Category: Uncategorized

  • Umuraperi Rick Ross yavuze ku rukundo rwe na Hamissa Mobeto wabyaranye na Diamond Platnumz #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Rick Ross yagiranye na Omary Tambwe,uzwi nka Lil Ommy, yemeje ko ari hafi ya Mobetto ariko avuga ko ari we wenyine [Mobeto] ugomba gusubiza ikibazo kijyanye n'imiterere y'umubano wabo bombi.

    Yakomeje avuga ko ateganya gufasha Madamu Mobetto kugera ku nzozi ze zose, kuko ari rwiyemezamirimo mwiza gusa ntiyigeze avuga ku bucuruzi bagiye gukorana.

    Ati: 'Mvugishije ukuri,dufitanye umubano, ariko nzamureka asobanure imiterere y'umubano dusangiye.Ndashaka kugufasha kugira ngo muzagirane ikiganiro.

    “Ni umuntu mwiza cyane, ufite roho nziza kandi ni rwiyemezamirimo ukomeye.Ndashaka kumufasha kugera ku rundi rwego kuko akora akazi gakomeye kandi ndamwishimiye.

    Ati: “Hariho ibindi bintu byinshi, ariko muri rusange ndashaka kubona atsinda”.

    Hamisa Mobetto amaze kumva amarangamutima ya Rick Ross kuri we, yifashishije imbuga nkoranyambaga kugira ngo amushimire kandi anizeza ko azahuza na Rick Ross vuba bishoboka.

    Ati “Oooh Ndishimye byukuri ….. Urakoze ???? @ richforever Ndagushimira Urukundo ??, Tuzabonane vuba. “

    Rick Ross n'umuherwe kuko abarirwa akayabo ka miliyoni 40 z'amadolari muri raporo ya 2021 ndetse niwe nyiri inzu ya Maybach Music,itunganyirizwamo umuziki muri USA ndetse n'in'icyamamare mu njyana ya Rap.


    Hamisa Mobetto agiye gufashwa na Rick Ross kugera ku nzozi

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/umuraperi-rick-ross-yavuze-ku-rukundo-rwe-na-hamissa-mobeto-wahoze-akundana-na

  • Impungenge ku mugambi wari ugamije kongera abanywi b’itabi mu bihugu birimo u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Iri gabanuka ariko ntabwo ryakomye mu nkokora ubucuruzi bwaryo ku rwego rw’Isi, kuko kuva mu 2012, ubu bucuruzi bwazamutse ku kigero cya 2,5% ndetse bukazakomeza kuzamuka kuri iki kigero kugera mu 2025, aho buzaba bubarirwa agaciro ka miliyari 888$.

    Kugira ngo ubucuruzi bw’itabi bukomeze butere imbere, nyamara amasoko y’u Burayi na Amerika atagifite inyota yo kugura no gukoresha itabi, byasabye ibigo n’inganda zikora itabi guhindura umuvuno, zerekeza amaso ku bindi bihugu byiganjemo Afurika, Amerika y’Epfo na Aziya.

    Mu gihe umubare w’abakoresha itabi ugabanuka mu bihugu biteye imbere, mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere byo muri Afurika na Aziya, ho biyongereyeho 11,8% kuva mu 2005. Ibi bituma abarenga 70% muri miliyari 1,1 z’abanywi b’itabi ku Isi, baherereye muri ibyo bice.

    Kimwe mu bigo byateye intambwe ikomeye mu kwiyegereza isoko rya Afurika, ni ikizwi nka British American Tobacco Plc (BAT), cyihariye 12,2% by’ubucuruzi bw’itabi ku Isi. Iki kigo cyatangiye mu 1902, gifite amashami mu bihugu birenga 170 ku rwego rw’Isi, birimo n’u Rwanda aho gifite ikigo cya BAT Rwanda.

    Kuva ahagana mu 1990, ubwo umubare w’abakoresha itabi watangira kugabanuka mu bihugu byateye imbere, iki kigo cyatangiye gushyira imbaraga mu kwinjira ku isoko rya Afurika, nk’ahantu hari amahirwe y’iterambere ku hazaza h’iki kigo.

