Category: Uncategorized

  • Ndifuza ko ubutumwa bwiza bwagera ku bantu bose: Lorie Ishimwe aritegura gusohora Album ya 1 y’indirimbo z’amashusho #rwanda #RwOT

    Lorie Ishimwe umuhanzikazi w’indirimbo ziramya zikanahimabaza Imana, yamenyekanye mu zakunzwe n’abatari bake nka: Yesu yaratsinze, Umva Ijwi, Ndi Umwana mu rugo, Ndabimenye, n’izindi, bigaragarira ku rubuga rwe rwa YouTube (https://www.youtube.com/channel/UCbcP4rldZVqnGVYYtw7Xa1A). Kuri ubu aratangaza ko yitegura gushyira hanze umuzingo(Album) w’indirimbo 10 kandi zose zikazaba ari amashusho.

    Lorie umaze igihe yumvikana mu itangazamakuru atanga ubuhamya bwo guhamagarwa kwe, ubwo yaganiraga na Agakiza.org yatangaje ko hari ibikorwa arimo gutegura bigendanye na muzika, nk’uruhererekane rw’indirimbo z’amashusho azasohora mu cyumweru gitaha, si ibyo gusa kandi kuko arimo no gutegura ivugabutumwa hanze y’igihugu mu minsi iri imbere.

    Ati” Ndimo gutegura non stop live video izasohoka mu cyumweru gitaha. Hanyuma mfite ivugabutumwa mu ndirimbo muri Congo i Goma (muri CEPAC).” Mu bikorwa bitandukanye kandi arimo gutegura, ngo abakunzi be bitegure Album nshya izaba igizwe n’indirimbo 10 z’amashusho yitegura gushyira hanze.

    Yakomeje agira ati “Ndimo gutegura gushyira hanze album y’indirmbo icumi DVD, ariko ntiziruzura kandi niyo zakuzura zose zizaba ari amashusho”

    Uyu muhanzikazi Imana yahamagaye imukuye mu mwuga w’uburaya nk’uko by’umvikana mu buhamya yagiye atanga hirya no hino mu biterane, mu itangazamakuru, mu bigo ngororamuco nka IWAWA, n’ahandi, ashimira Imana yamuhamagariye kuyikorera dore ko azi n’inyungu zabyo. Ngo impano ye yabashije kuzana iminyago myinshi kuri Yesu Kristo, na byo ni ishimwe rikomeye byibura nawe kuba hari umusanzu arimo gutanga mu kwagura Ubwami bw’Imana.

    Yabisobanuye muri aya magambo ati” Nishimira ko impano yanjye yabashije kugera kure kandi ngenda mbona inyungu zo gukorera Imana mu kuririmba, kuko hari abantu benshi bambwira ko bahindutse, bakijijwe, basubijwemo imbaraga bagiye kugwa! Mbega nishimira ko nanjye byibuze hari umusanzu ntanga mu kubaka igihugu cyanjye ndetse n’itorero muri rusange. Ni byiza cyane kuko ni wo munezero nagize mu buzima bwanjye.”

    Lorie ufite intumbere yo kuvuga ubutumwa mu ndirimbo kugera no ku mpera y’isi, arasaba abamukurira kumutera inkunga mu buryo bwose (Mu masengesho no mu bifatika), ngo kuko ni ibintu bizamuzanira umumaro ndetse no ku bazizera bose.

    Icyifuzo cya Lorie ati” Icyo nasaba abankurikira cyangwa abantu bakunda ibihangano byanjye: Ni ukuntera inkunga mu buryo bwose bushoboka. Byazangirira umumaro rwose ndetse n’isi yose muri rusange, kuko ndifuza ko ubutumwa bwiza bwagera ku bantu bose kandi birasaba imbaraga nyinshi.”

    Reba hano indirimbo ye iheruka gusohoka: Ndi Umwana mu rugo Official video By Ishimwe Lorie

    Reba hano indirimbo ye yasubijemo benshi imbaraga: Umva Ijwi Official Video by Ishimwe Lorie

    Kurikira hano ubuhamya bwa Ishimwe Lorie

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ndifuza-ko-ubutumwa-bwiza-bwagera-ku-bantu-bose-Lorie-Ishimwe-aritegura.html

  • Bugesera : Abaturage biboneye Mayor akubitwa bahishuye icyabiteye banamugaya kurengeera (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruherutse gutangaza ko rwataye muri yombi abantu babiri barimo Umuyobozi w’Umudugudu wa Ikoni uherereye mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera bakurikiranyweho ibyaha gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta.

    Byatangajwe ko muri bariya bantu babiri bafunzwe, harimo umuturage wakubise inkoni Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi.

