Category: Uncategorized

  • Dore uburyo abagabo bakoresha kugirango bashimishe abagore mu gikorwa cyo gutera akabariro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagabo bamwe na bamwe banengwa n'abagore babo ku ngingo yo gutera akabariro, ibi bikaba binashobora kuba intandaro yo gucana inyuma cyangwa se gutandukana ntibakomeze kubana.

    Ubushakashatsi bwakozwe ku miryango 1300 ibana, bugaragaza ko abagabo bafasha abagore babo imirimo yo mu rugo ari bo batera akabariro neza kandi kenshi.

    Ubu bushakashatsi buvuga ko umugabo ufasha umugore we gukora imwe mu mirimo yo mu rugo irimo nko guteka no koza ibikoresho byo mu rugo cyangwa kumesa bari kumwe n'abagore babo bakora neza kandi kenshi imibonano mpuzabitsina inogeye abagore babo.

    Umushakashatsi Dr Matt Johnson avuga ko kubana hafi y'uwo mwashakanye mugafatanya imirimo yo mu rugo bitera akanyamuneza n'ibiganiro bishimisha umugore bityo igihe cyo gutera akabariro akaba yiteguye kandi nawe abishaka.

    Ubushakashatsi ku bufatanye bw'abagabo n'abagore mu gukora imirimo yo mu rugo nk'uburyo bwiza bwo kunoza imibonano mpuzabitsina buje buvuguruza ubwabubanjirije bwavugaga ko abagabo bakora imirimo yo mu rugo bakora nabi kandi gakeya imibonano mpuzabitsina nk'uko byanditswe mu gitabo cyiswe 'imibereho y'umuryango' mu gihugu cy'Ububiligi.

    Umushakashatsi Dr Matt Johnson wo muri kaminuza ya Alberta akaba n'umuhanga mu by'imibanire y'abashakanye, avuga ko aho yabereye atigeze abona umugabo wapfuye n'umugore gukora imirimo yo mu rugo.

    Dr Matt agira ati, 'Nta na rimwe, nta n'ikigereranyo runaka cy'imirimo abagabo bafashamo abagore babo byigeze biteza impagarara hagati yabo, cyakora hari ibihugu bimwe na bimwe bifite imico itandukanye bishobora kubaho ariko ibyiza byigaragaza ni uko abagabo bafasha abagore babo mu mirimo yo mu rugo bagira ibihe byiza mu buriri n'abagore babo'.

    Biryo bagabo muhaguruke mufashe abagore banyu imirimo yo mu rugo kdi bizafasha mu kuzana akanya muneza mu muryango.

    Source : https://yegob.rw/dore-uburyo-abagabo-bakoresha-kugirango-bashimishe-abagore-mu-gikorwa-cyo-gutera-akabariro/

  • Amatora ya Kiss Summer Awards yatangiye, watora umuhanzi w’impeshyi hagati Meddy, Melodie, Knowless… #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya kane hagiye gutangwa ibihembo bya KISS Summer Awards bigamije gushimira abahanzi bakoze neza mu gihe cy’impeshyi.

    Ibi bihembo bitegurwa na Kiss FM, bitangwa mu byiciro bitanu ariko ibihatanirwa ni bine.

    Nyuma yo gutangaza abahanzi bahatanye mu byiciro bitandukanye, kuri uyu wa Mbere hatangijwe amatora yo kuri interineti mu rwego rwo guha umwanya abafana kugira ngo bagire uruhare mu kwitorera ababashimishije.

    Ushaka gutora aca ku rubuga rwa interineti rwa kissfm.rw, umuntu yemerewe gutora inshuro imwe muri buri cyiciro.

    Mu cyiciro cya Best Summer Song harimo Amata ya DJ Phil Peter ft Social Mula, Igikwe ya Gabiro Guitar na Confy, My Vow ya Meddy, na Away ya Ariel Wayz ft Juno Kizigenza.

    Best Summer Producer harimo Bob Pro, Clement, Ayoo Rash, MadeBeats na Element.

    Best Summer Artist harimo Knowless Butera, Social Mula, Bruce Melodie, Juno Kizigenza na Meddy.

    Best New Summer Artist harimo Symphony Band, Niyo Bosco, Confy, Vestine na Dorcas, na Papa Cyangwe.

