Category: Uncategorized

  • Kayonza: Umugabo ufite ubumuga bwo mu mutwe yishe nyina amutemesheje isuka – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yishe nyina mu gitondo cyo ku wa Gatatu, tariki ya 8 Nzeri 2021 mu Mudugudu wa Kanyirabuki mu Kagari ka Kirehe mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Karuranga Leo, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo atari ubwa mbere yica umuntu, nyina umubyara ngo akaba yamwishe akoresheje isuka.

    Ati “Ni umugabo w’imyaka 37 ufite uburwayi bwo mu mutwe, ejo rero mu gitondo yarabyutse afata isuka acoca nyina. Nyina w’imyaka 84 ni we basanzwe babana gusa ntituramenya icyatumye amwica kuko abaturage bamufashe ashaka no kwica abandi aho yari ari kubirukankana.”

    Gitifu Karuranga yavuze ko uyu mugabo yari amaze imyaka ine avuye i Ndera akaba yari amaze iminsi atuje adateza umutekano muke aho atuye, ngo ubwo abaturage bamufataga yababwiye ko hari abandi bantu batandatu yashakaga kwica.

    Yakomeje agira ati “Ubu inzego z’umutekano na RIB zafatanyije gukorera isuzuma uwo mukecuru tunakorana inama n’abaturage turabahumuriza kuko na bo kuba batugeze bamwica ni ubutwari.”

    Yavuze ko kuri ubu uwo mugabo yabanje kujyanwa ku Bitaro bya Rwinkwavu aho yahavuye yoherezwa mu by’I Ndera kugira ngo akomeze gukurikiranwa, abajijwe niba azafungwa yavuze ko bizakomeza gukurikiranwa na RIB.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu mugabo mu myaka umunani ishize na bwo yishe undi muturage akajyanwa i Ndera kuvurwa akaza kurekurwa.


    source : https://ift.tt/38S1Wo6

  • Dr. Kayumba Christopher yatawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yatawe muri yombi ku manywa yo kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Nzeli 2021. Ni nyuma y’uko ku wa Gatatu tariki ya 8 Nzeli 2021 yari yatumijwe kuri RIB, akitaba ku cyicaro gikuru cyayo ku Kimihurura.

    Ni ibyaha ashinjwa ko yakoze mu bihe bitandukanye mu 2017 mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Remera aho atuye.

    Yatangiye gukorwaho iperereza bwa mbere muri Werurwe 2021 ubwo hatangiraga kumvikana inkuru y’uko hari abakobwa barimo abari abanyeshuri be muri Kaminuza y’u Rwanda yagiye akorera ihohotera rishingiye ku gitsina.

    Icyo gihe Umunyamakuru wa CNBC, Fiona Ntarindwa Muthoni, yareruye avuga ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina na Dr Kayumba.

    Ntarindwa yavuze ko ubwo yahohoterwaga, yahise abimenyesha ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda; ati “Ariko ntabwo byigeze byitabwaho. Nahatiwe kwicara mu ishuri hamwe n’uwampohoteye, ibintu umuntu uwo ariwe wese adakwiriye kunyuramo.”

    Yongeyeho ati “Ukuri ni uko, hari abandi bakobwa banyuze mu bintu nk’ibi yaba ari Kayumba wabahohoteye cyangwa se undi muntu witwaza icyo aricyo. Umuco wo guceceka ntukwiye kwimakazwa.”

    RIB yatangaje ko nyuma y’igihe kirekire ikora iperereza rishingiye ku birego byatanzwe n’abagore babiri mu ntangiriro za Werurwe, yahisemo ko Dr Kayumba akomeza gukurikiranwa afunzwe.

    Umuvugizi wa RIB, DrMurangira B. Thierry ati “Nyuma y’iperereza rirerire ryakozwe hashingiwe ku bimenyetso bidashidikanywaho, RIB yafashe icyemezo ko akurikiranwa afunzwe.”

    Kuki Kayumba atakurikiranywe ari hanze nk’uko byari byaragenze mbere?

    Dr Murangira yatangarije IGIHE ko ubwo muri Werurwe uyu mugabo yatumizwaga ngo yisobanure, byabaye ngombwa ko akurikiranwa ari hanze kuko hari hagikusanywa ibimenyetso.

