Category: Uncategorized

  • Karemangingo yiciwe muri Mozambique arashwe – #rwanda #RwOT

    Amakuru y’urupfu rwa Karemangingo avuga ko yarashwe n’abantu bari mu modoka ya Toyota Fortuner.

    Ubwo bamurasaga, we yari mu modoka ya Toyota Vitz agana iwe ahitwa Liberdade, hanyuma aza kubona imodoka ebyiri zimwitambitse imwe ijya imbere indi inyuma ye ku buryo ntaho yari guhungira.

    Karemangingo yari ashinzwe umutungo mu ishyirahamwe ry’impunzi z’abanyarwanda muri Mozambique. Abo bantu bataramenyekana bamurashe amasasu atandatu ahita yitaba Imana.

    Yishwe nyuma ya Louis Baziga wari ukuriye Diaspora Nyarwanda nawe warashwe mu 2019.

    Karemangingo wahoze mu Ngabo z’u Rwanda, FAR, yari umwe mu bacuruzi bakomeye muri Mozambique. Mu 2019 yashyizwe ku rutonde rw’abantu batandatu bakekwaho kwica Louis Baziga wari ukuriye Diaspora Nyarwanda.

    Usibye kuba ari umucuruzi, bivugwa ko ari n’Umupasiteri. Mbere y’uko Baziga yicwa, byavugwaga ko hari ibibazo byinshi bagiranye bishingiye ku rusengero.

    Mu 2016 nabwo yari mu bagabo batatu b’abacuruzi bakorera i Maputo, bagejejwe mu rukiko bashinjwa gucura umugambi wo kwica Louis Baziga.

    Kuwa 22 Nyakanga uwo mwaka, nibwo Umushinjacyaha Octávio Zilo yatanze ikirego gishyira muri uwo mugambi w’ubwicanyi, Diomede Tuganeyezu, usanzwe ari umupasiteri akaba n’umucuruzi wahoze mu gisirikare, Benjamin Ndagijimana w’umucuruzi na Revocat Karemangingo, umucuruzi nawe wahoze mu gisirikare.

    Yavugaga ko ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, abaregwa ngo bagiye babyitirira inzego z’ubutasi za Guverinoma y’u Rwanda bavuga ko ishaka guca intege abashyigikiye ubutegetsi bwo hambere batavuga rumwe n’uburi mu gihugu uyu munsi.

    Muri Mozambique habarirwa Abanyarwanda bagera ku bihumbi bitatu batuye mu bice bitandukanye by’iki gihugu. Mu Murwa Mukuru, Maputo, honyine habarizwa Abanyarwanda barenga 1500.

    Byakunze kuvugwa ko bamwe muri bo baba baba mu mitwe itavuga rumwe n’ubutegetsi nka RNC hanyuma bakajya bagira uruhare mu guhiga bagenzi babo babashinja kuba ba maneko b’u Rwanda.

    Polisi yo muri Mozambique ntacyo iratangaza ku rupfu rwa Karemangingo. Gusa bivugwa ko uyu mugabo yari yaramenyesheje inzego z’umutekano zo muri iki gihugu ko hari abantu bashaka kumwica.


    source : https://ift.tt/3AmAJpy

  • Uburangare mu mushinga wo kuhira wa miliyari 120 Frw bushobora kuzacyuza Leta umunyu – #rwanda #RwOT

    Mu bindi byari biteganyijwe harimo kubaka Ikigo cy’icyitegererezo mu Rubilizi mu Karere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali. Umushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa ku ya 15 Mutarama 2015 hamaze kwishyurwa avanse ku bikorwa by’inyigo y’imicungire yawo.

    Ubwo Umugenzuzi w’Imari ya Leta yagenzuraga ibikorwa byawo mu 2020, yasanze ufite ubukererwe bwari bumaze kugera ku myaka itatu n’amezi atatu kuko wagombaga kuba waramaze gushyirwa mu bikorwa muri Nyakanga 2017.

