Category: Uncategorized

  • Rubavu: Batandatu bafatanwe ibyangombwa bihimbano bigaragaza ko bipimishije COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Bafatanywe inyandiko mpimbano zigaragaza ko bipimishije icyorezo cya COVID-19, bafashwe barimo kujya mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko bafashwe ubwo abapolisi barimo gusuzuma ibyangombwa byabo ngo bambuke bajye muri Congo.

    Yagize ati “Bariya bantu uko ari 6 bageze ku mupaka aho abantu bambukira baza mu Rwanda cyangwa bajya muri Congo abapolisi bakorera ku mupaka basuzuma ibyangombwa byabo harimo ibigaragaza ko bipimishije COVID-19 barebye basanga ni ibihimbano bahita bafatwa gutyo.”

    CIP Karekezi yakomeje avuga ko hari umwe muri bo wakoreye abo bose ibyo byangombwa kandi na we arabyiyemerera. Avuga ko yahereye ku cyangombwa kizima akijyana kuri mudasobwa akajya ahindura ibyanditseho agashyiraho amazina ya bariya bantu nyamara bo bataripimishije COVID-19.

    Umuvugizi wa Polisi yavuze ko bariya bantu bari bafite biriya byangombwa babizi ko ari ibihimbano. Yavuze ko ibyo bakoze ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi iyo myitwarire ishobora gutiza umurindi ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    Yagize ati “Ibyaha nka biriya hari abantu bakunze kubifatirwamo. Niba Leta yaradohoye igafungura serivisi zimwe na zimwe kandi zisaba ko umuntu abanza kwisuzumisha cyangwa kwikingiza COVID-19 ntabwo ariwo mwanya wo gucura ibyo byangombwa. Ababikora n’abatekereza kuzabikora twabagira inama yo kubireka kuko Polisi iri maso bazafatwa babihanirwe.”

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hatangire iperereza.

    Ingingo ya 276: Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

    Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

    Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy’iyi ngingo. Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Bafatanywe ibyangombwa bihimbano bagaragaza ko bipimishije Covid-19

    source : https://ift.tt/2VJRNqz

  • Mu mashusho Meddy yatangiye kubara inkuru y’uruhererekane y’urukundo rwe n’umugore aherutse kurongora #rwanda #RwOT

    Muri iyi nkuru ya Meddy na Mimi bise M&M Love Story, izajya itambuka mu mashusho aho agace ka mbere kagiye hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nzeri 2021.

    Aka gace gatangira Meddy abara uburyo yahuye n’umugore we, ko hashize imyaka itanu ubwo yamusabaga ko yamugira mu mashusho y’indirimbo yariho akora, akamusaba ko yayigaragaramo ariko ko byamufashe umwaka kugira ngo abimwumvishe.

    Muri iki kiganiro cy’amashusho, haba humvikanamo ijwi ry’umugore akaba ari na Mimi ubari no kubaza ibibazo Meddy, amusubirishamo akanyuzamo agakubita agatwenge agira ati 'wawww.'

    Ngo icyo gihe Mimi yamenyesheje Meddy ko adashobora kujya mu mashusho y’indirimbo ye ariko ko yamushakira undi wayijyamo ariko we akumva ntanyuzwe kuko yumvaga ko ntawundi muntu ukwiye kujya muri ayo mashusho uretse Mimi.

    Avuga ko byageze aho akamwemerera, ubundi akaza mu gikorwa cyo gufata amashusho ariko ko yahise abona uwo mukobwa ari mwiza cyane ku buryo inshuti za Meddy bari kumwe icyo gihe zahise zivuga ziti 'Man ibi bintu biratangaje.'

    Akomeza agira ati 'Kuri iyo nshuro ya mbere nagize ubwoba imbere ya Camera…Kuva icyo gihe tuba inshuti zisanzwe.'

    Ngo muri ibyo bihe hari byinshi byariho bibabaho ariko biha igihe, ubundi bategereza igihe cya nyacyo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Mu-mashusho-Meddy-yatangiye-kubara-inkuru-y-uruhererekane-y-urukundo-rwe-n-umugore-aherutse-kurongora

  • Lt Gen Muhoozi ahamya ko nta guhirika ubutegetsi-Coup d'Etat bishoboka muri Uganda #rwanda #RwOT

    Umuhungu w'umukuru w'igihu cya Uganda, Yoweri Museveni, avuga ko igisirikare cy'icyo gihugu byagitwara umunsi umwe gusa mu guhashya abagerageza guhirika ubutegetsi nkuko byagendekeye Perezida wa Guinea Alpha Condé.

    Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, asanzwe ari umugaba w'ingabo zirwanira ku butaka, mu butumwa yanditse kuri twitter, yavuze ko abasirikare bagumutse 'bashyirwa ku murongo'.

    Muri ubwo butumwa nkuko BBC ibitangaza, yashyizemo n'ifoto ya Col Mamady Doumbuya, umusirikare wayoboye ihirikwa ry'ubutegetsi muri Guinea.

    Mu cyumweru gishize, Perezida Museveni yahamagariye abahiritse ubutegetsi muri Guinea 'kuvaho', avuga ko ibyo bakoze ari 'ugutera intambwe inyuma'.

    Yabwiye igitangazamakuru France 24 ati 'byarakorwaga mu myaka 1960 — byari mu bigize ibibazo bya Afrika rero uko guhirika ubutegetsi ndabyamaganye'.

    Alpha Condé — Perezida wa Guinea yari muri manda ya gatatu, yahiritswe ku butegetsi tariki 5 z'uku kwezi kwa Nzeri n'abasirikare bagize urwego kabuhariwe, bamushinja ubutegetsi bubi na ruswa.

    Iryo hirikwa ry'ubutegetsi ryamaganiwe kure n'ibihugu byo mu burengerazuba bwa Afrika, ariko abanya Guinea benshi berekanye ko bashyigikiye gukurwaho k'uwo mukuru w'igihugu w'imyaka 83, ariko bagasaba igisirikare kugarukana ubutegetsi bw'igisivile.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/lt-gen-muhoozi-ahamya-ko-nta-guhirika-ubutegetsi-coup-detat-bishoboka-muri-uganda/

  • Ibizakwereka umusore wamaze guhararukwa umukobwa bakundana. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urukundo ruraryoha ,gusa hari igihe kigera bikagaragara ko abakundana bamaze guharaukwana ,mbese bagatangira kugenda bahindura imigenzereze imwe n'imwe.

    Muri iyi nkuru ,tugiye kurebera hamwe ibintu byakubwira umusore wamaze guhararukwa umukobwa bakundana.

    1.Mugira ugutuza kudakenewe iyo muri kumwe

    Muba mukeneye kuganira kuri byinshi, ariko iyo muri kumwe hari ubwo mwese musanga mwacecetse bikabije. Arabibona ariko ntihagire icyo abivugaho. Umubaza ibintu by'ingenzi akakwirengagiza.

    2.Igihe mumarana wakibarira ku ntoki

    Ibi ntabwo biba ari bibi iteka, by'umwihariko nk'iyo umwe muri mwe ahugijwe n'akazi, n'umuryango se cyangwa n'ibindi bibazo. Niba ahugijwe n'ibi bintu uzabimenya kandi ubyubahe, ariko niba ubona nta mwanya aguha uzabimenya. Aha ushobora no kuzitanga bigapfa ubusa. Uzahite wibaza niba hari icyo wakora cyangwa niba urarekera iyo.

    3. Ntabwo akigushimisha nka mbere

    Ujya muri Salon, bagakora ku musatsi wawe, bakakwitaho ugasa neza cyane, ariko ugategereza ko avuga ko usa neza ugaheba. Nta n'ubwo aguha umwanya wo kureba uko wambaye neza. Ukora iyo bwabaga ariko ugasanga amaso ye ari kureba hirya.

    4.Muheruka gusohokana umwaka washize

    Bwa nyuma aherutse kukujyana ahantu gutembera no kuganira, ni mu mwaka washize, cyangwa ni cyera hari gushira amezi menshi. Akunda kuguha impamvu, za urabona akazi, urabona, nta mwanya ,…..

    5.Ntabwo agikunda ko muryama nka mbere

    Niba ntacyo udakora nka mbere, wowe ukaba utarigeze uhinduka, ukaba ubona atakibikeneye, ahari wabikoze mu gihe kitari icya nyacyo none yarabirambiwe nta n'aho muragera. Nta byishimo akikubonamo kubera wenda yahuye n'ukurusha ubwiza bwo mu gitanda.

