Category: Uncategorized

  • Musanze: Urubyiruko rwo muri FPR Inkotanyi rwasabwe kuba inyangamugayo no kubitoza abandi – #rwanda #RwOT

    Uru rubyiruko rwaturutse mu mirenge yose igize Akarere ka Musanze, rwitabiriye ayo masomo, ruhamya ko yarubereye umusemburo wo guharanira gukora ibyiza no kuba intangarugero mu byo rukora ruharanira gusigasira indangagaciro z’Umuryango FPR Inkotanyi.

    Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru, bavuze ko muri iki gihe u Rwanda ruhanganye n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’andi makuru aba atariyo, ariwo mwanya mwiza wo kubwira Isi ukuri ku mateka y’Abanyarwanda.

    Niragire Sylvie ni umwe muri bo, yagize ati “Mu byatumye mba umunyamuryango wa FPR ni uburyo nasanze barera umuntu neza kugeza agize indangagaciro, twize amateka y’Igihugu no kugikunda ariko icya mbere nakunze ni uguteza imbere iyi ntara yacu. Ubu nahawe amahugurwa kandi ngiye kuba umukangurambaga nshishikarize abandi kuba abanyamuryango ndetse n’abataribo nzabigisha indangagaciro zo gukunda Igihugu.”

    Manizabayo Eric na we yagize ati “Turishimira ubumenyi twahawe kuko no mu mashuri twize ntabwo twabubonye. Ubu ngiye kwigisha abandi kandi mbabere urugero rwiza mu kubahiriza amategeko ubundi dutere imbere, nk’urubyiruko tukaba n’imbaraga z’igihugu. Tugomba kwitegura guhangana n’ibibazo by’igihugu hakiri kare kugira ngo n’igihe twahawe inshingano tuzabe tuzi gukora igikwiye giteza imbere igihugu.”

    Umuyobozi wa Komisiyo y’Imibereho myiza mu Muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Musanze, Muhire Jean de Dieu, yavuze ko urubyiruko rugomba guhabwa imbaraga no kwitabwaho kuko arirwo rugize umubare munini w’Abanyarwanda.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze akaba na Chairperson w’Umuryango FPR Inkotanyi muri ako karere, Nuwumuremyi Jeannine, yavuze ko uru rubyiruko rwagaragaje inyota ikomeye yo kumenya amateka y’Igihugu arusaba kujya kuyasangiza abandi no kubabera urugero rwiza rwo kubaka igihugu.

    Yagize ati “Urubyiruko rwaciye muri iri rerero, rwagaragaje inyota yo kumenya amateka y’igihugu. Turabasaba ko ibyiza mwigishijwe turabasaba kujya kubisangiza abandi batagize aya mahirwe yo kurererwa hano, mubabere urugero rwiza mubatoze no gukunda igihugu no kuba inyangamugayo kuko igihugu kibatezeho byinshi kandi ni inshingano zabo kucyubaka.”

    Mu masomo yahawe uru rubyiruko, harimo amateka yaranze igihugu, amahame y’Umuryango FPR Inkotanyi, imiterere, imikorere n’inshingano za FPR, imyitwarire no kubazwa inshingano n’uruhare rw’urubyiruko mu kwihangira umurimo.

    Urubyiruko rwahize urundi muri ayo masomo rwahawe ibihembo bitandukanye birimo agatabo k’imfashanyigisho z’Umuryango FPR Inkotanyi, amagare na mudasobwa igendanwa.

    Aya masomo yahuje urubyiruko rwo mu Muryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Musanze

    Uru rubyiruko rwavuze ko amasomo rwahawe agiye kurufasha mu kunoza ibyo rwakoraga

    Uru rubyiruko rwasabwe kwimakaza ubunyangamugayo

    Abitwaye neza bahawe ibihembo bitandukanye birimo n’amagare

    source : https://ift.tt/3tExtDN

  • RAB yanenzwe guhuzagurika mu igenamigambi rya gahunda yo gutanga inyongeramusaruro yashowemo miliyari 39,9 Frw – #rwanda #RwOT

    Uretse igenamigambi ritanoze mu kugena ingano y’imbuto n’ifumbire bikoreshwa mu buhinzi, RAB yanenzwe no kudasesengura umusaruro wabonetse n’uwari witezwe, kuba hagaragara ikinyuranyo hagati y’ubuso bwahinzwe inzego z’ubuhinzi zitanga n’ubutangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR.

    Mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa 30 Kamena 2020, guverinoma yashoye miliyari 12 z’amafaranga y’u Rwanda muri gahunda yo gutanga inyongeramusaruro (imbuto n’ifumbire).

