Category: Uncategorized

  • Umuyobozi wa Polisi ya Tanzania yasuye Abapolisi bakorera mu Ntara y’Iburengerazuba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku cyicaro cya Polisi ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba kiri mu Karere ka Rubavu, IGP Nyakoro Sirro yakiriwe n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Superintendent of Police (CSP) Edmond Kalisa. Yatangiye yereka abashyitsi imiterere y’Intara y’Iburengerazuba, imipaka y’u Rwanda ihana imbibi n’Igihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Yanaberetse ibikorwa bya Polisi umunsi ku wundi.

    Yagize ati “Abapolisi bakorera muri iyi Ntara ikora ku mipaka ihana imbibi baba bagomba kuba maso cyane kuko hari abantu baba bashaka gukora ibyaha byambukiranya imipaka, twavuga nk’ubucuruzi bwa magendu, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, abashaka kwambuka imipaka binyuranije n’amategeko ndetse n’abashaka kugerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda.”

    CSP Kalisa yavuze ko Polisi y’u Rwanda ikorana n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu kurwanya imbogamizi zose zijyanye no kwambuka imipaka.

    IGP Nyakoro Sirro n’intumwa ayoboye beretswe ikicaro cya Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba birebera uko Polisi y’u Rwanda izamura imibereho myiza y’abapolisi kugira ngo babashe gusohoza neza ishingano zabo. Basuye ibice bitandukanye, aho abapolisi bafatira amafunguro, aho ategurirwa ndetse n’aho abapolisi baruhukira.

    Umuyobozi wa Polisi ya Tanzaniya n’intumwa bari kumwe banasuye umupaka munini wa La Corniche One Stop Border Post, uyu mupaka unyurwaho n’imodoka banirebera uko abapolisi bashyira imbaraga mu gucunga umutekano wo kuri uwo mupaka.

    IGP Sirro yishimiye uko bakora akazi bagenzura urujya n’uruza rw ‘abantu bambuka umupaka bajya cyangwa bava mu bihugu byombi.

    Yagize ati “Ni ibyo gushima uko abapolisi bakora akazi kabo mu kubumbatira umutekano mu buryo butandukanye. Twanyuzwe n’ibisobanuro twahawe ukuntu ushobora kugera ku mutekano binyuze mu mikoranire n’abaturage mu gutahura abanyabyaha ndetse no gukumira ibyaha n’impanuka zo mu muhanda. Ibyo twiboneye bigaragaza ko iyi mikorere yafasha mu gutsinda imbogamizi zishingiye ku rujya n’uruza rw’abantu batuye muri ibi bihugu byombi.”

    IGP Sirro yashimye uko Polisi y’u Rwanda yazamuye imibereho myiza y’abapolisi binyuze mu nyubako zigezweho, amacumbi meza ku bapolisi ndetse n’isuku yahabonye.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3A2Cpo2

  • Perezida Kagame yahaye abasirikare 5 ipeti rya Colonel #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda yazamuye mu ntera abasirikare bakuru barimo Lt Col Patrick Nyirishema na Lt Col Regis Francis Gatarayiha, abaha ipeti rya Colonel.

    Izi mpinduka zatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 9 Nzeri 2021, binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze n'Ingabo z'u Rwanda, RDF.

    Iri tangazo rivuga ko abasirikare batanu bari bafite ipeti rya Lieutenant Colonel bahawe irya Colonel. Abo ni Lieutenant Colonel Regis Francis Gatarayiha, Lieutenant Colonel Karangwa Caple Mwezi, Lieutenant Colonel Patrick Nyirishema, Lieutenant Colonel Lambert Sendegeya na Lieutenant Colonel Aimable Rudahunga.

    Lieutenant Colonel Francis Regis Gatarayiha nyuma yo kuzamurwa mu ntera, we yahise anahabwa inshingano nshya nk'Umuyobozi w'Ishami ry'Itumanaho, Ikoranabuhanga n'Umutekano mu by'Ikoranabuhanga muri RDF.

    Yahawe uyu mwanya nyuma y'iminsi itatu akuwe ku Buyobozi Bukuru bw'Urwego rw'Abinjira n'Abasohoka yari yashyizweho mu 2018. Yasimbuwe na ACP Lynder Nkuranga mu mpinduka zatangajwe ku wa 6 Nzeri 2021.

    Mu bandi basirikare bazamuwe mu ntera harimo Lt Col Patrick Nyirishema; uyu yayoboye Urwego Ngenzuramikorere (RURA) kuva muri Nyakanga 2014. Yavuye kuri uyu mwanya ku wa 14 Ukuboza 2020, asimburwa na Dr Nsabimana Ernest wari Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n'Ibikorwa Remezo.