    Ibihembo bizatangwa tariki 26 Nzeri 2021.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amatora-ya-kiss-summer-awards-yatangiye-watora-umuhanzi-w-impeshyi-hagati-meddy-melodie-knowless

  • Kwihagararaho no kwanga gusuzugurwa bituma abagabo bahohoterwa bakabyihererana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abagabo benshi ngo barahohoterwa bakicecekera
    Abagabo benshi ngo barahohoterwa bakicecekera

    Abo bagabo bavuga ko nta wakwihandagaza ngo avuge ko nta hohoterwa bakorerwa kuko hari ingo nyinshi byacitse, gusa ngo bahitamo kuruca bakarumira kuko umugabo ugerageje kuvuga ko yahohotewe n’umugore afatwa nk’ikigwari muri bagenzi be.

    Alphonse Mutabazi wo mu Karere Gasabo, avuga ko bigayitse kugira ngo umugabo ajye kurega umugore.

    Ati “Impamvu twihagararaho ni uko tuba twanga ko twasuzugurwa, ariko uzi kugira ngo ube utonganye n’umugore ngo abe ari wowe ujya kurega, oya rwose. Ubundi umugabo ni umutware w’urugo, iyo wananiwe rero kuyobora urw’iwawe, ubwo se wajya kurega, urimo kurega ngo iki? Oya rwose ubwo biba byakunaniye”.

    Uwitwa Jean Pierre Kamana ati “Abagabo barahohoterwa cyane ku buryo no mu rugo waba utavuga, kuko n’iyo uvuze arakubwira ati ubwo urashaka RIB, ahubwo jyewe ikintu nasaba ni uko akenshi n’iyo umugabo arenganyijwe n’umugore akajya kurega ntabwo ahabwa agaciro cyane ngo babikurikirane babyiteho, ahubwo umugore urega usanga ari we bitaho cyane. Ugasanga rero umugabo arareba kujya yirirwa yiruka ngo ararega umugore, akavuga ati ahubwo reka nduhunge, aho kugira ngo nitabe RIB namureka”.

    Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, Dr. Thierry Murangira, avuga ko abagabo badakwiye guterwa ipfunwe no gutanga ikirego igihe bahohotewe.

    Ati “Icyo tubagira nk’inama ni uko nta mugabo n’umwe byagombye gutera ipfunwe yo kujya gutanga ikirego igihe cyose yahohotewe, kuko itegeko riha amahirwe umugore kimwe n’umugabo, ikindi ni uko yaba umugore cyangwa umugabo bose bakirwa kimwe muri “Isange one Stop Center” mu gihugu hose aho ziri. Kwakira ibirego by’ihohoterwa ntibishingira ku gitsina kuba uri umugore cyangwa umugabo”.

    Dr. Murangira anavuga ko kuba umugabo yahohoterwa ntaho bihuriye n’ubugwari.

    Ati “Ntwabo guhohoterwa uri umugabo ubikorewe n’umugore wawe, ari ikimenyetso cy’uko uri ikigwari, ntabwo ari ikimenyetso cy’uko uri umunyantege nke, ariko guhohoterwa ukagenda ahubwo ugatanga ikirego bigaragaza ko wowe uri umuntu ushaka amahoro. Ni na bwo butwari, kuko iyo utanze ikirego bigacyemuka birinda ibindi byaha bishobora kuvamo nk’ibyaha byo kwihorera aho ashobora kuguhohotera ukamukubita, aho abenshi usanga bihorera hakavamo n’impfu”.

    Ishusho rusange yo mu myaka ibiri ishize guhera muri Nyakanga 2019 kugera muri Kanama 2021, igaragaza ko abagore ari bo bahohoterwa cyane ku kigero cya 92% ugereranyije n’abagabo bari ku kigero cya 8%, na ho isesengura ry’ibirego RIB yakira rigaragaza ko mibare y’abagabo bahohoterwa bakagana RIB igenda yiyongera, kuko mu mwaka wabanje byavuye ku birego 426 bigera kuri 582 ugereranyije n’abagore bakorewe ihohoterwa bakarega muri iyo myaka bangana na 12.137.