    Kuva muri Nyakanga 2017 kugeza muri Kamena 2020, amafaranga yose yari amaze gushorwa muri iyi gahunda yageraga kuri miliyari zisaga 39,9 z’amafaranga y’u Rwanda hagamijwe gukemura ikibazo cyo kutihaza mu biribwa.

    Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yavuze ko iyi gahunda yazitiwe n’ibibazo mu mitegurire, imicungire yayo kubera ko nta ngamba zifatika zo kurwanya ko imbuto n’ifumbire byishyurwa mbere yo kumenya neza niba zarageze ku bo zigenewe.

    Hagaragajwe ko imikoranire ya RAB n’abacuruzi b’inyongeramusaruro itarimo umucyo ku bwo kudahuza inyongeramusaruro abacuruzi bahawe n’izageze ku bahinzi.

    Abagenzuzi basanze RAB n’Ikigo APTC (Agro Processing Trust Corporation Ltd) bitarashoboye gukurikirana no kugenzura imbuto n’ifumbire byatanzwe mu turere 30 tw’igihugu mu gihembwe cy’ihinga 2020 A na B.

    Abacuruzi b’imbuto n’ifumbire ni bo bonyine baba bafite intonde z’abahinzi n’imikono igaragaza ko babyakiriye bikaba bituma amakuru y’itangwa ryabyo ku baturage abamo ubwiru kuko abacuruzi ari abantu bigenga badafite urwego rwa leta bamenyesha ibyo bakora.

    Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko hari ikinyuranyo hagati y’ubutaka bwahinzwe n’ingano y’imbuto Leta yatanze mu 2020.

    Mu gihe ubutaka bwahinzwe bwagabanutseho 32%, ifumbire yakoreshejwe yarenzeho ibilo bingana na 5.096.668, ni ukuvuga inyongera ya 11%.

    Muri uyu mwaka kandi hagaragaye ikinyuranyo cy’ibilo 1.199.283 hagati y’ingano y’imbuto zatanzwe n’izageze ku bahinzi. Ingano y’imbuto zitageze ku bahinzi yageraga ku kigero cya 25% ugereranyije n’izari ziteganyijwe.

    Umuyobozi Wungirije wa RAB ushinzwe Ubuhinzi, Dr. Bucagu Charles, abajijwe kuri ibi bibazo, yavuze ko iki kigo kigendera ku ngengo y’imari kiba cyahawe, kikanakorana imihigo n’uturere mu rwego rwo kumenya ingano y’ifumbire izakoreshwa.

    Ati “Bitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Smart Nkunganire aho umuturage yifashisha telefone agasaba ifumbire akeneye abacuruzi bayo bakayimugezaho.”

    Visi Perezida wa PAC, Uwineza Beline, yavuze ko kugendera ku busabe bw’abahinzi bishobora kudakemura ikibazo gihari.

    Ati “Muzakomeza kugendera ku busabe bw’abahinzi, umuhinzi nakubitaho ubutaka bwose afite bijyanye n’icyangombwa, ko bwose buba butari buhingweho, ejo tukamuha ifumbire ingana n’aho hose, tuzaba dushyize mu gaciro? Ibi bibazo bimaze igihe kinini, nimuduhe umurongo mufite n’igihe mwihaye cyo kuzabikemura.”

    Dr Bucagu yakomeje agira ati “Haracyari imbogamizi z’aho usanga umuturage adafite UPI cyangwa icyangombwa kitakozwe, twasabye ko inzego z’ibanze zifata umuturage uhuye n’icyo kibazo kugira ngo duhuze neza ubuso n’ifumbire ikenewe”

    Ku bijyanye n’ikinyuranyo cy’umusaruro uboneka n’uwateganyijwe, Dr Bucagu yavuze ko umusaruro uba witezwe akenshi utagerwaho ku mpamvu zirimo ihindagurika ry’ibihe.

    Yasobanuye ko iki kigo kizakomeza gukora ubukangurambaga bugamije kongera umusaruro ngo abahinzi bitabire gahunda zo kuhira imyaka no gukorera mu makoperative.

    Agaruka ku kibazo cy’imbuto y’ibigori bya Hybrid byaheze mu bubiko bwa Kenya Seeds Company kandi ari RAB yari yazitumye, yavuze ko ikibazo ari uko hari izo abaturage banenze.

