Category: Uncategorized

  • Inkuru nziza ku bakunzi b'umunyamakuru Ndahiro Valens Papy – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy n'umugore we baei mu byishimo bidasanzwe kuri uyu munsi. Amakuru atugeraho avuga ko Ndahiro Valens Papy n'umugore we kuri ubu bamaze kwibaruka umwana w'umuhungu nkuko amafoto akurikira abigaragaza.  Iyi akaba ari inkuru nziza ku bafana ndetse n'amakunzi b'umunyamakuru Ndahiro Valens Papy, wamamaye kuri BTN Tv.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-nziza-ku-bakunzi-bumunyamakuru-ndahiro-valens-papy/

  • Umugabo yibeshye agura amainite ya miliyoni 7,ahita akora ibidasanzwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo wo mu gihugu cya Nigeria yagaragaye mu mashusho afite agahinda n'umubabaro mwinshi cyane, arimo arira nk'umwana nyuma yo kwibeshya akagura ama unite yo guhamagara (airtime) ya miliyoni 3 z'ama Narira aho kuba 3000, ni ukuvuga asaga miliyoni 7.3 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Nigeria byatangaje ko uyu mugabo yibeshye agura amainite menshi akoresheje application ya bank ubwo yashakaga kuyiyoherereza.Mu mashusho yasakaye ku mbugankoranyambaga agaragaza uyu mugabo aboroga nkumwana muto, nyuma yibyo yari amaze gukora.Uyu mugabo agaragara aryamye hasi asa n'uwacitse intege,bisa nk'aho yahise ashengurwa umutima kubera kugura airtime atifuzaga.Abantu bari bamushungereye barimo kumuhumuriza.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yibeshye-agura-amainite-ya-miliyoni-7ahita-akora-ibidasanzwe/

  • Ibya wa mukobwa wafungishije Davis D bikomeje kuba urijijo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kayesu Shalon (Shazzy)wamenyekanye cyane ubwo yavugwaho gufungisha umuhanzi Davis D ndetse akongera kuvugwa nyuma y'aho umukinnyi Kwizera Olivier asezerewe mu Amavubi azira kuvugana na we kuri chat, kuri ubu akomeje guteza urujijo .

    Uyu mukobwa avuga ko akivugana na Davis D mu gihe uyu muhanzi ahamya ko bacanye umubano nta numwe uvugisha undi.Uyu mukobwa avuga ko akagira umubano wihariye na Davis D akavuga ko bavugana ndetse ko bose ari inshuti ze. Ati: ''Kwizera Olivier turavuga, ni inshuti yanjye, ba Davis D na ba Kevin Kade turavugana bose ni inshuti zanjye.''

    Shalon ibi abivuze nyuma y'uko umuhanzi Davis D mu kiganiro yagiranye na shene ya youtube ya X large Tv yavuze ko bataganira ariko yongeraho ko atari n'abanzi ndetse ko nta n'umubano bigeze bagirana na mbere hose. Davis D yaragize ati: ''Oya ntabwo tuganira ariko ntabwo turi n'abanzi, ntabwo njyewe nigeze nanagira umubano nawe.''

    Davis D abajijwe niba uyu mukobwa yaba agifitanye umubano na Kevin Kade yasubije agira ati: ''Ntago mbizi niba afitanye umubano n'inshuti yanjye gusa iyo ni indi paje narenze.''

    Source : https://yegob.rw/ibya-wa-mukobwa-wafungishije-davis-d-bikomeje-kuba-urijijo/

  • Shaddyboo yashyizwe hanze arimo gusomana n'undi mukobwa (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mbabazi Chadia wamamaye ku izina rya Shaddyboo yashyizwe hanze arimo gusomana n'undi mukobwa. Amafoto ya Shaddyboo akurikira yashyizwe hanze n'umwe mi bakoresha urubuga rwa instagram uzwi nka The Catbabalao.