    Ibyaha baregeye harimo Gukubita no gukomeretsa, Guhoza ku nkenke uwo mwashyingiranywe, gukoresha ibikangisho k’uwo mwashakanye, gukoresha umutungo w’urugo ku buryo bw’uburiganya, guta urugo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato hamwe n’umuntu umwe watanze ikirego cyo kwangizwa imyanya ndangagitsina n’uwo bashakanye.


    source : https://ift.tt/2XfVYe1

  • Aho Rusesabagina avuka abarimo mushiki we baramuvuma ko ntacyo yabamariye (VIDEO) #rwanda #RwOT

    UKWEZI TV wageze mu Mudugudu wa Ruhosha muri Kariya Kagari ka Nkomero, waganiriye na mushiki wa Paul Rusesabagina witwa Mukarugina Esther, avuga ko uyu mugabo ari umuvandimwe bonse rimwe ndetse akaba amugwa mu ntege.

    Avuga ko Rusesabagina yavukiye ndetse agakurira muri kariya gace akaza kuhava akimara gushaka ubundi agahita yerecyeza mu Mujyi wa Kigali aho yabyariye abana be bose.

    Ngo yajyaga aza aje kureba ababyeyi be ariko aho bamariye gupfa atigeze yongera kuhakandagiza ikirenge.

    Uyu mukecuru ubara inkuru y’uburyo Paul Rusesabagina yateye umugongo umuryango akomokamo, avuga ko nta na nimero ya Telepfone ye yigeze agira wenda ngo babe barayivunaniyeho.

    Umunyamakuru wari wamubonanye Telefone yamubajije niba batarigeze bavugana, yamusubije agira ati 'Si ngiriya se, bayiguye urebe ko hari na nimero ye ngiramo.'

    Avuga ko n’abana be [abishywa ba Rusesabagina] batazi nuko asa ndetse ko na we ubwe atazi uko abisengeneza be [abana ba Rusesabagina] basa.

    Ati 'N’abo bana be anaturutse aha sinakubwira ngo uyu mwana ni uwe, na bo ntibanzi kandi n’abanjye na bo ntawuzi Nyirarume uwo, ntibazi babyara babo…'

    Uyu mukecuru uvuga ko abavandimwe babo na bo bagiye bapfa nyuma ariko ko nta n’umwe yaje gushyingura ndetse ko bitabye Imana badaheruka kumuca iryera.

    Ati 'Ese ubu wowe waba wimereye neza ukaba uza kwenda iki…'

    Avuga ko nta bufasha na bumwe azi ku muvandimwe Paul Rusesabagina. Ati 'Habe n’igitenge yigeze angurira, habe n’akagutiya nk’aka.'

    Nyamara Rusesabagina uri kuburana ku byaha akekwaho byo gutera inkunda iterabwoba, yavuzweho gutanga amafaranga atagira ingano ayaha imitwe irwanya u Rwanda.

    Uyu mukecuru avuga ko amakuru y’uko umuvandimwe we arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda na we yayumvaga nk’uko abandi banyarwanda bayumva icyakora akavuga ko kubiryozwa abishyigikiye.

    Ati 'None se niba azira ibyaha yakoze… ubuse njye iyo ngira icyo nkora […] Umva agomba kuzira ibyaha bye.'

    Paul Rusesabagina wikuye mu rubanza aregwamo na bagenzi be 20, bagombaga gusomerwa ku itariki 20 z’ukwezi gushize kwa Kanama ariko biza kwimurirwa tariki 20 Nzeri kubera ubunini bwa dosiye.

    Rusesagina yasabiwe guhanishwa igifungo cya burundu mu gihe abo baregwa hamwe barimo n’abeyemeye ibyaha bakanabisabira imbabazi basabiwe ibihano byoroheje aho Nsabimana Callixte alias Sankara yasabiwe gufungwa imyaka 25 naho Nsengiyemvu Herman we yasabiwe imyaka 20.

