Category: Uncategorized

  • Rusizi: Inzu y’ubucuruzi yibasiwe n’inkongi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe umuriro wari ukimara gufata iyo nzu y’ubucuruzi, abashinzwe umutekano ndetse n’abarara izamu kuri iyo nzu bahamagaye abazikoreramo, batabarana ingoga, bahagera basanga na Polisi y’igihugu ishinzwe kuzimya umuriro yazanye imashini, batangira guhangana n’uwo muriro, bagabanya ingufu wari ufite nk’uko byatangajwe n’umwe mu bakorera muri iyo nzu witwa Ntakirutimana Sosthene.

    Ntakirutimana yabwiye Ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru ko muri uko guhurura, ngo bahise baca imiryango batangira gusohora bimwe mu bicuruzwa byari muri iyo nzu y’ubucuruzi, na cyane ko ngo umuriro wari wahereye ku gice ny’inyuma mu gikari cya Farumasi yitwa ‘IRAFASHA’ ikorera muri umwe mu miryango y’iyo nzu.

    Ntakirutimana yongeyeho ko hari ibyangiritse muri Farumasi n’ibindi by’ubucuruzi busanzwe, ariko bakaba bari bataramenya agaciro n’ingano y’ibyangijwe n’iyo nkongi, cyangwa se ngo bamenye niba hari ubuzima bw’abantu yahitanye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem yavuze ko atahise amenya ibyangiritse kuko yari ari mu nama.

    source : https://ift.tt/3C1ZKae

  • Ni umwamikazi mu muziki- Kitoko yavuze kuri… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo izasohoka ari 'Video Lyrics' igaragaramo umukinnyi wa filime Malaika Uwamahoro n'umukunzi we Kayiteshonga Chris babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Amashusho y'iyi ndirimbo yagombaga kuba yarafashwe, ariko Kitoko na Cécile Kayirebwa bakomwe mu nkokora n'icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi muri iki gihe.

    Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Kitoko yavuze ko ubwo yari afite igitaramo mu Bubiligi mu myaka ishize, ari bwo yahuye na Cécile Kayirebwa amubwira ko akunda indirimbo ze, Cecile nawe amusubiza amubwira ko (nawe) ajya yumva indirimbo ze.

    Avuga ko yahereye aho amusaba ko bakorana indirimbo. Ati: “Namubwiye ko nkunda indirimbo ze kandi nifuza ko twakorana indirimbo, ambwira ko nawe asanzwe yumva izanjye mu by’ukuri nta kibazo yabigiramo tuzakorana. Arabinyemerera.'

    Uyu muhanzi yavuze ko nyuma y’icyo gitaramo bahise bajya muri studio, bifata iminsi ibiri kugira ngo indirimbo ibe irangiye.

    Kitoko avuga ko Kayirebwa ari 'Umwamikazi mu muziki' wakoze amateka, ufite indirimbo zizumvwa ingoma ibihumbirajana. Avuga kandi atekereza ko Kayirebwa ari 'Umuntu utazibagirana mu mateka y’u Rwanda mu muziki.'

    Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Rurabo', yavuze ko uyu muhanzikazi wagwije ibigwi yita cyane ku miririmbire y’Ikinyarwanda ari nacyo kintu yamwigiyeho.

    Ati 'Ikintu rero nabonye yitaho ari nacyo namwigiyeho, ni imiririmbire y’Ikinyarwanda. Akunda Ikinyarwanda gitomoye cyuzuye nibyo bintu nabonye. N'indirimbo wumva akunda ni indirimbo ziririmbitse muri ubwo buryo.'

    Kitoko wakunzwe mu ndirimbo zifite umudiho wa Afrobeat, aherutse kugirana ibiganiro na Ambasaderi Yamina Karitanyi ku ruhare rw'Umugore muri Politiki y'u Rwanda.

    Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo zirimo 'You', 'Kano Kana', 'Rurashonga' n'izindi, Ambasaderi Yamina Karitanyi yamusobanuriye byinshi, arushaho gusobanukirwa, ibyo azifashisha mu gitabo gisoza amasomo ya Kaminuza ari gutegura.

    Kitoko yatangiye kwiga muri Kaminuza ya London South Bank University, yigisha ibijyanye n'ubushabitsi no guhindura imibereho y'ubuzima bw'abantu.

     Kitoko yateguje indirimbo 'Ndakumbuye' yakoranye na Cécile Kayirebwa Kitoko yavuze ko Cécile Kayirebwa ari umwamikazi w'umuziki kandi indirimbo ze zizumvwa ingoma ibihumbirajana

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘GAHORO’ YA KITOKO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109494/ni-umwamikazi-mu-muziki-kitoko-yavuze-kuri-cecile-kayirebwa-anateguza-indirimbo-bakoranye-109494.html

  • Sheebah Karungi yibasiwe ku mbuga nkoranyamb… – #rwanda #RwOT

    Imbuga nkoranyambaga zari zuzuye amakuru y'umunyamakuru wa siporo kuri NTV, Andrew Kabuura, avuga ko yaciye inyuma umugore we  Flavia Tumusiime akajya kuryamana n’uwitwa  Twinomujuni, umukozi wa Ambasade y'Ubufaransa i Kampala. Nyuma yibi bibaye, bamwe bavugaga ko n’ubundi na Flavia aca inyuma umugabo we. Sheebah yaje kurengera Flavia avuga ko arengana, kandi bidakwiye ko amakosa yose yajya ajya ku mugore gusa.

    Igitekerezo cya Sheebah Karungi cyazamamuye amarangamutima. Yagize ati Ati: “Njyewe natewe isoni n’uburyo societe itubaha umugore ukora cyane, wubaha, ufite ubwenge nka Flavia Tumusiime, nyamara nzi neza ko yamaze kunyura muri byinshi  bihagije!  Akenshi umugore niwe utungwa agatoki n'iyo byaba bitamuhama. Flavia humura barashaka kugushyira hasi, wibaha umwanya”.

    Bamwe bahise bamwibasira ko atazi iby’abashakanye kuko we aryamana n'abo bahuje ibitsina. Uwitwa Wasswa Gerald yagize ati: 'Nawe waciye inyuma Koko na Nina Roz  bireke rero'. Aha yashakaga kuvuga ko yaciye inyuma abakobwa bagenzi be. Ian Martin we aza ashimangira ko Sheebah yaryamanye n'abo bahuje ibitsina. Amakuru avuga ko Sheebah Karungi yaba aryamana n'abo bahuje ibitsina bityo gushaka umugabo akabigenza gacye. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109495/sheebah-karungi-yibasiwe-ku-mbuga-nkoranyambaga-bamwita-umutinganyi-109495.html

  • Hari abagabo bahohoterwa bamwe bikabaviramo kwiyahura (Ubuhamya) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    I Gakoma bagaragarije RIB ko hari abagore bahohotera abagabo
    I Gakoma bagaragarije RIB ko hari abagore bahohotera abagabo

    Banagaragarije iki kibazo abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) babagendereye tariki 13 Nzeri 2021, mu rwego rwo kubegereza serivise z’ubugenzacyaha kuko batuye kure ya sitasiyo ya RIB, no kugira ngo bungurane ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo birinde ibyaha birimo n’icyugarije igihugu cyose muri rusange cyo gusambanya abangavu bakanaterwa inda.

    Nk’uko abatuye muri aka kagari babyivugira, ngo hari abagore bahatuye bigize indaya, harimo abafite abagabo bafungishije by’amaherere cyangwa babahunze kubera imyifatire mibi, usanga basenya ingo za bagenzi babo; ndetse n’ababafite ariko babajujubije, birirwa mu kabari bakanataha mu gicuku.

