Category: Uncategorized

  • Ibyo Covid-19 ikoreye ikipe y'U Burundi ni akumiro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibyo Covid-19 ikoreye ikipe y'U Burundi iri mu marushanwa ya Volley-ball mu Rwanda si byiza habe na mba. Amakuru dukesha RBA ni uko Umukino wagombaga guhuza Burkina Faso 🇧🇫 n'u Burundi 🇧🇮 (Saa 10h00) mu mikino ya shampiyona ya Afurika ya Volleyball iri kubera mu Rwanda, wasubitswe kubera ubwandu bwa #Covid19 bwabonetse mu bakinnyi b' u Burundi.

    Ikipe y'U Burundi

    Source : https://yegob.rw/ibyo-covid-19-ikoreye-ikipe-yu-burundi-ni-akumiro/

  • Ibizakwereka ko uri mu rukundo rudafite icyerekezo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikigaragaza urukundo rudafatika ni uko uyu munsi ruba rushyushye ariko umunsi ukurikiyeho ugasanga byahinduye isura ndetse rusa n'uratarigeze kubaho. Urukundo rudafatika kandi ni rwarundi rutabasha kwihanganira ibigeragezo. Ikindi kiruranga ni uko nta gitekerezo cyo gushinga urugo umusore n'inkumi bakundana baba bafite.

    Ibimenyetso biranga urukundo rudafatika:

    1.Ntahazaza

    Urukundo rufatika rugira icyerekezo n'intego. Abantu bakundana urukundo nyarukundo bagaragarizanya amarangamurima nta mbereka, hejuru y'uko bakundana, baba bafitanye ubushuti bufatika,…Mu gihe mu rukundo rudafatika abakundana bagaragarizanya amarangamutima gake gashoboka, nta hazaza, nta ntego bafite cyangwa icyerekezo cy'urukundo rwabo.

    2.Nta bihe byiza mugirana

    Biragoye ko abantu bakundana urukundo rudafatika bagirana ibihe byiza . Aha ndashaka gusobanura byabihe bitibagirana, wicara ukibuka ukumva uhise ukumbura umukunzi wawe, byabihe bituma urukundo rwanyu rurushaho kugira ingufu.

    3.Kuvugana gake/kubonana inshuro nke zishoboka

    Mu bintu biranga urukundo nyarukundo, kuvugana no kumenya uko mugenzi wawe ameze n'ingenzi. Mu ndimi z'amahanga nibyo bita communication. Niba rero mutagira igihe gihoraho cyo kuganira no kumenya amakuru ya buri umwe, urukundo rwanyu tangira urugireho amakenga. Ntiwambwira uburyo bwakwira cyangwa igihe runaka kigashira utazi amakuru n'uko umukunzi wawe amerewe ngo nurangiza unyemeze uburyo icyo murimo ari urukundo.

    Hambere iterambere ritaraza nibwo byagoranaga ariko nabwo abakundana bohererezanyaga amabaruwa cyangwa bagasurana uko babishobojwe. Kuri ubu communication yaroroshye kuburyo bitagoranye kurara umenye uko umukunzi yiriwe yemwe mukaba mwagirana n'ikiganiro n'ubwo mutandukanyijwe n'intera ndende. Niba biba rimwe na rimwe, harimo ikibazo.

    4.Nawe ubwawe ntuzi niba ukunda umukunzi wawe

    Hari igihe bibaho ko umusore cyangwa umukobwa yibaza niba amarangamutima agaragariza mugenzi we niba ari urukundo cyangwa ari agahararo bikamuyobera. Niba rero nawe ubwawe utazi ibyo urimo ni uko urukundo mukundana rudafatika.

    5.Guhora mushwana

    Kutumvikana mu rukundo cyangwa mu mubano ni ibintu bibaho kandi ntakabuza bigomba kubaho kuko ntabwo iteka abantu bahuza byose. Ikigaragaza ko muri mu rukundo nyarukundo ni uko iyo hari icyo mutumvikanyeho cyangwa hari aho mugonganye, mugira uko mukemura ibibazo vuba kandi mu mutuzo. Ariko niba wowe n'umukunzi wawe muhora mushwana bihoraho kandi bikagorana kwiyunga ni uko urukundo rwanyu rudafatika.

    Niba ufite umusore cyangwa umukobwa mukundana, uyu munsi urukundo rukaba rushyushye ariko ejo rukazima kandi iteka mugapfa udukosa duto , menya ko urukundo rwanyu ntaho rugana. Binabayeho mukabana, urugo rwanyu ntirwazamara kabiri cyangwa mukajya muhora mu ntonganya.