    6.Yarekeye aho kukwandikira kandi ntakikuvugisha kuri telefoni nka mbere

    Ubusanzwe, abahungu barangwa no kwohereza ubutumwa bugufi kubo bakunda. Uyu musore we rero ikizakwereka ko atakikwiyumvamo, ni uko n'iyo muvuganye kuri telefoni, amera nk'uwo mutaziranye, ukumva ntakwitayeho, ni nawe umutaho umwanya kandi nawe urabizi. Umusore ukunda umukobwa bakundana, akora iyo bwabaga akamenya neza ko ameze neza.

    Aramusaza akamenya neza niba ameze neza, akamuhamagara cyangwa akamwandikira cyane, akamwereka ko arimo kumutekereza. Niba ibi yarabihagaritse rero, rekera aho kwibaza byinshi. Ibintu ntabwo bimeze neza.

    Source : https://yegob.rw/ibizakwereka-umusore-wamaze-guhararukwa-umukobwa-bakundana/

  • Abantu batandatu bafatanywe inyandiko mpimbano zigaragaza ko bipimishije Coronavirus bari kujya mu gihugu cya baturanyi #rwanda #RwOT

    Urubuga rwa polisi y' u Rwanda dukesha iyi rwatangaje ko kuri uyu 14 Nzeri 2021, abantu batandatu bafatiwe ku mupaka witwa La Corniche One stop border post uherereye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Nengo.

    Iyi nkuru dukomeza gukesha urubuga rwa polisi y' u Rwanda , ivuga ko abafashwe
    ni Itangishaka Meschack w'imyaka 29, Imanizabayo Isaac w'imyaka 30, Kamanzi Jean Pierre w'imyaka 35 ,Zigiranyirazo Ildephonse w'imyaka 40, Niyonkuru Daniel w'imyaka 31 na Niyonkuru Jean de Dieu w'imyaka 27. Bafatanywe inyandiko mpimbano zigaragaza ko bipimishije icyorezo cya COVID-19, bafashwe barimo kujya mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko bafashwe ubwo abapolisi  barimo gusuzuma ibyangombwa byabo ngo bambuke bajye muri Congo.

    Yagize ati 'Bariya bantu uko ari 6 bageze ku mupaka aho abantu bambukira baza mu Rwanda cyangwa bajya muri Congo abapolisi bakorera ku mupaka basuzuma ibyangombwa byabo harimo ibigaragaza ko bipimishije COVID-19 barebye basanga ni ibihimbano bahita bafatwa gutyo.'

    CIP Karekezi yakomeje avuga ko uwitwa Itangishaka Meschack ariwe wakoreye bariya bose ibyo byangombwa kandi nawe arabyiyemerera. Avuga ko yahereye ku cyangombwa kizima akijyana kuri mudasobwa akajya ahindura ibyanditseho agashyiraho amazina ya bariya bantu nyamara bo bataripimishije COVID-19.

    Umuvugizi wa Polisi yavuze ko bariya bantu bari bafite biriya byangombwa babizi ko ari ibihimbano, yavuze ko ibyo bakoze ari icyaha gihanwa n'amategeko kandi iriya myitwarire ishobora gutiza umurindi ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.

    Yagize ati 'Ibyaha nka biriya hari abantu bakunze kubifatirwamo. Niba Leta yaradohoye igafungura serivisi zimwe na zimwe kandi zisaba ko umuntu abanza kwisuzumisha cyangwa kwikingiza COVID-19 ntabwo ariwo mwanya wo gucura ibyo byangombwa. Ababikora n'abatekereza kuzabikora twabagira inama yo kubireka kuko Polisi iri maso bazafatwa babihanirwe.'

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hatangire iperereza.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/16/abantu-batandatu-bafatanywe-inyandiko-mpimbano-zigaragaza-ko-bipimishije-coronavirus-bari-kujya-mu-gihugu-cya-baturanyi/

  • Ubwongereza, Amerika na Australia mu bufatanye bwo guhangana n'Ubushinwa #rwanda #RwOT

    Ubwongereza, Amerika na Australia byatangaje ko byagiranye amasezerano yihariye yo mu rwego rw'umutekano yo gusaraganya ikoranabuhanga rigezweho mu bya gisirikare, mu muhate wo guhangana n'Ubushinwa.

