Category: Uncategorized

  • Umugabo yapfuye nyuma y' uko yari amaze kunywa ibinini bizwiho kongerera umurego igitsina ashaka kwimara ipfa mu mibonano mpuzabitsina #rwanda #RwOT

    Muri Nigeria hari gucicikana cyane inkuru y' Umugabo wahitanywe no kunywa ibinini byinshi bya Viagra bizwiho kongerera umurego igitsina ubwo yabinywaga ashaka kwimara ipfa mu mibonano mpuzabitsina yakoranye n'umukobwa.

    Iyi nkuru yatambutse mu binyamakuru bikorera muri Nigeria, ivuga ko uriya mugabo wari wafashe icyumba muri imwe muri hoteli iherereye i Agbaor muri iriya Leta y Delta, yahamagaje umukobwa usanzwe ukora akazi ko kwicuruza kugira ngo amushimishe.

    Ubwo yamwiteguraga, yashatse uburyo yaza kwimara ipfa ubundi agura ibinini bizwi nka Viagara byongera umurego igitsina kugira ngo itaza kugwa kandi yumvaga ashaka gutera akabariro mu gihe gihagije.

    Uwo mukobwa yasanze umugabo yiteguye ndetse ngo n'igitsina gifite umurego udasanzwe ubundi bahita burira igitanda ari na ko bahise batangira kugira ibyo bagira.

    Muri ibyo bihe byose ngo igitsina cy'umugabo cyakomeje guhagarara dore ko bageze n'aho batumiza amafunguro yo kwisana, bigeze mu gitondo bongera kwinezeza.

    Uwo mukobwa wicuruza wabaze iyo nkuru, avuga ko muri icyo gitondo ubwo bari bamaze kongera gushimira umubiri, yagiye mu bwogero agaruka akomanga umugabo ngo amwishyure ariko yumva ntakoma.

    Ngo yamukozeho asanga ibye byarangiye kare ku buryo abahageze bahise bemeza ko yazize iyo miti ya Viagara.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/15/umugabo-yapfuye-nyuma-y-uko-yari-amaze-kunywa-ibinini-bizwiho-kongerera-umurego-igitsina-ashaka-kwimara-ipfa-mu-mibonano-mpuzabitsina/

  • Rusizi : RIB yataye muri yombi abayobozi 12 barimo ba Gitifu 3 #rwanda #RwOT

    Aba bantu bafashwe ku wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021, barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashonga, Habimana Emmanuel, bakabamo Bugingo ukuriye akanama gashinzwe amasoko muri uwo Murenge na Odette na we uri muri kariya kanama gashinzwe amasoko mu Murenge wa Gashonga.

    Abandi bafunzwe ni Nyirangendahimana Mathilde, ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, IMANI Jotham ukuriye akanama k’amasoko, n’abandi bantu bane bari muri ako kanama k’amasoko mu Murenge wa Rwimbogo.

    Hanafunzwe MAREMBO Oscar wahoze ari Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Muhehwe, na Ntahomvukiye Nepomscene ukuriye site y’ubwubatsi kuri kiriya kigo cy’amashuri.

    RIB ivuga ko undi yafunze ari NIYIBIZI Jean de Dieu wayoboraga Umurenge wa Gihundwe.

    Aba bantu bakekwaho gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranije n’amategeko, no gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rusizi-RIB-yataye-muri-yombi-abayobozi-12-barimo-ba-Gitifu-3

  • Zari Hassan yakozwe mu jisho na Wema Sepetu kubera Diamond Platnumz #rwanda #RwOT

    Umuherwekazi w’umugande wabyaranye na Diamond Platnumz abana babiri, Zari Hassan ngo yabuze ibitotsi nyuma y’uko Diamond Platnumz atangaje ko akumbuye ibihe yagiranye na Wema Sepetu bakundanyeho mbere yo guhura na Zari.

    Mu minsi ishize nibwo Diamond yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram agace gato k’indirimbo ye yitwa 'Naanzaje’ aho kaherekejwe n’amagambo avuga ko iyi ndirimbo imwibutsa ibihe yagiranye na Wema Sepetu.