    Ati “Imbuto iyo zageraga mu gihugu zishyurwaga 40%, zagezwa ku bacuruzi hakishyurwa 40%, zahabwa abahinzi hakishyurwa 20%. Igice kimwe abaturage ntibagifashe kuko batazikunze, bituma kitishyurwa. Umushoramari yashakaga kwishyurwa igice cyasigaye ariko na Leta ntiyashoboraga kwishyura imbuto zitageze ku bahinzi. Ni ikibazo kimaze igihe cyanageze mu nzego zo hejuru.”

    RAB yavuze ko muri iki gihembwe cy’Ihinga cya 2021 A izicarana na Kenya Seeds Company bakarangiza iki kibazo.

    Abayobozi muri RAB na Minagri batanze ibisobanuro basabwaga na PAC, bifashishije ikoranabuhanga rya Webex

    Depite Bakundufite Christine (ibumoso) na Depite Mutesi Anitha bari mu bagize Komisiyo ya PAC

    source : https://ift.tt/3nuj7EI

  • Itangazo: Uwitwa NYIRAHABAMENSHI Cecileyasabye guhindura amazina akitwa INEZA Cecile #rwanda #RwOT

    Uwitwa NYIRAHABAMENSHI Cecile yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa INEZA Cecile mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari izina ry'irigenurano riteye ipfunwe.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-uwitwa-nyirahabamenshi-cecile-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-ineza

  • Imodoka 10 za miliyari 1,6 Frw zinjiye mu Rwanda mu 2020: Sobanukirwa ibigenderwaho ngo izihenze zisonerwe imisoro – #rwanda #RwOT

    Ni umwanzuro wafashwe ugamije gushyigikira gahunda u Rwanda rwihaye yo kuba igicumbi mu bukerarugendo ku buryo n’imodoka zibigiramo uruhare.

    Uko gusonera ntibivuze ko imodoka niyinjira mu gihugu irengeje ibihumbi 60$ itazasora. Oya, izasora ariko umusoro ubarwe ku bihumbi 60$. Niba iyo modoka ihagaze ibihumbi 100$, nyirayo azatanga umusoro mu buryo busanzwe ku bihumbi 60$, cya kinyuranyo gisonerwe amahoro ya gasutamo.

    Itangazo rya Minecofin ryasobanuraga ko gusonera izi modoka imisoro bigamije korohereza abavana mu mahanga imodoka zihenze hagamijwe guteza imbere ubukerarugendo bwo mu rwego rwo hejuru, inama zishimangira inama n’imurikagurisha (MICE), n’ishoramari ry’amahanga.

    Rikomeza rigira riti “Ni ngombwa kumenya ko umusoro ku bicuruzwa byatumijwe mu mahanga watanzwe binyuze mu cyifuzo cyatanzwe mu nama ya EAC ibanziriza ingengo y’imari yo muri Gicurasi 2020.”

    Mu yandi magambo, uko u Rwanda ruba igicumbi mu bukerarugendo hari n’ibindi bijyana nabyo. Ni ubushobozi mu nyubako, ibikorwaremezo bijyanye n’igihe ariko na none biri ku rwego rw’abantu runaka.

    Iyo usesenguye neza, usanga ba mukerarugendo u Rwanda ruhanze amaso cyane atari abantu baciriritse, ni abantu nabo bihagazeho, bo ku rwego rwo hejuru umwe uzaza muri hoteli y’i Musanze akishyura 3000$ ku ijoro rimwe nta ngingimira, akahava akishyura 1500$ yo kujya kureba ingagi yishimye, agatega Kajugujugu imujyana mu Akagera no muri Nyungwe.

    Uwo muntu kumutwara muri V8 ya miliyoni 60$ biba bimeze nko kumwambura agaciro, aba yumva atazi aho yicaye. Bene izo aba azifata nk’izigendamo rubanda rusanzwe ahubwo akeneye kugenda mu modoka nziza, ituma urugendo rwe rukomeza kuba rwiza kurushaho.

    Ibaze nka Jay Z ufite imodoka ya mbere ya Rolls-Royce ihenze ku Isi ya miliyoni 28$ (miliyari 28 Frw), naramuka asuye u Rwanda, kumutwara mu iciriritse ashobora kubibona nko kutamuha agaciro ariyo mpamvu leta yashatse uburyo bwatuma bene abo bantu baryoherwa no gusura u Rwanda.

    Bisaba ko umutwara mu modoka yo ku rwego rwe, asanzwe agendamo akabona umutuzo usesuye.

    Imibare IGIHE ifite igaragaza ko nibura imodoka zinjiye mu Rwanda mu 2020 zifite agaciro kari hejuru ya miliyoni 100 Frw, zari 10 gusa. Zose hamwe uziteranyirije hamwe, zifite agaciro krenga miliyari 1,6 Frw.

