Category: Uncategorized
-
Imibyinire idasanzwe y'aba bageni yaciye ibintu(Video) â YEGOB #rwanda #RwOT
Amashusho agaragaza inkumi zari zaherekeje abageni zibyina mu buryo budasanzwe akomeje kugarukwaho cyane ku mbugankoranyambaga.
Nkuko bigaragara muri aya mashusho, abari baherekeje umugeni muri ubu bukwe ,butamenyekanye aho bwabereye, bagaragaye babyina imbyino zidasanzwe.Aba bakobwa bafite impano nziza mu kubyina bitereye mu bicu babyina nk'abari mu kabyiniro bagamije gushimisha abashyitsi.
Source : https://yegob.rw/imibyinire-idasanzwe-yaba-bageni-yaciye-ibintuvideo/
-
Ku isoko rya Nyarugenge: Umugore akubise umugabo ushinzwe umutekano induru ziravuga (video) â YEGOB #rwanda #RwOT
Ku isoko rya Nyarugenge habereye imirwano ikomeye aho abagore babiri barwanye n'abashinzwe umutekano.
-
Umuzunguzayi yatuye hasi Umunyerondo ku isoko rya Nyarugenge #rwanda #RwOT
Abagore 2 bikekwa ko bari mu bucuruzi butemewe [Abazunguzayi] bateraniye abakora irondo ry'isuku umwe afata umugabo umwe amutura ahasi imbere ya rubanda.
Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amashusho y'umugore ukubita umugabo ukora akazi k'irondo wari unambaye impuzankano amutura hasi aracuranguka.
Uyu murwano washyizwe ku mbuga nkoranyambaga n'umunyamakuru Oswald uzwi nka Oswakim wa TV10 wabereye ku isoko rya Nyarugenge riherereye mu Mujyi rwagati.
Aya mashusho yatangiye umugore ajya gutora agakapu kari gatawe hasi n'uyu munyerondo agahereza umugore wari hafi ati “Mfasha Chantal.”
We na mugenzi we bahise bigabanya abanyerondo,umwe yahise akubita umugeri umugore wa mbere,mu gihe undi we yafashe umunyerondo wa kabiri aramuzunguza amutura hasi.
Muri ayo mashusho humvikanamo ijwi ry'umugabo usa nk'uri kogeza agira ati 'Abagore barakwambara.”
Uyu n'undi muntu ushinzwe umutekano ukubiswe n'umuturage nyuma ya Safari George wo mu karere ka Nyagatare wakubise umukozi wa DASSO ubwo yari mu mukwabu wo kubuza aborozi kujyana amatungo mu gasozi.
Uyu Safari wavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga,yakatiwe n'urukiko gufungwa iminsi 30 y'agateganyo.
-
Mr Bombe yatangiye ibikorwa byo kumenyekanisha umuziki w'U Rwanda i Burayi â YEGOB #rwanda #RwOT
Murengezi Maridadi uzwi cyane ku izina rya Mr Bombe Trainer akaba ari umunyarwanda uba mu gihugu cy'Ubufaransa aho akora akazi gatandukanye karimo gutoza (fitness training) ndetse ko kumenyekanisha U Rwanda, yatangiye gukora ubujyanama mu bijyanye na muzika ku bahanzi bo mu Bufaransa ari nako amenyekanisha umuziki w'U Rwanda ku mugabane w'i Burayi. Mu gutangira ubujyanama muri muzika, Mr Bombe yatangiye afasha umuraperi witwa Wawa aho yamuhuje n'umuraperi Racine wo mu Rwanda bakorana indirimbo bise ” Gang-La “.
Twagize amatsiko yo kumenya byinshi kuri ibi bikorwa Mr Bombe yatangiye maze turamwegera aduha ibisobanuro mu magambo akurikira: ” Nitwa Murengezi Maridadi nzi kwizina rya Mrbombe trainer ndi umutoza wa sport nkaba n'umunyamideli mu gihugu cya France. Nyuma y'ibyo nkunda kungura abantu ubumenyi kandi bose niyo mpanvu nafashe icyemezo cyo gufungura YouTube Channel kugirango mfashe uwariwe wese ku isi uko nshoboye gusa cyane cyane mfasha abanyarwanda kuko nkunda igihugu cyanjye “.