    Nyuma yuko aya mafoto agiye hanze havuzwe byinshi gusa abantu bagarutse ku kuvuga ko Shaddyboo atigeze asomana n'uyu mukobwa ku munwa ahubwo yamusomye ku itama kandi koko urebye neza aya mafoto usanga Shaddyboo yaramusomye ku itama hanyuma n'undi nawe akamusoma ku itama.

    Source : https://yegob.rw/shaddyboo-yashyizwe-hanze-arimo-gusomana-nundi-mukobwa-amafoto/

  • Minisante yaciwe miliyoni 25 Frw ku bw’umurwayi Ibitaro bya Munini byaciye ukuboko – #rwanda #RwOT

    Itegeko rivuga ko umuntu ushoye leta mu manza ari we wirwanaho akishyura, kuri uyu bikaba bifatwa nk’igihombo kitari ngombwa kubera ko Minisiteri y’Ubuzima yishyuye mu mwanya w’uwagize uburangare.

    Umuturage wo mu Karere ka Nyaruguru ni we wareze Ibitaro bya Munini byamuciye akaboko ubwo yari agiye kuhivuza.

    Byagaragajwe mu isesengura riri gukorwa na Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC, kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019/2020.

    Icyo gihe umuforomo yagiye kumufata amaraso azirika ‘plastique’ ku kuboko ashakisha umutsi, aribagirwa ayirekeraho, bivugwa ko yamazeho amasaha menshi.

    Byatumye amaraso agera aho atakibasha gutembera ngo agere mu gice cy’ikiganza birangira giciwe.

    Ubwo Minisante yitabaga PAC kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 16 Nzeri 2021, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Iyakaremye Zachée, yavuze ko ari uburangare bukomeye bwabayeho ku ruhande rw’umuntu wakurikiranaga uwo murwayi.

    Yavuze ko mu rwego rwo kuryozwa ubwo burangare harezwe umukoresha w’uwo mukozi biza kurangira urukiko rwanzuye ko leta ari yo itsinzwe.

    Yakomeje avuga ko hari itegeko rigena uburyozwe ku ngaruka zishobora guturuka ku mwuga w’ubuvuzi, riteganya ko abakozi bo mu mwuga w’ubuvuzi bashobora gutangirwa ubwishingizi ku kintu nk’icyo cyaba gitewe n’impanuka cyangwa kutarangiza inshingano nk’uko byari biteganyijwe hakaba ahabaho ikigega cyishyura ariko kitarajyaho.

    Depite Bakundufite Christine yagize ati “Tubabajwe n’akaboko k’umuntu kagiye na Minisiteri ikishyura, ni ukuvuga ko igihugu cyahombye kabiri. Nimutubwire icyo uwo mukozi yahanishijwe.”

    Iyakaremye yabwiye abadepite ko uwo mukozi yahawe ibihano byo ku rwego rw’akazi arirukanwa; ntashobora kongera kubona akazi mu nzego za leta ndetse n’Inama y’Ababyaza n’Abaforomo yamwambuye icyemezo kimwemerera gukorera umurimo we ku butaka bw’u Rwanda.

    Uwari uhagarariye Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Munyanturire Claude yavuze ko ubwo ari uburangare bugaragara ariko kwirukana uwo mukozi bidahagije.

    Ati “Kujya gufata amaraso umuntu, bagashakisha umutsi, ka kagozi bashyiraho kakamaraho igihe kinini ku buryo amaraso adatembera, birenze n’uburangare. N’iyo habaho ikigega cy’ubwishingizi, nta bwishingizi ndumva bwishingira uburangare, icyaha cyangwa ikosa umuntu yari kwirinda.”

    “Yego iki kigega ntabwo kirajyaho ariko nubwo cyajyaho simpamya ko kizishingira ibintu nk’ibi. Mu bigaragara uyu mukozi kumusezerera ntabwo bihagije. Iki ni igihombo yateje leta yakagombye gukurikiranwaho.”

    Uwitonze Clarisse wari uhagarariye Ubushinjacyaha Bukuru, yagize ati “Iki ni icyaha ntabwo ari ikosa, kuba yarahawe ibihano byo mu rwego rw’akazi ntibihagije, yagombaga gushyikirizwa Ubugenzacyaha. Ntibongere kuvuga ko ari ikosa, ni icyaha yakoze.”

