Category: Uncategorized

  • Platini P yashyize hanze amashusho yindirimb… – #rwanda #RwOT

    Platini P yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye ‘Shumuleta’ yari imaze iminsi itegerejwe n’abatari bacye. Uyu muhanzi yagiye yumvikana kenshi avuga ko aya mashusho azanyura abatari bacye. Iyi ndirimbo ikaba ariyo ya mbere akoze kuva yasinya amasezerano muri kompanyi yo muri Nigeria yitwa One Percent International, izamufasha kuzamura umuziki we ukagera ku rundi rwego.

    Amashusho yafatiwe mu gihugu cya Nigeria agaragaramo umukobwa w'uburanga butangaje. Ni amashusho ubona ko yitondewe agakorwa neza kuburyo uwavuga ko azashimisha benshi ataba ari kure y'ukuri.

    Iyi ndirimbo yatunganijwe mu buryo bw’amajwi na Bob Pro na Element  mu nzu imenyerewe mu Rwanda, 'Country Record'.


    Dore amwe mu magambo (Lyrics) agize indirimbo 'Shumuleta', Platini P yaririmbye mu ndimi zigera kuri eshatu:

    Atangira agira ati: 'Uhmmmeeee Kana nyonga Kana uri shumuleta Uhmmmm Nyonga ndabizi uri shumuleta Baba ayoo P.'

    Agakomeza yinjira mu gitero cya mbere kigira kiti: 'Kana winshotora, ese ntuzi ko nambaye umubiri gupfusha birangora ahaaahh uko wisetsa biranyica, mu mwenda wa Adam ndaba umwana uta inkonda wishwe n’ifemba, we kanaa uri nyamabala uko ugenza ni balabala uyu munsi ni nyamacoma just tonight ni swalalala swalalalao'

    Agakurikizaho inyikirizo igira iti: ' I say weeee u make me fall In love ×3 makeee me fall in love ummmhee Kana nyonga (Kanaa uri shumuleta Kana nyonga ndabizi uri shumuleta )×2'
    Agahita yinjira mu gitero cya kabiri agira ati:'kanaa ucira amazi ,mazi ya teke eee ,Reba ndasazee uko uteye na wanyuma uri miss gisabo mtoto mtoso nanabetingaaa We kana uri nyamabala uko ungezanza ni balabala uyu munsi ni nyamacoma just to night ni swalala swalalaoo'

    Agasubiramo inyikirizo:' i say weeee u make me fall In love ×3 makeee me fall in love ummmhee Kana nyonga (Kanaa uri shumuleta Kana nyonga ndabizi uri shumuleta )×2' Ubundi agasoza na Outro agira ati:'baba we njo baba Tonto stani Darago mendez Cafu oli Wayaaa Eyoo p Omuswede wanyede'

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO UNAREBE SHUMULETA YA PLATINI P

    Platini P n’abayobozi ba One Percent International yo muri Nigeria bari mu Rwanda muri iyi minsi

    KANDA HANO UREBE SHUMULETA YA PLATINI P

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109592/platini-p-yashyize-hanze-amashusho-yindirimbo-shumuleta-irimo-umukobwa-wuburanga-butangaje-109592.html

  • Urusaku rwintama rwatumye Cristiano numurya… – #rwanda #RwOT

    Cristiano w'imyaka 36 y'amavuko yabaga mu nzu y'ibyumba Birindwi mu mujyi wa Manchester, ndetse avuga ko yari nziza mu bigaragara ariko ikibazo yagize ari urusaku rw'intama baturanye zakundaga kumukangura iteka ubwo yavaga mu myitozo ari kuruhuka, ndetse zikanakangura abana be n'umugore we baryamye.

    Cristiano n'umukunzi we Georgina Rodriguez w'imyaka 27, hamwe n'abana babo bane bayivuyemo nyuma y'icyumweru kimwe gusa, kubera urusaku rw'intama ndetse n'umutekano utizewe.

    Uyu mukinnyi yafashe umwanzuro wo kwimuka muri iyi nzu ya Miliyoni Esheshatu z'amapawundi, bahita bimukira mu yindi nzu iri mu mujyi wa Cheshire yabagamo umukinnyi w'iyi kipe, ikaba nayo ifite ibyumba Birindwi, akaba yayitanzeho miliyoni 3 z'amapawundi.

    Uwatanze aya makuru aganira n'ikinyamakuru The Sun, yagize ati: 'N'ubwo inzu ari nziza kandi izengurutswe n'urwuri n'ishyamba, ariko yegereye intama zisakuza cyane mu gitondo. Yari yegereye inzira nyabagendwa kandi umuhanda uri imbere watumaga abantu bareba inyubako imbere'.