    Iby’umugambi wo kwinjira ku isoko rya Afurika byagarutsweho na Barry Bramley wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa BAT, wigeze kuvuga ko “Isoko rya Afurika ryitezweho kuzakomeza kuzamuka […] BAT ikwiye gufatirana ayo mahirwe y’iyaguka ry’isoko rya Afurika.”

    Ishusho y’ubucuruzi bw’itabi mu Rwanda

    Mu Rwanda, imibare y’Ikigo gitanga amakuru ku bijyanye n’itabi, Tobacco Atlas yo mu 2015 igaragaza ko nibura abantu barenga ibihumbi 300 biganjemo abagabo banywa itabi buri munsi.

    Iki kigo kigaragaza ko mu bantu b’igitsina gabo bafite imyaka 15 gusubiza hejuru abanywa itabi baba bari ku kigero cya 12,4%.

    Igaragaza kandi ko mu 2014 u Rwanda rwari rufite umusaruro w’itabi ubarirwa muri toni eshanu ndetse ko 0,24% by’ubutaka bwo guhingwaho bwari buhinzeho itabi.

    Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2019, u Rwanda rwatumije mu mahanga ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 708,67$, byarimo n’ibinyobwa n’itabi bifite agaciro ka miliyoni 6,42$.

    Iyi mibare kandi igaragaza ko mu 2016 u Rwanda rwatumije mu mahanga itabi rifite agaciro ka miliyari 3.138 Frw.

    Mu bihugu u Rwanda rukuramo itabi ryinshi harimo Kenya, Zimbabwe, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda na Tanzania.

    Mu 2017, u Rwanda rwatumije mu bihugu nka Kenya, Zimbabwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itabi rifite agaciro ka miliyari 2.985 Frw. Mu 2018 aya mafaranga yariyongereye yikuba hafi kabiri agera kuri miliyari 4.048Frw.

    Mu 2019 agaciro k’itabi u Rwanda rutumiza mu mahanga kageze kuri miliyari 3.578 Frw, mu 2020 kagera kuri miliyari 3.578 Frw.

    Uretse kuba itabi riri mu bintu byinjizwa cyane mu gihugu, riri no mu byinjiriza u Rwanda amafaranga menshi yaba ari avuye mu ryo rwohereza mu mahanga cyangwa iryo rukura mu mahanga narwo rukarigurisha ibindi bihugu.

    Mu 2019, rwohereje mu mahanga itabi n’ibinyobwa bifite agaciro k’ibihumbi 480$, mu gihe rwinjije miliyoni 5,16$ avuye mu itabi n’ibinyobwa rwagurishije mu mahanga ariko narwo rwabikuye mu bindi bihugu.

    Mu bihembwe bitatu by’umwaka wa 2020, ubucuruzi nk’ubu bw’itabi n’ibinyobwa bwinjirije igihugu miliyoni 2.66$.

    Ubucuruzi bw’itabi mu Rwanda ahanini bukorwa n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Abongereza, British American Tobacco (BAT), gikora ubwoko butandukanye bw’itabi ririmo irizwi cyane mu Rwanda nk’Intore, Dunhill, Impala na SM.

    Nubwo itabi ari igihingwa kibyara amafaranga ku bagihinga n’abagicuruza ariko rigira ingaruka ku buzima bw’abantu barinywa cyangwa uwegereye aho barinywera.

    Ni muri urwo rwego hashyizweho itegeko rigamije ahanini kurengera ubuzima bw’abatarinywa, kumenyekanisha ububi bwaryo n’ibirikomokaho, gushishikariza abarinywa kurireka, gushyiraho uburyo abarinywa n’abaricuruza bagomba kwitwara bitabangamiye ubuzima rusange bw’abaturage n’ibindi. Mu Rwanda birabujijwe ko rinyobwa n’umwana uri munsi y’imyaka 18.

    Amategeko y’u Rwanda ateganya ko amasegereti acuruzwa ku isoko ry’imbere mu gihugu adashobora kugira ibipimo birenze ibi bikurikira: mg 15 ya “goudron” ku isegereti; mg 1,5 ya “nicotine ” ku isegereti na mg 15 ya “monoxide de carbone” ku isegereti.

    Uburyo BAT yigaruriye amasoko arimo n’iry’u Rwanda

    Kugira ngo iki kigo kibashe kwigarurira isoko ry’itabi ku Mugabane wa Afurika, byasabye gikora ibirenze ibyo cyemererwa n’amategeko.