    Ati “Nk’umuntu ukekwaho ibyaha nka biriya biremereye yagombaga kuza akisobanura. Ariko icyo gihe ibimenyetso ntabwo byari bihagije, hagombaga gukorwa iperereza ryimbitse rikagaragaza ukuri kw’ibyabaye”

    Yakomeje avuga ko hari ingingo z’ingenzi zashingiweho mu gufata umwanzuro wo gufunga Dr Kayumba. Izo zirimo uburemere bw’icyaha n’isubiracyaha.

    Ati “Umuntu uregwa ibyaha nka biriya biremereye igihe cyose hari ibimenyetso bidashidikanywaho akurikiranwa afunze.”

    Ku bijyanye n’isubiracyaha, yavuze ko Dr. Kayumba ari umuntu wakunze kurangwa n’ibikorwa byagiye bigongana n’amategeko kandi ko bimwe yabihaniwe.

    Ati “Rero hari impungenge ko ashobora kotsa igitutu abatangabuhamya cyangwa se agakora n’ibindi. Dushingiye ku bimenyetso bihari bidashidikanywaho no kuba aregwa n’abantu batandukanye, Ubugenzacyaha bwafashe umwanzuro ko akurikiranwa afunzwe.”

    Ubwo byamenyekanaga muri Werurwe ko hari abakobwa bahohotewe na Dr Kayumba, we ubwe yagiye mu itangazamakuru avuga ko ibyo aregwa ari ibihimbano ko iyo baza kuba barahohotewe koko, bari kuba barabivuze bikiba.

    Kuri iyi ngingo, Dr Murangira yasobanuye ko ibi byaha byo gusambanya ku gahato akenshi uwabikorewe afata igihe cyo kwiyakira mbere yo gutobora ngo avuge.

    Ati “Turabimenyereye, uwakorewe bene iki cyaha afata igihe cyo kubanza kubitekerezaho, bishobora gufata igihe kirekire akazageraho agafata umwanzuro wo kubivuga. Gutinda gutanga ikirengo rero biterwa n’impamvu nyinshi, zirimo izo gutinya ingaruka zavamo nko guhabwa akato muri sosiyete cyangwa gutinya ko abantu babimenya.”

    Kayumba atawe muri yombi nyuma y’igihe gito ashinze ishyaka yise RPD (Rwandese Platform for Democracy). RIB isobanura ko ibyaha akurikiranyweho ntaho bihuriye no kuba yarinjiye muri politiki.

    Dr Murangira ati “Ntabwo RIB iyo iri gukurikirana ibyaha ibaza niba ukekwa ari mu ishyaka cyangwa se ari umunyapolitiki. Icyo tureba ni ibyaha tukabikurikirana nta bwoba nta n’igitutu.”

    Hashize iminsi RIB ita muri yombi abantu bakurikiranyweho ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Dr Murangira yavuze ko ari gahunda uru rwego rwihaye yo kutabyihanganira.

    Ati “Ntabwo ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina tubyihanganira, bigomba gucika uko byagenda kose [Zero Tolerance to GBV Crimes].”

    Uwari Umuyobozi w’Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda, Njuguna Joseph, aherutse kubwira IGIHE ko yakiriye ikirego cy’umukobwa wamubwiye ko Kayumba yamuhohoteye.

    Ati “Yego yaje mu biro byanjye ambwira ko hari umwarimu wagerageje kumuhohotera, namusezeranyije ko nzavugana n’uwo muntu (Kayumba) ariko igihe kinini ntiyazaga ku ishuri.”

    Dr Kayumba ni umwe mu bahanga igihugu gifite yaba mu myigishirize y’itangazamakuru no mu gukora ubushakashatsi busanzwe. Gusa inshuro nyinshi yakunze kumvikana mu bikorwa by’imyitwarire mibi birimo kurwana n’ubusinzi, byanatumye amara umwaka muri Gereza nyuma yo guhamwa n’ibyaha bikorerwa ku kibuga cy’indege no gukoresha imbaraga cyangwa gukangisha gukoresha imbaraga ku kibuga cy’indege.

    My professor sexually assaulted me!

    When @kamarabasalva revealed that Dr @CKayumba had sexually assaulted me in Jan 2017, some asked why I had come out now.

