Category: Uncategorized

  • Abayobozi b’amadini n’amatorero barasabwa gukangurira abayoboke bayo kwikingiza Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ihuriro ry
    Ihuriro ry’Imiryango ishingiye ku myemerere ryemereye Leta ko rikomeje ubufatanye mu kurwanya Covid-19 binyuze mu bukangurambaga bwiswe Sindohoka

    MINISANTE na RGB bavuga ko Abanyarwanda barenga 90% ari abayoboke b’idini cyangwa itorero runaka, rigomba kubafasha kwirinda Covid-19 bitagoranye nk’uko basanzwe bumva ibyo bigishwa bakabishyira mu bikorwa nta mananiza.

    Ibihuha ku rukingo rwa Covid-19 abantu baruvugaho ngo biraterwa n’ibyo abayobozi b’amadini n’amatorero bigisha abayoboke babo, nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Lt Col Dr Tharcisse Mpunga.

    Yagize ati “Mu madini n’amatorero abafite ibihuha (ku rukingo rwa Covid-19) babishingira ku buyobozi bwabo. Abanyamadini ni bo bafite urufunguzo rwo kwigisha abakristu babo ko urukingo ari rwiza, rubarinda kuko na bo ubwabo barakingiwe”.

    Dr Tharcisse Mpunga avuga ko urukingo rwa Covid-19 atari rwo rwagombye gutera ikibazo mu nkingo zigera kuri 14 zihabwa Abaturarwanda, akibaza impamvu bamwe barushidikanya ntibagire ikibazo ku miti cyangwa izindi nkingo zitangwa ku baturage, cyane cyane abana.

    Umuyobozi wungirije w’Impuzamadini n’amatorero mu Rwanda (RIC) akaba na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim hamwe na Perezida w’Itorero ry’Aba-Presbyterienne mu Rwanda, Rev Dr Pascal Bataringaya, bavuga ko abayobozi b’amadini n’amatorero bo bamaze kwikingiza, igisigaye ari ukujya gufasha abayoboke babo.

    Rev Dr Bataringaya agira ati “Twageze igihe cyo gufata urukingo dukora ubuvugizi ndetse nanjye ubwanjye nabaye mu ba mbere bikingije, urumva ntabwo umuyobozi yakingirwa ngo umukristu ashidikanye. Ijambo ry’Imana ridutegeka kubahiriza ayo mabwiriza no kuyagira ayacu,Yesu ubwe aravuga ngo ‘Naje mu isi kugira ngo babone ubuzima busesuye’, uwarenga ku mabwiriza arengera ubuzima yaba yatandukiriye, twamwigisha tukamucyaha”.

    Umuyobozi wa RGB, Dr Usta Kayitesi avuga ko abarimo kwanga amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kubera ikibazo cy’imyemerere bakeneye guhugurwa no guhanwa, haba mu rwego rw’itorero basengeramo ndetse no mu rwego rw’ubuyobozi bwa Leta.

    Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi
    Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi

    Umuyobozi w’Umuryango World Relief uhagarariye ibikorwa by’amadini n’amatorero mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, Moses Ndahiro, na we arashimangira ko barimo guhura n’abayobozi b’amadini n’amatorero bose kugira ngo bafate ingamba ku kibazo cy’ibihuha kuri Covid-19 n’urukingo rwayo.

    MINISANTE ivuga ko Leta idashaka kongera gusubizaho “Guma mu rugo”, ahubwo ko hazakomeza gushakwa abafatanyabikorwa benshi batuma abaturage bose bitabira kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo n’ibijyanye no gufata urukingo.


    source : https://ift.tt/39acHlO

  • Musanze: Abantu 28 bafatiwe muri resitora bazihinduye utubari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abafatiwe mu tubari uko ari 28 bahise bashyikirizwa Polisi station ya Muhoza
    Abafatiwe mu tubari uko ari 28 bahise bashyikirizwa Polisi station ya Muhoza

    Abo bantu bafashwe mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nzeri 2021, nyuma yo kubasanga banywa inzoga, bicaye mu buryo bucucitse, guteza urusaku kandi banarengeje amasaha agenwa yo kuba ibikorwa byafunze. Mu bafashwe, harimo abemera amakosa bakanayicuza.

    Uwitwa Bélise Consolée yagize ati “Badusanze tunywera inzoga mu kabari, ducucitse kandi muri iki gihe bitemewe. Byatewe no kudohoka no kurenga ku mategeko n’ingamba zashyizweho zo kwirinda Covid-19. Ni ibintu nanjye natekerejeho nsanga ndi uwo kwigaya, ntabwo nzabyongera”.

    Undi witwa Munyemana yagize ati “Nagiye muri iyo resitora kuhafatira amafunguro, ariko ubona harimo n’abandi bantu bahanyweraga inzoga kandi ari benshi. Nta gushidikanya rwose ko bari bahahinduye akabari, kuko wabonaga banywa inzoga ku bwinshi. Mu by’ukuri icyo nabwira abantu ni ukwirinda kujya bafatira amafunguro muri resitora mu gihe bahasanze abantu biteretse inzoga, kuko ntaho biba bitaniye n’akabari kandi bitemewe muri iki gihe”.

    Ubwo Polisi yageraga muri utwo tubari, ngo abahanyweraga bari benshi, icyakora ngo bakiyikubita amaso bamwe bahise biruka barakwepa. Abahagarariye utwo tubari twombi, harimo uwitwa Niyigena Alphonse Marie, ukuriye akabari kitwa La Coltina, kiyakiriragamo abagera muri 40.

