Category: Uncategorized

  • Volleyball: Umukino wagombaga guhuza u Rwanda na Senegal urasubitswe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Visi Perezida w’impuzamashyiramwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB), yatangaje ko umukino w’u Rwanda na Senegal usubitswe kubera impamvu ziswe iza tekinike.

    Ni umukino wahagaritswe nyuma y’aho amakipe yari amaze kwishyushya yitegura gutangira umukino, aho bivugwa ko ari ibibazo by’ibyangombwa bya bamwe mu bakinnyi.

    source : https://ift.tt/3Ep0Ezn

  • Kigali: Undi muntu yagerageje kwiyahura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mushiki we ngo yagerageje kumuhagarika aranga, maze ahita atega moto ngo agende amutangire ariko ageze mu mujyi asanga inyubako yamubwiye si yo arimo, ahubwo yagiye mu yindi.

    Bivugwa ko yasimbutse aturutse mu igorofa ya kabiri, maze agwa hejuru y’imodoka avunika amaboko n’amaguru acira n’amaraso ariko ntiyapfa ndetse ahita ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho.

    Ntihahise hamenyekana impamvu nyamukuru yatumye uyu musore yiyahura.

    source : https://ift.tt/3EnymoW

  • Nicki Minaj kuri Twitter atangaje ibirego kubyerekeye ingaruka zinkingo ya covid #RwOT #Rwanda

    Nicki Minaj tweeted an unverified story about a cousin’s friend in Trinidad, saying the unidentified individual “became impotent” and “his testicles became swollen” after receiving a COVID-19 vaccine.


    Read more on : https://www.ctvnews.ca/health/coronavirus/nicki-minaj-s-tweet-shares-unfounded-claims-about-vaccine-side-effects-1.5586241

  • Impuguke mu ikoranabuhanga yapfuye hashize icyumweru itsindiye amasezerano ya miliyoni 125 z'amadolari #rwanda #RwOT

    Umuvandimwe we akaba n'umuyobozi mukuru wa Retina-AI Health Incorporation, Bwana Stephen Odaibo yavuze ku rupfu rwe mu nyandiko yasangijeabamukurikira kuri LinkedIn.

    Sitefano yavuze ko umuvandimwe we yakingiwe kandi atari afite COVID-19,gusa ngo yari arwaye umutima kandi yapfuye afite imyaka 42. Yagaragaje ko urupfu rwe rwabashegeshe cyane.

    Mbere y'urupfu rwe, David yari yakoze uburyo bufasha kuvumbura iterabwoba rishobora kubera ku bibuga by'indege kandi yari yatsindiye amasezerano ya miliyoni 125 z'amadorali yatanzwe na Minisiteri ishinzwe umutekano mu gihugu, atsinze amasosiyete atunze ama miliyari y'amadorari.

    Yanditse ati: 'Murumuna wanjye, David Gbodi Odaibo, yitabye Imana ejo. Umutima wanjye wacitse intege. Yarwaye umutima asinziriye. Yarakingiwe kandi nta covid yari afite. Njye nawe twari inshuti cyane. Yari afite imyaka 42 gusa.

    David yari umugwaneza, yitonda, akeye kandi yicisha bugufi.

    Yari afite impamyabumenyi ya PhD muri Computer Engineering kandi yari Kaggle Grandmaster, urwego rwo hejuru rw'ubuhanga bugezweho mu kwiga imashini. Yamfashije kuvumbura IA.

    Uburyo yavumbuye mu gufasha guhagarika iterabwoba ku bibuga by'indege bwatumye atsindira amasezerano ya miliyoni 125 zamadorali y'ishami ry'umutekano mu gihugu mu cyumweru gishize. Ubuhanga bwe bwatsinze ubucuruzi bushyigikiwe na miliyari y'amadorari.

    Imitima yacu yarakomeretse. Ababyeyi bacu, umugore we hamwe n'abana be babiri bato. Abavandimwe be 4. Turababaye cyane.

    Jye na David twahuriraga cyanemu gushaka inyungu kandi akenshi twavuganaga amasaha menshi. Isano yacu yari idasanzwe kandi ifite agaciro. Twasozaga ibiganiro kuri telefone,tuvuga tuti “Ndagukunda.

