Category: Uncategorized

  • Kigali : Uwabeshyaga akazi abagore akajya kubasambanyiriza muri Lodge akanabiba aricuza bikomeye ati 'Ndi ikigwari' #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 35 y’amavuko yeretswe Itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021 aho akurikiranyweho ibyaha birimo kiriya cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kwanduza undi indwara ku bushake n’ubwambuzi bushukana.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruvuga ko abagore bakorewe icyaha cyo kubasambanya ku gahato n’uriya mugabo, ari batanu.

    Uretse kubasambanya kandi yanabibaga aho RIB yanerekanye amasakoshi n’ibikapu yagiye yambura abo bagore yaba yizeje akazi akabasambanya.

    Bagaragaza watawe muri yombi tariki 09 Nzeri 2021, ngo yabeshyaga abo bagore ko azabaha akazi muri kompanyi y’Abataliyani ikora ibintu by’ubwubatsi yitwa Global Ltd gusa ngo iyi kompanyi ntinabaho.

    Abo bagore n’abakobwa kandi yabakorera ibyo byose baturutse mu Ntara bakamusanga mu Mujyi wa Kigali.

    Yemera ibyaha ndetse akagaragaza kwicuza, aho yagize ati 'Muri macye nkabatesha agaciro kandi bagakwiriye nk’Abanyarwanda.'

    Icyakora icyaha cyo kubasambanya ku gahato avuga ko adakwiye kugikurikiranwaho kuko baryamanaga babanje kumvika.

    Ati 'Urumva abantu bazaga tuvugana, kandi mbemeza y’uko baje mu kazi, rwose ibyo kubasambanya ntabwo navuga ngo nabikoze ku ngufu, twabaga twabiganiriyeho, ahubwo icyaje kuba ikibazo ni uko nyuma ibyo nabizezaga bitashobokaga bikaba ngombwa ko bahita bantagira ikirego cy’uko nabasambanyije.'

    Avuga ko abagore baryamanye ari babiri ariko ko bombi bari babanje kubyumvikanaho. Ati 'Ubu saha iyi jye ndicuza cyane kuko icya mbere, nasebeje umuryango nyarwanda, kuko mu Rwanda dufite indangagaciro na kirazira ariko jye nazirenzeho, ndi ikigwari, ndigaya, nkaba nsaba imbabazi umuryango nyarwanda, nsaba n’abaturage bose imbabazi kuko icyaha nakoze ni icy’ububwa nta muntu muzima wagakwiye kugikora'.

    Dr Thierry Murangira, Umuvugizi wa RIB yibukije abantu ko hari uburyo akazi kabonekamo bityo ko badakwiye gutega amatwi ababashuka bene kariya kageni.

    Yagize ati 'Tugasaba abantu iteka kugira amakenga, kutizera abantu nk’abo bajya kubahera akazi muri lodge. Ababyishoramo bo ntaho bacikira ubutabera, RIB iri maso, inzego z’abaturage zirahari, turafatanya n’inzego zose, batanga amakuru'.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Uwabeshyaga-akazi-abagore-akajya-kubasambanyiriza-muri-Lodge-akanabiba-aricuza-bikomeye-ati-Ndi-ikigwari

  • Haha na kglstylishstore uhabwe ibyiza kuri make. #rwanda #RwOT

    Nkuko bimenyerewe ko abanyarwanda basanzwe bagurira hirya nohino hamwe bagahendwa kuri ubu iduka rya kglstylishstore nkuko ryitwa kuri instagram yabo biyemeje kwambika abaturage neza kandi muburyo buhendutse kunkweto ndetse nimyenda bihendutse. Jordan 1 mumabarayose Original ndetse niziciye jordan 1 low zirahari kumafaranga make cyane 26000frw mumabara yose Jordan Off white nazo zirahari kugiciro gito utasanga […]

    The post Haha na kglstylishstore uhabwe ibyiza kuri make. appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2021/09/15/haha-na-kglstylishstore-uhabwe-ibyiza-kuri-make/

  • Umuhanzi ukomeye yahisuye uburyo inkari zamugize icyamamare. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Diamond Oscar wo mu itsinda rya Team No Sleep ryo muri Uganda yatangaje ukuntu yajyaga acuruza inkari z'inkwavu yororaga kugirango aticwa n'inzara.

    Uyu muhanzi mu kiganiro kuri imwe muri Televiziyo yo mu gihugu cya Uganda yatangaje uko yororaga inkwavu akajya agurisha inkari zazo kugira ngo abashe gukemura ibyo bibazo byose.

