Category: Uncategorized

  • Perezida wa Sena y’u Rwanda n’iy’u Burundi banyuzwe n’icyerekezo umubano mushya uri guhabwa – #rwanda #RwOT

    Aba bayobozi bombi bahuriye mu Mujyi wa Vienne muri Autriche, ahabereye Inama rusange y’Umuryango w’Inteko zishinga Amategeko (IPU) ku wa 7-8 Nzeri 2021.

    Iyi nama yabaga ku nshuro ya gatanu, yahuriyemo abayobozi barenga 110 b’Inteko Zishinga Amategeko mu bihugu bitandukanye. Muri uyu mwaka yabaye ku nsanganyamatsiko igaruka ku miyoborere ikwiye mu Nteko mu kwimakaza amahoro n’iterambere rirambye ku baturage n’Isi.

    U Rwanda rwari ruhagarariwe na Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin na Senateri Hadija Ndangiza Murangwa.

    Muri iyi nama, Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin yasangije abandi baperezida b’Inteko uko u Rwanda rwimakaje ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

    U Rwanda rushimirwa n’amahanga nk’igihugu cyagiye gishyiraho ingamba n’amategeko bigamije guteza imbere umugore no kumwubakira ubushobozi mu ngeri zose.

    Mu Rwanda, abagore bangana na 52% by’abaturage bose. Kuri ubu abari mu Nteko Ishinga Amategeko bageze kuri 61.3%. mu gihe mu bagize Guverinoma, abagore ari 53%.

    Nyuma y’iyi nama ni bwo Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sena y’ u Burundi, Sinzohagera Emmanuel.

    Aba bombi bishimiye ubushake buhari n’intambwe “imaze guterwa mu rwego rwo kunoza umubano hagati y’Ibihugu byombi.”

    Ba Perezida ba Sena z’ibihugu byombi u Rwanda n’u Burundi biyemeje gutsura umubano ku rwego rw’Inteko zishinga Amategeko no gushyigikira Guverinoma z’Ibihugu mu bushake zifite bwo gukemura ibibazo bibangamiye umubano w’Ibihugu byombi.

    Kuva mu 2015, ubwo nyakwigendera Pierre Nkurunziza wari Perezida yatangazaga ko aziyamamariza manda ya Gatatu, mu Burundi hadutse imvururu za politiki zahitanye abarenga 1000, abandi bagera ku bihumbi 400 barahunga.

    Abayobozi b’u Burundi bijunditse u Rwanda barushinja gushyigikira abagamije guhirika ubutegetsi, banemeza ko hari urubyiruko rw’Abarundi ruri kwitoreza mu Rwanda ngo ruzahirike ubutegetsi bwa Nkurunziza.

    U Rwanda narwo rushinja iki gihugu cyo mu Majyepfo yarwo gushyigikira abashaka guhungabanya umutekano warwo.

    Aka gatotsi mu mubano w’ibihugu byombi kabyaye amahari bigera ku rwego rwo guhagarika ubuhahirane n’imigenderanire ihuriweho.

    Mu gihe hari haciyeho iminsi, u Rwanda n’u Burundi bifitanye urwikekwe, kuri ubu ibihugu byombi biratanga icyizere cyo gusubiza ibintu ku murongo mu nyungu z’abaturage b’impande zombi.

    Perezida wa Sena y’u Rwanda yagejeje kuri mugenzi we ubutumire mu Nama rusange y’Umuryango w’Inteko zishinga Amategeko (IPU) izabera mu Rwanda mu Ukwakira 2022.

    Mu gutegura iyi nama, Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin, yagiranye ibiganiro byihariye n’Umunyamabanga w’Umuryango w’Inteko zishinga Amategeko (IPU), Martin Chungong, byibanze ku myiteguro y’izabera mu Rwanda.

    Perezida wa Sena y’u #Rwanda @Iyamuremye_A yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sena y’ u #Burundi @burundi_senat @HonSinzohagera. Bishimiye ubushake buhari n’intambwe imaze guterwa mu rwego rwo kunoza umubano hagati y’Ibihugu byombi. pic.twitter.com/CQqloRYRrx

    — Senate of Rwanda (@SenateofRwanda) September 8, 2021

    Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin yagiranye ibiganiro byihariye na mugenzi we w’u Burundi, Sinzohagera Emmanuel byagarutse ku kunoza umubano w’ibihugu byombi

    Nyuma y’ibiganiro bafashe ifoto y’urwibutso bari hamwe n’abandi bitabiriye iyi nama

    source : https://ift.tt/3noTIMV

  • IBYAKOZWE N'INTUMWA EP#41:Byinshi kuri NYENYERI waherekeje INKOTANYI kurokora Abatutsi muri Sainte Famille #rwanda #RwOT

    Ikiganiro IBYAKOZWE N'INTUMWA EP#41 kigaruka ku buzima bwa MBARAGA Vital uzwi nka NYENYERI waherekeje Inkotanyi kujya gutabara Abatutsi bari muri Sainte Famille na Saint Paul ndetse akabihererwa Umudari nk'Umisivili wagize uruhare mu guhagarika Jenoside! Kurikira ikiganiro umenye amateka y'ibyo yanyuzemo byose.

