Category: Uncategorized

  • Ntitwahawe Kwizera Kristo Yesu gusa, ahubwo twahawe no kubabazwa ku bwe! #rwanda #RwOT

    Kuko mutahawe kwizera Kristo gusa, ahubwo mwahawe no kubabazwa ku bwe, mufite kwa kurwana mwambonanaga kandi ari na ko mukinyumvana na n’ubu. Abafilipi 1:29

    Ganira n’umutima

    Kuba warizeye Kristo ukwiye kumenya ko guhura n’imibabaro atari igitangaza kuko ukimwizera wagombaga no kwakira ko uzababazwa ku bwe, kugira ngo uca muri iyo mibabaro, wigishe abantu. Yesu aguhe imbaraga zo gukomera, yiheshe icyubahiro. Nta kosi isiga ubusa ku wayikoze!

    Ev. TURABAGENI Halleluia

    Wareba n’iyi nyigisho: Ibintu 5 utamenye Yesu aha abamukunda/Abantu benshi ntibakunda Imana,bikundira mu Mana | PST DESIRE

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ntitwahawe-Kwizera-Kristo-Yesu-gusa-ahubwo-twahawe-no-kubabazwa-ku-bwe.html

  • Rwamagana: Umwana watewe inda agatabarizwa n’… – #rwanda #RwOT

    Abifashishije imbuga nkoranyambaga barimo Clarisse Karasira batabarije uyu mwana. Clarisse yanditse kuri konti ye ya Facebook ati: 'Burya si buno, ntibikabe ukundi. Guhohotera umwana muto ni ukumwica ahagaze. Ni ukumuvutsa ejo hazaza, ni ukumubuza inzozi, inzira n’ubuzima. Bayobozi bacu beza, uyu mwana akwiriye kwitabwaho akabona n’ubutabera.'

    Uyu mwana w'umukobwa afite imyaka 17 y'amavuko, umwana yabyaye agejeje imyaka ibiri n'igice y'amavuko, bivuze ko yatewe inda agejeje imyaka 14. Uwamuteye inda ni umugabo w'urugo yakoragamo akazi.

    Ukoresha izina rya 'Iso ni nde' yanditse kuri konti ye ya Twitter tariki 11 Nzeri 2021, avuga ko uyu mugabo wateye inda uyu mwana yafashe agafungurwa ariko nyuma 'afungurwa mu buryo budasobanutse', ndetse ko ntabufasha na bumwe yigeze aha uyu mwana.

    Nyina w'uyu mwana yitabye Imana akiri muto. Iradukunda yafashe icyemezo cyo kongera kurega uyu mugabo wamuteye inda ko ntabufasha amuha, uyu mugabo apfumbatisha amafaranga Se w'uyu mwana kugira ngo yemeze ko umwana we afite imyaka y'ubukure yakwifasha.

    Kuri uyu wa Gatatu tarii 15 Nzeri 2021, Akarere ka Rwamagana kanditse ubutumwa kuri Twitter buvuga ko bwakurikiranye iki kibazo kandi ko bagihaye umurongo.

    Bati 'Ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana bwakurikiranye ikibazo cy'uwitwa Iradukunda Cynthia kandi bugiha umurongo. Ukuri ni uko uyu Iradukunda Cynthia yatewe inda afite imyaka y'ubukure, kandi n'uwamuteye inda arabyemera, akemera no kumufasha uko ashoboye.'

    Rwamagana yavuze ko 'Mu gukemura burundu ikibazo cya Iradukunda Cynthia, Ubuyobozi bw'Akarere bufatanyije n'imiryango yombi buzakomeza kumufasha mu mibereho kuko atishoboye bumushakira akazi, uwamuteye inda amushakire icumbi n'igitunga umwana. Nyir'ubwite nawe yagiriwe inama yo kubahiriza ibyemejwe.'

    Nyuma y'ubu butumwa, Clarisse yanditse kuri konti ye ya Twitter avuga ko umutima we wuzura ibyishimo iyo 'mbonye abayobozi bacu bakoze igikwiye kandi bakita ku bibazo byabo bashinzwe.'

    Uyu muhanzikazi uherutse gusohora indirimbo 'Tabara' yavuze ko bimpuha 'imbaraga zo gukoresha inganzo ye' mu gutanga umusanzu ukwiye.

