Category: Uncategorized

  • Mu MAFOTO: Dore inkumi y'ikimero cyiza yatwaye umutima w'umunyamakuru David Bayingana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w'imikino ukunzwe cyane hano mu Rwanda, David Bayingana, ari mu rukundo n'umukobwa witwa Ashante Lydie (Queen Lydie) wakundanyeho n'umuhanzi Davis D.

    Urukundo rw'aba bombi bakaba bararugize ibanga rikomeye ariko bamwe mu nshuti zabo za hafi bakaba baruzi ndetse n'amakuru dukesha ISIMBI.rw avuga ko Bayingana amaze igihe kinini ari mu rukundo n'iyi nkumi ifite ikimero kirangaza benshi.

    Hano twabakusanyirije amwe mu mafoto ya Ashante Lydie uri mu rukundo na David Bayingana.

    Source : https://yegob.rw/mu-mafoto-dore-inkumi-yikimero-cyiza-yatwaye-umutima-wumunyamakuru-david-bayingana/

  • Abashaka kwiyahura bashyiriweho umurongo bazajya bahamagaraho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikigo gitanga Ubujyanama ku ndwara zo mu mutwe, Mental Health First, cyashyizeho umurongo wa telefone abafite ibitekerezo byo kwiyahura bashobora guhamagaraho ku buntu bagahabwa ubujyanama bubafasha kwisubira kuri iki cyemezo baba bafashe.

    Uyu murongo wa telefone wa 8015 washyizweho nyuma yo kubona ko ikibazo cy'abantu biyahura kiri kugenda gifata indi ntera.

    Imibare y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha igaragaza ko mu mwaka w'Ingengo w'Imari wa 2020/21 umubare w'abiyahuye ari 285.

    Nubwo iyi mibare yagabanyutseho 2% ugereranyije n'abari biyahuye mu mwaka wari wabanje, kwiyahura ni ikibazo kigihangayikishije Abanyarwanda.

    Source : https://yegob.rw/abashaka-kwiyahura-bashyiriweho-umurongo-bazajya-bahamagaraho/

  • Umunyarwanda yatsindiye akayabo kuri Radio amaze gusubiza ikibazo kimaze amezi 11 cyarananiranye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore w'umunyarwanda witwa Theoneste Irankunda yakoze ibyananiye abasore n'inkumi amagana n'amagana maze avuga ijwi rya What's in my pocket kuri Radio 102.3 Kiss Fm ari nako yahise yegukana amafaranga ibihumbi 212 Cash.

    Nkuko amajwi dukesha 102.3 Kiss Fm abivuga, Theo yasubije neza ijwi rya What's in my pocket ryari rimaze amezi asaga 11 ryarananiranye. Theo yavuze ko iri jwi ari akantu ka Cellule kavuga iyo umuntu afunguye serile y'urugi niko kwegukana ibihumbi 212 cash by'amafaranga y'U Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/umunyarwanda-yatsindiye-akayabo-kuri-radio-amaze-gusubiza-ikibazo-kimaze-amezi-11-cyarananiranye/

  • ”Mwagiye mutwika munazimya”-Marie Immacule… – #rwanda #RwOT

    Ingabire Marie Immaculée yatangaje ibi mu muhango wo kumurika filime nshya ya Isimbi Alliance wamamaye nka Alliah yitwa “Alliah The Movie”. Alliah ubwe ni we wahamagaye Madamu Ingabire ngo agire icyo avuga muri ibi birori nk’umubyeyi akunda kandi waje kumushyigikira muri ibi birori byitabiriwe n’ibyamamare byinshi.

    Alliah yamuritse filime nshya yise ‘Alliah The Movie’

    Marie Immaculée mu nvungo ye hari aho yageze yibutsa urubyiruko ko rukwiriye kuva mu byo kwinezeza akoresha imvugo igezweho urubyiruko rukunda gukoresha ngo “rwatwitse” arwibutsa ko rukwiye gutwika runazimya kugira ngo rubashe kubaka urubyiruko rw’ejo hazaza rwubaka igihugu.