    Depite Ntezimana Jean Claude na we yavuze ko kwirukana uyu muforomo bitari bihagije.

    Yakomeje ati “Batubwira ko hari ingamba zashyizweho zo gukumira iyo mikorere ariko sinumva ukuntu bakumira kandi badahana, ntabwo bishobora guhura. Kumwirukana na we ubwe yari azi ko abikwiye kuko nta cyizere abarwayi bari kongera kumugirira. Umuntu ashobora kwirukanwa mu buganga akajya no kwikorera.”

    Inyubako nshya y’Ibitaro bya Munini, mu gihe gito bishobora gutangira gukorerwamo

    source : https://ift.tt/3hC1D5s

  • Abanyamadini basabwe gukebura abayoboke babo banze gufata urukingo rwa COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Babisabwe kuri uyu wa 15 Nzeri 2021 mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro amahugurwa agamije kwihutisha uruhare rw’amadini n’amatorero mu Rwanda no kurwanya COVID-19, wabereye muri Kigali Convention Centre.

    Ni umuhango witabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Mpunga Tharcisse; Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere, RGB, Dr. Usta Kayitesi; Uwari uhagarariye Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda (RIC), Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana; Umuyobozi wa World Relief mu Rwanda, Ndahiro Moses n’abahagarariye amadini atandukanye.

    Dr. Mpunga yavuze ko ibihuha biri mu bayoboke b’amadini atandukanye bituma batikingiza Covid-19 babiterwa n’ababayobora, bityo ko bakwiriye kugira uruhare mu kubigisha bagahinduka.

    Yagize ati “Abanyamadini ni bo bafite urufunguzo rwo kwigisha abakirisitu babo ko urukingo ari rwiza rubarinda kuko nabo barakingiwe kandi bameze neza. Ikindi ni uko atari rwo rukingo rwonyine rwabayeho, mu Rwanda turi mu bihugu bikingira inkingo nyinshi abana, zigera muri 14.”

    “Izo nkingo zose rero kugeza uyu munsi abana bafite imyaka 20 barakingiwe nta n’umwe urapfa. Kuki utekereza ko uyu munsi wapfa wishwe n’urukingo rwa Covid-19, ntutekereze ko uzicwa n’umuti bazagutera mu bitaro wagiye kubyara cyangwa wahuye n’ikindi kuko nawo ntuzi aho waturutse? Ntekereza ko ari bintu bidafite aho bishingiye n’abantu bakwiye kubisobanukirwa.”

    -  Abanga gukurikizwa amabwiriza basabiwe guhanwa n’itorero

    Dr. Kayitesi Usta yavuze ko abemeramana banze gukurikiza amabwiriza ya Covid-19 bakwiriye guhabwa ibihano bishingiye ku myemerere yabo kuko gusuzugura amabwiriza yaba ay’igihugu cyangwa itorero ari icyaha gikwiriye igihano.

    Ati “Bakeneye guhugurwa ariko bakeneye no guhanwa. Ibyo byombi bigomba kugendana; ababafite mu nshingano zabo mu rwego rw’amadini n’amatorero bakwiriye kubahugura bakabafatira n’ibyemezo bijyanye n’imyemerere n’inzego zindi zibishinzwe zikabakurikirana.’’

    Bimwe mu byo bamwe bavuga bituma batikingiza ngo ni uko urukingo rwa Covid-19 rwaturutse kwa Satani ndetse ari uburyo iri gukoresha ngo irimbure Isi abandi bakavuga ko rubabuza kubyara, abandi bakavuga ko ari kashe ya Satani n’ibindi.

    Ndahiro Moses uhagarariye World Relief mu Rwanda yavuze ko uyu muryango usanzwe ukora ibikorwa bijyanye n’imyemerere, washyizeho ingamba zitandukanye zirimo gukoresha itangazamakuru hagamijwe guhangana n’iyi myumvire mibi kandi ko hari icyizere ko abayifite bazahinduka.

