo yagombaga kuzaba iriho indirimbo nibura 16. Muri zo yavuze ko hari izo yari yarangije ati: “Ni indirimbo 10 zirikodinze”. Yashimangiye ko hari izo atazi amazina kuko Jay Polly mu kurikodinga abanza kuririmba nyuma akabona gushaka izina ry’indirimbo nyuma. Yavuze ko yahuriye bwa mbere na Jay Polly kuri Sun City muri studio yari irimo na MadeBeat, icyo gihe yumvise ibyo uyu mu producer yari ari gukora yumva ari byiza amubaza izina ndetse anamubwira ko Beat ari gukora ari nziza amusaba kuyimuha bakayikoramo indirimbo yitwa “Uramfite”.

    Nyuma yaho ni bwo Jay Polly yamusabye ko bakorana kuko yamubonyemo ubushobozi birangira bakoranye gutyo kugeza kuri iyi Album yari ari kumukorera ariko Jay Polly akaba yitabye Imana batarayishyira hanze. Yamukoreye indirimbo zitandukanye zirimo: “Inshuti nyazo”, “Uramfite”, irimo abahanzi bose bari muri The Mane, “ipapare”, n’iyitwa “Nyirizina”. Yavuze ko aherukana kubona imbonankubone Jay Polly ubwo bari baraye muri studio bakora indirimbo yitwa “Menyabawe”.

    REBA HANO UKO YABISOBANUYE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109343/hari-ukuntu-umuntu-akora-indirimbo-ukagira-ngo-ari-mu-bihe-bya-nyuma-producer-wa-jay-polly-109343.html

  • Nta bandi twabana muri ubu buzima uretse mw… – #rwanda #RwOT

    Mu ifoto imugaragaza ari kumwe n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma bateruye umwana wabo w'imfura, Ange Kagame yagaragaje ibidasanzwe ku isabukuru ye y'amavuko. Nyuma y'iyo foto yahise ayiherekeresha ubutumwa kuri konti ye ya Twitter bwerekanye amarangamutima ye ndetse avuga ko isabukuru ye itari isanzwe hamwe n'umuryango we muto. Yagize ati: “Isabukuru yanjye y'imyaka 28 ntiyari isanzwe hamwe n'umuryango wanjye muto. Nta bandi twabana muri ubu buzima uretse mwe.''

    Ange Kagame avukana n'abahungu batatu, musaza we mukuru Yvan Cyomoro Kagame na basaza be bato kuri we Ian Kagame na Brian Kagame. Muri iyi nkuru, turabagezaho ibintu 5 by'ingenzi ukwiye kumenya kuri Ange Kagame, twifashishije inkuru yanditsweho mu binyamakuru binyuranye mu bihe bitandukanye.

    1. Ange Kagame ni umuhanga cyane, abo biganye barabihamya

    Tariki 18 Gicurasi 2015, ni bwo Ange Ingabire Kagame yarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza yitwa “Smith College”, ishuri ryigenga ry'abakobwa riherereye muri Leta ya Massachusetts muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba yarize mu ishami ry'ubumenyi mu bya Politiki (Political Science). 

    Nk'uko bigaragara ku rubuga rwa Wikipedia, uyu mukobwa wa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, yari umuhanga cyane muri iyi Kaminuza aho yagiraga amanota yo mu rwego rwa mbere, muri iri shuri kandi akaba yari umunyeshuri ukundwa bikomeye na bagenzi be biganaga.

    Ange Kagame na Bertrand hamwe n’imfura yabo

    2. Ibintu Ange Kagame akunda mu buzima bwe n'ibimushimisha muri rusange

    Mu biryo, Ange Kagame akunda kurya, harimo capati, isombe n'amandazi. Mu bijyanye no kwishimisha, Ange Kagame akunda cyane umukino wa Basketball, by'umwihariko akaba afana ikipe ya Boston Celtics yo muri NBA. Akunda kandi imikino muri rusange, akaba anakunda kugaragaza ko akurikirana cyane imikino y'umupira w'amaguru.

