Category: Uncategorized

  • Tunisia yegukanye igikombe cy’Afurika, u Rwanda rusoza ku mwanya wa 6 #rwanda #RwOT

    Igikombe cy’Afurika muri Volleyball mu bagabo cyari kimaze iminsi kibera mu Rwanda, cyasojwe kuri uyu wa Kabiri cyegukanywe na Tunisia yatsinze Cameroon ku mukino wa nyuma amaseti 3-1.

    Aya makipe yombi yahuye ku mukino nyuma, nyuma y’uko muri 1/2 Cameroon yasezereye Morocco n’aho Tunisia isezera Misiri.

    Uyu mukino wabereye muri Kigali Arena, Cameroon yatsinze iseti ya mbere mu buryo bworoshye, amanota 25-16, yaje gutungurwa ubwo Tunisia yayitsindaga amaseti 2 akurikiyeho, buri imwe kuri 25-21. Iseti ya nyuma Tunisia yayitsinze ku manota 25-16.

    Mu guhatanira umwanya wa gatatu, Misiri yatsinze Maroc amaseti 3-1 (23-25, 28-26, 25-21, 25-18).

    U Rwanda rwasoreje ku mwanya wa gatandatu rutsinzwe na Uganda amaseti 3-1 (25-21, 23-25, 20-25, 13-25) mu gihe Nigeria yabaye iya karindwi itsinze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaseti 3-0 (25-10, 25-20, 25-22).

    Kenya, Mali, u Burundi, Niger, Burkina Faso, Sudani y’Epfo, Ethiopia na Tanzania byasoreje mu myanya icyenda ya nyuma.

    Tunisia yegukanye igikombe itsinze Cameroon ku mukino wa nyuma

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/tunisia-yegukanye-igikombe-cy-afurika-u-rwanda-rusoza-ku-mwanya-wa-6

  • Pastor Habineza Joseph ufitanye indirimbo na… – #rwanda #RwOT

    Pastor Joe ni ryo zina akoresha mu buhanzi, akaba atari mushya mu muziki kuko anafite indirimbo yakoranye na The Ben mu 2015, akaba ari nayo yasubiranyemo n’abaramyi bakunzwe cyane mu Rwanda ari bo Aime Uwimana na Rachel Uwineza. Iyi ndirimbo agiye gushyira hanze yitwa ‘Igorigota’, ikaba izajya hanze tariki 18 Nzeri 2021 iri kumwe n’amashusho yayo yafatiwe mu Rwanda na Doux naho amajwi (Audio) yayo akaba yarakozwe na Boris.

    ‘Igorigota’ ya Pastor Joe Ft Aime Uwimana & Rachel Uwineza, izaza isanga ‘Ibyiringiro’ yakoranye na The Ben n’iyitwa ‘I surrender’ yitegura gusohorera amashusho mu gihe cya vuba, bikaba biteganyijwe ko azakorwa na Licky Licky. Pastor Joe avuga ko uwakenera indirimbo ze yazisanga kuri shene ye ya Youtube ariyo JIH Joe na Instagram ni JIH_Joe ndetse no kuri Facebook yitwa JIH Joe, ati “Byose ni bishya kubisura ni inkunga ikomeye”.

    Pastor Habineza Israel Joseph arakataje mu muziki

    Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Pastor Joe yadutangarie ko afite imishinga myinshi yiteguye gukorera hano mu Rwanda harimo ibitaramo, gushyira hanze izindi ndirimbo zivuga ubutumwa bwiza no guhumuriza no gusana imitima ya benshi. Yagize ati: “Mbinyujije muri HABINEZA HOPE FOUNDATION niteguye gukora ibitaramo byinshi, nzifashisha n'abandi bahanzi ariko intego nyamukuru ari ugufasha abana b’imfubyi cyangwa abana baba mu miryango itishoboye”.