    UKWEZI TV yageze muri kariya gace kakubitiwemo Mayor Richard Mutabazi, uganira na bamwe mu babyiboneye ndetse banazi icyatumye ruriya rugomo ruvuka.

    Umwe muri aba baturage avuga ko Mayor yakubiswe ku itariki 28 Kanama 2021 umuyobozi w’Umudugudu yashyingije umukobwa bugacya ari bujye kugera mu rugo rushya rw’abana.

    Ubwo bagombaga kujya gusura urugo rushya, ahagana saa cyenda z’umugoroba, ngo bagiye kubona babona imodoka iraje iraparika hahita havamo umugabo [Mayor] ahita yinjira mu nzu yo kwa Mudugudu asangamo abantu batandatu arasohoka ajya mu gikari ahasanga abandi ubundi ahita ahamagara umuyobozi w’Umudugudu bajyana ku rugo rw’umuturanyi witwa Nsabimana ahasanga inzoga ziri mu majerekani ahita azimena.

    Ngo yahise ahindukira agaruka kwa Mudugudu amusaba gusohora inzoga yari yenze zagombaga kujyanwa mu muhango w’ubukwe.

    Uyu muturage yagize ati 'Mudugudu arazisohora nanjye nari mpari, Mayor atangiye guterura ndamubwira nti reka nguteruze arambwira ati zana izo nanjye nziterure mfite amaboko araterura araza dore aho inyuma yanyu ni ho yazimennye, amena amajerekani atatu y’ikigage n’abiri n’igice y’urwagwa.'

    Ngo yahise asubira ku mudoka ubwo abaturage bari bamaze kuza gushungera ari benshi ahita ababaza ngo 'uwo bibabaje nashyire akaboko hejuru' ariko habura n’umwe ubitinyuka icyakora umusaza wari uhari ngo yaramubwiye ati 'ibintu ukoze mu muco wa kinyarwanda ntibibaho, kumena inzoga zavugiweho imisango umuntu yashyingije umwa ibyo bintu birakurikirana.'

    Uyu muturage akomeza agira ati 'Haturuka inkonkobotsi haruguru y’umuhanda amukubita igiti cya mbere amukubita n’icya kabiri, abaturage barayisingira barayifata.'

    Ngo abaturage bahise batangira gukubita uwo muturage wari ukubise Mayor ariko arababuza ubundi baramureka ahita akizwa n’amaguru ubundi Mayor asaba ko bamushaka ndetse ngo abwira na Mudugudu ko nataboneka ari we ajyana ngo akazamurekura ari uko undi yabonetse.

    Ngo koko Mudugudu ni we bahise bajyana baramufunga ndetse wa muturage wakubise Mayor aza kuboneka ariko ngo Umuyobozi w’Umudugudu ntiyigeze arekurwa.

    Mayor avugwaho kurengeera

    Aba baturage bavuga ko na bo bababajwe no kuba uriya Muturage yarakubise Mayor icyakora na we bakamunenga kuko yaje ari wenyine agakora biriya bikorwa babona nk’icyasha cyo konona umuco nyarwanda.

    Umuyobozi w’Isibo ibi byabereyemo, avuga ko Umuyobozi w’Umudugudu yabirenganiyemo kuko nta ruhare yagize mu ikubitwa rya Mayor ndetse ko n’ikimenyimenyi asanzwe afite imyitwarire myiza.

    Uyu muyobozi w’Isibo uvuga ko Mudugudu yarenganurwa, asaba ko inzego zamanuka zikaza ahabereye kiriya kibazo zikumva ibitekerezo by’abantu biboneye biriya biba.

    Ati 'Ntibahohotere Mudugudu ntibavuge ngo yafatanyije na Nsengiyumva. Mudugudu rwose yararenganye twararize twabuze icyo dukora.'

    Akomeza agira ati 'Ikindi rwose Mayor turamwubaha ariko kuki yaje atari kumwe n’abasirikare yangwa abapolisi akaza akamena izo nzoga…abantu benshi nta nubwo banamuzi wenda nuko kumuhohotera byatewe nuko nta wundi muntu bari kumwe. Iyo umuyobozi agiye kuza ajyana n’abandi, kuki Mayor yaje akitombotsa agafata inzoga akazimena nk’aho yakavuze ati reka mbace amafaranga.'

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Bugesera-Abaturage-biboneye-Mayor-akubitwa-bahishuye-icyabiteye-banamugaya-kurengeera-VIDEO

  • APR FC yerekeje muri Djibouti ifite kapiteni mushya (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane ni bwo ikipe ya APR FC yafashe indege yerekeza mu gihugu cya Djibouti, aho igiye gukina umukino ubanza wa CAF Champions League na Mogadishu City Club yo muri Somalia.