    But is there ever a right time for a victim of sexual assault to speak out? https://t.co/8WzbFjVDYP

    — Fiona M. Ntarindwa (@FeeMuthoni) March 26, 2021

    Dr. Kayumba Christopher yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina

    source : https://ift.tt/3E5jzz6

  • Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru y’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yateranye mu gihe umutekano w’u Rwanda wifashe neza mu mfuruka zose. Yabaye hubahiziwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    Ni iya mbere yakozwe kuva ingabo n’abapolisi 1000 b’u Rwanda boherejwe muri Mozambique aho bari mu bikorwa byo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado.

    Ibikorwa byo guhashya imitwe y’iterabwoba yigabije Cabo Delgado bikomeje gukorwa ku muvuduko udasanzwe aho kuri ubu RDF iri muri uru rugamba ifatanyijemo n’ingabo za Mozambique, zamaze kwigarurira ibice byose byari mu maboko y’ibyo byihebe. Ni urugamba rwatangiye muri Nyakanga 2021 ariko rukara mu ntangiriro za Kanama 2021 ubwo icyicaro gikuru cy’ibyo byihebe cyari ahitwa Mocimboa da Praia cyafatwaga.

    Ingabo z’u Rwanda ziza ku isonga mu kurinda ubusugire bw’abaturarwanda ndetse zinatanga umusanzu mu bikorwa bifitiye abaturage akamaro ndetse bigamije kubateza imbere.

    Inshuro nyinshi, iyo Perezida Kagame yahuye n’abayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda, akunda kubashishikariza gukorana umurava inshingano zabo, gukomera ku kinyabupfura n’amahame biranga RDF.

    Ubwo yari ayoboye Inama Nkuru ya Gisirikare yahuje ba Ofisiye mu Ngabo z’u Rwanda, mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako mu Karere ka Bugesera, muri Gicurasi 2020, yabasabye gukora cyane kugira ngo umutekano w’igihugu ukomeza usagambe no kurushaho, bakagira n’uruhare mu mpinduka zigamije iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu by’igihugu.

    Inama nk’iyi yaherukaga kuba ku wa 1 Ukuboza 2020; icyo gihe yabereye ku Cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

    Iyi nama iba buri mwaka, ifatirwamo imyanzuro itandukanye. Yitabirwa n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ingabo, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Abagaba b’Ingabo, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, abayobozi ba za Diviziyo, abayobozi b’ibigo by’amashuri ya gisirikare n’ibitaro n’abandi bayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda.

    President Kagame, Commander-in-Chief of the Rwanda Defence Force, is now chairing the RDF High Command Council. The council is an annual leading decision-making strategic guidance forum. pic.twitter.com/Yis96h6eOo

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) September 9, 2021

    Amafoto: Urugwiro Village


    source : https://ift.tt/3nhGUrk

  • U Rwanda rwakiriye imirambo y’abaturage barwo biciwe muri Uganda – #rwanda #RwOT

    Abagabo biciwe muri Uganda ni Dusabimana Theoneste w’imyaka 52 y’amavuko wo mu Murenge wa Rubaya wishwe ku itariki 30 Kanama 2021 na Bangirana Paul w’imyaka 47 wo mu Murenge Kaniga wishwe kuwa 2 Nzeri 2021.

    Imirambo yabo yagaragaye mu Karere ka Kabale muri Uganda. Bishwe bamaze gucucurwa ibyabo.

    Mu gushyikiriza u Rwanda iyi mirambo, rwari ruhagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix naho Uganda ihagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kabale, Nelson Nshangabasheija.

    Nyakwigendera Bangirana Paul yari asanzwe ahingira amafaranga akabifatanya no gutwika amakara mu Gihugu cya Uganda ariko agataha mu Rwanda buri munsi.

    Yishwe ubwo yari gukora ikiraka cyo gutwika ayo makara ari ku mugoroba wo ku itariki ya 1 Nzeri 2021. Umuryango we waramutegereje uramubura maze mu gitondo cyo kuwa 2 Nzeri bagahamagarwa babwirwa ko yiciwe muri Uganda.

    Basanze yishwe amaze kwamburwa amafaranga yose yari yahembwe ndetse yanambuwe ishati.

    Nyakwigendera Dusabimana Théoneste wishwe tariki 30 Kanama 2021 yishwe avuye muri Uganda aho yakoraga mu ruganda rw’icyayi. Yishwe Ubwo yatahaga avuye gufata amafaranga y’imperekeza kuko yari ageze mu zabukuru , yicirwa i Katuna ubwo yari amaze kuvunjisha amafaranga yari yahawe y’imperekeza.