    Yagize ati “Mbere na mbere twemera uburangare bwo kwakira abantu bakanywa inzoga kandi bicaye bacucitse, ari na ko basakuriza abahisi n’abagenzi, byiyongeraho no gucunganwa na Polisi ku jisho ngo itadufata. Iri kosa rirakomeye kandi usanga hari n’abandi bantu benshi bakunze kurigwamo, bagakerensa amabwiriza ntibahe uburemere ingaruka ziterwa n’icyorezo cya Covid-19. Nyuma yo gufatwa rero byampaye isomo ryo kuba ngiye kwisubiraho; ntabwo nzabyongera”.

    Mutangana Janvier ukuriye BeWell Restaurant na yo yafatiwemo abahahinduye akabari, yagize ati: “Iki gihombo tuguyemo ni twe tucyiteye ku bwo kurenga ku mabwiriza agenga za resitora muri iki gihe, tukahahindura akabari. Kandi birumvikana rwose ko mu gihe resitora irenze ku mabwiriza iba igomba kubihanirwa. Ni yo mpamvu bagenzi banjye nabagira inama yo kwirinda amakosa nk’aya bakajya bitwararika kugira ngo bizinesi zabo batisanga zahagaze ku bwo kurenga ku mabwiriza twashyiriweho n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu”.

    Umubare munini w’abafatiwe muri utwo tubari ni urubyiruko. Polisi yibutsa ba nyiri amaresitora ko kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda Covid-19, ari bumwe mu buryo bubafasha kwirinda no kurinda abandi.

    CIP Alex Ndayisenga, asaba abantu kwirinda kunyuranya n
    CIP Alex Ndayisenga, asaba abantu kwirinda kunyuranya n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19

    CIP Alex Ndayisenga, Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yagize ati “Ntibikwiye ko twareberera uko ubuzima bw’abantu bujya mu kaga, bitewe no kurenga ku mabwiriza y’ubwirinzi, bikozwe na ba nyiri amaresitora cyangwa abayagana. Ni yo mpamvu tubwira abantu kujya babanza kugenzura neza niba amabwiriza yubahirijwe, mu rwego rwo kwirinda ingaruka, atari ukuba bahandurira gusa, ahubwo n’iz’ibihano nk’ibi bahabwa mu gihe bafashwe”.

    Abafashwe bagomba guhabwa ibihano birimo gucibwa amande ateganywa n’Inama Njyanama y’Akarere ahwanye n’ibihumbi 10 by’Amafaranga y’u Rwanda, hakiyongereho kwipimisha Covid-19 ku kiguzi biyishyuriye ubwabo, ndetse ku bahagarariye utwo tubari twombi, hagomba kwiyongeraho gufungwa mu gihe cy’iminsi irindwi, ndetse twahise dufungwa, tukazafungurwa nyuma y’ukwezi kumwe tumaze gutanga amande y’amafaranga ibihumbi 150.


    source : https://ift.tt/2XsQI7t

  • Bwa mbere Rick Ross yavuze ku by’urukundo rwe na Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond #rwanda #RwOT

    Umuraperi w’umunyamerika, Rick Ross bwa mbere yavuze k’urukundo ruvugwa hagi ye n’umunyamideli w’umutanzaniyakazi, Hamisa Mobetto wabyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz aho yemeje ko hari umubano bafitanye ariko ari we wabisonura.

    Hamaze iminsi havugwa urukundo hagati ya Hamisa Mobetto umukobwa uzwi cyane mu myidagaduro muri Tanzania aho yakundanye na Diamond ndetse bakanabyarana umwana w’muhungu ndetse na Rick Ross umuraperi ukomeye ku Isi.

    Mu kiganiro n’umunyamakuru Lil Ommy, Rick Ross yahamije ko ari inshuti magara na Mobetto ariko ko azareka akaba ari we wisobanurira umubano bafitanye uko uteye.

    Ati 'nkubwije ukuri hari umubano uhari ariko ngiye kumureka ari we uzasobanura imiterere y’ubushuti bwacu. Ni umuntu mwiza, afite umutima mwiza, ni rwiyemezamirimo ukomeye nshaka kumufasha ngo ibikorwa bye abizege ku rundi rwego kuko arimo gukora ibikorwa bikomeye, ntewe ishema na we. Hari ibintu bitandukanye nshaka kumubona yagezeho.'

    Uyu mugabo kandi akaba yatangaje ko mu minsi ya vuba azajya muri Tanzania gusura iki gihugu.

    Guhera muri Gicurasi 2021 nibwo inkuru z’urukundo rwa Rick Ross na Mobetto zatangiye kuvugwa, ni nyuma y’uko uyu muraperi atangiye kujya avuga ku mafoto y’uyu mukobwa kuri Instagram.

    Rick Ross yemeje ko hari umubano afitanye na Hamisa Mobetto ariko ngo ni we uzawusobanura

    Mobetto ngo ni we uzavuga iby’ubushuti bwe na Rick Ross

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bwa-mbere-rick-ross-yavuze-ku-by-urukundo-rwe-na-hamisa-mobetto-wabyaranye-na-diamond

  • Abanyarwanda bifuza kwiga i Burayi, Amerika na Asiya bagiye guhuzwa n’ababafasha gukabya inzozi zabo #rwanda #RwOT

    Urubyiruko rwifuza kwiga amashuri yisumbuye na Kaminuza kugera ku cyiciro cy’ikirenga PhD, bateguriwe igikorwa aho ikigo United Scholars Center izabahuza n’abantu batandukanye bazaba bavuye mu makaminuza yo mu gihugu cya Pologne, aho bazabona umwanya uhagije wo gusobanukirwa uburyo bashobora gukabya inzozi zabo haba mu kwiga mu bihugu byateye imbere ndetse no kubona akazi hirya no hino ku isi.