    Icyo gihe yagize ati 'ndebye amashusho y’iyi ndirimbo, cyane iki gice nibuka ibihe bya kera cyane( …) Igihe cy’urukundo rukomeye na we(Wema Sepetu) … Igihe twabaga twifungiranye mu cyumba icyumweru cyose, nkanga kujya muri studio gukora indirimbo, n’ibitaramo iyo byabonekaga nabishakiraga impamvu yo kutabibonekamo… ukuri iyi ndirimbo nayikoze ntayitekerejeho cyane… nayikoze nk’ubwasisi(bonus) kuko nziko abafana banjye bankumbuye kunyumva ndirimba indirimbo nk’izi.'

    'Uretse kuba yarakiriwe neza ikanakundwa… bitewe n’impamvu zitandukanye uko iminsi ishira ngenda nyikunda cyane, ikibabaje kurushaho, uko nyumvise bituma numva hari umuntu nshatse kongera gukunda, nkaba mu rukundo.'

    Ikinyamakuru Global Publishers cyo muri Tanzania kikaba cyatangaje ko nyuma y’aya magambo yatangajwe na Diamond yababaje cyane Zari Hassan babyaranye abana babiri ariko bakaza gutandukana.

    Ni amagambo yatangaje nyuma y’uko amakuru yavugaga ko umubano w’aba bombi usa n’aho wongeye kugaruka aho bombi bari banafashe umwanzuro wo gukora ikiganiro kizatambuka kuri Netflix kiswe 'Reality Show’ aho bazaba bavuga ukuri, ni nyuma yo kwemeranya kureka ibyahise ubuzima bugakomeza.

    Nyuma yo kubona ibi, byaramubabaje na we asa n’ukora Diamond mu bwonko ubwo yajyaga kuri Isntagram Stories ye agashyiraho ifoto ya Peter Okoye, umuhanzi wo muri Nigeria wahoze mu itsinda na P-Square aho azwi nka Mr P, iyi foto yaherekejwe n’amagambo aryoshye agaragaza ko amushyigikiye mu bikorwa. bye

    Igikorwa kitafashwe neza na Diamond kuko na we yamenye ko ari we wabwirwaga kuko na kimwe mu bintu byatumye aba bombi bashwana ari uko Diamond yashinjaga uyu mugore kuba agira umubano wihariye n’uyu muhanzi, bivugwa ko yabikoze mu rwego rwo kwihorera.

    Diamond aherutse gutangaza ko akumbuye ibihe bye na Wema Sepetu

    Peter Okoye bivugwa ko umubano we na Zari ari imwe mu mpamvu yatumye uru rugo rusenyuka

    Zari kwihanganira ibyo Diamond yakoze byamunaniye na we aramucokoza

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-hassan-yakozwe-mu-jisho-na-wema-sepetu-kubera-diamond-platnumz

  • Abanyamategeko 3 bakomeye barimo Mutangana J.Bosco wabaye Umushinjacyaha Mukuru barunganira Avoka uregwa Inyandiko mpimbano #rwanda #RwOT

    Uyu munyamategeko akurikiranyweho kiriya cyaha aburanishwaho n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, bikekwa ko cyakozwe muri 2015 ubwo yunganiragamo uruganda Hima Cement Uganda Ltd mu rubanza rwari rwarezwemo Dusabimana Beatrice aka Umuyobozi wa Hardware Shopping Centre Ltd.

    Uyu Dusabimana waje gutsindwa urwo rubanza, arega uriya Munyamategeko kuba barahimbye barahimye inyandiko yiswe Application For Credit Facility yo ku wa 08 Nzeri 2015 ari na yo yagendeweho mu gutuma atsindwa.

    Ngo iyo nyandiko igaragaza amasezerano Hima Cement Uganda yakoze mu izina rya Dusabimana Beatrice bakigana n’umukono we bigatuma atsindwa urwo rubanza rwaciwe muri Mutarama 2019 n’urukiko rw’ubucuruzi.

    Imiterere y’amasezerano

    Aya Masezerano Mpimbano avuga ko Dusabimana Beatrice agiye gukorana ubucuruzi bwa Sima na Hima Cement Uganda bakazajya bamukopa Sima akayishyura mu gihe kitarenze iminsi 15 kuva ku munsi ahereweho sima.

    Dusabimana Beatrice we yemera ko hari amasezerano yakoranye na Hima Cement Uganda avuga ko bazajya bamukopa Sima akishyura mu gihe kitarenze umwaka. Kandi harimo umukono w’impande zombi

    Amasezerano yatanzwe na Me Mitali Calvin mu rukiko rw’ubucuruzi nk’ikimenyetso, avuga ko na we ubwo yayatangaga yayahawe n’umukozi wa Hima Cement Uganda witwa Kizito George.

