Category: Uncategorized

  • Kigali : Abasore n’inkumi 16 bafatiwe mu birori kubera gutamazwa n’umuziki bari bamariyemo Volume #rwanda #RwOT

    Bariya basore n’inkumi bafatiwe mu rugo rw ‘uwitwa Muganza Jean Baptiste ruherereye mu Mudugudu wa Amajyambere, Akagari ka Kimihurura mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 12 Nzeri.

    Rutayisire Smith w’imyaka 22 ni umwe mu bafatiwe muri ibyo birori binyuranije n’amabwiriza yo kurwanya COVID-19. Yemeye amakosa bakoze akangurira urundi rubyiruko kutazagwa mu makosa nk’ayo yaguyemo we na bagenzi be.

    Yagize ati “Twafashwe ahagana saa mbiri z’ijoro turi mu birori by’isabukuru y’amavuko y’inshuti yacu. Kubera urusaku rwa Radiyo twacurangaga abantu barabyumvise batanga amakuru Polisi iradufata.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yaburiye bamwe mu bakirimo kurangwa n’imyitwarire yo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19. Yavuze ko abo bantu batazihanganirwa bazajya berekwa abaturage kandi banabihanirwe.

    Ati “Kabone niyo waba warakingiwe cyangwa utarakingirwa, wipimishije cyangwa utipimishije COVID-19 buri muntu wese agomba gushyira intera hagati y’undi, gukaraba mu ntoki kenshi gashoboka, kwambara agapfukamunwa ndetse mukirinda gusuhuzanya bahana ibiganza cyangwa bahoberana. “

    CP Kabera yakomeje akangurira ba nyiri resitora na hoteli kujya bubahiriza amabwiriza bahawe yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 abibutsa ko aho bizagaragara ko barenze kuri ayo mabwiriza bazabihanirwa.

    Abafashwe kuri icyumweru uko ari 16 bajyanywe muri sitade amahoro baraganirizwa bibutswa ingamba zo kwirinda COVID-19 nyuma inzego zibishinzwe zibaca amande.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Abasore-n-inkumi-16-bafatiwe-mu-birori-kubera-gutamazwa-n-umuziki-bari-bamariyemo-Volume

  • Mozambique : Uwari mu buyobozi bw’impunzi z’Abanyarwanda yishwe arashwe #rwanda #RwOT

    Karemangingo yishwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Nzeri 2021 aho yarashwe n’abantu bari mu modoka ya Toyota Fortuner.

    Cléophas Habiyaremye ukuriye ishyirahamwe ry’impunzi z’Abanyarwanda muri kiriya Gihugu cya Mozambique, yatangaje ko ubwo Karemangingo yari mu modoka nto yo mu bwoko bwa Toyota Vitz agana iwe ahitwa Liberdade, imodoka ebyiri zamwitambitse imwe imbere indi inyuma.

    Yagize ati “Yari ari hafi kugera iwe, abari mu modoka ya Toyota Fortuner ni bo bamurashe bari hejuru we ari hasi mu modoka ntoya, bamurashe amasasu atandatu.”

    Habiyaremye avuga ko polisi yageze ahabereye ubu bwicanyi igakora akazi kayo ariko kugeza ubu nta muntu urafatwa akekwaho uruhare muri ubwo bwicanyi.

    Révocat Karemangingo yari yishinganishije ku nzego z’umutekano za Mozambique ko hari abantu bashaka kumwica bafite aho bahuriye n’u Rwanda, nk’uko Habiyaremye abivuga.

    Ati”No mu 2016 baramuhushije bashakaga kumwicira iwe mu rugo, agira amahirwe kuko imodoka yari yiriwemo si yo yatashye arimo, baramuhusha.”

    Ku mpamvu zaba zateye kwicwa kwe, Habiyaremye avuga ko Karemangingo nta kindi yakoraga uretse ubucuruzi, ko atakoraga politiki kuko ari impunzi.

    Karemangingo ari mu baketsweho uruhare mu rupfu rwa Louis Baziga wahoze ahagarariye diaspora y’u Rwanda muri Mozambique warashwe agapfa i Maputo mu 2019.