    Yakomeje agira ati “Nta yindi ntego nfite ku mutima wanjye usibye kurengera abatishoboye n'abandi bahuye n'ibibazo bikomeye mu gihugu cyacu binyuze muri iyo Foundation. Mugiye kujya mubona indirimbo nyinshi n'ibitaramo byinshi nkoresheje iyi mpano Imana yampaye, nzanjya nzana n'abandi bahanzi b’ino muri USA tuvuge ubutumwa, ikivuyemo cyose 100% kizajya gifasha abo twavuze haruguru”.

    Pastor Joe ubarizwa muri USA muri Leta ya Idaho, ni umunyarwanda watangiye umurimo w'Imana akiri muto ku myaka 8 mu ishuri ryo ku Cyumweru (Sunday School) muri AEBR Kacyiru, akomereza mu ma korali no muri Kaminuza yakomeje umurimo wo kuririmba. Yaje kwerekeza muri Nigeria ahiga ibijyanye na ‘Theology’, akomereza umurimo w'Imana muri Amerika akaba ari ho atuye n’umuryango we. Avuka mu muryango w’abakristo ndetse Se umubyara Rev. Dr Bashaka Faustin yayoboye Itorero AEBR imyaka itari micye.

    Pastor Joe ni yo mazina akoresha mu muziki

    Pastor Joe agiye gushyira hanze indirimbo yakoranye na Aime Uwimana na Uwineza Rachel

    The Ben afitanye indirimbo na Pastor Joe yitwa ‘Ibyiringiro’

    Uwineza Rachel umuramyi uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda

    Aime Uwimana afatwa nka Bishop w’abahanzi kubera uburyo benshi bamufatiraho urugero mu muziki

    Urusengero Pastor Joe akoreramo umurimo w’Imana muri Amerika

    REBA HANO ‘IBYIRINGIRO’ INDIRIMBO YA PASTOR HABINEZA JOE FT THE BEN

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109520/pastor-habineza-joseph-ufitanye-indirimbo-na-the-ben-yateguje-indi-nshya-yakoranye-na-aime-109520.html

  • Volleyball: U Rwanda rutsinzwe na Uganda ruso… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino utoroheye u Rwanda n’ubwo rwari rwatangiye neza umukino rutsinda iseti ya mbere, ariko ibyakurikiyeho ntabwo byabaye byiza kuko iseti eshatu zose zegukanwe na Uganda.Uyu mukino wabereye muri Kigali Arena, ntabwo wari witabiriwe n'abafana benshi nk'ibisanzwe, kuko wabaye mu masaha y'akazi, atorohereza umufana kubibangikanya kuza ku kibuga.

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yatangiye neza umukino itsinda iseti ya Mbere ku manota 25-21, gusa Uganda yisubiyeho igarukana imbaraga mu gace ka kabiri itsinda u Rwanda ku manota 25-23, inatsinda iseti ya gatatu ku manota 25-20, inatsinda iseti ya Kane biyoroheye cyane ku manota 25-13, bituma isoza itsinze umukino kuri seti 3-1.

    Uganda yaherukaga gutsindwa n'u Rwanda mu mukino wo mu itsinda A amakipe yombi yari aherereyemo kuri seti 3-2, uyu munsi yanze gutsindwa n'u Rwanda imikino ibiri yikurikiranya, yihagararaho n’ubwo yakinaga n'ikipe iri mu rugo.

    Uganda yasoje irushanwa yegukanye umwanya wa Gatanu yahataniraga n'u Rwanda, mu gihe u Rwanda rwasoje ku mwanya wa Gatandatu. Umwanya mwiza u Rwanda rwegukanye muri iri rushanwa nyafrika ni uwa Gatanu, rwegukanye mu mwaka wa 2017 rutsinze Libya amaseti 3-1 mu mikino yari yabereye mu Misiri.