    Ihenze kurusha izindi yinjiye mu gihugu ni Bentley Bentayga ifite agaciro ka miliyoni 256 Frw. Muri izo modoka zose, inyinshi ni izo mu bwoko bwa Mercedes ariko harimo na Land Rover na Lincoln imwe.

    Ubusanzwe ku isoko ry’u Rwanda, imodoka zikunze kuhaboneka ni iza Toyota na Mercedes-Benz. Bene ubu bwoko bundi buhenze ntabwo buhari cyane, kandi nazo usanga nibura ziba zifite agaciro ka miliyoni nka 60 Frw.

    Bisaba iki kugira ngo umuntu asonerwe umusoro ku modoka

    Gusonerwa umusoro ku modoka irengeje ibihumbi 60$ ntibikorwa ku wo ariwe wese no ku modoka iyo ariyo yose. Abasonerwa bazajya batangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubukerarugendo, RDB.

    Ibizajya bigenderwaho ni uko umuntu azajya aba ari rwiyemezamirimo mu bukerarugendo cyangwa se undi ukora ibijyanye no gutegura inama mpuzamahanga.

    Ubusanzwe imodoka zihenze zinjiraga mu Rwanda, ni izo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser aho wasangaga agaciro kazo kari hagati y’ibihumbi 50 na 60 $.

    Ugereranyije imisoro yazo wasangaga iri nko kuri 76% by’agaciro kayo, nibwo usanga nka nyirayo yishyura umusoro uri hafi miliyoni 50 Frw.

    Bentley Bentayga ni yo modoka iheruka kwinjira mu Rwanda ihenze kuko yari ifite agaciro ka miliyoni 256 Frw

    Lincoln ni imwe mu modoka 10 zifite agaciro karenze miliyoni 100 Frw zinjiye mu Rwanda mu minsi ya vuba

    Mu Rwanda hasigaye hari imodoka za Mercedes-Maybach S zigura guhera kuri miliyoni 170 Frw

    Land Rover zihenze zisigaye ziri ku isoko ry’u Rwanda ari nyinshi

    source : https://ift.tt/3E9DflH

  • Barareba uko abahohotewe batakwishyura ibizamini bakorerwa kwa muganga – RIB #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari abaturage bari bararetse gutanga ibirego kubera ko babuze ayo kwishyura ibizamini byo kwa muganga
    Hari abaturage bari bararetse gutanga ibirego kubera ko babuze ayo kwishyura ibizamini byo kwa muganga

    Ibyo bitangajwe nyuma y’uko bamwe mu baturage bahohoterwa ntibatange ibirego ngo uwakoze icyaha akurikiranwe, kubera kubura ubushobozi bwo gukoresha ibizamini byifashishwa mu gukurikirana ukekwaho guhohotera umuntu muri RIB.

    Kugira ngo ikirego cy’uwahohotewe gikurikiranwe, RIB isaba urega kuzana ibisubizo by’ibizamini byo kwa muganga bishingirwaho mu gukora dosiye ye ishyikirizwa ubushinjacyaha, bikaba bituma umuturage udafite ubushobozi ahitamo kureka ikirego igihe abuze ayo kwishyura kwa muganga.

    Mu byumweru bibiri bishize RIB ikorera ubukangurambaga mu kurwanya ibyaha mu turere tw’Intara y’Amajyepfo, mu mirenge iri kure ya Sitasiyo zayo, hari abaturage bagaragaje ko hari ibyaha by’ihohoterwa bikorerwa mu miryango ariko bikungwa.

    Imwe mu mpamvu ituma ibyo byaha byagombye guhanwa byungirwa mu miryango ni ubushobozi buke k’ukeneye gutanga ikirego, cyane cyane kwishyura amafaranga yo gukoresha ibizamini (Expertise) kwa muganga.

    Nyamara RIB itangaza ko ibyaha nshinjabyaha bitungwa ahubwo bishyikirizwa urwo rwego kugira ngo uwakorewe ihohoterwa ahabwe ubutabera kandi ukekwaho guhohotera mugenzi we ahanwe bibere abandi urugero.

    Umwe mu baturage uherutse guhohoterwa agakubitwa akajya gutanga ikirego kuri RIB, yavuze ko yageze aho ikirego cye akareka kugikurikirana ahubwo akiyunga n’uwamuhohoteye, nyuma y’uko yoherejwe kwa muganga ngo akoreshe ibizamini bakamuca amafaranga 10.000frw akayabura.