    Habiyaremye avuga ko Karemangingo wahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda zitwaga FAR ku ipeti rya Lieutenant yagizwe umwere kuri icyo kirego.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Mozambique-Uwari-mu-buyobozi-bw-impunzi-z-Abanyarwanda-yishwe-arashwe

  • Muhanga : Ikirombe kishe abantu bane barimo abasore babiri b’imyaka 19 #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga, Rwakana John yemeje aya makuru avuga ko bariya bantu binjiye mu kinomba saa kumi n’imwe za mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Nzeri 2021.

    Inzego zinyuranye zahise zihutira gutabara, zihita zikura imirambo ya ba nyakwigendera aho yahis ijyanwa ku bitaro gukorerwa isuzuma.

    Abapfuye ni Turatimana Vianney w’imyaka 19, Rwendeye Medard w’imyaka 19, Dusabamahoro Ignace w’imyaka 21 na Nsabimana Eugene w’imyaka 24.

    Bose ni abo mu Mudugudu wa Rubimba, Akagari Sholi mu Murenge wa Cyeza, mu Karere ka Muhanga.

    Uwabashije kurokoka ni Habinshuti Eric w’imyaka 16 y’amavuko uwo mu Mudugudu wa Rubimba, Akagari ka Sholi mu Murenge wa Cyeza, yakuwe mu bitaka ari muzima.

    Iki kirombe gisanzwe gicukurwamo amabuye y’agaciro, ni icya Kompanyi yitwa AFRICOM isanzwe ikorera mu Karere ka Muhanga.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Muhanga-Ikirombe-kishe-abantu-bane-barimo-abasore-babiri-b-imyaka-19

  • Dr.Kayumba Christopher yajyanwe kwa muganga yanga gusuzumwa #rwanda #RwOT

    Dr Christopher Kayumba uri mu myigaragambyo yo kwiyicisha inzara aho afungiye, yajyanywe ku bitaro by'akarere ka Gasabo ngo asuzumwe, nk'uko umunyamategeko we abivuga.

    Kuva kuwa gatanu, Kayumba, umunyapolitiki wahoze ari umwalimu muri kaminuza y'u Rwanda, ari kwiyicisha inzara aho afungiye muri 'station' ya polisi i Kigali, nk'uko umwunganira mu mategeko abivuga.

    Me Ntirenganya Seif Jean Bosco wunganira Kayumba kuwa mbere yabwiye BBC ko umugenzacyaha ufite dosiye y'umukiliya we yamumenyesheje ko “bamujyanye ku bitaro by'Akarere ka Gasabo (ex. Police Hospital) kugira ngo bamukorere isuzuma”.

    Me Ntirenganya amaze kubwira BBC none ko umukiiiya we yanze ko asuzumwa na muganga kuko atari we yasabye kujyanwayo.

    Avuga ko Kayumba yanze ko “bamwinjirira mu mubiri kugira ngo bashake ibindi byaha bamugerekeraho noneho bavanye mu mubiri”.

    Me Ntirenganya avuga kandi ko Kayumba yemeza ko asanzwe afite umuganga amukurikirana.

    Ngo yavuze ati: ” Njye sindwaye. Murangirira impuhwe z'iki zo kunjyana kwa muganga kugira ngo bamfate ibizamini atari njye nabibasabye?”

    Ishyaka yashinze naryo ryatangaje kuri Twitter ko umuyobozi waryo yajyanywe mu bitaro,riti “AMAKURU MASHYA: Tumaze kumenshwa ko Umuyobozi wacu Dr Kayumba Christopher yajyanywe mu bitaro by'Akarere ka Gasabo. Tubibutse ko amaze iminsi yarafashe icyemezo cyo kwiyicisha inzara kubera ihohoterwa akomeje kugirirwa na Leta y'u Rwanda.

    Kayumba yafunzwe kuwa kane nyuma yo kubazwa ku byaha akekwaho bijyanye no gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, nk'uko byatangajwe n'ubugenzacyaha bw'u Rwanda, RIB.