    IBYAKOZWE N'INTUMWA EP#41: NYENYERI waherekeje INKOTANYI kurokora Abatutsi muri Sainte Famille!

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/ibyakozwe-n-intumwa-ep-41-byinshi-kuri-nyenyeri-waherekeje-inkotanyi-kurokora

  • U Rwanda rwakiriye imirambo 2 y'Abanyarwanda biciwe muri Uganda #rwanda #RwOT

    Ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, inzego z'ubuyobozi mu Rwanda zakiriye imirambo ibiri y'Abanyarwanda biciwe muri Uganda mu bihe bitandukanye.

    Abagabo biciwe muri Uganda ni Dusabimana Theoneste w'imyaka 52 y'amavuko wo mu Murenge wa Rubaya wishwe ku itariki 30 Kanama 2021 na Bangirana Paul w'imyaka 47 wo mu Murenge Kaniga wishwe kuwa 2 Nzeri 2021 bose batoraguwe mu Karere ka Kabale muri Uganda bacucuwe n'ibyabo.

    Amakuru y'urupfu rwabo yamenyekanye atanzwe na bagenzi babo bahamagaye imiryango yabo iri mu Rwanda.

    Ubuyobozi bw'akarere ka Gicumbi bugaragaza ko abishwe babanje kwamburwa ibyo bari bafite byose, dore ko bari bamaze igihe bashaka imibereho muri iki gihugu cya Uganda.

    Ibi bije nyuma y'aho kuri uyu wa Gatatu abantu 16 barimo abagabo 9, abagore 5 n'abana 2, birukanywe muri Uganda.

    Bavuga ko bafatiwe mu nzira bagaruka mu gihugu cyabo, bafatwa n'inzego z'umutekano za Uganda, zirabahohotera zibabashinja kwinjiza COVID19 muri iki gihugu.

    Muri 2017 ni bwo ibibazo byafashe indi ntera hagati y'u Rwanda na Uganda biturutse ku iyicarubozo n'ihohoterwa ryakorerwaga Abanyarwanda. Byatumye amagana n'amagana bafungwa, abandi bagirirwa nabi ndetse ubu habarwa abarenga 20 bishwe.

    Ibibazo bikomeje gufata indi ntera, mu 2019 u Rwanda rwabujije abaturage barwo gukorera ingendo muri Uganda, n'umupaka uhuza ibihugu byombi urafungwa.

    Museveni yabajijwe na France 24 nimugoroba niba hari icyizere afite cy'uko uyu mupaka uzafungurwa mu gihe cya vuba, maze mu gusubiza agira ati 'Genda ubaze uwafunze umupaka, si njye wafunze umupaka.'

    Kuva ibibazo byafata indi ntera, Uganda yakunze guhunga ibirego by'u Rwanda ahubwo ikagaragaza ko igikwiriye gukorwa mu maguru mashya ari ugufungura umupaka mu gihe rwo rwavugaga ko ibibazo by'Abanyarwanda bahohoterwa, ibijyanye n'uko Leta ya Museveni ishyigikira abarwanya u Rwanda cyo kimwe no kuba ibangamira inyungu z'ubucuruzi bwarwo bikwiriye kubanza gukemuka cyangwa hakagaragazwa ubushake bwo kubikora.

    Mu kiganiro aheruka kugirana na Televiziyo Rwanda, Umukuru w'Igihugu yavuze ko kugira ngo ikibazo gikemuka, bisa n'ibikigoranye ndetse ari politiki Uganda yimakaje.

    Ati 'Bisa n'ibitagabanuka, bisa n'aho ari umurongo wa politiki uriho watanzwe ko ariko bigomba kugenda. Icyo twahisemo twebwe ni ukubireka uko bimeze, tukabirekera ba nyirabyo ngo babikemure.

    Twe icyo twakoze ni ukutagirira nabi Abanya-Uganda cyangwa abanyamahanga abo aribo bose ngo kubera ko igihugu cyabo cyatugiriye nabi cyangwa cyagiriye nabi Abanyarwanda.'