    6.Ntiwizera umukunzi wawe/Ntumwiyumvamo

    Icyizere no kwiyumvanamo hagati y'abakundana n'ibintu by'ingenzi cyane mu rukundo. Kuba rero utazi neza niba umukunzi wawe agukunda by'ukuri, kuba utazi neza uko agufata, kuba ushidikanya niba ari wowe wenyine akunda, n'ibindi bisa nabyo bishobora kukwereka ko urukundo mukundana rudafashije.

    Source : https://yegob.rw/ibizakwereka-ko-uri-mu-rukundo-rudafite-icyerekezo/

  • Umunyamidelikazi uri mu bakomeye mu Rwanda yambitswe impeta y'urukundo n'umusore bakundana (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamidelikazi Sonia Mugabo uri mu bakomeye mu Rwanda, yambitswe impeta y'urukundo n'umukunzi we Diego Twahirwa usanzwe ari rwiyemezamirimo.

    Inkuru y'uko aba bombi bambikanye yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Nzeri 2021, binyuze mu bantu batandukanye basanzwe ari inshuti zabo.

    Source : https://yegob.rw/umunyamidelikazi-uri-mu-bakomeye-mu-rwanda-yambitswe-impeta-yurukundo-numusore-bakundana-amafoto/

  • Imfungwa yamize telefoni. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri, abaganga bo muri Kosovo batangaje ko bakuye telefone mu nda y'imfungwa nyuma y'iminsi ine iyimize.

    Uwo mugabo w'imyaka 33 yajyanywe mu bitaro bya Pristina mu cyumweru gishize, agenda avuga ko ababara mu nda.

    Abaganga baje kuvumbura ko mu gifu cye harimo telefone yamize, bafata umwanzuro wo kumubaga ngo bayimukuremo.

    Uwo murwayi niwe wabwiye abaganga ko yari amaranye iyo telefone iminsi ine mu nda.

    Skender Telaku wayoboye itsinda ry'abaganga babaze uwo mugabo, yavuze ko kumukuramo iyo telefone byatwaye amasaha abiri.

    Ntabwo hatangajwe impamvu n'uburyo bwakoreshejwe ngo uwo mugabo amire telefone .

    Source : https://yegob.rw/imfungwa-yamize-telefoni/

  • Umugore yasanze mu nzu indaya imuca inyuma ku mugabo we,ihita ikora ibintu bidasanzwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore yinjiye mu rugo rwe akomanga,asanga umugabo we ari kumwe nundi mugore bamuca inyuma ,icyo iyo ndaya yakoze yahise isimbuka etaje igwa hasi abandi basore bayisama.

    Ni mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugore wari utashye avuye mu kazi agasanga inzugi ziwe zikinze hanyuma yakomanga ,abari bari mu byabo mu nzu,bagashaka uburyo birwanaho.umugabo nyiri urugo agaragara akingurira umugore we,yakwinjira ya ndaya nayo igaca mu nzu yo hejuru,abari basi bakamufasha gucika.Uyu mugore wasambanaga n'umugabo wabandi byarangiye yihishe mu gikarito cyari hanze kuko yari yambaye imyenda yimbere gusa,ibintu byatumye nyiri urugo(umugore) akomeza kumuhiga.

    Source : https://yegob.rw/umugore-yasanze-mu-nzu-indaya-imuca-inyuma-ku-mugabo-weihita-ikora-ibintu-bidasanzwe/

  • Amakariso yongera ibibuno ntagifite isoko i Kigali…Aragurwa n’abagiye kurongorwa gusa #rwanda #RwOT

    Mu minsi yashize, aya makariso yaciye ibintu kubera uburyo yari agezweho, aho abakobwa bayarimbaga imbere y’imyenda ubundi abo banyuzeho bose bakamurangarira.

    Icyo gihe ngo n’abagurara iyo myenda y’imbere mu Mujyi wa Kigali bari benshi kuko umukobwa utarayambaraga yumvaga yaracikanywe.

    Abacuruza imyenda by’umwihariko abacuruza iy’imbere y’abakobwa, baranguye ariya makariso ku bwinshi bazi ko bazakomeza kuvomamo agatubutse ntibibuke aka wa mugani ugira uti 'ntagahora gahanze.'