    Me Ntirenganya avuga ko kwiyicisha inzara ari icyemezo bwite cye “ku buzima bwe ngo ashobore gusaba uburenganzira bwe”.

    Kayumba arakekwaho gukoresha gufata ku ngufu abagore babiri, mu 2012 no mu 2017, ibyaha by'ubugome mu mategeko y'u Rwanda bisaza gusa nyuma y'imyaka 10.

    Kayumba yabibajijweho mu kwezi kwa gatatu, yongeye kubibazwaho kuwa kane w'iki cyumweru ariko ubu bwo yahise afungwa. Ibyo byaha we yumvikanye kenshi abihakana.

    Ntirenganya avuga ko Kayumba yashinze ishyaka rya politiki tariki 16/03/2021 bucyeye tariki 17/03 bikandikwa mu binyamakuru ko ashinjwa gufata ku ngufu umukobwa yigishaga muri kaminuza y'u Rwanda.

    Ati: “Tariki 23/03 yitabye RIB arabazwa, yongera gusubirayo tariki 29/03 bamushinja n'undi mukobwa wa kabiri ngo wo mu 2012.”

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/dr-kayumba-christopher-yajyanwe-kwa-muganga-yanga-gusuzumwa

  • Polisi yerekanye 49 bafashwe batwaye ibinyabiziga basinze; umwe yanakoze impanuka – #rwanda #RwOT

    Saa Tanu z’amanywa yo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Nzeri 2021, ni bwo Polisi yeretse itangazamakuru aba bantu 49, bari batwaye imodoka banyweye ibisindisha.

    Bamwe mu bafatiwe mu cyuho bemeye ko bari banyweye ibisindisha ariko babisabira imbabazi.

    Umwe muri bo ukora akazi ko gutwara abantu kuri moto, yemereye itangazamakuru ko gutwara ikinyabiziga yanyweye ibisindisha aribyo byatumye akora impanuka.

    Yagize ati “Bamfashe ntwaye moto nanyweye ku gacupa mfite igipimo cya 3,3; naguye hasi kubera gusinda ari nayo mpamvu ndi hano. Ndaboneraho gusaba bagenzi banjye gutwara banyweye ibisindisha.”

    Undi musaza we yemeza ko yafashwe atwaye imodoka yanyweye inzoga ariko agahakana ko yari yasinze.

    Ati “Bamfashe ndi kumwe n’umukoresha wanjye nanyweye icupa rya Primus ariko numvaga ntasinze ku buryo ariyo mpamvu numvaga nta kibazo.”

    Yaboneyego gusaba imbabazi anashishikariza abandi bantu kwirinda gutwara ibinyabiziga banyweye ibisembuye.

    Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, CSP Sendahangarwa Apollo, yavuze ko aba bantu uko ari 49 bafashwe mu minsi ine ishize asaba abatwara ibinyabiziga kwirinda gutwara banyweye ibisindisha kuko biteza impanuka.

    Ati “Aba bafashwe banyweye ibisindisha birenze urugero bamwe bigaragara ko basinze rero dukomeje gushishikariza abantu kwirinda gutwara banyweye inzoga kuko bibujijwe cyane ko abantu badakwiye kubura ubuzima bwabo kubera kwitwara nabi.”

    Buri mushoferi wese ufashwe atwaye ikinyabiziga yanyweye ibisindisha acibwa amande y’ibihumbi 150 by’amafaranga y’u Rwanda.

    Polisi y’u Rwanda yerekanye 49 bafashwe batwaye ibinyabiziga basinze

    source : https://ift.tt/3tAJeek

  • Muhanga: Bane bapfiriye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro – #rwanda #RwOT

    Icyo kirombe cya Sosiyete yitwa AFRICOM cyagwiriye abagicukuraga kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Nzeri 2021, mu Mudugudu wa Rubimba mu Kagari ka Sholi.