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Aho-Rusesabagina-avuka-abarimo-mushiki-we-baramuvuma-ko-ntacyo-yabamariye-VIDEO

  • Icyo ubatije cyose, iryo zina rizafata #rwanda #RwOT

    Uwiteka Imana irema mu butaka amatungo yose n’inyamaswa zo mu ishyamba zose, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere byose, ibizanira uwo muntu ngo imenye uko abyita, kandi uko uwo muntu yise ikintu cyose gifite ubugingo, aba ari ryo riba izina ryacyo. Itangiriro 2:19

    Ganira n’Umutima

    Igeno ryose ry’ibikugeraho rituruka mu kanwa kawe. Ibyo wiyita, wifata,… Ubutware bwo kwita amazina uri mu muntu kandi icyo abatije kirafata. Reba neza niba uwo uri we none atari ingaruka z’uwo wiyita we cyangwa wiyise we! Hanyuma ubihindure wige kwivugaho ibyiza no kubivuga ku bandi.

    Wareba kandi n’iyi nyigisho: Imana yakuremeye kuramya, si ukuganya/Ikimenyetso cyakwerek ko wamurikiw n’ijamb ry’Imana-Pst Desire

    Ev. TURABAGENI Halleluia

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Icyo-ubatije-cyose-iryo-zina-rizafata.html

  • Umunyeshuri yamenye ko umukunzi we atwite inda itari iye ariyahura,asiga yandikiye ababyeyi be ibaruwa ibabaje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyeshuri wo muri Harare Polytechnic yiyahuye nyuma y'uko amenye ko umukunzi we bari bamaranye imyaka 4 atwite inda yatewe nundi mugabo.

    Umurambo wa Takudzwa Chifamba w'imyaka 27 y'amavuko bawusanze umanitse ku nzu y'incuti ye . Acide ya bateri, ibinini by'imbeba nigice cyumugozi nibyo byabonetse kuruhande rwumubiri we.

    Takudzwa yahisemo kwiyahura igihe yamenyaga ko umukunzi we (uzwi ku izina rya Christine) yatorotse nyuma yo guterwa inda n'undi mugabo.

    Umuvugizi w'umuryango Brian Chifamba yemeje urupfu rubabaje rwa Takudzwa agira ati;

    Ati: 'Twambuwe umuvandimwe wuje urukundo wagaragaje ubuhanga mu bikorwa bye byinshi. 'yananiwe kumva inama twamugiriye nyuma yo kumenya ibijyanye ko umukunzi we yamuciye inyuma,'

    Uyu musore yasize yandikiye ibaruwa ababyeyi be igira iti:'Mama na Papa mumbarire ni gutya byagombaga kugenda,gusa ndabakunda cyane.'

    Source : https://yegob.rw/umunyeshuri-yamenye-ko-umukunzi-we-atwite-inda-itari-iye-ariyahuraasiga-yandikiye-ababyeyi-be-ibaruwa-ibabaje/

  • Ubuhamya bubabaje bw'umugore warashwe inshuro 17 n'inshoreke y'umugabo we #rwanda #RwOT

    Umugore witwa Nicole Jones yasangije ubuhamya bubabaje abakurikirana urubuga rwa 'Hashtagourstories' rusanzwe rusangiza inkuru zitandukanye zabantu badasanzwe batsinze ingorane ruri kuri Instagram . Mu gice , bise 'Shot 17 Times,' Jones yasobanuye uburyo umubano we n'umukunzi we wahindutse nabi igihe yamenyaga ko abona undi mugore hafi umwaka umwe mu mibanire yabo. Uyu mukobwa ukiri muto avuga ko bitatinze mbere yuko undi mugore aba 'inzozi nzima ze.'

    Jones yavuze ko uyu mugore wakundaga guhamagara telefone akamwereka iwe igihe icyo ari cyo cyose ari kumwe n'umukunzi we igihe kinini basangira . Jones yemera ko umugabo we yahoraga abakinisha, ababeshya bombi kuburyo bungana ati 'yagaburiraga buri mugore ibinyoma bimwe.' Nyuma yo kwihanganira ikinamico igihe gito, umwe mu bahanga ku bujyanye n'ubuzima yaje kubasura agerageza kubagira inama yuko batandukana bagahagarika umubano wabo.

    Nyuma ngo yo kwitabira ibirori by'imyambarire, yaterefonye nu mujinya mwinshi ya nshoreke nyuma yo ku menya ko uyu yirirwanye n' umugabo be bishimana ijoro ryose. Gusa mbere yo kuva kuri terefone; uwo mukeba ntibyamuteye ubwoba ahubwo yatangiye kumutera ubwoba amubwira ko azamurasa. Ntibyatinze, umugore ageze kwa Jones amurasa inshuro 17 mbere yo guhunga.