    Ingabire yatanze impanuro ikomeye urubyiruko rukwiye gufata nk’impamba

    Uyu mubyeyi uyobora umuryango ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane, hari aho yagize ati: “Rwose tugatwika tuvuga ngo twatwitse, hahiye koko Humm nimutwike ariko namwe mushobora kuzashyana n’uwo muriro. Mwagiye mutwika munazimya bana banjye, mukazimya kugira ngo twubake. Ngo hahiye koko umunsi umwe muzashya”.

    Yakomeje agira ati: “Ariko ndabasaba, ndanabikunda iyo mwishimye mureke mbasabe, mureke twubake igihugu tucyubake ku buryo wa musingi nta n’uzawusenya nta n’uzawushobora”. Yashimangiye impanuro ye ati: “Ni ukuri mwa bana mwe, uru Rwanda ruvuye kure nimureke turwanire kurwubaka”. Iyi mpanuro ye irimo inyigisho urubyiruko rukwiye kugira impamba.

    Bruce Melodi ari mu byamamare byitabiriye uyu muhango wo kumurika iyi filime

    Marie Immaculee yahamije ko yakunze cyane filime Alliah yamuritse kuko ikubiyemo ubutumwa bukomeye bwo kudasuzugura abakobwa ngo imibiri yabo bayibonemo iyo kwishimisha bityo bamwe bagaterwa inda imbura gihe, ubuzima bwabo bukajya ahabi kandi mu by’ukuru ntacyasimbura umugore kuko afite agaciro gakomeye. Uyu muhango wo kumurika iyi filime wabaye ku Cyumweru tariki 12 Nzeri 2021 ubera mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Canal Olympia.

    Umuhanzikazi Aline Gahongayire yari ahari

    Alliah ari mu bakinnyi ba filime bakunzwe cyane mu Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109564/mwagiye-mutwika-munazimya-marie-immaculee-imbere-yibyamamare-birimo-bruce-melodie-na-shadd-109564.html

  • Volleyball: Dusabimana Vincent Gasongo yase… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Nzeri 2021, nibwo Gasongo yasezeye mu ikipe y'igihugu yari amaze imyaka 12 akinira.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Gasongo yagize ati' 2009-2021 Ndashima IMANA yo yanshoboje gukinira ikipe y’igihugu, Ndashimira Sacrifice ya buri umwe, Umuryango wanjye, Family UBT (Mbaraga Alexis, Kayiranga Aimabe, Frere Rudasingwa Karemera Camille, Coach Dominique, Fidele &Paulo, Abanyarwanda mwese mwatubaye hafi &Media'.

    Uyu mukinnyi asezeye nyuma y'amasaha macye hasojwe imikino y'igikombe cya Afurika cya Volleyball mu Abagabo cyabereye muri Kigali Arena, aho u Rwanda rwasoje ku mwanya wa Gatandatu.

    Mu myaka 12 Gasongo yakiniye ikipe y'igihugu yagaragaje kwitanga, ishyaka ndetse no guharanira ishema ry'igihugu, ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi bamaze igihe kirekire bakinira ikipe y'igihugu kandi bagerageje kwitwara neza no kuyifasha aho byabaga bikomeye.

    Uyu mukinnyi watangiye gukinira ikipe y'igihugu mui 2009, kuri ubu akinira ikipe ya REG VC ari nayo agiye gushyiraho umutima n'ibitekerezo bye kugira ngo ayishakire umusaruro mwiza.

    Dusabimana Vincent Gasongo yasezeye burundu mu ikipe y’igihugu

    Gasongo wambaye nimero 11 yari kumwe n’ikipe y’igihugu mu gikombe cya Afurika cyabereye muri Kigali Arena

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109563/volleyball-dusabimana-vincent-gasongo-yasezeye-mu-ikipe-yigihugu-yari-amaze-imyaka-12-akin-109563.html

  • Guma utere imbere nkumuzinga Imbamutima za… – #rwanda #RwOT

    Niyonsaba Francine ukomoka mu Burundi yaciye agahigo ku Isi mu kwiruka metero ibihumbi bibiri (2000 m) mu bagore, mu irushanwa rya Boris Hanzekovic Memorial ryabereye i Zagreb mu gihugu cya Croatia, aho yakoresheje iminota 5 n'amasegonda 21.