Mr Bombe
Mr Bombe yakomeje agira ati ” Nyuma rero nafunguye YouTube Channel yitwa BOMBASTIC TV SHOW. Iyo Channel niyo nshishaho ibiganiro bitandukanye mu gihe ngereranya imico y'U Rwanda n'iy'abanyamahanga bava mu bihugu bitandukanye. Tugereranya imico, indimi, umuziki, amadini ndetse n'ahantu nyaburanga umuntu ashobora gusura ( touristic place) “.
Ku bijyanye n'uko indirimbo ya Wawa na Racine yakozwe, Mr Bombe yatubwiye ibi bikurikira: ” Nyuma rero yuko nkoranye ikiganiro n'umuraperi uturuka mu Bufaransa, namwunvishije indirimbo za racine arazikunda musaba ko bazakorana indirimbo nkayihagararira barabyemera. Dore ko nubundi biri mu nshingano zanjye zo kumenyekanisha U Rwanda muri côté zose kandi neza. Ubwo twakoze indirimbo irarangira turayisohora “.

Umuraperi Racine 
Umuraperi Wawa 
Mr Bombe ari kumwe n'umuraperi Wawa 
Wawa 
Wawa Â

Mr Bombe asanzwe anakora akazi ka Fitness Training Kanda hano hasi urebe indirimbo Gang-La ya Wawa na Racine
Source : https://yegob.rw/mr-bombe-yatangiye-ibikorwa-byo-kumenyekanisha-umuziki-wu-rwanda-i-burayi/
-
Kigali: Undi mugabo ariyahuye â YEGOB #rwanda #RwOT
Umugabo witwa Mutabazi yagerageje yiyahuriye ku nzu ya La Bonne Adresse iherereye mu mujyi rwagati. Uyu mugabo yagerageje kwiyahura ariko ntiyapfa ndetse yanajyanywe kwa muganga akiri muzima.
Umwe mu bari bari aho yongeyeho ko uyu mugabo yasimbutse ahagana saa yine zo kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Nzeri 2021.
-
Nyir'inzu y'imideli ikomeye mu Rwanda yambitse impeta umukunzi we. â YEGOB #rwanda #RwOT
Nyirinzu imurika imideli , imwe mu zikomeye mu Rwanda Matthew Rugamba yambitse impeta y'urukundo, umukunzi we, Sharon umuteguza kuzarushingana.

Mu mafoto bombi bashyize ku mbugankoranyambaga zabo agaragaza ibyishimo bafite ,nyuma yo kubwirana Yego nk'igisubizo cyiza ku bemeranyije kurushinga.