    Jone w'imyaka 25 yashyizwe muri koma muminsi 4 abaganga bamubwiye ko atazongera kugenda nyuma yo kumurasa amaguru ndetse ni bikomere byinshi ku maguru. Mu buryo bw'igitangaza, yatangiye kugenda nyuma y'ibyumweru byinshi arashwe ubwo yari muri rehabu(rehab) kwitabwaho.

    Amashusho ye amaze gukwirakwira ndetse ikagenda isangizwa ku mbuga nkoranyambaga kandi ikarebwa na bantu barenga miliyoni 1.7 ku rubuga rwa Instagram rwa @HashTagOurStories( urubuga rwagenewe gusangiza inkuru zabantu badasanzwe batsinze ingorane)

    AMAKURU / MU MAHANGA / UBUTABERA / UBUZIMA / UTUNTU N'UTUNDI
    Umugore warashwe inshuro 17 n'inshoreke y'umugabo we akaba akiri muzima.Inkuru irambuye
    September 13, 2021 – by Dusabimana Faustin – Leave a Comment

    Umugore wo muri Amerika bivugwa ko yarashwe inshuro 17 n'undi mukunzi w'umugabo we bivugwa ko yafunguye akagaragaza ibyerekeranye n'iraswa rye

    Nicole Jones mugihe cy'icyumweru gishize yasangije ubuhamya bwe ku rubuga rwagenewe gusangiza inkuru zabantu badasanzwe batsinze ingorane(Hashtagourstories ) ku rukuta twa insitagaramu(instagram). Mu gihe cyo kwicara, bise 'Shot 17 Times,' Jones yasobanuye uburyo umubano we n'umukunzi we wahindutse nabi igihe yamenyaga ko abona undi mugore hafi umwaka umwe mu mibanire yabo. Uyu mukobwa ukiri muto avuga ko bitatinze mbere yuko undi mugore aba 'inzozi nzima ze.'

    Jones yavuze ko uyu mugore wakundaga guhamagara telefone akamwereka iwe igihe icyo ari cyo cyose ari kumwe n'umukunzi we igihe kinini basangira . Jones yemera ko umugabo we yahoraga abakinisha, ababeshya bombi kuburyo bungana ati 'yagaburiraga buri mugore ibinyoma bimwe.' Nyuma yo kwihanganira ikinamico igihe gito, umwe mu bahanga ku bujyanye n'ubuzima yaje kubasura agerageza kubagira inama yuko batandukana bagahagarika umubano wabo.

    Nyuma ngo yo kwitabira ibirori by'imyambarire, yaterefonye nu mujinya mwinshi ya nshoreke nyuma yo ku menya ko uyu yirirwanye n' umugabo be bishimana ijoro ryose. Gusa mbere yo kuva kuri terefone; uwo mukeba ntibyamuteye ubwoba ahubwo yatangiye kumutera ubwoba amubwira ko azamurasa. Ntibyatinze, umugore ageze kwa Jones amurasa inshuro 17 mbere yo guhunga.

    Jone w'imyaka 25 yashyizwe muri koma muminsi 4 abaganga bamubwiye ko atazongera kugenda nyuma yo kumurasa amaguru ndetse ni bikomere byinshi ku maguru. Mu buryo bw'igitangaza, yatangiye kugenda nyuma y'ibyumweru byinshi arashwe ubwo yari muri rehabu(rehab) kwitabwaho.

    Amashusho ye amaze gukwirakwira ndetse ikagenda isangizwa ku mbuga nkoranyambaga kandi ikarebwa na bantu barenga miliyoni 1.7 ku rubuga rwa Instagram rwa @HashTagOurStories( urubuga rwagenewe gusangiza inkuru zabantu badasanzwe batsinze ingorane)

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ubuhamya-bubabaje-bw-umugore-warashwe-inshuro-17-n-inshoreke-y-umugabo-we

  • Umutoza wa APR FC, Adil ashobora kutemererwa gutoza icyiciro cya mbere mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko CAF igaragaje ko ibyangombwa by’uyu mutoza Adil Erradi wa APR FC bitemewe kuba yatoza amarushanwa Nyafuruka, ashobora no kwisanga atemerewe gutoza icyiciro cya mbere mu Rwanda.

