Category: Uncategorized

  • BullDogg yavuze ubuzima yabanyemo na Jay Polly #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    BullDogg na Jay Polly bari inshuti kuva kera
    BullDogg na Jay Polly bari inshuti kuva kera

    Abitabiriye uyu muhango bahuriye aho yari atuye i Kibagabaga bamusabira ku Mana.
    Benshi mu bafashe ijambo muri uyu muhango, bagarutse ku mateka ya Jay Polly bamushimira ibikorwa yakoze akiri ku Isi ari nako bamusabira kuruhukira aheza.

    Uwera Jean Maurice mukuru wa Jay Polly , yashimiye buri muntu wese wabatabaye kuko byabafashije kumuherekeza mu cyubahiro.

    Jean Maurice yahaye abana ba nyakwigendera inyemezabwishyu y’umwaka wose w’ishuri mu mafaranga yaturutse mu bakunzi ba Jay Polly.

    Mu ijambo umuhanzi BullDogg yavuze nk’umuntu batangiranye itsinda rya Tuff Gang, yasabye ko ibihangano bye byabungabungwa, amafaranga azakomeza kuvamo akazafasha umuryango we n’abana be.

    BullDogg yasabye ko abakunzi be bakwiye gukomeza gutanga umusanzu mu rwego rwo gufasha umuryango n’abana be kugeza bakuze.

    Bikurikire uko yabisobanuye muri iyi video:

    source : https://ift.tt/2Xek8pY

  • Nyuma y'imyaka isaga itatu ari umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Francois Regis yeguye kuri uyu mwanya #rwanda #RwOT

    Uwari umunyamabanga w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, Uwayezu Francois Regis Karangwa yeguye kuri uyu mwanya ku bw'impamvu ze bwite, ni nyuma y'imyaka isaga itatu yari amaze kuri uyu mwanya.

    Nk'uko bigaragara mu ibaruwa yaraye igiye hanze kuri iki cyumweru tariki ya 12 Nzeri 2021, aha yavuze ko asezeye kuri uyu mwanya ku bw'impamvu ze bwite, Regis kandi yatanze integuza y'ukwezi kumwe ari muri iyi mirimo bivuze ko azasoza imirimo mu nyubako ya FERWAFA tariki ya 12 Ukwakira 2021.

    Uwayezu yaje kuri uyu mwanya muri 2018 ubwo yatangiye imirimo muri FERWAFA muri Gicurasi, ubwo hari ku ngoma ya Sekamana Jean Damascene, yaje kuri uyu mwanya asimbuye Habineza Emmanuel utaragiriwe icyizere n'iyo Komite nshya.

    Regis Uwayezu w'imyaka 38, asezeye kuri uyu mwanya nyuma yaho yagiye akora mu bindi bigo bitandukanye harimo ko yabaye umuyobozi ushinzwe imari n'ubutegetsi mu kigo cy'Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco (RALC ) mu gihe cy'imyaka irindwi.

    Kuva mu mwaka wa 2017, Uwayezu kandi yari ari muri Komisiro ya Siporo ya bose muri Komite Olempike ndetse akaba na Perezida wungirije mu Ishyirahamwe ry'abatoza mu Rwanda. Afite n'impamyabushobozi y'ubutoza ya UEFA Licence B yakuye i Koblenz mu Budage mu 2010.

    The post Nyuma y'imyaka isaga itatu ari umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Francois Regis yeguye kuri uyu mwanya appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yimyaka-isaga-itatu-ari-umunyamabanga-wa-ferwafa-uwayezu-francois-regis-yeguye-kuri-uyu-mwanya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yimyaka-isaga-itatu-ari-umunyamabanga-wa-ferwafa-uwayezu-francois-regis-yeguye-kuri-uyu-mwanya

  • Wema Sepetu yavuze impamvu yishimiraga gukubitwa na Diamond ndetse ko abagore bakwiye gukubitwa #rwanda #RwOT

    Wema Sepetu wahoze ari umukunzi wa Diamond Platnumz, avuga ko yishimiraga gukubitwa na Diamond kuko nyuma yo kumukubita yamuhozaga akumva ari byiza.