    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/u-rwanda-rwakiriye-imirambo-2-y-abanyarwanda-biciwe-muri-uganda

  • Kicukiro: Umusore w’imyaka 19 yishwe atemwe – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yishwe mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki ya 7 Nzeri 2021. Byaje kugaragara ko ashobora kuba yishwe n’abajura kuko Televiziyo yari atunze yaburiwe irengero.

    Rwakaza yabanaga na mushiki we. Amakuru agera ku IGIHE, avuga ko uwo musore na mushiki we babanje kwikanga umujura bataryama, bamukabukiye bagira ngo yagiye, naho yihishe hafi aho.

    Uwo mujura ngo yongeye kugaruka ahagana mu rukerera uyu musore na mushiki we basinziriye, yica urugi arinjira ariko nyakwigendera kuko yari yaraye mu ruganiriro aramwikanga bituma ahita amukubita umuhoro mu mutwe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka, Segatashya Alexis, yabwiye IGIHE, ko iperereza ryahise ritangira kugira ngo hamenyekane uwishe uyu musore.

    Ati “ Bagize ngo yagiye naho yari akiri muri urwo rugo. Nyuma yo kwikanga umujura , umuhungu yiryamiye mu ruganiriro nibwo uwo umujura yaje kigaruka yasinziriye amena idirishya yica urugi undi amwikanze ahita amutemagura.”

    Ubwo uwo mujura yinjiraga, mushiki wa Rwakaza wari mu kindi cyumba yagize ubwoba, atabaza umujura amaze kugenda.

    Ati “ Yaracecetse nyuma atabaza umuturanyi aratabara bajyana umurwayi ku bitaro bya Masaka agezeyo nabo bamwohereza i Kanombe ejo ariko bigeze mu saa tatu za mu gitondo batugezaho amakuru y’uko yitabye Imana.”

    Segatashya yavuze ko bikekwa ko ubu bujura bwaba bwarakozwe n’uwari umuzamu w’iyi nzu umuryango wa Nyakwigendera wari umaze igihe gito uguze.

    Ati “ Harakekwa umuzamu warindaga inzu babagamo kuko bahimukiye vuba kandi bigaragara ko uwaje kwiba yari azi aho urugi barwicira.”

    Inzego z’ubugenzacyaha zahise zigera zitangira iperereza.

    Rwakaza yishwe ubwo yari aryamye kuri uyu wa Kabiri

    source : https://ift.tt/3AdrAzX

  • Abanyarwanda 16 birukanywe na Uganda nyuma yo gutoterezwa muri gereza no gucucurwa ibyabo – #rwanda #RwOT

    Aba Banyarwanda bakiriwe n’abayobozi b’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka ku Mupaka wa Cyanika uherereye mu Karere ka Burera, ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 8 Nzeri 2021.

    Abirukanywe muri iki gihugu cy’abaturanyi barimo abagabo icyenda, abagore batanu n’abana babiri.

    Ubwo bagezwaga ku Mupaka wa Cyanika ahagana saa Kumi n’igice z’umugoroba, babanje gusuzumwa icyorezo cya Covid-19 ndetse ibizamini byerekana ko bose ari bazima.

    Mu buhamya bwabo bavuga ko muri Uganda bahahuriye n’ibibazo bikomeye birimo gutotezwa no gukorerwa iyicarubozo mu magereza bari bafungiyemo, ndetse bamburwa ibyabo byose birimo n’amafaranga bari bafite, ubu bakaba bajugunywe ku mupaka amara masa.

    Basobanuye ko bamaze iminsi iri hagati y’ibiri na 14 bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kisoro mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Uganda.

    Manirakiza Schadrack w’imyaka 21 y’amavuko umaze imyaka itatu muri Uganda aho yakoraga akazi ko gucukura amabuye mu Karere ka Kasanda, avuga ko yafatiwe ahitwa Kanaba agafungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kisoro, ahantu avuga ko bafatwaga nabi ndetse bakahamburirwa n’ibyo bari bafite.

    Ati “Nagiye muri Uganda mu 2017, nakoraga akazi ko gucukura amabuye y’agaciro, naje aho bita Kanaba banyaka ibyangombwa nari mfite n’amashilingi ibihumbi 250, bajya kumfungira i Kisoro. Muri iyo gereza habamo Abanyarwanda benshi hari n’abahapfira ntibimenyekane, akenshi dukoreshwa imirimo ivunanye nko guhinga imishike, kwikorera ibiti binini, kwirirwa twasa inki tutarya dutunzwe n’amazi nayo mabi mbese ibyananiranye byose bikoreshwa Abanyarwanda bahafungiye.”