    Muri iki gikorwa, uretse abasore n’inkumi bishakira gusobanuza uko babona ayo mahirwe, n’ababyeyi babo bazahabwa umwanya wo gusobanuza uko bafasha abana babo kugera kuri iyo ntambwe babifashijwemo na United Scholars Center.

    Ismael Niyomurinzi uyobora United Scholars Center avuga ko abayobozi ya za Kaminuza bazitabira iki gikorwa bazasobanurira ababyeyi byimbitse uburyo bashobora kubona amashuri ku migabane itandukanye, bityo abashidikanyaga ku mahirwe nk’aya bishirire amatsiko.

    Iki gikorwa kizabera muri Marriott Hotel i Kigali tariki 22 na 23 z’uku kwezi kwa Nzeri, buri wese ubyifuza akaba ararikiwe kuzitabira kugirango azabashe gusobanukirwa uko nawe yabona aya mahirwe yifuzwa na benshi mu Rwanda n’ahandi henshi muri Afurika.

    JPEG -

    Ismael Niyomurinzi uyobora United Scholars Center

    Umwali Henriette ushinzwe kwandika no gukurikirana abagenerwabikorwa avuga ko abanyeshuri bafashwa no gukora amahitamo kandi bakanagirwa inama n’inzobere kugirango bamenye aho bakwiye kwiga n’amashami bakwigamo bikabagirira akamaro.

    Umwali Henriette avuga ko ababagana basobanurirwa n’inzobere bagahabwa n’ubujyanama

    Igikorwa nk’iki kizabera no mu gihugu cy’u Burundi muri uku kwezi

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Abanyarwanda-bifuza-kwiga-i-Burayi-Amerika-na-Asiya-bagiye-guhuzwa-n-ababafasha-gukabya-inzozi-zabo

  • Alliah yashimye byimazeyo Bruce Melodie wifat… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 12 Nzeri 2021 ku musozi wa Rebero mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Canal Olympia, umukobwa wamamaye muri cinema nyarwanda no mu itangazamakuru, Isimbi Alliance benshi bazi nka Alliah yashyize hanze filimi nshya yakoze yitwa 'Alliah The Movie'.

    Byari ibirori bikomeye byitabiriwe n'ibyamamare by'ingeri zitandukanye bigomwe akazi baba bafite baza gushyigikira uyu mukobwa uri kubarizwa muri Nigeria cyane kubw'amasezerano afitanye n'ikompanyi yitwa One Percent International, nayo abayobozi bayo bari bitabiriye imurikwa rya filimi yatumye banahitamo gukorana nawe.

    Mu baje kumushyigikira hakaba harimo Bruce Melodie, umuhanzi w'icyamamare mu Rwanda uri no kwitegura ibitaramo azakorera hanze y'igihugu, kimwe kiri mu kwezi gutaha kizabera muri Canada k'urubyiniro azahuriraho na Harmonize, n'ikindi afite muri 'United Emirates Arab' mu gace kazwi mu bucuruzi ka Dubai. Alliah  abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashimye byimazeyo Bruce Melodie bigaragara, yemeza ko ari mu bagize uruhare mu guhesha umugisha umunsi w'imurikwa rya filimi ye.

    Alliaha yagize ati:' @brucemelodie Melo thank you for blessing my day bros' Ugenecyereje mu kinyarwanda Alliah yabwiye Bruce Melodie ati:'Melo wakoze guhesha umugisha umunsi wanjye muvandimwe.'

    Bamwe mu babonye ubu butumwa bashimye Alliah kubwo kuzirikana kandi banamubwira ko bishimiye filimi ye ko ari nziza irimo amasomo. Urugero ni uwitwa J. Peter wagize ati:' Rwose byari sawa na filime ni nziza cyane, twayikunze irimo amasomo menshi.'

    Alliah yatangiye kwamamara muri cinema nyarwanda ubwo yakinaga muri filimi yitwa Rwasa, aza gukomeza akina no muzindi zinyuranye. Yakoze no mu itangazamakuru kuri flash fm. Filimi yamuritse yitwa 'Alliah The Movie' , igaruka kwihohoterwa rikorerwa mu ngo.

    Yibanda ahanini ariko kuryibasira ab'igitsinagore, ibintu yemeza ko yanyuzemo ku kigero cyo hejuru. Mu bandi bitabiriye imurikwa ryayo barimo Shaddyboo, Rocky Kimomo, Masamba Intore, Marie Immacule uyobora 'Transparency Rwanda' n'abandi.