    Clarisse Karasira yabwiye INYARWANDA, ko yifuza ko abantu bahohotera abana bakomeza kwamaganwa kandi bagashyikirizwa ubutabera

    Ati 'Nzi abana benshi bafashwe ku ngufu kuva cyera no mu buto bwacu, bagirwa intere ariko na n’ubu ntibarabona ubutabera, ababahihoteye baridegembya, kandi abana bo bari kurwana n’ibikomere byanze gukira.'

    Ku wa 6 Nzeri 2021, Perezida Paul Kagame yatangije Umwaka w'Ubucamanza wa 2021/2022. Mu ijambo rye, yavuzemo ko abahohotera abagore n'abana bato bakwiye kutihanganirwa bagahabwa ibihano biremereye.

    Ati “Ingamba n'ibihano bikwiye kwiyongera, bikwiye kugaragarira buri wese ko tutabyemera. Iyo ujenjeka ndetse rimwe bigasa nk'aho kuri bamwe ari ibintu byemewe, sibyo. Dukwiye kwisuzuma ubwacu nk'abayobozi, inkiko, abacamanza n'abashinjacyaha; icyo kintu tukagikurikirana tugashyiramo ingufu tukabona ko byahindutse byanze bikunze.''

    “Abakora ibi byaha, ababafasha n'ababahishira bakwiriye guhabwa ibihano biremereye ku buryo bishobora kubuza abandi kubijyamo cyangwa kubyitabira.''

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109577/rwamagana-umwana-watewe-inda-agatabarizwa-nabarimo-clarisse-karasira-yahawe-ubutabera-109577.html

  • Umuhanzikazi Stella atangaza ko akomeje gukorera Imana no mu zindi mpano zitandukanye #rwanda #RwOT

    Usibye ibikorwa by’ivugabutumwa mu buryo bw’indirimbo Stella yamenyekanyemo, yanatangije ubundi buryo bw’ivugabutumwa biciye ku mbuga nkoranyambaga , hakiyongeraho n’urubuga akoresha rwa YouTube acisha iby’igisho. www.youtube.com/channel/UC4lFdCq-tmESwhn7NIXfUEw, aha hakiyongeraho no gutegurira ibirori abakristo harimo n’iby’ubukwe.

    Manishimwe Stella Christine ni umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana, wamenyekanye mu zitandukanye zahembuye imitima ya benshi zirimo: Ni njye wa mugore, Utakurusha gusenga, Umwishingizi n’izindi. Ni umubyeyi w’abana babiri, hakiyongeraho n’abandi arera.

    Uyu muvugabutumwa mu ndirimbo z’ihimbaza Imana ukorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR. Mu kiganiro yagiranye na Agakiza.org, Stella yavuze ko aticaye ubusa ko ahubwo akomeje umurimo w’Imana biciye no mu yindi mihamagaro itandukanye, kandi ko hari ni biikorwa byinshi afite muri Studio.

    Stella abajijwe niba yarinjiye mu by’itangazamakuru yasubije agira ati” Ni umuhamagaro kuko byarantangaje! Ubwo Corona yadukaga byari bigoye gukomeza Kwamamaza ubutumwa bwiza nk’uko byari bisanzwe. Rero naje kunguka inama yo Kwifashisha imbuga nkoranyambaga Kuri platforms nari nsanzwe nkoresha nka Facebook, WhatsApp.

    Naje rero no gutekereza numva nakongeraho na channel y’ivugabutumwa nzajya nyuzaho ibihangano byanjye ndetse n’ubutumwa bwiza muri rusange nk’ijambo ry’Imana, hamwe n’ibiganiro byubaka society ariko bitari kure y’ubutumwabwiza bwa Kristo. Nibwo rero nafunguye iyo channel le 30/3/2020, ubwo twari tumaze ibyumweru 2 muri Guma murugo.”

    Stella akomeza asobanura ko yaje kwisangamo iyindi talanto agira ati” Naje Kwisanga bibaye ngombwa ko nzajya nakira abatumirwa, naje guhishurirwa ko muri buri wese haba harimo impano zitandukanye. Rero iyo nayo yabashije Kwigaragaza, gusa sindabibasha impano ikomeje gutyazwa kurutaho, mba numva mbikunze Imana ikomeze inyigishe kubikora neza!”