    “Ubu ntashye amara masa kuko ibyo nakoreye byose nabitayeyo n’amafaranga nakoreyeyo barayanyatse barayasigarana.’’

    Yagiriye inama abatekereza gushakira ubuzima muri Uganda kubireka kuko nta mahirwe bashobora kubigiramo.

    Ingabire Jeanette w’imyaka 25 y’amavuko wo mu Murenge wa Kinigi yagiye muri Uganda mu 2017 bamufatira ahitwa Kanaba agiye kureba umugabo we witwa Bizimana François uba Mubende. Yafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kisoro yamburwa ibyo yari afite byose birimo birimo n’amashilingi agera ku bihumbi 180.

    Abanyarwanda benshi bamaze kwirukanwa muri Uganda bakajugunywa ku mupaka uhuza ibihugu byombi. Benshi muri bo babanza gukorerwa iyicarubozo ribabaza umubiri n’umutima akenshi bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda ndetse ntibagezwa imbere y’ubutabera ngo baburanishwe.

    U Rwanda rwo rushinja Uganda ko ishyigikira imitwe y’iterabwoba igamije kuruhungabanyiriza umutekano.

    Mu 2017 ni bwo ibibazo byafashe indi ntera hagati y’u Rwanda na Uganda biturutse ku iyicarubozo n’ihohoterwa ryibasiye Abanyarwanda. Byatumye amagana n’amagana bafungwa, abandi bagirirwa nabi ndetse ubu habarwa abarenga 20 bishwe.

    Ibibazo bikomeje gufata indi ntera, mu 2019 u Rwanda rwabujije abaturage barwo gukorera ingendo muri Uganda, n’umupaka uhuza ibihugu byombi urafungwa.

    Kuva ibibazo byafata indi ntera, Uganda yakunze guhunga ibirego by’u Rwanda ahubwo ikagaragaza ko igikwiriye gukorwa mu maguru mashya ari ugufungura umupaka mu gihe rwo rwavugaga ko ibibazo by’Abanyarwanda bahohoterwa, ibijyanye n’uko Leta ya Museveni ishyigikira abarwanya u Rwanda cyo kimwe no kuba ibangamira inyungu z’ubucuruzi bwarwo bikwiriye kubanza gukemuka cyangwa hakagaragazwa ubushake bwo kubikora.

    Abanyarwanda 16 barimo n’abana babiri birukanywe muri Uganda nyuma yo gukorerwa iyicarubozo

    Aba Banyarwanda bageze mu gihugu cyabo banyujijwe ku Mupaka wa Cyanika mu Karere ka Burera

    source : https://ift.tt/3hCqNRR

  • Guraride, amagare yari amaze igihe ategerejwe muri Kigali yatangiye gukoreshwa – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 9 Nzeri 2021 nibwo Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb Claver Gatete, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence ndetse n’ubuyobozi bwa Guraride Rwanda bafunguye ku mugaragaro ikoreshwa ry’aya magare.

    Ku ikubitiro hatangiye gukoreshwa amagare 80 ari kuri sitasiyo 12 hirya no hino harimo sitasiyo iri ku mujyi wa Kigali (uruhande rurebana na MINECOFIN), iri ku cyicaro cya I&M Bank, kuri Marriott Hotel, ku ishami rya RBC rirebana na Serena Hotel, ku bitaro bya CHUK n’ahandi.

    Minisitiri Gatete yavuze ko gukoresha aya magare bifite inyungu nyinshi zirimo koroshya ingendo, kugira ubuzima bwiza, guhumeka umwuka usukuye no kubungabunga ibidukikije hirindwa imihindagurikire y’ibihe.

    Yongeyeho ati “Dutangiriye hano mu masangano y’umujyi wa Kigali na Remera hahora umubyigano w’imodoka. [Ikoreshwa ry’aya magare] rizagira ingaruka nziza cyane […] turasha ko abantu benshi bitabira gukoresha amagare mu ngendo zabo kuko nta mwuka mubi na muke asohora kandi afasha umuntu kugira ubuzima bwiza.”

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence yavuze ko ikoreshwa ry’aya magare ari bumwe mu buryo bwo kurushaho kugira umujyi wa Kigali mwiza, no kuwurinda kohereza imyuka ihumanye mu kirere.

