Category: Uncategorized

  • Cristiano Ronaldo yimutse mu nzu y'akataraboneka yari atuyemo kubera urusaku rw'intama bari baturanye #rwanda #RwOT

    Uyu mukinnyi mushya wa Manchester United w'imyaka 36, ​​akunda kuruhuka cyane nyuma y'imikino n'imyitozo,ariyo mpamvu yimutse akava muri iyi nzu y'ibyumba birindwi akajya mu yindi.

    Ronaldo yahisemo kwimukira mu yindi nzu ya miliyoni 3 z'amapawundi nayo ifite ibyumba byo kuraramo birindwi isanzwe ari iy'uwahoze akinira Manchester United.

    Itsinda ry'abashinzwe umutekano niryo ryazanye uyu mukinnyi mushya wa Man Utd n'umuryango we muri uru rugo rwa miliyoni 6 z'amapawundi nyuma yo kwemera gusubira muri United.

    Ariko uyu rutahizamu, umukunzi we Georgina Rodriguez w'imyaka 27, hamwe n'abana babo bane bayivuyemo nyuma y'icyumweru kimwe gusa,kubera urusaku rw'intama ndetse n'umutekano utizewe.

    Uwatanze amakuru yagize iti: 'Nubwo inzu ari nziza kandi izengurutswe n'urwuri n'ishyamba ariko yegereye intama zisakuza cyane mu gitondo.

    Yari yegereye inzira nyabagendwa kandi umuhanda uri imbere watumaga abantu bareba inyubako imbere.

    Ronaldo ni umukinnyi w'umunyamwuga cyane utanga byinshi kugira ngo aruhuke nyuma y'imikino, bityo hemejwe ko ari byiza aramutse yimutse we n'umuryango we.'

    Urugo rushya Ronaldo yimukiyemo, muri Cheshire, rufite pisine, icyumba cya sinema hamwe na garage y'imodoka enye nubwo we afite imodoka nyinshi yatanzeho akayabo ka miliyoni 17 zamapawundi.

    Iyi nyubako ye nshya ifite kamera za CCTV, amarembo y'amashanyarazi kandi irinzwe n'abashinzwe umutekano benshi.

    Nk'uko abashinzwe imitungo babitangaza,iyi nzu irihariye bitewe n 'ubusitani bwiza bugaragaza ubwiza bwayo.

    Uwatanze amakuru yagize ati: 'Ronaldo yabaga hafi aho ubwo yakinaga muri United mbere, ariyo mpamvu yumva ari nko mu rugo.”


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yimutse-mu-nzu-y-akataraboneka-yari-atuyemo-kubera-urusaku-rw

  • Ubufatanye bw’inzego zose ni bwo buzatuma ihohoterwa rikorerwa abana ricika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage bitabiriye ubwo bukangurambaga
    Abaturage bitabiriye ubwo bukangurambaga

    Yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 14 Nzeli 2021, mu bukangurambaga bwiswe “Tujyanemo mu kurengera abana”, bugamije guhashya ihohoterwa rikorerwa abana, harimo guterwa inda, gukoreshwa imirimo ivunanye n’ibindi, bwakorewe mu Murenge wa Fumbwe.

    Ni ubukangurambaga bwatangijwe ku ya 08 bukazasozwa ku ya 30 Nzeli 2021.

    Mutoni yavuze ko impamvu y’ubu bukangurambaga, ari ukugira ngo barengere abana mu byiciro bitatu bitandukanye.

    Harimo kurengera abana, kubarinda ubuzererezi no gukoreshwa imirimo ivunanye ndetse no kubarinda Covid-19 n’ibindi bibazo bitandukanye.

    Yavuze ko iki gihe cy’ibiruhuko ndetse n’ingaruka za Covid-19, abana bamwe bataye ishuri abandi bagashinga ingo imburagihe, ari cyo cyatumye batekereza gukora ubu bukangurambaga kugira ngo bafatanye n’inzego z’ibanze n’ibyiciro bitandukanye kugira ngo barengere umwana w’Umunyarwanda.