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’iyi kipe Lt Gen Mubarakh Muganga yifurije abakinnyi intsinzi

    Iyi kipe mbere y’uko ihaguruka, yasuwe n’umuyobozi wayo Lt Gen Mubarakh Muganga aho yabageneye ubutumwa burimo no kubifuriza kuzatahana intsinzi.

    Yagize ati” Mugiye gutangira imikino nyafurika intsinzi ituruka hanze turabifuriza instinzi muzagaruke tuzabakirane ibyishimo, mufite ikipe nziza abakinnyi bashya baramenyereye ikipe ni nziza rero intsinzi ituranga ikomeze.”

    Mu myitozo ya nyuma, hatangajwe kandi kapiteni mushya w’iyi kipe ari we Tuyisenge Jacques, akazaba yungirijwe na Manishimwe Djabel nka kapiteni wa kabiri, ndetse na Buregeya Prince nka kapiteni wa gatatu.

    Jacques Tuyisenge yagizwe kapiteni mushya wa APR FC

    Jacques Tuyisenge yagizwe kapiteni mushya wa APR FC

    AMAFOTO YA APR FC yerekeza muri Djibouti

    APR FC ku kibuga cy'indege mbere yo kwerekeza muri Djibouti

    APR FC ku kibuga cy’indege mbere yo kwerekeza muri Djibouti

    APR FC igera muri Djibouti, yakiriwe n’abanyarwanda bahatuye

    Urutonde rw’abantu 44 ba APR FC berekeza muri Djobouti:

    ABAKINNYI

    Hertier AHISHAKIYE
    ISHIMWE J. Pierre
    KENESI Armel
    MUTABARUKA Alexendre
    OMBOLENGA Fitina
    NIYOMUGABO Claude
    NDAYISHIMIYE Dieudonne
    NGABONZIZA Gylain
    RWABUHIHI Aime Placide
    NSABIMANA Aimable
    KARERA Hassan
    BUREGEYA Prince
    MUGISHA Bonheur
    NSENGIYUMVA Ilshade Parfait
    RUBONEKA Bosco
    MANISHIMWE Djabel
    NSANZIMFURA Keddy
    ISHIMWE Annicet
    ITANGISHAKA Blaise
    NIZEYIMANA Djuma
    MUGISHA Gilbert
    KWITONDA Allain
    TUYISENGE Jacques
    MUGUNGA Yves
    NSHUTI Innocent
    BIZIMANA Yannick
    NSHIMIYIMANA Yunusu

    STAFF:

    MOHAMMED ADIL ERRADI
    NEFFATI JAMEL EDDINE
    HAJI TAEB HASSAN
    MUGABO ALEX
    Maj. GUILLAUME RUTAYISIRE
    Capt. ERNEST NAHAYO
    Capt. TWAGIRAYEZU JACQUES
    NSHIMIYIMANA STEVEN
    HABUMUGISHA ERNEST

    KOMITE:

    Brg Gen BAYINGANA FIRMIN
    MICHEL MASABO
    MUPENZI ETO
    KALISA GEORGINE
    KABANDA TONNY
    UWIHANGANYE HARDI

    source : https://ift.tt/3jUmGBR

  • U Rwanda rurateganya korohereza abantu kubona ibinini birinda umuntu kwandura VIH – #rwanda #RwOT

    Umwaka ushize wa 2020 nibwo hatangiye igeragezwa ry’ibi binini mu Rwanda, bitangirira mu bigo nderabuzima icumi byo mu Mujyi wa Kigali ngo harebwe ubushobozi bifite bwo kurinda umuntu kwandura VIH, nyuma bibone gukwirakwiza hose nkuko bitangazwa na The New Times.

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, gitangaza ko kugeza ubu ibi binini bimaze kugera mu bigo nderabuzima 192 mu gihugu hose, aho biri kugeragerezwa ku bafite ibyago byinshi byo kwandura virus itera SIDA.

    Umukozi wa RBC mu Ishami rishinzwe kurwanya SIDA, Ayingoma Jean Pierre, yagize ati “Ubu amatsinda y’abantu bahabwa ibyo binini ni abashakanye umwe ufite HIV undi ntayo, aho utayifite abifata kugira ngo atayandura. Irindi tsinda ni iry’abakora akazi k’uburaya kuko baryamana n’abantu benshi kandi inshuro bakoresha agakingirizo zikaba ari nke.”

    “Irya Gatatu ni iry’ababana bahuje ibitsina kuko nabo baba bafite ibyago byinshi byo kwandura aka gakoko cyangwa se batanazi uko bahagaze.”

    Ayingoma akomeza avuga ko mu gihe igeragezwa ry’ibi binini rirangiye, bazatangira kureba uko byashyirwa muri ‘pharmacie’ hirya no hino mu gihugu ndetse no mu bigonderabuzima ku buryo buri wese ubishaka yabibona.