    Umukino uhuza ibi bihugu byombi iteka uba ukomeye cyane

    Uganda yihimuye klu Rwanda irutwara umwanya wa Gatanu

    U Rwanda rwananiwe gutsinda Uganda imikino ibiri yikurikiranya

    Uganda yasoje irushanwa ku mwanya wa Gatanu nyuma yo gutsinda u Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109519/volleyball-u-rwanda-rutsinzwe-na-uganda-rusoza-ku-mwanya-wa-gatandatu-mu-gikombe-cya-afuri-109519.html

  • Umuhanzi The Flowolf wo muri Nigeria uri mu R… – #rwanda #RwOT

    INYARWANDA yahawe amakuru avuga ko uyu muhanzi yageze mu Rwanda ari kumwe na Mubyara w'umuhanzi Davido akaba ari nawe mujyanama wabo.

    Bageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali bari mu indege yihariye (Private Jet). Mubyara wa Davido ni umunyamafaranga ku buryo bivugwa ko afite 'Private Jet' zirenga eshatu, binatuma ari we ushora imari mu muziki w'uyu muhanzi.

    Akigera mu Rwanda, The Flowolf yakoranye indirimbo eshatu na Igor Mabano. Ndetse uyu muhanzi yanakoranye indirimbo n'umuraperi OG The General, umuhungu wa Albert Rudatsimburwa washinze Contact Tv akaba n'umusesenguzi muri Politike.

    Umuhungu we yabaye igihe kinini mu Bubiligi ahakorera umuziki, ndetse mu myaka icyenda ishize yakoranye indirimbo 'Boum boum' na Ai Kiba.

    OG The General yatangiye umuziki mu myaka ya 2006 na 2007 akorana cyane na TFP hamwe n'itsinda rye ryitwaga UCT.

    Flowolf uri mu Rwanda ni umuhanzi w'umunya-Nigeria, umuririmbyi akaba n'umwanditsi w'indirimbo. Yavutse tariki 19 Ukwakira 1994, akurira mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria ari naho yize amashuri abanza n'ayisumbuye.

    Uyu muhanzi yakuriye muri korali kugeza ubwo atangiye urugendo rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga mu 2015 asinya amasezerano mu inzu abahanzi bya muzika ya Ocho Records.

    Ubu, ni umwe mu bahanzi babarizwa muri Label ya Davido yitwa Davido Music Worldwide iri mu zikomeye muri Nigeria.

    Uyu muhanzi ushyize imbere injyana na Afro-pop yamenyekanye mu ndirimbo 'No shaking' yakoranye na Mayorkun na Peruzzi. Ndetse afite indirimbo zirimo iyo yakoranye na Davido, Zlatan n'abandi.

    Flowolf [Ufite umusatsi urimo tentire] yagaragaje ko anogewe n'ibihe ari kugurira mu Rwanda Igor Mabano yakoranye indirimbo eshatu na Flowolf wo muri Nigeria 

    Flowolf afashwa mu muziki n'umuhanzi Davido ufite ikuzo muri Afurika

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KO BA MI' YA THE FLOWOLF NA ZLATAN

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109517/umuhanzi-the-flowolf-wo-muri-nigeria-uri-mu-rwanda-ari-gukorana-indirimbo-na-igor-mabano-109517.html

  • Rayon Sports y’amasura mashya harimo na rutahizamu uvuye muri Yanga yatangiye imyitozo(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2021-202, ni imyitozo yagaragayemo abakinnyi benshi b’iyi kipe ndetse harimo na bamwe bari mu igeragezwa.

    Ni imyitozo yabereye ku kibuga cy’iyi kipe mu Nzove aho isanzwe ikorera imyitozo, ikaba yayobowe na Lomami Marcel, umutoza wungirije w’iyi kipe, ni mu gihe umutoza mukuru Masudi Djuma akiri i Burundi aho yagiye gushyingura se witabye Imana.