    Ubu bufatanye buzatuma ku nshuro ya mbere Australia ishobora kubaka amato (ubwato) yo munsi y'inyanja akoreshwa n'ingufu za nikleyeri.

    Ubu bufatanye, buzitwa AUKUS, buzaba buri mu rwego rw'imashini zikoresha ubuhanga bwo kwigana imikorere ya muntu (artificial intelligence/intelligence artificielle), ubuhanga buzwi nka quantum ndetse n'ibijyanye n'umutekano wo kuri mudasobwa.

    Ibi bihugu bitatu bihangayikishijwe n'ingufu z'Ubushinwa zikomeje kwiyongera, ndetse no kuba buri mu karere k'inyanja y'Ubuhinde n'inyanja ya Pacifique.

    Ambasade y'Ubushinwa i Washington yavuze ko ibihugu 'bidakwiye kubaka inkuta zigira abo ziheza [zikumira]'.

    Kubera aya masezerano, Australia yavuye mu masezerano yo kubaka amato yo munsi y'inyanja yakorewe mu Bufaransa.

    Mu 2016, Ubufaransa bwatsindiye kontaro ifite agaciro ka miliyari 50 z'amadolari ya Australia (angana n'ama-Euro miliyari 31) yo kubaka amato 12 yo munsi y'inyanja agenewe ingabo zirwanira mu mazi za Australia.

    Ayo masezerano ni yo yari kontaro ya mbere y'amafaranga menshi Australia yari itanze mu rwego rwa gisirikare.

    Ariko, uwo mushinga waranzwe no gukerererwa, ahanini kubera ko leta ya Australia yasabaga ko byinshi mu bikoze ayo mato biva muri Australia.

    Ku wa gatatu, Perezida w'Amerika Joe Biden, Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Boris Johnson na mugenzi we wa Australia Scott Morrison, basohoye itangazo bahuriyeho ritangiza ubu bufatanye bushya bwo mu rwego rw'umutekano.

    Iryo tangazo rigira riti: 'Nk'intambwe ya mbere muri AUKUS… twiyemeje intego ihuriweho yo gushyigikira Australia mu kubona amato yo munsi y'inyanja akoreshwa n'ingufu za nikleyeri agenewe igisirikare kirwanira mu mazi cya Australia'.

    'Ubu bushobozi buzatuma habaho ituze mu karere k'inyanja y'Ubuhinde n'inyanja ya Pacific kandi buzafasha indangagaciro n'inyungu duhuriyeho'.

    Aba bategetsi bavuze ko intego ari ugutuma 'ubushobozi bwa Australia butangira akazi ku itariki ya vuba cyane hashoboka', bongeraho bati:

    'Australia ikomeje kwiyemeza kuzuza inshingano zayo zose nka leta idakoresha intwaro za nikleyeri'.

    Muri iryo tangazo, banavuze ko ayo masezerano mu bya gisirikare azanibanda ku bushobozi bujyanye n'umutekano wo kuri mudasobwa, ubuhanga bw'imashini zigana imikorere ya muntu ndetse n’'ubushobozi bw'inyongera bwo munsi y'inyanja'.

    Ivomo: BBC Gahuza

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/16/ubwongereza-amerika-na-australia-mu-bufatanye-bwo-guhangana-nubushinwa/

  • Museveni wujuje imyaka 77 yizeye kuzagira 100 #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bamwifurije isabukuru nziza, ni umugore we Janet Museveni wanditse ubutumwa kuri Twitter ashimira Imana kuba ikimurinze.

    Yagize ati 'Dufite amashimwe yo kuba ukiriho ufite ubuzima bwiza, ukomeye kandi ugikomeje kubaha Imana. Imigisha myinshi ikomeze kugukikiza nk’uko ukomeje kuyobora umuryango wacu n’Igihugu. Isabukuru nziza n’umwaka w’umugisha.'

    Museveni yahise asubiza ubu butumwa na we akoresheje Twitter, ashimira umugore we kandi aboneraho gushimira Imana 'yampaye impano y’agatangaza nkawe [avuga umugore we] uri umusingi wanjye, inshuti y’akadasohoka, akabando k’ubuzima bwanjye ! Nishimiye kuzageza mu myaka 100 tukiri kumwe.'