    Nyuma yaho Dusabimana Beatrice avugiye ko amazezerano yatanzwe mu rukiko rw’ubucuruzi yahimbwe, hakozwe Raporo ya Rwanda Forensic Laboratory bemeza ko umukono ugaragara ko inyandiko wiyitirira Dusabimana Beatrice utandukanye n’umukono we bwite.

    Ikindi kandi ko kashi igaragara kuri ayo masezerano ntabwo ari iya Kompanyi ya Dusabimana Beatrice.

    Abanyamategeko batatu bakomeye mu Rwanda bunganira Avoka mugenzi wabo

    Muri uru rubanza rwapfundikiwe mu cyumweru gishize tariki 09 Nzeri 2021, hagaragayemo abanyamategeko batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda barimo Me Mutangana Jean Bosco wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda.

    Harimo kandi Me Nkundabarashi Moise wamenyekanye mu rubanza rwa Nsabimana Callixte Sankara na Me Rutabingwa Athanase wigeze kuba Perezida w’urugaga rw’abavoka mu Rwanda agasimburwa na Me Kavarunda Julien uruyobora ubu.

    Nyuma y’umwanya munini ubushinjacyaha bugaragaza imikorere y’icyaha cy’inyandiko mpimbano, bwasabye urukiko ko mu gihe ruzaba rwiherereye rwazemeza ko ibyavuzwe n’ubushinjacyaha ari ukuri rugahanisha Me Mitali Kalvin igihano cy’igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu ya Miliyoni 3Frw

    Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kandi guhanisha Hima Cement Uganda Gutanga ihazabu ya Miliyoni 5Frw.

    Me Mitali Kalvin n’abanyamategeko be bakakana ibivugwa byose n’ubushinjacyaha bagasaba urukiko ko rwagira umwere Me Mitali Calvin

    Me Rutabingwa Athanase yabwiye Urukiko ko ingingo ya 98 y’itegeko ry’ibimenyetso rivuga ko Umucamanza adategetswe kubahiriza ibyemejwe n’abahanga.

    Ati 'Imikono bavuga ni imikono yagiye ikoreshwa ahandi, iyo urebye usanga idatandukanye, n’iyo yaba idasa ntibyagira Me Mitali Calvin umunyacyaha kuko yayihawe nk’Avoka ayihabwa n’umukiriya we.'

    Me Rutabingwa yabwiye urukiko ko ibyakozwe n’umuhanga wakoze Raporo atari Imana yayikoze, ati 'Birashoboka ko na we yakwibeshya nk’umuntu.'

    Me Mutangana Jean Bosco na we wunganira Me Mitali Calvin yabwiye urukiko ko Raporo yakozwe n’ikigo kibifitiye ububasha na yo idakwiriye kugenderwaho cyane kuko nayo muri Raporo yabo harimo gushidikanya.

    Me Nkundabarashi Moise na we waje yunga mu rya bagenzi be, yagize ati 'Ntampamvu yo gushingira kuri izo nyandiko z’umuhanga wapimye izo nyandiko n’ibirango ariko ndasaba urukiko ko mu gihe rwazaba rwiherereye rwazagira uwo nunganira umwere kuko izo nyandiko bavuga yazihawe n’umukiriya we nka Avoka wa Hima Uganda atari we wazikoze.'

    Urukiko rwahise rupfundikira urubanza, rutangaza ko icyemezo cyarwo kizasomwa tariki 04 Ukwakira.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abanyamategeko-3-bakomeye-barimo-Mutangana-J-Bosco-wabaye-Umushinjacyaha-Mukuru-barunganira-Avoka-uregwa-Inyandiko-mpimbano

  • Kigali : Hagiye kuzenguruka indege igendera ku butumburuke bwo hasi ikusanya amakuru…Abanyakigali barasabwa kudakuka umutima #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyamenyesheje abatuye Umujyi wa Kigali ko ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe imicungire y’Ubutaka RLMUA hagiye gufatwa amakuru y’imiterere y’ubutaka.

    Ngo aya makuru agamije gukomeza kubungabunga ibishanga bigize Umujyi wa Kigali aho ariya makuru azava muri iki gikorwa azagenderwaho mu gukora inyigo izakoreshwa mu gushaka igisubizo kirambye cy’imyuzure ikunze kwibasira Umujyi wa Kigali.