    Ikibabaza cyane abagabo baho, ngo ni uko ntacyo bashobora kuvuga imbere y’iyo myitwarire mibi y’abagore bashatse, kuko uvuze gatoya umugore ahita ahamagara RIB, hanyuma umugabo agatanga ibisobanuro bimuviramo gufungwa cyangwa kurekurwa ariko akabitanga yabanje gufungwa.

    Uwitwa Eric agira ati “Wowe barakujyana bakakubika, wa mugore akagenda ataka, bakumva iby’umugore wowe ntibakumve. Noneho nyuma yaho, baperereza ngo uyu Munyarwanda ararengana, abaturanyi bakabona uragarutse.”

    Yungamo ati “Abagore babahaye intebe nk’aho bayicayeho ahubwo bayihagararaho. Ntabwo ari byiza kuko umugore n’umugabo bagombye kumvikana.”

    Uretse abagabo bashwana n’abagore bagafungwa, ngo hari n’abo usanga bananirwa kwihanganira ibyo bakorerwa n’abagore bagahitamo guta ingo, ariko bazamenya ko abagore basigaye bapfusha ubusa imitungo y’urugo, bayigurisha amafaranga avuyemo bakayasangira n’abandi bagabo, bakagaruka bagira ngo batesheranye, hanyuma abagore bakitabaza RIB, bagafungwa.

    Umugabo umwe atanga urugero rw’umugabo wafunzwe by’amaherere muri ubu buryo agira ati “Umugore yari afitanye uburaya n’umuyobozi w’umudugudu, urumva ko umugabo atari kumuregera, ntiyari no kuzamuka ngo aregere hejuru mudugudu atamusinyiye. Imyitwarire ye yamuviriyemo gushinjwa na mudugudu ndetse n’abandi bagabo basambana n’umugore, none ubu ari mu buroko.”

    Kubura aho berekera, kuvuga bikabaviramo gufungwa, no guhunga urugo bakabona na byo bitabamereye neza, bituma ngo hari abahitamo kwiyahura.

    Ni muri urwo rwego i Gakoma ngo hari abagabo bane baherutse kwiyahura, babiri barapfa, babiri bandi baravurwa barakira. Hari na batatu ubu bataye ingo, nk’uko bivugwa na Visi Perezida w’Inama njyanama y’Akagari ka Gakoma.

    Hari n’abakiri kumwe n’abagore babo usanga bibaza amaherezo y’imyitwarire y’abagore babo inagira ingaruka ku myitwarire y’abana.

    Uwitwa Evariste Kabandana ati “Ejobundi abana baransuzuguye, mbwira nyina nti bansuzugura kubera wowe. Ubuyobozi bwaraje busanga nta jambo umugabo akigira. Ni bya bindi usanga umugore akwizirikaho avuga ngo nyica bagufunge, ngo nkora bagufunge!”

    Kwisanga nta kivugira, bituma usanga abagabo bifuza ko habaho amategeko abarengera na bo. Aha ariko baba biyibagije ko itegeko rirengera abagore ari na ryo rirengera abagabo nk’uko bivugwa na Jean Claude Ntirenganya, ushinzwe gukumira ibyaha muri RIB.

    Espérance Uwizeyimana, Umukuru w’Umudugudu wa Kizenga, ukaba umwe mu midugudu igize Akagari ka Gakoma, we avuga ko abona umuti kuri iki kibazo cy’abagabo binubira gufungwa nyamara wenda ari bo barengana, ari uko mbere yo kwakira ikirego, RIB yagombye kujya ireba uko umuryango wagerageje kugikemura.

    Ibi abivugira ko mu muryango ari bo baba bazi neza ishingiro ry’amakimbirane hagati y’abashakanye, ku buryo baba bazi umunyamafuti n’umunyakuri.


    source : https://ift.tt/3984ApO

  • Cassa Mbungo akomeje guhirwa muri Kenya #rwanda #RwOT

    Umutoza w’umunyarwanda utoza ikipe ya Bandari FC muri Kenya, Cassa Mbungo Andre akomeje guhirwa muri iki gihugu, ni nyuma yo kongera gutorwa nk’umutoza w’ukwezi muri shampiyona y’iki gihugu ya 2020-2021.