    Ati “Uko tugenda twagura imihanda cyangwa tuyivugurura, duteganya aho abanyamaguru baca ariko tugateganya n’aho amagare aca. Uyu mushinga waziye igihe kuko ubu tuvuga abantu bageze kuri 200 bamaze gutangira kuyakoresha, abamaze kwiyandikisha muri application ya Guraride bararenga 1000.”

    Rubingisa yavuze ko hazakorwa ibiganiro na Guraride Rwanda kugira ngo aya magare yongerwe ndetse azanagezwe mu yindi mijyi yunganira umujyi wa Kigali kuko bigaragara ko abantu benshi bayakeneye.

    Umutekano wayo uzakazwa

    Benshi mu bagiye babona cyangwa bumva amakuru y’aya magare bibajije ikibazo cyijyanye n’umutekano w’ayo, batekereza ko ashobora kwibwa cyangwa kwangizwa kuko azajya akoreshwa n’abantu bose.

    Umuyobozi wa Polisi wungirije mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Ruyenzi Teddy, yakuyeho izo mpungenge avuga ko ku bijyanye n’umutekano w’aya magare polisi ihari ndetse ko yiteguye gukorana n’inzego zitandukanye mu kuyarindira umutekano kimwe n’uw’abazayakoresha.

    Yagize ati “Tuzashyira imbaraga mu kubahiriza uburenganzira bw’ahasigiwe abatwara amagare ngo hakoreshwe nta nkomyi, ahatarateganyijwe umuhanda w’amagare, tuzakomeza kureba ko abayakoresha bakoresha umuhanda umwe n’abandi, uburenganzira bwabo bwubahirizwa.”

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Guraride Rwanda, Muhoza Ella Pamela, yavuze ko aya magare afite ikoranabuhanga ryerekana ibyerekezo, GPS, ku buryo aho ari hose haba hagaragara ndetse ko hazajya habanza kwandikwa umwirondoro w’ugiye kurikoresha.

    Yasobanuye ko kurikoresha bisaba kuba umuntu afite ‘application’ ya Guraride muri telefone, ndetse ko kuri buri sitasiyo hazajya haba hari umukozi wabo uzajya wandika imyirondoro y’utwaye igare, amusobanurire uko rikoreshwa ndetse anamuyobore.

    Ati “Umuntu azajya aza afite ibyangombwa cyane cyane indangamuntu tumwandike izina rye, nimero y’indangamuntu cyangwa passport, hanyuma tukaguhereza igare tukagukarabya intoki, tukakubwira aho uhera n’uko urikoresha.”

    Buri Muturarwanda wese yemerewe gukoresha aya magare mu gikorwa icyo ari cyo cyose yaba atembera, akora sport cyangwa ashaka kujya ahantu runaka, ndetse mu mezi abiri ya mbere uhereye kuri uyu wa Kane tariki 9 Nzeri kuyatwara ni ubuntu, aho nyuma hazashyirwaho igiciro cyoroheye buri wese ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo Urwego Ngenzuramikorere, RURA.

    Umuhango wo gutangiza ikoreshwa ry’amagare ya Guraride ku mugaragaro wabaye hubahirizwa amabwiriza yose yo kwirinda Covid -19

    Abanya-Kigali bagiye gutangira gukoresha amagare ya Guraride

    Abanyakigali bazakoresha aya magare amezi abiri ku buntu

    Abayobozi basobanurirwa iby’uko utwaye igare azajya abanza kwandikwa

    Minisitiri Claver Gatete yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda yo koroshya uburyo bw’ingendo mu gihugu hose kandi habungabungwa ibidukikije

    Aya magare afite ikoranabuhanga rya GPS ryerekana icyerekezo umuntu arimo, bikazayarinda kuba yaburirwa irengero

    Aya magare azajya akoreshwa mu mihanda yagenewe kunyuramo amagare

    Guraride Rwanda izanatangiza vuba ubundi bwoko butandukanye bw’amagare abereye abatuye umujyi

    Guraride Rwanda yatangije amagare asanzwe ariko mu gihe cya vuba bazazana akoreshwa n’amashanyarazi ava ku mirasire y’izuba

    Minisitiri Gatete Claver Umuyobozi w Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence ACP Ruyenzi Teddy na Visi Perezida wa Guraride Rwanda bafungura ku mugaragaro ikoreshwa ry aya magare

    Amb Gatete Claver yahamagariye Abaturarwanda kwitabira gukoresha amagare mu ngendo zabo zose

    Meya Rubingisa Pudence yavuze ko hazakorwa ibiganiro aya magare akongerwa kuko benshi bagaragaje ko bayakeneye