    Muri Nyakanga 2020, nibwo uyu mukobwa wabaye nyampinga wa Tanzania 2006 nibwo yavuze bwa mbere ko uyu muhanzi yajyaga amuhohotera ariko akaba yarahisemo kubigira ibinga.

    Imelda Mtema akaba inshuti magara ya Wema Sepetu, yifashishije ifoto ya Wema yo mu myaka irenga 10 ishize amaze gukubitwa, ari we wayifatiye na telefoni ariko Wema yanga kujya kumurega kuko yabyishimiraga.

    Wema Sepetu we yavuze ko impamvu yabyishimiraga ari uko yamaraga kumukubita akamuhoza, akumva ni byiza, aho yanavuze ko abagore bakwiye gukubitwa ariko na none ntibakubitwe nk’abajura.

    Ati 'Ikindi kintu ntigenze mvuga, abagore dukubitwe! Narabivuze ko ku giti cyanjye nahoze mbikunda… Ariko na none nunkubita umenye ko unkubita nk’umukunzi wawe, kuko nyuma y’ibyo kumpoza umbyinirira ni byiza…'

    Wema Sepetu na Diamond Platnumz bakundanye kuva muri 2012 ariko baza gutandukana muri 2014. Urukundo rwabo rukaba rwaravuzwe cyane mu itangazamakuru bitewe n’uko bose bari ibyamamare.

    Wema Sepetu yishimiraga gukubitwa na Diamond Platnumz

    Wema Septu na Diamond bakanyujijeho mu rukundo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/wema-sepetu-yavuze-impamvu-yishimiraga-gukubitwa-na-diamond-ndetse-ko-abagore-bakwiye-gukubitwa

  • Biyemeje guhangana n’abarwanya u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri abo 750, buri murenge wagiye utanga 50, abarangije amasomo ku rwego rw’umurenge bagatoranywamo batatu bagiye bahiga abandi, bakajya guhabwa ikizamini ku rwego rw’akarere, aho kuri iki cyumweru tariki 12 Nzeri 2021, muri bo 10 bahize abandi bashyikirijwe ibihembo binyuranye.

    Nyuma yo guhabwa ibikoresho binyuranye birimo na Telefone zigezweho (Smart phones), bahigiye guhangana n’ibitero by’abarwanya igihugu binyuzwa ku mbuga nkoranyambaga, bifashishije izo telefone bahembwe.

    Babiri ba mbere mu bahize abandi bahawe na Laptop
    Babiri ba mbere mu bahize abandi bahawe na Laptop

    Imaniradukunda Juvenal wahawe igihembo cy’uwabonye umwanya wa mbere, yagize ati “Kuba uwa mbere mbikesha ko umuryango wampoze ku mutuma kuva kera, niga nshyizeho umwete mu gihe cy’ibizamini Imana iramfasha ntsinda neza. Turabibona ku mbuga nkoranyambaga abakomeje gusebya igihugu cyabo bagituka, telefoni baziduhaye nta rundi rwitwazo tugiye kujya tubavuguruza tutabatutse nk’uko bo babikora, ahubwo tubeshyuza amakuru mabi bavuga ku Rwanda, tubaha amakuru y’ukuri”.

    Mugenzi we witwa Niyitegeka Florent ati “Dushingiye ko turi urubyiruko rwahawe inyigisho kuri FPR-Inkotanyi, tuzaharanira kubwira bose ko u Rwanda rugeze heza tubabwire ko baharanira kurugana bagakurikira inyigisho umuryango uduha. Twiyemeje guhangana na bamwe bakomeje kugaba ibitero ku mbuga nkoranyambaga barwanya igihugu”.