    REMA itangaza ko igikorwa cyo gukusanya ayo makuru gitangira kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nzeri 2021 hifashishijwe 'indege izaba igendera ku butumburuke bwo hasi ugereranyije n’ubwo izindi ndege zisanzwe zigenderaharo.'

    Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera risoza rigira riti 'REMA iboneyeho gusaba abatuye mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo kudakuka umutima mu gihe babona iyo ndege.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Kigali-Hagiye-kuzenguruka-indege-igendera-ku-butumburuke-bwo-hasi-ikusanya-amakuru-Abanyakigali-barasabwa-kudakuka-umutima

  • Pst Yonggi Cho watangije urusengero rwa mbere ruteraniramo abakristo benshi ku isi yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Umupasteri wo muri Koreya y’epfo, David Yonggi Cho, yitabye Imana ku imyaka 85, icyakora ntiharamenyekana neza icyamwishe nubwo bikekwa ko ashobora kuba yazize indwara ya Stroke ikunze kwibasira ubwonko.

    Mu itangazo ryanyujijwe ku urubuga rwe rwa facebook kuri uyu wa kabiri, ryatangaje ko uyu mugabo wari uyoboye urusengero rwa mbere ruteranirano abantu benshi ku isi ko yitabye Imana.

    Iri tangazo ryagiraga riti, 'Dr David Yonggi Cho yamaze gusanga Yesu. ku imyaka 85 (1936-2021).

    'David Yonggi Cho (yavutse kuwa 14 Gashyantare 1936, azwi nka Paul Yungi Cho) ni umukozi w’Imana ukomoka muri Koreya y’epfo.

    'Afatanyije na nyirabukwe we Choi Ja-shil, ni umwe mu batangije itorero Yoido Full Gospel Church (Assemblies of God), rikaba ari naryo torero riteraniramo abakristo benshi ku isi.

    'Uzahora mu mitima yacu, turagushimiye kuko mu buzima bwawe bwose wemeye gukoreshwa n’Imana.”

    'Dukomeze gushyigikira umuryango we tunawusengera, komeza uruhukira mu igituza cy’Imana, Jenerali w’Imana.'

    Ubu ni ubutumwa bwanyujijwe ku urubuga uyu mukozi w’Imana yari asanzwe akoresha rwa Facebook, kugeza ubu ntiharatanganzwa icyateye urupfu rwe.

    Urusengero yayoboye kuva 2018 nirwo rusengero ruteraniramo abakristo benshi ku isi, aho kuri ubu rufite abakristo bagera ku 800,000 mu gihe mu minsi y’imibyizi hateraniramo abantu bagera ku 250,000.

    Source: Urugero.rw

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Yonggi-Cho-watangije-urusengero-rwa-mbere-ruteraniramo-abakristo-benshi-ku-isi.html

  • Ibyavugiwe mu nama yahuje Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika n’ubuyobozi bwa Miss Rwanda #rwanda #RwOT

    Ubuyobiz bwa Rwanda Inspiration Backup butegura irushanwa ry’ubwiza rya Nyampinga w’u Rwanda(Miss Rwanda), bwasuye Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde aho yaberetse uburyo iri rushanwa ryakomeza kugirira akamaro abakobwa bose baryitabira.

    Umuyobozi utegura iri rushanwa, Ishimwe Dieudonné ari kumwe n’umuvugizi wa Miss Rwanda, Miss Nimwiza Meghan bamaze iminsi muri Amerika mu bikorwa byo gusura Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho banatashye ubukwe bwa Bahati Grace.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri, bahuye na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde aho urugendo rwabo rwari rugamije kureba uburyo habaho ubufatanye hagati y’iyi Ambasade na Miss Rwanda mu gutera inkunga imishinga igamije kuteza imbere urubyiruko.

    Ambasaderi Mukantabana yashimiye Miss Rwanda uburyo ikomeje gufasha guhindura ubuzima bw’abayitabiriye, yashyigikiye igitekerezo cyo gushakiria buruse zo kwiga abakobwa bitabiriye Miss Rwanda, gushaka imishinga yagirira akamaro kuri sosiyete y’u Rwanda.

    Agaruka kuri ibi biganiro, Miss Nimwiza Meghan yagize ati 'Mukantabana Mathilde yaduhaye ibitekezo by’uburyo urubuga rwa Miss Rwanda rwakomeza kugira akamaro kuri sosiyete. Yashimye uburyo iri rushanwa rikomeje kwaguka, ibitekerezo n’udushya bikomeje kuriranga.'