    Raporo y’Umuryango STOP ukurikirana ubucuruzi bw’itabi ku rwego rw’Isi, yatangaje ko BAT yagize imyitwarire idasanzwe mu bihe bitandukanye, irimo gutanga ruswa, kubangamira ibindi bigo bicuruza itabi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kurenga ku mabwiriza y’ubuzima agenga imikoresheze y’itabi n’ibindi bitandukanye.

    Iyi raporo yerekana ko iki kigo cyakoresheje uburyo bunyuranye mu bihugu 13, kugira ngo gikomeze kiyobore isoko ry’itabi muri Afurika. Nko mu Rwanda, ubwo Leta yari mu mugambi wo gushyiraho amabwiriza mashya agenga ikoreshwa ry’itabi, BAT yishyuye umuntu utatangajwe ibihumbi 20$ kugira ngo ayifashe kubona amakuru ari mu nyandiko y’ayo mabwiriza itari yagashyirwa hanze.

    Amakuru avuga ko uwo muyobozi yemeye ayo mafaranga, ariko agahakana ko ayo mafaranga yari afitanye isano n’itabi. BAT Rwanda isanzwe ari cyo kigo cyihariye igice kinini cy’isoko ry’itabi mu Rwanda, aho bikekwa ko abarenga 12% by’abaturage banywa itabi mu buryo buhoraho.

    Muri rusange, imibare y’abakoresha itabi mu Rwanda iri hasi ugereranyije n’impuzandengo y’ibindi bihugu biri muri Afurika. Muri rusange abantu barenga ibihumbi 500 bakoresha itabi buri munsi mu Rwanda, mu gihe abagera ku 2100 bicwa n’ingaruka zaryo buri mwaka.

    U Rwanda ruhomba miliyari 4,3 Frw mu buvuzi bw’ingaruka z’itabi ndetse n’igihombo giterwa n’uko abarinywa badatanga umusaruro bagakwiye kuba batanga, dore ko ubushakashatsi bwerekanye ko kunywa itabi bigabanya imyaka 10 ku gihe gisanzwe umuntu yari kuzamara ku Isi.

    Uretse gucuruza itabi, BAT ikoresha u Rwanda mu bucuruzi bw’itabi mu bindi bihugu biri hafi yarwo, birimo u Burundi, ibyo bikaba imwe mu mpamvu iki kigo gishora akayabo mu kumenya icyo Leta itekereza ku ikoreshwa ry’itabi mu Rwanda.

    Muri rusange, ibikorwa binyuranyije n’amategeko byakozwe na BAT byakorewe mu bihugu birimo u Burundi, Ibirwa bya Comores, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Malawi, Sudani, Tanzania, Malawi, Zambia, Afurika y’Epfo n’u Rwanda. Amafaranga yakoreshejwe arenga ibihumbi 601$, mu bikorwa bigera kuri 236.

    Afurika ikwiye guhaguruka

    Bamwe mu basanzwe bakurikirana ubucuruzi bw’itabi ku rwego mpuzamahanga, batangaje ko Umugabane wa Afurika wahawe imbaraga n’ibigo bicuruza itabi kubera uburyo ufite abantu bato, bafite amahirwe yo kuzaba abakiliya b’itabi b’ejo hazaza.

    Ubushakashatsi bugaragaza ko nibura ku bantu bashya bahinduka abanywi b’itabi, 89% baba baratangiye kurinywa bari munsi y’imyaka 25, bishimangira ko iyo umuntu atangiye kurinywa akiri muto, ari nako yongera ibyago byo guhinduka umunywi waryo burundu.

    Uyu mugabane kandi uracyarangwamo ruswa ku rwego rw’ubuyobozi no ku rwego rw’umuntu ku giti cye, ibituma ibigo bicuruza itabi byoroherwa no gutanga ruswa, nabyo bigahabwa uburenganzira bwo gushyira mu bikorwa ibyifuzo byabo bijyanye no kwigarurira isoko rya Afurika.

    Hari kandi n’amakuru yakunze kugaragaza ko itabi rikorerwa muri Afurika n’iryoherezwayo, riba rifite ikinyabutabire cya nicotine gituma abarikoresha babatwa naryo mu buryo bworoshye, byose biri mu mugambi wo kurushaho kwigarurira Abanyafurika.