    Icyo gihe ngo byatumye uwamuhohoteye abona urwaho rwo kumwegera amusaba ko bakwiyunga akamuha udufaranga dukeya, akabyemera bituma ikirego kidakomeza gukurikiranwa.

    Agira ati “Nahohotewe n’umuntu ankubise ariko ngiye kumurega bakira ikibazo cyanjye banyohereza kwa muganga gukoresha ibizamini ngezeyo banca amafaranga 10.000frw ndayabura bituma ikirego cyanjye nkireka. Bari bakwiye kujya batwakira maze uwaduhohoteye akaba ari we wishyura icyo kiguzi cyo kwa muganga”.

    Njanjwe avuga ko uwahohotewe ntatange ikirego bishobora kumuviramo ingaruka zirimo n
    Njanjwe avuga ko uwahohotewe ntatange ikirego bishobora kumuviramo ingaruka zirimo n’urupfu ntihagire gikurikirana

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry Murangira, avuga ko icyo kibazo cyagaragaye hirya no hino mu gihugu kandi hari kurebwa uko cyakemuka binyuze muri gahunda yo kuganira na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, kugira ngo uwahohotewe abashe gutanga ikirego mu buryo bumworoheye.

    Agira ati ‘Ntabwo umuntu wahohotewe ubundi yagombye kongeraho ikiguzi cy’amafaranga kugira ngo yivuze cyangwa ngo hishyurwe ikiguzi cyo gukoresha ibizamini, icyo kibazo turimo kukiganiraho na MINALOC ku buryo uwahohotewe azajya ahita yakirwa kandi twizeye ko kizakemuka vuba”.

    Umuyobozi ushinzwe kwita ku bakekwaho ibyaha muri RIB, Njanjwe Jean Marie Vianney, avuga ko iyo ibyaha by’ihohoterwa byungiwe mu miryango bituma abahohotewe badahabwa ubutabera kandi abakoze ibyaha bagakomeza kwidegembya kugeza bigatuma ibyaha bidacika.

    Avuga kandi ko uwahohotewe afite ibyago byo kuba yanakwitaba Imana igihe atakurikiranye dosiye y’akarengane yakorewe kuko hari abapfukirana ibikomere batewe bikabaviramo urupfu, bikongera amakimbirane mu miryango y’uwaohohotewe n’uwamukoreye icyaha.

    Agira ati “Hari umuntu wakubiswe arakomereka ariko yiyunga n’uwamuhohoteye kandi yamuteye igikomere kinini kiza kumuviramo urupfu kandi uwamuhohoteye yaramaze kurekurwa kuko nta bimenyetso byari byatanzwe n’uwahohotewe.Akimenya ko uwo yapfuye ahita atoroka, ibyo rero bishobora no kuvamo gushaka kwihorera”.

    RIB itangaza ko mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abaturage kurwanya ibyaha no kwirinda amakimbirane, izakomeza kwegereza serivisi zayo abaturage kugira ngo barusheho gusobanurikirwa amategeko n’ibyo batumva, kandi bagasabwa gutangira amakuru ku gihe ngo ibyaha bikumirwe bitaraba, n’igihe byabaye bishyikirizwe ubutabera uwahohotewe arenganurwe.

    source : https://ift.tt/3kdpJWh

  • Akurikiranyweho kwiba amafaranga asaga miliyoni akoresheje telefone #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwizeyimana Elia avuga ukurikiranyweho kwiba abaturage
    Uwizeyimana Elia avuga ukurikiranyweho kwiba abaturage

    Ubwo yerekagwa itangazamakuru kuri sitasiyo ya polisi ya Rwezamenyo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Nzeri 2021, Uwizeyimana w’imyaka 19, yavuze ko yafatiwe mu Karere ka Rusizi ku Cyumweru tariki 12 Nzeri 2021 nyuma y’uko hari uwo bari bamaze kwiba amafaranga ibihumbi 309.

    Ngo yatangiye kwiba akoresheje telefone muri Mata 2021, ariko ngo n’ubwo ari we wafashwe ntiyakoraga wenyine kuko hari bagenzi be babiri bamwigishize kubikora babimazemo igihe barimo uwitwa Ndayisabye Jean hamwe na Mwiseneza Frank.

    Uwizeyimana avuga ko kugira ngo bibe abantu, babahamagara bakababwira ko ari abakozi ba MTN, ko hari amafaranga babayoberejeho, nk’uko byagenze k’uwo baherukaga kwiba.