    Ushobora kurarana umubabaro,bugacya ibyishimo ari byose. Mpumurijwe nuko David ari kumwe n'Umwami n'Umukiza wacu Yesu Kristo. “

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/impuguke-mu-ikoranabuhanga-yapfuye-hashize-icyumweru-itsindiye-amasezerano-ya

  • Abatuye mu manegeka mu duce twa Gitega na Kimisagara mu Mujyi wa Kigali bagiye gushyirwa igorora #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Kigali umaze gutangaza ko umushinga wo kubakira abatuye ahantu hashobora gutera impanuka kandi bafite amikoro make, mu duce twa Gitega na Kimisagara, ugeze kuri 80%, ndetse mu gihe gito amazu 27 akazashyikirizwa abo yagenewe.

    Uwifuza kubona icumbi yemera ku bushake guha Umujyi wa Kigali ubutaka yari atuyeho, maze agahabwa ingurane y'inzu ifite agaciro kangana nakubutaka yatanze, ariko ikomeye kurusha iyo yari atuyemo, ijyanye nigishushanyo-mbonera cyimiturire iboneye.
    Umujyi wa Kigali kandi wavuze ko izi nzu zubatswe hagendewe ku byifuzo byabazazituramo, muri ya miyoborere uRwanda rwifuza, isaba ko umuturage agira uruhare mu bimukorerwa.

    Gitega na Kimisagara ni tumwe mu duce two mu Mujyi wa Kigali tutakijyanye n'igihe, kuko turangwa nimyubakire yakajagari ishobora gukurura Ibiza bihitana abantu nibyabo. Usanga kandi abahatuye badafite amikoro ahagije ku buryo bajya kwiyubakira ahandi, ari nayo mpamvu Umujyi wa Kigali watekereje kuhabakura bitabasabye gusohora amafaranga ubwabo.

    Ibigarasha nibikoresho byabo byakunze kunenga gahunda yo kwimura abaturage ahashobora kubashyira mu kaga, ukibaza niba byifuriza ineza abo byitwa ko bivugira. Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga baseka cyane abanenga uburyo uRwanda rwihuta mu iterambere, bati: Abavuza induru iyo abaturage bagiye kwimurwa mu manegeka ni abamunzwe nishyari. Ntibifuza ko uRwanda rutera imbere, nkaho baruhunze hari urubirukanyemo.
    Abandi nabo basanga abo banzi biterambere baragumiwe nubusirimu, bakumva u Rwanda rwakomeza kuba nkurwo ku ngoma za Parmehutu na MRND.

    Ntawe ukunda Abanyarwanda kurusha Leta ihora itekereza imishinga ibavana mu bukene. Intego ni ugutera imbere twese,ntawe usigaye inyuma. Indashima zo zizakomeza zituke igicebe cyinka, Abanyarwanda bazima bakomeze bakore kandi cyane, amateka azaca urubanza.

    The post Abatuye mu manegeka mu duce twa Gitega na Kimisagara mu Mujyi wa Kigali bagiye gushyirwa igorora appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abatuye-mu-manegeka-mu-duce-twa-gitega-na-kimisagara-mu-mujyi-wa-kigali-bagiye-gushyirwa-igorora/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abatuye-mu-manegeka-mu-duce-twa-gitega-na-kimisagara-mu-mujyi-wa-kigali-bagiye-gushyirwa-igorora

  • Matthew Rugamba uhanga imideli yambitse impet… – #rwanda #RwOT

    ‘Sharon’ yanditse kuri konti ye ya Twitter mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021, abwira inshuti ze n'abandi ko yambitswe impeta y'urukundo. Ati 'Buri wese afate icyo kunywa.'

    Bucyeye, Sharon yanditse yifuriza igitondo cyiza Matthew Rugamba arenzaho emoji y'umutima, emoji igaragaza icyo kunywa anakoresha emoji ishushanya impeta y'urukundo.

    Mu kumusubiza, Rugamba yagaragaje ifoto ari kumwe n'umukunzi we bari ahantu hatatse handitse “Marry me” ubwo yamusabaga kumwemerera bakazabana ubuziraherezo nk'umugabo n'umugore.

    Uyu mukobwa yananditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko yemereye [Yambwiye 'Yego'] Rugamba gukomezanya urugendo rw'urukundo ruganisha kurushinga.

    Inzu y'imideli ya House of Tayo yavuye ku kifuza cyo gushaka kugira umwihariko mu kumurika imideli n'ibindi biyishamikiyeho. Uhereye nko kuyindi mideli ukagera kuburyo Abongereza badoda bijyanye na gakondo yabo.

    Intumbero ya House of Tayo ni ugukora imideli ariko ikaba imurika ubushongore, ubukaka n'umurange wa Afurika. Iki kigo gikorana n'abahanzi nyarwanda ndetse n'abadozi. House of Tayo yambika ibyamamare mu ngeri zinyuranye n’abandi.