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Guraride Rwanda Muhoza Pamella yavuze ko aya magare azagenda yongerwa uko imihanda izagenda iboneka

    Minisitiri Gatete niwe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango

    Sitasiyo iri hafi y’ibiro by’Umujyi wa Kigali niho hafunguriweho ku mugaragaro ikoreshwa ry’aya magare

    Abayobozi batandukanye muri MININFRA, Umujyi wa Kigali, Polisi no muri Guraride Rwanda bafata ifoto y’urwibutso

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/3A2vRG5

  • Nyagatare: Safari George wagaragaye aniga Dasso yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo – #rwanda #RwOT

    Urukiko rw’ibanze rwavuze ko rukurikije ibyavuzwe n’abatangabuhamya, rwasanze hari impamvu zikomeye zatumye rufata uyu mwanzuro wo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo.

    Mu kwezi gushize inkuru zaranditswe, indirimbo zirasohorwa abandi benshi babihindura urwenya ubwo umugabo witwa Safari George yagaragaraga mu mashusho aniga DASSO agatabaza nyuma y’uko we n’abandi bayobozi mu nzego z’ibanze bari bari kugenzura niba nta baturage bakiragira ku mihanda bagasakirana n’inka ze ubwo yari aragiye ku muhanda mu Murenge wa Karangazi.

    DASSO agaragara akubita umushumba wari uragiye izo nka nyuma hakumvikana amajwi bavuga ngo bajye gufata n’umusaza witwa Safari George. Mu kumugeraho, Safari aramuniga kuburyo undi atabaza.

    Nyuma y’iyi mirwano hakurikiyeho guhagarika mu nshingano DASSO wagaragaye muri aya mashusho hamwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musenyi wafashe aya mashusho, bazira gukoresha imbaraga z’umurengera ku muturage.

    Kuri Safari George wagaragaye aniga DASSO yatawe muri yombi agezwa mu rukiko rw’ibanze rwa Nyagatare tariki ya 7 Nzeri 2021.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Safari George akurikiranyweho gukubita no kubangamira inzego za Leta ziri mu kazi zimusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo hitegurwe urubanza mu mizi.

    Ku ruhande rwa Safari George, yireguye avuga ko atigeze atega DASSO nkuko ubushinjacyaha bwabivuze ahubwo ko babanje kugundagurana akaza kumwigaranzura akamujya hejuru.

    Yavuze ko ibyo yakoze byose yabikoze yirwanaho nta mugambi wo kurwanya inzego za Leta yari afite ahubwo byose yabikoze yirwanaho.

    Nyuma yo kumva impande zombi kuri uyu wa Kane Urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rwatangaje ko Safari George afungwa iminsi 30 y’agateganyo ngo kubera impamvu zikomeye z’ibyaha aregwa.

    Urukiko kandi rwavuze ko Safari yemerewe kujurira bitarenze iminsi itanu iri somwa ribaye.

    Umwanzuro wasomwe Safari atari mu rukiko, gusa hagaragaye umukobwa we na we wahise agenda bakimara kuvuga ko se agiye gufungwa iminsi 30.

    Safari akurikiranyweho gukubita no kubangamira inzego za Leta ziri mu kazi

    source : https://ift.tt/3nfxLQd

  • EDCL yaburiye irengero rwiyemezamirimo wayihangitse ‘transformateurs’ zidakoreshwa mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Muri iri soko EDCL yari yishyuye miliyoni 21.927.000 Frw ya avansi ahwanye na 10% ry’isoko ryo kugura ’transformateurs’ 99. Nyuma rwiyemezamirimo yatanze izigera kuri 28 biza gutahurwa ko zitujuje ibisabwa kuko zitashoboraga gukoreshwa mu Rwanda.

    EDCL yasanze izi zikorera kuri Volte 33 mu gihe mu miyoboro y’amashanyarazi mu Rwanda hakoreshwa izikorera kuri Volte 30 nk’uko byasobanuwe n’abahagarariye iki kigo imbere ya Komisiyo ishinzwe gukurikirana Umutungo wa Leta, PAC, kuri uyu wa 9 Nzeri 2021.

    Rwiyemezamirimo bivugwa ko akomoka muri Afurika y’Epfo yahise aburirwa irengero nyuma y’aho bitahuwe ko yagize uburiganya bwo guhindura ahanditse Volte 33 ahasimbuza indi mibare. Kugeza ubu ntiyabashije kuboneka ngo aryozwe icyo cyaha yakoze nubwo REG yakoze ibishoboka ngo imushakishe.