    Bivugwa ko yahuye n’abagabo bamusabye kumutwaza imizigo yari akuyeyo ariko bazi neza ko afite amafaranga, bagera imbere gato bakamuhotora. Mu bakekwa nta n’umwe urafatwa.

    Bamwe mu Banyarwanda baganiriye n’itangazamakuru bo mu miryango ya ba nyakwigendera, bavuze ko batunguwe no kumva ababo bishwe nta we bari bafitanye ikibazo.

    Kamuyenje Gaudance, umugore wa nyakwigendera Bangirana Paul, yagize ati “Biratubabaje ariko icyo nabwira Abanyarwanda ni uko bakwirinda kujya muri kiriya gihugu kuko baraduhohotera bakatwambura kugeza no kwica abantu bacu.”

    Kanimba John, mukuru wa Dusasabimana Théoneste yavuze ko hashize igihe kinini murumuna we akorera muri Uganda, kandi ko nta we yari afitanye na we ikibazo ku buryo yakwica gutyo.

    Yagize ati “Bakwiye kuduha ubutabera buhamye. Icyo nabwira abakiri bato ni uko iki gihugu cyakomeje guhohotera abanyarwanda bakirinda kujyayo kuko n’abayobozi bakuru bahora batugira iyo nama.”

    Uganda yabuze ibisobanuro ku banyarwanda biciweyo

    Ubwo yasabwaga ibisobanuro ku cyaba cyarateye impfu z’abo bagabo, Meya wa Kabale, Nelson Nshangabasheija yaruciye ararumira.

    Yagize ati “Ndakeka umwe yaranyoye kanyanga agasinda ari nazo yazize, naho undi we, Mbese turacyabyigaho tuzabasubiza vuba, erega u Rwanda na Uganda ni ibihugu by’abavandimwe n’imipaka ntabwo wamenya aho igarukira.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix yasabye abaturage kudashidukira kujya muri Uganda cyane cyane muri iki gihe bigaragara ko bari guhohoterwa.

    Yagize ati ” Turifuza ko mwadufasha tukamenya icyaba kihishe inyuma y’izi mpfu ndetse birazwi ko hari n’ibyo bari bafite byose nta na kimwe kigaragara. Turasaba ko byagaragazwa. Abaturage bo turabibutsa ko kujya muri iki gihugu bagomba kubyitondera kuko bari kugenda bahurirayo n’ibibazo. Nibabe baretse ibi bibazo Uganda ibanze ibikemure.”

    Imirambo ya ba Nyakwigendera yajyanywe mu Bitaro bya Kacyiru ngo ikorerwe ibizamini mbere y’uko ishyingurwa.

    Imirambo y’Abanyarwanda biciwe muri Uganda ubwo yagezwaga ku mupaka wa Gatuna

    Inzego z’ubuyobozi z’u Rwanda zakira Abanyarwanda biciwe muri Uganda nyuma yo gucucurwa

    Aba baturage bishwe ni bamwe mu magana y’Abanyarwanda bamaze kuburira ubuzima muri icyo gihugu

    Imodoka zatwaye imirambo y’Abanyarwanda biciwe muri Uganda

    source : https://ift.tt/3E6oq2W

  • INYANDIKO IMENYESHA HARORIMANA Epaphrodite IMIKIRIZE Y 'URUBANZA #rwanda #RwOT

    Me UWITIJE R. Janvier, Umuhesha w'Inkiko w'Umwuga, amenyesheje HARORIMANA Epaphrodite imikirize y'urubanza nomero RCOM00314/2020/TC rwaciwe n'Urukiko rw'Ubucuruzi kuwa 13/03/2019.

    INYANDIKO IMENYESHA IMIKIRIZE Y 'URUBANZA IKABA IRI HANO HASI

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/inyandiko-imenyesha-harorimana-epaphrodite-imikirize-y-urubanza

  • Uwimana Raziska watumiye Diamond yatanze Mi… – #rwanda #RwOT

    Raziska amaze iminsi mu Rwanda nyuma y'ibiganiro yagiranye n'abahanzi batatu bo mu Rwanda yashakaga gutumira kuririmba muri Canada, ariko agakomwa mu nkokora n'icyorezo cya Covid1-19.

    Mbere y'icyorezo cya Covid-19 yatumiye Diamond, Sheebah Karungi na Anne Kansiime, buri wese mu gihe cye ashimisha imbaga. Ubuzima yakuriyemo n'inyungu yakuye mu byo akora, ni byo byatumye yiyemeza gufasha abatishoboye.

