Category: Uncategorized

  • Wa mugore wagaragaye yica ubukwe bw'umugabo we yahawe abana be yari yarambuwe #rwanda #RwOT

    Madamu Dukuzumuremyi Janviere uheruka kugaragara mu mashusho ari mu rusengero kwica ubukwe bw'uwahoze ari umugabo we wamutaye akishakira undi mugore,yishimiye ko yahawe abana be uyu mugabo yari yaramutwaye.

    Ubwo yaburizagamo ubukwe bw'umugabo we, yasabaga ko yamusubiza abana be b'impanga yatwaye iwabo ndetse akanasaba ko yamufasha kurera abana 5 babyaranye.

    Uyu mugore akimara kugaragara muri ibi bihe by'agahinda,inkuru ye yakwirakwiriye hose bituma n'ubuyobozi bubimenya aho uwahoze ari Minisitiri w'Ubutabera Busingye Johnston yavuze ko batangiye gukemura ikibazo cye.

    Ku munsi w'ejo,uyu mugore yagiranye ikiganiro na shene ya youtube ya Afrimax TV,nyuma y'aho yari avuye I Nyagatare kuzana abana be b'impanga uyu wahoze ari umugabo we batasezeranye yari yaramutwaye.

    Uyu mubyeyi yagaragaje ibyishimo n'amarangamutima yatewe no kuba yakiriye abana be nyuma y'imyaka ibiri atababona.

    Ati: 'Ikintu kinshimishije uyu munsi, ni inkuru idasanzwe kuri njyewe ni inkuru y'ibyishimo, imaze imyaka ibiri. Iyo myaka ibiri maze yari iy'umubabaro ariko ndumva uyu munsi ari uw'ibyishimo. ikintu kinshimishije nk'uko umbajije ngo nishimye, ni ukuri ndishimye.

    Maze igihe kinini naratandukanye n'abana banjye babiri b'impanga b'abahungu, mu biganiro twagiye tugirana nagiye mvuga n'ukuntu nabasabye papa wabo ngo bansure barabyanga, kugera ubwo byarinze no kugera igihe akora buriya bukwe naramubuze, musanga muri buriya bukwe nukuri ntakindi kintu namushakagaho usibye abana banjye'.

    Yavuze ko umutwaro yari amaze igihe yikoreye ameze nk'uwutuye hasi kuko ngo yendaga gusandara umutima kubera kuba ukubiri n'abana be.Yashimiye byimazeyo inzego zose zamufashije, kugira ngo ikifuzo cye kibashe kuba kigezweho.

    Janvière yakomeje avuga ko icyo yari agamije atari ukubuza ubukwe kuba ahubwo ko yashakaga abana be.

    Ati: 'Ntabwo nari mbabajwe n'uko ashatse, kubera ko n'ubundi twari tumaze igihe kinini tutabana naranabyakiriye.

    Ikintu nashakaga njyewe ni abana banjye, rero yari yarabanyimye naranamubuze, uriya munsi ngirirwa amahirwe yo kumva ngo ari aha n'aha rwose niyemeza kumusangayo nkamwaka abana banjye.

    Inzego z'ubutabera zahise zibijyamo bumva ikibazo mfite, kandi koko cyari kinteye agahinda, babijyamo uyu munsi wa none nibyo byishimo mumbonana bampesheje abana banjye, niko kanyamuneza mundebana'

    Dukuzumuremyi yabwiye itangazamakuru ko yamenyanye n'uyu mugabo we wamutaye witwa Niyonsaba Innocent mu 2011 ari nabwo babyaranye umwana w'imfura.

    Nyuma yo kubyarana batarabana, baje kwiyemeza kubana ariko badasezeranye imbere y'amategeko cyangwa indi mihango iyo ariyo yose ijyanye n'ubukwe.

    Mu myaka umunani bamaze babana, babyaranye abana batanu barimo impanga ebyiri. Bari batuye mu karere ka Nyagatare, ariko baje kwimukira i Rwamagana nyuma y'uko umugabo ahinduriwe imirimo.

    Bakigera i Rwamagana, Niyonsaba yasabye umugore we ko yakwimukira mu mujyi wa Kigali akajya amusura mu mpera z'icyumweru.