    Ati: 'Ronaldo ni umukinnyi w'umunyamwuga cyane utanga byinshi kugira ngo aruhuke nyuma y'imikino, bityo hemejwe ko ari byiza aramutse yimutse we n'umuryango we'.

    Urugo rushya Ronaldo yimukiyemo, muri Cheshire, rufite pisine, icyumba cya sinema hamwe na garage y'imodoka enye n'ubwo we afite imodoka nyinshi yatanzeho akayabo ka miliyoni 17 z'amapawundi.

    Iyi nyubako ye nshya ifite camera za CCTV, amarembo y'amashanyarazi kandi irinzwe n'abashinzwe umutekano benshi.

    Akomeza agira ati: 'Ronaldo yabaga hafi aho ubwo yakinaga muri United mbere, ariyo mpamvu yumva ari nko mu rugo”.

    Cristiano amaze igihe gito agarutse muri Manchester United, ndetse akaba amaze kuyitsindira ibitego bitatu mu mikino ibiri yakinnye, harimo bibiri yatsinze Newcastle United muri Premier League ndetse n'igitego kimwe yatsinze Young Boys muri Champions League.

    Cristiano yitezweho kugarura ibyishimo Old Traford ahesha Manchester United igikombe cya shampiyona banyotewe.

    Urusaku rw’intama rwatumye Cristiano n’umuryango we bimuka aho bari batuye

    Inzu Cristiano yari atuyemo ya Miliyoni Esheshatu z’amapawundi

    Cristiano amaze gutsindira Manchester United ibitego Bitatu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109590/urusaku-rwintama-rwatumye-cristiano-numuryango-we-bimuka-aho-bari-batuye-109590.html

  • Umwana wimyaka 13 yashenguwe nurupfu rwa Ja… – #rwanda #RwOT

    Munyaburanga Elliona w’imyaka 13 ni umwe mu bagize Comfort people ministries iherutse gukorana indirimbo na Jay Polly, bakaba bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuva 2016. Batangiye bafite intego yo guhumuriza amahanga, haba kubemera Imana n’abatayemera.

    Munyaburanga Elliona w’imyaka 13, yavuze agahinda gakomeye yatewe n’urupfu rwa Jay Polly wamugiriye inama ikomeye.

    Mu marira menshi n’agahinda mu kiganiro yagiranye na YAGO TV SHOW, uyu mwana yavuze uko yashenguwe n’urupfu rwa Jay Polly bakoranye indirimbo, umuntu yavuga ko ariyo ya mashusho ya nyuma uyu muraperi aheruka.

    Uyu mwana w’umukobwa hari aho yagize ati: “Twari turi mu rugo nyine, perezida wanjye ni musaza wanjye. Twari tukiri mu rugo ndabyibuka twari tukiryamye, noneho musaza wanjye araza aravuga [arabibabwira]”.

    Yakomeje agira ati”Turimo abana 7 tuvukana tuba muri Comfort,  turanavukana ariko nyine twanze kubyemera numvaga njyewe babeshya, kumwe bafata ifoto y’umuntu bagashyiraho RIP kandi ataribyo, nyine ntabwo nabyiyumvishaga na n’ubu hari igihe umuntu abikurura akumva ntibishoboka” .

    Yakomeje agira ati”Nabanje kubyanga ducanye televiziyo dusanga koko biri gucaho. Ndakeka twese twararize nta muntu n’umwe wabyemeye, yaba papa na mama twese nyine twagize agahinda, ariko njyewe nyine nanze kubyemera. Icyo gihe ndabyibuka nta n'ikintu na kimwe nakoze mu rugo kuko numvaga bimbabaje”.

    Munyaburanga na Jay Polly

    Yasutse amarira menshi maze akomeza asobanura uko bahuye bwa mbere ati” Ikintu cya mbere nshima Imana ni uko yemeye kudufasha. Ubwa mbere twahuriye muri studio ni umuntu mwiza, arasabana, atugira inama. Yaratubwiye ngo aho mwagera hose ntimuzishyire imbere'. Aha yashimangiye ko yabasabye kujya baca bugufi.

    Yakomeje avuga ko yishimye cyane nyuma yo guhura na Jay Polly, ku buryo yageze mu rugo akabibwira nyina na se ko yabonye Jay Polly yakuze akunda. Amagambo Jay Polly yaririmbye muri iyi ndirimbo, uba wumva yari ameze nk’umuntu usezera. Hari aho Jay Polly yaririmbye agira ati”Byaba bimaze iki kuba ufite ubutunzi, ubuzima bwawe ukabuharira iby'isi, n’ibyubu turabisiga tugataha, njyewe nzisunga yohova……”.

