Category: Uncategorized

  • PAC yahaye abayobozi ba RAB 5Min yo kwitekerezaho kuko ibosobanura batangaga bitabanyuraga #rwanda #RwOT

    Mu gikorwa cyo kumva ibigo bya Leta byagaragaweho amakosa y’imicungire mibi y’imari ya Leta yagaragaye muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, RAB ni yo yisobanuye kuri uyu wa Mbere tariki 13 Nzeri 2021.

    Abadepite bagize PAC bagarutse ku makosa agaragara muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta kuri RAB nk’aho byagaragaye ko hari miliyoni 989Frw yasubijwe abaterankunga kuko bananiwe kuyakoresha ibyo yaragenewe.

    Nanone kandi RAB ivugwaho kuba yatanze isoko rya miliyari 2Frw, iriha Kompanyi ikora inyigo yaryo, ndetse aba ari na yo itsindira iryo soko ryo gukora igenzura ry’imirimo.

    Intumwa za rubanda zigize PAC zavuze ko ibi binyuranyije n’amategeko agenga itangwa ry’amasoko mu Rwanda kuko bitumvikana ukuntu Kompanyi yahabwa isoko ryo kwiga inyigo y’isoko runaka ikanahabwa iryo kurishyira mu bikorwa.

    Abayobozi muri RAB bisobanuraga bavuga ko muri kiriya Kigo hari ikibazo cy’abakozi bacye ku buryo hatabagaho ubushishozi bukwiye haba mu biciro byatangwaga cyangwa ibindi bikorwa byagombaga gukurikiranwa mu masoko.

    Bavuze kandi ko hari ikibazo cy’abakozi bafite ubushobozi buri hasi ku buryo hari amakosa yagiye akorwa kubera ubushobozi bucye bw’abakozi.

    Ni ibisobanuro bitanyuraga abadepite bagize PAC aho umwe muri bo yagize ati 'Nubwo ashatse kuvuga ko bahaye akazi umuntu udafite ubushobozi ariko ntabwo nibaza ko bakamuhaye babizi nez ko adafite ubwo bushobozi, ubwo nta nubwo ikibazo twakibara ku mukozi ushinzwe amasoko, twakibaza abayobozi bamuhaye uwo mwanya. Yinjiye yakoze ibizamini by’akazi ? Ese yari yabitsinze ?…'

    Abakozi bo muri RAB bakomeje gutaga ibisobanuro ariko Abagize PAC bakomeza kuvuga ko bitabanyuze.

    Ibi byatumye Abadepite baha akanya gato bariya bakozi ba RAB aho bahawe iminota 5 yo kwitekerezaho ubundi barasohora babasiga mu cyumba kiri gutangirwamo ibyo bisobanuro.

    Umunyamakuru wa Radio&TV 10 wari mu cyumba cyatangiwemo ibi bisobanuro, avuga ko bariya bakozi ba RAB nubwo bahaye iminota yo kwitekerezaho, na bo ubwabo bananiwe kumvikana hagati yabo uburyo bari buze gukomeza gutanga ibyo bisobanuro.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/PAC-yahaye-abayobozi-ba-RAB-5Min-yo-kwitekerezaho-kuko-ibosobanura-batangaga-bitabanyuraga

  • Tanzania: Perezida Samia Suluhu yakoze impinduka muri Guverinoma #rwanda #RwOT

    Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yakoze impinduka muri Guverinoma, ashyiraho Abaminisitiri bane bashya n'Intumwa Nkuru ya Leta.

    Muri izi mpinduka zakozwe ku wa 12 Kanama 2021, Dr Stergomena Tax yagizwe Minisitiri w'Ingabo asimbura Elias Kwandikwa witabye Imana ku wa 2 Kanama 2021.

    Undi washyizwe mu mwanya ni January Makamba wagizwe Minisitiri w'Ingufu asimbuye Dr Medard Kalemani.

    Perezida Samia Suluhu yagize kandi Prof Makame Mbarawa Minisitiri w'Umurimo n'Ubwikorezi asimbuye Prof Makame Mbarawa, ni mu gihe Dr Ashatu Kijaji yagizwe Minisitiri w'Itumanaho n'Itangazamakuru asimbuye Dr Faustine Ndugulile.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/tanzania-perezida-samia-suluhu-yakoze-impinduka-muri-guverinoma

  • Nyabihu: Babiri bafatanywe udupfunyika tw’urumogi dusaga ibihumbi birindwi – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko abo bantu bafashwe n’abapolisi ubwo bari mu kazi gasanzwe ko gucunga umutekano wo mu muhanda. Bahagaraitse igare ryari ririho abantu batatu, barebye ibyo bafite mu mufuka basanga harimo urumogi.