    Umuyobozi mu Muryango Uharanira Guteza Imbere Ubuzima (HDI), Ingabire Emery Jocelyne, avuga ko hari porogaramu bafite igenewe aba bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura VIH, akaba ariyo yifashishwa mu kubamenya no kubaha ubufasha bukenewe nko guhabwa ibi binini.

    Ati “Ni iby’ingenzi ko dutangirira kuri aya matsinda, kuko nk’urugero, abakobwa cyangwa abagore bakora akazi k’uburaya bafite ibyago bya kwandura VIH ku rugero rwa 45.8% mu gihe ku bandi bantu basanzwe ari 3%.”

    Ikigo gishinzwe kurinda no kurwanya indwara, CDC, gitangaza ko ibinini bya PrEP bifite ubushobozi bwo kurinda VIH ku rugero rwa 99% igihe ‘byafashwe neza hakurikijwe amabwiriza ya muganga’ gusa ubushobozi bw’uyu muti bushobora kuba buke bitewe n’uko ufatwa cyane ku bawitera bakoresheje inshinge.

    Imibare yo mu 2019 ya RBC igaragaza ko ikigero cyo kwandura VIH/SIDA mu Rwanda kiri kuri 3% ndetse ko habarurwa abantu bakuru 21o.200 bafite VIH, aho benshi muri bo ari abagore.

    U Rwanda ruri guteganya uburyo ibinini bya PrEP byakwirakwiza muri za Pharmacie no mu bigo nderabuzima kugira ngo ubishaka wese abibone

    source : https://ift.tt/3nvPPpx

  • WASAC ishobora guhindurwamo ibigo bibiri – #rwanda #RwOT

    Yabivugiye imbere ya Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) ku wa 8 Nzeli 2021, ubwo yari kumwe n’abayobozi ba WASAC babazwa ku micungire mibi y’imari imaze igihe igaragazwa na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru muri icyo kigo.

    Raporo babazwagaho ni iya 2018/19 kuko mu ya 2019/20 WASAC ntiyigeze igaragaza imikoreshereze y’imari.

    Hagarajwemo ko hari miliyoni 103 Frw WASAC yishyuye kabiri kuri Sosiyete ya Africa General Trading yayigurishije imiti isukura amazi. Amwe yishyuriwe kuri konti iri muri Banki ya Kigali andi yishyurirwa ku yo muri GT Bank.

    Abadepite bagize PAC bavuze ko ubwo ari “uburiganya” kuko bitumvikana uko amafaranga yakwishyurwa inshuro ebyiri kandi binagaragara ko itsinda ryakoze ibyo bikorwa ari rimwe.

    Umuyobozi Mukururu w’Agateganyo wa WASAC, Umuhumuza Gisele, yasobanuye ko bari gushaka uko yagaruzwa ariko ko hari miliyoni zirenga 20 Frw zizagenderamo ngo bitewe n’inyungu zimwe na zimwe zizishyurwa.

    Raporo yerekana kandi ko WASAC iberewemo imyenda ya miliyoni 838 Frw nayo ikabamo igera kuri miliyoni 803 Frw.

    Uwase yatangaje ko hamaze ibyumweru bibiri hakorwa isuzuma ku bishobora gushingirwaho hakorwa amavugurura, ibizarivamo bikazaragazwa hagati mu Ukwakira 2021.

    Niba iyo micungire mibi iterwa n’imiyoborere mibi hazakorwa impinduka mu buyobozi, nibirimba hashyirweho ibigo bibiri aho kimwe kizaba gishinzwe gutunganya amazi ikindi gishinzwe kuyageza ku bayakeneya cyangwa kuyagurisha.

    Uwase ati “Ni isuzuma ritagamije kugaragaza neza iby’imari n’ibibazo by’imishinga gusa, ahubwo na buri cyose haba n’imiyoborere,ibikorwa nyamukuru by’ikigo n’intego dufite.”

    Yavuze ko binyuze muri iryo suzuma bashaka gucukumbura imiterere ya WASAC harebwa niba ijyanye n’intego yayo cyangwa niba impinduka zikenewe kugira ngo bijyane.

    WASAC ishobora guhindurwamo ibigo bibiri

    source : https://ift.tt/3l5HrKw

  • Imirimo yo kubaka umuhanda Base-Butaro ikomeje kuba agatereranzamba – #rwanda #RwOT

    Mu 2018, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yasobanuriye abadepite ko idindira ry’imirimo yo kubaka umuhanda Base-Butaro-Kidaho, ufite uburebure bw’ibilometero 63 ryaturutse ku mananiza yatewe na Banki itsura Ubucuruzi Mpuzamahanga y’u Buhinde (Exim Bank) yari yatswemo inguzanyo.

    Iyo banki yasabye ko kugira ngo ayo mafaranga asohoke, sosiyete izawubaka igomba kuba ikomoka mu Buhinde.