    Umuyobozi w’Ihurira Nyafurika rigamije kugabanya ikoreshwa ry’Itabi (ATCA), Akinbode Oluwafemi, yavuze ko “Bikwiriye kwigira hamwe uburyo bwo kuburizamo abakora itabi guhindura Afurika indiri y’ibikorwa byabo, tukirinda abashobora gukora ibitemewe n’amategeko mu rwego rwo kwikubira isoko rya Afurika.”

    BAT n’ibindi bigo bicuruza itabi bishinjwa gukora ibikorwa birimo kwamamaza itabi ku mashuri no kwamamaza mu buryo butemewe n’amategeko, cyane cyane mu bihugu bya Afurika.

    Nk’ubu abaturage bo mu bihugu bya Afurika babona ubutumwa bwamamaza itabi inshuro 81 zirenze iz’abaturage bo mu bihugu biteye imbere.

    Umushakashatsi mu Kigo gikora ubushakashatsi ku ikoreshwa ry’itabi muri Kaminuza ya Bath, yavuze ko “Leta z’ibihugu bya Afurika zikwiye gushyira imbaraga mu kugenzura uburyo bwo kwamamaza itabi, hakitabwa ku bikorwa bigendera ku mategeko mpuzamahanga.”

    Ku rwego rw’Isi, hacuruzwa amatabi angana na miliyari ibihumbi 6,5 ku mwaka, bivuze ko amatabi miliyari 18 acuruzwa ku munsi.

    Leta za Afurika zasabwe gushyiraho ingamba zizatuma uyu mugabane udahinduka indiri y’icuruzwa ry’itabi mu myaka iri imbere

    source : https://ift.tt/396NrNs

  • U Rwanda rwatangiye gukingira abagororerwa Iwawa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr. Nshimiyimana Jean Damascène uyobora ikigo ngororamuco cya Iwawa yatangarije Kigali Today ko abakingiwe ari abarengeje imyaka 40 kimwe n’abafite uburwayi budakira nka hepatite, umuvuduko w’amaraso n’izindi ndwara zidakira zatuma bazahazwa na Covid-19 baramutse bayirwaye.

    Uwayezu Jean Claude ugororerwa ku kirwa cya Iwawa avuga ko bajyaga babona kuri televisiyo Abanyarwanda bakingirwa bakibaza igihe na bo bazakingirwa, bashima kuba iyi gahunda yabagezeho.

    Agira ati “Ndumva nishimye kuko nizeye ko ntazahazwa na Covid-19 ndamutse nyirwaye, najyaga mbona kuri Televisiyo abantu bakingirwa nkibaza igihe nanjye nzakingirirwa. Kuba mpawe urukingo rwa mbere birampa icyizere cyo kuyitsinda.”

    Bandikaga umwirondoro w
    Bandikaga umwirondoro w’abagomba gukingirwa

    Ikirwa cya Iwawa gicumbikiye abantu 1621 barimo kugororwa no kwigishwa imyuga. Kuba baba hamwe bishobora gukurura ibyago hagize uwandura Covid-19.

    Dr. Nshimiyimana avuga ko ibikorwa byo gukingira bizakomeza hakurikijwe uko inkingo zizagenda ziboneka, bakaba bakomeje kwirinda ko Covid-19 yagera mu bagororerwa kuri iki kirwa.

    Avuga ko ibikorwa byo gusura abagororwa Iwawa bishobora kuzasubukurwa mu gihe inkingo zaboneka bagakingira benshi hejuru ya 60%.

    source : https://ift.tt/3hx6oNO

  • Afurika izaba yabonye 30% by’inkingo za Covid-19 ikeneye bitarenze Gashyantare 2022 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuyobozi wa WHO, Tedros Adhanom Ghebreyesus , ku wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021, yavuze ko ikibazo cy’ubusumbane buri hagati y’ibihugu bikize n’ibikennye mu bijyanye no kubona inkingo cyakemuka, yongera gusaba inganda zikora imiti ko zajya zigira gahunda ya LONI izwi nka ‘COVAX’ iy’ibanze, kuko yashyiriweho gusaranganya inkingo muri rusange.