    Mu ntangiriro z'iki Cyumweru, yatanze 'Mituelle de Sante' ku baturage 25 bo mu Karere ka Nyarugenge Umurenge Nyamirambo mu Kagari ka Mumena, anatanga ibikapu 25 ku banyeshuri.

    Yabwiye INYARWANDA ko yatekereje gutanga 'Mituelle de Sante' kugira ngo afashe abagizweho ingaruka na Covid-19 batabashije kubona ubwishyu bw'ubwisungane mu kwivuza.

    Ati 'Muri bino bihe bya Covid-19 abantu bagize ingorane zinyuranye, hari ababuze akazi, hari ababuze uburyo bushoboka bwose. Naratekereje nti ko mfite amahirwe nkaba ngifite akazi, hari benshi bagatakaje nti nakora iki kugira ngo mfashe abantu batishoboye bahuye n’ingaruka za Covid-19? Ndavuga nti natanga 'Mituelle de Sante' n’ibikapu ku banyeshuri.'

    Yavuze ko azakomeza ibikorwa by'urukundo ku bantu batandukanye no gukomeza kuba hafi abo yageneye ubufasha bo muri Rwampara.

    Uyu mugore yavuze ko gutegura ibi bitaramo ari nabyo yamenyekaniyeho, byatumye arushaho gukunda kwikorera, gukorana n’abantu batandukanye n’ibindi. Ati “Ni ishuri ry’ubuzima.”

    Avuga ko zimwe mu mbogamizi ahura nazo, ari abantu barimo n’abagabo batiyumvisha ko ashobora gutegura igitaramo kikarangira neza. Ati: “Imbogamizi ntizibura, ariko urakomeza ugakora.”

    Raziska yavuze ko igitaramo cya Diamond cyamutunguye, kuko umubare w’abantu yari yiteze kukitabira atari bo bitabiriye, kuko bari benshi.

    Yakomeje avuga ko ari mu biganiro n’umuhanzi ashaka kuzabera umujyanama. Avuga ko ubuzima bwamwigishije kuba umunyakuri, kubana neza n’abantu no gufasha. Raziska agira inama abakobwa kumva ko nta kidashoboka.

    Umutoniwase ushinzwe Imibereho Myiza mu Mudugudu wa Rwampara yavuze ko bishimiye ubufasha bahawe na Raziska kuko bwaje bwunganira imibare y’abamaze gutanga ubwisungane mu kwivuza.

    Ati “…Birashimishije! Ni byiza cyane, kuko sinahakana ko 'Mituelle de Sante' yari iri hasi n’ubwo itari iri hasi cyane ariko uko biri kose ije [inkunga] cyane mu gikorwa twari turimo muri iyi minsi.'

    Ati: 'Iyi nkunga ije ikenewe cyane. Biramfashije cyane nk’umuyobozi ubishinzwe wari umaze iminsi ukangurira abaturage gutangira 'Mituelle de Sante' ku gihe. Ngira ngo ubu bigabanyije umubare w’abantu batari bishyura.”

    Uyu muyobozi yavuze ko bamwe mu baturage, bagowe no kwishyura 'Mituelle de Sante' muri iki gihe bitewe na Covid-19.

    Uwimana [Raziska] yashyikirije 'Mituelle de Sante' z'abaturage 25 Umutoniwase Ushinzwe Imibereho Myiza mu Mudugudu wa Rwampara  Uwimana uzwi nka Raziska yavuze ko yatanze inkunga muri uyu Murenge kubera ko ariho avuka  Raziska avuga ko gutegura igitaramo cya Diamond, Sheebah Karungi na Kansiime byamusigiye kurushaho gukunda kwikorera   Umutoniwase Ushinzwe Imibereho myiza mu Mudugudu wa Rwampara [Uwa kabiri uturutse iburyo], yashimye ubufasha bahawe mu kuzamura umubare w'abamaze gutanga Mituelle de Sante  Abanyeshuri 25 bahawe ibikapu byaguzwe muri Canada bazajya batwaramo ibikoresho by'ishuri bitandukanye

    Umukinnyi wa filime Uwimana Saluwa wakinnye muri City Maid, Matayo High School n’izindi yashyigikiye Raziska wagobotse abatishoboye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109354/uwimana-raziska-watumiye-diamond-yatanze-mituelle-de-sante-nibikapu-ku-banyeshuri-amafoto-109354.html

  • U Rwanda rwatsinze umukino wa kabiri rugera muri 1/4 cy’igikombe cy’Afurika #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball mu bagabo yatsinze Burkina Faso amaseti 3-0 ihita igera muri 1/4.