    Ubu bararira ayo kwarika kuko nta mukiliya ukiza abaza ayo makariso ku buryo ubu bari mu gihombo gikomeye.

    Uwitwa Gasaro Clementine ucururiza muri Quartier Matheus avuga ko mbere ikariso imwe yo muri ubwo bwoko yayigurishaga 10 000 Frw kandi ku munsi agacuruza izirenga 10 ariko ubu ngo amezi abaye atatu nta n’uyimubaza.

    Mugenzi we witwa Mukagaju Rose avuga ko nk’iyo amahirwe abasekeye bajya kubona bakabona nk’umukobwa ugiye gukora ubukwe araje ababajije iyo kariso.

    Ati 'Nk’ubu njye abantu baza kuzingurira n’ababa bagiye kurongorwa kuko bazambarira muri za kanzu.'

    Icyabiteye kirakekwa

    Hari abibaza icyatumye abakobwa b’i Kigali bahagarika iby’ariya makariso gusa bamwe mu bakurikirana iby’imyifatire y’abakobwa akavuga ko biterwa no kuba bamaze gusobanukirwa n’ibanga ryo kuba bagira ikibuno bagikoreye.

    Ngo ubu abakobwa bayobotse inzu z’imyitozo ngororamubiri [Gym] bakihata imyitozo ituma ikibuno kiyongera kandi ngo n’ibindi bice bikagira imiterere iboneye ku buryo ikimero cy’umukobwa cyose kiba kinogeye ijisho.

    Uyu utifuje ko atangazwa amazina, avuga ko abakobwa basobanutse b’i Kigali banifite ku mufuka buri wese aba afite umutoza umusanga mu rugo akamukoresha iyo myitozo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/Amakariso-yongera-ibibuno-ntagifite-isoko-i-Kigali-Aragurwa-n-abagiye-kurongorwa-gusa

  • AS Kigali yatangiye neza imikino Nyafurika #rwanda #RwOT

    AS Kigali yatangiye neza imikino Nyafurika itsinda Olympique de Missiri-Sima yo mu Birwa bya Comoros mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederations Cup.

    Iyi kipe y’abanyamujyi yitwaye neza itsindira muri Comoros ibitego 2-1 mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu.

    Kwizera Pierrot ni we wabanje gufungura amazamu ku ruhande rwa AS Kigali ku munota wa 19 kuri kufura.

    Iyi kipe yarushaga Olympique de Missiri-Sima yaje no kubona igitego cya 2 gitsinzwe na Aboubakar Lawal. Amakipe yagiye kuruhuka ari 2-0.

    Igice cya kabiri Olympique de Missiri-Sima yaje yikosoye ndetse itangira no gusatira AS Kigali byaje kuyiha igitego ku munota wa 53 gitsinzwe na Hadji, yakomeje gushaka uko yishyura ikindi gitego biranga umukino urangira ari 2-1.

    Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 18 Nzeri 2021.

    AS Kigali yatangiye neza imikino Nyafurika

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yatangiye-neza-imikino-nyafurika

  • ”Abakire bagira ibibazo birenze iby’abakene’… – #rwanda #RwOT

    Aliaune Damala Badara Akon Thiam wamamaye cyane ku izina rya Akon akoresha mu buhanzi ni umwe mubanyabigwi mu muziki ufite inkomoko ku mugabane wa Africa aho avuka mu gihugu cya Senegale gusa akaba yibera muri Amerika.Uyu muhanzi wabaye n’umushoramari na rwiyemeza mirimo ukomeye dore ko atakibarizwa mu muziki ahubwo ari mu bikorwa byo gushora imari.Kuri ubu yavuze ibintu byatangaje benshi bijyanye no kugereranya abakire n’abakene.

    Ubwo Akon yaganiraga n’ikinyamakuru TMZ aho cyamubazaga ku bijyanye n’urupfu rwa Michael K.Williams umukinnyi wa filime uherutse kwitaba Imana kuko bahoze ari inshuti za hafi.Umunyamakuru yamubajije ati”Bavuga ko Micheal K Williams yagiraga ikibazo cyo kwiheba bikomeye(Depression) ese ibibazo yagiraga n’ibiki ko yari umukire ntacyo yari abuze?”

    Mu gusubiza Akon yagize ati”Ese ninde wababwiyeko abakire ntabibazo bagira?kuki mwumvako abakire ntabibazo banyuramo cyangwa abantu bazwi(famous people)?Yaba abakire n’abantu bazwi bose ni abantu nkabandi banyura mu bibazo nk’abandi bose.Mbona ko abakire aribo banyura mu bibazo bikomeye kurusha abakene nubwo batabivuga cyangwa ngo babyerekane”.