    Ku bijyanye n’ibikorwa by’umuziki uhimbaza Imana, uyu muhanzikazi yatubwiye ko nabyo akibikomeje, ko ubu ari muri studio.

    Ati” Mfite projects zitandukanye muri studio: Audio mfitemo indirimbo 2, Video nazo mfitemo 2, by’umwihariko indirimbo natangiriyeho carriere solo”UTAKURUSHA GUSENGA”. Ndimo kuyitunganya iraza vuba, ndetse na ‘Uwatuzigamye’ na ‘Umwishingizi’. Izo ndimo ndazitunganya zirabageraho vuba, uyu mwaka utarashira.”

    Manishimwe yanatangaje kandi ko “Uretse studio n’akazi gasanzwe, mpugiye mu gusengera undi muhamagaro mushya wo kwizihiza ibirori by’abubaha Imana, kandi nkabikora nifashishije umuconyarwanda”.

    Stella Manishimwe avuga ko muri iki gihe ibitaramo byongeye gukomorerwa nawe akomeje kwamamaza ubutumwa bwiza mu buryo bw’indirimbo hirya no hino aho aba yatumiwe. Kumusengera no gushyikira ibikorwa bye, gusura YouTube Channel' Stella ninjye Wa mugore official' iriho ibikorwa bye no kubisangiza abantu benshi, ni ukumufasha kwamamaza ubutumwa bwiza kugera kumpera y’Isi, nk’uko kwagura Ubwami bw’Imana ari byo twahamagariwe.

    Reba hano indirimbo: Ninjye wa mugore By Stella Christtine Official Video

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Umuhanzikazi-Stella-atangaza-ko-akomeje-gukorera-Imana-no-mu-zindi-mpano.html

  • Abashumba tugomba kuvunikira Intama-Musenyeri Sinayobye yagenze 8Km n’amaguru ajya gusoma Misa #rwanda #RwOT

    Ni urugendo yakoze ku Cyumweru tariki 13 Nzeri ubwo yerecyezaga ahuzuye iriya Kiliziya ariko kubera umuhanda udakoze neza ku buryo wagendamo imodoka, yemera kugenda n’amaguru.

    Nyuma yo guha umugisha iriya Kiliziya Nshya, Musenyeri Sinayobye Edouard yabwiye abakristu bazajya bahasengera ko ubu bagize Santarari bakwiye kwishimira uwo mugisha w’Imana ubasesekayeho.

    Yavuze ko nubwo kuhagera bigoye ariko ntakizabuza Abasaseridoti kujya baza kubasomera igitambo cy’Ukarisitiya.

    Yagize ati 'Abapadir bazajya bakeragura iyi misozi babageraho rwose ni udusozi twiza dutuma umuntu abira icyuya cy’iyogezabutumwa.'

    Yakomeje ahumuriza abakristu bari banyotewe n’iyi Kiliziya kuko kugira ngo babone aho bateranira na bo byabasabaga kugenda urugendo rurerure cyane.

    Ati 'Twabibonye mwaravunitse mugenda ahadashobotse ariko ubu ntimukavunike muri Intama. Ubundi Yezu Kristu yatubwiye ko twebwe abashumba tugomba kuvunikira Intama. Iriya misozi tuzemera tujye Tuyikeragura n’amaguru tubasanga kugira ngo n’umunyantege nke atabura misa, amasakaramentu n’amasengesho kuko twe ni cyo twatorewe.'

    Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru, Musenyeri Sinayobye yavuze ko kugenda ruriya rugendo ntakidasanzwe kirimo kuko nk’uko yabibwiye abakristu, abashumba bagomba kuvunikira abakristu.

    Ati 'Ntakidasanzwe kirimo kuba nka Musenyeri nakora urugendo nk’uru n’amaguru nsanga intama.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Abashumba-tugomba-kuvunikira-Intama-Musenyeri-Sinayobye-yagenze-8Km-n-amaguru-ajya-gusoma-Misa

  • Ingabo z’u Bufaransa zishe umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba ukorera muri Sahara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Perezida Macron yavuze ko urupfu rwa Adnan Abu Walid Al-Sahrawi, ari intsinzi ikomeye mu kurwanya imitwe y’iterabwoba muri Sahara.