    Kuva ku wa Kabiri w’iki cyumweru mu Rwanda harimo kubera igikombe cy’Afurika mu mukino wa Volleyball, biteganyijwe ko kizasozwa tariki ya 16 Nzeri 2021.

    Uyu munsi u Rwanda rwakinaga umukino wa kabiri wo mu itsinda A, aho rwahuyemo na Burkina Faso maze ruyitsinda amaseti 3-0 ruhita runagera muri 1/4 cy’iri rushanwa.

    Iseti ya mbere u Rwanda rwayitsinze ku manota 25-14, iya kabiri ruyitsinda ku manota 25-20, ni mu gihe iya gatatu rwayitsinze ku manota 24-16.

    Mutabazi Yves w’u Rwanda ni we wabaye umukinnyi w’umukino aho yatsinze amanota 20 mu mukino wose.

    U Rwanda ruzasoza imikino y’itsinda ku munsi w’ejo rukina na Uganda nayo yamaze kubona itike ya 1/4.

    Mutabazi Yves ni we wabaye umukinnyi w’umukino

    Mutabazi Yves ni we wabaye umukinnyi w

    U Rwanda rwageze muri 1/4

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rwatsinze-umukino-wa-kabiri-rugera-muri-1-4-cy-igikombe-cy-afurika

  • MTN Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’ Ikor… – #rwanda #RwOT

    Gahunda ya Huza u Rwanda #ConnectRwanda Initiative, yatangijwe muri 2019 ku bufatanye na MINICT, n’ibindi bigo byigenga n’ibya Leta hamwe n’abandi bantu ku giti cyabo, batanze telefoni zigezweho ku batabasha kuzigura.

    N'ubwo ikwirakwiza ry’izi telefoni ryagabanyutse bitewe no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid 19 na Guma mu Rugo, iki gikorwa cyongeye gusubukurwa.

    Iyi ntego iri mu murongo w’igihugu wo guteza imbere itumanaho mu gihugu hose, hakurwaho ubusumbane mu ikoranabuhanga.

    Mitwa Ng’ambi, umuyobozi wa MTN Rwanda, yagize ati “Turashimira Rwanda Mountain Tea ku bwo kubaha isezerano ryabo rya telefoni 566″ yakomeje agira ati ” Tunejejwe kandi no kubona Connect Rwanda ibigiramo uruhare, ku isezerano rya telefoni 44,570 bemeye harimo 20,257 bamaze gutanga n’izimaze gukwirakwizwa 7670, bikaba bisobanura neza uburyo intego zo guhuza u Rwanda mu itumanaho iri gutanga umusaruro, ndetse bigakuraho ubusumbane mu ikoranabuhanga'.

    Akomeza ati: 'Twizera ko hamwe n’izi telefoni; abagenerwabikorwa bazajya babona amakuru menshi, serivise z’ikoranabuhanga ndetse n’ibindi bisubizo bijyanye n’ikoranabuhanga, kugira uruhare mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ubukungu muri rusange”.

    Abagenerwabikorwa b’iyi ntego bazahabwa amahugurwa na MTN y’uburyo zikoreshwa, ndetse no kubandikisha ku murongo ndetse no kubashyira muri serivise ya Mobile Money ( MoMo), bizajya bibafasha gukoresha serivise za MoMo. Ikiyongereyeho kandi, abahinzi b’icyayi bazajya bakira interineti y’ubuntu ya 1GB mu mezi atatu akurikiranye, bizabafasha kwihuza n’isi n’ikorabuhanga.

    Nyakubahwa Paula Ingabire, Minisitiri w'Ikorabuhanga no Guhanga Udushya yashimye iyi gahunda n'abayigizemo uruhare ati: 'Gahunda yo 'Guhuza u Rwanda' “The ConnectRwanda Initiative” itwegereza ku ntego yacu umunsi ku munsi, yo kumenya neza ko buri rugo mu Rwanda rufite telefoni zigezweho ( smartphones), kugira ngo babashe kugera kuri serivise zitandukanye n’amakuru'.