    Iyi ndirimbo igaragaramo Gisa cy’Inganzo, yashyizwe kuri Youtube tariki 7 Kanama 2021 imaze kurebwa n’abarenga 2019.

    REBA HANO IYI NDIRIMBO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109580/umwana-wimyaka-13-yashenguwe-nurupfu-rwa-jay-polly-bakoranye-indirimbo-yaririmbyemo-asa-nu-109580.html

  • Kigali: Umuhanda witiriwe Jay Polly-AMAFOTO – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iki gishushanyo cyahanzwe n’umunyabugeni Rwigema Abdul akagishyira ku muhanda aho abantu banyura, abantu benshi baru kunyura ahari iki gishushanyo bari kuvuga ko uyu muhanda ari uw’umuraperi Tuyishime Joshua (Jay Polly) witabye Imana tariki 02 Nzeri 2021. Uyu muhanda witiriwe Jay Polly, uherereye mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Kanombe, mu kagari ka Kanombe mu mudugudu w’Umushumbamwiza.

    Umuhanda watangiye kwitirirwa Jay Polly

    Uyu muhanda kugeza ubu abantu benshi batangiye kuwitirira Jay Polly kubera iki gishushanyo ahanini bitewe n’igikundiro uyu muraperi yari afite. Abageze aho iki gishushanyo kiri barahagarara bakakitegereza. Iki gishushanyo kiri mu ruhande w’ibumoso ku nzu iri ahantu hitegeye ku buryo kigaragarira buri we. 

    Kuba batangiye kuwitirira Jay Polly kubera iki gishushanyo si igitangaza kuko uyu muraperi yasize amateka atazibagirana muri uyu muziki Nyarwanda. 

    Rwigema Abdul  wahanze iki gishushanyo, nawe yahamije ko abantu batari bake uyu muhanda batangiye kuwitirira Jay Polly. Ibi yabihamije mu kiganiro kihariye yagiranye na InyaRwanda.com aho yagize ati: “Maze kubikora abantu banyuragaho benshi ni bo batangiye kuwumwitirira ngo umuhanda witiriwe Jay Polly nyine!”.

    Rwigema wahanze iki gishushanyo cyatumye umuhanda witirirwa Jay Polly

    Yakomeje avuga ko kugeza ubu abatari bacye batangiye kuwitirira Jay Polly ari abagiye bamunyuraho ari guhanga iki gishushanyo kugeza agisoje bitangira kugenda bifata indi ntera rubanda bati ‘umuhanda wa Jay’! 

    Icyakora ku rundi ruhande uyu munyabugeni yavuze ko akora iki gishushanyo we atari afite intego y’uko uyu muhanda bawitirira uyu muraperi. Mu kubisobanura yagize ati: “Ni ukuvuga ngo njyewe intego nari mfite njya kubikora njyewe nabikoze nshaka kwifatanya n’abakunzi ba Jay Polly kuko naramukundaga. Nanjye ziriya ndirimbo ze narazikundaga cyane”. Yakomeje avuga ko kandi yari afite intego yo kwifatanya n’umuryango we wamubuze ashimangira ko iki gitekerezo yakigize nyuma y’uko abahanzi bamukoreye indirimbo.

    Yavuze ko abasanze ahanga iki gishushanyo cya Jay Polly bamwe bagiye batera amasaruti bakavuga ko akoze ikintu kiza. Yavuze ko bitarangiriye hariya gusa ati: “Buriya ntabwo nifuza ko birangirira hariya kubera ko kiriya gikuta nakoze ntabwo ari igikuta kinini kandi n’ahantu inzu iri hashobora kuba harimo ibibazo ku buryo nko mu myaka ibiri bazahasenya, ahubwo njye numvaga ko hagize nk’abakire bafite inyubako ndende bampa ubufasha ni ho nayishyira ikitirirwa Jay Polly”. 

    Rwigema ubwo yatangiraga iki gishushanyo 

    Uyu munyabugeni Rwigema Abdul ni umunyempano watangiye gushushanya mu mwaka wa 2016. Avuga ko yabyigishijwe n’ubuzima bw’Isi. Icyakora kugeza ubu yiga muri Kaminuza ya Mount Kenya mu mwaka wa gatatu mu bijyanye na ICT ndetse n’Ubucuruzi (Business).