    Icyo gihe yagize ati “Twafashe inguzanyo muri Banki itsura ubucuruzi mpuzamahanga Exim Bank y’u Buhinde hazamo amananiza ku buryo abagombaga gukora uwo muhanda, bimwe mu bisabwa ni uko agomba kuba ari amasosiyete yabo, kugira ngo baguhe amafaranga ahendutse bagusaba gutanga akazi ku masosiyete yabo.”

    Yakomeje agira ati “Bo bishakira amasoko y’iwabo bakayaha igihugu cyasabye umwenda ari nk’atanu bagapiganisha muri ayo. Abapiganye muri abo bazanye ibiciro bikubye kabiri igiciro cy’agaciro k’umuhanda. Ibyo byagombaga gutuma dufata indi nguzanyo.”

    Ibi byatumye abari bari kubaka umuhanda bahagarika imirimo kuko Leta yafashe umwanzuro wo guhindura inkomoko y’ingengo y’imari yo kuwubaka cyane ko ngo ari byo byari bifitiye igihugu inyungu, bityo bisaba ko amasezerano ya rwiyemezamirimo wa mbere aseswa ku bwumvikane kugira ngo hazemo rwiyemezamirimo mushya nk’uko byasabwaga n’abaterankunga.

    U Rwanda n’u Buhinde byari byasinyanye amasezerano ya miliyoni 56 z’amadolari yo kubaka uwo muhanda, akazishyurwa mu myaka 25 ku nyungu ya 1,5% ariko rukazatangira kwishyura nyuma y’imyaka itanu.

    Abaturage bakomeje kwibaza impamvu zituma uyu muhanda bemererewe na Perezida wa Repubulika utubakwa kandi wakagombye kuba waruzuye nibura mu 2020 nk’uko imirimo yari iteganyijwe.

    Minisiteri ishinzwe Ibikorwaremezo itangaza ko ibyo bikorwa by’amananiza byakomeje kuba intambamyi mu mirimo yo kubaka bituma hafatwa umwanzuro wo gushaka abandi baterankunga barimo na Banki Nyafurika itsura Amajyambere kugira ngo haboneke ingengo y’imari yakwifashishwa ngo imirimo isubukurwe.

    Mu kiganiro kigufi Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ibikorwa by’Ubwikorezi (RTDA) Baganizi Patrick Emile, yagiranye na IGIHE yavuze ko bataramenya neza gahunda y’igihe imirimo yo kubaka izasubukurirwa kuko hataraboneka abaterankunga.

    Yagize ati “Gahunda yo gusubukura imirimo yo irahari ariko turacyashakisha abaterankunga. Ntabwo turabona amafaranga ariko turimo turayashakisha dufatanyije na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.”

    Yakomeje agira ati “Ntabwo wakwiha igihe kandi amafaranga atari ayawe, ntabwo waba uri gusaba umuntu ngo umuhe igihe ntarengwa cyangwa itariki. Tuba twiha igihe gito gishoboka ariko nyine urumva haba harimo izo mbogamizi. Dukora uko dushoboye kuko uriya muhanda uri mu by’ibanze, bityo turi gukora uko dushoboye ku buryo byakorwa vuba.”

    Ubwo imirimo yo kubaka uyu muhanda yakorwaga hari abaturage bavuga ko babaruriwe ariko ntibahabwe ingurane ikwiye gusa biteganyijwe ko bagomba kuba bahawe ingurane zabo nibura mu Ugushyingo 2021 kuko hashyizweho itsinda rihuriweho na RTDA n’inzego zibanze rizakurikirana uko ikibazo giteye.

    Ubundi uyu muhanda numara kuzura witezweho koroshya ubuhahirane mu baturage, uhuze ibitaro bya Butaro n’ibya Ruhengeri, ufashe ba mukerarugendo basura ahantu nyaburanga mu Karere ka Burera nk’ ikiyaga cya Ruhondo, abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse woroshye n’ingendo ku bakenera serivisi za Kaminuza ya Global Health Equity (UGHE).

    Uyu muhanda byari byitezwe ko ugomba kuba wuzuye mu 2020

    source : https://ift.tt/3hj8yjX

  • Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zabohoye ibice byose bya Cabo Delgado”; haravugwa impfu z’ibyihebe bikuru – #rwanda #RwOT

    Ni urugamba rukomeye rwatangiye muri Nyakanga 2021 ariko rukaza gufata indi ntera mu ntangiriro z’ukwezi gushize ubwo icyicaro gikuru cy’ibyo byihebe cyari ahitwa Mocimboa da Praia cyafatwaga.

    Ibyo byihebe byahise bikwira imishwaro mu mashyamba y’ahitwa Mbau na Siri, aho ubu ibyo bice byose byamaze kubohorwa mu bitero birangajwe imbere n’Ingabo z’u Rwanda.

    Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yatangaje ko ubu Ingabo z’Igihugu cye zifatanyije n’iz’u Rwanda zamaze kwigarurira hafi y’ibice byose byari byarafashwe n’iyo mitwe y’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.

    Siri, agace kabereyemo imirwano ikomeye

    Ubwo Mocimboa da Praia yari imaze gufatwa, Ingabo z’u Rwanda zahise zikomeza urugamba mu bice bya Mbau. Ni agace kari mu bilometero 45 uvuye Mocimboa da Praia. Ni ahantu hari amashyamba akomeye ameze nk’ayo muri Nyungwe. Byakunze kuvugwa ko izo nyeshyamba zihifashisha nk’aho zikorera imyitozo.

    Imirwano yatangiye mu cyumweru cya kabiri cya Kanama 2021 birangira ku wa 20 Kanama ako gace kigaruriwe n’u Rwanda. Icyo gihe byatangajwe ko hari imirambo 11 y’inyeshyamba yabonetse, indi irahungishwa aho bivugwa ko ibyo byihebe byagiye biyizirikaho bikayikurura.

    Hari amakuru avuga ko mu igenzura ryakozwe nyuma y’aho, habonetse indi mirambo irenga 10 bivugwa ko umubare w’ibyihebe byishwe icyo gihe yari myinshi kurusha iyabonetse.
    Mbau imaze gufatwa, urugamba rwakomereje ahitwa Siri, agace izo nyeshyamba zari zahungiyemo. Ni urugamba rwatangiye ku wa 31 Kanama rugera ku wa 5 Nzeli 2021.

    Kimwe na Mbau, amakuru avuga ko mu mashyamba yo muri ako gace izo nyeshyamba zagiye zubaka indake zihishamo, ubundi zigahindura amayeri yo kurwana ku buryo zizamuka mu biti hejuru.

    Byasabye ingabo zazirwanyaga guhindura amayeri, kugira ngo hato zitaza kugwa mu gico cyazo.

    Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col. Ronald Rwivanga, mu kiganiro aherutse kugirana n’igitangazamakuru cya leta yo muri Afurika y’Epfo, SABC, yasobanuye ko kuba Ingabo z’u Rwanda nazo zaratangiye zirwana mu mashyamba ari kimwe mu byatumye uru rugamba rutazigora cyane.

    Ati “Barwana mu buryo utapfa kubabona, ariko natwe twakoze muri ubwo buryo mbere, twari umutwe w’inyeshyamba mbere, rero byaratworoheye kumenyera imikorere yabo tubasha kubahashya.”

    Icyo gihe yavuze ko hari ibyihebe byafashwe bugwate bikiri bizima gusa yirinda kuvuga amakuru byaba byaratanze ku nzego z’umutekano ubwo byabazwaga.

    Haravugwa impfu za bamwe mu byihebe

    Muri uru rugamba biragoye kumenya umubare w’inyeshyamba zimaze kwicwa, gusa hari amakuru avugwa ko mu bamaze gupfa harimo bamwe mu barwanyi bakuru b’ibyo byihebe.

    Umwe mu bavugwa ko bishwe ni umuyobozi wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare by’ibyo byihebe. We ngo yapfuye azize ibikomere by’amasasu nyuma yo kumara iminsi myinshi arwaye.

    Hari n’undi bivugwa ko yari mu barwanyi batatu bo hejuru muri uwo mutwe wiciwe ahitwa 1st May n’undi bivugwa ko yari umuntu wa kabiri ukomeye wiciwe ahitwa Awasse.

    Ku rundi ruhande, amakuru IGIHE yahawe na bamwe mu bazi umuzi w’ibibazo byo muri Cabo Delgado, bavuga ko umuyobozi mukuru w’ibi byihebe ari umunyamahanga w’umuyoboke ukomeye w’idini ya Islam.

    Kuva ubwo Ingabo z’u Rwanda zageraga muri Cabo Delgado, ngo ni umwe mu bahunze mbere na mbere anyuze muri Tanzania. Ubu bivugwa ko ashobora kuba yaragiye muri Aziya.

    Umutwe w’iterabwoba urwanira muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado witwa “Ahlu Sunnah Wa-Jama” gusa imbere mu gihugu abaturage bawita “Al Shabaab”.

    Bivugwa ko ujya gutangira, hari abantu baturutse mu mahanga [hatangwa urugero kuri Tanzania], bagatangira kujya baha abaturage amafaranga kugira ngo bikenure.

    Muri uko kubaha amafaranga, ni na ko babigishaga ibijyanye n’idini ya Islam, intego ni uko intara ya Cabo Delgado yari guhinduka icyicaro gikuru cy’imitwe y’iterabwoba igendera ku matwara akaze y’idini ya Islam.