    Baganiriye na Ambasaderi w’u Rwanda muri USA nyuma y’uko baherutse kugirana ibiganiro na Amabasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

    Abayobozi ba Miss Rwanda bahuye na Ambasaderi w’u Rwanda muri USA

    Nimwiza Meghan ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri USA, Mukantabana Mathilde

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibyavugiwe-mu-nama-yahuje-ambasaderi-w-u-rwanda-muri-amerika-n-ubuyobozi-bwa-miss-rwanda

  • Kwigirira icyizere byatumye abagore bigeza ku iterambere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abagore bafashwa na Rwanda Women
    Abagore bafashwa na Rwanda Women’s Network bemeza ko amatsinda yatumye bigirira icyizere baritinyuka

    Abagore n’abakobwa bakorana n’umuryango Rwanda Women’s Network, bemeza ko bafashijwe kurenga izo mbogamizi nyuma yo gukurikiranirwa hafi, no gufashwa kugera aho abandi bari, bibafungurira amarembo yo kwitinyuka babasha kwiteza imbere.

    Vuguziga Alice ni umukobwa uvuka mu Karere ka Rwamagana, Yacikirije ishuri kubera ibibazo byo mu muryango ndetse ahura n’ikibazo cyo guterwa inda akiri muto, atangira ubuzima bugoye bwatumaga adashobora kwigirira icyizere”.

    Aganira na Kigali Today, Mukansonera Consolée utuye mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera, yatangaje ko kwihuriza hamwe mu itsinda na bagenzi be b’abagore uko ari 20, byabafashije kwitinyuka, bigeza ku bikorwa byinshi.

    Yagize ati “Mbere twari abagore bahugiraga mu guhinga imyumbati n’ibishyimbo, twitinya ntitugere aho abandi bari. Nyuma yo kwitabira amatsinda no kuba bamwe mu bayagize twarigishijwe, tugera no ku rwego rwo kuba abafashamyumvire mu kurwanya ihohoterwa no guhumuriza, tugarurira icyizere abahuye naryo. Hirya y’ibyo twanigishijwe uko twakwihangira imirimo binyuze mu gukora amarangi yo gusiga ku nzu, ubu tubona ibiraka aho usanga nibura nko mu kwezi buri wese atabura nk’amafaranga ari hagati y’ibihumbi 70 cyangwa 80”.

    Mukansonera avuga ko abandi bagore bacyitinya bakeneye gufashwa, ati “Ubu turishimye kuko tuzi aho twavuye, ariko hari abandi bakeneye gufashwa, kuko umugore wateye imbere n’urugo rutera imbere”.

    Bagirinka Venantia utuye mu Karere ka Rwamagana, avuga ko ibikorwa byo kwigisha umugore kwigirira icyizere, bimufasha gutandukana no gusabiriza umugabo, bitewe n’uko na we ubwe aba yakoze, akagira uruhare mu gukemura ibibazo byo mu rugo, bityo n’imibanire hagati yabo ikarushaho kuba myiza.

    Ati “Iyo umugore atinyutse agakora byorohereza umugabo, umugore agatandukana no gusaba umugabo buri gihe, bituma bajya inama ndetse n’imibanire myiza igashinga imizi mu rugo rwabo”.

    Umuryango Rwanda Women’s Network, ubinyujije mu mushinga witwa “Icyerekezo”, bafashije abagore bakorera mu turere twa Rubavu, Musanze, Bugesera, Rwamagana na Kayonza. Babashyize mu matsinda yitwa ‘Urubuga’ bahuriramo, bakigishwa gukumira ihohoterwa, gufasha uwahuye na ryo, ariko bakagira n’ibindi bikorwa byo kwiteza imbere babinyujije muri ayo matsinda.

    Abagore bahamagarirwa gukomera ku ntego yo kurwanya ihohoterwa no kwitabira ibikorwa bibateza imbere
    Abagore bahamagarirwa gukomera ku ntego yo kurwanya ihohoterwa no kwitabira ibikorwa bibateza imbere

    Mutoniwase Gisèle, umukozi wa Rwanda Women’s Network, ndetse akaba yarakurikiranye umushinga Icyerekezo, avuga ko abo bagore ibikorwa byabo bigira umusaruro.