Good morning to my @nonsharon_xo only.
📷: @chris_schwagga https://t.co/FjPoN279T9 pic.twitter.com/CDj6yiHTI7
â” Tayo (@Mr_rugamba) September 15, 2021
Source : https://yegob.rw/nyirinzu-yimideli-ikomeye-mu-rwanda-yambitse-impeta-umukunzi-we/
-
Umusore asimbutse inyubako ya La Bonne Adress… – #rwanda #RwOT
Umwirondoro w’uyu musore nturamenyekana, gusa izina rye rimwe ryamenyekanye, akaba ari Mutabazi. Amakuru INYARWANDA yamenye ni uko uyu musore yabanje guhamagara nyirasenge amubwira ko ari mu Ubumwe Grande Hotel, ko agiye kwiyahura kuko ubuzima bwamunaniye. Nyirasenge yahise atega moto ngo aze amufate, ageze mu mujyi asanga inyubako yamubwiye si yo arimo ahubwo ari mu nyubako ya La Bonne adresse ari nayo yiyahuriyemo.
Mu gusimbuka aturutse mu igorofa ya kabiri, uyu musore yaguye hejuru y’imodoka avunika amaboko n’amaguru, ndetse bigaragara ko yaviriye imbere kuko yaciraga amaraso, icyakora ntiyapfuye. Yahise ajyanwa kwa muganga ako kanya. Ntiharamenyekana impamvu nyamukuru yatumye uyu musore yiyahura, gusa nk’uko yabibwiye nyirasenge ngo ubuzima bwari bumunaniye. Kwiyahura k’uyu musore byababaje benshi cyane cyane abo mu muryango we.
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
Abantu benshi bababajwe n’inkuru y’uwagerageje kwiyahurira La Bonne adresse
UMUSORE YAGERAGEJE KWIYAHURIRA KURI LA BONNE ADRESSE
-
MM Love Story: Meddy yahishuye uko yahuje na… – #rwanda #RwOT
Mu gice cya mbere cy'inkuru y'urukundo rwa Meddy na Mimi, uyu muhanzi atangira avuga ukuntu byari bigoye kugira ngo babashe guhuza kuko umukobwa yari yarabyanze afite impamvu z'urudaca zitatuma babasha guhuza ngo bakorane.
Mu mashusho y'iminota 4 n'amasegonda 41 ari ku rukuta rwa Youtube rwa Meddy akoze mu rurimi rw'icyongereza, uyu muhanzi atangira avuga ukuntu yahuye na Mimi. Yagize ati: 'Nahuye na Mimi imyaka 5 ishize byamfashe hafi umwaka kugira ngo mwemeze ko yajya mu mashusho y'indrimbo yanjye.'
Agaragaza ko icyo gihe cyose abagomba gutunganya amashusho y'indirimbo bari bararambiwe. Yagize ati: 'Byari ubusazi kuko aba 'producers' banjye bendaga kubivamo, yabaga ambwira ko we atajya mu mashusho y'indirimbo ariko azamfasha kubona uyajyamo.'
Mimi ngo yabaga atanga impamvu zidashira. Meddy azivuga muri ubu buryo ati: 'Kubera impamvu zinyuranye uku rero ni ko kuri kwari kuri inyuma ya byose, ikintu mu mutima wanjye cyabwiraga ko ariwe mukobwa ukwiriye kujya mu mashusho y'indirimbo.'
Meddy asobanura ukuntu abamufasha gufata amashusho bibazaga ibyo arimo ati: 'Byari biri kuri rwa rwego n’aba 'producers' banjye bambazaga icyo ndimo nshaka, ushaka ko dusoza ikorwa ry'amashusho cyangwa ushaka gukomeza kwiganirira n'umukobwa.'
Yerekana ko atari azi nawe neza igisubizo ati: 'Byari bidasobanutse byo ndibuka naramwandikiye ndamubwira nti twakora amashusho kuwa Gatandatu ansubiza ambwira ko no mu mpera z'icyumweru ajya akora iyo ageze mu rugo aba ananiwe atunumva rero uko yabikora.'
Meddy akomoza ku gisubizo yamuhaye agira ati: 'Ndamubwira nti wari ubizi, nzategereza'. Muri iki gice cya mbere hagaragaramo Mimi mu mashusho amwe n’amwe y’icyo gihe harimo aho aba agira ati: 'Murareba uyu musore w'ubukaka.' Meddy akamusubiza agira ati: 'Yego nitwa Ali', Mimi by’amashyengo ati: 'Agira ubusazi.'
Meddy avuga ko kutava ku izima kwe byatumye Mimi yemera kumufasha agira ati: 'Ntekereza ko nawe byamucanze akavuga ati nkwiye gufasha uyu musore.' Asobanura ukuntu ubwo yemeraga bagatangira gufata amashusho byari byifashe n'ukuntu buri umwe yatangajwe n'ubwiza bwe ubwo yazaga.
Ati: 'Ndibuka twari tumutegereje twiteguye mu gihe kingana n'isaha yose araza yari ananiwe ajya kwitegura, ndavugisha ukuri yari mwiza, mu gihe yageraga aho twari tugiye gukorera ndibuka ahagera hari inshuti zanjye zirimo Chris na Cedru bose baramutangariye.'
Agaruka ku kuntu byamunaniye gukora kubera igishyika cy’uwo akunda bari kumwe. Meddy ati: 'Bwa mbere byarananiye kureba muri camera, byari ibintu bitangaje. Guhera icyo gihe twabaye inshuti, hari byinshi byajyaga mbere mu buzima bwanjye kimwe no mu bwe.' Yongeraho ati: 'Naravugaga nti reka ntegereze igihe cya nyacyo.'Â