    Mu bakinnyi ba Rayon Sports batakoze imyitozo harimo rutahizamu ukomoka muri DR Congo, Manace Mutatu ndetse n’umunyezamu Kwizera Olivier (we ahamya ko nta masezerano y’iyi kipe afite).

    Abakinnyi bashya bose iyi kipe yaguze barimo Mugisha François Master, Mushimiyimana Mohammed, Mico Justin, Muvandimwe JMV, Byumvuhore Tresor, Mitima Isaac bose bari bahari batangiye imyitozo.

    Uretse aba bakinnyi kandi hari n’abandi barenga batanu baje mu igeragezwa ry’ibyumweru bibiri muri iyi kipe.

    Harimo myugariro Nizigiyimana Kalim Mackenzie ukomoka mu Burundi, hari kandi n’undi murundi Muntore Jean Pipi uherutse gutsindwa igeragezwa muri Yanga yo muri Tanzania.

    Kamoso wakiniraga ikipe ya AS Muhanga, rutahizamu ukomoka muri Cameroon n’abandi.

    Iyi myitozo ya mbere ikaba yitabiriwe kandi na perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele.

    Perezida wa Rayon Sports yitabiriye iyi myitozo

    Mackenzie ari mu igeragezwa muri Rayon Sports yahoze akinira

    Muntore Jean Pipi(ibumoso) ahabwa ikaze na Blaise Nishimwe

    Mitima Isaac (ibumoso), Muvandimwe JMV (hagati) na Mico Justin (iburyo) abakinnyi bashya ba Rayon Sports yaguze

    Mugisha François Master mu myitozo ya Rayon Sports yaherukagamo muri 2018

    Abakinnyi ba Rayon Sports benshi bitabiriye imyitozo

    Hakozwe imyitozo itandukanye hatarimo gukora ku mupira

    Byari ibyishimo bikomeye kuri aba bakinnyi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-y-amasura-mashya-harimo-na-rutahizamu-uvuye-muri-yanga-yatangiye-imyitozo-amafoto

  • Miss Shanitah yinjiye mu bucuruzi bwo kuri in… – #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe cy'icyorezo cya Covid-19, abaguzi n'abacuruzi barangamiye ubucuruzi bwo kuri internet nk'imwe mu nzira yoroshye yo kugura no kugurisha, Miss Umunyana Shanitah na bagenzi be bane batangiye ubucuruzi bwo kuri interineti bagamije ahanini guteza imbere 'Made in Rwanda'.

    Urubuga rwa Amazona ruzwi cyane mu bucuruzi bwo kuri internet rwigeze gutangaza ko nta kindi gihe rwakoreye amafaranga menshi nko muri iki gihe cya Covid-19 aho abantu bakangurirwa kudahura mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza iyi virus ifata mu myanya y'ubuhumekero.

    Hari ubushakashatsi bwasohotse byavugaga ko umwaka wa 2020, uzarangira abantu barenga miiyari ibihumbi bine barayobotse ubucuruzi bwo kuri internet. Iyi mibare ishobora kuba yariyongereye, kuko Covid-19 yajegeje Isi cyane mu 2020.

    Bimwe mu bifasha kongera abaguzi ku rubuga rw'ubucuruzi rwa Internet harimo koroshya uburyo inzira yo kwinjira ku rubuga, uburyo bwo kwishyura, inzira ifasha umuguzi gusubira inyuma igihe asha icyo akeneye n'ibindi.

    Muri iki gihe cya Covid-19, Miss Umunyana Shanitah yahuje imbaraga na bagenzi be bane binjira mu bucuruzi bukorerwa kuri murandasi by'umwihariko bagamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

    Kompanyi bafunguye bayise 'Sanga Pashe' , yamuritswe ku mugaragaro mu byumweru bibiri bishize, ariko bari bamaze hafi amezi umunani banoza uyu mushinga.