    Icyakora inganda zikora imiti harimo ‘Pfizer-BioNTech’ na ‘Moderna’ ntizigeze zigaragaza ko ziteguye guhindura uko zikora muri iki gihe, harimo gukomeza guha inkingo ibihugu bikize kurusha ibindi.

    Mu cyumweru gishize, Tedros yasabye ko habaho ko ibihugu biba byigije inyuma gahunda yo gutanga inkingo zishimangira izabanje (Booster shots) ku bantu bafite ubuzima bwiza, nibura bikagera mu mpera z’uyu mwaka.

    Ibihugu birimo Israel, u Bufaransa n’u Budage byatangiye gutanga urukingo rwa gatatu ku bantu bamwe na bwamwe. U Bwongereza ku ya 14 Nzeri 2021, ni bwo bwatangaje ko bugiye gutanga inkingo zishimangira izatanzwe mbere (boosters) ku muntu wese urengeje imyaka 50 ndetse no ku muntu waba ari muto, ariko afite ibindi bibazo by’ubuzima byatuma yakwibasirwa na Covid-19 cyane.

    Muri iki cyumweru kandi , ni bwo muri Amerika hazaba ikiganirompaka mu ruhame, bareba niba ari ngombwa ko batanga inkingo zishimangira izabanje, ariko kandi muri iki cyumweru inzobere mu by’ubuzima zo muri ‘FDA’ ndetse n’abahanga mu bya siyansi bo muri WHO, bari banditse muri ‘Lancet’ ko umuntu uri mu myaka yo hagati (average person) adakeneye urukingo rushimangira izo yahawe.

    Kugeza ubu, ngo Abanyafurika batagera no kuri 4% ni bo amaze guhabwa inking za Covid-19 zuzuye, kuko igice kinini cy’inkingo zigera kuri Miliyari 5.7 zakozwe, zihariwe n’ibihugu 10 gusa bikize ku isi.

    Gahunda ya COVAX yananiwe kugera ku ntego hafi ya zose yari yiyemeje, none ubu yatangiye gusaba ininginga ibihugu bikize kugira ngo byemere gusaranganya inkingo.

    Dr. Seth Berkley, Umuyobozi mukuru w’ihuriro ry’ibijyanye n’inkingo (Gavi), yavuze ko COVAX itegenya kubona inkingo za Covid-19 zigera kuri Miliyari 1.4 bitarenze uyu mwaka, izo ngo zikaba zitageze no kuri kimwe cya kane cy’ibyo yari yiyemeje.

    Perezida wa ‘Afreximbank’, Benedict Oramah yavuze ko kugura inkingo zishimangira izirimo gutangwa muri Afurika, byasaba ko hiyongeraho Miliyoni ziri hagati ya 500-600 z’Amadolari, haba habariwemo n’ibikoresho bijyanye n’izo nkingo, ngo bigasaba Miliyari y’Amadolari ku mwaka.

    Strive Masiyiwa, intumwa ya Afurika yunze ubumwe (AU) mu bijyanye n’inkingo za Covid-19, yasabye ko habaho koroshya ibijyanye n’uburenganzira ku mutungo mu by’ubwenge, kugira ngo bifashe mu gukorera inkingo muri Afurika.

    source : https://ift.tt/3Cio6fN

  • Abanyarwanda 15 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uko ari 15 bose ni abagabo, bakaba barafatiwe mu Karere ka Mbarara mu bihe bitandukanye bashinjwa kuba ba maneko b’u Rwanda.

    Bavuga ko bakubitiwe muri gereza ya Polisi ya Mbarara ndetse n’iya gisirikare yitwa Makenke kugira ngo bemere icyaha cyo kuba ba maneko b’u Rwanda.

    Muri gereza bari bafungiwemo bavuga ko basizemo abandi Banyarwanda na bo bashinjwa kuba ba maneko b’u Rwanda aho bakoreshwa imirimo ivunanye hakiyongeraho inkoni za buri gihe.

    Bose bavuga kandi ko bambuwe amafaranga n’inzego z’umutekano za Uganda harimo igisirikare na Polisi.

    source : https://ift.tt/3tKDjDx

  • Umurundikazi Niyonsaba yaciye agahigo ku Isi… – #rwanda #RwOT

    Uyu Murundikazi yabigezeho nyuma yo gusiga Genzebe Dibaba yaherukaga guca agahigo mu marushanwa akinirwa mu nzu (indoors) mu 2017, akaba yamusize amasegonda abiri.