    Cassa Mbungo Andre yegukanye iki gihembo cy’umutoza w’ukwezi wa Kanama nyuma y’uko ari ku rutonde rw’abatoza 5 bahanganiye igihembo cy’umutoza mwiza wa shampiyona ya Kenya.

    Cassa Mbungo Andre yaherukaga kwegukana iki gihembo muri Muatarama 2021 ubwo yari akigera mu ikipe ya Bandari.

    Yegukanye igihembo cy’umutoza w’ukwezi kwa Kanama 2021, nyuma y’uko mu mikino 5 yakinnyemo yatsinzemo 4 akanganya 1.

    Yatsinze Tusker FC yatwaye igikombe ibitego 2-1, akurikizaho Kakamega Homeboyz na yo ayitsinda ibitego 2-1 mbere yo kunyagira Mathare United 3-0.

    Yanganyije na Sofapaka ibitego 2-2 mbere y’uko isoreza kuri Wazito FC yatsinze ibitego 2-0 ku wa 22 Kanama ku munsi wa nyuma wa Shampiyona ya Kenya.

    Iki gihembo cyatanzwe ku munsi w’ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 13 Nzeri, Cassa Mbungo yahembwe ibihumbi 50 by’amashilingi ya Kenya, ni ukuvuga arenga gato ibihumbi 450 by’amafaranga y’u Rwanda.

    Cassa Mbungo ni we mutoza rukumbi wegukanye iki gihembo inshuro 2 muri iyi shampiyona, muri Gashyanyare cyatwawe na Zedekiah Otieno wa KCB, Werurwe cyegukanwa na Francis Kimanzi wa Wazito, Stanley Okumbi wa Posta Rangers yegukanye icya Mata.

    Carlos Manuez Vaz Pinto watozaga Gor Mahia yatwaye icya Gicurasi, Robert Matano utoza Tusker FC yagitwaye muri Kamena ndetse na Nicholas Muyoti watozaga Kakamega Homeboyz wegukanye icya Nyakanga.

    Cassa Mbungo na rutahizamu we, Johana Mwita begukanye igihembo cy’ukwezi kwa Kanama

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cassa-mbungo-akomeje-guhirwa-muri-kenya

  • Ibuka ibihe byiza wagiranye na Yesu #rwanda #RwOT

    Utwigarurire Uwiteka, Natwe tuzaba tukugarukiye. Tugarurire ibihe byacu, Bibe nk’ibya kera. Amaganya 5:21

    Mu gihe cy’ umuhanuzi Yeremiya ubwo abari batuye I Yerusalemu bajyanwagwaho iminyago, ntibahwemye kwibuka ndetse bakifuza kongera kugira ibihe byiza bahoranye ubwo bari bakiri iwabo kuko byari iby’ umudendezo. Ibyo bikabatera kurira buri gihe uko babyibutse , (Nyamara igihe bari babifite ntibabihaga agaciro byari bifite).

    Umuntu wese mu buzima bwe agira ibihe byiza yibuka Kandi uko abyibutse yumva yifuje kubisubiramo, ngo yongere yishime bundi bushya nyamara ntibikunze gushoboka.

    Niba ukijijwe ibuka umunezero wagize ubwo Yesu yinjiraga muri wowe, byari ibihe byuzuye umunezero wo mu mutima ukumva iby’isi ntacyo bikubwiye ahubwo ukumva ukumbuye ijuru gusa.

    Mbese bya bihe byiza uzi wagiranye na Yesu kirya gihe ubu biracyahari? Niba bihari ni amahire! Ariko niba bidahari saba Yesu yongere akuhire.

    ⚠️ Mbese ari urya munsi wakijijweho n’ uyu munsi, uwo wumva impanda ivuze utasigara ni uwuhe?