     Matthew Rugamba washinze inzu y'imideli 'Tayo' yagaragaje ko yambitse impeta y'icyizere umukunzi we

    'nonsharon_xo' [Niyo mazina akoresha kuri Twitter] yatangaje ko yabwiye 'Yego' umukunzi we Rugamba

    Inshuti z'aba bombi barimo Clare Akamanzi Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe iterambere, RDB, zishimiye intambwe bombi bateye yo kwiyemeza kurushinga

    Sharon na Rugamba bamaze igihe mu munyenga w’urukundo


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109570/matthew-rugamba-uhanga-imideli-yambitse-impeta-yurukundo-umukunzi-we-amafoto-109570.html

  • Kigali : Umugore akubise umugabo w’Umunyerondo unambaye Uniform amutura hasi abantu bose bareba #rwanda #RwOT

    Ni amashusho abagaragaramo abantu bavuga Ikinyarwanda aho byemezwa na bamwe ko byabereye ku isoko rya Nyarugenge.

    Aya mashusho atangira abagore babiri bari guhangana n’abanyerondo babiri bambanye impuzankano, aho bagenda babasumira bigaragara ko nta mususu bafite.

    Umugore umwe asumira umunyerondo umwe undi na we akajya guhangana n’umwe.

    Muri ayo mashusho bigaragara ko abo bagore basanzwe bakora ubucuruzi butemewe, humvikanamo ijwi ry’umugabo usa nk’uri kogeza agira ati 'Abagore barakwambara [barakumerera nabi].'

    Muri ako kanya umunyerondo asa nk’ujya gufata umugore umwe undi na we akamusumira akamusunika ku modoka iba iparitse aho akamuzunguza akamukubita hasi.

    Mu minsi ishize hagaragaye andi mashusho y’umugabo w’Umworozi witwa Safari George wakubise umukozi wa DASSO ubwo yari mu mukwabu wo kubuza aborozi kujyana amatungo mu gasozi.

    Uyu Safari George ubu uri mu maboko y’ubutabera, aherutse gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 kubera icyaha cyo gukubita ndetse n’icyaha cyo kubangamira inzego za Leta.

    Mu iburanisha ry’ifunga ry’agateganyo, Safari yabwiye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare ko ibyabaye yariho yirwanaho kuko uriya mukozi wa DASSO basingiranye bakagundagurana ubundi na we agakoresha imbara ze yirwanaho.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Umugore-akubise-umugabo-w-Umunyerondo-unambaye-Uniform-amutura-hasi-abantu-bose-bareba

  • Umunya-Cameroon Braine yegukanye ikamba rya m… – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wo kwakira abahatanye muri iri rushanwa wabaye ku mugoroba w'uyu wa Gatatu tariki 15 Nzeri 2021, mu Mujyi wa Abidjan muri Côte d'Ivoire. Muri iri rushanwa u Rwanda ruhagarariwe na Rukundo Dismas.

    Abategura iri rushanwa batangaje ko Asanga Braine yahize abandi basore 19 bari bahatanye mu kugaragaza imbaraga yegukanye ikamba rya Mr Strength Africa.

    Uyu musore yahize abandi mu kugira ibituza ajyanisha n'imbaraga zo guterura ibintu biremeye kurusha abandi bituma yegukana iri kamba.

    Ku myaka 15 y'amavuko, ni bwo yatangiye gukora siporo yubaka umubiri, atoza benshi bituma umubiri we ugira imiterere myiza.

    Moctar Drame wo muri Côte d'Ivoire yabaye igisonga cya mbere n'aho Moussa Sedogo [Prince] aba igisonga cya kabiri.

    Mu gihe cy'umunsi umwe aba basore bamaze muri Cote d'Ivoire, bakoze imyitozo itandukanye, bapimwe Covid-19, batemberejwe ahantu nyaburanga n'ibindi.

    Miss Africa International ni irushanwa rigamije guhitamo umusore w'igishongore. Umusore uzatorwa azasimbura Emmanuel Umoh umaze umwaka afite iri kamba.

    Mu 2020, iri rushanwa ryarasubitswe kubera icyorezo cya Covid-19. Ndetse, ibice bimwe by'iri rushanwa byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga muri iki gihe mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.

    Rukundo Dismas uhagarariye u Rwanda yitabiriye amarushanwa atandukanye. Mu 2019, Rukundo Dismas w'imyaka 26 y'amavuko, yashyizwe ku rutonde rw'abasore bari kwitabira irushanwa rya 'Mister United Continents'.

    Uyu musore yahatanye mu irushanwa Miss&Mister Elegancy Rwanda, Mister Supranational, ndetse yabaye igisonga cya mbere cya Mister UTB mu mwaka w'2016.