    Icyo gihe ibikorwa byari bimaze kurangira byari ku buso bwa 12%, ni ukuvuga hegitari 877 mu 7000 ziteganyijwe. Miliyoni zirenga 17 z’amadolari angana na 14, 3% niyo yari amaze kwishyurwa.

    Impamvu z’ubukererwe buva ku minsi 164 kugeza kuri 590, zirimo kuba amasezerano adodeye kuri Exim Bank bitewe n’uko 75% by’ibikoresho na serivisi z’ubugishwanama byagombaga kuva mu Buhinde.

    Bivuze ko EXIM Bank yatanze inguzanyo ni na yo yagombaga gutanga isoko. Ibyo guhitamo kompanyi zigomba gukora akazi, mu masezerano byari biteganyijwe ko izo kompanyi zigomba kuba ari izo mu Buhinde.

    Mu bindi byatumye umushinga udindira harimo ubukererwe bukabije bwo gutanga isoko ryo gutunganya ibikorwa byo kuhira kuri site ya Mahama na Mpanga mu Karere ka Kirehe no kubaka Ikigo cy’icyitegererezo (Center of Excellence) mu Rubilizi.

    Muri aya masezerano, byari biteganyijwe ko hagomba kubakwa uruganda ruto rutanga umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba rwa megawati 12 ariko igenzura ryasanze rutarashyirwaho.

    Umugenzuzi w’Imari ya Leta yavuze ko ingaruka z’ubu bukererwe mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga zishyira leta mu gihombo kuko nk’ubu imaze kwishyura ibihumbi 270 by’amadolari, miliyoni 270 Frw (commitment fees) yishyurwa EXIM Bank kubera ko yemeye gutanga iyi nguzanyo, biturutse ku kuba amasezerano yaragiye agira ubukererwe mu kuyashyira mu bikorwa.

    Ikindi ni uko Leta yatangiye kwishyura umwenda n’inyungu umushinga utararangira. Ubwo igenzura ryakorwaga hari hamaze kwishyurwa miliyoni 8, 6 z’amadolari ndetse ngo igihombo kizakomeza mu gihe nta gikozwe.

    Ibi ni byo byatumye inzego zirimo Minagri, RAB na Minecofin zisabwa gufatanya kureba uburyo habaho guhindura bimwe mu bigize aya masezerano kugira ngo hirindwe ko igihombo leta yaguyemo cyakomeza kwiyongera.

    Icyagaragaye ni uko ari amasezerano ashyira ku ibere EXIM Bank yatanze inguzanyo ku buryo u Rwanda ruramutse rurangaye ntacyo rwazakuramo.

    Perezida wa Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya leta, PAC, Muhakwa Valens, ubwo RAB yitabaga iyi komisiyo, yavuze ko bitumvikana ukuntu nyuma y’imyaka irindwi hasinywe amasezerano yo kugira ngo ibijyanye n’uburyo bwo kuhira bugezweho bushyirwemo imbaraga kandi bwihutishwe, hamaze gukoreshwa 12% by’ubuso bwari buteganyijwe.

    Ati “Ni ikibazo kiremereye cyatumye tunatumira RAB ngo badusobanurire niba badafite ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa umushinga nk’uyu. Bigenda bigaragara ko mu mishinga ya RAB hari amafaranga aboneka ntabashe gukoreshwa.”

    Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Patrick Karangwa yagize ati “Nta bisobanuro bihari.”

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Jean Claude Musabyimana yavuze ko kudakurikirana uyu mushinga byatewe n’uburangare.

    Depite Uwineza yamubajije ugomba kuryozwa ubwo burangare, ati “Uburangare ni ubwa nde byatumye tugera ubwo dutangira kwishyura inguzanyo twishyurira ubusa? Twishyire mu mwanya wa leta; ubu warasabye inguzanyo yo kubaka inzu, ugatangira kwishyura inzu ntayo ufite, ufite fondasiyo [mbivuge gutyo], wajya kwishyura wishimye? Kandi ukaza kubisobanuza uburangare? Erega turimo kwishyura amafaranga atagize icyo yamariye Abanyarwanda. Sinzi niba mwumva icyo kintu ukuntu kiryana, ntabwo ari byo rwose murimo murahemukira Abanyarwanda.”