    Alliah yagaragaje ko yishimye kuba Bruce Melodie yarifatanije nawe mu gikorwa cyo kumurikia filimi yise ‘Alliah The Movie’

    N'ubwo Alliah filimi ari iye ndetse ikaba ishingiye ku nkuru mpamo y’ubuzima bwe, ariko yanditswe itunganywa, inayoborwa na Rama wamamaye nka Bamenya

    Alliah yasaga neza mu ikanzu y'agatangaza, imisatsi miremire y’umukara, n’inkweto zizamuye byagaragaraga ko bihenze n'ubwo yemeje ko n'uwamwambitse atari yakamwishyuye mbega atazi agaciro mu mafaranga k'ibyo yambaye n'ubwo yari aberewe.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109551/alliah-yashimye-byimazeyo-bruce-melodie-wifatanije-nawe-109551.html

  • Dore imyitwarire y'abagore itera abagabo kubatakariza icyizere #rwanda #RwOT

    Urubuga Elcrema dukesha iyi nkuru rwatangaje ko guta umugore uko ariko kose gushobora guturuka ku myitwarire y'umugore idahwitse, umugabo yaba adashobora kuyihanganira agata umugore akoresheje uburyo bumwe mu bwo twabonye haruguru;

    Dore imwe muri iyo myitwarire:

    Gufata imyanzuro yihuse kandi ihubutse

    Abagabo benshi ntabwo bakunda ko abagore babo bafata imyanzuro yihuse rimwe na rimwe banahubutse cyane cyane mu byemezo bireba umuryango wanyu n'umuryango mugari muri rusange. Niba hari icyemezo ugomba gufatira umwana wanyu, ababyeyi bawe n'abandi bo mu muryango jya ubanza ubiganireho neza n'umugabo wawe.

    Guhindura uko witwaraga

    Rimwe na rimwe abasore n'inkumi iyo barambagizanya usanga bibombaritse ku buryo hari imico imwe nimwe batamenyenaho. Iyo bamaze kubaka urwabo usanga noneho buri wese yigaragaza uko ari ntacyo ahishe. Iyo bibaye ku mugore agahita atangira guhinduka bitandukanye n'uko umugabo yari asanzwe amuzi, umugabo bimutera gutangira kumuhunga

    Gushaka guhindura umugabo

    Abakobwa benshi bibeshya ko hari imico bazahindura ku basore bakundana bamara kubana bagasa nk'aho babategeka guhinduka. Uko ushaka guhindura umugabo niko uba urushaho kumubera umutwaro. Mu rwego rwo kuruhuka uwo mutwaro rero umugabo atangira kuguhunga cyangwa se agashyira imbaraga nke mu rukundo rwanyu kuko aba yumva ko uje kumubera umutwaro aho kumubera igisubizo. Jya ushaka uburyo wakwitwara ku mugabo wawe imyitwarire idahwitse ntitere ikibazo aho gutekereza kumutegeka guhinduka.

    Guhora uri gushoza intambara

    Umugore uhora avugira hejuru, agahora ashaka gushotora umugabo we nawe aba agwisha umugabo we mu mutego wo kumuta. Umugore ushaka kurambana n'umugabo we ntabwo avugira hejuru cyangwe se ngo ahore amushotora ku kantu ako ariko kose.

    Guhora uganya

    Umugore uhora mu maganya akaba ari intashima ntabwo arambana n'umugabo we. Niba uziko umugabo wawe upfa kumubona ukamwakiriza amaganya, ukaba nta kintu na kimwe ujya umushimaho menya ko uba umutera umutima mubi wo gutangira kujya kure y'urukundo rwanyu.

    Kugaragaza gukunda amafaranga kurusha uwo mwashakanye

    Ari abagore ari n' abagabo ntawavuga ko adakunda amafaranga. Gusa iyo birenze urugero ukabona ko umuntu atekereza amafaranga kurusha uwo bashakanye bitera uwo mwashakanye kukugabanyiriza icyizere. Hari nk'abagore bagaragariza abagabo babo urukundo mu gihe baziko bafite amafaranga yaba yatangiye gushira umushiha ukaba ariwo ubaranga. Icyo gihe uba ugaragaza ko ukunda mafaranga kurusha uko ukunda umuntu.

    Kwigira umuyobozi w'ibintu byose

    Mu gihe mwabivuganyeho n'umugabo wawe ko ari wowe uzajya ugenzura ibintu ushobora kubikoa nta kibazo. Ariko niba mutarabivuganye ugahora ugenzura byose, amafaranga yasohokanye mu mufuka ukaba urayazi, yagaruka ukajya kubara ayo yagarukanye, icyo gihe uba utuma agutakariza icyizere.

    Kubaho ubuzima budafite intego

    Umugore ushaka kubaho mu buzima budafite intego akangiza umutungo w'urugo uko yiboneye, usanga umugabo amutakariza icyizere niyo yaba ari mwiza n'ibindi byose akaba yari abyujuje.

    Kutiyitaho no gufata umugabo nabi mu buriri

    Abagabo hafi ya bose bagirira abagore babo icyizere iyo babona nabo bakifitiye bakiyitaho ndetse bakanuzuza inshingano zabo neza zo mu buriri. Iyi wiyitaho kandi n'igikorwa cyo gutera akabariro ku bashakanye kigenda neza, uba uri kubaka icyizere gikomeye mu mugabo wawe.

    Gufuhira umugabo wawe bikabije

    Hari abagore bafuhira abagabo babo ku buryo bukabije ugasanga ashaka kumenya byose yiriwemo atari uko amukunze ahubwo abitewe n'umutima mubi wo gutekereza ko umugabo we afite ibindi aba arimo. Uzasanga umugore nk'uwo ahora mu mahane n'umugabo bapfa ibintu rimwe na rimwe atanafitiye gihamya.