    Itangazo rya RDF rikomeza rivuga ko izamurwa mu ntera ndetse n'abahawe imirimo bigomba guhita bitangira kubahirizwa rigisohoka.

    Impinduka mu kuzamura abasirikare mu ntera zatangajwe mu gihe kuri uyu munsi, Inama Nkuru y'Ubuyobozi bw'Ingabo z'u Rwanda, yateraniye muri Kigali Conference and Exhibition Village [Camp Kigali].

    Iyi nama iba buri mwaka, ifatirwamo imyanzuro itandukanye. Yitabirwa n'abayobozi barimo Minisitiri w'Ingabo, Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Abagaba b'Ingabo, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ingabo, abayobozi ba za Diviziyo, abayobozi b'ibigo by'amashuri ya gisirikare n'ibitaro n'abandi bayobozi bakuru mu Ngabo z'u Rwanda.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yahaye-abasirikare-5-ipeti-rya-colonel

  • Umuturage w' i Rulindo yacakiwe na Polisi afite udupfunyika 1000 tw' urumogi #rwanda #RwOT

      Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Nzeri 2021, mu Mudugudu wa Gisiza , Akagari ka Kabuga ko mu Murenge wa Masoro , uherereye mu Karere ka Rulindo , ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n' izindi nzego z' umutekano zahafatiye umugabo wari ufite udupfunyika 1, 000 tw' urumogi.
      Nk' uko urubuga rwa Polisi y' u Rwanda dukesha aya makuru rubivuga uyu wafashwe yitwa Nizerayesu Jean Claude w'imyaka 26 y' amavuko , yafatanwe udupfunyika 1,000 tw'urumogi
      Umuyobozi wa Polisi w'agateganyo mu Karere ka Rulindo, Chief Inspector of Police (CIP) Pacifique Semahame Gakwisi yavuze ko Nizerayesu yafashwe ubwo yari ajyanye urwo rumogi ku mukiriya we utuye mu mudugudu wa Gisiza.
      Yagize ati 'Abaturage batanze amakuru ko Nizerayesu acuruza urumogi, tariki ya 8 Nzeri bamubonye ku mugoroba saa kumi n'imwe afite igikarito baramucyeka bahita batanga amakuru.Bahise babimenyesha abayobozi mu nzego z'ibanze nabo babimenyesha Polisi, baramufata barebye muri icyo gikarito basanga harimo ibipfunyika bibiri birimo udupfunyika (amabule) tw'urumogi 1,000.'
      CIP Semahame yashimiye abaturage bihutiye gutanga amakuru yatumye uriya muturage afatwa, yabasabye gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano cyane cyane barwanya abakwirakwiza ibiyobyabwenge.
      Nizerayesu yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Murambi kugira ngo hatangire iperereza.
      Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy'urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
      Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
      Ifoto yakoreshwe haruguru yakuwe ku rubuga rwa Polisi y' u Rwanda

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/10/umuturage-w-i-rulindo-yacakiwe-na-polisi-afite-udupfunyika-1000-tw-urumogi/

  • Nyuma yo kuganira n’Abasirikare bakuru, Kagame yahise azamura 5 abaha ipeti rya Colonel #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame kandi kuri uyu wa Kane yanayoboye inama Nkuru y’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda.

    Ni inama yarimo abayobozi mu Gisirikare cy’u Rwanda barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, uw’Ingabo zirwanira ku butaka, uw’ingabo zirwanira mu Kirere, ndetse na Minisitiri w’Ingabo ndetse n’Umunyamabanga Uhoraho mu Gisirikare cy’u Rwanda.

    Itangazo ryo kuzamura mu mapeti bariya basirikare, ryasohowe na Minisiteri y’Ingabo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 09 Nzeri.

    Mu bazamuwe, harimo abasanzwe bazwi mu Rwanda barimo Patrick Nyirishema wayoboye Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) akaba yarasimbuwe na Dr Nsabimana Ernest wagiye kuyobora ruriya rwego avuye mu buyobozi bw’Umujyi wa Kigali aho yari Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa Remezo.

    Harimo kandi Francis Regis Gatarayiha uherutse kuvanwa ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka.

    Col Francis Regis Gatarayiha kandi yahise anahabwa umwanya mushya mu gisirikare cy’u Rwanda aho yahise agirwa Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Itumanaho, Ikoranabuhanga n’Umutekano mu by’Ikoranabuhanga mu Gisirikare cy’u Rwanda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Nyuma-yo-kuganira-n-Abasirikare-bakuru-Kagame-yahise-azamura-5-abaha-ipeti-rya-Colonel

  • Mwamikazi wanjye, wangize uw’igitangaza-Amarangamutima ya Miss Bahati n’uwo baherutse kurushingana #rwanda #RwOT

    Impera z’icyumweru gishize zasize Bahati Grace wegukanye ikamba rya Miss Rwanda rya 2009 na Murekezi Pacifique, babaye umwe nk’uko babyifuje.