    Mu minsi ishize umuhanzi akaba n’umunyamakuru, Uncle Austin, yasabye ko Jay Polly yakwitirirwa nk’umuhanda runaka kubera ibigwi n’amateka yubatse mu muziki akiri ku isi. Akenshi abantu bakunze kwitirirwa agace runaka cyangwa se ikintu bikozwe na rubanda bagendeye ahanini ku mateka y’uwo muntu bahitiriye.

    Abagera kuri uyu muhanda bakabona iki gishushanyo bari kuvuga ngo ‘Umuhanda wa Jay Polly’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109584/kigali-umuhanda-witiriwe-jay-polly-amafoto-109584.html

  • #COVID19: Abantu 9 bitabye Imana, abahawe doze ya mbere y’urukingo ni 2,998 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu 9 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 1,193. Abitabye Imana ni umugore umwe n’abagabo umunani.

    MINISANTE iratangaza kandi ko abahawe doze ya kabiri y’urukingo rwa Covid-19 ari 97,597 naho abahawe doze ya mbere bakaba 2,998.

    source : https://ift.tt/39gTMG9

  • Diamond Diva yashyize hanze indirimbo yitwa ‘… – #rwanda #RwOT

    Diamond Diva yashize hanze indirimbo ije ikurikirana n'iyo yari amaze iminsi ashyize hanze yitwa ‘Nishike’. Iyi ndirimbo ye nshya yise 'Fly', ikoze mu buryo bw’amajwi ariko n’amashusho yayo azajya hanze mu bihe bya vuba, nkuko abyemeza.

    Ikoze mu ndimi ebyiri, ikinyarwanda n’icyongereza. Atangira agira ati:”Ibyishimo byanjye bishingiye kuri wowe, biri iwawe. Waba uzi urukundo ngukunda? Hano niho ujya unkora nkatuza, ntabwo ari urukundo rw’ibihuha, ntabwo ari imikino ninjye nawe, wowe wenyine.”

    Agakomeza agira ati:”Nkunda amabi yawe ndavuga ingeso zawe musore w’igikundiro wanjye kuri njye uri uw’igikundiro reka tuguruke twembi mu burasirazuba n’uburengero bwaryo twembi mu majyepfo n’amajyaruguru.”

    Akinjira mu gice gisa n’isezerano agira ati:”Nta muntu n'umwe wakiba urukundo ngukunda, uhaza urukundo rwanjye kuko ari wowe wenyine wuzuza urukundo rwanjye, nkubuze nahita pfa”.

    Diamond Diva agakomeza agira ati:”Ngaho egera hino nkurura egera hino nyegera guhera nonaha n’igihe cyose.” 

    Iyi ndirimbo ije ikurikira izindi zinyuranye asanzwe afite. Ni umwe mu bakobwa b’ikiragano cy’umuziki gishya, ubona afite umuhate.

    Imbuga nkoranyambaga zose, akoresha amazina ya 'Diamond Diva'. Zimwe mu ndirimbo amaze gukora zagiye zikundwa zirimo 'Spray The Love', 'Pull me', 'Push', 'Spice' na 'Nishike' aheruka gushyira hanze’.

    KANDA HANO WUMVE ‘FLY’ Y’UMUHANZIKAZI DIAMOND DIVA

    Indirimbo nshya ya Diamond Diva yitwa ‘Fly’. Niwe wayiyandikiye itunganywa na Nizz Beat. Ikoze mu buryo bwiza uyu muhanzikazi atari amenyerewemo

    Uretse kuba umuhanzikazi, Diamond Diva anerekana imideli aho aherereye mu gihugu cy’u Bushinwa 

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NISHIKE YA DIAMOND DIVA



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109594/diamond-diva-yashyize-hanze-indirimbo-yitwa-fly-ikubiyemo-isezerano-ryurukundo-video-109594.html

  • Video:Umukecuru yigaritse umuvugabutumwa abantu barumirwa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukecuru yasekeje abantu nyuma yo kwanga kumva ibyo umuvugabutumwa yamubwiraga.Uyu mukecuru wumvikana avuga ikinyarwanda yagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbugankoranyambaga ajya impaka numukozi w'Imana washàķaga kumwumvisha uburyo akwiye guhitamo Yesu ,na we amusubiza agira ati:' none se aho Yesu ari siho Muhammad ari?',umukozi w'Imana ati'Sinshaka ko tujya impaka, twagusuye tuguha umubyizi,reka tugusengere tugende'.

    Umukecuru yahise yereka uwo mukozi w'Imana ko adashaka ko amusengera birangira yikubuye arataha.