    Dukuzumuremyi yavuze ko umunsi umwe umugabo we yaje kumusaba ko abana b'impanga bari baherutse kubyara yabajyana kwa Sekuru i Nyagatare.

    Nguko uko za mpanga zagiye kurererwa kwa Sekuru ubyara Se.

    Nyuma y'imyaka mike, Dukuzumuremyi yaje gusama inda y'izindi mpanga ari nabo bato aheruka kwibaruka, bihurirana n'uko umugabo we yasezerewe ku mirimo ubuzima buba bubi kurushaho.

    Dukuzumuremyi avuga ko mu 2019 aribwo yabuze umugabo we wagiye nta makimbirane bafitanye nta n'umwuka mubi uri mu rugo iwe.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/wa-mugore-wagaragaye-yica-ubukwe-bw-umugabo-we-yahawe-abana-be-yari-yarambuwe

  • Umunyamideli Sonia Mugabo yambitswe impeta ya Fiançailles(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunyimideli ukomeye mu Rwanda, Sonia Mugabo yambitswe impeta ya Fiançailles na Diego Twahirwa usanzwe ari rwiyemezamirimo.

    Dieo ni we wafashe iya mbere atangaza iyi nkuru y’uko yamaze kwemererwa na Sonia Mugabo kuzamubera umugore.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze harimo na Instagram, yashyizeho amafoto atandukanye yabo aho yaherekejwe na n’amagambo agira ati “fiance wanjye Sonia”.

    Bamwe mu nshuti zabo bagiye babifuriza guhirwa, ni mu mafoto anyuranye bashyize ku mbuga nkoranyambaga.

    Inkuru y’uyu rwiyemezamirimo usanzwe ukora ubuhinzi bw’urusenda na Sonia Mugabo, ntabwo yavuzwe cyane mu itangazamakuru, ariko inshuti zabo zikaba zari zizi iby’urukundo rwabo.

    Sonia Mugabo yambitswe impeta ya Fiancailles

    Byari ibyishimo ku mpande zombi

    Urukundo rwabo ntirwavuzwe cyane mu itangazamakuru

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamideli-sonia-mugabo-yambitswe-impeta-ya-fiancailles-amafoto

  • Sonia Mugabo uzwi mu by’Imideri yambitswe impeta n’Umushoramari Diego wakijijwe n’urusenda #rwanda #RwOT

    Uyu rwiyemezamirimo ukiri muto Twahirwa Diego ujya atumirwa mu biganiro by’urubyiruko byo kubatera akanyabugabo, yashyize kuri Instagram amafoto yambitse impeta Sonia Mugabo bagiye kubana nk’umugore n’umugabo.

    Uyu musore asanzwe ari umushoramari mu buhinzi bw’urusenda biciye mu kigo cye yise Gashora Farm, uretse kuruhinga ararutanganya, urundi akarwohereza ku isoko mpuzamahanga.

    Mbere y’uko yinjira mu buhinzi, Diego yateguraga ibitaramo yatumiragamo abahanzi batandukanye.

    Sonia Mugabo bagiye kurushinga na we ni umwe muri ba rwiyemezamirimo bakiri bato bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu guhanga imideli.

    Sonia Mugabo wagarutse ku kanyamuneza atewe no kuba yambitswe impeta na Diego, yavuze ko basanzwe baziranye kuva muri 2017 ariko ko mu mwaka umwe ushize ari bwo urukundo rwabo rwabaye nk’urushinze imizi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Sonia-Mugabo-uzwi-mu-by-Imideri-yambitswe-impeta-n-Umushoramari-Diego-wakijijwe-n-urusenda

  • Umunyapolitiki Rashid uvuga ko RIB yamusabye kugira ibyo aceceka ati 'Sinzafunga umunwa mbona ibitagenda' #rwanda #RwOT

    Rashid witabye RIB amaze guhamagarwa inshuro ebyiri zose atitaba, yabwiye Primo TV ikorera kuri YouTube dukesha iyi nkuru ko ubwo yitabaga yasanze hari abagabo babiri bamutegereje ariko ko umwe muri bo yamubwiye amagambo yamukomerekeje.