    Mu bindi bintu akunda cyane, harimo n'umuziki. Dushingiye ko byo yitangarije mu myaka ishize, indirimbo z'abahanzi bo muri Nigeria ziri mu zimugera ku mutima. Urutonde rw'indirimbo yatangaje ko arimo kuryoherwa na zo muri Gashyantare 2015, hagaragaragaho indirimbo imwe y'umuhanzi nyarwanda, iyo ikaba ari ‘Yantumye’ ya King James. Icyo gihe, uru rutonde natwe InyaRwanda.com twarugarutseho.

    Ku rutonde rw'indirimbo 9 yatangaje icyo gihe, hariho Carolina ya Flavour, Collabo ya PSquare hamwe na Don Jazzy, Fine Boy ya Magasco, Flavour ya Ikwokrikwo, Ifeoma ya PSquare, Ojuelegba ya Wizkid, Sankolo ya Zeez, Holla at Your Boy ya WizKid n'iyi Yantumye ya King James. Ibijyanye n'umuziki ariko byo, abinyujije ku rubuga rwa Twitter akunda kugaragaza ko hari nyinshi akunda. Mu gihe gishize, yavugaga ko akunda cyane indirimbo yitwa 'Stay With Me' ya Sam Smith.

    Umuhanzi Stanley Omah Didia [Omah Lay] wo muri Nigeria, mu mpera y’umwaka wa 2020 yashyize hanze indirimbo yise ‘Godly’ yakunzwe bikomeye muri Nigeria no mu bindi bihugu bitandukanye ku Isi. Mu bantu bakunze cyane iyi ndirimbo harimo na Ange Kagame wagaragaje ko yanyuzwe cyane nayo. Tariki 02/02/2021 yanyujije kuri Twitter ubutumwa buvuga ko buri gitondo yumva iyi ndirimbo ‘Godly’, yaragize ati “Kumva indirimbo Godly ya Omah Lay ni ibintu maze kumenyera buri gitondo”.

    3. Abantu b'icyitegererezo Ange Kagame afatiraho urugero (Role Models)

    Abantu Ange Kagame afatiraho urugero (Role models) ni ababyeyi be; Perezida Paul Kagame n'umufasha we Jeannette Kagame, kuko n'ubwo baba bikoreye umutwaro uremereye ute, dore ko bakora n'akazi gafatwa nk'aka mbere kagoranye ku isi, batajya babura umwanya na rimwe mu buzima bwe (Ange Kagame) n'ubw'abavandimwe be, yewe no mu tuntu duto cyane. Ange Kagame avuga ko abantu benshi bananirwa kwita ku miryango yabo kubera imirimo bakora ariko akaba akunda ukuntu ababyeyi be bombi bafatanya kwita ku muryango kandi bakabibasha.

    Ange Kagame kandi, afata Perezida Paul Kagame nk'umurwanashyaka, kuko yanyuze mu nzira y'inzitane, ariko bikaba byaramwubatse, ntibimuce intege. Avuga ko amwemera nk'umugabo ukomeye mu buryo ntagereranywa. Naho umubyeyi we Jeannette Kagame, amufata nk'umuntu utikunda kandi uhamye, ufatiye runini umuryango we, kandi akaba akoresha uko ashoboye ngo abo akunda bagubwe neza.

    4. Ange Kagame akunda gufasha abababaye

    Ange Kagame akunda kugaragara nk’umuntu wisanzura akaba akunda gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter akurikirwaho n'abantu barenga ibihumbi 291. Usanga Ange Kagame atera urwenya kandi asubiza buri wese ushobora kugira ibyo amubaza binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

    Mu bijyanye no gufasha, Ange Kagame yakoze benshi ku mutima muri Nzeri 2015 ubwo umunyamakuru Edmund Kagire wari urwaye Kanseri, yateranyirizwaga amafaranga ngo ajye kwivuza mu Buhinde. Mu batanze inkunga igaragara mbere y'uko Leta yemera kumufasha, harimo na Ange Kagame watanze amadolari ya Amerika 1500, uyashyize mu manyarwanda ubu aragera kuri Miliyon imwe n’igice (mu 2015 yanganaga na 1,250,000 Frw). 