    Umuhango wo gusoza ayo mahugurwa ku rwego rw
    Umuhango wo gusoza ayo mahugurwa ku rwego rw’Akarere ka Musanze witabiriwe n’abayobozi banyuranye

    Arongera ati “Ubu twize byinshi, ubumenyi ku mbuga nkoranyambaga bwiyongereye, turakomeza kwandika tunyomoza abatuka igihugu tudahangana nabo, ahubwo tubabwira ukuri tubereka aho u Rwanda rugeze. Urugero uvuga ngo u Rwanda ni abicanyi, uhita umwereka ko u Rwanda ahubwo rusigasira Abanyarwanda, abarwaye rukabavura rukabarengera, ukabereka inzira nziza u Rwanda runyuramo rufasha abaturarwanda, telefoni zabonetse nta rwitwazo”.

    Niragire Sylvie ati “Icyo ncyuye muri aya masomo ni indangagaciro z’Ubunyarwanda, FPR-Inkotanyi itwigishije byinshi tutari tuzi bishobora kutubera imfashanyigisho mu kwigisha imibanire myiza y’abantu, kandi bimfashije kwiremamo icyizere. Ntabwo nzihanganira umuntu wese utifuriza u Rwanda amahoro, aho ngiye kuba umukangurambaga mpindura abafite imyumvire yo hasi”.

    Ku munsi wo gusoza ayo mahugurwa hatanzwe ibiganiro binyuranye
    Ku munsi wo gusoza ayo mahugurwa hatanzwe ibiganiro binyuranye

    Nuwumuremyi Jeannine, Chairperson w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Musanze, yibukije urubyiruko rwahuguwe ko rugomba kuba umusemburo wa bagenzi babo, baharanira icyiza kandi bamagana ibibi.

    Ati “Uru rubyiruko turarusaba kujya kuba umusemburo w’aho batuye, barwanya ingeso mbi zikomeje kugaragara mu rubyiruko zo kunywa ibiyobyabwenge, hari imbuga nkoranyambaga zisigaye zarabaye nk’icyorezo ku rubyiruko, ibyo byose babihuguriwe muri iri rerero, bizabafasha kwamagana ikibi baharanira ibyiza banabikangurire bagenzi babo. Umuryango wa FPR-Inkotanyi ukomeze utere imbere uhereye mu bakiri bato, maze iterambere rikomeze ryiyongere”.

    Arongera ati “Abahize abandi twabahaye smart Phone zo kubafasha mu ikoranabuhanga, nk’uko twabivuze ikoranabuhanga riragenda ritera imbere, ibyo twita Imbuga nkoranyambaga ni byinshi. Izi telefoni tubahaye ntabwo ari izo guhamagara gusa, ni ukugira ngo bamenye aho igihugu kigeze bashobore no kuvuga ibyo cyagezeho isi yose ibimenye, n’ibyo batuvuga badusebya babinyomoze”.

    Ni amasomo yateguwe mu rwego rwo kongera ubukangurambaga mu rubyiruko, no kurujijurira kumenya amahame n’indangagaciro ziranga Umuryango, nk’uko Muhire Jean de Dieu, Umuyobozi wa Komisiyo y’imiyoborere myiza mu muryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Musanze, yabitangarije Kigali Today.

    Ati “Twateguye aya masomo mu rwego rwo kongera ubukangurambaga bwimbitse mu rubyiruko, kuko iyo urebye neza imibare ishyirwa ahagaragara n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, igaragaza ko dufite urubyiruko rugera kuri 70%. Igihugu rero kugira ngo kigire iterambere rirambye nk’umuryango watsinze amatora wa FPR-Inkotanyi, dufite Manifesto y’ibikorwa tweretse indi mitwe ya Politike y’ibyo tuzageraho, hari ibyo twemereye abaturage tugomba kubagezaho”.