    Ku rundi ruhande, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gutangaza umugabo witwa “Bonomade Machude Omar” uzwi nka “Abu Sulayfa Muhammad” na Ibn Omar nk’abayobozi b’uyu mutwe.

    Bibarwa ko abaturage barenga 3000 ari bo bamaze kwicwa n’ibyo byihebe, mu gihe abavuye mu byabo bo barenga ibihumbi 700. Gusa Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado, Valige Taliabo, aherutse kubwira IGIHE ko nubwo habarurwa abo n’abandi ntawe uzi aho baherereye.

    Perezida Kagame aherutse gutangaza ko mu byihebe biri mu Ntara ya Cabo Delgado harimo n’abanyarwanda cyo kimwe n’abandi baturutse mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.

    Ati “Bamwe muri ibyo byihebe, twabonye ko baturuka mu bice bitandukanye harimo n’u Rwanda. Twabonye ko harimo Abanyarwanda, hari Abanya-Uganda, Abanye-Congo, Abarundi, Abanya-Tanzania bose barahagarariwe. Muri kariya gace, ibyo byihebe bituruka mu bihugu bitandukanye.”

    Intara ya Cabo Delgado ifite ubuso bungana na Kilometero kare 82.625, ukoze imibare wasanga iruta u Rwanda inshuro 3,1. Mu 2017 byabarwaga ko ituwe n’abaturage barenga miliyoni 2,3.

    Ni yo yakabaye ikize mu ntara 11 zigize Mozambique kuko ifite umutungo kamere mwinshi wa gaz ari na byo byatumye Total Energies ihashora asaga miliyari 20 z’amadolari ashobora kwiyongera akagera kuri miliyari 50$ mu mushinga wiswe LNG, Liquefied Natural Gas.

    Gusa ni yo ntara ikennye kurusha izindi, irimo abaturage ba mbarubukeye kandi niyo irimo umutekano muke kurusha izindi zose.

    Kuri ubu, ibikorwa byo kurwanya imitwe y’iterabwoba muri iyi ntara biri gukorwa bijyanishwa no gusubiza abaturage mu buzima busanzwe. Gucyura impunzi byatangiye ku wa 28 Kanama 2021 mu nkambi ya Quitunda aho kugeza ubu hamaze gucyurwa abagera ku 1.245. Byahise bikomereza mu ya Patekuwa aho ku wa 1 Nzeri 2021 hacyuwe 1.205.

    Ibikorwaremezo nabyo byatangiye gusanwa hirya no hino, amakuru avuga ko nk’imirongo y’itumanaho rya telefoni yakozwe Mocimboa da Praia, amashanyarazi akongera gushyirwa ku mihanda y’ahitwa Mueda.


    source : https://ift.tt/3E4VZm0

  • BREAKING : Dr Christopher Kayumba yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB mu butumwa rwanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Kane tariki 09 nzeri 2021.

    Ubu butumwa buvuga ko RIB yataye muri yombi Dr Christopher Kayumba yombi 'nyuma y’igihe ikora iperereza ku byaha yarezwe n’abantu batandukanye byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri iki cyaha.'

    Dr Christopher Kayumba ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe uru rwego ruri gukora dosiye y’ikirego kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha buzamuregera Inkiko mu gihe bwazasanga ari ngombwa.

    Tariki 07 Nzeri 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwari rwahamagaje Dr Christopher Kayumba wagiye atumizwaho inshuro zitandukanye, kuri iyi nshuro akaba yari yasabwe kwitaba ejo hashize ku wa Gatatu tariki 08 Nzeri 2021 ku biro bikuru bya RIB.

    Uyu Munyapolitiki akaba n’Umusesenguzi, mu minsi ishize na bwo yagiye atumizwa n’uru rwego rwari rumukurikiranyeho gushaka gukoresha imibonano mpuzabitsina uwo yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’itangazamakuru.

    Gusa bwo icyo gihe yarahamagazwaha akabazwa agataha ariko nyuma yaje gutangaza ko mu rugo rwe haje gusakwa aho yanengaga uburyo baje gusaka iwe ku bijyanye n’icyaha cyo gushaka gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, aho yavugaga ko atumva aho kugenza icyo cyaha byahurira no gusaka mu nzu ye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/BREAKING-Dr-Christopher-Kayumba-yatawe-muri-yombi

  • Abafana benshi birutse ku modoka ya Cristiano Ronaldo agiye mu myitozo [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yatunguwe n'abafana benshi babonye imodoka ye agiye mu myitozo bakayirukaho cyane bashaka ko kumureba no kumushimira ko yagarutse mu ikipe yabo ya Manchester United.