    Abapfuye ni Turatimana Vianney w’imyaka 19, Rwendeye Medard w’imyaka 19, Dusabamahoro Ignace w’imyaka 21 na Nsabimana Eugène w’imyaka 24. Uwakuwemo ari muzima ni Habinshuti Eric w’imyaka 16 y’amavuko.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga, Rwakana John, yavuze ko bagwiriwe n’icyo kirombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere bahita batangira ubutabzi bwo kubakuramo. Uwa nyuma yakuwemo ahagana saa Sita z’amanywa.

    Imirambo y’abapfuye yajyanywe ku bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma. Uwakomeretse na we niho ari kuvurirwa.

    pr[email protected]


    source : https://ift.tt/3huuQzu

  • Ishoramari rishya rya Israel mu Rwanda, umuti ku bahakana Jenoside: Ikiganiro na Amb Ron Adam (video) – #rwanda #RwOT

    Dr. Ron Adams ni we wahawe inshingano zo kuyobora iyi Ambasade, atangira gukorera ku Mugabane wa Afurika avuga ko ‘byahoze ari inzozi ze’ dore ko kuva yatangira gukorana na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel mu 1991, ari ubwa mbere yari abonye inshingano zo gukora ku Mugabane wa Afurika.

    Mu kiganiro na IGIHE, uyu mugabo yavuze ko gukorera muri Afurika byahoze ari inzozi ze. Ati “Nakoreye Umuryango w’Abibumbye igihe kinini, ariko umutima wanjye wari muri Afurika, rero ni ibintu byiza kuri njye [kuba ndi gukorera] muri Afurika, nkaba ndi no mu [gihugu cyiza nifuzaga] muri Afurika.”

    Umubano w’ibihugu byombi umaze gushinga imizi

    Mbere y’uko Ambasaderi Ron Adam atangira inshingano ze, umubano w’ibihugu byombi wari ushingiye cyane ku mutekano, nubwo imikoranire mu rwego rw’ubuhinzi yari yaratangiye mu 2012, ubwo u Rwanda rwatangiraga kohereza abanyeshuri muri Israel kugira ngo bihugure mu bijyanye n’ubuhinzi.

    Ambasaderi Adam yavuze ko amaze gutangira izi nshingano, yashyize imbaraga mu kwagurira umubano mu zindi nzego. Ati “[Mbere] Imibanire yari ishingiye cyane ku bikorwa by’umutekano, icyo nakoze ni ukwagura imikoranire ikagera mu zindi nzego. Icyo navuga ni uko ibintu byahindutse ugereranyije n’uko byari bimeze mbere.”

    Kuri ubu ibihugu byombi bifitanye umubano mu nzego zirimo uburezi, ubuhinzi, ikoranabuhanga, umutekano, ubuzima n’ibindi bitandukanye.

    Kuva Israel yafungura ambasade mu Rwanda, ibikorwa birimo ubukerarugendo hagati y’impande zombi byateye imbere, ndetse abakerarugendo baturutse muri icyo gihugu kiri mu biteye imbere, batangira kuza mu Rwanda ku bwinshi.

    Ambasaderi Adam yasobanuye ko hari abakerarugendo baherutse kuza mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize, aho basize mu Rwanda agera kuri miliyoni 1,2$ mu gihe bamaze mu Rwanda.

    Yagize ati “Abakerarugendo bamwe baraje mu Ugushyingo n’Ukuboza k’umwaka ushize, aho abakerarugendo 500 baje bagasiga mu Rwanda miliyoni 1.2$. Binteye ishema kuko nagize uruhare muri icyo gikorwa.”

    Icyakora ibi ntibihagije, kuko Adam yemeza ko abaturage benshi ba Israel bataramenya amakuru menshi ku Rwanda, uretse ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yavuze ko “Kugira ngo abaturage ba Israel basure u Rwanda, ni ngombwa ko u Rwanda rukomeza kwiyerekana mu yindi sura kuko benshi mu baturage ba Israel nta kintu bazi ku Rwanda uretse Jenoside yakorewe Abatutsi, ibi bigomba guhinduka.”