    Ni ku nshuro ya Gatanu u Rwanda rwitabiriye iri rushanwa. Mu 2015, rwahagarariwe na Turahirwa Moses washinze inzu y'imideli ya Moshions ifatawa nka nimero ya mbere mu Rwanda, aho yabashije kwegukana ikamba ry'igisonga cya mbere.

    Mu 2017, u Rwanda rwahagarariwe na Jay Rwanda usigaye abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu musore yahigitse bagenzi be yegukana ikamba rya Mister Africa International, bimuhesha amahirwe atandukanye.

    Mu 2018, Niyirora Nshongore Divic wabaye Mister Elegancy Rwanda 2018, ni we wari guserukira u Rwanda ariko ntiyagiyeyo ku mpamvu zitandukanye.

    Asanga Braine Check wo muri Cameroon yegukanye ikamba rya 'Mr Strength Africa' 

    Miss Africa International ni irushanwa rigamije guhitamo umusore w'igishongore

    Rukundo Dismas [Ubanza ibumoso] ni we uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109568/umunya-cameroon-braine-yegukanye-ikamba-rya-mbere-muri-mister-africa-109568.html

  • Mpyisi ngo Kayibanda yabwiye Ababiligi ko n’iyo bataha ubwigenge Abanyarwanda ariko bakabafasha kwica Abatutsi #rwanda #RwOT

    Pasiteri Ezra Mpyisi usanzwe ari umushumba mu Itorere ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, ni umwe mu bazi amateka y’u Rwanda rwo hambere dore ko yakurikiraniraga hafi imitegereke ya cyami.

    Uyu musaza ubura umwaka umwe ngo yuzuze imyaka 100 y’amavuko, yakunze kumvikana agaruka ku mateka y’ingoma z’Abami.

    Kimwe mu biganiro atambutsa kuri YouTube Channel ye, yagarutse ku cyakurikiye ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Cyami mu Rwanda ubwo Rudahigwa yari amaze gutanga mu 1959 ubwo muri iyo myaka hariho n’inkundura y’Ubwigenge mu bihugu bya Afurika.

    Icyo gihe kandi Kigeri wari umaze kwima Ingoma, yahise ahungira muri America ari na ho yatangiye mu 2016.

    Ezra Mpyisi avuga ko Umuryango w’Abibumbye wakoze ikosa rikomeye ugaha ubwigenge abantu batari babukeneye.

    Ati 'Abavugaga ko badashaka ubwigenge babwiye Ababiligi bati 'turashaka kwigumira uko mwadutegekaga ariko mudufashe kwica Umututsi ubundi dutegekane kugeza aho muzashakira…’ ni ukuri ni ko Kayibanda yavugaga n’abe. Ibintu bigiye gupfa, ubwigenge babutanze babuha abongabo.'

    Avuga ko ikibabaje ari uko abarwaniye Ubwigenge bahunze Igihugu ndetse na 'Kigeri na we ahinduka impunzi. Twari twaramwimitse ariko ntiyategetse.'

    Nanone kandi ashinja kosa Umuryango w’Abibumye kuko wari wabanje kwizeza Abanyarwanda ko uzabanza gucyura impunzi zari zameneshejwe mu 1959 ubundi u Rwanda rukabona guhabwa ubwigenge ariko ko atari ko byagenze ahubwo ko baje guhamagaza Kayibanda wari wivuye ariya magambo akaba ari we baha ubutegetsi.

    Ngo icyo gihe ariko Kayibanda yahawe Ubutegetsi bw’ubwigenge mu buryo bwo guhana Ababiligi kandi yariho akorana n’Ababiligi.

    Ati 'Bucyye LONI ihamagara Kayibanda wari ugitegekana n’Ababiligi, bati 'turashaka kuguha ubwigenge’ ; wawundi wavugaga ngo ntabwo ashaka ubwigenge bazategeke kugeza aho bashakiye ntibamuhamagarana n’Ababiligi.'

    Ngo Kayibanda yumvaga Ubwigenge ari inkongoro isendereye amata aryoshye ahita asubiza LONI ati 'nimubumpe, arahinduye icyo yangaga aracyakiriye.'