    Musabyimana yasubije agira ati “Nta we byashimisha, ni uburangare butemewe butashyigikirwa…, ibyabaye rwose ni uburangare nta bindi bisobanuro bihari.”

    Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe ubuhinzi muri RAB, Dr Bucagu Charles yashimangiye iby’ubu burangare, ati “Nanjye ndunga mu rya bagenzi banjye. Iryo kererwa ntabwo risobanutse ariko iyo urebye amasezerano uko yari yasinywe ntabwo twagize uruhare runini mu biganiro ngo habeho gusonerwa imisoro.”

    Depite Muhakwa yabwiye abayobozi ba RAB ko nk’urwego rwagombaga gushyira mu bikorwa umushinga, ko bidakwiye ko yagombaga guharira byose Minecofin.

    Ati “Mwari mwiteguye ku ruhe rwego kugira ngo umushinga utangirire igihe? Biragaragara n’imyiteguro yanyu ni ukuyikemanga, niba nyuma y’imyaka [tuvuge ko ari itanu] muhawe ubwo burenganzira, mukaba mumaze gukora 12%, ubwo burangare na bwo muraza kubushyira kuri Minecofin?”

    Dr Bucagu ati “Hari impamvu zisobanura uku gukererwa zirimo iziduturukaho, intege nkeya zo kugira ngo uwo mushinga ukomeze gukorwa mu buryo bwihuse, izituruka ku miterere y’umushinga ariko inama nyinshi tumaze igihe dukora harimo ubufatanye ngo turebe uko uyu mushinga wakwihutishwa. Ntabwo bisobanutse natwe ntabwo tubyishimiye.”

    Dr Bucagu yijeje ko uyu mwaka uzashira nka Mpanga huhiwe hegitari zirenga 659.

    No mu yindi mishinga ikorerwa muri RAB , hagaragayemo ibibazo aho n’uwa PASP wanenzwe kutagira konti yihariye ishyirwaho impano byatumye miliyoni zisaga 900 z’amafaranga y’u Rwanda abikwa n’Ikigega Gitera Inkunga Imishinga y’Abagore n’Urubyiruko (BDF).

    Abakurikiranira hafi uyu mushinga banenzwe no kunanirwa kugaruza amafaranga y’inkunga ku bagenerwabikorwa batandatu batujuje ibisabwa bahawe miliyoni 181, 6 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Abadepite bagize Komisiyo ya PAC ubwo bumvaga ibisobanuro by’abayobozi ba RAB ku isesengura rya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya leta ya 2019/2020

    Depite Murara Jean Damascène uri mu bagize PAC

    Perezida wa Komisiyo ya PAC, Muhakwa Valens

    Depite Mutesi Anitha, umwe mu bagize PAC

    Visi Perezida wa PAC, Uwineza Beline

    Depite Niyorurema Jean René, umwe mu bagize Komisiyo ya PAC

    Depite Bakundufite Christine

    Depite Mukabalis Germaine (ibumoso) na mugenzi we Uwimanimpaye Jeanne d’Arc

    Abayobozi muri RAB na Minagri batanze ibisobanuro basabwaga na PAC, bifashishije ikoranabuhanga

    Bimwe mu bikorwa by’umushinga wo kuhira i Mpanga uko byari bimeze mu mpera za 2020

    source : https://ift.tt/3nsBav6

  • Miss Ingabire Grace arashimira abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Miss Ingabire Grace arashimira abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu
    Miss Ingabire Grace arashimira abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu

    Ni igikorwa cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo kwibohora ndetse nk’urubyiruko guha ababohoye u Rwanda agaciro harimo no kubashimira ndetse no kubigiraho mu rugendo rwo gusigasira ibyagezweho.

    Miss Ingabire yavuze ko kuba izo ngabo zaramugariye ku rugamba bidakwiye kugira uwo byatera ipfunwe, kuko ni umukoro ukomeye ku rubyiruko rw’ubu.