    Hari amakuru avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, runafite mu nshingano guteza imbere ubukerarugendo, ruri mu myiteguro yo gufungura ibiro muri Israel, bizagira uruhare mu gukurura abakerarugendo benshi baturutse muri iki gihugu, nacyo gisanzwe ari igicumbi cy’ubukerarugendo kuko mbere y’icyorezo cya Covid-19, cyakiraga abagera kuri miliyoni enye buri mwaka.

    Uretse ubukerarugendo, byitezwe ko uru Rwego ruzanagira uruhare mu guteza imbere ibikorwa by’abikorera hagati y’ibihugu byombi, ibi bikazoroshywa na RwandAir ikorera ingendo i Tel Aviv kuva mu 2019.

    Ku rundi ruhande, ibikorwa by’ishoramari biri gutera imbere hagati y’ibihugu byombi, aho mu minsi iri imbere, hari abashoramari baturutse muri iki gihugu bateganya kubaka ibitaro bifite ibitanda birenga 100.

    Israel kandi irateganya gutera u Rwanda inkunga y’ibitanda 55 biri ku rwego rwo hejuru, bishobora kwifashishwa mu kuvura abarwayi barimo n’abarembejwe n’icyorezo cya Covid-19.

    Israel kandi iri kwitegura kwakira abaganga batandatu bayobora ibitaro, bazajya gukarishya ubumenyi muri icyo gihugu mu bijyanye no kuyobora ibitaro.

    Urwego rw’ubuhinzi; inkingi ya mwamba mu mibanire y’ibihugu byombi

    Kuva mu 2012, u Rwanda rwohereza abanyeshuri 200 kujya kwihugura mu bijyanye n’ubuhinzi, na cyane ko iki gihugu kigizwe na kimwe cya gatatu cy’ubutayu, kiri mu bifite ubutaka buto, ariko kikaza mu bifite ubuhinzi buteye imbere ku Isi.

    Israel izwi cyane mu bijyanye no kuhira ndetse n’ubuhinzi bukorerwa mu nzu, gutunganya imyanda y’amatungo ikavanwamo ibindi bintu, ndetse n’ubuhinzi bubyara umusaruro kandi bwakorewe ahantu hato.

    Nk’ubu inka zo muri icyo gihugu nizo zitanga umusaruro mwinshi ku rwego rw’Isi, mu gihe Israel ifatwa nk’igihugu cya kabiri giteye imbere mu buhinzi, inyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko ikaba igihugu cya mbere ku Isi gishobora mu bijyanye n’ubushakashatsi mu nzego zirimo ubuhinzi, kuko ishoramo 4.3% by’umusaruro mbumbe wayo.

    Benshi mu rubyiruko rw’Abanyarwanda rwagiye rwoherezwa kwihugura mu buhinzi muri Israel, rwatangiye kubibyaza umusaruro

    Ambasaderi Adam yavuze ko ubu bunararibonye bw’iki gihugu ari bwo gisangiza u Rwanda. Ati “Mufite ubutaka buto ariko mushobora kububyaza umusaruro kurushaho, burenze. Ibyo nibyo tugerageza gukora hano, tukagerageza kubasangiza ubunararibonye bwacu ku buryo hakoreshwa ubutaka buto bukabyazwa umusaruro wisumbuye.”

    Ni gute u Rwanda rwarushaho guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi?

    U Rwanda na Israel bihuriye ku mateka ya Jenoside, ni ukuvuga iyakorewe Abatutsi mu 1994 mu gihe iyo muri Israel yakorewe Abayahudi, igahitana abarenga miliyoni eshashatu.

    Kimwe mu biranga Jenoside ku rwego rw’Isi, ni uko mu gihe yarangiye, abayigizemo uruhare bagerageza kwihunza uruhare rwabo muri icyo gikorwa kigayitse, bakabikora bahindura ukuri kw’ibyabaye, kugira ngo bareke kugibwaho n’ikimwaro.

    U Rwanda ruri kunyura muri iki cyiciro, aho abagize uruhare muri Jenoside ndetse n’ababakomokaho, bakomeje kumvikana bahakana, cyangwa bahindura amateka y’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ambasaderi Adam avuga ko ibi bidatangaje, ariko akavuga ko uburyo bwiza bwo gukomeza guhangana n’iki kibazo, ari ugukomeza kuvuga amateka y’ibyabaye mu Rwanda binyuze mu gutanga ubuhamya mu nyandiko, mu mashusho ndetse n’amajwi.