    Arongera ati “Iyo Manifesto tuyigezemo hagati, ubu turi mu isuzuma ngo tumenye aho ibikorwa twemereye abaturage, imitwe ya Politike n’Abanyarwanda muri rusange bigeze bishyirwa mu ngiro. Ni muri urwo rwego mu gukora ubukangurambaga twashyizeho ishuri ry’irerero kugira ngo urubyiryuko turutume kudufasha kwihutisha bya bikorwa, izi ndangagaciro tubaha rero tubatoza ni uz’umuryango wa FPR-Inkotanyi, iyo bazimakaje, iterambere ry’abaturage ririhuta”.

    Abanyamuryango bose bitabiriye ayo mahugurwa, haba ku rwego rw’umurenge, haba n’abahize abandi bazamurwa mu rwego rw’akarere, bagiye bahabwa icyemezo (Certificat) cy’uko bakurikiye neza amasomo.

    Bishimiye uburyo amahugurwa yagenze
    Bishimiye uburyo amahugurwa yagenze

    Muri 45 batoranyijwe bajya ku rwego rw’akarere, hatsinze 39, aho 10 ba mbere banahawe smart phone, bahabwa amagare, mu gihe babiri ba mbere bahize abandi batsindiye ku manota 18,5/20, ari bo Maniradukunda Juvenal na Nizeyimana Fidèle, kuri ibyo bihembo bongereweho Laptop.

    Nyirarugero Dancille, Umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi, akaba na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye urubyiruko rwahuguwe kujya guhindura abandi batanga urugero rwiza.

    Ati “Ni mujye iwanyu muhereye ku rubyiruko bagenzi banyu bose mubahindure, babe abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, ntabwo ari ukuvuga mu magambo gusa, ahubwo imyitwarire yanyu, uko muzaba mwitwaye hariya mu mirenge mu tugari mu midugudu, ni byo bizabamenyekanisha ko muri abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi. Si ngombwa ko muvuga amagambo menshi, ibikorwa n’imyifatire ni byo bishobora gutuma umuntu agukurikira, hari urubyiruko rwinshi rwishora mu biyobyabwenge, mufite misiyo ikomeye, ni mwe muzaruhindura”.


    source : https://ift.tt/3lg7MFL

  • The Bright Five Singers bakoze indirimbo ku i… – #rwanda #RwOT

    The Bright Five Singers ikorera ivugabutumwa muri Paroisse Cathédrale Saint Michel igizwe n'abasore bafite intego yo gufasha Abakristu gusenga basingiza Imana ndetse no kwitagatifuza binyuze mu ndirimbo.

    Batangiye ivugabutumwa ku wa 15 Ukwakira 2015 ari abasore batanu ari bo Mugabe Jean Jacques Bertrand, Iraguha Alain Marius, Niyigena Patrick, Kamanzi Prosper na Mutesa Rukundo Christian.

    Uko iminsi yagiye yicuma hari abagiye bajya mu bundi butumwa mu mahanga bagasimbuzwa abandi hagiye hiyongeramo nka Niyonkuru Fabrice, Karangwa Kwizera Fabrice na Mugwaneza Jean Marie Vianney.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘TWIGISHE GUSENGA’ YA BRIGHT FIVE SINGERS

    Nyuma y'imyaka ibiri batangiye urugendo rw'umuziki, bashyize hanze Album ya mbere bise 'Musabe Muzahabwa'.

    Mu kiganiro na INYARWANDA, Bright Five Singers bavuze ko nyuma yo gusohora indirimbo 'Twigishe gusenga' bahishiye ibyiza byinshi abafana harimo indirimbo nshya batangiye gukoraho ziri muri studio ndetse n'ibitaramo mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyakomeza kugenza make.

    Iri tsinda ryavuze ko ubu batangiye gutegura Album ya kabiri izaba iriho indirimbo zitandukanye izashyirwa ku mugaragaro umwaka utaha.