    Nyuma yo kwegukana umudali wa Feza mu mikino Olempike mu kwiruka metero 800, Niyonsaba ni umwe mu bakinnyi babujijwe gusiganwa hagati ya metero 400 na 1600, kubera kugira imisemburo y'abagabo ikabije ya testosterone.

    Uyu mukinnyi w'imyaka 28 avuga ko atahisemo gusezera nk'uko byagendekeye abandi nyuma y'amategeko mashya yasohotse, abuza abafite imisemburo ya kigabo gusiganwa muri metero runaka, ahubwo yakomeje gukina kugira ngo abere abandi urugero.

    Nyuma yo kwegukana umudali wa zahabu akanakora amateka mu kwiruka metero 2000, Niyonsaba Francine yagize ati'Ndumva mfite umunezero udasanzwe. Si nari nzi ko nshobora kwandika amateka nk’aya ku Isi yose, kuko ni bwo bwa mbere nari nje hano. Naje hano gukora ibyo nasabwaga gukora”.

    “Nabikoze. Ni byiza kandi biraryoshye. Nshimiye buri wese waje kudutera ingabo mu bitugu”.

    Niyonsaba akaba akuyeho agahigo kari kakozwe n'umunya Ireland Sonia O’Sullivan mu 1994, uyu Murundikazi kandi akaba akoze aya mateka nyuma y'icyumweru kimwe yegukanye irushanwa rya Diamond League ryabereye i Zurich mu Busuwisi, mu kwiruka metero 5000.

    Uyu Murundikazi kandi aheruka gutangazwa mu bakinnyi batanu ku Isi bafite umuvuduko wo hejuru mu cyiciro cy'abagore.


    Niyonsaba yaciye agahigo ku Isi mu kwiruka ibilometero 2000

    Niyonsaba amaze kuba ikirangirire mu kwiruka ku Isi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109556/umurundikazi-niyonsaba-yaciye-agahigo-ku-isi-mu-kwiruka-metero-2000-109556.html

  • Igikorwa Cristiano Ronaldo yakoze nyuma yo gushota umugore umupira ku bw’impanuka cyishimiwe na benshi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Cristiano Ronaldo ku bw’impanuka ateye isohoti rigakubita umugore ushinzwe umutekano ku kibuga akikubita hasi, yavuye mu kibuga abanza gutegereza arahaguruka abona gukomeza imyitozo, ibintu byashimishije benshi.

    Byabaye ku munsi w’ejo hashize ubwo ikipe ya Manchester United yasuraga Young Boys yo mu Busuwisi mu mukino w’umunsi wa mbere wo mu itsinda F rya Champions League.

    Ubwo amakipe yishyushya mbere y’umukino, Cristiano Ronaldo yateye ishoti ku bw’amahirwe make rikubita umwe mu bagore bari bashinzwe umutekano kuri iki kibuga ahita yikubita hasi.

    Bagenzi be bahise bamwegera ngo barebe niba nta kibazo agize, ndetse na Cristiano ubwe yahise asohoka mu kibuga kureba uko bimeze, yategereje uyu mugore arabanza arahaguruka undi na we asubira mu kibuga.

    Iki gikorwa cya Cristiano cyashimwe n’abafana bari baje kureba umupira aho bavuze ko afite umutima wa kimuntu, na nyuma y’umukino yaje kumuha umupira we yakinanye(jersey).

    Uyu mukino wabereye kuri Wankdorf Stadium (Stade de Suisse), waje kurangira ku ntsinzi ya Young Boys y’ibitego 2-1.

    Nyuma yo kumukubita umupira yahise aza kureba uko ameze

    Kuza kureba uko ameze byashimishije benshi

    Yamuhaye jersey yakinanye uyu mukino

    Ati “urukundo nirwo rwa mbere”

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/igikorwa-cristiano-ronaldo-yakoze-nyuma-yo-gushota-umugore-umupira-ku-bw-impanuka-cyishimiwe-na-benshi-amafoto

  • Queen Cha ari mu bukangurambaga ku kurwanya i… – #rwanda #RwOT

    Ababikora icyo baba bagamije ni ugushakira indonke mu bo bacuruza binyuze mu kubakoresha imirimo y'agahato, ubucakara, imibonano mpuzabitsina cyangwa kuvanaho ingingo z'umubiri bakazicuruza, kubica mu bwonko n'ibindi.