    Yagize ati” Abapolisi bari mu kazi k’umutekano wo mu muhanda babona igare rije ririho abantu batatu, umwe niwe wari uritwaye (umunyonzi) abandi babiri bicaye inyuma hagati yabo harimo umufuka munini. Abapolisi bagize amakenga barabahagarika, bakimara kubahagarika umwe yahise yiruka aracika.”

    CIP Karekezi akomeza avuga ko abapolisi barebye ibiri mu mufuka bari bafite basanga harimo urumogi udupfunyika 7, 493. Bamaze gufatwa bavuze ko bari bavuye mu Karere ka Musanze bagiye mu Karere ka Muhanga banyuze mu muhanda wa Shyira. Ntibavuga uwari ubahaye urwo rumogi n’uwo bari barushyiriye i Muhanga.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yaboneyeho gukangurira abatwara abagenzi kujya bitondera abantu n’ibintu batwaye , bagashyira imbere umutekano w’Igihugu aho kwihutira indonke z’amafaranga.

    Yakomeje akangurira abaturarwanda gufatanya n’izindi nzego mu kurwanya abashaka guhungabanya umutekano no gukwirakwiza ibiyobyabwenge kuko nabyo biri mu bihungabanya umutekano w’Igihugu.

    Abafashwe uko ari babiri bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rugera kugira hatangire iperereza. Ni mu gihe hagishakishwa undi bari kumwe wahise acika.

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.


    source : https://ift.tt/3hsyMAx

  • Abafite moto zikoresha amashanyarazi barifuza sitasiyo hanze ya Kigali – #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe u Rwanda rwihaye gahunda yo guteza imbere ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, hirindwa imyuka yangiza ikirere ikunze gusohorwa n’ibinyabiziga bikoresha ibikomoka kuri peteroli.

    Bamwe mu bamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali bakoresha moto z’amashanyarazi, babwiye IGIHE ko babangamirwa n’uko batabasha kugera mu Ntara bitewe n’imiterere ya bateri za moto zabo.

    Umumotari Nzabamwita Faustin yagize ati “ Sitasiyo ziduha amashanyarazi akoreshai zi moto ziracyari nke ku buryo imbogamizi ya mbere ari uko nta mumotari wajya mu Ntara kubera ko umuriro ushize yabura uko ugenda . Ikindi bateri zazo ntabwo zigenda ibirometero 100 ku buryo twifuzaga ko iki kibazo bagikemura bakazongerera ubushobozi, bakanashyiraho sitasiyo nyinshi mu bice bitandukanye by’Igihugu.”

    Umukozi wa sosiyete ikora moto z’amashanyarazi, Ampersand Company Rwanda, Irambona Clive, yavuze ko ikibazo bakizi kandi biteguye kugikemura mu minsi ya vuba.

    Ati “Impungenge z’uko izi moto z’amashanyarazi zitagera mu Ntara rwose n’ibintu byumvikana, gusa ntakereza y’uko bizakemurwa n’uko tuzagenda dushyira za sitasiyo muri buri Ntara n’ubwo ntavuga ngo ni igihe iki n’iki ariko nkeka ko aribwo bizagenda byoroha.
    Yakomeje agira ati “ N’ubu hari ibyakozwe mu guha ubushobozi bateri z’izo moto kuko tugitangira zagendaga ibirometero bigera kuri 60, mu gihe ubu ziri kugenda ibirometero 75.”

    Kugeza ubu Ampersand ifite moto 43 zikoresha amashanyarazi mu Mujyi wa Kigali, bakaba bateganya ko uyu mwaka uzashira zigera kuri 500 , mu gihe 2022 izashira zimaze kugera ku gihumbi.