    Urubuga rwa Wikipedia narwo, rugaragaza ko Ange Kagame ari mu mubare w'abitwa aba “Philanthropist” , ni ukuvuga abantu bitanga bakora ibikorwa byo gufasha batagamije izindi nyungu.

    5. Ange Kagame ari mu bakobwa b'abakuru b'ibihugu bya Afurika bahiga abandi mu buranga. Uretse kuba n'abantu benshi ku giti cyabo badashidikanya ku buranga bwa Ange Kagame, hari n'ibinyamakuru bitandukanye byagiye bibigarukaho ndetse ashyirwa ku rutonde rw'abakobwa beza kurusha abandi b'abakuru b'ibihugu bya Afurika. Urutonde rw'abakobwa 8 b'abakuru b'ibihugu bya Afurika bafite uburanga budashidikanwaho, rwakozwe n'ikinyamakuru Africa Ranking mu 2015, Ange Kagame akaba ari mu baza ku isonga mu buranga.

    Ange Kagame hamwe n’umuryango we

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109326/nta-bandi-twabana-muri-ubu-buzima-uretse-mwe-ange-kagame-ku-isabukuru-ye-yamavuko-yeretse–109326.html

  • Izagurwa hafi Miliyari 2 Frw! Imodoka ya 2Pac… – #rwanda #RwOT

    “1996 BMW 750IP” ni imwe mu modoka umuraperi w’ibihe byose Tupac Amaru Shakur yakundaga kugendamo ari nayo yarasiwemo tariki 7 Nzeri 1996 bikamuviramo urupfu. Iyi modoka kuri ubu iri ahamurikirwa imodoka z’ibyamamare muri Las Vegas. Aha ntabwo ari kure y’aho 2Pac yarasiwe. Yashyizwe ku isoko kuri Miliyoni imwe n’ibihumbi magana arindwi by’amadorari. Uyashyize mu manyarwanda ni hafi miliyari ebyiri.

    Iyi modoka yashyiwe ku isoko 

    2Pac ubwo yaraswaga yari ari kumwe na Suger Knigth ari nawe wari utwaye iyi modoka. Bari bavuye kureba umukino w’iteramakofe wa Mike Tyson, icyo gihe mu kuva kureba uyu mukino bageze muri ‘Feux rouge’ imodoka yari abantu bari bari mu modoka yari ibakurikiye barashe amasasu y’urufaya kuri 2Pac ajyanwa kwa muganga aba ari na ho agwa.

    2Pac ni umuraperi w’ibihe byose utazibagirana mu mateka y’injyana ya Hip Hop ku Isi. Mu gihe cye yamamaye mu ndirimmbo zitandukanye zirimo “California Love”,”Dear Mama” ,”Me Against the World”,”All Eyez on Me” n’izindi zitazibagirana mu bakunda injyana ya Hip Hop.

    REBA HANO INDIRIMBO YE YISE DEAR MAMA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109336/izagurwa-hafi-miliyari-2-frw-imodoka-ya-2pac-bamurasiyemo-yashyizwe-ku-isoko-izagurwa-nuwi-109336.html

  • Itangazo: Uwitwa NDAYISABYE Aron yasabye guhindura amazina akitwa NDAYISABYE Haruna #rwanda #RwOT

    Uwitwa NDAYISABYE Aron yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa NDAYISABYE Haruna mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari izina ari izina yakoreshaga mu ishuli yiga.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-uwitwa-ndayisabye-aron-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-ndayisabye

  • Wa mubyeyi wahagaritse ubukwe bw'umugabo we dore ibimubayeho noneho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi mike tubagejejeho inkuru y'umugore wahagaritse ubukwe bw'umugabo we bari barabyaranye abana 5 nyuma yo kumenya ko uwo mugabo agiye gukorana ubukwe n'uwundi mugore. Uwo mugore wahagaritse ubukwe bw'umugabo we yavugaga ko afitanye ikibazo n'umugabo we cyo kutamuha abana be 2.