    Perezida Yoweri Kaguta Museveni kandi yaboneyeho gushimira inshuti ze zose zamwifurije isabukuru nziza zimwoherereza ubutumwa.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Museveni yashyizemo urwenya avuga ko abakobwa be bamwitaho cyane nyamara we yumva agikomeye kandi azageza no mu myaka 100. Ati 'Ndakomeye cyane.'

    Perezida Museveni umaze imyaka 35 ku butegetsi, yavuze tariki 15 Nzeri 1944 abyawe na Amos Kaguta na Esteri Kokundeka Nganzi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Museveni-wujuje-imyaka-77-yizeye-kuzagira-100

  • Gasongo yasezeye mu ikipe y’igihugu nyuma y’imyaka 12, abandi batatu bashobora kugera ikirenge mu cye #rwanda #RwOT

    Dusabimana Vincent uzwi nka Gasongo mu mukino wa Volleyball, yasezeye mu ikipe y’igihugu nyuma y’imyaka 12 ayikinira.

    Uyu mukinnyi yari mu bakinnyi 14 baherutse gukina igikombe cy’Afurika cyabereye mu Rwanda aho rwasoje ku mwanya wa 6.

    Nyuma yo gusoza iyi mikino, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yashinmiye Imana yamubashije gukinira ikipe y’igihugu mu myaka 12 n’abantu bose babaye hafi y’ikipe y’igihugu.

    Yagize ati '2009-2021 Ndashima IMANA yo yanshoboje gukinira ikipe y’igihugu, ndashimira ubwitange bwa buri umwe, umuryango wanjye, Family UBT (Mbaraga Alexis, Kayiranga Aimabe, Frere Rudasingwa Karemera Camille, Coach Dominique, Fidele na Paulo, Abanyarwanda mwese mwatubaye hafi n’itangazamakuru).'

    N’ubwo muri ubu butumwa ntagusezera kurimo, amakuru ISIMBI yamenye ni uko yabwanditse asezera mu ikipe y’igihugu aho agiye gushyira imbaraga mu ikipe ye ya REG, ni ikipe yagiyemo avuye muri Gisagara VC.

    Uretse Dusabimana Vincent, andi makuru avuga ko abakinnyi batatu, Yakan Guma Lawrence, Ndamukunda Flavier na Karera Emile Dada nabo bafashe umwanzuro wo gusezera mu ikipe y’igihugu.

    2009-2021 Ndashima IMANA yo yanshoboje gukinira ikipe y’igihugu,Ndashimira Sacrifice yaburi umwe,Umuryango wanjye, Family UBT (Mbaraga Alexis,Kayiranga Aimabe,Frere Rudasingwa Karemera Camille,Coach Dominique,Fidele &Paulo,Abanyarwanda mwese mwatubaye hafi &Media.@Radiotv10rwanda pic.twitter.com/8ZAZV3m54w

    — Dus.Vincenzo (@DusVincenzo) September 15, 2021

    Gasongo yasezeye mu ikipe y’igihugu nyuma y’imyaka 12

    Gasongo(11) ni umwe mu bakinnyi baheruka gukina igikombe cy’Afurika

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gasongo-ysezeye-mu-ikipe-y-igihugu-abandi-batatu-bashobora-kugera-ikirenge-mu-cye

  • Inkuru itari nziza ku bakunzi ba instagram. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urubuga rwa Instagram rurashinjwa kugira uruhare mu gutuma abana b'abangavu bitakariza icyizere no kumva biyanze ,kuko rugira uruhare mu gukwirakwiza amafoto agaragaza imiterere yabo.

    Umuvugizi w'urubuga rwa Instagram Karina Newton ntiyemeranya n'ubushakashatsi bwakozwe n'ikinyamakuru cya The Wall Street Journal aho ubu bushakashatsi bwavugaga ko uru rubuga rwa instagram rworeka imbaga y'urubyiruko ndetse ingaruka nyinshi zikaba ku rubyiruko rw'abakobwa.

    Newton yakomeje avuga ati'' ubushakashatsi bwakozwe ku ngaruka z'imbuga nkoranyambaga ku mibereho myiza y'abantu, bwerekanye ko bose zibageraho mu buryo bungana''.