    Akomeza avuga ko ingufu zabo zitapfuye ubusa kuko nk’urubyiruko rubashimira kandi ibyagezweho bizakomeza kubungwabungwa.

    Mu bikoresho byatanzwe harimo insimburangingo, inyunganirangingo, amagare yifashishwa n’abafite n’ubumuga, n’ibindi bitandukanye.

    Miss Ingabire Grace aganira n
    Miss Ingabire Grace aganira n’abo yasuye

    Jean Pierre uhagarariye ikigo cya HvP Gatagara yagize ati “Twe nk’ikigo iki ni icyemezo cyatworoheye cyane kuko dusanzwe dukorana na Commission ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe Ingabo. Na none tuzi neza icyo abagenerwa bikorwa bagejeje ku gihugu cyacu ni yo mpamvu tutabajya kure”.

    Yabijeje ubufatanye bazakomeza kugirana na Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe Ingabo, ndetse banasaba iyo Komisiyo ko bazakomeza imikoranire myiza.

    Brig. General Peter John Bagabo, Komiseri muri Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC), by’umwihariko ushinzwe Umujyi wa Kigali, yasabye izo Ngabo gukomeza discipline zigaragaza, ndetse ko igihugu kibatekereza mu byo bakora byose.

    Yakomeje ashimira abategura Miss Rwanda ndetse na ba Nyampinga bose ubufatanye bwiza bakomeje kugirana na Komisiyo dore ko atari bushya, ariko byose byerekana ko bifitanye isano no kuba urubyiruko rugomba guhora runezezwa n’iterambere rihari, ko rukwiye gukomeza gusigasira ibyagezweho, kuko ishimwe rya mbere ababohoye igihugu rizabanezeza ari ryo kubona u Rwanda rukomeza gutera imbere, rufite amahoro, ari igihugu gitemba amata n’ubuki kandi ibi byose bijyana n’iterambere rirambye.

    Miss Rwanda ukomeje gukora ibikorwa bitandukanye avuga ko iki gikorwa yagitekereje nk’urubyiruko, ariko na none nka Nyampinga w’u Rwanda agomba kumenya amwe mu mateka yaranze urugamba rwo kubohorora igihugu.

    Ati “Ibi bikoresho twazanye hano kubufatanye na HVP Gatagara ni ikimenyetso cy’uko tubaha agaciro kandi tuzi neza ko muri ab’agaciro mu buzima bwacu”.

    Brig. Gen Peter John Bagabo
    Brig. Gen Peter John Bagabo

    Yakomeje ashimira cyane ikigo cya HVP Gatagara nk’abafatanyabikorwa beza ndetse ashimira Komisiyo yemeye kumuha umwanya wo kugira amahirwe nk’ayo nka Miss Rwanda 2021 bimwigisha byinshi.

    Yongeye gushimira abamugariye ku rugamba ndetse n’Ingabo z’igihugu muri rusange kuba barabohoye u Rwanda.

    Miss Ingabire akomeje gukora ibikorwa byinshi bitandukanye aho mu minsi ishize yoroje amatungo magufi abajyanama b’ubuzima mu Karere ka Rwamagana.


    source : https://ift.tt/3kfjaT7

  • Mozambique: Umunyarwanda Révocat Karemangingo yishwe arashwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Révocat Karemangingo
    Révocat Karemangingo

    Karemangingo yari asanzwe akora ibikorwa by’ubucuruzi muri icyo gihugu, akaba yishwe n’abantu batahise bamenyekana.

    Abo bantu ngo bari mu modoka ebyiri baramwitambika imbere n’inyuma mu gihe na we yari mu modoka ye yenda kugera aho yari atuye mu mujyi wa Maputo aho bita Liberdade.

    Ukuriye ishyirahamwe ry’impunzi muri kiriya gihugu Cleophas Habiyaremye yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko yishwe n’abantu bari bamwiteguye kandi babipanze.