    Abafite moto zikoreshwa n’amashanyarazi basabye ko hashyirwaho sitasiyo nyinshi

    source : https://ift.tt/2YREPIF

  • Gatsibo: Abaturage bo muri Qatar bishyuriye mituweli abasaga 3000 – #rwanda #RwOT

    Aya mafaranga bayashyikirije ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo kuri iki cyumweru tariki ya 12 Nzeri 2021.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Manzi Théogene, yabwiye IGIHE ko ubu bufasha babuhawe n’itsinda rigizwe n’abaturage ba Qatar bari mu ruzinduko mu Rwanda aho bari kugenda basura ibice bitandukanye by’igihugu.

    Nyuma y’uko bageze mu Karere ka Gatsibo, ngo babonye hari abaturage batarishyura ubwisungane mu kwivuza bifuza kubafasha bakabatera inkunga.

    Ati “Ni itsinda ry’abaturage bavuye muri Qatar bari muri Gatsibo aho basuye uduce dutandukanye rero batubajije urutonde rw’abaturage batarishyura ubwisungane mu kwivuza kugira ngo babafashe, dukorana n’imirenge yose baduha urutonde. Ku mugoroba rero bahise badushyikiriza inkunga yabo ingana na 9 092 224 Frw.”

    Uyu muyobozi yavuze ko bashimiye cyane aba baturage ba Qatar ku nkunga bahaye abaturage ba Gatsibo, avuga ko basabye aba baturage ba Gatsibo kugirana ubufatanye no mu zindi nzego zisumbuyeho.

    Ati “ Twabashimiye kandi twumva ko byaba byiza dukomeje kugirana ubufatanye bwagera no mu zindi nzego aho kuba gusa ku kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abaturage bacu.”

    Kuri ubu Akarere ka Gatsibo kageze kuri 84.5% ku baturage bose bamaze gutanga ubwisungane mu kwivuza, kuri ubu bakaba bakomeje gushakisha inkunga zitandukanye zakwishyurira abaturage batishoboye batarabona uko bishyura ubwisungane mu kwivuza.

    Aamafaranga Qatar yatanze byitezwe ko azagurwamo mituweli z’abaturage basaga 3000

    source : https://ift.tt/3C3AoIY

  • Hashyizweho itsinda ry’abagomba gukora ubugenzuzi ku mikorere y’Ibitaro bya Baho International – #rwanda #RwOT

    Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bamaze igihe bashinja ibi bitaro imikorere itari myiza akaba ari nayo mpamvu hashyizweho iri tsinda ngo hasuzumwe niba ibivugwa ari ukuri koko.

    Kije kandi nyuma y’iminsi mike Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rutangaje ko rwataye muri yombi abaganga babiri b’ibi bitaro, ngo hakorwe ubugenzi niba baba baragize uruhare mu rupfu rw’umugore uherutse kwitaba Imana yaje kuhivuriza

    Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yashyizeho itsinda rizajya muri ibi bitaro gusuzuma niba imikorere mibi ivugwa muri ibi bitaro ariyo. Ni itsinda ry’abantu icyenda bagizwe n’abakora muri Minisiteri y’Ubuzima, abagize amahuriro atandukanye y’abatanga serivisi z’ubuzima ndetse n’abakozi mu bigo binyuranye ariko bifite aho bihuriye na serivisi z’ubuvuzi.

    Amakuru dukesha The New Times avuga ko imwe mu nyandiko yagenewe abagize iri tsinda yaboneye kopi igira iti ““Hashingiwe ku kwisubiramo kw’imikorere buvugwa ko itari myiza muri Baho International Hospital, Minisiteri y’Ubuzima yagushyize mu bagize itsinda ry’ubugenzuzi kuri serivisi batanga, imikorere, n’ikindi gishobora kuba gifitanye isano n’imikorere na serivise mutanga n’ibigomba gukorwa.”

    Iri tsinda rigizwe n’Umuyobozi Mukuru w”Ishami rishinzwe Ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Corneille Ntihabose, Umukozi Ushinzwe ishami ry’Ubuvuzi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize RSSB, Dr. Lysette Umutesi na Hesron Byiringiro wo mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda.

    Harimo kandi Kagabo Innocent Umunyamuryango w’Inama Nkuru y’Abaforomo n’Ababyaza, Umuyobozi mukuru w’Inama y’Ubuvuzi mu Rwanda, Gasherebuka Jean Damascene na Ciza Philbert ukora muri Minisiteri y’Ubuzima.