    Yagize ati “Umuntu uwo ariwe wese iyo umuteze amatwi ukumva impamvu afite iyo myumvire, ukamubwiza ukuri ukamwereka urugero rwiza arahinduka. Icya mbere ni ukumutega amatwi.”

    Sheikh Hitimana yavuze ko nk’Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero bari gutegura gahunda yo kuganiriza abafite imyumvire mibi ku rukingo rwa Covid-19, kugira ngo bahinduke.

    Yongeyeho ati “Abagejeje imyaka bakwiriye kwihutira gufata urukingo kuko nibura nirwo rubarinda kuko n’iyo kiriya cyorezo cyabageraho kitabagirira nabi cyane nk’umuntu utarakingiwe.”

    Dr. Mpunga yavuze ko abanyamadini ari bo bantu bakira abantu benshi batahamagaye kandi ibyo bababwiye bakabyizera cyane, ariyo mpamvu bakwiriye gukoresha ubwo bubasha mu guhindura imyumvire mibi bafite.

    Kugeza ubu mu Rwanda hari insengero zisengerwamo zirenga ibihumbi 10, naho amatorero ari hagati ya 400 na 700 harimo n’imiryango ifite ibikorwa bishingiye ku myemerere.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Mpunga Tharcisse, yavuze ko abatekereza ko urukingo rwa Covid-19 rwica bibeshya kuko ari nk’izindi zose baterwa

    Umuyobozi wa World Relief mu Rwanda, Ndahiro Moses, yavuze ko hari gukorawa ubukangurambaga butandukanye bugamije guhindura imyumvire mibi ku rukingo rwa Covid-19 ishingiye ku myemerere

    Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere, RGB, Dr Kaitesi Usta yasabye ko abemeramana banze gukurikiza amabwiriza bajya bahabwa ibihano

    Sheikh Hitimana yavuze ko RIC iri gutegura gahunda yo kwigisha abantu bagahinduka, bakitabira kwikingiza

    Ni umuhango wabereye muri Kigali Convention Centre

    Ni umuhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye harimo n’abahagarariye amadini atandukanye

    source : https://ift.tt/2XmssnF

  • Musanze: Polisi yafashe abantu 28 barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Aba bantu bafatiwe mu gikorwa cyo kugenzura uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yubahirizwa, cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 14 Nzeri 2021.

    Bamwe mu bafashwe bemera ko bakoze amakosa yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, bakagira inama abagikorera ku jisho kubireka kuko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Umwe muri bo, yagize ati “Twafashwe tutubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19 turi kunywa inzoga ndetse tutubahirije n’intera yateganyijwe. Ubu biduhaye isomo; icyo tugiye gukora ni ukurushaho kubahiriza amabwiriza kuko icyorezo cyo kirahari.”

    Undi yagize ati “Njye bamfashe maze kurya kuko sinywa inzoga ariko twari benshi kuko hari n’abirutse. Twari tutahanye intera kandi hari n’abari bari kunywa inzoga ubona ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri iki gihe hari abari kwirara bakica amabwiriza, byaba byiza bayubahirije kuko icyorezo kirahari kandi kwirara byatuma cyiyongera.’’

    Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, yasabye abafite uburenganzira bwo gucuruza restaurants kutabukoresha nabi.

    Yagize ati “Amabwiriza yemerera za restaurants gukora asobanura ko zigomba gukora zubahirije amabwiriza yo kurinda COVID-19, abakoresha nabi uburenganzira bahawe bakazihindura utubari bamenye ko bibujijwe kandi ubifatiwemo arabihanirwa.’’

    “Tuributsa abantu bose bafite ibikorwa byemerewe gukora ko bagomba gukoresha neza uburenganzira bahawe, bakora ibyo bemerewe kandi ntibarebe inyungu gusa ngo bibagirwe no kurinda ababagana kuko COVID-19 iracyahari kabone nubwo baba barakingiwe cyangwa se bipimishije. Polisi ntizahwema gukurikirana uko amabwiriza yubahirizwa.”