    Ni ibirori byitabiriwe n’imbaga yarimo bamwe mu byamamare bizwi mu Rwanda nk’abahanzi b’ikimenyabose Meddy na The Ben ndetse n’abakobwa batatu begukanye amakamba muri Miss Rwanda ari bo Miss Aurore Kayibanda, Miss Nimwiza Meghan na Miss Iradukunda Elsa.

    Nyuma yo gusezerana kubana mu nzu imwe, Miss Grace na Pacifique bakomeje kugaragaza akanyamuneza batewe no kuba bagiye kwibanira.

    Mu butumwa bakomeje kunyuza ku mbuga nkoranyambaga, bwuzuyemo amagambo aryohereye agaragaza ibyiyumvire bya buri umwe.

    Miss Grace wifashishije ifoto ari kumwe n’umugabo we bafatanye agatoki ku kandi, yagize ati 'Ndi umunyembaraga kuva twatangira kuba turi kumwe kuko wangize uw’igitangaza.'

    Kimwe na Pacifique na we washyize ku mbuga nkoranyambaga ze iyo foto, na we yashyizeho ubutumwa agira ati 'Mwamikazi wanjye' ubundi ashyiraho akarangabyiyumvire k’urukundo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Mwamikazi-wanjye-wangize-uw-igitangaza-Amarangamutima-ya-Miss-Bahati-n-uwo-baherutse-kurushingana

  • APR FC mu ihurizo, icyizere cyaraje amasinde #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko ikipe ya APR FC yari yizeye ko CAF izayiha uburenganzira bwihariye maze umutoza wayo, Adil Erradi Mohammed akemererwa gutoza imikino Nyafurika, yaje gusohoka ku rutonde rw’abatoza batemerewe gutoza iyi mikino.

    Mu rwego rwo kugira ngo amakipe atozwe n’abatoza bashoboye muri iyi mikino ya CAF Champions League na CAF Confederations Cup, CAF yanzuye ko umutoza mukuru agomba kuba afite ‘License A’ ya CAF cyangwa License iri ‘Pro’ itangwa n’indi mpuzamashyirahamwe, ni mu gihe umutoza wungirije agomba kuba afite ‘License B’ ya CAF, ibi bikaba byaragonze umutoza mukuru wa APR FC, Adil Erradi Mohammed ufite ‘UEFA Advanced Diploma’.

    APR FC yari yasabye ko uyu mutoza yahabwa uburenganzira bwihariye agatoza iyi mikino kuko yabuze uko ajya gukorera iyi license iri ‘Pro’ kubera icyorezo cya COVID-19.

    Adil Erradi Mohammed akaba yaje kugaragara ku rutonde rw’abatoza 29 batemerewe gutoza imikino Nyafurika umwaka wa 2021-22 kubera ko ibyangombwa byabo bitabibemerera.

    Bivugwa ko APR FC yaba yaritabaje umutoza Abdu Mbarushimana utoza Bugesera FC akaba ari we yandikisha nk’umutoza mukuru, ariko ubuyobozi bw’iyi kipe bwabiteye utwatsi, ni mu gihe n’umwaka ushize yari yatanze Bisengimana Justin nk’umutoza mukuru.

    Adil akaba atemerewe gutoza iyi mikino, bivuze ko umutoza wungirije ushinzwe no kongerera ingufu abakinnyi, Jamel Eddine Neffati ukomoka muri Tunisia ufite License B ya CAF ari we ushobora gutoza iyi mikino Nyafurika, ni mu gihe Adil akazi ke kazajya karangira mbere y’umukino wenda akaba yanabaganiriza muri Half-Time.

    Adil Erradi ntabwo yemerewe gutoza imikino Nyafurika

    Umutoza wungirije ni we ushobora gutoza uyu mukino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-mu-ihurizo-icyizere-cyaraje-amasinde

  • Ntibisanzwe, hirukanywe abanyeshuri kubera ko bagaragaye bakina filime y' urukozasoni #rwanda #RwOT

    Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Minisiteri y'Uburezi yaho yatangaje ko yirukanye burundu abanyeshuri batandatu kubera ko baherutse kugaragara mu mashusho bakina filime y'urukozasoni

    Nk' uko byatangajwe n' ikinyamakuru BBC , ngo kwirukanwa kw'abo banyeshuri bivuze ko nta kindi kigo na kimwe mu gihugu gishobora kwemera kubakira.