    Ati “Ibyo ni tubifatanya tukarengera umwana, turumva tuzagira abana benshi bazasubira mu ishuri, tugire abana bacye bazerera cyangwa nta n’umwe ukizerera”.

    Ni ubukangurambaga buzibanda ku kwegera ababyeyi bafite abana bataye ishuri, ab’ababyaye imburagihe n’abandi bagiye bagira ibibazo bitandukanye, kugira ngo bafatanye gukumira ndetse no kugarura abamaze kuva mu miryango yabo.

    Ku kibazo cy’abangavu baterwa inda, hari abaturage bavuga ko bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze bagenda biguru ntege mu gufata ababa bahohoteye abana b’abakobwa.

    Ngo hari ubwo bakora raporo y’abagabo babahohoteye ariko bagatinda gufatwa, bamenya amakuru bagatoroka bityo abayobozi mu nzego zose bakwiye gufatanya no kwihutira gufata abakekwaho gusambanya abana.

    Icyakora na none ngo hari ababyeyi badohotse ku nshingano zo kurera abana.

    Umwe ati “Hari ababyeyi badohotse ku nshingano, imyitwarire y’abana babo ntibayiteho. Ikindi hari ubwo dukora raporo y’abana batewe inda tukanayitanga, abayihawe ntibabyiteho, uwateye inda byamugeraho agahita atoroka kubera abayobozi bayihawe batinze kumufata”.

    Kuri ubu Akarere ka Rwamagana kabarurwamo abangavu bari munsi y’imyaka 18 batewe inda 286, ariko abazibateye abenshi bakaba batarafatwa ari na yo mpamvu abaturage basabwa uruhare rukomeye.


    source : https://ift.tt/2VJGyhS

  • Nyagatare: Abahinzi barasaba ubuyobozi kubarinda abashumba baboneshereza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba na banyiri inzuri ziri haruguru y’igishanga mu Murenge wa Katabagemu ku wa 10 Nzeli 2021, aborozi bavuze ko n’ubwo abashumba babo boneshereza abahinzi baba batabibatumye.

    Mu bahinzi bonesherezwa harimo abakora ubutubuzi bw’imbuto z’ibigori, ibishyimbo na Soya.

    Konesherezwa ahanini bituruka ku muyoboro w’amazi uca haruguru y’imirima, aborozi bakaba bawukoresha buhira inka zabo.

    Bamwe mu bahinzi bavuga ko ikibazo cyo konesherezwa kigenda gifata indi ntera, cyane mu gihe cy’impeshyi.

    Mutamuriza Grace, umwe mu bafite imirima bakodesha mu gishanga cya Rwangingo yifuza ko ubuyobozi bwakwihanangiriza aborozi bakita ku matungo yabo.

    Yagize ati “Akenshi inka zikunze gucika zikajya mu myaka cyangwa abashumba bakazishoramo, turasaba ko Leta yadufasha ikabwira aborozi na bo bakita ku matungo yabo”.

    Munyankumburwa Laurent avuga ko uretse kuba hari ubwo amatungo acika abashumba akajya mu mirima yabo, ariko na none hari n’abashumba bitwikira ijoro bakaragira imirima ku hushake.

    Ati “Ikibazo kirahari kandi kirakomeye, abashumba bitwikira ijoro bagashora mu myaka y’abahinzi. Hari ubwo basanga abahinzi baraririye imirima yabo za nka bakazifata bakazishyikiriza ubuyobozi, icyakora ubuyobozi muri iyi minsi bubyitayeho burabafata bukabaca amande”.

    Uretse abahinzi bonesherezwa, hari n’ikibazo cy’umwuzure igihe cy’imvura imyaka y’abahinzi ikarengerwa n’amazi.

    Mu kiganiro na RBA, Umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ushinzwe Ubuhinzi, Dr. Bucagu Charles, yavuze ko hari umushinga wo kuhira uzakorerwa mu gishanga cya Rwangingo, ukazakemura ikibazo cy’umwuzure ndetse hagasanwa na damu z’aborozi zikunze gukama igihe cy’impeshyi.