    The Bright Five Singers batanze ibyishimo mu bitaramo bitandukanye batumiwemo n'ibyo biteguriye. Bafasha andi makorali mu miririmbire, cyane cyane bigisha indirimbo ndetse no kugorora ijwi.

    Aba baririmbyi kandi, bakora ibikorwa bitandukanye by'urukundo ku bantu batandukanye bikabafasha kwiyubaka no gukomera ku mpano y'ubuzima itangwa n'Imana.

    Bafite kandi abavandimwe bafatanya kugira ngo ibyo bikorwa bigende neza barimo Umuryango witwa Bright Five Singers Family.

    Bifatanya kandi n'abantu batandukanye mu kwizihiza iminsi Mikuru mu gitambo cya Missa harimo ubukwe, Batisimu, amasabukuru, Missa zo gushima Imana, Missa zo gutabara abagize ibyago no kubafata mu mugongo.

    Iyi ndirimbo nshya 'Twigishe gusenga' yahimbwe na Oreste Niyonzima, itunganywa mu buryo bw'amajwi na Emmy Pro n'aho amashusho atunganywa na Alviz Organ.

    Iri tsinda rizwi mu ndirimbo nka ‘Dusingize Imana’ yakunzwe cyane n’abatari bake, ‘Roho ngwino utumurikire’ yagiye hanze muri Kamena 2020, 'Ndi Umukristu', 'Ngirira imbabazi', 'Abana warazwe' n'izindi nyinshi ushobora gusanga ku rubuga rwa Youtube.

    Iri tsinda riheruka gukorera igitaramo gikomeye muri Kigali Serena Hotel mu Ugushyingo 2019 icyorezo cya Covid-19 kitaraza. 

    Itsinda Bright Five Singers ryasohoye amashusho y'indirimbo nshya bise 'Twigishe gusenga' 

    Bright Five Singers batangaje ko bari gukora indirimbo za Album yabo nshya

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TWIGISHE GUSENGA' YA BRIGHT FIVE SINGERS

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109447/the-bright-five-singers-bakoze-indirimbo-ku-isengesho-rya-dawe-uri-mu-ijuru-video-109447.html

  • VIDEO : Hahishuwe ko Jay Polly yari agiye gushinga Radio, kubaka inzu nziza ifite na Piscine,… #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye ku wa Gatandatu tariki 11 Nzeri 2021 wabimburiwe no gushyira indabo ku mva aho yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo.

    Nyuma yo gushyira indabo ku mva, abo mu muryango ndetse n’inshuti ba nyakwigendera bagiye mu rugo aho yari atuye i Kibagabaga batanga ibiganiro byagarutse ku byo bari bazi kuri uriya muhanzi wari ufite abakunzi benshi mu Rwanda no hanze yarwo.

    Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy wavuze ko yabaye inshuti y’akadosohoka na nyakwigendera, yavuze ko bamenyanye kuva muri 2012 ubwo uyu munyamakuru yakoreraga City Radio.

    Ngo kuva icyo gihe babaye inshuti zisangira akabizi n’agahiye ku buryo hari igihe yabonaga igihumbi 'akambwira ngo ko ngize iki kihumbi, reka nguhemo aya kugira ngo dusangire.'

    Iteka yakundaga kumugira inama yo kubaka ubucuti, ati 'Yajyaga ambwira ngo mu buzima ujye wirinda gutakaza inshuti ahubwo uharanire ko nibura bwakwira wungutse inshuti ariko na yo uyigeho.'

    Uyu munyamakuru yagarutse ku mishinga ikomeye Jay Polly yari afite irimo gufungura radio.

    Ati 'hari byinshi yari afite ariko koko umugabo apfana imishinga. Hari icyo mwibukiraho kikankomeza, yaravugaga ati 'tujye tubaho nk’abariho aka kanya bashobora gupfa’ ni na byo byabaye.'