    Wisubize

    Saba Yesu yongere aguhe ibihe byiza byo kumwubaha, kubana nawe ndetse no kumukorera nkuko wabikoraga kirya gihe. Shalom!

    Source: Cepurnyarugenge.org

    Wareba n’iyi nyigisho: UBURYO BWOSE BWO GUSENGA BY Past. Desire HABYARIMANA

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibuka-ibihe-byiza-wagiranye-na-Yesu.html

  • Ngoma: Babiri barashakishwa nyuma yo gukomeretsa umunyerondo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urwo rugomo rwabaye ku itariki 11 Nzeri 2021, ubwo irondo ryateshaga abo basore bagiye kwiba inanasi mu murima w’umuturage mu Murenge wa Mugesera, Akagari ka Gatare mu Karere ka Ngoma.

    Abakomerekeje uwo munyerondo ni Mugenzi Yousuf na Ngaboyisonga Jean, nk’uko byatangajwe na Dr Murangira Thierry, Umuvugize w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akavuga ko urwo rwego rukimara kumenya ayo makuru rwahise rutangira iperereza no gushakisha abakoze urwo rugomo.

    Agira ati “Abakekwa bahise batoroka, ubu RIB n’izindi nzego za Leta n’iz’abaturage barimo gufatanya gushakisha abo basore kugira ngo batabwe muri yombi. Hari amakuru tumaze kwakira y’aho bashobora kuba baherereye, tukaba twizera ko mu minsi mike bafatwa bakagezwa imbere y’ubutabera”.

    source : https://ift.tt/3hyvHPs

  • Perezida Kagame arageza ijambo ku bitabiriye inama yiga ku mabanki n’imari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi nama ibaye ku nshuro ya 14 iribanda ku ruhare rw’amabanki mu kuzahura ubukungu budaheza n’iterambere muri iki gihe ubukungu bw’isi bwasubiye inyuma kubera icyorezo cya COVID-19.

    Abitabiriye iyi nama kandi barungurana ibitekerezo, basangire ubunararibonye ku bibazo byugarije urwego rw’amabanki, uruhare rw’abakora igenamigambi, abatanga serivisi, abakiriya, impuguke mu bukungu, n’ibindi.

    Mu bandi banyacyubahiro bitabiriye iyi nama barimo Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari, Visi Perezida wa Nigeria Yemi Osinbajo, ndetse n’umunyamabanga mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye (ONU) Amina Mohammed, ndetse n’umunyamabanga mukuru w’isoko rusange rya Afurika Wamkele Mene.

    source : https://ift.tt/3tGAG5F

  • Cassa Mbungo akomeje kwandika amateka muri Ke… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Nzeri 2021, nibwo Cassa Mbungo yashyikirijwe iki gihembo giherekejwe n'ibihumbi 50 Ksh (asaga ibihumbi 450 Frw), nyuma yo guhigika abandi agatorwa nk'umutoza w'Indashyikirwa muri Kanama muri shampiyona ya Kenya.

    Muri Kanama, Bandari FC yatsinze Tusker FC yatwaye igikombe ibitego 2-1, ikurikizaho Kakamega Homeboyz na yo iyitsinda ibitego 2-1 mbere yo kunyagira Mathare United 3-0, yanganyije kandi na Sofapaka ibitego 2-2 mbere y'uko isoreza kuri Wazito FC yatsinze ibitego 2-0 ku wa 22 Kanama ubwo hasozwaga Shampiyona ya Kenya.

    Ni ku nshuro ya Kabiri Cassa Mbungo yegukanye igihembo cy'umutoza mwiza w'ukwezi muri shampiyona ya Kenya, kuko yaherukaga kucyegukana muri Werurwe 2021, nyuma yo kumara ibyumweru bitatu byikurikiranya ahiga abandi.