    Uyu Murundikazi yabigezeho nyuma yo gusiga Genzebe Dibaba waherukaga guca agahigo mu marushanwa akinirwa mu nzu (indoors) mu 2017, akaba yamusize amasegonda abiri.

    Nyuma yo kwegukana umudali wa zahabu akanakora amateka mu kwiruka metero 2000, Niyonsaba Francine yagize ati: 'Ndumva mfite umunezero udasanzwe. Si nari nzi ko nshobora kwandika amateka nk’aya ku Isi yose, kuko ni bwo bwa mbere nari nje hano. Naje hano gukora ibyo nasabwaga gukora”.

    “Nabikoze. Ni byiza kandi biraryoshye. Nshimiye buri wese waje kudutera ingabo mu bitugu”.

    Nyuma yo guca aka gahigo akanahesha ishema u Burundi na Afrika muri rusange, Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye anyuze ku rukuta rwe rwa Twitter mu magambo y’Ikirundi yagize ati “Kw'izina ry'Abarundi bose no kw'izina ryanje, ndakeje Umwigeme Francine Niyonsaba kw'iteka ridasanzwe amaze imisi atera Uburundi. Imana ibandanye imuhezagira agume atera imbere nk'umuzinga”.

    Niyonsaba akaba akuyeho agahigo kari kakozwe n'umunya Ireland Sonia O’Sullivan mu 1994, uyu Murundikazi kandi akaba akoze aya mateka nyuma y'icyumweru kimwe yegukanye irushanwa rya Diamond League ryabereye i Zurich mu Busuwisi, mu kwiruka metero 5000. Uyu Murundikazi kandi aheruka gutangazwa mu bakinnyi batanu ku Isi bafite umuvuduko wo hejuru mu cyiciro cy'abagore.


    Ubutumwa bwa Perezida Ndayishimiye kuri Niyonsaba wakoze amateka akomeye

    Niyonsaba Francine yaciye agahigo ku I9si mu kwiruka metero 2000

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109560/guma-utere-imbere-nkumuzinga-imbamutima-za-perezida-ndayishimiye-kuri-niyonsaba-wanditse-a-109560.html

  • Rukundo Dismas yageze muri Cte dIvoire aho… – #rwanda #RwOT

    Ni ku nshuro ya cyenda iri rushanwa rigiye kuba. Rihurije hamwe abasore 19 bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

    Rukundo yabwiye INYARWANDA ko ari ishema n'iby'agaciro kuba ahagarariye u Rwanda. Ati 'N'ishema rikomeye cyane kandi n'ibyagaciro gakomeye. Nk'umuntu ukunda igihugu wakora ibishoboka byose ngo gihore umbere.'

    Iri rushanwa rigomba gutangira kuri uyu wa Kane tariki 15 Nzeri 2021, aho buri wese azamurika ibiranga umuco w'Igihugu ahagarariye.

    Riri kubera muri Sofitel Hotel Ivoire mu Mujyi wa Abidjan. Rukundo avuga ko ari mu nzira ajya muri Côte d'Ivoire yahuye n'uwo muri Angola, Zimbabwe, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Ethiopia bakomezanya urugendo.

    Miss Africa International ni irushanwa rigamije guhitamo umusore w'igishongore. Umusore uzatorwa azasimbura Emmanuel Umoh umaze umwaka afite iri kamba.

    Mu 2020, iri rushanwa ryarasubitswe kubera icyorezo cya Covid-19. Ndetse, ibice bimwe by'iri rushanwa byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga muri iki gihe mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.

    Yitabiriye amarushanwa atandukanye! Mu 2019, Rukundo Dismas w'imyaka 26 y'amavuko, yashyizwe ku rutonde rw'abasore bari kwitabira irushanwa rya 'Mister United Continents'.

    Uyu musore yahatanye mu irushanwa Miss&Mister Elegancy Rwanda, Mister Supranational, ndetse yabaye igisonga cya mbere cya Mister UTB mu mwaka w'2016.

    Ni ku nshuro ya Gatanu u Rwanda rwitabiriye iri rushanwa. Mu 2015, rwahagarariwe na Turahirwa Moses washinze inzu y'imideli ya Moshions ifatawa nka nimero ya mbere mu Rwanda, aho yabashije kwegukana ikamba ry'igisonga cya mbere.