     

    Kuri ubu inkuru nziza kuri uyu mubyeyi nuko abana be 2 yamaze kubahabwa. Nkuko amashusho dukesha Afrimax Tv abigaragaza, Ubuyobozi bwamaze guhesha iyu mugore abana be 2 ndetse n'ibindi bisigaye ubuyobozi bukaba buri kubikurikirana kugirango bikemuke. Nkuko amashusho abigaragaza, abana b'uyu mubyeyi bakigera mu rugo iwabo Mama wabo ibyishimo byaramusaze abakoreshereza umunsi mukuru ndetse anabategurira umutsima (cake).

    Source : https://yegob.rw/wa-mubyeyi-wahagaritse-ubukwe-bwumugabo-we-dore-ibimubayeho-noneho/

  • Platini P yaciye bugufi asaba Imbabazi abafana ba Jay Pollly nyuma yo gushijwa kumushinyaguririra #rwanda #RwOT

    Kuwa 2 Nzeri 2021 ,nibwo inkuru mbi yamenyekanye ko umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly yitabye Imana, hari nyuma yo kugezwa ku bitaro bya Muhima akuwe kuri Gereza ya Mageragere yari afungiwe.

    Nyuma y'igihe gito, umuhanzi Platini, yahise asohora indirimbo 'Somaho' yakoranye na Jay Polly.

    Iyi ndirimbo yagarukaga ku kunywa inzoga (yamamazaga uruganda Platini aherutse gusinyana narwo amasezerano), ubwo yajyaga hanze mu dukubo bashyizemo (Rest In Peace Jay Polly), bivuze ngo ruhukira mu mahoro Jay Polly, ntabwo byakiriwe neza n'abakunzi b'uyu muhanzi aho byafashwe nko gushinyagurira uyu muraperi wari umaze amasaha make yitabye Imana.

    Icyabitije umurindi cyane ni uburyo n'urwego rushinzwe imfungwa n'abagororwa (RCS) rwatangaje ko ashobora kuba yishwe na Alcool yanyweye yogosha muri gereza yayivanze n'ibindi bintu, ku buryo byari nk'igisindisha.

    Ibi byaje gutuma uyu muhanzi Platini indirimbo ahita anayikuraho ayigira 'private'(nta wundi muntu wabasha kuyireba uretse we gusa).

    asabye imbabazi avuga ko ari amakosa bakoze kandi atari cyo bari bagamije cyane ko bayishyizeho bataramenya ko yitabye Imana ahubwo biza guhurirana.

    Ati “ku bantu nababaje mbanje kubasaba imbabazi kandi nanjye nababariye n'utarabanje kunyumva, bambabarire bivuye ku mutima.”

    Yakomeje agira ati “ubundi twari dufite indirimbo na Jay Polly yitwa 'Somaho' ariko yari iya Dream Boys ariko nyuma biriya by'amatsinda bimaze kuvaho tuyikora twembi turakosora, iyo ndirimbo tuza gusaba producer ko ayihindura, bikomeza kugorana tugera aho tubivamo turavuga ngo tuzakora indi, iyi ikazasohoka wenda habonetse nk'abayikeneye.”

    Nyuma nibwo haje uruganda rukora inzoga rumuha ikiraka yegera Jay Polly amubwira ko ya ndirimbo bayibyaza umusaruro na we arabyemera.

    Bamufunze batarakora amashusho kuko n'ikiganiro cya nyuma bagiranye harimo uburyo izakorerwa amashusho, gusa afungwa bidakozwe, abamuhaye ikiraka bakomeje kumushyiraho igitutu ariko akomeza kubihanganisha.