    Si abo gusa kandi kuko harimo n’umunyamuryango w’Inama Nkuru y’Abaganga b’Amenyo Hanyurwimfura Jean Damascene, Fidele Bimenyimana ubarizwa mu nama Nkuru y’abakora muri za Pharmacies na Donatien Ntagara Ngabo ukora muri Minisiteri y’Ubuzima.

    Iri tsinda ryatangiye akazi karyo ku wa 10 Nzeri 2021 rizakora ubu bugenzuzi mu minsi itanu, ubundi hategurwe raporo igaragaza ibyavuyemo.

    Hashyizweho itsinda ry’abagomba gukora ubugenzuzi ku mikorere mibi ivugwa muri Baho International Hospital

    source : https://ift.tt/2YLrXDH

  • Ibibazo mu mushinga wa biogaz byongeye guteza impaka muri PAC: Izirenga 8000 mu gihugu ntizikora – #rwanda #RwOT

    Uyu mushinga watangijwe mu 2006 nk’uburyo bwo gushaka ingufu zakoreshwa mu guteka mu bice by’icyaro, hifashishijwe amase y’inka. Hubatswe Biogaz mu ngo zisaga ibihumbi 10 mu gihugu.

    Mu 2014/2015 Leta yatanze asaga miliyari imwe mu mushinga wo kubaka ibigega bya Biogaz bisaga 3000, nyamara wari ukirimo ibibazo byinshi byatumaga udatanga umusaruro wifuzwa.

    Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2017/2018 yagaragaje ko uwo mushinga warimo amakosa atandukanye no kuba biogaz nyinshi mu zubatswe zitarakoraga ndetse n’abaturage bakaba batarabonaga aho basaba ubufasha.

    Umwe mu myanzuro yafashwe na PAC ubwo yahamagazaga Minisiteri y’Ibikorwaremezo (Mininfra) na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) ngo zibobanure ku mpamvu zidindiza uwo mushinga, ni uko gahunda ya biogaz yavugururwa kuko itizwe neza ndetse ntikurikiranwe uko bikwiye.

    Mininfra na Minaloc zagombaga gufatanya kuvugurura iyi gahunda mu turere hafi ya twose aho yageze ariko izikora zikaba zari mbarwa bitewe n’uburangare bw’inzego zari zibishinzwe nk’uko byavuzwe n’uwari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Ingabire Assumpta.

    Yasobanuye ko mu 2016 Mininfra yahaye uturere gukurikirana uwo mushinga ariko inshingano zijyanye n’ubufasha bwa tekiniki zisigarana Mininfra gusa ngo bigaragaza ko utacunzwe neza ntiwagera ku ntego.

    Ati “Natwe turabibona, uyu mushinga ntabwo wagenze neza rwose, twavuga ko utageze ku ntege. Ikintu kinini cyatumye uyu mushinga utagenda neza ni ukutawukurikirana. Ntabwo uyu mushinga wigeze ukurikiranwa.”

    Yavuze ko abubakiwe biogaz batigeze bigishwa uburyo bwo kuzikoresha ku buryo na nyuma yo kuzubakirwa bajya bamenya ikibazo cyazo ntizangirike.

    Ubwo Komisiyo ya PAC yagarukaga ku kibazo cya biogaz mu isuzuma iri gukora kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ya 2019/2020, ku wa Kane tariki ya 9 Nzeri 2021, iki kibazo cyongeye kugaruka.

    Visi Perezida wa PAC, yavuze ko nta karere na kamwe katarimo ibibazo bya biogaz ku buryo bisa n’aho amafaranga yashowemo yabaye impfabusa nyamara Mininfra na Monaloc byari byiyemeje gukemura iki kibazo mu buryo burambye.

    Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc, yagize ati “Uyu mushinga watwaye amafaranga menshi, umwaka ushize bavuye hano biyemeje igihe bazaba bakoze inyigo ngo babashe gusana izidakora, gushyiraho abatekinisiye bo kubafasha, twari tuzi ko ibi byose byarangiye.”

    Umushinga wa biogaz igihugu cyari cyitezemo inyungu ariko ibyo mwatubwiye ubushize mwabisize hano. Ni ukuri turababaye cyane.”

    Depite Mutesi, yabajije niba hari icyizere cy’uko uyu mushinga hari icyo uzamarira igihugu. Ati “Uhereye igihe watangiriye wagiye unanirana, ibi ni ibintu bimaze igihe kinini cyane, nta kintu cyigeze gihinduka, hari icyizere mwaduha ku kintu kizavamo?”