    Yagize ati “Haruguru ya kanali dufite inzuri, ikibazo gihari ni uko mu gihe cy’izuba hari ‘Valley Dams’ zo mu nzuri zikama bikaba ngombwa ko abashumba bashora inka zabo mu gishanga zikajya konona ibikorwaremezo. Ubu dufite umushinga uzita ku bikorwa byose byo kuhira no kugabanya imyuzure muri iki gishanga, uwo mushinga uzatunganya na damu z’aborozi”.

    Dr. Bucagu yemeza ko inyigo y’uyu mushinga yakozwe n’abatekinisiye ba RAB na Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, ndetse n’amafaranga asabwa kugira ngo bizakorwe yamaze kugaragazwa, biteganyijwe ko ibikorwa byo gusana igishanga bizatangira muri Gashyantare umwaka wa 2022.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana yibukije aborozi ko inka zizafatwa zonnye ba nyirazo bazajya bacibwa amande bityo bakwiye kuzitaho kugira ngo bayirinde.

    source : https://ift.tt/3tMBx4X

  • Abayobozi b’Imidugudu barasaba guhabwa telefoni zibafasha kunoza akazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba bayobozi bagaragaza ko mu kazi bakora, cyane cyane muri ibi bihe iterambere rikataje, ikoranabuhanga rya telefoni ngendanwa, riri mu by’ibanze byabafasha mu kazi ko gutanga amakuru na za raporo z’ibibera mu Midugudu bayobora.

    Ngo benshi muri bo, usanga batabasha kuzuza izo nshingano uko bikwiye, bitewe n’uko hari abatunze za telefoni zitari ku rwego rworoshya ihanahanamakuru, cyane cyane mu buryo bw’amashusho cyangwa amafato, igihe bakeneye kubigeza ku nzego zibakuriye.

    Bamwe mu bakuru b’Imidugudu bo mu Karere ka Musanze, barimo uwagize ati: “Nk’abantu dushinzwe kunganira no gukurikirana uko abaturage bashyira mu bikorwa gahunda za Leta, dukunze kugira imbogamizi mu gutanga raporo z’ibiba byabereye mu mudugudu. Urugero niba hari nk’ubwiherero cyangwa inzu byubakiwe umuturage mu mudugudu; Umuyobozi w’Umudugudu aba akwiye kubikorera raporo y’amafoto n’ubutumwa bigaragaza uko igikorwa cyagenze. Kuba muri twe hari abadafite telefoni zigezweho, ni imbogamizi ikomeye. Akaba ari ho duhera, dusaba ubuyobozi, kugira icyo bukora, bukorohereza abayobozi b’Imidugudu kubona za smartphones”.

    Abakuru b’Imidugudu baganiriye na Kigali Today, bayibwiye ko benshi muri bo bakoresha udutelefoni duto, tutari ku rwego rwo gukoresha ikoranabuhanga ryo gufotora, gukoresha imbuga nkoranyambaga n’ubundi buryo bwihutisha kandi bukanakwirakwiza amakuru byihuse. Ngo n’abagira telefoni ziri kuri urwo rwego za Smartphones, ni ababa baragerageje kwishakamo ubushobozi mu mikoro yabo make, bakabasha kuzigurira ku giti cyabo; gusa ariko na bo, ngo usanga ari mbarwa.

    Muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19, abayobozi b’Imidugudu nk’uko bakomeje babitangariza Kigali Today, ngo ni bamwe mu bantu bitigeze byorohera gukora inama zibahuza hagati yabo cyangwa zibahuza n’inzego zibakuriye mu buryo bw’ikoranabuhanga, kubera kutagira smartphones.

    Umwe muri bo ati: “Kubera gahunda zo kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19, inama zihuza abantu benshi zirakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya telefoni. Ikindi ni uko imbuga nkoranyambaga nka WhatsApp ziri kwifashishwa mu guhanahana amakuru byihuse; ariko twe abayobora Imidugudu, bikatubera inzitizi kuko tudafite smartphones twakwifashisha”.

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, yizeza aba bayobozi ko hari gutekerezwa uburyo bazahabwa telefoni zigezweho, kandi ngo bashonje bahishiwe.