    Yagize ati 'Ninjije menshi muri ubwo bucuruzi. Aho yinjizaga amashilingi 80.000 ya Uganda uko yagurishaga akajerikani ka Litiro 5 z'inkari kandi ntakibazo bintera gutangaza ayo makuru.'

    Diamond Oscar yamenyekanye mu ndirimbo nka Nyakala Kiro, take it Easy, yakoranye na Vampino, kampala City n'izindi.

    Yatangiye umuziki muri 2003 aho yaje kwerekeza mu nzu ifasha abahanzi ya Leone Island Crew ya Jose Chameleone muri 2006.

    Muri 2006 yaje kuyivamo ajya gukona na Radio na Weasel mu itsinda rya Goodlyfe muri 2008 aho naho yaje kuva ashinga itsinda rye rya ” Highlife Brothers ” (HLB).

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-ukomeye-yahisuye-uburyo-inkari-zamugize-icyamamare/

  • Umusore yapfuye nyuma yo gukoresha viagra ngo yemeze inkumi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore wo muri Nigeria yitabye Imana nyuma yo kunywa ibinini byongera umurego igitsiba(viagra) ngo yemeze umukobwa bari bagiye kuryamana.

    Amakuru ya Kenyi daily News avuga ko uyu mugabo yafashe Viagra (Meinnah) ikabije kandi akayigerageza yiteguye umukobwa w'inshuti ye uzwi nka Precious i Agbor, muri Leta ya Delta muri Nigeria.

    Uyu mugabo utatangajwe amazina, yateguye ibintu byose mu cyumba cye kugira ngo ashimishe umukunzi ariko ikibabaje ni uko yatakaje ubuzima atamushimishije. Umukobwa avuga ko yasanze umukunzi we yari yamaze kunywa ibinini ngo igitsina cye kigume guhagarara.

    Precious waryamanye n'uyu mugabo yagize ati: 'Tugeze mu cyumba n'ijoro, twatse ibiryo. Umugabo yatse yam porridge wenyine njyewe antegeka kurya indomie (noode). Twembi twararyamye nyuma ya saa kumi n'imwe za mu gitondo dukora imibonano mpuzabitsina. Nyuma, twembi twongeye kuryama ariko igitsina cyigihagaze'.

    Ati 'Umuseke utambitse, mbyuka mva mu cyumba cya hoteri, ngerageza kumukangura ngo ampe amafaranga nemeranijwe nawe ariko nsanga yapfuye'.

    Precious yavuze ko yagerageje kumushyira amazi mu maso no kuyamusuka ariko ntacyahindutse, ahitamo gutabaza.

    Source : https://yegob.rw/umusore-yapfuye-nyuma-yo-gukoresha-viagra-ngo-yemeze-inkumi/

  • Yatawe muri yombi azira kwambura abakobwa nyuma yo kubakoresha imibonano mpuzabitsina #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w'imyaka 35 witwa Theogene Bagaragaza wo mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali,ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge, mu gihe dosiye irimo gukorwa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha nk'uko amategeko abiteganya.

    RIB ivuga ko abagore 5 ari bo bikekwa ko uyu mugabo yakoreye icyaha cyo kubasambanya ku ngufu.

    Uwo mugabo yashukaga abantu b'igitsina gore, akababwira ko agiye kubaha akazi muri kompanyi y'Abataliyani ikora ibintu by'ubwubatsi yitwa Global Ltd kandi itabaho, akabajyana muri za Lodge akabasambanya yarangiza akanabiba, ndetse hakaba abo afata telefone zabo agakuramo nomero z'abandi bantu akabahamagara yiyitiriye nyiri telefone.

    Ubwo yerekwaga itangazamakuru, Bagaragaza yemeye ko yabikoze abigambiriye asaba imbabazi.

    Ati 'Ikosa nakoze ryo kwiba abantu, kubashuka nkabakura mu rugo nkabazana i Kigali, bagera i Kigali nkabiba, muri make nkabatesha agaciro kandi bagakwiriye nk'Abanyarwanda. Na ho kucyerekeranye no kubasambanya urumva abantu bazaga tuvugana, kandi mbemeza y'uko baje mu kazi, rwose ibyo kubasambanya ntabwo navuga ngo nabikoze ku ngufu, twabaga twabiganiriyeho, ahubwo icyaje kuba ikibazo ni uko nyuma ibyo nabizezaga bitashobokaga bikaba ngombwa ko bahita bantagira ikirego cy'uko nabasambanyije.'