    Abafashwe barigishwa bacibwe n’amande ateganywa n’inama njyanama y’Akarere ka Musanze mu gihe ba nyiri restaurants zahinduwe utubari bo bigishwa mu minsi irindwi bagacibwa n’amande y’ibihumbi 100 Frw ndetse n’aho bakoreraga hafungwe ukwezi.

    Mu mezi atatu, mu Ntara y’Amajyaruguru hamaze gufatwa abantu bagera kuri 2.438 bari mu tubari, harimo 1.445 bo muri Nyakanga, 536 bafashwe muri Kanama na 457 batawe muri yombi muri uku kwezi.

    Polisi yafashe abantu 28 barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

    source : https://ift.tt/3Eptsrx

  • MTN Rwanda yatanze miliyoni 10 Frw mu gufasha abafite ubumuga, ihiga guha akazi babiri muri buri karere – #rwanda #RwOT

    Binyuze muri ubu bufatanye bwiswe ‘‘Twese initiative’ ahatangirwa serivisi z’iyi sosiyete hose hazwi nka ‘MTN service centres’ hazakorwa mu buryo horohereza abafite ubumuga kuhagera, amatangazo yamamaza y’iyi sosiyete yose ashyirwe no mu rurimi rw’amarenga.

    Uretse ibi, iyi MTN Rwanda yanavuze ko hazashyirwaho uburyo bwo gusobanurira mu marenga abahamagara umurongo wa MTN Rwanda bashaka ubufasha. Muri ubu buryo hazajya hifashishwa ‘video call’.

    Nyuma yo kubona kandi ko umubare w’abatagira akazi ari munini mu babana n’ubumuga, MTN Rwanda yiyemeje ko izashyiraho aba-agents 60 bafite ubumuga.

    Ibi bizakorwa hirya no hino mu gihugu, ni ukuvuga ko nibura buri karere kazaba gafite aba-agents babiri bafite ubumuga batanga serivisi za MTN ndetse bose bazafashwa no gutangira ubucuruzi bwabo.

    Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi, yavuze ko iyi sosiyete yihaye iyi ntego igamije kurushaho kuba ikigo cy’ubucuruzi kitagira uwo giheza.

    Ati “Aha muri MTN, abakiliya bacu ni bo baza imbere, kandi duhora dushaka uko twafasha abantu bose ko sosiyete dukoreramo irimo abantu batandukanye. Uyu munsi twishimiye gufatanya n’Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite ubumuga mu Rwanda, muri uru rugendo rugamije gushimangira ko serivisi zose dutanga zidaheza kandi zigerwaho n’abafite ubumuga.”

    Yakomeje avuga ko iyi gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa haherewe kuri serivisi zo kwakira abahamagara bafite ibibazo, amaduka atangirwamo serivisi za MTN Rwanda ndetse no mu bikorwa byo kwamamaza.

    Mitwa Ng’ambi yavuze ko MTN Rwanda izakomeza gukorana n’iri huriro kuko hari byinshi igomba guhindura mu buzima bw’abafite ubumuga.

    Ati “Turabizi ko hakiri byinshi dukeneye gukora hagamijwe gukomeza kubaka sosiyete itagira uwo isiga inyuma. Niyo mpamvu twiteguye gukomeza gukorana na NUDOR binyuze muri ubu bufatanye.”

    Bahati Alex uhagarariye abafite Ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasizuba yavuze ko iyi gahunda ya ‘Twese Hamwe’ izahindura byinshi mu buzima bw’abafite ubumuga.

    Ati “Iyi gahunda ya Twese Hamwe izahindura byinshi kandi turashimira umuhigo wahizwe na MTN. Ubuzima bw’abafite ubumuga buri hafi guhinduka buba bwiza. Iki gisubizo gikora ku buzima butandukanye bw’ababana n’ubumuga ni inzira iganisha ku iterambere n’iherezo ku mahirwe menshi bagiye bimwa.”