    Ati “ijoro yapfuyemo uwo munsi nibwo bari batangaje ko urubanza rwe rwigijwe inyuma, turavuga tuti reka indirimbo isohoke mu gitondo, ariya mashusho ni ayo twari twarakoze mbere biraho, yari indirimbo yo kwamamaza gusa.”

    “Urabizi mfite ikipe imfasha, nababwiye ko iyo ndirimbo mu gitondo bayishyira ku mbuga zacu, njya kuryama mu gitondo mbyukira kuri izo nkuru, sinibuka ko hari indirimbo iri busohoke, abo nahaye itegeko ryo kubikora barayisohoye, njye sinanabimenye twiriwe muri ibyo, nimugoroba njya mu kiriyo, ntashye nibwo nabonye ubutumwa buntuka ahantu hose, mbwira ikipe ko twakoze amakosa nti tube tuyikuyeho abantu babanze bumve ubusobanuro bwanjye, tuzaba tuyisubizaho ariko nabwo niba bitari ngombwa navugana nabo nayikoreye umuntu akazabakorera indi.”

    Yavuze ko kandi nta mutima mubi yabikoranye, asaba imbabazi abo byababaje bose, n'aho ngo kuba baranditse (Rest In Peace Jay Polly) muri title ngo uwukoresha YouTube yamubwiye ko yabikoze mu rwego rwo kumuha icyubahiro ariko ntibyakirwa neza.

    Yavuze ko kandi n'ubwo atakundaga kugaragara mu mafoto ari kumwe na Jay Polly ariko yari inshuti ye magara kuko ni we muhanzi bamaranaga igihe kinini.

    Aba bombi bahuye bwa mbere muri 2008 bahuriye muri studio ya ONB, batangira kuvugana gutyo ari nabwo hazaga itsinda rya Tuff Gang.

    Avuga ko atazibagirwa uko yabafashije nk'itsinda rya Dream Boys bakorana indirimbo 2(Mpamiriza Ukuri na Mumutashye) zakunzwe cyane, ndetse ngo nk'iyo yajyaga i Huye bakiga yararaga kwa Platini.

    Ikiganiro cya nyuma yagiranye na Jay Polly hari muri Mata 2021 mbere y'iminsi 2 ngo afungwe, bakaba baraganiraga uko yashyira hamwe ibihangano bye akabicuruza bikareka no kubaho byandagaye.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/platini-p-yaciye-bugufi-asaba-imbabazi-abafana-ba-jay-pollly-nyuma-yo-gushijwa

  • Gatuna : Uganda yashyikirije u Rwanda imibiri y’Abanyarwanda babiri biciweyo #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabereye ku mupaka wa Gatuna mu Karere ka Gicumbi aho u Rwanda rwari ruhagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix.

    Mayor Ndayambaje Félix yari kumwe n’abo mu nzego z’umutekano mu Rwanda mu gihe Uganda yari ihagarariwe na Chairman w’Akarere ka Kabale, Hon. Nelson NSHANGABASHEIJA aho yari kumwe na bamwe mu bayobozi mu nzego z’umutekano za kiriya gihugu.

    Iyi mibiri irimo uwa Dusabimana Theoneste w’imyaka 52 wari utuye mu Mudugudu wa Kiriba, Akagari ka Muhombo mu Murenge wa Cyumba wabonetse yishwe ku wa 30 Kanama 2021.

    Na none kandi hakiriwe umubiri wa Bangirana Paul w’imyaka 47 wo Mudugudu wa Cyasaku, Akagari ka Nyarwambu mu Murenge wa Kaniga wabonetse yishwe ku wa 02 Nzeri 2012.

    Ubuyobozi buvuga ko aba Banyarwanda uko ari babiri, bombi bakoreraga muri Uganda aho baniciwe.

    Kuva umubano w’u Rwanda na Uganda wazamo igitotsi hakunze kumvikana ibikorwa nk’ibi byo gushyikirizanya imirambo y’abaturage ku mpande z’ibihugu byombi bagiye bapfira muri kimwe.