    Uko ukomeza gukeka umugabo wawe rero niko ageraho akabona ko n'ubundi ntacyo aramira. Iyo adafite umutima nama ukomeye uwo munabi uhora umutura umutera gutangira kuguhunga akaba yakwigira no mu bandi bagore. Iyi ni imwe mu myitwarire abagabo badakunda kwihanganira ku bagore babo ugasanga babagabaniriza icyizere bikazabageza no ku guta ingo zabo burundu.

    Refe:elcrema.com

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/dore-imyitwarire-y-abagore-itera-abagabo-kubatakariza-icyizere

  • Indirimbo ‘Dina’ ya Nyakabwa Lucien yayihimbiye umukobwa yakundaga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyakabwa Lucien
    Nyakabwa Lucien

    Umukobwa we Umuhire Martine avuga ko yababajwe cyane no kuba hari umuhanzi wasubiyemo ‘Rubunda ku mazi’ atabisabiye uruhushya, yarangiza ntanandikeho ko ari iya Nyakabwa yasubiyemo.

    Undi wabikoze ariko byibuze akandikaho ko ari iya Nyakabwa yasubiyemo, ni Byumvuhore Jean Baptiste wasubiyemo iyitwa ‘Ihogoza’.

    Indirimbo za Nyakabwa Lucien ahanini zibandaga ku bintu byabayeho, urugero nk’iyitwa Dina, Umuhire Martine avuga ko yayihimbiye umukobwa bakundanaga akaza gushakwa n’umuzungu.

    Kurikira ikiganiro cya Umuhire Martine avuga amateka ya se Nyakabwa Lucien umenye n’inkomoko y’izina Nyakabwa:

    source : https://ift.tt/3CeKsiy

  • Ikibazo cy’abashyirirwaga amafaranga atuzuye ku makarita y’ingendo cyabonewe umuti #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi mashini ni yo izajya ifasha umugenzi kurebe niba amafaranga bamushyiriye ki ikarita yuzuye
    Iyi mashini ni yo izajya ifasha umugenzi kurebe niba amafaranga bamushyiriye ki ikarita yuzuye

    Iyo gahunda yatangirijwe muri gare ya Nyabugogo ndetse n’iyo mu Mujyi rwagati izwi nka Down town, kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nzeri 2021, ngo ikazakemura bimwe mu bibazo byakundaga kugaragara hagati y’abagenzi n’abashinzwe kubashyirira amafaranga ku makarita y’urugendo (agents), aho hari abagenzi wasangaga bavuga ko amafaranga batanga atariyo bashyirirwa kw’ikarita y’urugendo kuko hari aho bayabiba bakabashyiriraho macye ugereranyije n’ayo batanze.

    Mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, hashyizweho imashini umuturage azajya akozaho ikarita ye nyuma y’uko amaze gushyirirwaho amafaranga, kugira ngo arebe koko ko ayo yatanze ari yo bamushyiriyeho.

    Iranzi Tiran, warimo kwifashisha imashini bashyiriweho kugira ngo arebe ko amafaranga yatanze ari yo ashyiriweho, avuga ko igiye kubakemurira ibibazo bakundaga guhura na byo.

    Ati “Hari igihe bashyiragaho amafaranga ugasanga atuzuye, ariko ubu iyo ushyizeho amafaranga uraza ugakozaho ukareba ko byuzuye, kuko ubwa mbere waragendaga ugasanga atariho ukaba wagaruka ukaba urimo gutinda, ariko aha ukozaho ukareba niba ayo wamuhaye ari yo ariho, ntabwo wagaruka rero”.

    Mugenzi we witwa Gasangwa Jean de Dieu ati “Iki cyuma impamvu kizadufasha ni uko ubanza kureba ko amafaranga badushyiriyeho ari yo twatanze, kuko mbere batayadushyiriragaho wajya ku modoka ugasanga ntayariho. Ndashimira RURA kuba yaratuzaniye kino cyuma cyo kureba amafaranga ari ku ikarita”.

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu (Transport) muri RURA, Anthony Kulamba, avuga ko nyuma yo kugezwaho ibibazo n’abaturage ko bashYira amafaranga ku ikarita bagasanga atuzuye, byatumye baganira na AC Group kugira ngo ikibazo gishakirwe ibisubizo, ku buryo icyo kibazo kitazongera kubaho ukundi.

    Ati “Iyi gahunda igiye gukemura ibibazo, kuko iraca akavuyo k’abakorezaho abandi, abakarasi ni bo tuvuga. Icya kabiri, irafasha umugenzi niba ashyizeho amafaranga kureba niba koko ari yo bamushyiriyeho, ni cyo cy’ingenzi ubu butumwa buri bukemure”.

    Johns Kizihira umukozi ushinzwe ibikorwa (Operations Manager) muri AC Group, asaba abantu gucika ku ngenso yo gukoresha amafaranga mu ntoki bayishyura abashoferi, ahubwo bakimenyereza gukoresha ikarita kuko mu minsi ya vuba umuntu azaba ashobora kuyikoreraho n’izindi gahunda.

    Ati “Hari gahunda yo kugira ngo duhuze ikarita n’umuntu ku giti cye, mu minsi iri imbere aya makarita ashobora kuzakoreshwa mu bintu byinshi birenze iby’amabisi, uzashobora kuyikoresha kuri moto, unashobore kuyihahisha, muri serivisi za banki. Kugira ngo ibi binozwe neza bizasaba ko buri karita iba ihujwe n’indangamuntu ya nyirayo, ibi bizoroha no kumenya niba ari iyawe koko uvuze ko wayitaye cyangwa bayikwibye, tubifite muri gahunda ko birangirana nuyu mwaka”.