    Ati 'Amagambo yambwiye ntabwo ari amagambo Umunyarwanda akwiriye kubwira undi. Yambwiye amagambo mabi cyane.'

    Avuga ko umwe mu bagenzacyaha babiri yasanze bamutegereje, yamubwiye ko 'Ngo 'wonse ingengabitekerezo ya Jenoside’ iryo ni ryo nshyiraho andi wenda ntuyambaze ariko aba agukabirije. Konka ingengabitekerezo ya Jenoside, ni amashereka asa n’umweru, ni umutuku, ni umukara ? Mbese yambwiye amagambo atari meza.'

    Icyakora avuga ko mugenzi w’uwo we yamubereye mwiza bakaganira abagashyikirana ndetse ko we ibyamubayeho atabifata nk’ihamagazwa kuko nta cyaha bamubwiye bamushinja ahubwo ko hari ibyo bamusabye.

    Ati 'Nagize ibyo nemera nanjye nicisha bugufi.'

    Uyu munyapolitiki avuga ko ibiganiro yagiranye n’abo bagenzacyaha byari bishingiye ku biganiro yagiye atanga kuri YouTube bamusaba kugira ibyo yirinda.

    Agaruka ku byo bamubwiye, yavuze ko bamusabye kudakomeza kuvuga amoko yo mu Rwanda ndetse no kudakwirakwiza ibihuha no kudashyigikira ibikorwa by’iterabwoba bamubwira bishobora kuvamo ibyaha yakurikiranwaho.

    Avuga ko atarafata umwanzuro niba agomba kutazongera kuvuga kuri ziriya ngingo cyangwa azakomeza.

    Ati 'Ndacyasesengura ngo ndebe ese ibyo bambwiye ko ntagomba kuvuga kandi wenda abandi babivuga ntibagire ikibazo.'

    Gusa akomeza avuga ko 'Niteguye gutanga ibitekerezo, ibyo bambujije n’abandi bazabivuga… Banyeretse ko hari abo bishobora gukomeretsa ariko nzagenda mbivuga gacye gacye.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Umunyapolitiki-Rashid-uvuga-ko-RIB-yamusabye-kugira-ibyo-aceceka-ati-Sinzafunga-umunwa-mbona-ibitagenda

  • 11 AS Kigali igiye kwifashisha imbere ya Olympique de Missiri-Sima #rwanda #RwOT

    Harabura amasaha make ikipe ya AS Kigali igacakirana na Olympique de Missiri-Sima yo mu Birwa bya Comoros mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederations Cup.

    Ni umukino uri bubere muri Comoros ku isaha ya saa 15:00′ zo muri icyo gihugu, bikaba saa 14:00′ z’i Kigali mu Rwanda.

    Umutoza Eric Nshimiyimana akaba yamaze guhitamo abakinnyi 11 ari buze kwifashisha kuri uyu mukino.

    Nyuma yo kugira ibibazo by’imvune ntajyane umunyezamu Bate Shamiru, mu izamu yabanjemo Ntwari Fiacre, kuba adafite Kalisa Rashid na Mugheni Kakule Fabrice kubera imvune byatumye mu kibuga hagati ari bubanzemo Kwizera Pierrot na Uwimana Guillain.

    Dore 11 bose bari bubanzemo

    Umunyezamu: Ntwari Fiacre

    Ba myugariro: Rukundo Denis, Ishimwe Christian, Rugwiro Herve na Bishira Latif

    Abakina hagati: Kwizera Pierrot, Uwimana Guillain na Haruna Niyonzima

    Ba rutahizamu: Saba Robert, Shabani Hussein Tchabalala na Aboubacar Lawal

    AS Kigali igiye gucakirana na Olympique de Missiri-Sima

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/11-as-kigali-igiye-kwifashisha-imbere-ya-olympique-de-missiri-sima

  • Jerome Boateng: nyuma yoguhamwa nicyaha cyo gukubita no gukomeretsa yaciwe ihazabu ingana £1.5 Million nurukiko rwa Munich #rwanda #RwOT