    Yakomeje avuga ko ibyo MTN Rwanda yakoze bikwiye kuba intangiriro bikimakazwa n’ibindi bigo by’abikorera.

    Ati “MTN Rwanda yabimburiye urwego rw’abikorera, twizeye ko tuzabona abantu bari muri uru rwego bigira kuri ibi.”

    Ubwo hashyirwaga umukono kuri aya masezerano, MTN Rwanda yanatanze miliyoni 10 Frw, zizifashishwa mu kugura ibikoresho by’ibanze bikenerwa n’abafite ubumuga mu buzima bwa buri munsi birimo insimburangingo n’inyunganirangingo.

    Yiyemeje kandi ko izaba umuterankunga w’ibikorwa bizakorwa mu Cyumweru cy’Inama Mpuzamahanga y’Abafite Ubumuga bwo kutumva izatangira ku wa 19 Nzeri ikageza ku wa 26 Nzeri 2021 n’ibindi bikorwa byose by’abafite ubumuga.

    Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu Rwanda, Bizimana Dominique, yashimye MTN Rwanda, yemeza ko intambwe yateye iyiganisha ku kuba ikigo kidaheza.

    Ati “Turashimira MTN Rwanda kuba yateye iyi ntambwe y’ingenzi iganisha ku kurushaho kuba ikigo kidaheza, mu gihe Isi ikomeje gutera imbere, ikoranabuhanga rikarushaho kuzamuka, umuryango wacu ntushaka gusigazwa inyuma. Binyuze mu guhuza imbaraga na MTN Rwanda muri iyi gahunda umuryango wacu mugari uzahabwa amahirwe yo gukoresha no kugera ku byiza bya serivisi n’ibicuruzwa bihari.”

    Imibare yo mu 2012 igaragaza ko mu Rwanda hari abafite ubumuga bari hejuru y’imyaka itanu gusubiza hejuru 446.453, muri bo abagera kuri 221.150 ni ab’igitsina gabo mu gihe abandi 225.303 ari ab’igitsina gore.

    Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi, ashyikiriza Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu Rwanda, Bizimana Dominique sheki ya miliyoni 10 Frw yo kugura inyunganirangingo n’insimburangingo by’abafite ubumuga

    Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu Rwanda, Bizimana Dominique yashimye MTN Rwanda, yemeza ko intambwe yateye iyiganisha ku kuba ikigo kidaheza

    Bahati Alex uhagarariye abafite Ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasizuba yavuze ko iyi gahunda ya ‘Twese Hamwe’ izahindura byinshi mu buzima bw’abafite ubumuga

    MTN Rwanda yatangiye kwita ku bafite ubumuga bwo kutavuga by’umwihariko

    source : https://ift.tt/3nCujzh

  • Rwamagana: Abangavu 185 babyaye imburagihe bagiye gusubizwa mu ishuri – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe nyuma y’icyumweru kimwe butangije ubukangurambaga bwiswe “Tujyanemo mu kurengera abana” bugamije guhashya ihohoterwa rikorerwa abangavu, gukura abana mu mihanda n’ibindi bikorwa bitandukanye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mutoni Jeanne, yavuze ko mu ntego bari bafite muri ubu bukangurambaga kwari ugukemura bimwe mu bibazo by’abangavu batewe inda no gukumira aho bishoboka.

    Ati “Ubu tumaze kubona abana barenga 180 batewe inda imburagihe, rero dufatanyije n’abafatanyabikorwa muri iyi gahunda ya “Tujyanemo”, tugiye kureba uburyo abashaka gusubira mu mashuri mu buzima busanzwe bayasubizwamo, dufite abafatanyabikorwa bazaduha ibikoresho tunafatanye n’ababyeyi ku buryo bazasigarana abana babyaye abandi bakajya kwiga.”

    Yakomeje avuga ko abandi badashobora guhita bajya mu ishuri ako kanya bazabahuza n’abafatanyabikorwa babigisha imyuga y’igihe gito ku buryo bibafasha mu kwiteza imbere.