    Yongeraho ati: 'By’umwihariko ku bahinzi, telefoni zigezweho zabaye igikoresho cyo guhuza isoko, bikagabanya igihombo ku musaruro binyuze mu guhuza abahinzi b’abanyamwuga, ndetse no kwagura uburyo bwo gusakaza ndetse no gutanga inama ku bahinzi'.

    Yashimye Rwanda Mountain Tea kubw'iki gikorwa ati: 'Turashima Rwanda Mountain Tea kubwo gufatanya natwe muri uru rugendo. Abahinzi b’icyayi 566 bakiriye telefoni, bazajya babona amakuru byoroshye kandi byihuse, harimo nk’amakuru agezweho ku biciro by’icyayi, amasoko ahari, ndetse n’izindi serivise n’ikorabuhanga mu bijyanye n’amafaranga banagura ubumenyi bwabo ku bijyanye n’ikorabuhanga “

    Alain Kabeja, umuyobozi muri Rwanda Mountain Tea, mu gihe cyo gutanga izi telefoni muri Gatare Tea Plantation yagize ati ” Twishimiye kuba turi gutanga izi telefoni ku bahinzi bacu b’icyayi. Rwanda Mountain Tea iha agaciro imbaraga bashyiramo kugira ngo tugire icyayi cyiza kandi cyinshi”.

    Yakomeje agira ati: 'Twaguze telefoni 700 za Mara phone kandi twifuza gushyigikira gahunda ya Huza u Rwanda hamwe n’Umukuru w’igihugu cyacu n’ibindi bigo. Muri 700 zaguzwe, 74 zatanzwe mbere y’icyorezo mu ntangiriro za 2020 ndetse 566 zasigaye ubu ziri gutangwa, izindi 60 zizatangwa mu gihe kiri imbere.

    Hamwe n’izi telefoni zakwirakwijwe mu nganda 7 zose zitunganya icyayi, abahinzi b’icyayi bazungukira mu gukoresha MoMo pay bakira inyishyu, babasha gukoresha interineti ndetse na serivise z’irembo. Twishimiye kubona abahinzi bacu b’icyayi bahindura bakibona mu ikoranabuhanga rigezweho, bizabafasha mu mirimo yabo ya buri munsi'.

    Rwanda Mountain Tea izajya isakaza telefoni ku bahinzi b’icyayi aho gihingwa hatandukanye harimo Gatare, Gisakura, Kitabi, Mata, Rubaya, Nyabihu na Rutsiro hose mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyepfo.

    Ibyerekeye Rwanda Mountain Tea

    Rwanda Mountain Tea ( RMT) ni ikigo kigenga cyashoye mu mirongo itatu y’ubucuruzi harimo guhinga icyayi no kugitunganya ( tea growing and processing), kuvana amashanyarazi mu mazi atemba ( hydropower generation) no kurema ibindi bikoresho ( fabrication of concrete material).

    RMT iboneka mu gice cya Congo Nile. Ubwiza bw’ikibabi cy’icyatsi, busobanurwa n’imisozi myiza ndetse n’ahantu hahinze neza, bigatuma kiba ikibabi cy’umwimerere n’impumuro nziza. RMT ifite inganda 5 zitunganya icyayi harimo Rubaya, kitabi, Nyabihu, Rutsiro na Gatare, byose biri mu nkengero z’u Rwanda

    Ibyerekeye MTN Rwandacell PLC

    MTN Rwandacell PLC ( MTN Rwanda) niyo iyoboye isoko mu bijyanye n’itumanaho rya telefone. Kuva mu 1998, twakomeje gushora mu kwagura ndetse no guteza imbere ikimenyetso cyacu kandi niwo murongo wa 1 w’itumanaho mu Rwanda. MTN Rwanda itanga udushya dutandukanye muri serivise zayo ku bakiriya ndetse n’ibigo harimo uburyo bwo guhamagara, interineti, 'home and fixed connectivity solutions'. Iki kigo kandi nicyo kiri imbere mu ikoranabuhanga ry’amafaranga kuri telefoni, binyuze mu kigo cyayo cya kabiri kitwa Mobile Money Rwanda Ltd.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109357/mtn-rwanda-ku-bufatanye-na-minisiteri-y-ikoranabuhanga-no-guhanga-udushya-na-rwanda-mounta-109357.html

  • Album ya Usain Bolt yamaze gukuraho agahigo k… – #rwanda #RwOT

    Usain Bolt yamamaye mu mikino yo kwirukanka, ndetse umuvuduko yagaragaje mu kwirukanka metero ijana mu myaka igera muri 12 ntawurawugira.