    Uyu mukinnyi w'imyaka 36 ari kwitegura gukina umukino wa mbere muri United nyuma yo kuyigarukamo avuye muri Juventus yo mu Butaliyani.

    Ronaldo yatunguwe n'aba bafana benshi ubwo yari atwaye imodoka ye nshya ya Lamborghini yaguze akayabo ka £160,000.

    United irakina na Newcastle kuri uyu wa gatandatu mu mukino w'umunsi wa 4 wa shampiyona uzabera ku kibuga Old Trafford.

    Aba bafana bifuzaga kureba Ronaldo no kumupepera nyuma y'imyaka isaga 12 yari amaze ayivuyemo.

    Umwe mu bafana yagaragaye ategereje uyu mukinnyi inyuma y'ikibuga cy'imyitozo cya 'Carrington'afite icyapa cyanditseho ngo 'Welcome Back'.




    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abafana-benshi-birutse-ku-modoka-ya-cristiano-ronaldo-agiye-mu-myitozo-amafoto

  • Rubavu:Polisi yataye muri yombi 7 bakekwaho ubwambuzi bushukana #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Nzeri Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'abaturage n'izindi nzego zikorera mu Karere ka Rubavu bafashe abantu Barindwi bacyekwaho ubwambuzi bushukana no gukoresha amadorali y'amahimbano. Abafashwe ni uwitwa Ndacyayisenga Jean claude w'imyaka 44, Zirarushya Francois w'imyaka 46, Ndarihumbye Onesphore w'imyaka 44 na Habimana Oscar w'imyaka 44.

    Aba bafatanwe impapuro zikorwamo amadolari y'amahimbano, bari banafite ibikoresho bifashisha mu gukora ayo madorali birimo urwembe n'amavuta akoreshwa mu musatsi yitwa Shampoo ndetse n'ipamba. Bafatiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, mu kagari ka Nengo, Umudugudu wa Irakiza.

    Muri uyu murenge wa kandi mu kagari ka Mbugangari, Umudugudu wa Ubucuruzi hafatiwe abandi bantu batatu aribo Umutoni Mediatrice w'imyaka 23, Ntabigwira Jean Damascene w'imyaka 40 na Mbonyi Issa w'imyaka 65. Aba bashukaga bariya Bane ba mbere bababwira ko bafite amahembe y'inzovu nabo ngo babahe amadolari.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko bariya bari bafite amadolari y'amahimbano bafatiwe muri imwe mu nzu zicumbikira abagenzi mu Mujyi wa Gisenyi bafatwa biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

    Yagize ati 'Hari abaturage bari bafite amakuru ya bariya bantu hari umuntu bashaka guhura bakagura amahembe y'inzovu abandi nabo bakabaha amadolari y'amahimbano ariko impande zombi ntabwo zari zizi ko zirimo gushukana kandi zikora ibyaha. Polisi yabanje gufata bariya bari bafite amadolari y'amahimbano, abo nibo bahise batanga amakuru y'abo bari bagiye kugura amahembe y'inzovu.'

    CIP Karekezi yakomeje avuga ko bajyanye ba bantu 4 bari bafite amadolari y'amahimbano babageza ku bari bagiye kuguraho amahembe y'inzovu. Aba bagiye bahamagara abo bari bafitanye gahunda yo kugura amahembe y'inzovu, babasanze mu Kagari ka Mbugangari mu Mudugudu w'Ubucuruzi babategereje ngo bagure amahembe y'inzovu, gusa nabo kwari ukabashuka kuko ayo mahembe ntayo bari bafite.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yashimiye abaturage batanze amakuru anakangurira abantu kwirinda ibyaha birimo ubwambuzi bushukana no kwigana amafaranga.

    Ati: 'Bariya bantu baracyekwaho ibyaha bitandukanye ariko bishingiye ku cyaha cy'ubushukanyi, ikipe imwe yari iri mu mugambi wo gukora amadolari y'amahimbano kugira ngo bage kuyaha ababagurisha amahembe y'inzovu.Twabafatanye amadolari 25 mazima, aya ni yo bari bagiye guheraho ngo bigane amadolari 100, bari bafite impapuro bayakoramo n'ibindi bikoresho bifashisha bayakora. Indi kipe nayo nta mahembe y'inzovu yari ifite ahubwo nayo yashakaga kuza gushuka bariya b'amadolari, bariya bose ubu bafashwe bashyikirizwa ubugenzacyaha.'

    Abafashwe bose uko ari 7 bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza kuri aba bantu.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw'uburiganya wigana, uhindura amafaranga y'ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa na yo, impapuro zifite agaciro k'amafaranga y'Igihugu zashyizweho umukono n'inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n'izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange Ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w'undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw'uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rubavu-polisi-yataye-muri-yombi-7-bakekwaho-ubwambuzi-bushukana