    Umunyamabanga Uhoramo muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Uwase Patricie, yabwiye abadepite ko igenzura ryari riteganyijwe ryakozwe, aho byagaragaye ko biogaz 8600 zidakora.

    Uwase yavuze ko Mininfra iri mu biganiro na Minecofin ngo harebwe uko hakemurwa ikibazo cya tekinoloji yakoreshwaga icyo gihe n’ibindi bikenewe ngo biogaz ibashe gukora neza.

    Ati “Hari icyizere cy’uko biogaz zacu zakora kuko iyo nyigo navuze twari turimo gukora twarayirangije igaragaza ko inyinshi zikeneye gusanwa.”

    Mu byo ingufu za biogaz zari zitezweho harimo kugabanya umubare w’abakoresha inkwi n’amakara nk’ibicanwa by’ibanze ukiri mununi mu gihugu.

    Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (Statistical Year Book 2020) igaragaza ko ingo zikoresha gaz cyangwa biogaz nk’uburyo bw’ibanze bwo guteka ari 4,2%. Iri janisha ryavuye kuri 0,1% mu 2010/2011. Abakoresha inkwi mu guteka ni 77,7%, abakoresha amakara ni 17,5% mu gihe abandi ari abatekesha ibishogoshogo bagera kuri 0,5%.

    Uretse mu ngo, ingufu za biogaz zatekerejwe gukoreshwa mu bigo nk’amashuri n’amagereza aho kuri ubu zikoreshwa hafi mu magereza yose yo mu Rwanda mu guteka.


    source : https://ift.tt/3tCO9eK

  • Dr Christopher Kayumba yavanywe muri Kasho ajyanwa kwa Muganga #rwanda #RwOT

    Me Ntirenganya Seif Jean Bosco yabwiye BBC dukesha aya makuru ko, Dr Christopher Kayumba yajyanywe ku bitaro by’Akarere ka Gasabo biherereye ku Kacyiru 'kugira ngo bamukorere isuzuma.'

    Uyu Munyamategeko avuga ko amakuru yo kujyana kwa muganga uyu mukiliya we yayamenyeshejwe n’Umugenzacyaha uri gukurikirana ikirego cye.

    Uyu munyamategeko kandi yari aherutse gutangaza ko umukiliya we ari kwiyicisha inzara kugira ngo agaragaze akababaro ko kugira ngo ahabwe uburenganzira avuga ko ari kuvutswa.

    Me Ntirenganya yavuze ko iyi myigaragambyo yyo kwiyicisha inzara yayitangiye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 10 Nzeri 2021.

    Bivuze ko iyi myigaragambyo yayitangiye nyuma y’umunsi umwe atawe muri yombi kuko yafunzwe ku wa Kane tariki 09 Nzeri 2021 nk’uko byemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ko uriya munyapolitiki yatawe muri yombi akaba afungiye kuri Sitasiyo y’uru rwego ya Kicukiro.

    RIB itangaza iby’ifungwa ry’uriya mugabo, yavuze ko yatawe muri yombi 'nyuma y’igihe ikora iperereza ku byaha yarezwe n’abantu batandukanye byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri iki cyaha.'

    Tariki 07 Nzeri 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwari rwahamagaje Dr Christopher Kayumba wagiye atumizwaho inshuro zitandukanye, kuri iyi nshuro akaba yari yasabwe kwitaba ejo hashize ku wa Gatatu tariki 08 Nzeri 2021 ku biro bikuru bya RIB.

    Uyu Munyapolitiki akaba n’Umusesenguzi, mu minsi ishize na bwo yagiye atumizwa n’uru rwego rwari rumukurikiranyeho gushaka gukoresha imibonano mpuzabitsina uwo yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’itangazamakuru.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Dr-Christopher-Kayumba-yavanywe-muri-Kasho-ajyanwa-kwa-Muganga

  • Police FC yerekeje i Ngoma #rwanda #RwOT

    Ikipe y’abnashinzwe umutekano, Police FC yerekeje mu karere ka Ngoma aho igiye gukorera umwiherero w’ibyumweru bibiri yitegura shampiyona izatangira mu kwezi gutaha.