    Agira ati “Iyo turebye aho batuye, ubuyobozi butubwira ko ibikorwa by’ihohoterwa byagabanutse, kandi n’abagore bari mu matsinda na bo biteza imbere babinyujije ku bumenyi butandukanye bunguka. N’ubwo ntakubwira ngo ryagabanutse ku kigero kingana iki, kubera ko haba hari n’ibindi bikorwa bitandukanye byakozwe n’abandi bafatanyabikorwa byo kurwanya ihohoterwa. Urugero ni nk’aho mu Mirenge ya Munyiginya na Gishari muri Kayonza, ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryagabanutse rikava ku ngo 80 ubu hakaba hasigaye ingo 10”.

    Arongera ati “Urumva ko urwo aba ari urugero rufatika rw’uko kurwanya ihohoterwa bishoboka abantu bashyize hamwe”.

    Mutoniwase agaragaza ko nk’abagore bo mu Murenge wa Kanama muri Rubavu bakora ibikorwa byo kuboha imyenda no gukora imitako, aba Bugesera bashoboye gukora amarangi n’amasabune, mu gihe muri Rwamagana bakora inkweto n’ubworozi bw’amatungo magufi.


    source : https://ift.tt/3k9g7f4

  • Umurundikazi yaciye agahigo ku rwego rw’Isi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Francine Niyonsaba
    Francine Niyonsaba

    Genzebe Dibaba wo muri Ehiopia ni we wari ufite aka gahigo kuko yari yakoresheje iminota 5 n’amasegonda 23, guhera 2017 ni we wari uri imbere mu birukanka metero 2000.

    Abarundi ku mbuga nkoranyambaga bakomeje gushima uyu mukobwa wesheje umuhigo udasanzwe bamubwira ko bamushyigikiye kandi ko bakozwe ku mutima n’ibyo yakoze.

    Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye na we yashimiye Francine Niyonsaba amusabira imigisha ku Mana kubera ishema akomeje guhesha u Burundi.

    Yagize ati “Ku izina ry’Abarundi no ku izina ryanjye ndakeje umwigeme Francine Niyonsaba kw’iteka ridasanzwe amaze iminsi atera u Burundi. Imana ibandanye imuhezagira agume atera imbere nk’umuzinga”.

    Umugore wa Perezida w’u Burundi na we yahise yerekana amarangamutima atewe no kuba uyu mukobwa yesheje umuhigo, avuga ko biteye ishema buri munyagihugu wese kandi ko yishimiye ko umwana w‘u Burundi yesheje umuhigo.

    Boris Hanzekovic Memorial i irushanwa rikomeye ritegurwa n’ishyirahamwe ryo gusiganwa ku maguru ku rwego rw’isi, rikaba ribera mu gihugu cya Croatia. Ryatangiye mu mwaka wa 1951 mu kwibuka Boris Hanzekovic wamamaye mu gusiganwa ku maguru.

    Abantu benshi batandukanye bakaba bakomeje kumusabira ko yahabwa ishimwe ridasanzwe kubera ibyo yakoze mu rwego mpuzamahanga.

    source : https://ift.tt/3tIaqrp

  • Musanze: Ingo 300 zavuye mu makimbirane ziteza imbere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imiryango yahuguwe yiganjemo iyabagaho mu makimbirane
    Imiryango yahuguwe yiganjemo iyabagaho mu makimbirane

    Birasa n’ibyabaye ku ngo zigera kuri 300, zimaze umwaka zitozwa na Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri kugira indangagaciro nziza zibereye umuryango, zikenewe mu kubaka imiryango itekanye.

    Ni umushinga wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, ibinyujije mu kanama kayo gashinzwe umuryango, ahatojwe urubyiruko n’abashakanye, mu rwego rwo kurushaho kumva indangagaciro z’umuryango hagamijwe kubaka umuryango utekanye. Abenshi bagaragaza uburyo izo nyigisho zabahinduye, ingo zabo zikaba zitekanye nyuma y’uko zari zarasenyutse.

    Byagarutsweho mu nama yo kwerekana ibyagezweho n’uwo mushinga wo gutoza urubyiruko n’abashakanye indangagaciro z’umuryango, inama yabaye ku wa gatanu tariki 10 Nzeri 2021, mu karere ka Musanze, ihuza inzego zinyuranye zifite mu nshingano umuryango mu turere dutatu two mu Ntara y’Amajyaruguru.