    Ati “Tumaze kumubwira ko turi aba Agent ba MTN, tumubwira ko hari amafaranga ibihumbi 45 tumuyoberejeho, tumubaza niba kuri konte ye nta mafaranga yari afiteho ku buryo kuri MTN nibaramuka bayaborotse bataborokana n’aye. Yadusobanuriye ko afiteho amafaranga menshi ariko yanga kutubwira umubare wayo, amaze kubyanga jye nahise ngereranya, mukandisha amafaranga ibihumbi 241,012”.

    Akomeza agira Ati “Nkimara kuyamutwara ubwo yahise ambwira ati ko umbeshye ukaba untwariye amafaranga yanjye, naramubwiye nti ihangane ugume ku murongo hari habayeho ikibazo cya ‘connation’, turimo turagufasha, tubonye ko ubwizigame bwawe buvuye kuri balance yawe, ihangane tugiye kugufasha amafaranga yawe akugarukire. Mu kubimubwira gutyo twagumaga tumuhatiriza tumubaza ko nta yandi asigaranyeho, yatubwiye ko asigaranyeho balance y’ibihumbi 74, ni bwo twahise tumutwara ibihumbi 66,666”.

    Umwe mu bashutswe witwa Abiance Nzeyimana, avuga ko mu masaha ya mu gitondo yohererejwe ubutwamwa bubiri kuri telefone burimo ubumubwira ko hari amafaranga yohererejwe n’ubundi bumubwira ko simukadi ye ifunzwe akirimo kujijinganya ahita ahamagarwa.

    Ati “Numva arambwiye ati hari umuntu utugejejeho ikibazo ko amafaranga ye ayobeye kuri telefone yawe, none turayifunze, ariko turabona hari imirimo ukoreraho yo kubikuza no kubitsa kuri mobile money icyiza twagufasha, nti se muri aba hehe mwebwe? Aravuga ngo turi abakozi ba MTN Nyarutarama, nti se ntabwo muri abatekamutwe, bati oya ntabwo turi abatekamutwe, nti se muramfasha gute, ambwira imibare ngenda nkoresha kugira ngo amborokorere simukadi, imibare ndayikoresha mbona amafaranga avuyeho”.

    Akomeza agira ati “ Ati reka noneho ukoreshe undi mubare arongera asubiramo na ya yandi yari asigayeho aba arayatwaye nari mfiteho ibihumbi 230, dutangira gushwana, ati oya twe turakubwira ibintu ntubyumve, mbona anyohereje message uko nakayavuze yose mbona ayasubijeho ariko iyo message na yo iyo witegereje neza usanga atari yo. Arambwira ati iyo tuborotse cyane akenshi n’amafaranga yo kuri banki hari igihe agira ikibazo tugiye kubigukorera rimwe utiriwe uza kuri MTN, na bwo tuba tugiye ku yo muri Bank, nyakuyeho nayo ahita ayatwara ibihumbi 350, ngarura ubwenge mbona aranyibye”.

    Umuvugizi wungirije wa polisi, CSP Africa Apollo Sendahangarwa, asaba abantu kudakomeza gushukwa babeshwa ko bohererejwe amafaranga kuko aba atari byo gusa ngo n’ababikora bararya bari menge kuko polisi iri maso.

    Ati “Abantu bakora ubutekamutwe bakwiye kumenya yuko ari ibintu bibashyira mu byago bikomeye kuko gutwara ibintu by’umuntu wamushutse, urafatwa ugafungwa, ugashyikirizwa ubutabera bakagukorera dosiye ugafungwa. Itegeko riteganya imyaka igera kuri irindwi no kwishyura ihazabu bitewe n’umutungo w’umuntu watwaye, kandi icyo ntabwo ari igihe gito cyo gutakaza, mu by’ukuri uramutse ukora mu myaka irindwi ushobora kuba wakoreye ibintu byinshi cyane kandi ufite n’amahoro utari muri gereza”.

    Uretse babiri batarafatwa bakoranaga na Elia Uwizeyimana, avuga ko mu murenge wabo n’indi ine baturanye harimo abantu benshi atamenya umubare, bibumbiye mu mutwe uzwi nk’uw’Abameni bakora ibikorwa by’ubutekamutwe.


    source : https://ift.tt/3nto3K7

  • Polisi iraburira abarimo kudohoka ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    CP John Bosco Kabera
    CP John Bosco Kabera

    Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yabigarutseho ati “Turababwira ibyo tubona, amakuru dufite ni arebana n’abantu barimo kudohoka hirya no hino, mu rwego rwo gukumira icyorezo abazabifatirwamo bazabihanirwa, abantu ntibarebe inyungu z’akanya gato.”

    CP Kabera araburira amaresitora yagombaga kuba ategura amafunguro y’abagura bitambukira(take away), ko aho bazafatwa babyiganiramo bicaye barimo gufungura, hafite ibyago byo gufungwa.