    Yagize ati “Yari ari hafi kugera iwe, abari mu modoka ya Toyota Fortuner ni bo bamurashe, bamurashe amasasu atandatu.”

    Bivugwa ko no mu mwaka wa 2016 uyu mugabo bashatse kumwica ariko akarusimbuka nyuma y’uko imodoka yari asanzwe atwara atari yo yatashyemo bamubura gutyo.

    Polisi ya Mozambique nta cyo yahise itangaza kuri ubu bwicanyi.


    source : https://ift.tt/3llONJZ

  • Ngoma : Inzego ziri gushakira hasi hejuru abakase ikiganza umunyerondo kigacika burundu #rwanda #RwOT

    Aba basore bavugwaho kuba basanzwe ari abanyarugomo dore bigize indakoreka muri kariya gace nk’uko bivugwa n’abahatuye, bakase ikiganza umunyerondo mu ijoro ryo mu mpera z’icyumweru gishize tariki 12 Nzeri 2021.

    Bariya basore bakoze buriya bugizi bwa nabi ubwo bafatirwaga mu cyuho bari kwiba inanasi mu murima wazo uherereye muri kariya Kagari ka Agatare.

    Bariya basore kandi bahise batoroka muri iryo joro barabura ubu hakaba hari gukorwa igikorwa cyo kubashakisha ku bufatanye bw’inzego z’umutekano, iz’ubuyobozi bw’ibanze ndetse n’abaturage.

    Niyigena Alex uyobora uriya Murenge wa Mugesera, yagize ati 'Ubu turimo kubashakisha dufatanyije n’izindi nzego z’umutekano, twamenye ko hari Imirenge duturanye bahungiyemo ubu turi kubashakisha kandi nitubafata tuzatanga ubutabera neza baryozwe ibyo bakoze.'

    Uriya munyerondo watemwe ikiganza kikavaho burundu we ubu arwariye mu bitaro bya Kibungo mu gihe inzego z’ubuyobozi zitangaza ko zizakomeza kumukurikirana ndetse no kwita ku muryango we.

    Niyigena Alex uyobora uriya Murenge wa Mugesera avuga kandi ko ubuyobozi bwaganirije abaturage bubahumuriza kuko ibikorwa nka biriya bitamenyerewe muri uriya Murenge.

    Yagize ati 'Ababikoze tuzakomeza kubashakisha mpaka bafashwe kandi n’uriya munyerondo tuzakomeza kumufasha mpaka ubuzima bwe bumere neza.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Ngoma-Inzego-ziri-gushakira-hasi-hejuru-abakase-ikiganza-umunyerondo-kigacika-burundu

  • U Rwanda rwatsinze Nigeria mu bagabo n'abagore mu mikino yo guhatanira igikombe cya Afurika mu mukino w'intoki wa Volleyball #rwanda #RwOT

    Mu mikino Nyafurika ikomeje kubera mu Rwanda, mu mukino w'intoki wa Volleyball, amakipe ahagarariye u Rwanda muri iyo mikino yaraye abonye intsinzi mu bagabo ndetse n'abagore mu mikino yabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Nzeri 2021.

    Mu bagabo, u Rwanda rwakinaga amusi wo guhatanira umwanya wa gatanu kugeza ku mwanya wa munani, ni nyuma yaho iyi kipe yari yasezerewe muri kimwe cya kane cy'irangiza.

    Uyu mukino wabereye muri Sitade ntoya ya Remera izwi nka Petit Stade, warangiye u Rwanda rutsinze amaseti atatu ku busa, iseti ya mbere u Rwanda rwayitsinze ku manota 25 kuri 17 ya Nigeria, iya kabiri iyitsinda kuri 25 kuri 22 naho iya gatayu yo yayitsinze ku manota 25 kuri 17.

    Gutsinda uyu mukino ku ikipe y'u Rwanda byayihesheje itike yo gukina umukino wo guhatanira umwanya wa gatanu aho bakina n'ikipe y'igihugu ha Uganda, ni umukino ukinwa kuri uyu wa kabiri guhera ku isaha ha saa tanu z'amanywa.