    Imyidagaduro nyafurika yakusanyirijwe mu bitangazamakuru byo mu Budage bivuga ko Boateng, umupira w'umupira w'amaguru mu Budage ukomoka muri Gana, yaciwe amande nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo kuruma no gukubita uwahoze ari umukunzi we, Sherin Senler. Nk'uko amakuru abitangaza, Boateng, ufite imyaka 33, yahoze akinira Bayern Munich na Manchester City, yahamijwe icyaha cyo gukubita Sherin Senler […]

    The post Jerome Boateng: nyuma yoguhamwa nicyaha cyo gukubita no gukomeretsa yaciwe ihazabu ingana £1.5 Million nurukiko rwa Munich appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2021/09/10/jerome-boateng-nyuma-yoguhamwa-nicyaha-cyo-gukubita-no-gukomeretsa-yaciwe-ihazabu-ingana-1-5-million-nurukiko-rwa-monich/

  • Bimwe mu byo abakinnyi ba Rayon Sports babwiwe mu nama yabahuje n’ubuyobozi #rwanda #RwOT

    Mu nama yahuje abakinnyi n’abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports, bagejejweho gahunda yose ijyanye n’imyiteguro ya shampiyona aho bazatangira imyitozo ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.

    Iyi nama yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Nzeri 2021, ibera ku cyicaro cy’iyi kipe Kimihurura.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko muri rusange abayobozi b’iyi kipe bashakaga guha gahunda y’imyitozo abakinnyi mu gihe bitegura shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2021-2022.

    Abakinnyi babwiwe ko imyitozo izatangira ku wa mbere tariki ya 13 Nzeri 2021, ikazajya ibera mu Nzove nk’uko bisanzwe.

    Bamenyeshejwe ko bazajya bakora imyitozo bataha iwabo, ntabwo bazaba mu mwiherero nk’umwaka ushize w’imikino.

    Ikindi nk’uko amabwiriza abiteganya ko mbere yo gutangira imyitozo bapimwe icyorezo cya Coronavirus, bahise bapimwa iki cyorezo, ni igikorwa cyabereye ku biro by’iyi kipe aho yazanye abaganga bakabapima.

    Ku kijyanye n’ibirarane bafitiwe, abakinnyi basabwe kwihangana kuko birimo gukorwaho bazayabona vuba, ni mu gihe bamwe mu bakinnyi bumvaga batatangira imyitozo batayahawe.

    Rayon Sports yahawe gahunda yo gutangira imyitozo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bimwe-mu-byo-abakinnyi-ba-rayon-sports-babwiwe-mu-nama-yabahuje-n-ubuyobozi

  • AMAFOTO : Mayor wa Bugesera yasekuye anakaranga ikawa yo kunywa #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wo gushyikiriza ikipe ya Bugesera Cycling Team ibikoresho izifashisha mu mwaka wa 2021-2022, wabaye kuri uyu wa Kane tariki 09 Nzeri 2021 ubera aho iyi kipe y’abakobwa icumbikiwe.

    Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi yashimiye abaterankunga bakuru b’iriya kipe ari na bo batanze ibyo bikoresho by’umwihariko ashimira abakobwa kuko ari bo shingiro ryo kubaho kw’iriya kipe.

    Yatangaje ko aterwa ishema no kubona ikipe ikura cyane ko yayibonye kuva ibayeho kugeza ubu yujuje imyaka 2.

    Yagize ati 'Igare ni umuco w’i Bugesera ariko kandi twifuje ko buri mukobwa muri BCT yiga kugira ngo azagire icyo yimarira n’icyo amarira umuryango. Intego si ugutwara imidali nubwo nabyo bizaza.'

    Richard Mutabazi kimwe n’abandi bitabiriye uriya muhango, basoje bakaranga ikawa baranayisangira.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/AMAFOTO-Mayor-wa-Bugesera-yasekuye-anakaranga-ikawa-yo-kunywa

  • Ibyishimo by’igisagirane ubwo wa mugore wahagaritse ubukwe bw’uwo babyaranye yakiraga abo yari yaramwibye #rwanda #RwOT

    Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga ubwo uriya mugore yinjiraga mu rusengero rwa EAR i Gikondo aho Pasiteri yariho asezeranya umugabo n’umugore, agahita afata mu makote uwo mugabo.