    Umutoza mushya wa Police FC, Francis Nuttall Elliot akaba yafashe abakinnyi berekeza Iburasirazuba kugira ngo babanze bajye mu mwuka wo gukina batari mu Mujyi wa Kigali.

    Iyi kipe ikaba igiye gukorera imyitozo i Ngoma aho izagaruka nyuma y’ibyumweru 2, aho bazahita bakomereza imyitozo ku kibuga cya Kicukiro bitegura shampiyona izatangira tariki ya 16 Ukwakira.

    Police FC ikaba irimo amasura mashya nka Hakizimana Muhadjiri, Nsabimana Eric Zidane, Danny Usengimana na Twizerimana Onesme.

    Police FC yerekeje muri Ngoma

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/police-fc-yerekeje-i-ngoma

  • Abacururiza inzoga mu ngo bagiye kwegerwa hagamijwe gukumira Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w
    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera yasinyanye amasezerano y’imihigo n’Abayobozi b’Uturagari, imidugudu n’amasibo mu rwego rwo kwirinda Covid-19

    Abayobozi b’Uturere tugize Umujyi wa Kigali basinyanye amasezerano y’imihigo n’abayobora imirenge, na bo bahise bayagirana n’abayobora utugari, abayobora utugari na bo basinyanye iyo mihigo n’abayobozi b’imidugudu, na bo baramanuka basanga abatwarasibo bajya kumvikana uburyo gahunda yo kurwanya Covid-19 igomba gukorwa.

    Ubwo bukangurambaga bugamije kugira ubudasa mu kurwanya Covid-19 Akarere ka Gasabo kabwise ‘Operation One Stop’, bukazarangira Umurenge wahize iyindi uhawe igihembo cya Polisi ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), ivuga ko abatwarasibo ari bo bashobora kugera ku baturage bose hatabayeho kugira uwo basimbuka, kugira ngo buri wese ashobore kugira uruhare mu kurwanya Covid-19.

    Abayobozi b
    Abayobozi b’inzego z’ibanze i Kigali bavuga ko kuba imirimo y’Inteko rusange z’abaturage yarongeye gusubukura bizaborohera kurwanya Covid-19

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera mu karere ka Gasabo, Karamuzi Godfrey, avuga ko abatwarasibo muri uwo murenge basabwe kugera kuri buri rugo bakamenya imyitwarire yarwo mu kwirinda icyorezo.

    Karamuzi agira ati “Umutwarasibo kuba yahuza abaturage 20 (ingo) bagatozwa guhana intera, gukaraba intoki n’ibindi, ntabwo byagorana. Niba yarakoraga urutonde rw’abakeneye ibiribwa akatumenyera umuturage waburaye, ni gute atatumenyera abahinduye ingo zabo utubari, akatumenyera inzoga batereka munsi y’igitanda!”

    Umuyobozi w’isibo y’Ubumanzi mu Mudugudu wa Rebero mu Kagari ka Rukili II mu Murenge wa Remera, Cyiza Sylvestre, avuga ko habayeho kwirara kwa bamwe mu baturage bigatuma abandura Covid-19 baba benshi.

    Cyiza unakora umurimo w’Ubujyanama bw’Ubuzima muri Rebero, avuga ko muri uwo mudugudu hamaze kugaragara abaturage umunani barembejwe na Covid-19, bamwe bakaba bayiterwa n’uko bajya ahahurira abantu benshi batafashe ingamba zo kwirinda.

    Cyiza ati “Ahanini biraterwa n’uko abantu bayikerensa (Covid-19) ntibayihe agaciro, ntibakaraba intoki, ntibambara agapfukamunwa neza nk’uko biteganywa, ni ugukomeza kwigisha”.

    Mu Murenge wa Gisozi na ho Abayobozi b
    Mu Murenge wa Gisozi na ho Abayobozi b’utugari basinyanye imihigo n’ab’imidugudu

    Ubukangurambaga “Operation One Stop” mu Karere ka Gasabo buramara icyumweru cyose, guhera kuri uyu wa Mbere tariki 13 kugera ku Cyumweru tariki 19 Nzeri 2021.

    Abayobozi b’imirenge igize ako karere bavuga ko ari amahirwe kuba MINALOC yarabemereye gusubukura inteko z’abaturage, kugira bakemure ibibazo birimo kuvugwa hagati y’inzego z’ibanze n’abaturage.


    source : https://ift.tt/3lgNTy9