    Bafunguye 'Website' iriho ibicuruzwa nk'imyambaro yahanzwe n'iduka 'Zoi' ry'itsinda Mackenzies ribarizwamo Miss Nishimwe Naomie, Sandari, ibikinisho by'abana, imboga n'imbuto, ikawa, imitako itandukanye yo mu nzu n'ibindi.

    Iri tsinda ry'aba bantu ribarizwamo Miss Shanitah bafite aho bakorera mu Mujyi wa Kigali, ndetse bafite n'imbuga nkoranyambaga zitandukanye bise 'Sanga Pashe'.

    'Sanga' bisobanuye 'kuza' ni mu gihe 'Pashe' ari impine y'amazina y'abashinze uru rubuga rw'ubucuruzi bwo kuri internet.

    Mu kiganiro na INYARWANDA, Miss Shanitah yavuze ko uru rubuga barushinze mu ntego yo gufasha ibikorerwa mu Rwanda kugurwa hirya no hino ku Isi.

    Ati “Uru rubuga ruje gufasha mu kugeza ku bantu batandukanye bo ku Isi ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) harimo imyenda, ibihingwa byo mu nganda, ubugeni, imbuto n'ibindi muri macye ibintu byose bikorerwa mu Rwanda tukajya tubigeze hirya no hino ku Isi.”

    Akomeza ati '…Iki gitekerezo twakigize nyuma yo kubona ko ari imbogamizi ku Banyarwanda baba mu mahanga, yaba nk'abanyeshuri n'abandi bagiye kuba hanze ukabona barakumbura iby'iwabo ariko batabasha kubibona.'

    Uyu mukobwa yanavuze ko mu isesengura bakoze basanze hari ba mukerarugendo baza mu Rwanda bakishimira imitako n'ibindi ariko yagera iwabo ntabone uburyo byamugeraho.

    Ndetse ko hari n'abatuma (gutuma) ibintu bitandukanye inshuti zabo ziba zaje mu Rwanda, ariko bitewe n'ibiro baba batagomba kurenza mu ndege ugasanga ntibibashije kubageraho.

    Miss Shanitah avuga ko bafite kompanyi zitandukanye z'indege bakorana, ku buryo ibiro byose umuntu yakenera byamugeraho. Bari gukorana n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, RwandAir n'abandi bazajya babafasha kugeza ibicuruzwa ku baguzi.

    Kuva uru rubuga rwatangira, hari abatangiye kuguriraho ibicuruzwa. Ubu rurakorera mu bihugu 220 ku Isi, ndetse byitezwe ko mu myaka itanu iri imbere ruzaba rukorera ku Isi yose nk'uko izindi mbuga zubatse izina ku Isi zimeze muri iki gihe.

    Kamugisha Habib uri mu bashinze uru rubuga, yabwiye INYARWANDA ko binjiye ku isoko ry'ubucuruzi bwo kuri internet bazi neza ko hari izindi mbuga, ari nayo mpamvu bafite umwihariko w'uko igicuruzwa kigera ku mukiriya nk'uko yagitumije kandi mu gihe cyumvikanyweho.

    Ati 'Si ukumva ngo haje ubucuruzi bwo kuri internet gusa ahani ni ukureba ukuntu twafatanya n'Igihugu mu buryo guteza imbere abaturage n'Igihugu muri rusange. Tuje gukemura zimwe mu mbogamizi zari zisanzwe zibaho.'

    'Ushobora kuba wohereza urusenda mu Bubiligi ugasanga ukuntu uvugana n'umukiriya wawe ni kuri telefoni, ku buryo usanga icyizere cyo kujya ku kwishyura ari nka miliyoni 20 Frw ugasanga kugira ngo ayaguhe abanje kuguha kimwe cya kabiri.'

    Kamugisha avuga ko bafite abantu bakurikirana ibyaguzwe ku buryo imbogamizi y'abantu bavugaga ko ibyo batumijeho atari byo babonye batazigera bahura nayo.