    Eric X-Dirhor na we wabaye inshuti na Jay Polly, yavuze ko ubwo yafungurwaga mu myaka ishize, yaje akamuganiriza akamubwira imishinga ikomeye afite irimo kubaka inzu nziza ifite na Piscine ngo kuko abana be bakunda koga.

    Ati 'ariko ntekereza ko nubundi ibyo asize bishobora kuzatuma nubundi bigerwaho.'

    UBUHAMYA MU MASHUSHO

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/VIDEO-Hahishuwe-ko-Jay-Polly-yari-agiye-gushinga-Radio-kubaka-inzu-nziza-ifite-na-Piscine

  • #COVID19: Abantu 8 bitabye Imana, 6 basezerewe mu bitaro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu 8 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 1,172. Abitabye Imana ni abagore bane n’abagabo bane.

    source : https://ift.tt/2X8VMxk

  • Ku kinyamakuru Igihe hafashwe n’Inkongi y’umuriro #rwanda #RwOT

    Iyi nkongi y’umuriro yadutse mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tarki 12 Nzeri 2021 ahagana saa tatu z’ijoro.

    Umuriro ngo watangiye muri ririya joro aho watangiriye ku gice kireba kuri Surfo ugana kuri REG hariya mu mujyi rwagati.

    Ikindi ngo ni uko igice cyose cy’igorofa rya mbere ryo hejuru cyahiye kirakongoka ndetse n’igorofa ya kabiri uturutse.

    Ubuyobozi bw’Ikinyamakuru Igihe bwasohoye itangazo ku byerekeye iyi nkongi, butangaza ko nta muntu wahiriye muri iriya nkongi cyangwa ngo ahakomerekere.

    Itangazo ry’Ubuyobozi bw’Iki Kinyamakuru, rivuga ko icyataye iriya nkongi kitaramenyekana icyakora ngo Polisi y’u Rwanda yatangiye iperereza.

    Bwaboneyeho kumenyesha abakurikira iki kinyamakuru ko iriya nkongi itari bukome mu nkokora 'inshingano zacu z’ibanze zo gutara no gutangaza amakuru ndetse n’izindi serivisi dusanzwe duha abafatanyabikorwa.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ku-kinyamakuru-Igihe-hafashwe-n-Inkongi-y-umuriro

  • Uwayezu wari umaze imyaka 3 ari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA yeguye ku mpamvu bwite #rwanda #RwOT

    Ni ibarurwa yanditswe kuri iki Cyumweru tariki 12 Nzeri 2021, aho Uwayezu Francois Regis yandikiye Perezida wa FERWAFA, Mugabo Nizeyimana Olivier uherutse gutorerwa uyu mwanya.

    Iyi baruwa yo kwegura iragira iti 'Mbandikiye mbamenyesha ko neguye ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA. Ni umwanzuro nafashe ku giti cyange.'

    Iyi baruwa ikomeza ivuga ko kugira ngo abashe gusiga ibintu mu buryo yazakora ukwezi kumwe ku buryo yazahagarika inshingano ze tariki 13 Ukwakira 2021.

    Uwayezu Francois Regis yashimye igihe cy’imyaka itatu yari amaze muri FERWAFA, yongeraho ko mu gihe yazakenerwa bazamwegera agatanga umusanzu.

    Ati 'Nejejwe n’igihe cy’imyaka itatu namaze nkora muri FERWAFA. Uburyo nafashijwe byatumye nzamura urwego rwange. Niteguye guhererekanya ububasha nyuma yo kwegura, kandi ntimuzatinye kunyegera mu gihe cyose naba hari uburyo nafasha.'

    Yashoje ibaruwa ye ashimira ko bumvise ubusabe bwe. Ni ibaruwa yamenyeshejwe na komite nyobozi ya FERWAFA.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Uwayezu-wari-umaze-imyaka-3-ari-Umunyamabanga-Mukuru-wa-FERWAFA-yeguye-ku-mpamvu-bwite