    Bimwe mu binyoma simusiga by’icuruzwa ry’abantu harimo kubabonera akazi keza mu Rwanda ndetse no mu mahanga, guhabwa buruse zo kwiga, kwizezwa umukunzi ukomeye, cyangwa gukorerwa ubukwe, n'ibindi.

    Abacuraza abantu bashobora gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kureshya abakorerwa icyaha. Muziza imbere harimo Facebook, Twitter cyangwa iyindi miyoboro rusange.

    Minisiteri y'Ubutabera, UN Women, Swedish International Development Cooperation Agency (Sida), United Nations Rwanda, UN Migration ndetse na Easy and Possible Organisations bamaze iminsi mu bukangurambaga ku icuruzwa ry'abantu aho bifashishije umuhanzikazi Queen Cha n'abandi.

    Bugamije gushishikariza abantu kwirinda ibijyanye n'icuruzwa ry'abantu (Human Trafficking). Tariki 11 Nzeri 2021, bakoreye ubu bukangurambaga i Huye, tariki 14 Nzeri 2021 bakoreye i Rusizi, kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nzeri 2021 bazakorera mu Karere ka Rubavu mu Ntara y'Uburengerazuba.

    Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Queen Cha yavuze ko ubu bukangurambaga buri kubera mu Turere twegereye imipaka kuko ariho ibi byaha bikunze gukorerwa cyane.

    Avuga ko asanzwe afite amakuru ku icuruzwa ry'abantu 'kuko ni ibintu twese tuzi' kandi atekereza ko ari bimwe mu bintu bidindiza iterambere ry'Igihugu.

    Ati '…Niyo mpamvu numvise nanjye nakwifatanya nabo kugira ngo tubimenyekanishe kuko hari benshi babigenderamo batabisobanukiwe, batazi ibyo ari byo. Cyangwa se bakaba babona bagenzi babo babirimo, ntibamenye abo bakiyambaza cyangwa babimenyesha.'

    Uyu muhanzikazi avuga ko ibitekerezo by'abantu bamaze kugerwaho n'ubu bukangurambaga bigaragaza ko bwari bukenewe, ariko kandi ngo bukwiye kugera cyane ku bana b'abakobwa kuko ari bo 'babikorerwa cyane.'

    Queen Cha avuga ko umuhanzi akwiye kurushaho gukangurira abamukurikira, akababwira ibijyanye n'icuruzwa ry'abantu kugira ngo babyirinde. Anavuga ko bishoboka ko azakora indirimbo ku icuruzwa ry'abantu.

    Nta wapfa kumenya imibare nyirizina y'abagizweho ingaruka n'icuruzwa ry'abantu, ariko ikigereranyo kigaragaza ko buri mwaka abantu barenga miliyoni ebyiri byumvikanyweho cyangwa babihatiwe, bafatiwe ku mipaka y'ibihugu bitandukanye bagiye gucuruzwa.

    Inkuru SSP Murego yanyujije ku rubuga rwa Polisi tarik 4 Ukwakira 2019, ifite umutwe ugira uti 'Icuruzwa ry'abantu ubucakara mu isura nshya', yavuzemo ko abafatirwa ku mipaka babaga biganjemo abana, abagore ndetse n'abagabo, akenshi ugasanga batwarwa mu buryo butari bwiza nta mutekano bafite, haba ku buryo bw'umubiri, ndetse no mu mutwe (imitekerereze). 

    Avuga ko amategeko mpuzamahanga avuga ko igihe cyose umuntu ahatiwe cyangwa agashishikarizwa kujya gukoreshwa mu buryo bunyuranyije n'amategeko we atabigizemo uruhare kugira ngo ajyanwe gukora iyo mirimo, bifatwa nk'icuruzwa ry'abantu.

    Avuga ko 'Kuri ubu igikenewe cyane kugira ngo iki kibazo cy'icuruzwa ry'abantu kirwanywe, ni ubufatanye bw'ibihugu ku rwego rw'Isi ndetse n' uturere, Ibihugu byose ikibazo bikakigira icyabyo bigafatanya kukirwanya.'