    Umutoza Adil Erradi wa APR FC, ari ku rutonde rw’abatoza 29 batemerewe gutoza imikino Nyafurika(CAF Champions League na CAF Confederations Cup) ya 2021-22 nk’abatoza bakuru bitewe n’uko ibyangombwa byabo bitari ku rwego rwa CAF yifuza.

    Ubundi CAF igena ko umutoza mukuru mu mikino Nyafurika agomba kuba afite License A itangwa n’iyi mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika cyangwa akaba afite License y’ikirenga (License Pro) ituruka ku yindi migabane, ni mu gihe umutoza wungirije agomba kuba afite License B ya CAF.

    Ibi nibyo byagonze Adil kuko atari abifite maze umukino utozwa n’umutoza wungirije wa APR FC, umunya-Tunisia, Jamel Eddine Neffati ufite License B.

    Ubundi Adil Erradi Mohammed ukomoka muri Maroc, byavugwaga ko afite License A ya UEFA, gusa CAF yagaragaje ko uyu mutoza afite UEFA Advanced Diploma.

    UEFA Advanced Diploma ya Adil, ifite akahe gaciro?

    Ubundi itandukaniro rya Diploma na License, ni uko Diploma ari certificate uhabwa iyo usoje icyiciro cy’amasomo runaka usigaje kujya gukora ibyo wize(practice) kugira ngo ubone License urimo ukorera.

    Urugero nka UEFA ihera kuri Diploma C, iyo usoje amasomo mu buryo bwo mu ishuri(theory) no gushyira mu bikorwa ibyo wize(practice), ubona License C.

    Kugira ngo utangire gukorera Diploma B ni uko uba ufite License C. Niba umutoza arimo akorera License B, agomba guhera kuri Diploma B, akaba ari Certificate ahabwa nyuma yo gusoza amasomo mu ishuri(Theory), umutoza ahita yinjira mu cyiciro cya nyuma cy’isomo cyo gushyira mu bikorwa ibyo yize(practice) akabona guhabwa License B yakoreraga. Ibi ivuze ko Diploma ari icyiciro kimwe cy’amasomo umutoza akora kugira ngo abone lisence runaka, ntiwabona Ntiwabona License utarakoreye Diploma.

    Tugarutse kuri UEFA Advanced Diploma ya Adil Erradi, iyo urebye muri Diploma zitangwa na UEFA, k’urutonde ntigaragaraho, ku buryo byagorana no kumenya agaciro ifite.

    Reka tuvuge ko afite UEFA A Diploma kuko kuko license A yo ntayo afite, niyo diploma ya nyuma ukorera mbere yo kujya gukorera UEFA Diploma Pro ikorerwa n’uwamaze kubona License A ya UEFA.

    Aramutse afite A Diploma, byaba bivuze ko nta License A ya UEFA afite kuko hari igice cyayo atarakora kiyimuhesha cya 'Practice’, ubwo ahubwo muri License yaba afite UEFA License B.

    Iyo ugiye guhuza license za UEFA na CAF, byaba bivuze ko UEFA License B ari CAF License C. Iyi License ikaba itemewe ko umutoza yayitorezaho mu Rwanda muri shampiyona nk’umutoza mukuru.

    Bivuze ko Mohammed Adil Erradi yaba atemerewe gutoza mu cyiciro cya mbere muri shampiyona yo mu Rwanda nk’umutoza mukuru, kuko umutoza mukuru asabwa kuba afite License A cyangwa B cya CAF, ni mu gihe License ya Adil yo ifite agaciro ka License C ya CAF.

    Adil akaba amaze imyaka 2 atoza APR FC aho yayihesheje ibikombe bya shampiyona byose yatwaye adatsinzwe.