    ''Ikintu cy'ingenzi tugomba kwitaho ni uburyo abantu bakoresha izi mbuga nkoranyambaga n'imitekerereze yabo igihe bazikoresha''.

    Yakomeje avuga ati ''Umwe mu rubyiruko ashobora kwishimira kuvugana n'inshuti ku mbuga nkoranyambaga, umunsi ukurikiyeho abo yavuganye nabo akaba ari bo bamutera ibibazo''.

    Inyandiko yo mu kinyamakuru cya The Wall Street Journal ikomeza ivuga ko urubuga rwa Instagram rwagize uruhare mu gutuma urubyiruko rubarirwa muri miliyoni hirya no hino ku isi rwanga imiterere y'imibiri yabo nyuma yo kubona urundi rubyiruko ruteye neza kuri uru rubuga.

    ''Ibibazo nko kumva wiyanze bibaho mu buzima busanzwe ku isi, rero no ku mbuga nkoranyambaga bigomba kubaho'' amagambo yavuzwe na Newton.

    Ubu bushakashatsi bwakozwe bukomeza bwerekana ko umubare mwinshi w'urubyiruko utunga agatoki urubuga rwa instagram ko arirwo nyirabayazana wo gutuma urubyiruko rwinshi rugira ibibazo byo kwiheba n'agahinda gakabije (depression).

    Benshi bumva bihebye bakumva banze n'imiterere y'imibiri yabo iyo bigereranyije n'abandi babona ku rubuga rwa instagram bateye neza. abandi bakumva banze amasura n'uburanga bwabo iyo barebye abandi basore n'inkumi bafite amafoto meza y'uburanga n'ubwiza buhebuje baba kuri uru rubuga.

    Umuvugizi w'urubuga rwa Instagram akomeza avuga ko uru rubuga rwagiye ruhura n'ibibazo by'abantu benshi aho bamwe bumva biyanze, bakibabaza kugirango base nk'abandi babona kuri uru rubuga kuburyo bamwe bibaviramo no kwiyahura abandi bakagira ibibazo by'imirire mibi kubera bigana indyo babona abandi barya kuri uru rubuga.

    Mu rwego rwo gukemura ibi bibazo yavuze ko uru rubuga rwa Instagram rugiye gushyiraho gahunda yo guhitamo amafoto n'amashusho asubiza intege mu bantu akanabahumuriza kurusha kwerekana amashusho n'amafoto y'imiterere y'abantu.

    Urubuga rwa Instagram rwatangaje ko rugiye gushyiraho gahunda ya mudasobwa (software/application) yihariye izajya ikoreshwa n'abana bafite imyaka 13 no hasi yayo, iyi ngingo ntiyishimiwe n'urugaga rw'abanyamategeko bavugira abana

    Source : https://yegob.rw/inkuru-itari-nziza-ku-bakunzi-ba-instagram/

  • Umunyarwenya Anne Kansiime aratunguranye cyane. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Anne Kansiime wo muri Uganda yatunguranye avuga ko yiteguye kubyarira umukunzi we Skylanta umwana wa akabiri nyuma y'amezi hafi atatu n'igice gusa amaze yibarutse imfura ye. Mu magambo ye Kansiime yatangiye agira ati: 'Nahuye n'ingorane mu kubona umwana ariko byabaye umugisha'.

    Kansiime yakomeje agira ati: 'Ntabwo nzi icyo nshaka, ntabwo nzi igihe nzabonera icyo nshaka. Nsengera kuramya no kugira ubuzima bwiza. Imana nishaka ko ngira abana 12 nzabagira, nishaka ko ngira 2 nzabagira, ariko iyaba mfite bishoboka kuyisaba umubare nshaka, nayisaba benshi!'.

    Yakomeja ashimangira ko ntacyo byamutwara kubyara abahungu cyangwa abakobwa kuko icyangombwa ari urubyaro. Nk'uko bilz.co.ug yabigarutseho aya magambo yatumye benshi bacika ururondogoro aho hari abahise batekereza ko uyu munyarwenya atwite koko, abandi bavuga gukurikiza vuba byaba bitewe n'imyaka afite ariko barenzaho ko ari ukubitega amaso.

    Source : https://yegob.rw/umunyarwenya-anne-kansiime-aratunguranye-cyane/