    Uyu musore avuga ko kuri uru rubuga hariho uburyo bw'aho umukiriya ashobora gusubizwa amafaranga yawe igihe cyose yasanga ibyo yatumije atari byo ubonye. Kugeza uyu munsi iyi kompanyi ikoresha abakozi 10.

    Miss Umunyana yinjiye mu bucuruzi bwo kuri internet, avuga ko biri mu murongo w'umushinga yatanze muri Miss Rwanda 2018 w'ubukungu budashingiye guhererekanya amafaranga mu ntoki (Cashless economy) Umunyana yavuze ko yafatanyije na bagenzi be gushinga 'Sanga Pashe' mu rwego rwo kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu

    Imyambaro yo mu iduka 'Zöi' ry'itsinda ry’abakobwa ryamamaye ku izina rya Mackenzies ribarizwamo Miss Nishimwe Naomie iboneka kuri uru rubuga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109516/miss-shanitah-yinjiye-mu-bucuruzi-bwo-kuri-internet-agamije-guteza-imbere-made-in-rwanda-109516.html

  • Umugabo ukekwaho kwambura no gusambanya abagore n'abakobwa yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB, rutangaza ko kuri uyu wa 14 Nzeri 2021 rwafunze umugabo witwa Bagaragaza Theogene, akekwaho icyaha cyo gusambanya abagore n'abakobwa ku gahato, kubambura utwabo n'ibindi.

    Rubinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, uru rwego rwatanze ubutumwa bugira buti' RIB yafunze Bagaragaza Theogene ukurikiranweho ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kwanduza undi indwara ku bushake n'ubwambuzi bushukana'.

    Bimwe mu bivugwa ko uyu Bagaragaza yamburaga abo yashutse.

    Ubu butumwa bukomeza bugira buti' Bagaragaza yashukaga abagore n'abakobwa ko yababonera akazi, hanyuma akabasaba ko bahurira muri hoteli akabashuka akabasambanya ndetse akabiba amafaranga, ibintu byabo birimo amasakoshi na telefoni ngendanwa'.

    RIB, ikomeza ivuga ko uyu mugabo Bagaragaza, kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya yayo ya Nyarugenge mu gihe dosiye ye irimo gukorwa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha nkuko amategeko abiteganya.

    Mu butumwa bureba buri wese mu gukumira no kwirinda ibyaha, RIB ivuga ko ikangurira abaturarwanda cyane cyane urubyiruko kugira amakenga ku babizeza akazi cyangwa ubundi bufasha kuko bishobora kubaviramo kugirirwa nabi harimo no gusambanywa ku ngufu ndetse n'izindi ngaruka mbi ku buzima bwanyu.

    Ubwo yerekwaga itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, Bagaragaza avuga yemera ko yashukaga abagore n'abakobwa, bakava iwabo baje mu mujyi, bazi ko baje mu kazi. Yemera kandi ko no kubacuza cyangwa kubambura utwabo yabikoze, ariko kubasambanya ku gahato byo arabihakana, akavuga ko babaga babyumvikanyeho.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/umugabo-ukekwaho-kwambura-no-gusambanya-abagore-nabakobwa-yatawe-muri-yombi/

  • Inkumi nitangira kugusura kenshi uri umusore… – #rwanda #RwOT

    Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bintu bitanu uzirinda gukora, igihe ubona inkumi isigaye  igusura kenshi uri ingaragu. 

    1.Ntuzamwemerere kurara iwawe 

    Hari abasore usanga  bashimishwa no kuba inkumi yabasura ikarara, cyane cyane ab'ingaragu. buriya rero ni ikosa rikomeye kwemerera inkumi yagusuye ko irara iwawe, mu gihe nta bucuti bwihariye mufitanye cyangwa se atari umugore wawe. Ibi bishobora gukurura ibyago utateguye mu ijoro, bishobora kugushyira mu kaga gakomeye. Urugero ashobora kurwara akaremba bikamuviramo urupfu, nawe bikaba ngombwa ko ukurikiranwa mu iperereza! Mushobora no kugira ibyo mupfa bindi byagukururira ibibazo.