    Akon w’imyaka 48 yakomeje agira ati”Abakire ibibazo byabo biba bikomeye kubikemura ariko abakene biroroha kubibonera ibisubizo kuko iyo ukize ugira ibibazo bihanitse kuburyo kubikemura bigutwara igihe n’imbaraga naho umukene ibibazo bye biba bikiri bito kuburyo ashatse ubufasha yabubona.Sindabona umukire ufashwa mu bibazo ahubwo hafashwa umukene”.

    Ikinyamakuru The New York Post cyatangaje ko amagambo Akon yavuze ku bakire n’abakene atakiriwe neza n’abantu bamwe kuko batangiye kubaza Akon kuri Twitter kubasobanurira ibibazo abakire bagira biruta iby’abakene naho abandi bamubwirako ibyo yavuze ari ukwihenura ku bakene.Akon kugeza ubu ntacyo arasubiza gusa ibyo yavuze yahamije ko ku giti cye ariko abibona.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109370/abakire-bagira-ibibazo-birenze-ibyabakene-akon-abwira-abibeshya-ko-abakire-nta-bibazo-bany-109370.html

  • Nyuma y’amezi 2 umuryango wa Tom Close wahishuye ko bibarutse umwana wa gatanu #rwanda #RwOT

    Ange Tricia yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri Instagram aho yashyizeho ifoto imugaragaza akimara kwibaruka ndetse ari bwo akiva mu bitaro.

    Iyi foto imugaragaza ateruye umwana w’uruhinja, yashyizeho ubutumwa bugira buti 'Nyuma y’amezi abiri Gusa..Inzanira UMUHOZA.. 10/07/2021. Happy Two Months To our Heaven Sent [tugenekereje : Amezi abiri ku mpano y’Imana].'

    Yakomeje ubu butumwa bwe asa nk’uvuga igisigo kigufi cyanga igihozo, agira ati 'UMUHOZA Wanjye..Usanase agatuma ahimba Ibisigo Our Baby No 5 [Umwana wacu wa gatanu]'

    Uyu mwana w’umukobwa yavutse tariki 10 Nyakanga 2021 ariko ababyeyi be ntibahise babitangaza kugeza uyu munsi ubwo Tricia yabitangazaga kuri Instagram.

    Uyu mukobwa aje asanga abandi bane ari bo Ella, Ellan, Elana na Ellai batangiye kurera ari uruhinja nyuma yo gutabwa n’umubyeyi we.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Nyuma-y-amezi-2-umuryango-wa-Tom-Close-wahishuye-ko-bibarutse-umwana-wa-gatanu

  • Tricia na Tom Close mu byishimo byo kwibaruka umwana wa 4 #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda Tom Close ndetse n’umufasha we Ange Tricia bari mu byishimo nyuma y’uko bamaze amezi abiri bibarutse umwana wa kane akaba umwana wa 5 bakiriye muri uyu muryango.

    Tom Close na Tricia bashyingiranywe muri 2013 bakaba bari bamaze kubyarana abana 3, muri Kamena 2019 bakaba baraje kwakira undi mwana mu muryango bemeye kurera nyuma y’uko yari yatoraguwe aho yari yajugunywe na nyina akimubyara.

    Nk’uko yabishyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Tricia yavuze ko ari umwana bibarutse tariki ya 10 Nyakanga 2021, ni umwana yatangaje ko Inyonga Imboni Elle.

    Imboni Elle ni umwana wa 4 wa Tricia na Tom Close, ariko akaba umwana wa 5 aba babyeyi barera.

    Ku wa 16 Kanama 2014 babyaye umukobwa w’imfura bamwita Ineza Ella, muri Kanama 2017 bibaruka umuhungu w’ubuheta bise Elan, muri Kamena 2019 babona undi mwana w’umuhungu wa gatatu watoraguwe i Nyagatare ku muhanda bemera kumurera nk’uwabo bwite ni mu gihe mu Gushyingo 2019 bibarutse Irebe Elana.

    Tricia yavuze ko bamaze amezi abiri bibarutse

    Tom Close na Tricia bibaburutse umwana wa 4

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/tricia-na-tom-close-mu-byishimo-byo-kwibaruka-umwana-wa-4