    Mutoni yavuze ko kandi abana babyawe n’aba bagiye gusubizwa mu mashuri bazandikisha mu bitabo by’umwimerere abandi bajyanwe mu marerero ku buryo ibibazo by’abana babyaye imburagihe bikemurirwa rimwe muri ubu bukangurambaga.

    -  Umwe mu bakobwa yahawe umwihariko

    Akarere ka Rwamagana katanze umwihariko kuri umwe mu bakobwa umaze iminsi avuga ko yatewe inda akiri muto, ariko ababyeyi be bakaza kuvuga ko afite imyaka 25 aho kuba 17 nkuko yabivugaga.

    Mutoni Jeanne yavuze ko uyu mukobwa bazamuba hafi bakamuganiriza kubera ibibazo by’ubukene yagize bigatuma ata umuryango we, yavuze ko umwana yabyaye bagiye kumukurikirana kandi ko nta kibazo azagira.

    Ati “Nyina hari iby’ibanze Akarere kazakomeza kumufasha, tuzagerageza kumuha icyiciro cy’urugo rwe kuko uwo babyaranye yamwemereye inzu, ashobora gushakirwa akazi n’ubundi buryo bwamufasha nashobora no kwiga imyuga tuzabimukorera.”

    Kuva ubu bukangurambaga bwatangira ubuyobozi n’abafatanyabikorwa bari guhuza abana bari hagati y’imyaka 15 na 24 bakabaganiriza ku buzima bw’imyororrokere, hahujwe kandi ababyeyi n’abana babyaye imburagihe baraganirizwa, imiryango 85 ifite abana bakuwe mu buzererezi yaraganirijwe inemera gusubiza abana babo mu ishuri n’ibindi bikorwa binyuranye bigamije gufasha abana.

    Abakobwa babyariye iwabo bifuza kwiga, ubuyobozi buvuga ko buzakorana n’abafatanyabikorwa batandukanye bakabarihirira

    source : https://ift.tt/3Cg9FsH

  • Rayon Sport yatangiye imyitozo nyuma y'igihe kinini(Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki 14 Nzeli 2021 nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura umwaka w'imikino 2021/2022 gusa ntabwo itanga icyizere kubera uko yitwaye ku isoko ryo kugura abakinnyi.

    Ni imyitozo yayobowe na Lomami Marcel, umutoza wungirije ndetse na Sacha, umutoza wa kabiri wungirije. Masudi Djuma, umutoza mukuru Ari mu Burundi aho yagiye gushyingura se umubyara uheruka kwitaba Imana.

    Rayon Sports yatangiye imyitozo kuri uyu mugoroba ifite Abakinnyi 25 barimo 6 b'Abanyamahanga bari mu igeragezwa.

    N'imyitozo yitabiriwe n'abakinnyi basanzwe muri Rayon Sports bagifite amasezerano ndetse n'abashya bamaze gusinyira iyi kipe barimo Mugisha François bita Master wagarutse muri iyi kipe avuye muri Bugesera FC, Muvandimwe JMV wavuye muri Police FC, Mitima Isaac wavuye muri Sofapaka yo muri Kenya, Byumvuhore Trésor wavuye muri Gasogi United, Mushimiyimana Mohamed wavuye muri APR FC na Mico Justin wavuye muri Police FC.

    Manace Mutatu na Kwizera Olivier nibo bakinnyi basanganywe amasezerano batakoze imyitozo.

    Hari ikindi cyiciro cy'abakinnyi Bari mu igeragezwa ry'ibyumweru 2 barimo na Mackenzie Nizigiyimana wigeze kunyura muri Rayon Sports.Harimo kandi rutahizamu Mantore Jean Pipi uvuye mu igeragezwa muri Yanga.

    Umwitozo wa mbere nyuma y'igihe kinini abakinnyi bari mu biruhuko

    Nishimwe Blaise ugaragaza akanya muneza ku maso.

    Imyitozo y'itabiriwe n'abenshi mu bayobozi ba Rayon Sport.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sport-yatangiye-imyitozo-nyuma-yigihe-kininiamafoto/