    2.Ntuzamwemerere kuzana ibintu bye iwawe

    Ni ikosa rikomeye kwemerera umukobwa  ko azana ibintu bye iwawe mu gihe atari umugore wawe. Yewe si nabyiza mu gihe ari inshuri yawe. Ibi byakuviramo ibyago bitandukanye wahura nabyo. Bishobora no kugutandukanya n’umukunzi wawe mu gihe azanye ibintu iwawe. Akenshi ahamara igihe bikaba byabaviramo kutumvikana no gutandukana, kubera ko uko bwije n’uko bukeye buri wese agenda amenya imico y’undi bikaba byabatandukanya umwe abonye ko yibeshye!

    3.Uzirinde kumuha urufunguzo rw’inzu yawe

    Utitaye ku kuntu agira umutima mwiza n’uko mubanye, ntuzahe na rimwe umukobwa urufunguzo rw’inzu yawe. Urubuga legitpost.com twifashishije dukora iyi nkuru, rwo ruvuga ko kabone n’ubwo yaba ari umukunzi wawe si byiza kumuha urufunguzo rw’inzu yawe kuko hari ubwo yazakuvumbura bitewe n’ibyo ashobora gusanga mu nzu, bityo gahunda zose mwari mufitanye zigapfa. Uru rubuga rukomeza ruvuga ko igihe wahaye umukunzi wawe urufunguzo, nawe ahita yumva afite inshingano zo kumenya ibyakorewe mu nzu, abantu bahaje, n’ibindi byinshi bishobora kwangiza urukundo rwanyu.

    4.Uzirinde icyatuma umukubita

    Gukubita umukobwa ni ikosa ryatuma wisanga mu buroko! N’ubwo warakara birenze urugero, ni ikosa rikomeye gukubita inkumi yagusuye. Icyo mwapfa cyose uzirinde kumukubita. Navuga “oya” ku kintu runaka adashaka, uyubahe bitabaye ibyo numukubita mukarwana bizaba bibi.

    5.Umukobwa wagusuye uzamwibutse ko agomba gutaha

    Nk'uko twigeze kubigarukaho, si byiza kwemerera inkumi yagusuye kurara iwawe, kuko hari ibyago byagutse wahura nabyo  nk'uko twabivuze haruguru. Kabone n’ubwo yaba ari umukunzi wawe uzamwibutse gutaha, bizarushaho kubaka ubucuti bwanyu.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109515/inkumi-nitangira-kugusura-kenshi-uri-umusore-uzirinde-ibi-bintu-uko-ari-5-109515.html

  • Yemeye gucibwa ukuguru kugira ngo arokore umwana yari atwite [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Kathleen Osborne yavuze inkuru ishimishije yukuntu yagombaga gucibwa ukuguru kugirango aha umwana we amahirwe yo kubaho.

    Ku nshuro ya gatatu, Kathleen w'imyaka 28 bamusanganye kanseri, ariko nanone yari atwite amezi ane, nubwo atari abizi.

    Nyuma yo gukorerwa MRI, abaganga bamubwiye ko afite amahitamo 2 ariyo gukuramo inda kugira ngo atangire imiti ya Chemotherapy cyangwa kwemera gucibwa ukuguru akamurokora.

    Nyuma y'umunsi umwe, Kathleen, amaze kubitekerezaho cyane, yahisemo ko bamuca ukuguru kw'iburyo kugira ngo akureho kanseri y'amagufwa.

    Kumubaga byagenze neza, kandi Kathleen yibarutse umwana we Aida-May nyuma y'ibyumweru umunani abazwe.

    Kathleen agira ati: 'Nishimiye ko nafashe icyemezo cyo gutakaza ukuguru kwanjye kuko byampaye umukobwa wanjye.