    'Inzego zishinzwe iyubahirizwa ry'amategeko mu bihugu, imiryango Mpuzamahanga ari igengwa na Leta ndetse n'imiryango yigenga bari mu bagomba gufata iya mbere muri uru rugamba rwo kurwanya icuruzwa ry'abantu.'

    Queen Cha ari mu bukangurambaga bugamije kubwira abantu kwirinda icuruzwa ry'abantu nk'icyorezo kibangamiye uburenganzira bw'ibanze bwa muntu Uyu muhanzikazi yavuze ko ubu bukangurambaga buzasiga ubumenyi ku kwirinda no gushishoza ku icuruzwa ry'abantu  Queen Cha avuga ko iki kibazo kibasiye ingeri zose z'abantu, abagore, abagabo ndetse n'abana Sandrine Munezero, Umuyobozi wa Miss Career Africa ari kumwe na Queen Cha mu bukangurambaga bugamije kurwanya icuruzwa ry'abantu 

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021, Queen Cha n'itsinda bari kumwe bakiriwe mu kiganiro kuri Radio Country Fm y'i Rusizi

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'FEEL ME' YA QUEEN CHA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109550/queen-cha-ari-mu-bukangurambaga-ku-kurwanya-icuruzwa-ryabantu-109550.html

  • Ibyavugiwe mu nama yahuje Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika n’ubuyobozi bwa Miss Rwanda #rwanda #RwOT

    Ubuyobiz bwa Rwanda Inspiration Backup butegura irushanwa ry’ubwiza rya Nyampinga w’u Rwanda(Miss Rwanda), bwasuye Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde aho yaberetse uburyo iri rushanwa ryakomeza kugirira akamaro abakobwa bose baryitabira.

    Umuyobozi utegura iri rushanwa, Ishimwe Dieudonné ari kumwe n’umuvugizi wa Miss Rwanda, Miss Nimwiza Meghan bamaze iminsi muri Amerika mu bikorwa byo gusura Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho banatashye ubukwe bwa Bahati Grace.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri, bahuye na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde aho urugendo rwabo rwari rugamije kureba uburyo habaho ubufatanye hagati y’iyi Ambasade na Miss Rwanda mu gutera inkunga imishinga igamije kuteza imbere urubyiruko.

    Ambasaderi Mukantabana yashimiye Miss Rwanda uburyo ikomeje gufasha guhindura ubuzima bw’abayitabiriye, yashyigikiye igitekerezo cyo gushakiria buruse zo kwiga abakobwa bitabiriye Miss Rwanda, gushaka imishinga yagirira akamaro kuri sosiyete y’u Rwanda.

    Agaruka kuri ibi biganiro, Miss Nimwiza Meghan yagize ati 'Mukantabana Mathilde yaduhaye ibitekezo by’uburyo urubuga rwa Miss Rwanda rwakomeza kugira akamaro kuri sosiyete. Yashimye uburyo iri rushanwa rikomeje kwaguka, ibitekerezo n’udushya bikomeje kuriranga.'

    Baganiriye na Ambasaderi w’u Rwanda muri USA nyuma y’uko baherutse kugirana ibiganiro na Amabasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

    Abayobozi ba Miss Rwanda bahuye na Ambasaderi w’u Rwanda muri USA

    Nimwiza Meghan ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri USA, Mukantabana Mathilde

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ibyavugiwe-mu-nama-yahuje-ambasaderi-w-u-rwanda-muri-amerika-n-ubuyobozi-bwa-miss-rwanda

  • Rusizi: Abantu 12 barimo ba Gitifu 3 b’Imirenge bafunzwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibindi byaha byakozwe muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo kongera ibyumba by’amashuri mu mirenge itatu ari yo Gashonga, Gihundwe na Rwimbogo yo mu Karere ka Rusizi.

    Abo bantu bakekwaho kugira uruhare mu mitangire y’amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse bakaba barakiriye imirimo yakozwe hubakw ibyo byumba by’amashuri mu buryo bunyuranyije n’uko byari byanditswe mu masezerano. Ibyo byumba by’amashuri ngo babyakiriye nk’aho byujuje ibyangombwa nyamara bituzuye.

    Baramutse bahamwe n’ibyaha bakekwaho bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.

    source : https://ift.tt/2VKb1MX