    Yagize ati: “Ikibazo cya smartphones cyakunze kugarukwaho n’abayobozi b’Imidugudu. Ariko icyo nababwira ni uko natwe tuzi neza ko bazikeneye koko. Ndetse bakagombye kuba baramaze kuzihabwa mu bihe byashize, ariko nk’uko mubizi, icyorezo Covid-19 cyadindije ibikorwa byinshi, kigira n’ingaruka ku bukungu. Abayobozi b’Imidugudu nabizeza ko bashonje bahishiwe. Gusa sinavuga ngo barazihabwa uyu munsi cyangwa ejo, gusa ndabizeza ko tubifite muri gahunda”.

    Nyirarugero, yasabye Abayobozi b’Imidugudu ko mu gihe bagitegereje kuzibona, bakomeza kurangwa n’imikorere inoze. Yagize ati: “Abayobozi b’Imidugudu, tubaziho kurangwa n’ubwitange n’umurava mu mikorere yabo. Ari na yo mpamvu, mu gihe bagitegereje guhabwa smartphones, tubasaba kuba bifashisha uburyo basanzwe bakoresha, mu rwego rwo kwirinda ko habaho icyuho mu kazi”.

    Akangurira abayobozi b’Imidugudu, gukomeza umurimo bakora wo kwegera abaturage, bakamenya ibibazo byabo kandi bakabafasha kubikemura; ibirenze ubushobozi bwabo, bagatanga amakuru byihutirwa kugira ngo bafatanye n’izindi nzego kubikemura byihuse.

    Intara y’Amajyaruguru igizwe n’Imidugudu 2,743 bivuze ko hakenewe smartphones zingana n’uwo mubare.

    source : https://ift.tt/3lyO7kB

  • Kigali : Umusore yiyahuye asimbutse mu igorofa iri mu Mujyi rwagati #rwanda #RwOT

    Uyu musore yasimbutse aturutse mu iforofa ya Kabiri y’iyi nyubako yitura hejuru y’imodoka ariko bagiye kumukoraho basanga aracyatera akuka.

    Uyu musore wamenyekanye izina rimwe aho ngo yitwa Mutabazi, yahise avunika amaguru n’amaboko mu buryo bukomeye akaba yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo ahabwe ubutabazi bwihuse.

    Amakuru dukesha umwe mu bari bari hafi aho, avuga ko uriya musore yagiye kwiyahura akabanza guhamagara kuri telephone umwe mu bo mu muryango we akamubwira ko agiye kwiyahurira ku nyubako ndende izwi nka Ubumwe Grand Hotel.

    Ngo uwo wo mu muryango we yahise atega moto ngo age gutabara umuvandimwe we ariko ahageze ntiyamubona.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Umusore-yiyahuye-asimbutse-mu-igorofa-iri-mu-Mujyi-rwagati

  • Ibitego 44 nibyo byabonetse ku munsi wa mbere w'imikino y'amatsinda ya UEFA Champions League #rwanda #RwOT

    Ubwo hakinwaga umunsi wa mbere w'amatsinda y'imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w'i Burayi, hakinwe imikino yose yokuva mu itsinda rya mbere kugeza ku rya munani, hose hamwe habonetse ibitego 44.

    Muri iyi mikino yatangiye kuwa Kabiri w'iki cyumweru, hakinwe imikino yo kuva mu itsinda rya E kugeza mu itsinda rya nyuma rya H, mu gihe kuri uyu wa gatatu ho hakinwe imikino yo kuva mu itsinda rya A kugeza mu itsinda E.

    Mu mikino yari itegerejwe cyane, ikipe ya Manchester United yatsindiwe mu Busuwisi na Young Boys ibitego 2-1 nubwo ari yo yari yabanje gufungura amazamu ku gitego cyinjijwe na Cristiano Ronaldo wagejeje ibitego 135 muri iri rushanwa.

    Uretse kuba Ronaldo akomeje kuba umukinnyi ufite ibitego byinshi mu mateka y'iri rushanwa yageze no ku gahigo ka Iker Casillas wakinnye imikino myinshi 177.
    Kuri uyu wa Kabiri kandi, ikipe ya FC Barcelona murugo yatsinzwe na Bayern Munich ibitego 3-0, ibi byiyongera ko mu mwaka ushize nabwo yari yatsinzwe ibitego 8-2 mu mikino yombi.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu, ikipe ya Paris St Germain yaraye inganyije na Club Brugge igitego kimwe kuri kimwe, ni umukino wa mbere wari uhuje bwa mbere mu kibuga Neymar, Mbappe na Messi.