    Source : https://yegob.rw/videoumukecuru-yigaritse-umuvugabutumwa-abantu-barumirwa/

  • Dr.Christopher Kayumba uri kwiyicisha inzara aho afungiye yabajijwe n'ubushinjacyaha #rwanda #RwOT

    Christopher Kayumba umunyapolitiki ufunze uri kwiyicisha inzara, yabajijwe n'ubushinjacyaha ku byaha aregwa, nk'uko umunyamategeko we abivuga.

    Dr Kayumba wafunzwe kuwa kane w'icyumweru gishize, ku mugoroba wa none ku wa kane ubushinjacyaha bwamusanze aho afungiye bumubaza ku byaha akekwaho byo gufata ku ngufu abagore babiri mu 2012 na 2017.

    Me Ntirenganya Seif Jean Bosco umwunganira bari kumwe abazwa, yabwiye BBC ko Kayumba yakomeje imyigaragambyo ye yo kwiyicisha inzara aho afungiye kuri station ya polisi ya Kicukiro i Kigali asaba uburenganzira bwo gukurikiranwa adafunze.

    Ntirenganya avuga ko Kayumba – watangiye kwiyicisha inzara kuwa gatanu ushize – uyu munsi yasubizaga mu ijwi ritoya.

    Ati: “Unamureba yazanye iminkanyari ku ruhu nk'umuntu wagize ikibazo cyo kubura amazi mu mubiri, ijwi ryari ritoya ariko yasubije, asaba ko yaba arekuwe by'agateganyo.

    “Ubu dutegereje kumenya icyemezo ubushinjacyaha buzafata, niba buzamuregera urukiko cyangwa buzamurekura.”

    Mu kubazwa, Kayumba “yakomeje guhakana ibyaha aregwa avuga ko ari ibihimbano”, nk'uko umunyamategeko we abivuga.

    Mu ntangiriro z'iki cyumweru Kayumba yajyanywe kwa muganga avanywe aho afuniye ariko agezeyo yanga gusuzumwa.

    Mbere yo gufungwa, Kayumba yavugaga ko ibyaha ashinjwa byazanywe akimara gutangaza ko ashinze ishyaka rya politiki, ritari mu murongo umwe n'iriri ku butegetsi.

    Mbere yo gushinga iryo shyaka mu kwezi kwa gatatu 2021, Kayumba yari amaze umwaka afungiye icyaha cyo guteza umutekano mucye ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali, icyaha yakomeje guhakana.

    Kayumba, inzobere mu itangazamakuru n'umwalimu, yigishaga muri kaminuza y'u Rwanda mbere y'uko imuhagarika by'agateganyo ubwo yari afunze mu mpera za 2020, nk'uko umunyamategeko we abivuga.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/christopher-kayumba-uri-kwiyicisha-inzara-aho-afungiye-yabajijwe-n

  • Volleyball:Nigeria na Maroc zareze u Rwanda gukinisha Abanya Brazil badafite ibyangombwa #rwanda #RwOT

    Umukino w' u Rwanda na Senegal mu gikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagore,wari uteganyijwe kuba kuri uyu wa Kane saa 18:00 wasubitswe nyuma y'uko Morocco ireze u Rwanda ko rwakinishije abakinnyi bakomoka muri Brazil, kandi barakiniye icyo gihugu bavukamo.

    Ibi na Nigeria yahise ibyuririraho irega u Rwanda gukinisha aba bakobwa 4 batujuje ibyangombwa.

    Nigeria yatsinzwe n'u Rwanda amaseti 3-0,yanditse iyi baruwa ku wa 15 Nzeri,isaba ko amanota u Rwanda rwabonye rumaze kubatsinda rwayamburwa bakayahabwa.

    Muri iyi baruwa,Nigeria yavuze ko u Rwanda rwakoresheje abakinnyi badafite ibyangombwa barimo Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bose bakomoka muri Brazil.

    U Rwanda rwari gukina na Senegal mu mukino wa 3 wo mu itsinda A,rwamaze kwizera gukina ½ nyuma yo gutsinda imikino ibiri ibanza, ariko rwasabwaga gushimangira ko ruzamuka nk'ikipe ya mbere kugira ngo ntiruzahure na Cameroun ifite irushanwa riheruka ndetse ikaba ihabwa amahirwe yo kuryisubiza.

    Ni inshuro ya mbere Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brazill, bari gukiniye u Rwanda.

    Hari inama iri kuba yiga kuri iki kibazo ndetse haraza kumenyekana umwanzuro.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/volleyball-nigeria-na-maroc-zareze-u-rwanda-gukinisha-abanya-brazil-badafite