    Ingabo z’Abafaransa zishyigikiwe n’ubutasi bwa Amerika, zimaze imyaka zihiga uduce twose tubarizwamo imitwe y’abajihadiste ngo ziturimbure.

    Ikinyamakuru cy’Abongereza, BBC, kivuga ko imitwe y’inyeshyamba z’abayisilamu imaze gukwirakwira mu turere twinshi two muri Afurika, harimo Mali, Niger, Tchad na Burkina Faso.

    source : https://ift.tt/3hG0r10

  • Bamwe mu bagize Guverinoma ya Tanzania batewe ubwoba n’impinduka Perezida Suluhu arimo gukora #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania
    Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania

    Ibyo yabivuze ku ya 14 Nzeri 2021, nyuma yo kurahiza Abaminisitiri bashya bane n’umunyamategeko umwe aherutse gushyiraho mu minsi ishize.

    Perezida Samia yagize ati “Aha ngeze, ni nk’aho nshyizeho akitso, sinigeze nshyiraho akabago, izi mpinduka zizakomeza”.

    Kugira ngo yerekane ko impinduka zikomeje, ubwo Perezida Suluhu yari agiye gusoza imbwirwaruhame yari yateguye, yifurije Abaminisitiri bari bamaze kurahira kuzagira akazi keza, asoza agira ati “Nanjye ngiye gukomeza gukora akazi ko kuvugurura”.

    Perezida Samia Suluhu yavuze ko mu gihe cy’amezi atandatu amaze ayobora Tanzania, yagerageje kwicecekera no kwitonda mu gihe arimo yitegereza imikorere ya za Minisiteri zose.

    Yagize ati “Aaah, hari ibintu byinshi byo guhindura, ariko muri icyo gihe abo ba Minisitiri n’abo bakorana nabaga niga ku mikorere yabo, na bo babaga barimo kunyigaho nanjye. Nk’uko nabivuze, bamwe muri bo bafashe uko gutuza kwanjye nk’intege nke, maze batangira gukora ibyo bishakiye, hari n’abafashe uko guceceka kwanjye no gutuza nk’inzira yo gukora akazi bashinzwe no kwerekana ko bagashoboye”.

    Yongeyeho ati “Bitewe n’uko ndemye, kandi n’uko narezwe, ntimuzategereze ngo nzaza nicare hano maze ntangire gutongana, numva atari ukwiyubaha, kandi no kubera ko nkorana n’abantu bakuru bazi gutandukanya ikibi n’icyiza, numva bitari ngombwa”.

    Yokomeje agira ati “Ku bw’ibyo rero, n’imyizerere yanjye y’uko iyo mvuganye na buri muntu dushobora kumvikana, akamenya icyo akwiye gukora bijyanye n’inshingano ze, ubwo rero ntimuzantegerezeho gupfa gutongana uko niboneye, ntonganya abantu bakuru bagenzi banjye. Nzatongana nkoresheje ikaramu”.

    Perezida Samia yavuze ko n’ubwo yarahije ba Minisitiri bashya bane, ariko hari n’indi Minisiteri igiye kubamo impinduka ikabona abayobozi bashya, ndetse na bo bakazaza kurahirira inshingano mu minsi iri imbere.

    Perezida Samia ati “Ariko nk’uko nabivuze, aha ngeze ni nk’aho nshyizeho akitso, sinashyizeho akabago, izi mpinduka zirakomeje, ubwo rero uko tazakomeza, n’iyo Minisiteri tuzayikoramo impinduka, kandi na bo bazaza kurahira imbere yanyu ”.

    Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Mwananchi dukesha iyi nkuru, Perezida Samia ajya gusoza uwo muhango wo kurahiza Abaminisitiri bashya, mu ijwi ritoya ariko rifite ubutumwa ritanga bwigisha, bwuzuyemo ubushishozi, yavuze ko impinduka n’amavugurura bizakomeza, akurikije uko yabonye imikorere ya bamwe mu Baminisitiri ndetse n’abo bakorana muri Minisiteri zabo.


    source : https://ift.tt/3nS3TtF

  • Umunyamideli Rugamba yambitse impeta umukunzi we [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umukunzi wa Rugamba ,'Sharon' yanditse kuri konti ye ya Twitter mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021, abwira inshuti ze n'abandi ko yambitswe impeta y'urukundo. Ati 'Buri wese afate icyo kunywa.'