    Mu gushaka kuziba icyuho cy’igihombo, EDCL yiyemeje guhindura izi transformateurs zigashyirwa kuri volte 30, zivanywe kuri 33. Imwe ni yo yakoreweho igerageza bigaragara ko ikora neza ndetse ubu yashyizwe ku muyoboro.

    Abadepite bagize impungenge ko guhindura izi transformateurs zigashyirwa ku miyoboro y’amashanyarazi yo mu Rwanda bishobora guteza ingaruka nk’uko byagarutsweho na Perezida wa PAC, Muhakwa Valens.

    Ati “Ubwo si nko gufata imodoka ukayihindurira moteri, garanti uba wizeye ni iyihe? Ufashe moteri y’ikamyo ukayishyira mu ivatiri ukabona iragiye wavuga ko iyo modoka ifite garanti ingana iki? Ndumva muri gukora ibisa n’ibyo yari yanditse.”

    Depite Bakundufite Christine yavuze ko ku isoko nk’iri rwiyemezamirimo yagombaga kubanza gutanga ibikoresho akabona kwishyurwa, avuga ko ayo mafaranga atagombye kuba yaratanzwe.

    Depite Ntezimana Jean Claude yavuze ko EDCL yihuse mu guha rwiyemezamirimo amafaranga, ko ibyabaye ari nko kuyajugunya kuko nta bushishozi bagize.

    Ati “Mwahesheje amahirwe umuntu ubiba.”

    Itegeko riteganya ko avanse nk’iyi itangwa ku masoko y’imirimo gusa na ho ku bijyanye n’isoko ryo kugemura ibikoresho, bityo ngo ni ikosa ryabayeho nk’uko byatangajwe n’uwari uhagarariye Ikigo Gishinzwe Amasoko ya Leta.

    Depite Germaine Musabeyezu yavuze ko guhindura ikintu cyakozwe n’uruganda utabiherewe uburenganzira bishobora kugira ingaruka.

    Depite Muhakwa Valens yibajije uko byagenda mu gihe rwiyemezamirimo yagaruka gusaba transformateurs ze akeneye kuzijyana ahandi bazakira nyamara agasanga zarahinduwe. Yavuze ko bitumvikana ukuntu ibintu bitujuje ubuziranenge byinjira mu bubiko bwa EDCL.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Uwase Patricie, yasabye imbabazi kuri aya makosa avuga ko hagiye gushakwa igisubizo cy’uko izo transformateurs zisigaye zakosorwa zikabyazwa umusaruro ndetse yizeza ko bazakomeza gusaba REG gukosora amakosa nk’aya no mu yindi mishinga.

    PAC yagarutse no ku gihombo cya miliyoni 97 z’amafaranga y’u Rwanda, EDCL yagize bitewe no gutinda kwishyura ba rwiyemezamirimo b’abanyamahanga bigakorwa agaciro k’ivunjisha karamaze kuzamuka cyane ari na byo byateye ikinyuranyo mu mafaranga yagombaga kwishyurwa.

    EDCL yavuze ko iki kibazo cyagiye giterwa no gutinda kubona ingengo y’imari yo gushyira mu bikorwa imishinga.

    Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019/2020, PAC iri guheraho isaba ibisobanuro ibigo bya leta byagaragayemo amakosa mu micungire y’umutungo yagaragaje ko hari ububiko by’ibikoresho buherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali, bwangijwe n’inkongi.

    Kuri ubu hari miliyoni zisaga 421 z’amafaranga y’u Rwanda atarishyurwa na sosiyete y’ubwishingizi kuko hishyuwe asaga miliyoni 585 Frw gusa kandi hakaba hashize igihe kinini.

    Uwase Patricie yavuze ko Mininfra nk’urwego rureberera REG n’ibigo biyishamikiyeho izakomeza kubiba hafi kugira ngo ibibazo byose bihari bafatanye kubishakira ibisubizo hirindwa ko hagira igikoma mu nkokora gahunda y’igihugu yo kugeza amashanyarazi ku baturarwanda bose mu 2024.

    EDCL yahawe ‘transformateurs’ zidakoreshwa mu Rwanda

    source : https://ift.tt/3yYyt6w

  • Dr.Kayumba Christopher wahoze yigisha muri UR yafunzwe #rwanda #RwOT

    Urwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha “RIB” rumaze gutangaza ko rwafunze Umwarimu n'umunyapolitiki Dr. Kayumba Christopher nyuma y'igihe rukora iperereza ku byaha yarezwe n'abantu batandukanye byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n'ubwinjiracyaha kuri iki cyaha.

    Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, dosiye ikaba iri bushyikirizwe Ubushinjacyaha nkuko amategeko abiteganya.

    Mu butumwa RIB yashyize kuri Twitter,yagize iti “Uyu munsi, RIB yafunze Dr. Kayumba Christopher nyuma y'igihe ikora iperereza ku byaha yarezwe n'abantu batandukanye byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n'ubwinjiracyaha kuri iki cyaha.

    Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, dosiye ikaba iri bushyikirizwe Ubushinjacyaha nkuko amategeko abiteganya.”

    Kuwa 7 Nzeli 2021,nibwo Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwahamagaje Dr Christopher Kayumba wahoze ari Umwarimu mu Ishuri ry'Itangazamakuru muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Uru rwandiko rwakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ku munsi w'ejo,rwagaragaza ko RIB isaba Dr Kayumba kwitaba kuwa 08 Nzeri 2021.

    Rwagiraga ruti 'Utumiwe ku Biro Bikuru by'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha biherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo ku itariki ya 8 Nzeli 2021 ku isaha ya saa tanu (11h00) za mu gitondo.'

    Si ubwa mbere Dr Kayumba ahamagajwe na RIB kuko no muri Werurwe 2021 yasabwe kwitaba kugira ngo atange ibisobanuro ku kirego cy'umukobwa wahoze ari umunyeshuri we umushinja gushaka kumufata ku ngufu.

    Tariki 17 z'ukwezi kwa gatatu uyu mwaka, kuri Twitter hatangajwe inkuru y'uko Kayumba yagerageje gufata ku ngufu umukobwa yari abereye umwalimu mu ishuri ry'itangazamakuru wamusanze mu rugo rwe.

    Hashize iminsi 10 uwo bivugwa ko yahohoteye atazwi, umunyamakuru Fiona Muthoni Ntarindwa yanditse kuri Twitter ko ari we Kayumba yashatse gufata ku ngufu mu 2017.

    Fiona M. Ntarindwa yemeje ko ari we uvugwa mu ruhererekane rw'inyandiko yanditswe kuri Twitter na Kamaraba Salva, ivuga ko yagiye kureba Kayumba ngo bavugane ibireba ishuri, 'asanga ameze nk'uwasinze' ashaka kumusambanya ku ngufu, ariko abasha kumucika arahunga.

    Christopher Kayumba, nawe akoresheje Twitter, yahakanye ibyo birego, avuga ko bigamije “gupfobya igitekerezo cyacu twashyize mu bikorwa” cy'ishyaka riharanira demokarasi yashinze.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/dr-kayumba-christopher-wahoze-yigisha-muri-ur-yafunzwe

  • Indege yari itwaye ikipe y'igihugu y'Ubudage yahagaze igitaraganya mu nzira kubera ibibazo yagize #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko iyi ndege yagiye igaragaza ibibazo bitandukanye bituma umupilote afata umwanzuro wo kuyihagarika igitaraganya ngo ibibazo bikemuke.

    Iyi ndege yagize ibibazo ubwo yari mu kirere ivuye ku kibuga cya Keflavik International Airport saa saba z'igitondo,ihagarara Edinburgh nyuma yo kwerekana ikimenyetso kibi cya 7700.

    Ntabwo haramenyekana neza icyateye iyi ndege guhagarikwa gutya gusa ikimenyetso indege yatanze nuko yagombaga guhagarikwa vuba.

    Ikimara guhagarara Edinburgh,abakinnyi bahise basohoka vuba Byatumye ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Budage (DFB) risohora itangazo kuri Twitter rigira riti 'Umutekano mbere.Twahagaze neza ku kibuga Edinburgh nyuma yo kuburirwa.'

    Nyuma y'amasaha 7 abakinnyi bategereje,haje indi ndege ku kibuga Edinburgh ihita ibatwara mu rugo.

    Urugendo KLJ2703 rw'ikipe y'Ubudage,rwakozwe n'indege ya Kompanyi Klasjet,ikaba ari Boeing 737-522.Mu byumweru bishize,iyi ndege yakoze ingendo 8 nziza.

    DFB yavuze ko nta muntu wagize ikibazo muri iyi ndege yarimo abakinnyi bakina muri Premier League nka Bernd Leno, Antonio Rudiger, Kai Havertz, Timo Werner na Ilkay Gundogan, bagejejwe Frankfurt bari kumwe na bagenzi babo hanyuma bo berekeza I Munich.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/indege-yari-itwaye-ikipe-y-igihugu-y-ubudage-yahagaze-igitaraganya-mu-nzira