    Ahabera ubukwe na ho ba nyiri ubusitani n’ubwo ngo bavuga ko bubahirije umubare wa 30% by’abagomba kuhakirirwa, hari ababutaha batarimo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda akomeza avuga ko aba bantu bose barimo kurenga ku mabwiriza bazakomeza gushyrwa ku mugaragaro binyuze mu Itangazamakuru.

    Yavuze ko kuba ubukwe bwaremewe ndetse n’imibare ikongerwa, bitavuze ko icyorezo Covid-19 cyashize.

    Gahunda zose zasubukuwe zaba izo kujya mu masoko n’ahandi hacururizwa, gukora ubukwe, kujya mu biro…ahakorerwa ibikorwa bitandukanye hose, abantu basabwa kubahiriza amabwiriza nta mwihariko.

    Bose baba abakingiwe cyangwa batarakingiwe, abipimishije n’abataripimishije, buri wese asabwa guhana intera na mugenzi we, kwinjira ahantu yabanje gukaraba intoki, kwambara agapfukamunwa neza, kwirinda kuramukanya ahoberana cyangwa ahana ibiganza n’abandi.


    source : https://ift.tt/3A8s6z3

  • Ikoranabuhanga rigiye gukemura ikibazo cyo gutinda gushyira mu myanya abarimu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mugenzi Leon avuga ko ikoranabuhanga rizihutisha kubona abarimu bakenewe
    Mugenzi Leon avuga ko ikoranabuhanga rizihutisha kubona abarimu bakenewe

    Ubwo buryo butandukanye n’ubwari busanzwe bukoreshwa bwo gutanga ibizamini byanditse ku mpapuro kuko ngo bwatinzaga gukosora no gutangaza abatsinze, ubu buryo bushya bwo umwarimu cyangwa umuyobozi w’ikigo cy’ishuri uzakora ikizamini azajya arangiza gukora ahita amenya n’amanota ye.

    Umukozi ushinzwe ubujyanama muri REB, Mugenzi Leon, avuga ko gukoresha ikoranabuhanga mu bizamini bitazagira uwo bigora kuko hashyizweho ibigo bazakoreramo ibizamini n’abazabafasha igihe habaho ikibazo cy’ikoranabuhanga.

    Agira ati “Aho bazakorera ibizamini hashyizwe ibikoresho bihagije bizifashishwa kandi n’ubu abarimu mu turere twose bashobora kugana kuri ibyo bigo bagasaba akazi mu buryo bw’ikoranabuhanga, ugize ikibazo agafashwa”.

    Mugenzi avuga ko umwaka w’amashuri uzatangira ku itariki ya 11 Ukwakira 2021 kandi abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bazaba babonetse ,ku buryo ntacyo bizahungabanya ku itangira ry’amashuri.

    Umukozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo, Mico Darius, avuga ko ikoranabuhanga rizifashishwa mu gukora ibizamini rifite ubushobozi bwo kwakira abantu benshi basaba akazi rigahita rinasuzuma ibya ngombwa bisabwa ku buryo ari na yo izasohora urutonde rw’abemere gukora.

    Agira ati “Ikoranabuhanga ryacu rifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 icyarimwe, rikaba rinafite ubushobozi bwo gusuzuma amadosiye y’abemerewe gukora ibizamini noneho hagasuzumwa neza abemerewe ku buryo byihutisha gutoranya amadosiye, ntawe uzabigiriramo ikibazo”.

    Mico avuga kandi ko ikoranabuhanga rigiye kujya ryifashishwa mu rwego rwo gutanga amanota ku bushobozi bw’umwarimu n’uko akora akazi ke, aha bikaba bisaba ko umwarimu azajya ashyira imihigo muri sisiteme noneho uko agenda akora ari na ko azajya asabwa kugira ibyo yuzuzamo kugira ngo hazasuzumwe uko yesheje imihigo ye ahabwe amanota.

    Iryo koranabuhanga kandi rizifashishwa mu gushyira mu myanya abarimu bakenewe kwigisha mu bigo by’imyuga n’ubumenyingiro, hakaba harimo gutegurwa n’irindi koranabuhanga rizafasha kujya hasuzumwa no kugenzura imikorere ya mwarimu.


    source : https://ift.tt/3llIq9f

  • Imyumvire ipfuye : Lantos Foundation yibwira ko umubano hagati y' u Rwanda, Ubwongereza na Amerika ushingiye ku ifungwa cyangwa ifungurwa rya Paul Rusesabagina #rwanda #RwOT

    Lantos Foundation ni umuryango wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uvuga ko uharanira uburenganzira bwa muntu n'ubutabera, nyamara wareba ibikorwa byawo n' amagambo ukwiza kuva Paul Rusesabagina yashyikirizwa ubutabera, ukibaza uburyo umuryango “ w'abagiraneza ” ushyigikira umuntu uregwa ibikorwa by'iterabwoba.