Meddy akomeza avuga ko bagiye gusangira nk’abakundana ariko ku ruhande rwe niko yabifataga ntiyibwiraga ko Mimi ari ko byari bimeze. Ati: 'Twagiye gusangira bwa mbere nk’abakunda ni ko njye nabifataga ariko we igisekeje sintekereza ko ari ko yabifataga, gusa njye nari nzi icyo nshaka.'
Meddy agaragaza ko yasaga nk’uwamuremewe kuko buri kimwe cyarijyanaga. Aragira ati: 'Nari ngiye kumumenya nawe yari agiye kumenya, byasaga nk’aho nari nararemewe kubana nawe, buri kintu kijyanagamo. Yankundiye uwo nari we nanjye mukundira uwo yari we.'
Iki gice cya mbere cy'inkuru y'urukundo rwabo (M&M Love Story-Meddy Ep 1) avuga ukuntu baretse kuba inshuti zisanzwe bakaba inshuti magara, ati: 'Guhera ubwo twaretse kuba inshuti zisanzwe, tuba inshuti magara byari byiza.'
Muri iyi filime mbarankuru y'urukundo rwa Meddy na Mimi agace mu mbere hagenda hanyuramo amashusho yabo yo mu myaka ya 2017 na 2018 bagitangira guteretana. Kuri ubu Meddy agiye gushyira hanze indirimbo nshya yitwa 'Queen of Sheba' imaze amezi agera muri ane itegerejwe na benshi mu bakunzi ba Meddy.
Meddy umutima we wakunze Mimi ukimubona n’ubwo babanje kuba inshuti bakaza kuvamo inshuti magara ![]()
‘Ntawamusimbura’ ni yo ndirimbo yatumye abaremewe kubana Mimi na Meddy bahura mu buryo bwafashe umwaka urenga ngo Mimi yemere kujya mu mashusho
Meddy aritegura gushyira hanze indirimbo nshya yitwa ‘Queen of Sheba’Â KANDA HANO WUMVE NTAWAMUSIMBURA YAHUJE MEDDY NA MIMI
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO MY VOW IGARAGARAMO MIMI
KANDA HANO UREBE M&M LOVE STORY-MEDDY EP1 IGARUKA KU BURYO BAHUYE
-
Kamonyi: Abantu 12 bafashwe bakekwaho kwambura abaturage no kubakubita #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Abo bose bafatiwe mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rukoma mu tugari twa Kazirabonde na Gishyeshye mu midugudu ya Bigobe, Gatwa na Gahungeri.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko abaturage bo muri iyo midugudu bari bamaze igihe bataka ko hari itsinda ry’abantu bitwaje imihoro babatega ku mugoroba bwije bakabambura ibyo bafite ndetse bakanabakubita.
Ayo makuru bayahaye abayobozi mu nzego z’ibanze bakora urutonde rw’abantu biyise abahebyi bajya gucukura amabuye y’agaciro biba mu birombe mu Murenge wa Rukoma.
SP Kanamugire yagize ati “Kubera ko abaturage babana na bariya bantu akenshi usanga babazi, ni abantu biyise abahebyi bajya gucukura rwihishwa amabuye y’agaciro ndetse ayo makuru yanatanzwe na bamwe mu bafite ibirombe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bavuga ko hari abantu baza kuyacukura mu birombe byabo rwihishwa. Abaturage bavuga ko iyo bamaze kugurisha ayo mabuye bajya kunywa inzoga zitemewe n’ibindi biyobyabwenge bamara gusinda bagatangira gutega abantu bakabambura, cyane cyane abagore ndetse bakanabakubita”.
SP Kanamugire akomeza avuga ko abo bantu uko ari 12 bafashwe ari mu gitondo kare bamwe barimo kujya mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bagafatwa bafite ibikoresho bifashisha bacukura, abandi bafatiwe mu mazu babamo, hari n’uwasanganywe udufuka 6 turimo amabuye y’agaciro atarayungururwa.
Uwo muyobozi yashimiye abaturage n’abayobozi mu nzego z’ibanze batanze amakuru bakanagaragaza bariya bantu kugira ngo bafatwe, yabasabye gukomeza ubwo bufatanye mu kwicungira umutekano.
Ati “Turashimira abaturage ku ruhare rwabo mu kwicungira umutekano kandi tunabasaba gukomereza aho. Bariya bantu barashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha hakorwe iperereza ku byo abaturage babarega”.
Yakomeje anibutsa abantu kwirinda kujya mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, anagaragaza ko ababagurira ayo mabuye na bo ibyo bakora bitemewe n’amategeko kandi bazafatwa babihanirwe.
Abafashwe uko ari 12 bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rukoma kugira ngo hakorwe iperereza, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.
Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2),ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye kwiba byakozwe nijoro, iyo kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

source : https://ift.tt/3AjIUmC











Meddy umutima we wakunze Mimi ukimubona n’ubwo babanje kuba inshuti bakaza kuvamo inshuti magara 
Meddy aritegura gushyira hanze indirimbo nshya yitwa ‘Queen of Sheba’Â