    Album ye y’umuziki aherutse gukora ikaba yamaze gukuraho agahigo k’umwami w’injyana ya Reggae, Bob Marley n’umunyabigwi mu muziki Wailer.

    Kugeza ubu ikaba ariyo iyoboye Album zose mu njyana ya Reggae, ku rubuga rugurishirizwaho umuziki rwa Itunes muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Indirimbo ziri kuri iyi Album yitwa 'Country Yutes' zigera kuri 14 zirimo 'It’s Party', 'Intro', 'Living The Dream', 'Yuh Now City life' n’izindi.

    Usain Bolt yegukanye umudali wa zahabu inshuro zigera ku munani, mu marushanwa yo kwirukanka  yaje guhagarika.

    Yinjira mu binjyanye no gutunganya umuziki n’ubushabitsi, kugeza ubu Album ye ‘Country Yutes’ mu gihe gito imaze kwandika izina rikomeye.

    By’umwihariko indirimbo iriho ‘It’s A Party’ ikaba yaramaze gushyirwa ku mbuga zigurishirizwaho umuziki zose, zirimo na youtube.

    Mu ijambo rya Usain Bolt yatangaje ko wenda hari aho bishobora gutungura abantu kumubona mu muziki, nyamara kuri we ntagitunguranye.

    Agira ati:”Niba warakurikiranye umwuga wanjye mu myaka yatambutse, waba warambonye iteka mbyina kandi numva umuziki.”

    Akomeza agira ati:”Ntabanga ririmo kuba nkunda umuziki. Umuziki wahoze ari igice cy’uturemangingo twanjye.”

    Usain Bolt kuri ubu afite imyaka 35, uburebure bwa metero 1.95 n’abana 3

    Niwe ufite agahigo ku isi ko kwirukanka mu gihe gito metero 100

    Indirimbo zigize Album ya Usain Bolt zigera kuri 14 zirimo n'iyitwa RIP My G

    Kubakunda injyana ya Reggae bakoresha urubuga rwa Itunes ubu Album ya Usain Bolts niyo iyoboye

    Iyi Album y’umunyabigwi mu kwirukanka wo mu gihugu cya Jamaica ikoze mu njyana zigera kuri ebyiri zirimo iya Reggae na Dancehall ziri no muzikunzwe muri Amerika y’AmjyepfoUsain Bolt Album ahantu hose ku isi niyo iri gucurangwa 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109349/album-ya-usain-bolt-yamaze-gukuraho-agahigo-ka-bob-marley-muri-reggae-109349.html

  • Yves Mutabazi yafashije u Rwanda kwerekeza muri 1/4 cy'imikino nyafurika ya Volleyball #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwakatishije itike ya 1/4 cy'irangiza mu mikino ya Shampiyona Nyafurika ya Volleyball mu Bagabo, nyuma yo gutsinda Burkina Faso amaseti atatu ku busa.

    Mu mukino Mutabazi Yves yitwayemo neza cyane mu gutera ibiro no kurema uburyo bwinshi bwo gutsinda,u Rwanda rwabonye amahirwe yo kugera muri 1/4 mbere yo guhura na Uganda ku munsi w'ejo mu mukino wa nyuma mu itsinda.

    Muri uyu mukino,u Rwanda rwagowe n'iseti ya kabiri gusa ariko rwayitsinze ku manota 25 kuri 20 ya Burkina Faso.

    Iseti ya 1: Rwanda 25 – 14 Burkina Faso
    Iseti ya 2: Rwanda 25 – 20 Burkina Faso
    Iseti ya 3: Rwanda 25 – 16 Burkina Faso

    U Rwanda ruzahura n'ikipe ya mbere cyangwa iya kabiri mu itsinda D bitewe n'umwanya ruzasorezaho nyuma yo gukina na Uganda kuri uyu wa Gatanu.Iri tsinda ririmo Maroc, Misiri, Tanzania na Kenya.

    Mu mukino wa mbere,u Rwanda rwatsinze u Burundi amaseti 3-0 imbere ya Nyakubahwa Perezida Kagame wari waje kuwureba.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/yves-mutabazi-yafashije-u-rwanda-kwerekeza-muri-1-4-cy-imikino-nyafurika-ya