    Amaze imyaka 2 atoza APR FC

    License ye CAF yarayanze

    Ashobora kutemererwa gutoza muri shampiyona yo mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-apr-fc-adil-ashobora-kutemererwa-gutoza-icyiciro-cya-mbere-mu-rwanda

  • Korea y'Epfo yagerageje misile nshya ishobora kwangiza igice kinini cy'Ubuyapani #rwanda #RwOT

    KCNA ivuga ko muri iri suzuma ryabaye muri weekend iyi misile yagenze 1,500km.

    Igerageza ryakozwe ni iry'ubwoko bwa 'cruise misile', bene izi ntabwo zitangirwa ibihano na ONU/UN.

    Gusa amagerageza nk'aya yandi yatumye Korea ya Ruguru ifatirwa ibihano bikomeye n'Umuryango w'Abibumbye.

    Ariko ibi bigaragaza ko iki gihugu kigifite ubushobozi bwo gukora intwaro zikomeye n'ubwo cyugarijwe n'inzara n'ubukungu bwazahaye.

    KCNA yatangaje ko kugerageza iyi misile “bifite igisobanuro gikomeye ko hari imbaraga zo kurinda igihugu cyacu n'ubushobozi bwose bwo kunesha imbaraga z'umwanzi.”

    Katsunobu Kato ushinzwe ububanyi n'amahanga bw'Ubuyapani yavuze ko leta yabo “ihangayitse” kandi iri gukorana na Amerika na Korea y'Epfo mu gukurikirana uko ibintu byifashe, nk'uko bivugwa na Reuters.

    Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko iri gerageza rya Korea ya Ruguru ryerekana ko “ikomeje umugambi wayo wa gisirikare no kugariza abaturanyi bayo n'umuryango mpuzamahanga”.

    Cyongeraho ko umuhate wa Amerika wo kurengera inshuti zayo Korea y'Epfo n'Ubuyapani “ukiri nshinganwa”.

    Abategetsi ku rwego rwo hejuru ba Amerika, Korea y'Epfo n'Ubuyapani biteganyijwe ko bahura muri iki cyumweru bakaganira ku guhagarika intwaro z'ubumara kuri Korea ya Ruguru.

    Akanama gashinzwe umutekano ka ONU kabuza kandi kagashyiraho ibihano kuri Korea ya Ruguru mu gihe igerageje misile za 'ballictic'

    Ako kanama kazifata nk'iziteje akaga kurusha 'cruise misiles' kuko zo zishobora gutwara ubumara bwinshi kurushaho, zikaba zaraswa kure cyane kandi zikihuta.

    Misile 'ballistic' zihagurutswa na rocket kandi zikabanza gutumbagira mu kirere mbere yo guhanuka ku ntego, mu gihe cruise misile ziraswa na jet ikoresha moteri zikagenda ku butumburuke bwo hasi.

    Mu kwezi kwa gatatu, Korea ya Ruguru yarenze ku bihano igerageza misile za ballistic, byongera gutera umujinya Amerika, Ubuyapani na Korea y'Epfo.

    Uku kugerageza gushya kubaye nyuma y'iminsi hakozwe akarasisi ka gisirikare i Pyongyang ko kwizihiza imyaka 75 ya leta ya gikomunisti.

    Muri ako karasisi nta misile nini zerekanywe, herekanywe imyambaro y'ubwirinzi ya hazmat, yaba ari ikimenyetso ko hashobora kuba hari ingabo zidasanzwe zashinzwe ngo zirwanye ikwirakwira rya Covid-19.

    Kugeza tariki 19 z'ukwezi gushize Korea ya Ruguru nta bwandu bwa Covid yari yatangaza, nk'uko OMS/WHO ibivuga – nubwo bamwe bavuga ko ibyo bisa n'ibidashoboka.

    Korea ya Ruguru yafunze imipaka yayo mu kwezi kwa mbere 2020 yirinda ikwirakwira rya Covid, bituma ubuhahirane n'inshuti yayo ikomeye mu bukungu, Ubushinwa, busa n'ubuhagaze.

    Nubwo igihugu cyinjiye mu bibazo by'ubukungu n'inzara nk'uko byemejwe na Perezida Kim Jong-un, imigambi y'imbaraga kirimbuzi yarakomeje.

    Mu kwezi gushize, ikigo gikurikirana imbaraga kirimbuzi cya ONU cyatangaje ko biboneka ko Korea ya Ruguru yongeye gutangiza 'reactor' zishobora gutunganya plutonium zo gukora intwaro kirimbuzi.