    Icyo gihe hahise haza abantu baramufata baramukomakoma ariko ahita aturika ararira atangira guhishura ko uwo mugabo babyaranye abana batanu akaza kumwibamo babiri abandi akabamutana.

    Nyuma y’ayo mashusho, abantu bakunze kuvuga ko baharanira uburenganzira bwa muntu bahise bajya ku mbuga nkoranyambaga basaba ko uriya mugore yahabwa ubutabera ndetse uwari Minisitiri w’Ubutabera icyo gihe, Johnston Busingye yizeza ko uriya mubyeyi azahabwa ubutabera.

    Ubu uyu mubyeyi usanzwe atuye mu Karere ka Rwamagana yakiriye abo bana babiri b’impanga b’abahungu bari bamaze imyaka ibiri batabonana.

    Ni igikorwa cyakozwe n’Ubuyobozi bw’Akarere aho aka Rwamagana kajyanye n’uriya mugore mu Karere ka Nyagatare gufata bariya bana basanze nyina yabiteguye bidasanzwe aho yari yateguye umutsima usanzwe ukatwa mu birori by’isabukuru cyangwa mu bukwe.

    Uyu mubyeyi yahise atangaza ko asazwe n’ibyishimo byo kubonana n’abana yatandukanyijwe na we mu myaka ibiri ishize.

    Ati 'Iyo myaka ibiri maze yari iy’umubabaro ariko uyu munsi ndumva ari uw’ibyishimo.'

    Uyu mubyeyi avuga ko ari kenshi yagiye asaba se wa bariya bana ko nibura bamusura ariko akinangira 'kugeza igihe akora buriya bukwe naramubuse, musanga muri buriya bukwe, ni ukuri ntakindi namushakagaho usibye abana banjye.'

    Yakomeje agira ati 'Ntabwo nari mbabajwe n’uko ashatse kubera ko nubundi twari tumaze igihe kinini tutabana naranabyakiriye. Ikintu nashakaga njyewe ni abana banjye, uriya munsi ngirirwa amahirwe yo kumva ko ngo ari aha n’aha rwose niyemeza kumusangayo nkamwaka abana banjye.'

    Yaboneyeho gushimira inzego z’ubuyobozi kuba zimuhaye ubutabera akaba abashije kongera kubonana n’abana be yari amaze imyaka ibiri adaca iryera.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ibyishimo-by-igisagirane-ubwo-wa-mugore-wahagaritse-ubukwe-bw-uwo-babyaranye-yakiraga-abo-yari-yaramwibye

  • Umutoza Cassa Mbungo Andre ahataniye igihembo muri Kenya #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda utoza ikipe ya Bandari FC muri Kenya, Cassa Mbungo Andre ahataniye igihembo cy’umutoza mwiza w’iyi shampiyona, ni nyuma yo kuyifasha kurangiza ku mwanya wa 3.

    Muri Mutarama 2021 nibwo Cassa yagizwe umutoza wa Bandari FC yo muri Kenya, iyi kipe yayisanze ku mwanya wa 6 maze ayifasha gusoza ku mwanya wa 3 mu mwaka w’imikino wa 2020-21 aho yasoje afite amanota 53.

    Iki gihembo kizatangwa tariki ya 14 Nzeri 2021, Cassa Mbungo akaba agihanganiye n’abandi batoza 4 barimo Umunya-Kenya Frank Ouna uheruka gusinya imyaka ibiri muri Musanze FC, akaba yaratoje Mathare United ayifasha kuguma mu cyiciro cya mbere.

    Hari kandi Robert Matano wahesheje Tusker FC kwegukana igikombe cya Shampiyona nyuma y’imyaka itanu, Patrick Aussems wa AFC Leopards na William Muluya wa Kariobangi Sharks.

    Cassa Mbungo akaba yaraherukaga muri Kenya atoza ikipe ya AFC Leopards, mu Rwanda yatoje AS Kigali, Kiyovu Sports, SEC Academy, Police FC, Sunrise FC, Rayon Sports na Gasogi United.

    Cassa ahataniye igihembo cy’umutoza mwiza muri shampiyona ya Kenya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-cassa-mbungo-andre-ahataniye-igihembo-muri-kenya