    Nanone kandi Abanyarwanda benshi bari barafungiwe muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko bagiye barekurwa bakakirwa n’u Rwanda.

    Mu kiganiro aherutse kugirana na RBA, Perezida Paul Kagame yagarutse ku mubano w’u Rwanda na Uganda ukomeje kuba mubi, aho yongeye kuvuga ko hakirimo ibibazo byinshi byo kugira ngo umubano usubire mu murongo.

    Yanagarutse ku cyemezo cyo gusaba Abanyarwanda kutajya muri kiriya Gihugu kuko bagerayo bakagirirwa nabi, icyakora avuga ko 'na byo ari ugushoberwa' kuko ari amaburakindi dore ko kubera amateka y’ibi bihugu byombi hari Abanyarwanda bafite igice cyamwe cy’umuryango wabo muri Uganda bakagira ikindi mu Rwanda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Gatuna-Uganda-yashyikirije-u-Rwanda-imibiri-y-Abanyarwanda-babiri-biciweyo

  • Urukiko rwemeje ko Safari wanize DASSO afungwa iminsi 30 #rwanda #RwOT

    Safari George wabaye ikimenyabose mu Rwanda kubera amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyamba yanize DASSO hafi yo kumuheza umwuka, yagejejwe imbere y’urukiko ku wa Mbere tariki 07 Nzeri 2021.

    Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Safari George gufungwa by’agateganyo iminsi 30 ngo kubera impamvu zikomeye zituma akekwaho gukora ibyaha akurikiranyweho ndetse no kugira ngo atazatoroka ubutabera.

    Uyu munsi tariki 09 Nzeri, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare rwategetse ko Safari afungwa by’agateganyo iminsi 30 kubera uburemere bwa ziriya mpamvu zatanzwe n’Ubushinjacyaha.

    Safari yaburanye avuga ko yirwanagaho

    Mu rubanza rw’ifunga ry’agateganyo, Ubushinjacyaha bwavuze ko Safari n’umushumba we bahuye inka 14 ze bakajya kuziragira mu mbago z’ikigo cya Gisirikare kandi bitanemewe kujyana amatungo mu gasozi.

    Ngo ubwo inzego zajyaga mu mukwabo wo gufata ziriya nka, abashumba ba Safari bahise bakizwa n’amaguru bituma abayobozi bazirongoora kugira ngo ba nyirazo bigaragaze.

    Ngo ako kanya Safari yahise azana n’abasore bane ariko n’umushumba we witwa Mugabo Samuel ngo aza kunyura inyuma atangira guhohotera Umu-DASSO witwa Bizimana Aloys ako kanya Safari na we ahita ajya gushorera inka ngo batazijyana.

    Ubushinjacyaha bwavugaga ko DASSO yahise yihutira kujya gufata Safari ariko akimugeraho ahita amukubita umutego atangira kumuniga.

    Ubwo Safari yabazwaga icyo avuga ko byari bimaze gutangazwa n’Ubushinjacyaha, yavuze ko ibyagaragaye mu mashusho ari ukwirwanaho kuko ngo yari agiye gukubitwa n’uriya mu DASSO ubundi bakarwana bakagundagurana akirwanaho.

    Yavuze ko ziriya Nka ze zari zishotse zikaza kunyura hafi ya kiriya kigo cya Gisirikare kuko ari ho hari inzira.

    Ngo nyuma yahurujwe n’umwana we ko bamereye nabi umushumba we na we akihutira kuza kureba uko byifashe ariko akihagera ngo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge agategaka ko bamufata ari na bwo DASSO yahise ajya kumufata koko.

    Safari yavuze ko uriya mukozi wa DASSO ari we wabanje kumukubita hasi akaza kumwigaranzura ari na yo mpamvu ngo mu mashusho ari we ugaragara ari hejuru.

    Yavuze ko ariya mashusho ari agace kamwe kafashwe kuko na we yabanje gukubitwa na DASSO.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Urukiko-rwemeje-ko-Safari-wanize-DASSO-afungwa-iminsi-30