    Cassa Mbungo uri mu batoza batandatu bahataniye igihembo cy'umwaka w'imikino wa 2020/21 muri Shampiyona ya Kenya, yafashije Bandari FC gusoreza ku mwanya wa gatatu.

    Rutahizamu wa Bandari FC, Johana Mwita, yatowe nk'umukinnyi mwiza w'ukwezi kwa Kanama nyuma yo gutsinda ibitego bine akanatanga umupira umwe wavuyemo igitego mu mikino itanu yakinnye.

    Cassa Mbungo yageze muri Bandari mu ntangiriro za Mutarama, nyuma yo gutandukana na Gasogi United yari abereye umutoza, uyu mwaka w'imikino yafashije ikipe ye gusoza ku mwanya wa Gatatu muri shampiyona ya Kenya.

    Cassa Mbungo yegukanye igihembo cy’umutoza mwiza wa Kanama muri shampiyona ya Kenya

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109505/cassa-mbungo-akomeje-kwandika-amateka-muri-kenya-yongeye-gutorwa-nkumutoza-mwiza-wukwezi-109505.html

  • Alliah Cool yasubije abamwibasiye kumyambarire ye [Amafoto] #rwanda #RwOT

    Tariki ya 13 Nzeri 2021 nibwo umuhango wo kumurika iyi firime ya Alliah Cool wabaye ,aho hari higanjemo ibyamamare bitandukanye byo mu myidagaduro mu Rwanda bambaye imyambarire idasanzwe ,yaba muri Cinema no mu muziki, ndetse n'abandi batandukanye aho bari babukereye baje kwihera ijisho, firime ya mbere ya Alliah Cool akoze ku giti cye.

    Mu kiganiro Alliah yagiranye na CHITA MAGIC TV yagize icyabwira abamwibasiye bavuga ko yari yambaye ubusa ubwo yamurikaga Filime ye ise 'Alliah'.

    Yagize ati'Kwambara kuriya nari nambaye na akazi ,nimbyambarire yakazi ntago nakwambara nkuko mama yambara ari murugo , ibyo rero abantu bakomeje kwibaza ku myambarire yanjjye imfasha kugaragara neza isa n'umwuga wanjye' Yasoje avuga ko kandi adashaka kuzongera kubazwa ibibazo kijyanye n'imyambarire ye.

    Nyuma yo kwerekana iyi filime, Isimbi yatangaje ko atari ubuzima bwe bwite yakinnye ahubwo ari ibyo agenda abona muri Sosiyete Nyarwanda.

    Yavuze ko guhera ubu agiye gukorana umwete agateza imbere Sinema Nyarwanda kandi yemeza ko afite imbaraga n'ubushake. Ati 'Mfite imbaraga n'ubushake bwo kubikora bizakunda.'

    Umuyobozi w'Umuryango urwanya Ruswa n'Akarengane mu Rwanda (TI-RW), Ingabire Marie Immaculée, wari uri muri iki gikorwa yashimiye uyu mukobwa avuga ko ihohoterwa rikwiye guhagurukirwa.

    Ati 'Abahanzi turabakunda umunsi twababuze tuzababara. Uyu munsi mfite amarangamutima menshi kandi iyo nyafite simvuga. Alliance ndamukunda cyane. Nk'umuntu ubabazwa n'ibintu abana b'abakobwa bahura nabyo ngushimiye ibyo wakoze byereka abana uko bagomba kwitwara.'

    'Tugomba kwamagana agasuzuguro twabonye. Nta muntu ukwiriye agaciro kuruta umugore. Ndagushimiye kandi nzakomeza ngushimire. Mureke dufatanye na Alliance kuyobora urubyiruko.'

    Ibi birori byitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye birimo Muyoboke Alex, Platini, Bruce Melodie, Rocky Kirabiranya, Anitha Pendo, Massamba Intore, Super Manager, DJ Pius n'abandi batandukanye.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/alliah-cool-yasubije-abamwibasiye-kumyambarire-ye-amafoto