    Yagize ati “Icyo navuga ni uko hakenewe gukomeza gutanga ubuhamya [bw’ibyabaye]. Muri Israel dusohora ibitabo 200 buri mwaka bigaruka ku mateka ya Jenoside ya Holocaust. [Abarokotse] bakwiye gutanga ubuhamya bwabo, bakavuga uko byabagendekeye, bakabishyira muri video ndetse bigaca no kuri radio…Ibi birwanya ihakana rya Jenoside, bikomora ibikomere by’abagizweho ingaruka na Jenoside ndetse bikanigisha abato [ku mateka yayo].”

    Yongeyeho ati “Ntabwo warwanya ihakana rya Jenoside utagaragaza ubuhamya bw’ibyabaye. Abagize uruhare muri Jenoside bakiriho, bakomeza kuvuga ko nta kintu cyabaye, iyo nta muntu wo ku rundi ruhande ubahakanyije, ibintu bishobora kuguma gutyo.”

    Ibibazo bya Palestine…

    Ambasaderi Ron Adam yakoze igihe kirekire muri Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel, ndetse zimwe mu nshingano yakoze zirimo gushakira umuti ikibazo cya Palestine.

    Uyu mugabo yavuze ko iki kibazo kizarushaho kugorana mu gihe umutwe wa Hamas wagenzura ibice byose bya Palestine.

    Yagize ati “Igisubizo kigomba kuboneka, ariko impande zombi zikwiye kwicara zikabiganiraho. Ariko ubu biragoye kuko Hamas iri kuyobora Gaza, mu gihe yaramuka itsinze amatora muri Western Bank, nta muntu wo kuvugisha uzaba ugihari kuko intego ya Hamas ari ukwangiza Israel, ibyo rero byadusubiza inyuma, aho kujya imbere.”

    Ambasaderi Ron Adam ni umuhanga mu bijyanye na Philosophy aho yabyize muri Kaminuza ya Haifa, ahakura impamyabumenyi yo ku rwego rw’Ikirenga. Uyu mugabo kandi afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye na politiki, ndetse n’impamyabumenyi mu bijyanye mu bijyanye n’amateka.

    Yakoreye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel mu Muryango w’Abibumbye, aho yakoze imyaka 15.

    Ambasaderi wa mbere wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam, yatangiye inshingano ze mu 2019

    source : https://ift.tt/3Abcsmz

  • Vinicius Jr yatabawe n'abashizwe umutekano kubera ibyo yakorewe n'abafana #rwanda #RwOT

    Ubwo Vinicius Jr yatsindiraga Real Madrid igitego cya 3 yari ikeneye cyane mu mukino yanyagiyemo Celta Vigo ibitego 5-2,yagiye kwishimana n'abafana baramufata banga kumurekura byatumye abashinzwe umutekano batabara.

    Uyu munya Brazil yakoze ikosa ajya mu bafana bari bishimye cyane niko kumufata barakomeza abura uko abiyambura byatumye abashinzwe umutekano bahagoboka cyane ko yari yananiwe gusubira mu kibuga.

    Iki gitego Vinicius yatsinze ku munota wa 54 cyagaruye mu mukino Real Madrid kuko yatsinzwe ibitego 2-1 mu gice cya mbere hanyuma igice cya kabiri Benzema atsinda icya kabiri kugeza ubwo uyu musore ukiri muto yahinduraga umukino ashyiramo igitego cya 3 ibyishimo biramurenga ajya mu bafana.

    Amafoto yafashwe yagaragaje aba bafana bafashe uyu mukinnyi bari kumwifotorezaho abandi bashaka kugumana nawe bituma abura uko asubira mu kibuga kugeza abashinzwe umutekano bahageze baratabara.

    Real Madrid yagarutse ku kibuga cyayo cyiza cyane, Santiago Bernabeu,yari imaze igihe kinini ivugurura dore ko n'umwaka w'imikino ushize itigeze ihakinira.Hari hashize iminsi 560 Real Madrid idakinira kuri stade yayo.