    Bucyeye, Sharon yanditse yifuriza igitondo cyiza Matthew Rugamba arenzaho emoji y'umutima, emoji igaragaza icyo kunywa anakoresha emoji ishushanya impeta y'urukundo.

    Mu kumusubiza, Rugamba yagaragaje ifoto ari kumwe n'umukunzi we bari ahantu hatatse handitse “Marry me” ubwo yamusabaga kumwemerera bakazabana ubuziraherezo nk'umugabo n'umugore.

    Uyu mukobwa yananditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko yemereye [Yambwiye 'Yego'] Rugamba gukomezanya urugendo rw'urukundo ruganisha kurushinga.

    Inzu y'imideli ya House of Tayo yavuye ku kifuza cyo gushaka kugira umwihariko mu kumurika imideli n'ibindi biyishamikiyeho. Uhereye nko kuyindi mideli ukagera kuburyo Abongereza badoda bijyanye na gakondo yabo.

    Intumbero ya House of Tayo ni ugukora imideli ariko ikaba imurika ubushongore, ubukaka n'umurange wa Afurika. Iki kigo gikorana n'abahanzi nyarwanda ndetse n'abadozi. House of Tayo yambika ibyamamare mu ngeri zinyuranye n'abandi.

    Matthew Rugamba washinze inzu y'imideli 'Tayo' yagaragaje ko yambitse impeta y'icyizere umukunzi we

    'nonsharon_xo' [Niyo mazina akoresha kuri Twitter] yatangaje ko yabwiye 'Yego' umukunzi we Rugamba

    Inshuti z'aba bombi barimo Clare Akamanzi Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe iterambere, RDB, zishimiye intambwe bombi bateye yo kwiyemeza kurushinga

    Sharon na Rugamba bamaze igihe mu munyenga w'urukundo

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umunyamideli-rugamba-yambitse-impeta-umukunzi-we-amafoto

  • Perezida Museveni n'umufasha we bateranye imitoma ku munsi w'isabukuru ye #rwanda #RwOT

    Mu butumwa bwuzuye imbamutima,umugore wa Perezida Museveni, Janet Museveni yanditse ubutumwa kuri Twitter ashimira Imana kuba ikimurinze ndetse amusabira umugisha

    Yagize ati 'Dukomeje gushimira Imana kubera ubuzima bwawe,kuba ukiriho, ukomeye,n'ubuntu Imana yakugiriye.Imigisha myinshi y'Imana ikomeze kugukikiza no kugushoboza kuyobora umuryango wacu n'Igihugu. Ugire Isabukuru nziza n'umwaka w'umugisha.'

    Perezida Museveni yahise asubiza ubu butumwa bw'umufasha we,akoresheje Twitter.Ati “Urakoze cyane Mama,n'uyu munsi ndacyashimira Imana yampaye impano y'agatangaza nkawe.Uri inkingi yanjye, inshuti magara, akabando k'ubuzima bwanjye ! Ntegereje kugeza ku myaka 100 tukiri kumwe.'

    Perezida Yoweri Kaguta Museveni,yaboneyeho gushimira inshuti ze zose zamwifurije isabukuru nziza zimwoherereza ubutumwa.

    Perezida Museveni umaze imyaka 35 ku butegetsi, yavutse tariki 15 Nzeri 1944 avukira mu gace ka Ntungamo mu majyepfo ya Uganda.

    Afite umugore witwa Janet Museveni babyaranye abana bane aribo Muhoozi,Natasha Karugire,Patience na Diana.

    Mu mwaka wa 1986 nibwo Museveni yageze ku butegetsi nyuma yo guhirika Bwana Obote,nyuma yagiye atsinda amatora inshuro 6 zose aheruka kwiyamamazamo.


    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/perezida-museveni-n-umufasha-we-bateranye-imitoma-ku-munsi-w-isabukuru-ye

  • Amavubi yasubiye inyuma ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi 'FIFA’ yatangaje uko amakipe y’ibihugu akurikirana ku rutonde ngaruka kwezi rwa yo aho ruyobowe n’u Bubiligi, Brazil n’u Bwongereza bigakurikira, ni mu gihe u Rwanda rwasubiye inyuma umwanya umwe aho ruri ku mwanya w’128.