    Akomeza agira ati: 'Abo twabashije kuryamana n'abantu babiri ariko na bo twari twabiganiriyeho twabikoreraga mu Gatsata mu mashambure. Iyi saha ndicuza cyane kuko icya mbere, nasebeje umuryango nyarwanda, kuko mu Rwanda dufite indangagaciro na kirazira ariko jye nazirenzeho, ndi ikigwari, ndigaya, nkaba nsaba imbabazi umuryango nyarwanda, nsaba n'abaturage bose imbabazi kuko icyaha nakoze ni icy'ububwa nta muntu muzima wagakwiye kugikora'.

    Umuvugizi wa RIB Dr. Thierry Murangira, asaba abantu bose kugira amakenga kuko umuntu ugiye kuguha akazi atakaguhera mu macumbi, ashimangira ko RIB itazahwema gukurikirana abo banyabyaha.

    Yagize ati: 'Uburyo akazi kaboneka twese turabizi, inzira y'ubusamo rero ni yo ibyara ibibazo nk'ibi. Tugasaba abantu iteka kugira amakenga, kutizera abantu nk'abo bajya kubahera akazi muri lodge. Ababyishoramo bo ntaho bacikira ubutabera, RIB iri maso, inzego z'abaturage zirahari, turafatanya n'inzego zose, batanga amakuru'.

    Yaboneyeho no gushimira abaturage ubufatanye bagaragaza bwo gutanga amakuru, kugira ngo abantu nk'aba bafite umugambi mubisha bagezwe imbere y'ubutabera ndetse n'ibyaha nk'ibi bigacika.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/yatawe-muri-yombi-azira-kwambura-abantu-nyuma-yo-kubakoresha-imibonano

  • Covid-19 yahitanye abantu 5 mu Rwanda abandi 488 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri, COVID-19 yahitanye y'abagore 4 n'umugabo 1 bagejeje abamaze gupfa ku 1,180 mu Rwanda.

    Abarwayi bashya babonetse babaye 488 bangana na 3.7% by'ibipimo byafashwe.

    Uyu munsi abantu 54,324 bahawe doze ya kabiri y'urukingo rwa COVID-19.Abasezerewe ni 7.

    Inzego z'ubuzima ziraburira buri wese kwitwararika kuko mu Gihugu hari ubwoko bwa COVID-19 yihinduranyije bwitwa Delta bugize hafi 60% y'ubwandu bushya, bukaba bwandura vuba kandi bugatuma abantu banaremba vuba ndetse bamwe bakagira n'ibyago byinshi byo kubura ubuzima.

    Ku wa 1 Nzeri 2021, Guverinoma y'u Rwanda yafashe ingamba nshya zijyanye no kwirinda COVID-19, aho mu Mujyi wa Kigali ingendo zibujijwe guhera saa yine z'ijoro (10:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM) . Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa tatu z'ijoro (9:00 PM).

    Ahandi mu Gihugu, ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z'ijoro (9:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM) (Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa mbiri z'ijoro (8:00 PM)). Icyakora mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kirehe, Ngoma, Nyagatare, Nyamasheke, Nyaruguru na Rwamagana dufite imibare y'abandura COVID-19 iri hejuru kurusha ahandi, ingendo zirabujijwe guhera saa mbiri z'ijoro (8:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM). Muri utwo turere, ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa moya z'ijoro (7:00 PM).

    Ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'lntara ndetse n'Uturere tw'lgihugu zizakomeza gukora, ndetse imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu bangana na 75% by'umubare zemerewe gutwara.

    Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/covid-19-yahitanye-abantu-5-mu-rwanda-abandi-488-barayandura

  • Volleyball:Tunisia yisubije igikombe cya Afurika itsinze Cameroon #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu ya Tunisia yisubije Igikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagabo nyuma yo gutsinda Cameroun amaseti 3-1 (16-25, 25-21, 25-21, 25-16) ku mukino wa nyuma wabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa Kabiri.

    Cameroon yari yitezwe ko yihorera kuri iki kigugu cyayitsinze muri 2019,yongeye gutungurwa itsindwa irushwa na Tunisia iri ku rwego rwo hejuru cyane muri Afurika.

    Cameroun yatsinze iseti ya mbere mu buryo bworoshye ku manota 25-16, ariko itungurwa no gutsindwa ebyiri zakurikiyeho kuri 25-21.