    Ku ruhande rw'ikipe y'igihugu y'abagore nayo yakinaga na Nigeria, ni umukino warangiye u Rwanda rutsinze amaseti atatu ku busa bihita biyihesha itike yo gukina imikino ya kimwe cya kane cy'iyi mikino Nyafurika ha volleyball.

    Muri rusange kuri uyu munsi wa kabiri, harakinwa umukino wa nyuma wo guhatanira igikombe cya Afurika mu bagabo, ni umukino uri buhuze ikipe ya Tunisia ndetse na Cameroon.

    Guhatanira umwanya wa gatatu mu bagabo, ikipe y'igihugu ya Maroc irakina na Misiri.

    The post U Rwanda rwatsinze Nigeria mu bagabo n'abagore mu mikino yo guhatanira igikombe cya Afurika mu mukino w'intoki wa Volleyball appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-rwatsinze-nigeria-mu-bagabo-nabagore-mu-mikino-yo-guhatanira-igikombe-cya-afurika-mu-mukino-wintoki-wa-volleyball/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rwatsinze-nigeria-mu-bagabo-nabagore-mu-mikino-yo-guhatanira-igikombe-cya-afurika-mu-mukino-wintoki-wa-volleyball

  • Mbega ukuntu ingororano y’urokora ubugingo bw’abandi izaba ishimishije!-Dr Paul Gitwazwa #rwanda #RwOT

    “Kandi abanyabwenge bazarabagirana nk’umucyo wo mu isanzure ry’ijuru, n’abahinduriye benshi ku bukiranutsi bazaka nk’inyenyeri iteka ryose.” Daniyeli 12:3.

    Ugarura ubugingo, ukoresha umwanya we, imbaraga, amafaranga ndetse n’amasengesho bye kugira ngo akure abantu ikuzimu, aba ari umunyabwenge! Mbega ukuntu ingororano ye izaba ishimishije! Azarabagirana nk’umucyo wo mu isanzure ry’ijuru.

    Abantu bakeneye kubwirwa Yesu uko byagenda kose, kandi ibyo ntibizakora Malayika uvuye mu i Juru, bizakora wowe. Wambwira ngo sinize tewolojiya nzavuga iki? Uzavuga ibyo Yesu yagukoreye birahagije. Ntibigusaba kumenya Matayo na Habakuki, bigusaba gusa kmenya ibyo Yesu yagukoreye, ibyo birahagije[Muri urwandiko rusomwa na bose].

    Hari ikamba ku bakorera Yesu, hari ibihembo by’abazana abantu kuri Yesu: Ese uzi Pawulo azahembwa iki, Petero azahembwa ibingana gute,… biratangaje!

    Ndagushishikariza kuvuga ijambo ry’Imana ahantu hose no kugarura ubugingo kuri Yesu kuko tuzaka nk’inyenyeri iteka ryose.

    Iyi nyigisho yateguwe n’Intumwa Paul Gitwaza, yose wayireba hano

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Mbega-ukuntu-ingororano-y-urokora-ubugingo-bw-abandi-izaba-ishimishije-Dr-Paul.html

  • Ntibisanzwe , Umugeni bamuguye gitumo rwahanye inkoyoyo_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

      Iyi nkuru iratangaje kandi iteye n' agahinda umugeni yakoze ibara avugisha abatari bacye mu bamutahiye ubukwe, nyuma yuko afashwe ari muri koridoro yo mu nzu y'umusore bakoranye ubukwe, arimo gusambana n'umwe mu bahungu bahoze bakundana.