    Abaturage basabwa kujya basoma ubutumwa bwose bwabagenewe bushyirwa ku modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, kugira ngo barusheho kumenya gahunda ziba zabateganyirizwe.


    source : https://ift.tt/3hv9Ybl

  • Barashima ibikorwa bya World Vision byabagejeje ku iterambere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Barashima ibikorwa bya World Vision byabagejeje ku iterambere
    Barashima ibikorwa bya World Vision byabagejeje ku iterambere

    Mu bikorwa uwo Muryango Mpuzamahanga w’Ihuriro ry’abakirisitu ukora by’iterambere bishingiye ku bana n’ubuvugizi ku batishoboye, umaze imyaka 15 ukorera mu Murenge wa Nyankenke wo mu Karere ka Gicumbi no Murenge wa Kisaro muri Rulindo, nk’uduce bivugwa ko twari twarasigaye inyuma mu majyambere, byatumye kugeza ubu muri utwo duce hafatwa nk’isoko y’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

    Byagaragarijwe n’abaturage mu muhango wo gusoza ibikorwa bya World Vision muri utwo duce, wabaye ku wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021, umuhango witabiriwe n’abakozi banyuranye ba b’uwo muryango, abahagarariye abanyeshuri bafashijwe na wo, abahagarariye abaturage, abayobozi banyuranye muri iyo mirenge n’abafatanyabikorwa.

    Wari n’umwanya wo kumurika ibyagezweho no kwibutsa abaturage ko bagomba kubisigasira kandi baharanira gukomeza kwishakamo ibisubizo, bakura amaboko mu mufuka biteza imbere, ariko bagendeye ku byiza bagejejweho n’uwo mushinga banabibyaza umusaruro.

    Ibyishimo byari byose ku bagenerwabikorwa
    Ibyishimo byari byose ku bagenerwabikorwa

    Mu bavuze mu izina ry’abaturage n’abana bafashijwe na World Vision, bose bishimiye aho uwo muryango wabakuye n’aho ubagejeje mu myaka 15 ishize.

    Habarurema Phocas wo mu Murenge wa Nyankenke ati “World Vision yasanze abaturage hano dufite imyumvire iciriritse, ntawe wari uzi akamaro ko kwiga, nta bwo twari dusobanukiwe n’ibijyanye n’isuku n’isukura. Ndabyibuka muri 2007, hari igihe twagiye mu mahugurwa twese tujyayo twambaye ibirenge, World Vision ibyitegereje isanga hakwiye kuba impinduka zidasanzwe muri uyu murenge, ako kanya twese batwemerera inkweto, dusubiye mu mahugurwa tugenda twarimbye”.

    Uwo mugabo avuga ko World Vision yakomeje kubagezaho ibikorwaremezo batari bafite birimo amazi, amavuriro, ndetse izamura n’urwego rw’uburezi aho bubakiwe amashuri abana bari baraheze mu rugo batiga bajyanwa ku ishuri, bahabwa n’ibyangombwa byose birimo n’ibikoresho by’ishuri, abenshi bishyurirwa minerivali kugeza no ku rwego rwa Kaminuza.

    Frank Muhwezi, umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by
    Frank Muhwezi, umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’iterambere bya World Vision

    Ngo bafashijwe no kurengera ibidukikije, aho bahawe za Rondereza, ariko bashimishwa cyane na gahunda yo kurwanya nyakatsi, yari yugarije ako gace nk’uko Habarurema akomeza abivuga.

    Ati “Ikirenze ibindi World Vision yadukoreye tutazigera twibagirwa, ni aho muri uyu murenge wacu abenshi twanyagirwaga, inzu zari nyakatsi gusa, ariko World Vision yafashije Leta yacu kurwanya Nyakatsi, uru rwererane rw’inzu z’amabati mubona, 80% twayahawe n’uyu muryango. Turabashimira mwadukuye mu nzu z’ibishorobwa, abana nta makaye bagiraga mazima kubera kunyagirirwa muri Nyakatsi”.

    Uretse ibyo bavuze, kandi ngo uwo muryango wafashije abaturage kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi no kugwingira ibubakira amarerero, ubu umubare munini w’abana bari mu mutuku bakaba barakize.

    Ni umuhango witabiriwe n
    Ni umuhango witabiriwe n’abantu mu nzego zinyuranye barimo abayobozi, ababyeyi n’abana bafashijwe kwiga

    Habarurema yunganiwe n’umunyeshuri witwa Ndikubwayo Thierry wavuze mu izina rya bagenzi be 3,580 bafashijwe kwiga na World Vision muri ako gace, yemeza ko uretse kubegereza ibyumba by’amashuri n’ubwiherero, ngo ubu bamaze kumenya akamaro ko kwiga ndetse barabikunda, nyuma yo kwiga badakoze ingendo ndende kubera ubwiyongere bw’ibyumba by’amashuri, ndetse bakaba barahawe n’ibyangombwa byose nkenerwa mu kwiga.

    Ati “Nkanjye sinari nzi ko nziga kubera amikoro make, ariko World Vision yampaye ibyangombwa byose by’ishuri, bifasha umuryango wanjye kubona amafaranga y’ishuri, ubu ndangije ayisumbuye mu bukanishi bw’imodoka”.