    Muri rusange imikino yose yakinwe yatanze ibitego 44, harimo rutahizamu Sebastian Haller wa Ajax watsinze ibitego bine mu mukino umwe, Christopher Nkuku we yatsinze ibitego bitatu mu mukino ikipe ye ya RB Leipzig yaraye itsinze.

    Uko amakipe yatsindanye ku wa Kabiri:

    Itsinda E:
    FC Barcelone 0-3 Bayern Munich
    Dynamo Kyiv 0-0 Benfica

    Itsinda F:
    Young Boys 2-1 Manchester United
    Villarreal 2-2 Atalanta

    Itsinda G:
    Sevilla 1-1 Salzburg
    Lille 0-0 Wolfsburg

    Itsinda H:
    Chelsea 1-0 Zenit
    Malmö 0-3 Juventus

    Imikino yo kuwa gatatu:

    Itsinda A:
    Club Brugge 1-1 PSG
    Manchester City 6-3 RB Leipzig

    Itsinda B:
    Atlético Madrid 0-0 FC Porto
    Liverpool 3-2 AC Milan

    Itsinda C:
    Besiktas 1-2 Borussia Dortmund
    Sporting CP 1-5 Ajax

    Itsinda D:
    FC Sheriff 2-0 Shakhtar Donetsk
    Inter Milan 0-1 Real Madrid

    The post Ibitego 44 nibyo byabonetse ku munsi wa mbere w'imikino y'amatsinda ya UEFA Champions League appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ibitego-44-nibyo-byabonetse-ku-munsi-wa-mbere-wimikino-yamatsinda-ya-uefa-champions-league/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibitego-44-nibyo-byabonetse-ku-munsi-wa-mbere-wimikino-yamatsinda-ya-uefa-champions-league

  • Volleyball: Abakobwa b’u Rwanda barasoza amatsinda bahatana na Senegal #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe y
    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda irahatana na Senegal Saa kumi n’ebyiri

    Kuri uyu wa Kane muri Kigali Arena, harakomeza imikino y’igikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagore, aho haza kuba hakinwa imikino ibiri ya nyuma mu itsinda B, ndetse n’umukino umwe mu itsinda A u Rwanda ruherereyemo.

    Ku i Saa munani zuzuye ni bwo hakinwa umukino wa mbere mu itsinda B, umukino uza guhuza ikipe y’igihugu y’u Burundi yanamaze gusezererwa, aho iza gukina na Kenya yamaze kubona itike ya ½. Ukaza gukurikirwa n’uhuza Republiha Iharanira Demokarasi ya Congo na Tunisia Saa kumi zuzuye.

    Ikipe y
    Ikipe y’u Rwanda yatsinze imikino ibiri ya mbere mw’iri tsinda

    Ku i Saa kumi n’ebyiri zuzuye, ni bwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda yanamaze kwibonera itike ya ½ igaruka mu kibuga, ikaza kuba ikina umukino wa nyuma w’amatsinda na Senegal yo yamaze gusezererwa.

    Ikipe y
    Ikipe y’igihugu ya Tunisia yegukanye igikombe mu bagabo


    source : https://ift.tt/3lvU8hD

  • Abana bafitanye ibibazo n’ubutabera bashyiriweho ibyumba bizajya bibafasha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Biteganyijwe ko ibyumba nk
    Biteganyijwe ko ibyumba nk’ibi bizubakwa n’ahandi kuri sitasiyo za RIB

    Ni ibyumba byatashwe ku wa Gatatu tariki 15 Nzeri kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, bikaba byarubatswe ku bufatanye n’Ishami ryUmuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF), mu rwego rwo guha abana ahantu badashobora guterwa ubwoba n’ibyo basanze, ahubwo hakabafasha gutuza no kuruhuka kugira ngo bashobore kuganira n’ubabaza, batange amakuru ku byo bagiye kubazwaho ariko bitabakuye umutima cyangwa ngo bibatere ubwoba, kuko byababuza kuvuga no gutanga amakuru yaba afite cyangwa se kubazwa ibyo agomba kubazwa.