    Ni ikiganiro cyitabiriwe n
    Ni ikiganiro cyitabiriwe n’abayobozi banyuranye mu nzego za Leta n’iza Kiliziya

    Uwo mushinga wakorewe mu mirenge itanu igize utwo turere, ari yo Busengo na Kamubuga yo mu karere ka Gakenke, Rwaza mu karere ka Musanze, Kivuye na Rwerere yo mu karere ka Burera, aho yitabiriwe n’urubyiruko rugera mu 100 n’ingo 300, zirimo izugarijwe n’amakimbirane zatoranyijwe na ba Gitifu b’imirenge ku ruhande rwa Leta, n’izindi zatoranyijwe n’inzego zinyuranye za Kiliziya muri Diyosezi ya Ruhengeri, ihuzwa n’imiryango yagerageje kwiyubaka, hagamijwe kwigisha iyo miryango ifite ibibazo binyuranye.

    Padiri Achille Bawe, Umuyobozi w’Akanama ka Diyosezi ya Ruhengeri gashinzwe Umuryango, yavuze ko inshingano z’ako kanama ari uguhugura ingo z’abashakanye n’urubyiruko rwitegura gushinga ingo, batozwa indangagaciro zikwiye kuranga umuryango hashingiwe ku ijambo ry’Imana no ku nyigisho za Leta binyuze muri MIGEPROF.

    Padiri Bawe yavuze ko uwo mushinga wa Kiliziya Gatolika Diyosezi ya Ruhengeri, yatewemo inkunga n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), n’Ikigo cya UN gishinzwe iterambere, avuga ko bateguye icyo gikorwa mu gihe babonaga ko imiryango ikomeje gusenyuka, bategura uwo mushinga hagamijwe kubaka imiryango y’icyitegererezo ibera abandi urugero, yemeza ko uwo mushinga watanze umusaruro ufatika.

    Ati “Umusaruro turi kubonamo ni ibyishimo by’abashakanye bari baratandukanye, kandi natwe biratunejeje, iyo wakoze ubwo butumwa ukabona umugabo n’umugore bari bafitanye amakimbirane bishimye, ukabona umugabo n’umugore barasetse baritana ba Sheri, barafatanya imirimo mu rugo, ibyo byishimo ni wo musaruro wa mbere twabonye”.

    Arongera ati “Icya kabiri ni iterambere biri kubazanira, hari ingo nyinshi zasigaye inyuma mu majyambere bitewe n’uko umugabo n’umugore batajyaga inama, ntibafatanye uturimo kugira ngo bakore imishinga mu ngo zabo, ayo makimbirane arabasenyera n’utwo bari bafite turashira, ariko ayo makimbirane iyo abashije gushira hakaza ubwumvikane, gahunda z’urugo bakazikorera hamwe bakagira imihigo, iterambere riragaruka”.

    Bamwe mu bakozi b
    Bamwe mu bakozi b’uturere n’imirenge bafite mu nshingano umuryango bari bitabiriye iyo nama

    Imiryango yaganiriye na Kigali Today, yabanaga mu makimbirane, yakunze kumvikana mu mvugo igira iti “Abari ba Sauli twahindutse ba Paulo”, bishimira inyigisho bahawe zabateye guca ukubiri n’amakimbirane.

    Baganizi Potien wo mu Murenge wa Busengo, avuga ko nyuma yo guta umugore we akajya mu nshoreke ngo atigeze abaho neza muri izo ngeso mbi, ariko aho aboneye inyigisho yagarutse mu rugo rwe, asaba umugore imbabazi, ngo ubu urugo rwabo ruratekanye.

    Ati “Nashakanye na Florentine Dusabeyezu dukundanye, tumaranye imyaka icumi nza kumuca inyuma ndanamuta njya ku nshoreke, tugahora duteragurana amagambo tugera no mu nkiko”.

    Arongera ati “Aho Abapadiri batangiye kutwigisha, natangiye kumva ko nahemutse, rimwe umugore wanjye twahurira mu nyigisho ngashaka ko twicarana ariko nkabura aho muhera, nibwo umunsi umwe nishyizemo akanyabugabo musanga mu nzira dutashye musaba ko tujya muri butike kumugurira akantu, tugezemo ndamubaza nti ariko uwakwisubiraho wabyemera, ati nabyemera mugabo wanjye, ako kanya ntangira kumutamika utuneke nari muguriye ataha yishimye, ubwo za manza anyemerera kuzihagarika mu rukiko turasubirana, ubu ninjye ntangarugero mu ngo duturanye, sinkiri Sauli ndi Paulo”.