    Iki kigo kivuga ko ari “amakuru ateye inkeke”.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/korea-y-epfo-yagerageje-misile-nshya-ishobora-kwangiza-igice-kinini-cy

  • Amavuriro mato yegereye umupaka agomba guhabwa ubushobozi bwo kubyaza – Minisitiri Gatabazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Poste de santé ya Nteko mu Murenge wa Busanze, ni imwe mu zizahabwa ubushobozi bwo kubyaza
    Poste de santé ya Nteko mu Murenge wa Busanze, ni imwe mu zizahabwa ubushobozi bwo kubyaza

    Yabitangaje nyuma y’uko iki cyifuzo kidahwema gutangwa n’abaturiye amavuriro matoya (postes de santé) hirya no hino mu gihugu, baba bishimira kuba baregerejwe aho kwivuriza, ariko bakifuza ko yanatangirwaho serivisi zo kubyaza, kuko kugeza ababyeyi ku bigo nderabuzima bibagora.

    Vénatie Nyirabaganwa wo mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Ruheru agira ati “Urabona twebwe dufite amavuriro kure, ku Ruheru n’i Runyombyi. Kuhageza umubyeyi afashwe n’inda, biratuvuna. Nkanjye uko ngana uku nkagenda nirukanka ku mubyeyi, nkagera i Runyombyi nananiwe ntabasha guhaguruka.”

    Yungamo ati “Nk’iyo Runyombyi ingobyi ihagera mu masaha atatu. N’akavuriro baduhaye hano hafi i Remera, nta mubyeyi uhabyarira. Ni ako gufasha abantu bivuza izindi ndwara.”

    Ubwo Minisitiri Gatabazi yaganiraga n’abatuye mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, tariki 7 Nzeri 2021, hari umujyanama w’ubuzima wamugejejeho icyifuzo cy’uko amavuriro matoya yajya anatanga serivisi zo kubyaza.

    Uwo mujyanama w’ubuzima yagize ati “Mu gihe gishize twari dufite ibibazo bikomeye mu buryo bw’ubuvuzi bw’ibanze, ariko byarakemutse kuko iwacu muri Gisagara buri kagari gafite poste de santé itangirwaho ubuvuzi bw’ibanze.”

    Ati “Hari serivisi zimwe na zimwe tubona mwadufasha zikatwegera muri ayo maposte de santé, nk’iyo kubyaza, kuko hari aho umubyeyi uri ku nda agenda amasaha abiri ajya ku kigo nderabuzima. Twumva mu tugari turi kure y’ikigo nderabuzima mwadushyiramo serivisi za maternité.”

    Minisitiri Gatabazi yasubije icyo kibazo avuga ko hari gushakwa ukuntu amavuriro matoya yo hafi y’umupaka ahabwa ubushobozi bwo gufasha uje kubyara, byaba bisaba ubundi buhanga agakorerwa transfer.

    Yakomeje agira ati “Ni amavuriro mato agiye guhabwa ubushobozi bwo kubyaza mu buryo budahambaye cyane. Ashobora kuvura amenyo, ashobora kuvura amaso, gusiramura no gutanga ubuvuzi bundi busanze. Ni inyingo irimo gukorwa, ngira ngo nta n’ukwezi kugomba gushira ngo ibigomba gutunganywa bibe byatunganye.”

    avuga ko amavuriro mato yegereye umupaka agomba guhabwa ubushobozi bwo gufasha ababyeyi bajya kubyara
    avuga ko amavuriro mato yegereye umupaka agomba guhabwa ubushobozi bwo gufasha ababyeyi bajya kubyara

    Minisitiri Gatabazi yaboneyeho gusaba ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru gukomeza kubaka amavuriro mato, ku buryo buri kagari karigira, muri ako karere habarirwa utugari 72, kandi hamaze kubakwa amavuriro matoya 33.

    Ibijyanye n’ayo mavuriro, Minisitiri Gtabazi yabitangarije abatuye mu Murenge wa Ruheru muri Nyaruguru, ubwo yabagendereraga ku itariki 8 Nzeri 2020.


    source : https://ift.tt/3tONTtn