    Mu 2017, u Rwanda rwahagarariwe na Jay Rwanda usigaye abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu musore yahigitse bagenzi be yegukana ikamba rya Mister Africa International, bimuhesha amahirwe atandukanye.

    Mu 2018, Niyirora Nshongore Divic wabaye Mister Elegancy Rwanda 2018, ni we wari guserukira u Rwanda ariko ntiyagiyeyo ku mpamvu zitandukanye.

    Rukundo yahagurutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali kuri uyu wa Kabiri

    Rukundo w'imyaka 26 yaherekejwe n'abo mu muryango we bamwifuriza gutsinda Rukundo yavuze ko ari ishema rikomeye kuri we kuba ahagarariye u Rwanda muri Mister Africa International Rukundo yahuye n'umusore wo muri Angola, Zimbabwe, RDC no muri Ethiopia

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109555/rukundo-dismas-yageze-muri-cote-divoire-aho-yitabiriye-irushanwa-rya-mister-africa-amafoto-109555.html

  • Ntibisanzwe umugabo yaguye igihumure ubwo yari amaze kwibeshya akagura airtime ya miliyoni 7 z'amafaranga y'u Rwanda. #rwanda #RwOT

      Ntibisanzwe umugabo wo muri Nigeria yagaragaye mu mashusho afite agahinda n'umubabaro mwinshi cyane, arimo arira nk'umwana nyuma yo kwibeshya akagura ama unite yo guhamagara (airtime) ya miliyoni 3 z'ama Narira aho kuba 3000, ni ukuvuga asaga miliyoni 7.3 z'amafaranga y'u Rwanda.
      Video zigezweho — Buri munsi cyangwa undi, videwo zishimishije, zisekeje kandi zibabaje zijya ahagaragara kurubuga rusange, kandi zikarebwa cyane ari nako zica ibintu hirya no hino.

    ,

      Imwe mu mashusho nk'aya arimo gusangizwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ni iy'umusore urira bidasanzwe nyuma y'agahinda yatewe no kwibeshya akishyura miliyoni eshatu zose z'ama naira agura airtime, aho kuba ibihumbi bitatu by'ama naira. (ni ukuvuga asaga miliyoni 7.3 z'amafaranga y'u Rwanda bya airtime)
      Muri videwo iri kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga, uyu musore agaragara aryamye hasi asa n'uwacitse intege, nyuma yo kubabazwa n'ibyo yari amaze gukora,bisa nkaho yahise ashengurwa umutima kubera kugura airtime atifuzaga.
      Iyi videwo kandi yerekana igihe abahisi n'abagenzi bamufashaga bamuhumuriza ari nako bamusaba kuba yagerageza uko yasaba gusubizwa amafaranga yatakaje binyuze muri banki. 

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/15/ntibisanzwe-umugabo-yaguye-igihumure-ubwo-yari-amaze-kwibeshya-akagura-airtime-ya-miliyoni-7-zamafaranga-yu-rwanda/

  • Nta coup d'état yamara umunsi muri Uganda – Umuhungu wa Perezida Museveni #rwanda #RwOT

    Umuhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, avuga yuko igisirikare cy'iki gihugu byagitwa umunsi umwe gusa mu guhasha abagerageza guirika ubutegetsi nkuko byagendekeye Prezida wa Guinea Alpha Condé.

    Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, asanzwe ari umugaba w'igisirikare kirwanira ku butaka, yanditse mu butumwa kuri twitter ko abasirikare baramutse bigometse bahita “bashyirwa ku murongo”.

    Muri ubwo butumwa yashyizemo ifoto ya Col Mamady Doumbuya,umusirikare wayoboye ihirikwa ry'ubutegetsi muri Guinea.

    Mu cyumweru gishize, Perezida Museveni yahamagariye abahiritse ubutegetsi muri Guinea “kuvaho”, avuga ko ibyo bakoze ari “ugutera intambwe isubira inyuma”.

    Yabwiye ikinyamakuru France 24 ati “Byabayeho mu myaka ya 1960 – byari mu bigize ibibazo bya Afrika,rero iryo hirikwa ry'ubutegetsi ndaryamaganye”.