    Iyo ntaba naraciwe ukuguru icyo gihe, nari kubura umwana wanjye kandi ngafata imiti byashobokaga ko idashobora no gukiza ukuguru kwanjye nyuma.

    “Ntabwo nari kubona umwana wanjye iyo ntabikora, byari bikwiye rero. “

    Uyu mubyeyi w'abana batatu bamusuzumye bwa mbere kanseri afite imyaka 11 gusa – nyuma yo kubabara ukuguru kw'iburyo muri 2005.

    Kathleen yatewe chemotherapy nyuma yo gusanganwa kanseri y'amagufwa kandi igice kinini cy'ivi cyakuweho, hanyuma n'inkoni ebyiri z'icyuma zinjizzwa mu kuguru.

    Uyu mugore yamenye ko atwite ubwo yari amaze gusanganwa kanseri ahitamo ko bamuca ukuguru kugira ngo abyare umwana we w'umukobwa yifuzaga dore ko yari afite abahungu 2.



    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/yemeye-gucibwa-ukuguru-kugira-ngo-arokore-umwana-yari-atwite-amafoto

  • Kiyovu SC yerekanye Niyonkuru Vladmir nk'umutoza mushya w'abanyezamu ndetse iha ikaze Ndayishimiye Thierry wakinaga muri Marines FC #rwanda #RwOT

    Ikipe y'umupira w'amaguru ya Kiyovu Sports yamaze gutangaza ko Umurundi Niyonkuru Vladmir ariwe mutoza mushya w'abanyezamu bayo mu gihe cy'imyaka ibiri iri imbere, ni nyuma yaho iyi kipe yari yatangaje ko Ndanda ariwe uzatoza abakinnyi bayo ariko ntiyaboneka mu mwaka ushize w'imikino.

    Iyi kipe ibinyujije ku rukuta rwayo twa Twitter, yatangaje ko Vladmir ariwe ugiye kuba atoza abanyezamu bayo mu gihe cy'imyaka ibiri iri imbere, yagize iti 'Twishimiye kumenyesha abakunzi bacu ko uyu munsi Kiyovu Sports yasinyishije Niyonkuru Vladimir amasezerano yo kuyibera umutoza w'abazamu.'

    Uyu mutoza aje mu ikipe ya Kiyovu SC aho yari asanzwe atoza abanyezamu bo mu ikipe y'igihugu y'u Burundi izwi nk'intamba mu rugamba, yatoje kandi mu yandi makipe atandukanye ya hano mu karere harimo na Azam FC yo muri Tanzania.

    Niyonkuru Vladmir w'imyaka 38, si ubwambere aje mu Rwanda kuko yigeze gukinira ikipe ya Rayon Sports mu mwaka wa 2006 na 2007, yanakiniye andi makipe yo mu gihugu cy'u Burundi arimo Inter Star ndetse na Azam Fc yo muri Tanzania.

    Usibye uyu mutoza Vladmir watangajwe nk'umutoza mushya w'abanyezamu mu ikipe ya Kiyovu Sports, Urucaca rwamaze gutangira imyitozo bitegura shampiyona ya 2021-2022 inaha ikaze myugariro Ndayishimiye Thierry wakinaga muri Marines FC, uyu akaba yasinye amasezerano y'imyaka ibiri.

    The post Kiyovu SC yerekanye Niyonkuru Vladmir nk'umutoza mushya w'abanyezamu ndetse iha ikaze Ndayishimiye Thierry wakinaga muri Marines FC appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kiyovu-sc-yerekanye-niyonkuru-vladmir-nkumutoza-mushya-wabanyezamu-ndetse-iha-ikaze-ndayishimiye-thierry-wakinaga-muri-marines-fc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kiyovu-sc-yerekanye-niyonkuru-vladmir-nkumutoza-mushya-wabanyezamu-ndetse-iha-ikaze-ndayishimiye-thierry-wakinaga-muri-marines-fc