    Kuri uru rutonde rw’umusaruro wa Nzeri 2021 rwasohotse uyu munsi, rugaragaza ko n’ubundi amakipe 2 ya mbere yari ayoboye ukwezi gushize kwa Kanama ari yo akiyoboye.

    Habaye impinduka imwe mu makipe 10 ya mbere, aho Denmark yajemo havamo USA, andi yagiye ahinduranya imyanya.

    Ibihugu 10 bya mbere ni u Builigi, Brazil, U Bwongereza ubushize yari iya 4, France ubushize yari iya 3, Italy, Argentine, Portugal ubushize yari iya 8, Spain ubushize yari iya 7, Mexico, Denmark ubushize yari iya 11.

    Ku ruhande rw’u Rwanda rwasubiye inyuma umwanya umwe aho ubushize rwari urw’127 ubu rukaba rwageze ku mwanya w’128.

    Muri Afurika igihugu kiri hafi ni Senegal iri ku mwanya wa 21 ku Isi, icya kabiri ni Tunisia ya 25, Algeria 30, Morocco ya 33, Nigeria 34, Misiri 48, Ghana 53, ni mu gihe u Rwanda muri Afurika ari urwa 34.

    Muri aka karere k’Afurika y’Iburasirazuba Uganda niyo iyoboye aho iri ku mwanya wa 86 ku Isi na 18 muri Afurika, Kenya 102 na 22 muri Afurika, Rwanda 128 na 34 muri Afurika, Tanzania 132 na 37 muri Afurika, Ethiopia 134 na 39 muri Afurika, Burundi 141 na 41 muri Afurika, Sudani y’Epfo 165 na 47 muri Afurika.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yasubiye-inyuma-ku-rutonde-ngaruka-kwezi-rwa-fifa

  • Umutoza watoje Amavubi n’umutoza wa Police ku rutonde rw’abatoza batanu bashobora kuvamo umutoza wa Kenya #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Police FC Frank Nutall na Johnathan McKinstry watoje Amavubi, bari ku rutonde rw’abatoza 5 bashobora kuvamo umutoza w’ikipe y’igihugu ya Kenya 'Harambee Stars’ iherutse gutandukana na Jacob ‘Ghost’ Mulee.

    Mu mugoroba w’ejo hashize nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya, yatangaje ko uyu mutoza uherutse kunganya na Uganda n’u Rwanda mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, Jacob ‘Ghost’ Mulee yeguye ku nshingano ze.

    Nyuma y’uko asezeye, ikinyamakuru Goal cyatangaje ko urutonde rw’abatoza 5 bashobora kuvamo umutoza w’ikipe y’igihugu ya Kenya.

    Kuri uru rutonde harimo umutoza Johnathan McKinstry watoje u Rwanda akageza Amavubi muri ¼ cya CHAN 2016 yabereye mu Rwanda, uyu mutoza kandi akaba yaranatoje ikipe y’igihugu ya Uganda.

    Frank Nutall, umwongereza uheruka gusinyira ikipe ya Police FC mu Rwanda, na we ari kuri uru rutonde rw’abatoza bashobora guhabwa aka kazi.

    Uyu mutoza akaba yaratwaye shampiyona ya Kenya 2015 adatsinzwe na rimwe, ibintu byaherukaga mu 1976. Uyu mutoza yatoje amakipe arimo Zamalek mu Misiri, Oasks muri Ghana na Township Rollers yo muri Botswana.

    Uru rutonde kandi harimo Robert Matano utoza Tusker FC ya Emery Mvuyekure, Francis Kimanzi wa Wazito FC na Zdravko Logarusic umunya-Croatia watoje amakipe yo muri Kenya nka Gor Mahia na AFC Leopards.

    Johnathan McKinstry ari mu bahabwa amahirwe yo gutoza iyi kipe

    Frank Nutall asanzwe ari umutoza wa Police FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-watoje-amavubi-n-umutoza-wa-police-ku-rutonde-rw-abatoza-batanu-bashobora-kuvamo-umutoza-wa-kenya