    Uwo muryango watangiye kwiyubaka aho ibyabuze ubwo bari mu makimbirane batangiye kujya inama z’uburyo byagaruka, iterambere ry’urugo rwabo rikiyongera.

    Umugore we Florentine Dusabeyezu ati “Ni uko nagize ukwitonda ngaceceka mba narahasize agatwe, yarankubitaga akantoteza, agasahura urugo, inka arazitwara, ariko burya umuntu iyo asabye imbabazi arazihabwa, kuko ni uwanjye ntabwo nari kumwima imbabazi, izi nyigisho zaratwubatse pe, aho agarukiye ibintu ni tayari, tubanye neza ibyo yari yarasahuye bitangiye kugaruka, ubu asigaye ataha akanzanira impano nkayakira neza nti ni uko mugabo mwiza, yarahindutse pe!”

    Nshakirabandi Alphonse wo mu Murenge wa Rwerere mu Karere ka Burera, avuga ko yari umurembetsi aho yari ageze ku rwego rwo gukubita umugore akaba yamwica, nyuma umugore aza kumucika ajya kuba iwabo, ariko ngo inyigisho yahawe zaramucengeye kuri ubu akaba abanye neza n’umugore we.

    Ati “Umugore naramukubitaga, iminsi myinshi ni iyo yaraye hanze, nari umurembetsi nywa kanyanga n’itabi. Yabonye ngiye kumwica ajya kuba iwabo, nyuma Padiri numva arampamagaye mu bajya kwiga mpurirayo n’umugore wanjye, musuhuje agira ubwoba, nti narahindutse uzagaruke, arambaza ati za kanyanga se waraziretse, nti naraziretse mugore mwiza, aranyemerera arataha ubu turi kumwe, turishimye n’abana bacu aho mbere bambonaga bagafumyamo bakiruka, ubu baraseka”.

    Umwe mu batanze ubuhamya yavuze ko nyuma y
    Umwe mu batanze ubuhamya yavuze ko nyuma y’ibyo biganiro yahindutse akaba agiye gutegura imishinga inyuranye y’iterambere

    Umugore we Bihoyiki Valentine we yagize ati “Nari narahunze umugabo numva ko ntazasubirana na we, kuko yari ageze aho kunyica, numva Padiri wacu wa Paruwasi ya Mwange arampamagaye njyayo nshidikanya, tugezeyo Padiri ati, buri muntu yicarane n’umugabo we, abandi bakicarana ngira ubwoba ndanga, bigeze ku munsi wa kane twicaranye antera imitoma anyereka ko yahindutse dutaha mu rugo rwacu, ubu ni imfura mbere yazaga akubita urugi ati kingura nkwice, njye n’abana tugahunga, ariko ubu araza ati kingura mugore mwiza, kandi ntagitaha mu ijoro, kuva mu Kwakira muri 2020, ntabwo ndarara hanze n’umunsi n’umwe”.

    Abenshi mu rubyiruko bari bahuriye mu matsinda, na bo bavuga ko ibyo biganiro byabahumuye, bava ku muhanda, ubu bakaba baharanira iterambere.

    Izo ngo zasabwe kubera abandi icyitegererezo, iyo miryango na yo yiyemeza kujya gutanga ubuhamya mu miryango itaragize amahirwe yo gukurikira ayo mahugurwa mu rwego rwo kuyihindura.

    Ni igikorwa cyishimiwe n’abitabiriye uwo muhango barimo bamwe mu bayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, abapadiri bahuguye iyo miryango, ihuriro ry’abafatanyabikorwa (JADF) n’abahagarariye urubyiruko muri utwo turere.

    Musenyeri Bizimungu Gabin wari uhagarariye Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri Musenyeri Vincent Harolimana, yashimye umusaruro ayo mahugurwa atanze, asaba Leta gukomeza gushyigikira icyo gikorwa kandi yemera ko na Diyosezi ya Ruhengeri yiteguye gukomeza gutanga ubufasha mu guharanira kugira imiryango itekanye.

    Izo ngo zahuguwe zafashijwe no kujya mu matsinda y’iterambere no kwizigamira, aho bagiye bagurirana amatungo bakora n’bikorwa binyuranye, bakaba barazigamye kuri konti amafaranga asaga miliyoni 10 azabafasha mu kuzamura iterambere ryabo.


    source : https://ift.tt/3CfrpEA