    Uwo munyeshuri avuga kandi ko kwiga byaboroheye nyuma yuko uwo muryango ubegereje amavomero, ubaha n’ibigega bifata amazi mu ngo, aho nta mpamvu n’imwe iriho yatuma umwana asiba ishuri, avuga kandi ko bashyiriweho na gahunda yiswe “Iziko”, aho ababyeyi bahurira bakiga gutegura indyo yuzuye.

    Ibyo bikaba byararwanyije bwaki muri ako gace, aho kandi bafashije n’urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge no gutwara inda z’imburagiye, mu bukangurambaga bwagiye butegurwa n’uwo muryango.

    Ifoto y
    Ifoto y’urwibutso ya World Vision n’abayobozi mu Murenge wa Nyankenke

    Ubwo buhamya bw’abaturage mu iterambere ryabo binyuze mu bikorwa by’uwo muryango, byanyuze Frank Muhwezi, Umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’iterambere bya World Vision, wari witabiriye uwo muhango.

    Avuga ko n’ubwo uwo muryango usoje ibikorwa byawo muri iyo mirenge ya Nyankenke na Kisaro, udasoje ibikorwa byawo mu Rwanda, aho ugiye mu tundi turere kuzamura imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage, abasaba gusigasira ibyo bikorwa mu rwego rwo kurushaho kubibyaza umusaruro bikabatunga.

    Yagarutse ku butumwa bw’uhagarariye World Vision mu Rwanda ati “Umuyobozi mukuru wa World Vision yantumwe ko tubashimira duhereye ku buyobozi bukuru bw’igihugu cyacu, cyane cyane Perezida Paul Kagame kuko iyi mirongo yose ngenderwaho y’iterambere ry’igihugu riva ku buyobozi bwiza. Turashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi aho mu turere 28 dukoreramo, Gicumbi yaranzwe n’imikoranire myiza, mu gihe hari aho imiryango myinshi iza gukorera ubuyobozi bukayinaniza igasoza imburagihe”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w
    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyankenke, Jolie Béâtrice

    Yavuze ko mu myaka 15 bamaze bakorera mu Karere ka Gicumbi, batigeze bahura n’imbogamizi zibabuza kunoza imikorere, n’ubwo ibikorwa hafi ya byose bahakoreye byabasabaga imbaraga nyinshi n’ukwihangana kubera ko ari agace k’imisozi, kugeza amazi ku baturage bigasaba akazi kenshi.

    Yibukije urubyiruko rwafashijwe kwiga na World Vision, kugira umutima wo kuzafasha barumuna babo, abasaba gusigasira ibyagezweho banabyaza umusaruro amahirwe bashyiriweho yo kwiga amasomo anyuranye arimo n’ay’ubumenyingiro, bityo bakazagira icyo bamarira barumuna babo, imiryango yabo n’igihugu muri rusange.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyankenke, Jolie Béâtrice, na we yashimangiye uruhare rw’Umuryango wa World Vision mu iterambere ry’igihugu, by’umwihariko mu Murenge wa Kisaro na Nyankenke.

    Agira ati “World Vision yaduteje intambwe ikomeye mu bice byinshi, cyane cyane mu isuku n’isukura byari byaradindiye mbere y’uko uwo muryango ugera muri aka gace, izamura n’urwego rw’ubukungu aho watoje abaturage kuzigama, korozanya n’ibindi. Mu burezi bubaka ibyumba by’amashuri, ubwiherero, ubukarabiro, icyumba cy’umukobwa n’ibindi, mu buvuzi bavugurura Ikigo nderabuzima cya Kigogo, bubaka n’ivuriro rito batanga n’ibikoresho, aho ryatangiye gutanga serivisi ku baturage”.

    Umwe mu bana bafashijwe na World Vision mu kwiga afite intumbero zo gufasha barumuna be
    Umwe mu bana bafashijwe na World Vision mu kwiga afite intumbero zo gufasha barumuna be

    Uwo muyobozi avuga ko kuba uwo muryango ubasezeyeho bidateye imbogamizi, kuko abaturage bateguwe bagendera mu murongo wo guharanira kwifasha, iyo ntangiriro bahawe ikaba izabafasha kwigira.

    Ati “Burya iyo umwana umwonkeje, amashereka araryoha ariko iyo udafashe icyemezo ngo umukure ku ibere acuke, yakomeza konka akarenza na cya gihe agomba gucukirizwaho ibyo bikadindiza ibindi byakabaye bikorwa amaze gucuka. Natwe rero turumva dukomeye ntabwo twakwifuza gukomeza konka kandi hakiri abandi babikeneye cyane, ingufu twakuye muri uko konka zigeze ahashimishije, dushoboye kuzikoresha twagera kuri byinshi ariko tukareka n’abatarazibona kubasanga”.

    Uretse imirenge ya Nyankenke na Kisaro yamaze gucutswa na World Vision, hari indi na yo yacukijwe muri 2017 ari yo Rushaki, Kaniga, Shangasha na Mukarange, mu gihe ibikorwa by’uwo muryango bikomereje mu Mirenge ya Kageyo na Rutare.


    source : https://ift.tt/3AfIMob

  • Bugesera: Ubwato bukoreshwa n'abatuye mu mirenge ya Mayange na Ngeruka buteye impugenge, umuhanda uhuza iyo mirenge urafunze #rwanda #RwOT

    Hari abaturage bo mu Mirenge ya Mayange na Ngeruka yo mu Karere ka Bugesera basaba ko bashyirirwaho uburyo bworoshya imihahirane hagati y'iyo mirenge kuko ubuhari bwo gukoresha ubwato buri mu kiyaga cya Cyohoha ya ruguru budinziza iyo mihahirane kandi hakaba  hari ibyago  byo guteza impanuka zo mu mazi.