    Mpyisi avuga ko kuba Ababiligi barakuwe ku butegetsi ari igihano Imana yabahaye kuko bemeye kugambanira Umututsi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Mpyisi-ngo-Kayibanda-yabwiye-Ababiligi-ko-n-iyo-bataha-ubwigenge-Abanyarwanda-ariko-bakabafasha-kwica-Abatutsi

  • Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco gihamya ko ubukene atari yo ntandaro y’ubuzererezi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inzego z
    Inzego z’ibanze kuva ku Isibo barimo gusobanurirwa uko habaho Igororamuco mu muryango

    Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo wa NRS, CP Rtd Ntirushwa Faustin, avuga ko harimo gukorwa ubukanguramabaga bushingiye ku kwibutsa ababyeyi guhangana n’ikibazo cy’ubuzererezi bahereye ku rwego rw’Isibo, hakagaragazwa ibibazo bibangamiye umuryango bishobora guteza ubuzererezi, bigakemurwa bitarateza izo ngaruka zo kuba umwana yata umuryango we.

    Bimwe mu bibazo bitangazwa na NRS bituma abana batoroka imiryango bakajya mu buzererezi harimo amakimbirane mu miryango ashingiye ku myitwarire y’ababyeyi, kutita ku nshingano zo kurera ku babyeyi bamwe na bamwe, ubushobozi buke bw’umuryango mu gukemura ibibazo by’abana n’ubukene ariko ngo ubwabwo akaba atari ryo shingiro ry’ubuzererezi.

    Mu rwego rwo kurwanya ubuzererezi, kuva ku wa 24 Kanama 2021, NRS yatangije ubukangurambaga bugamije gushishikariza ababyeyi kurwanya ubuzererezi mu bana b’u Rwanda bufite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rwanjye nawe mu guca ubuzererezi bw’abana b’u Rwanda”.

    Mu Mujyi wa Kigali ahagaragara abana benshi bajya mu buzererezi ni mu mirenge ya Nyarugenge, Kigali na Nyamirambo ari na ho hatangirijwe ubwo bukangurambaga, ubu bukaba bukomereje mu turere tw’Intara y’i Burengerazuba twa Ngororero na Nyabihu, aho na ho hakaba hagaragara abana benshi batoroka imiryango yabo bakajya mu mijyi.

    Hagiye gutangizwa Igororamuco rikorewe mu muryango

    Ubuyobozi bwa NRS butangaza ko mu bukangurambaga burimo gukorwa, hari no gusobanurira inzego z’ubuyobozi bw’ibanze n’abaturage uko hagiye gukorwa Igororamuco mu muryango, hagamijwe ko abana bose baguma mu ngo.

    Hari kandi gahunda yo gukura abana mu buzererezi bagahunzwa n’imiryango kandi bagasubizwa mu ishuri ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano, iyi gahunda ikaba yaratangijwe guhera muri Gicurasi 2020 mu turere twose, aho nibura abana 3,531 bamaze gukurwa mu buzererezi bakaba barasubijwe mu miryango yabo,

    Mu bakuwe mu buzererezi 2,951 bangana na 84%, baracyari mu muryango bigaragara ko baretse ubuzererezi, icyakora abana 313 bangana na 8.8% bataha mu miryango ariko bakirirwa mu buzererezi, mu gihe abana 267 bangana na 7.2% bo basubiye mu buzererezi bakaba batagitaha mu miryango.

    CP Rtd Ntirushwa avuga ko hari icyizere cy’uko nibura mu myaka ibiri iri imbere ubuzererezi buzaba bumaze gucika mu buryo bugaragara, igihe cyose habayeho ubufatanye kandi ababyeyi bagakomeza gushyira imbaraga mu guharanira ko nta mwana ukwiye gusubira mu buzererezi.

    Agira ati “Ubukene ntabwo ari cyo kibazo ahubwo ikibaze ni uburere bukwiye guhabwa abana bakanyurwa n’ibihari noneho ibyo bike bakamenya kubibyaza umusaruro bakagera kuri byinshi. Ubundi mu mateka yo hambere nta mwana w’Umunyarwanda wajyaga mu buzererezi na n’ubu rero turifuza ko bucika”.

    Yongeraho ati “Hari abakene benshi bakora kandi bakita ku bana babo ntibajye mu buzererezi, abo bakene bakwiye kubera abandi urugero kuko kunyurwa n’ibihari ni umuco abantu bakwiye gutora, noneho abafite ibibazo na Leta ikaba yabibafashamo, aho kurenga umwana akajya mu muhanda”.

    CP Rtd Ntirushwa avuga ko muri rusange bizwi ko hari ibibazo byugarije umuryango nyarwanda biteza ubuzererezi, ariko umuti urambye ari ukuburwanya butararenga inkombe kugira ngo habeho kurengera abana nk’uko biri mu murongo wa Leta wo kurengera umwana, ibyo bikaba bitashoboka igihe umwana ari mu buzererezi.


    source : https://ift.tt/3luvsX5