      Ibi byabaye muri Nigeria ubwo bamwe bari bitabiriye ubukwe, bari bahugiye ku kunywa no kwishimira ibirori, umugeni yagiye nk'ugiye hanze gato, abandi bakomeza kwinywera.
      Uyu mugeni yari yahanye gahunda n'umusore bakundanye mbere, abari aho babonye umugeni wari ugiye atinze, bajya hanze ngo barebe uko bimeze.
      Mu kumushakisha, basanze ikanzu y'ubukwe yayizamuye, nyamusore yamuhereye inyuma (doggy style) rwahanye inkoyoyo.
      Abari aho cyane ko bari biyakiriye mu rugo rushya rw'abageni nk' uko Pulse Ghana ibitangaza, barumiwe.
      Uwabaguye gitumo ni nyina w'umusore gusa ngo yagerageje kubihishahisha n'ubwo n'abandi babibonye.
      Uwatanze amakuru avuga ko uyu mubyeyi yabicecetse kugira ngo ibintu bitazamba ku munsi wakabaye ari uw'ibyishimo.
      Abenshi mu babutashye bagiye bajujura bibaza ibyabaye, bavuga ko uwo mu-ex atakabaye yatumiwe ndetse bakibaza uko ejo hazaza ku kwizerana muri urwo rushya hazaba hameze.
      Bikomeza kugaruka mu mpaka hagati y'abantu niba koko bikwiriye ko umu-ex atumirwa mu bukwe.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/14/ntibisanzwe-umugeni-bamuguye-gitumo-rwahanye-inkoyoyo_-inkuru-irambuye/

  • #COVID19: Abantu 3 bitabye Imana, abamaze gukingirwa doze zombi barenze Miliyoni #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu 3 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 1,175. Abitabye Imana ni abagore babiri n’umugabo umwe.

    source : https://ift.tt/3hq4Q8n

  • Mozambique: Umucuruzi w'Umunyarwanda yishwe arashwe i Maputo #rwanda #RwOT

    Umugabo wari mu bakuriye impunzi z'Abanyarwanda muri Mozambique yishwe arashwe ku mugoroba wo ku wa mbere ageze hafi y'iwe mu murwa mukuru Maputo, nk'uko ukuriye ishyirahamwe ry'izo mpunzi abivuga.

    Uyu wishwe ni Révocat Karemangingo ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Nzeri 2021 aho yarashwe n'abantu bari mu modoka ya Toyota Fortuner.

    Nk' uko Cléophas Habiyaremye ukuriye ishyirahamwe ry'impunzi z'Abanyarwanda muri kiriya Gihugu cya Mozambique, abivuga ubwo Karemangingo yari mu modoka nto yo mu bwoko bwa Toyota Vitz agana iwe ahitwa Liberdade, imodoka ebyiri zamwitambitse imwe imbere indi inyuma.

    Yagize ati 'Yari ari hafi kugera iwe, abari mu modoka ya Toyota Fortuner ni bo bamurashe bari hejuru we ari hasi mu modoka ntoya, bamurashe amasasu atandatu.'

    Habiyaremye avuga ko polisi yageze ahabereye ubu bwicanyi igakora akazi kayo ariko kugeza ubu nta muntu urafatwa akekwaho uruhare muri ubwo bwicanyi.

    Révocat Karemangingo yari yishinganishije ku nzego z'umutekano za Mozambique ko hari abantu bashaka kumwica bafite aho bahuriye n'u Rwanda, nk'uko Habiyaremye abivuga.

    Ati'No mu 2016 baramuhushije bashakaga kumwicira iwe mu rugo, agira amahirwe kuko imodoka yari yiriwemo si yo yatashye arimo, baramuhusha.'

    Ku mpamvu zaba zateye kwicwa kwe, Habiyaremye avuga ko Karemangingo nta kindi yakoraga uretse ubucuruzi, ko atakoraga politiki kuko ari impunzi.

    Karemangingo ari mu baketsweho uruhare mu rupfu rwa Louis Baziga wahoze ahagarariye diaspora y'u Rwanda muri Mozambique warashwe agapfa i Maputo mu 2019.

    Habiyaremye avuga ko Karemangingo wahoze ari umusirikare mu ngabo z'u Rwanda zitwaga FAR ku ipeti rya Lieutenant yagizwe umwere kuri icyo kirego.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/14/mozambique-umucuruzi-wumunyarwanda-yishwe-arashwe-i-maputo/