    Ni ku mwaro wo  w'ikiyaga cya Cyohoha ya ruguru ku ruhande rw'umurenge wa Mayange mu karere ka Bugesera, itangazamakuru rya Flash ritereye amaso rwagati mu kiyaga, harimo ubwato bw'imbaho bugenda gahoro cyane ariko bigaragara ko burimo abantu n'ibintu.

    Nyuma y'igihe gito ubwo bwato bugeze ku mwaro.

    Ni ubwato burimo abantu, ibiribwa, ibinyabiziga by'amagare  n'ibinyobwa abagize umuryango wa Sibobugingo Pascal uturutse mu murenge wa Ngeruka ushyiriye umuryango w'abavandimwe babo bo mu murenge wa Mayange  wagize ibyago.

     Nta yindi nzira baca yaborohera uretse inzira y'amazi.

    Bitwara iminota iri hagati ya 20 na 30.

     Umwe mu bo muri uyu muryango yagize ati 'Impamvu twakoresheje ubwato tugiye gusura abavandimwe  bagize ibyago. Urabona imihahirane umurenge wa Mayange n'Umurenge wa Ngeruka, ni Imirenge yakagombye guhahirana ariko ntibishoboka. Nk'umuhanda twakoreshaga ni Mareba none nawo ikiraro cyaracitse.'

    Undi ati 'Nta bundi buryo twakoresha cyereka tubonye nk'imodoka. '

    Mugenzi wabo ati 'Kugira ngo tugere I Nyamata bidusaba kuzenguruka indi mirenge za Mereba, tukagera mrui Bisenyi tukambuka tugahita tugera mu murenge wa Nyamata.'

    Ubwo bwato bugeze ku mwaro wa Mayange, mu kanya gato bugiye gusubira ku mwaro wa Ngeruka, harajyamo amatungo magufi, ibinyabiziga bya  moto, inzugi zo gukinga inzu ziri muri Ngeruka ndetse  n'abantu.

    Utwaye ubwo bwato yatubwiye ko  hashobora gushyirwaho n'ibindi nk'amatungo maremare.

    Ikifuzo cy'abatuye Ngeruka na Mayange ni uko bashyirirwaho uburyo bwiza bwo guhahirana, hakorwa uwo muhanda uhuza iyo mirenge yombi utakiri Nyabagendwa cyangwa n'inzira zo mu mazi zigatunganywa bagahabwa ubwato bugezweho cyangwa bakubakirwa ikiraro cyahuza iyo mirenge gica hejuru y'ikiyaga cya Cyohoha ya Ruguru.

     Umwe aragira ati 'Imana idufashije na Leta ikadufasha twabona n'ubwato bw'imashini, tukajya tugenderanira.'

    Undi ati 'Badufasha iyi cyohoha igacamo umuhanda  wambuka  ufata Ngeruka na Mayange.'

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Bugesera buvuga ko umuhanda wari nyabagendwa wahuzaga imirenge ya Mayange na Ngeruka ikiraro cyawo cyangiritse bityo ugafungwa.

    Umuyobozi w'aka karere Mutabazi Richard yatubwiye ko uwo muhanda uri hafi kongera gutunganywa, ariko ko n'ibyifuzo by'abaturage byo gutunganyirizwa inzira y'amazi nabyo byakwitabwaho.

    'Hari n'undi noneho w'igitaka uca ahitwa Mareba  ukatiye aho ku Gahembeukazamuka. Uwo rero  niwo ufite ikibazo muri iyi minsi kubera ko ikiraro cyawo cyarangiritse mu mezi atatu ashize turagisana, hanyuma kirongera kirangirika. Kugira ngo bidateza impanuka  twarahafunze tugaragariza inzego zidufasha mu by'imihanda  n'ibiraro, ubu  harimo harashakwa uburyo ari inyigo cyangwa ingengo y'imari kugira ngo gisanwe. Hari ibitekerezo by'ubwato, twafatanya nabo rwose  bigakorwa.' Meya Mutabazi

     N'ubwo abatwara ubu bwato bwo mu kiyaga cya Cyohoha ya ruguru bizeza umutekano w'ababugiyemo ko badashobora kurohama, nta mwambaro wagenewe abagenda mu mazi twabonye yaba abagenzi n'abatwaye ubwato bambaye.

    Icyakora mu bihe byashize ibiyaga uko ari 9 biri muri aka karere byavuzweho guhitana ubuzima bw'abantu.

    Ntitwashoboye kugenzura ko abashinzwe ubwo bwato koko bafite imyambaro yabugenewe ku bagenda mu mazi, kuko batubwiye impamvu abagenzi batayambaye ariko yari yakorewe isuku.

    Tito DUSABIREMA

    The post Bugesera: Ubwato bukoreshwa n'abatuye mu mirenge ya Mayange na Ngeruka buteye impugenge, umuhanda uhuza iyo mirenge urafunze appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/09/15/bugesera-ubwato-bukoreshwa-nabatuye-mu-mirenge-ya-mayange-na-ngeruka-buteye-impugenge-umuhanda-uhuza-iyo-mirenge-urafunze/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bugesera-ubwato-bukoreshwa-nabatuye-mu-mirenge-ya-mayange-na-ngeruka-buteye-impugenge-umuhanda-uhuza-iyo-mirenge-urafunze