    Bwana Condé – Perezida wa Guinea wari muri manda ya gatatu – yahiritswe ku butegetsi tariki 5 z'uku kwezi n'abasirikare bagize urwego kabuhariwe, bamushinja imyitwarire mibi hamwe na ruswa.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/nta-coup-d-etat-yamara-umunsi-muri-uganda-umuhungu-wa-perezida-museveni

  • REB yananiwe gusobanura uko yishyuye miliyoni 700 Frw mbere y'uko ihabwa ibitabo #rwanda #RwOT

    REB yisobanuye imbere y'Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe kugenzura imari n'umutungo by'igihugu (PAC), mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nzeri 2021.

    Raporo y'umwaka wa 2019-2020 y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, igaragaza ko ibitabo byishyuwe mbere yuko bigera ku mashuri.

    Iyi raporo ikomeza ivuga ko Miliyoni zisaga 700 zishyuwe Rwiyemezamirimo witwa 'PRINTEX Ltd' mu kwezi kwa Gatandatu 2020, mu gihe ibitabo yabitanze mu kwa Karindwi n'ukwa Munani 2020.

    Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, ashimangira ko ibyo byakozwe mu buryo bunyuranye n'ibikubiye mu masezerano REB yagiranye na Rwiyemezamirimo ari we 'PRINTEX Ltd'.

    Depite Uwimanimpaye Jeanne d'Arc, umwe mu bagize PAC, yibajije icyamaze ubwoba REB kugira ngo yishyure Rwiyemezamirimo miliyoni zisaga 700, itarabona ibitabo cyangwa ngo ibibare.

    Depite Bakundufite Christine, we yibaza aho amafaranga yasubiraga niba kandi yararengaga igihugu cyangwa yarajyaga muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi.

    Akomeza agira ati: 'Ubundi se ni ubwa mbere amafaranga yaba asubiyeyo? Iyo ari mu kwa Gatandatu amafaranga asigaye kuri konti asubira muri MINECOFIN ariko nanone MINECOFIN ikayabaha, mu kwa Munani bari kuba batarayabasubiza?'.

    Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, anenga uburyo amafaranga yishyuwemo akibaza niba yarahabwa inshuti y'uwishyura hanyuma akazasigara asobanura ko byari ukwanga ko asubira muri Leta.

    Ku rundi ruhande, Perezida wa PAC Muhakwa, asaba ko byakurikiranwa. Ati 'Ariko abantu babikurikirane ntabwo ari byo. Baba barabashyize aho kugira ngo mukore inshingano zanyu mukurikije amategeko n'amabwiriza ahari.

    Hari icyuho mwabonye mu mategeko, nimuvuge ngo iri tegeko riratubangamiye, nimurihindure hanyuma tubashe gukora inshingano'.

    Umukozi ushinzwe imirimo rusange muri REB, asobanura ko kugira ngo amafaranga asaga miriyoni 700 yishyurwe, ari uko yari yavuye hanze y'Igihugu.

    Ati: 'Aya mafaranga yari ayo hanze kandi twabiganiriye na Minicofin kubera ko kwishyurwa byakorewe muri MINECOFIN'.

    Depite Mukabalisa Germaine, umwe mu bagize PAC, yibaza niba ayo mafaranga yavuye hanze atari agenewe abanyarwanda.

    Ati: 'Kuvuga ko amafaranga yari ayo hanze ni ugutangira kuyatanga gutyo? Ikindi si ayo hanze yari ay'igihugu agenewe gukora ibikorwa by'igihugu'.

    Umukozi wa Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi urimo gukurikirana PAC, ahamya atemeranywa n'ibivugwa na REB.

    Ati: '[…] ntabwo nemeranywa na bo ko MINECOFIN yakwishyura […]'.

    Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, ajya inama ko REB yajya yishyura aruko bamaze kwakira ibigemurwa, hubahirizwa amasezerano iba yagirananye n'uwatsindiye isoko.

    Imvaho Nshya

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/reb-yananiwe-gusobanura-uko-yishyuye-miliyoni-700-frw-mbere-y-uko-ihabwa