    Amashusho y'abo banyeshuri basambana yafatiwe hanze y'ikigo bigagaho mu murwa mukuru i Kinshasa. Nubwo batari bari mu kigo, aba banyeshuri bafotowe bambaye imyenda y'ishuri.

    Abahungu batanu n'umukobwa umwe nibo bagaragara muri ayo mashusho.Imiryango irengera uburenganzira bwa muntu yamaganye icyo cyemezo, ivuga ko gihonyora uburenganzira bw'abana.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/10/ntibisanzwe-hirukanywe-abanyeshuri-kubera-ko-bagaragaye-bakina-filime-y-urukozasoni/

  • Padiri Bernard Muhawenimana yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Itangazo ryo kubika ryashyizwe ahagaragara na Musenyeri Casimir Uwumukiza, mu izina ry’Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali Antoine Cardinal Kambanda, riragira riti “Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali afatanyije n’Umuryango wa Padiri Bernard Muhawenimana, bababajwe no kumenyesha inshuti n’abavandimwe ko Padiri Bernard Muhawenimana, Umupadiri wa Arkidiyosezi ya Kigali, yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 09 Nzeri 2021, azize uburwayi.”

    Muri iryo tangazo, basoza bavuga ko umunsi wo gusezera no gushyingura nyakwigendera uzamenyeshwa hanyuma.

    Mu minsi itageze muri 40, Kiliziya Gatolika mu Rwanda ibuze Abaseseridoti bane, bitabye Imana, barimo Padiri Mukuru wa Paruwasi Gatolika ya Cyahinda, Buhanga Jean Claude, witabye Imana azize impanuka y’ikamyo yamugwiriye ku itariki ya 5 Kanama 2021.

    Padiri François d’Assise Hategekimana wakoreraga ubutumwa muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, na we yitaba Imana tariki 17 Kanama 2021 azize uburwayi, na Padiri Justin Kayitana wa Diyosezi ya Kibungo akaba aherutse kwitaba Imana tariki ya 01 Nzeri 2021, azize urupfu rutunguranye.

    Padiri Bernard Muhawenimana yakoreraga ubutumwa bwa Kiliziya muri Paruwasi Gatolika ya Nyamata.

    source : https://ift.tt/3hlypYB

  • Imfungwa n’abagororwa bazakomeza gukingirwa uko inkingo za Covid-19 zigenda ziboneka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi muri gahunda yo gukingira abaturage bayo kugira ngo badakomeza kuzahazwa n’iki cyorezo cyibasiye Isi guhera muri Werurwe 2020 aho kimaze guhitana abasaga Miliyoni 4 n’ibihumbi 600 barimo abarenga ibihumbi 177 bo ku mugabane wa Afurika, harimo 1,153 bo mu Rwanda kugeza tariki 09 Nzeri 2021.

    U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu gukingira abantu benshi kandi bo mu byiciro bitandukanye harimo n’abari muri gereza.

    Umuvugizi w’urwego rw’amagereza mu Rwanda, SSP Gakwaya Pelly Uwera, avuga ko batangira gahunda yo gukingira batangiriye ku bakuze n’abafite indwara zidakira nk’uko byakozwe n’ahandi hatari muri gereza ariko ngo uko inkingo zikomeza kuboneka niko bagenda bakingira n’ibindi byiciro.

    Ati “Uko inkingo zigenda ziboneka natwe turifuza gukingira buri mugororwa wese aho ava akagera agakingirwa kugira ngo turebe ko na bo nk’abandi Banyarwanda uburenganzira bwabo bwose babubona”.

    Muri Gereza 10 ziri mu Rwanda habarirwa imfungwa n’abagororwa basaga ibihumbi 70 barimo abagore basaga gato ibihumbi 5.

    Mu Rwanda hamaze kwakirwa ubwoko bw’inkingo za covid-19 burimo AstraZeneka, Pfizer, Sonipharm hamwe na Johnson & Johnson.

    Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko bafite intengo y’uko uyu mwaka wa 2021 uzajya kurangira mu Rwanda hamaze gukingirwa byibuze 30% by’abagomba gukingirwa naho umwaka utaha ukazarangira byibuze hakingiwe 60%.

    source : https://ift.tt/3hiR87b

  • #COVID19: Abantu 6 bitabye Imana, i Nyaruguru habonetse abarwayi benshi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu 6 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 1,153. Abitabye Imana ni abagore 3 n’abagabo 3, abarembye ni 15.

    Kuri uwo munsi ahabonetse abanduye icyo cyorezo benshi ni mu Karere ka Nyaruguru (60), Rwamagana (40), Gicumbi (34), mu Mujyi wa Kigali (34) n’i Karongi (33) nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

    source : https://ift.tt/2X9HFYo