    Tunisia ifite abakinnyi bafite ubuhanga budasanzwe yaba mu kubaka umukino no gutera ibiro,yatsinze iseti ya nyumaku manota 25-16 ihita yegukana igikombe cya Afurika ku nshuro yayo ya 11.

    Mu guhatanira umwanya wa gatatu, Misiri yatsinze Maroc amaseti 3-1 (23-25, 28-26, 25-21, 25-18).

    U Rwanda rwasoreje ku mwanya wa gatandatu rutsinzwe na Uganda amaseti 3-1 (25-21, 23-25, 20-25, 13-25) mu gihe Nigeria yabaye iya karindwi itsinze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaseti 3-0 (25-10, 25-20, 25-22).

    Kenya, Mali, u Burundi, Niger, Burkina Faso, Sudani y'Epfo, Ethiopia na Tanzania niko zikurikirana mu myanya icyenda ya nyuma.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/volleyball-tunisia-yisubije-igikombe-cya-afurika-itsinze-cameroon

  • Rihanna n'umukunzi we batamajwe n'imyambarire yabo idasanzwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Rihanna, umwe mubayoboye umuziki muri Amerika arikumwe n'umukunzi we Asap Rocky umuraperi kabuhariwe, bitabiriye ibirori by'imideli byizihizwa buri mwaka byitwa Met Gala. Bitunguranye, aba bombi baje bambaye imyenda itangaje imeze nk'amashuka, bituma banengwa ko bambaye nabi kandi bitabiriye ibirori by'imideli.

    Kuva aba bombi banyura ku itapi itukura y'ibirori Met Gala 2021, byatumye abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga banenga imyambarire ya Rihanna na Asap Rocky aho bamwe bavugaga ko bambaye amashuka bararamo babihindura urwenya, naho abandi bibaza impamvu bakwambara gutyo kandi ari abakire babasha kugura imyenda myiza yose bifuza.

    Source : https://yegob.rw/rihanna-numukunzi-we-batamajwe-nimyambarire-yabo-idasanzwe/

  • Umugenzuzi w’Imari azakore icyo ashaka- Imvugo y’Umuyobozi wa RAB yababaje PAC #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki 13 Nzeri ubwo ubuyobozi bwa RAB bwatangaga ibisobanuro ku makosa yagaragaye muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ku mikoreshereze mibi y’imari ya Leta.

    Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Karangwa Patrick, abazwa ku impamvu hatanzwe isoko, rwiyemezamirimo akaba ari we wigenzura akanisinyira, yahise akoresha imvugo itashimishije abagize PAC.

    Dr Karangwa yagize ati 'Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta azakore ibyo ashaka…'

    Ubwo Dr Karangwa yakoreshaga iyi mvugo Abadepite bahise berura ko bababajwe byimbitse n’imvugo akoresheje bamusaba kutongera kuyikoresha.

    Depite Bakundufite Christine yahise asaba abo mu kigo cya RAB kubwira PAC ibyo bemera n’ibyo batemera kugira ngo bahagarike ibazwa.

    Depite Mukabalisa Germaine yahise agaragaza ko batewe impungenge kandi ababajwe no kumva imvugo yo kumva Umuyobozi Mukuru avuga ko icyo 'Babwiye Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta byari ukumwikiza.'

    Ubwo hafatwaga ikiruko kigufi, Umuyobozi Mukuru wa RAB yasaga nk’utumva impamvu Abadepite bari kumwikoma ku mvugo yakoresheje gusa nyuma yaje kubisabira imbabazi.

    Dr Karangwa ahawe ijambo, yagize ati 'Mumbabarire ku mvugo nakoresheje kuko ni ijambo ritari rikwiye.'

    Perezida wa PAC Muhakwa Valens, yavuze ko imvugo yakoreshejwe na Dr Karangwa Umuyobozi Mukuru wa RAB ibangamiye intego ya RAB, iy’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ndetse n’umuryango nyarwanda.

    Komisiyo ya PAC ikomeje igikorwa cyo kubariza mu ruhame inzego n’ibigo bya Leta byagaragayeho amakosa mu micungire y’imari n’umutungo by’Igihugu, nk’uko bigaragazwa na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2019-2020.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umugenzuzi-w-Imari-azakore-icyo-ashaka-Imvugo-y-Umuyobozi-wa-RAB-yababaje-PAC