    Umuyobozi wungirije wa RIB, Isabelle Kalihangabo, avuga ko ibyumba byatashwe bizafasha mu bijyanye n’ubutabera bw’abana.

    Ati “Bizafasha rero mu bijyanye n’ubutabera bw’abana, baba ari abana bafite ibyaha bakurikiranyweho, baba ari abana bakorewe ibyaha kuko na bo baba bafite amakuru bagomba gutanga, cyangwa se abana batanga ubuhamya mu butabera. Ibyo bituma ubutabera bugenda neza kuko ibimenyetso bimwe mu bikenewe biba byabonetse neza”.

    Lindsey Julianna, avuga ko ibyo byumba bizagabanyiriza ihungabana abana
    Lindsey Julianna, avuga ko ibyo byumba bizagabanyiriza ihungabana abana

    Ngo bikunze kugaragara ko akenshi bitewe n’ibiba byabaye ku bana hari igihe batinya iyo bagejejwe mu nzego z’ubutabera nk’uko Kalihangabo akomeza abisobanura.

    Ati “Abana bitewe n’ibyababayeho cyangwa se ibyo babonye buriya akenshi bashobora gutinya abantu bakuru, bashobora gutinya kumva ko bageze mu nzego z’ubutabera, ibyo n’ibintu bizwi mu mikurire y’abana, hanyuma no mubijyanye n’ubutabera turabibona ko iyo umwana ageze ahantu akaba yatinye cyangwa se ko yagize ubwoba bwo kugira icyo avuga, rero ahantu nk’ahangaha hakemura ibyo bibazo nk’ibyo ngibyo dushobora kubona iyo umwana abazwa ku cyaha akurikiranyweho, cyangwa se yakorewe cyangwa se ku makuru yaba abifite”.

    Uhagarariye UNICEF mu Rwanda, Lindsey Julianna, yavuze ko abana barenga 2000 bahura n’ubutabera, bityo bakaba bagomba kugira umwanya utekanye, utabatera ubwoba mu bihe bagomba kuzanwa ku biro bya RIB hakorwa iperereza.

    Ati “Ni ngomba kumenya ko umwana atagira icyo twakwita ihungabana rya kabiri, kuko haba hari ihungabana aterwa n’ibyamubayeho, ariko kandi iyo umwana ari buvuge ibyamubayeho imbere y’abantu 20 cyangwa 25 birongera bikamuhungabanya. Ubu buryo rero buzatuma twirinda iryo hungabana rya kabiri umwana ashobora guhura naryo”.

    Mu byumba byatashwe harimo icyumba kimwe cyo gutegererezamo, ibyumba bibiri byo kubarizwamo hamwe n’icyo gukurikiranirwamo.

    source : https://ift.tt/3ltqU33

  • RIB na UNICEF byatashye icyumba cyagenewe kwakira abana bakoze ibyaha n’ababikorewe – #rwanda #RwOT

    Kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro ku Ishami rishinzwe kurwanya Ihohoterwa rikorerwa Abana, ni ho habereye igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro iki cyumba kizafasha umwana gutanga amakuru y’ibyo agiye kubazwaho ariko bitamukuye umutima cyangwa ngo agire ubwoba.

    Ni ahantu hateguwe ku buryo umwana azajya ahagera agatuza, ntaterwe ubwoba n’ibyo ahasanze, ku buryo yicara akaruhuka, agatuza agatanga amakuru y’ibyo agiye kubazwaho, bitamuteye ubwoba.

    Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa RIB, Kalihangabo Isabelle yavuze ko aha hantu haje gukemura ibibazo byinshi mu guha abana ubutabera.

    Ati “Bizafasha mu bijyanye n’ubutabera bw’abana, baba ari abafite ibyaha bakurikiranyweho, abakorewe ibyaha ndetse n’abafite amakuru bagomba gutanga.”