    Aho birushirizaho gutangaza, ni uko Lantos Foundation yibwira ko induru n'ibinyoma byayo bishobora gushingirwaho hagafatwa icyemezo kirebana n' umubano w'uRwanda n'ibindi bihugu. Ejobundi tariki 09 Nzeri 2021, Lantos Foundation yasohoye itangazo isaba Leta y'Ubwongereza kutakira impapuro zisaba ko Ambasaderi
    Johnston Busingye ahagararira u Rwanda mu Bwongereza, ngo kuko yagize uruhare mu ifatwa rya Paul Rusesabagina.
    Iryo tangazo rinavuga ko muri Gicurasi uyu mwaka Lantos yasabye Ubwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika gufatira uRwanda ibihano, Lantos Foundation ngo ikaba yarababajwe n'uko nta na kimwe muri ibyo bihugu cyumvise ibyifuzo byayo.

    Umubano hagati y'uRwanda n'Ubwongereza, ndetse n'uwo u Rwanda rufitanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ushingiye ku nyungu impande zombi zibifitemo, zirimo no gufatanya kurwanya iterabwoba nk'iryo Rusesabagina aregwa. Ushingiye kandi ku kubahana no kubaha amategeko ya buri gihugu. Ntushingiye ku binyoma
    n'amarangamutima nk'aya Lantos Foundation isaba ko umugizi wa nabi arekurwa.

    Iyo Lantos Foundation iza kuba iharanira uburenganzira bwa muntu n'ubutabera koko, yagombye kuba yaratabarije inzirakarengane zagizweho ingarura n'iibitero bya FLN ya Rusesabagina, zigahabwa ubutabera. Siko byagenze, ahubwo URwanda ruburanisha ababigizemo uruhare nirwo Lantos Foundation ishyiraho icyaha !

    Nk'uko ibyifuzo byayo byo muri Gicurasi uyu mwaka byimwe agaciro, Lantos Foudation nibe yitegura ko n'ibyo gusaba ko Bwana Busingye ataba Ambasaderi w'uRwanda mu Bwongereza bizasuzugurwa cyane. Inkoramutima z' inkoramaraso Rusesabagina zirasa n'izihebye nk'aho zizi imyanzuro y'urubanza rwe ruzasomwa mu ntangiriro z'icyumweru gitaha, ari nayo mpamvu zisakuza cyane ngo zirebe ko hari icyo byahindura ku cyemezo cy'urukiko. Impungene zabo zirumvikana ariko, kuko bazi neza uburemere bw'ibyaha aregwa, ndetse n'ibimenyetso simusiga bimuhamya icyaha

    Imyitwarire y'abashyigikiye Rusesabagina ariko iragaragaza ko bitiranya uRwanda rwa none n'urwo hambere, aho abategetsi bahabwaga amabwiriza bakayakurikiza buhumyi. u Rwanda rw'uyu munsi rwasobanuye kenshi ko ibyo rukora byose biba biri mu nyungu z'Abanyarwanda mbere na mbere, kandi rukabikora nta gitutu cy'uwo ariwe wese. Urubanza rwa Rusesabagina rwabaye mu ruhame, isi yose irarukurikira, ndetse abasesenguzi bemeza ko rwaranzwe n'ubwisanzure busesuye bw'abaregwa. Inshuti za Rusesabagina rero nizitegereze isomwa ry'urubanza, naho ibyo gushyira igitutu ku Rwanda ntacyo byazifasha.

    The post Imyumvire ipfuye : Lantos Foundation yibwira ko umubano hagati y' u Rwanda, Ubwongereza na Amerika ushingiye ku ifungwa cyangwa ifungurwa rya Paul Rusesabagina appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/imyumvire-ipfuye-lantos-foundation-yibwira-ko-umubano-hagati-y-u-rwanda-ubwongereza-na-amerika-ushingiye-ku-ifungwa-cyangwa-ifungurwa-rya-paul-rusesabagina/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imyumvire-ipfuye-lantos-foundation-yibwira-ko-umubano-hagati-y-u-rwanda-ubwongereza-na-amerika-ushingiye-ku-ifungwa-cyangwa-ifungurwa-rya-paul-rusesabagina