    Umusifuzi Sanchez Martinez yategereje ko Vinicius agaruka mu kibuga amuha ikarita y'umuhondo kubera ko yishimiye igitego akajya muri stade.

    Real Madrid yatsindiwe na Karim Benzema watsinze ibitego 3 mu gihe Vinicius Jr na Edouardo Camavinga batsinze ibindi.

    Real Madrid ubu iyoboye shampiyona n'amanota 10 muri 12 imaze gukinira muri uyu mwaka w'imikino wa La liga.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/vinicius-jr-yatabawe-n-abashizwe-umutekano-kubera-ibyo-yakorewe-n-abafana

  • Mo Salah yanditse amateka muri ruhago. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi Mohamed Salah, yanditse amateka muri ruhago ubwo yatsindaga ku mukino wa Leeds United wakinwe kuri iki Cyumweru, cyatumye yuzuza ibitego 100 amaze gutsinda muri shampiyona y'u Bwongereza ndetse asatira Didier Drogba, uyoboye Abanyafurika batsinze ibitego byinshi muri iyi shampiyona ikunzwe kurusha izindi ku Isi.

    Ni mu mukino Mohamed Salah yatsinzemo igitego cya 100 muri Premier League, mu mukino Liverpool yatsinzemo Leeds United ibitego 3-0.Uyu munya-Misiri wujuje ibitego 100 muri Premier League, yakoze amateka yo kuba umukinnyi wa kabiri ukomoka muri Afurika utsinze ibitego byinshi muri shampiyona y'u Bwongereza, nyuma y'umunya-Cote d'Ivoire Didier Drogba watsinze ibitego 104 muri iyi shampiyona ikurikirwa na benshi kuruta izindi ku Isi.

    Mu bitego 100 Salah yatsinze muri Premier League, harimo 98 yatsindiye Liverpool na bibiri yatsindiye Chelsea atamazemo igihe kirekire. Salah ukomeje kwigaragaza cyane muri Premier League, amaze gukina imikino 163, akaba yaratsinze ibitego 100, atanga imipira 36 yavuyemo ibitego.

    Source : https://yegob.rw/mo-salah-yanditse-amateka-muri-ruhago/

  • Umugeni yaguwe gitumo aryamanye n'uwo bahoze bakundana ku munsi w'ubukwe bwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa utatangajwe amazina yaguwe gitumo arimo gusambana numusore bahoze bakundana kera(ex boyfriend)ku itariki ye y'ubukwe.

    Ibi byabereye muri Nigeria aho bamwe bari bizihiwe bishimiye ubukwe bw'uyu mukobwa.Nibwo uyu mugeni yahise yinyabya hanze gato maze ajya guhura n'uwari umukunzi we w'akahise.

    Bivugwa ko uyu mukobwa yari yahaye uriya musore gahunda yo kuza mu ibanga bakajya mu byabo.Abari batashye ubukwe ngo babonye umugeni atinze hanze barasohoka bajya kureba icyamubayeho.Mu kumushakisha basanze yazamuye ikanzu umusore yamuhereye inyuma ibyo bita 'doggy style '.

    Abari baje kwiyakirira mu rugo rushya rw'abageni ngo bahise bagwa mu kantu nyuma yo kubona ayo mahano ,Uwabaguye gitumo ngo ni nyina w'umuhungu, wagerageje kubihishahisha ariko biba iby'ubusa kuko n'abandi bari babaciye iryera.

    Abantu benshi bari batashye ubu bukwe ngo batashye bijujutira ibi byabaye,bavuga ko uwo musore (ex boyfriend)atakabaye yatumiwe ndetse bakibaza amaherezo yuru rugo rushya.

    Ese uri umugabo w'uyu mukobwa wakora iki?tubwire muri comment hasi gato.

    Source : https://yegob.rw/umugeni-yaguwe-gitumo-aryamanye-nuwo-bahoze-bakundana-ku-munsi-wubukwe-bwe/