    Yakomeje agira ati “Abana akenshi bitewe n’ibyababayeho cyangwa se ibyo babonye, bishobora gutuma akenshi bashobora gutinya abantu bakuru, bashobora gutinya kumva ko bageze ku nzego z’ubutabera, ibyo ni ibintu bizwi mu mikurire y’abana, hanyuma no mu bijyanye n’ubutabera rero turabibona, urabibona ko iyo umwana ageze ahantu akaba yatinye, cyangwa yagize ubwoba bwo kugira icyo avuga. Ahantu nk’aha harakemura icyo kibazo dushobora kubona iyo umwana abazwa ku makuru runaka yaba afite.”

    Kalihangabo yavuze kandi ko by’umwihariko ku byaha bijyanye n’ihohoterwa cyangwa gusambanya abana ari kenshi byagiye bigaragara ko abana babikorerwa bagatinya gutanga amakuru bitewe n’uburyo yabajijwemo cyangwa yanatewe ubwoba n’ababimukoreye.

    Ati “Hari n’inyandiko hano umugenzacyaha agenderaho zimwigisha uburyo agomba kubaza umwana cyangwa kuganiriza umwana nk’uwo nguwo. Aha rero hazadufasha kugira ngo uwo mwana tumufashe gutuza no kuvuga ibyo agomba kutubwira byose kugira ngo abone ubutabera.”

    Umuyobozi uhagarariye Unicef mu Rwanda, Julianna Lindsey, yavuze ko muri gahunda zitandukanye basanzwe bakorana na Leta y’u Rwanda bahisemo gukorana na RIB nk’urwego rushinzwe kugenza ibyaha kandi rukaba rukunze no guhura n’ibyaha bikorwa cyangwa ibikorerwa abana.

    Ati “Ni ibintu bizafasha mu kubahiriza bwa burenganzira bw’umwana ariko nanone bizafasha mu kugira ngo abana babashe kugira ahantu bashobora kugera bakisanzura, bakavuga ibyababayeho nta bwoba cyangwa ipfunwe, bitandukanye n’uko byakorwaga umwana ari imbere y’urukiko cyangwa imbere y’abandi bantu batandukanye.”

    Yakomeje agira ati “Ni iby’ingenzi ko umwana arindwa kugira icyo twita ihungabana rya kabiri. Hari ihungabana agira mu gihe cy’igikorwa [icyaha yakorewe cyangwa yakoze], noneho hakaba na rya hungabana agira iyo ari mu rukiko imbere y’abantu 20 cyangwa 25, asubiramo cya cyaha yakoze cyangwa yakorewe. Rero ubu buryo buzafasha kurinda ko umwana ahungabanywa kabiri.”

    RIB na UNICEF bitangaza ko n’ubwo iyi gahunda yo kubaka icyumba cyo kwita ku bana bahuye n’ibibazo bitandukanye, ’Child Friendly Space’, yatangiriye mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 15 Nzeri 2021, izagezwa hirya no hino mu gihugu uko ubushobozi buzaboneka.

    Ku bijyanye n’ubushobozi bwo kwakira abana, RIB ivuga ko hashobora kwakirirwa benshi bashoboka ndetse hakiyongera ko hari n’ubundi buryo bwari busanzwe bukoreshwa mu gufasha abana bakorewe ibyaha cyangwa abakurikiranyweho ibyaha.

    Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa RIB, Kalihangabo Isabelle n’Umuyobozi uhagarariye Unicef mu Rwanda, Julianna Lindsey, bafungura ku mugaragaro iki cyumba

    Hatashywe icyumba cyagenewe kwakira abana bakoze ibyaha n’ababikorewe

    Icyumba nk’iki cyatangirijwe mu Karere ka Kicukiro ariko biteganyijwe ko bizagezwa ahandi

    Umuyobozi uhagarariye Unicef mu Rwanda, Julianna Lindsey, yavuze ko umwana akwiye kurindwa kugira ihungabana

    Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa RIB, Kalihangabo Isabelle, yavuze ko icyumba cyatashywe kizakemura ibibazo byinshi mu guha abana ubutabera

    Nyuma y’iki gikorwa hafashwe ifoto y’urwibutso

    source : https://ift.tt/3hCUa6o